06.08.2015 Views

Na none Polisi irashinjwa kwica abasivile

Na none: Polisi irashinjwa kwica abasivile - Free

Na none: Polisi irashinjwa kwica abasivile - Free

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

IKINYAMAKURUKIMURIKIRA ABATURARWANDAItohoza:Manekoza Ndahiromuri GreenPartyUmwaka VIII: No 390, 11 - 18 Mutarama 2010, B.P 4353 Kigali-Rwanda. Tel: 0788354880. E-mail: umuseso@yahoo.co.uk. Frw 500, Ush 1500, Fbu 1000,Na none: Polisiirashinjwa kwicaabasivileMin. Musoni aravuga kurukundo rwe na KiraboRDF muri Kongoinshuro 2, UmojaWetu, Kimia II,Amani Leo: Byoseni imfabusaEugene Torero:Ishusho y'ubwirasin'iterabwobabw'umutegetsinyarwandaMusoni n'Umuseso murukiko kuri uyu wa kaneU Rwanda gusubira mu ntambara na CongoItohoza: RDF kurema Repubulika ya KivuRudahigwayahaye u Rwandaabapadiri, Kagamewe aruhayeumwamikaziThis is a Rwanda Independent Media Group (RIMEG) Publication. B.P. 4353 Kigali - Rwanda, Telefone. 0788354880, Email: umuseso@yahoo.co.uk. Printed by The New Vision

Urup. 2 UMUSESO No 390, 11-18 Mutarama 2010IBIRIMOAMAKURUNa none: Polisi mu majwiUKO MBYUMVADidas M. Gasanaarerekana ikiguzi cyogukemura ikibazo cyaFDLR....P.4IBIMBABAZACharles B. Kaboneroarakwereka ko ruswano gusahura ari umwerawaturutse i bukuri....P.14Umwanditsi aribaza nebaPerezida Paul Kagameyaratinye amatora.. P.8Yakatiwe imyaka 3,agororerwa kuyoboraUmurenge....P.9Muri Nyakanga 2007,Polisi y’u Rwandanibwo yashyizwemu majwi cyanekuba yica abasivile b’abagororwa,nyuma ya raporo yasohowen’umuryano uharanira uburenganzirabw’ikiremwamuntu, Human RightsWatch.Iyo raporo ikaba yaremezagako polisi y’u Rwanda yishe niburaabagororwa 20, kuva mu kwezikw’Ugushyingo 2006, kugezamuri Nyakanga 2007.Icyo gihe,uwari komiseri mukuru wa Polisi,Andrew Rwigamba, yatangaje koabo bagororwa baraswaga na Polisi,bashaka gutoroka, ariko siko ubwobusobanuro bwakiriwe na bose.Icyogihe, ibihugu bitera inkunga ikomeyeu Rwanda- Leta zunze ubumwez’Amerika n’u Bwongereza, basabyePolisi y’u Rwanda ibisobanurokuri ubwo bwicanyi, Polisi isubizako izakora iperereza.Umwe mubantu bashyizwe mu majwi kubabararashwe na Polisi, harimoEmmanuel Ndahiriwe, warashwekuwa 20 Mata 2007.Usibye koiryo perereza ritakozwe, cyangwase rikaba ryaragizwe ibanga, ubuna none Polisi y’igihugu yongeyegushyirwa mu majwi kwica abasivile,ku mpamvu zitaramenyekanakugeza ubu.Urupfu Polisi ishinjwaubu ni urwa Charles Byiringiro,mwene Theophile Kimandwa naNyinawabega Verena, wapfuyekuwa 30 Ukuboza 2009.Nkukoitohoza ry’ikinyamakuru Umusesoribigaragaza, Charles Byiringiroyafashwe na Polisi kuwa 29 Ukuboza2009. Hamwe n’abandi, yarajweahantu kugeza ubu hataramenyekana,ariko bucyeye bwaho, we n’abo barikumwe, bajyanywe ahitwa kwaKabuga- Guantanamo ya Kigali,ariko we ntiyagezeyo.UbuhamyaAmakuruIkinyamakuru Umuseso gikeshaabavandimwe ba NyakwigenderaCharles, ariko badusabye kotudashyira ahagaragara amazina yabo,yemeza ko Charles yarashwe na Polisimu nzira, ajyanwa i Kabuga, arikoPolisi ikavuga ko yashatse gutoroka,agasimbuka mu ikamyo, akikubitahasi agapfa.Umwe mu bavandimwebe ba hafi yatangarije Umuseso ati:“Twamenye ko yapfuye uwo munsi,duhurujwe na bagenzi be, tujyaCHK, dusanga umurambo we, arikoimpamvu tutemera ko yapfuye ashakagutoroka ni nyinshi.”Yakomeje agiraati: “Umuntu wasimbutse ikamyo,akagwa, ntashobora kubura ibikomereku mubiri bigaragaza ko yaguye, nkokwica abasivileManda ye itangiye atorohewe:Brig. Gasana (Photo/ Archives)gusenuka, cyangwa se imyenda yeigahindana, ariko we igikomere yariafite, ni umwobo munsi y’ugutwi,n’undi ku rundi ruhande rw’umutwe.Aho niho hadudubizaga amaraso.Twe dusanga ari isasu, kuko ntabwoibyo bikomere byari ibituruka kukugwa.”Undi muvandimwe wenawe wahageze mu ikubitiro, yagizeati: “Polisi yatubwiye ko bari muikamyo, we agashaka gutoroka, arikontibyumvikana ukuntu umuntu yabaari mu ikamyo yicaye, polisi iri hejuruku ikamyo ibarinze, agahaguruka,akurira ikamyo, kugera aho asimbuka,polisi itaramufata. Ntibishoboka.”Uyumunyamakuru yagiye kuri sitasiyo yaPolisi mu bitaro bya CHK, gushakauwakiriye uwo murambo kuwa 30Ukuboza 2009, kugirango amubazeuko uwo murambo wari ukomeretse,ariko umupolisi twahasanze, atubwirako iyo ‘case’ atayizi, ariko uwomuvandimwe yakomeje atubwira koubwo yasubiraga kuri iyo sitasiyogufata indangamuntu ya CharlesByiringiro, kuwa 02 Mutarama 2010,umupolisi yahasanze yamubwiye koniba yashobora gukurikirana urupfurw’umuvandimwe we, yabikora,kuko ‘hypothesis’ yo kuba yaraguye,nawe atayemera.Ihurizo rya RastaUndi muvandiwe wa ByiringiroCharles, uzwi ku mazina yaNshimiyimana Jean Sauveur, nawewavuganye n’Umuseso mu bihebitandukanye n’ibya bagenzi be,yadutangarije ko akigera kuri sitasiyoya Polisi muri CHK asaba umurambowe, bamutumye indangamuntuya Byiringiro Charles. Ayizanye,uwayimusabye avugana n’undi muntukuri telephone, arangije abaza JeanSauveur niba Byiringiro Charles ariwe bakundaga kwita izina rya Rasta,amusubiza ko atari we.Mu bushishozibw’umwe muri bagenzi ba Charlesbakoranaga, birashoboka ko Polisiyamurashe, izi ko irashe uwo Rasta.Ibi birashoboka ko byaba ari byo,cyangwa se atari byo, ariko ntabwoPolisi y’u Rwanda ibikozwa.Version ya PolisiSuper Intendant Erick Kayiranga niumuvugizi wa Polisi y’igihugu. Mukiganiro n’uyu munyamakuru kuriTelefone, ku wa 05 Mutarama 2010,Kayiranga yadutangarije nk’ibyoPolisi yatangarije abavandimwe baByiringiro- ko Charles Byiringiroyapfuye asimbutse ikamyo, akwepagufungwa, ko atigeze araswa naPolisi y’igihugu.Ariko icyo gihe,ntabwo Kayiranga yari azi isahan’aho Byiringiro yasimbukiye iyokamyo, ndetse n’aho we na bagenzibe bari barajwe mu ijoro rishyira kuwa30 Ukuboza 2009- umunsi Charlesyasezeye isi.Kayiranga yadusabye kotwazongera tukamuhamagara kuwa07 Mutarama 2010, ariko twongeyekuri uwo munsi, ntabwo telefone yeigendanwa yashoboye kunyuramo.Gusa, Kayiranga yadusabye ko twahabamwe mu bavandimwe ba CharlesByiringiro telefone ye igendanwa,bakazamureba ku kazi, bakamubwiraimpungenge zabo, kandi twarabikoze,ndetse twamenye ko banavuganye.Ubundi buhamyaHagati aho ariko, ibyo bamwemu bavandimwe ba Byiringirobavuga, biremezwa n’umwe mubantu bane bambitse Byiringiro, avamu buruhukiro, kuwa 31 Ukuboza2009, ajya gushyingurwa. Uwomunyarwanda, wadusabye atakambako tudashyira ahagaragara amazina yekubera ko atinya ko Polisi yabimuziza,yatangarije Umuseso ati:‘Yari afiteigikomere munsi y’ugutwi, n’ikindiku rundi ruhande rw’umutwe. Ntakimenyetso na kimwe kigaragaza koyikubuse hasi. Nonese wakwikubitahasi, ugakomereka impande ebyriz’umutwe kandi bene kariyakageni? Byari imyobo.’ Twibutse koByiringiro yavukiye i Nyamagabe, kuGikongoro.Didas M. Gasana

UMUSESONo 390, 11 - 18 Mutarama 2010ITOHOZAUrup. 3U Rwanda gusubira muntambara muri KongoMu gihe muminsi ishizehavugwagaamakuruy’umukoloneli witwaEmmanuel Nsengiyumvawatangarije ikinyamakuruUmuseso, ubwe ko yiteguyegutera ubutegetsi bwaKabila, ubu hari andimakuru Umuseso ukeshaimpande zizewe avuga koKongo ishobora kongerakuba isibaniro nyaryo kukou Rwanda narwo nkukobisanzwe rubicishije mubanyekongo rurimo kwiteguragusubira mu ntambara muriKongo.Kugeza ubu, mu bigaragarizwaabaturage b’ibihugu byombi,akarere ndetse n’abaterankunga,ni uko hagati ya Kongo n’uRwanda, umubano ugenda ubamwiza, ariko amakuru Umusesoukesha itohoza ryakorewemu bantu bizewe harimoabadiplomati babikozehoiperereza, aremeza ko u Rwandarwamaze kubona umunyekongow’umusirikare uzakoreshwa muntambara nshya muri Kongo,izarangira bakoze ibishobokabyose hakabaho Leta ya Kivu,nubwo yaba itemejwe neza, ibyobikazaca mu zindi nzira, arikou Rwanda rukaba ruyifitehoububasha.Nkuko ayo makuru abivuga,umusirikare uzakoreshwayahoze akorana na Brig. JeneraliBosco Ntaganda, nawe wahozeakorana na Jenerali Nkunda,bikaza kuvugwa ko bashwanyembere gato y’uko Nkunda afatwaagafungwa n’igisirikare cyaRDF. Umugambi ngo waba wariuhari kuva ubwo bashyigikiragaNkunda –gushyigikira Nkundabyagarutsweho na Loni n’izindinzego mpuzamahanga, arikobiza kurangira bitagezwehokubera igitutu cy’abaterankungabatashakaga Nkunda.Ikinyamakuru Umusesocyagerageje gutohoza mu bogikesha aya amakuru nibauzakoreshwa ari Nsengiyumvauherutse kuvugana n’Umuseso,ariko ntibabihamya. Umwe muriabo akaba avuga ko ahubwoItohoza: Ngo Uganda yiremeye leta ya SouthernSudan, u Rwanda narwo rurashaka leta ya KivuAritegura? Gen. Kabarebe(Photo/ Archives)uzakoreshwa yitwa Kolonelicyangwa se Jenerali Bosogwewakoranye na Ntagandamuri CNDP yayoborwaga naNkunda akaza gukomezanya naNtaganda amaze kwitandukanyana Nkunda. Twabibutsa koakimara kwitandukanya naNkunda, Ntaganda byavuzweko yakoreshwaga n’u Rwandarumaze gukuraho icyizereNkunda, rushaka kumufata.Na Nkunda ubwe ntiyatinyekubigarukaho.Mu kwitegura iyo ntambaramu buryo bwa ‘intelligence’,amakuru Umuseso ufite avugako ubu Leta ya Kigali ikoraibishoboka byose kwiyegerezaLeta ya Kinshasa, ku rwego rwagisirikare n’urwa gisiviri muri‘diplomacy’ banabaha amakuruatandukanye abarangazandetse bikanarangaza bamwemu bashobora gukeka nogutahura uwo mugambi. Nkukobyemezwa n’abo dukeshaaya makuru, ikinyamakuruUmuseso cyahisemo kugiriraibanga kubera impamvuz’umutekano w’imirimobashinzwe n’amabangabasabwa kubika, icyifuzo cyaLeta y’u Rwanda, ni uko nkukobyagenze muri Sudan, LetaNibyo? Perezida Kagame(Photo/ Archives)ya Kivu yakwitandukanya naKongo, Kinshasa.Nkuko ayo makuru akomezaabivuga, ku butegetsi bwaKagame, ngo Leta ya Ugandaubu yiremeye Leta ya Sudany’amajyepfo, ihahiramobikomeye, ku buryo nabobashoboye kubigeraho muriKongo, babona uburyo bwoguhaha muri ako gake gafiteubutaka bunini n’umutungomwinshi. Kuba ubutegetsibwa Kagame burebera hafiibyo Uganda ikora mu kareresi bishya. Ibyo bihugu byombikubera inyungu z’abategetsibabyo, barwaniye ubugirakabiri muri Kongo kuberaicyo benshi bemeza ko ariubukire bwa Kongo nogusuzugurana kwabiturutsemo– ni mu ntambara za Kisanganizikibukwa cyane.Kuva icyo gihe, ubushake bwogukomeza kuba muri Kongoku mpande zombi bwagiyebugaragara kenshi mu buryobemezaga ko Kongo ihisheimitwe ibangamiye umutekanow’ibihugu byabo. Mu namaz’umutekano zitandukanyezagiye zihuza abayobozi b’ibyobihugu n’abandi nk’u Burundina Kongo ubwayo, ibyari ibangaYiremeye South Sudan:Museveni (Photo/Archives)Ntabyumva: JosephKabila (Photo/ Archives)byagiye bimenyekana ubwobakomezaga gushinjanya ko buriumwe abeshya ku mitwe avuga.By’umwihariko, u Rwandarwahakanaga umutwe witwaPRA, wavugwaga n’inzegoz’iperereza za Uganda, bigatumaUganda nayo itemera uburemerebwa FDLR bwagaragazwagan’inzego z’ubutasi n’ubuyobozibw’ingabo z’u Rwanda. Beneayo manama menshi ntamyanzuro yayafatiwemo.Vuba aha kandi, mu bisa nkahobishimangira uko kwibaza kuntsinzi ya Uganda muri Sudanku iremwa rya Leta ya Sudany’amajyepfo, byavuzwe ko uRwanda rwashakaga gufashaumutwe wa Lords ResistanceArmy (LRA) uyobowena Joseph Kony guca mumajyepfo ya Sudan ukongeragutera Leta ya Museveni,ariko ahanini ku nyunguzindi na Sudan ya Khartoumyakungukiramo, akaburizamo‘kamarampaka’ iteganyijweyo kwemeza burundu, iyoLeta ya Sudan y’amajyepfo.Ibyo kandi byasohokeyemorimwe n’inkuru yuko Ugandan’ibindi bihugu bifasha FDLR.Umwe mu bategetsi ba Ugandawavuganye n’Umuseso arikoNawe ntabyumva:U m u J e n e r a l i w aFARDC(Photo/ Archives)agasaba kudatangazwa kuriibyo bibazo, yagize ati:“Uganda imaze gufata ndetseikohereza mu Rwanda,abantu benshi bakekwahogukorana na FDLR. Icyo niikimenyetso cy’uko tutafashaFDLR-Interahamwe. Niba uRwanda rushaka rwabitangiraubuhamya.” Uwo mutegetsiwasabye kudatangazwaahanini kubera ubwumvikanebagiye bagirana n’u Rwandarwo kudahanganira muitangazamakuru (nubwo weatabyivugiye) yirinze guhamyaiby’u Rwanda gufasha Kony,ariko yemeza ko Kony, ubu arimuri Sudan y’amajyepfo kandibazi ko ategura intambara.Ikindi uwo mugabo avuga, niuko hari amakuru Kongo yahawen’abantu bamwe ko Ugandayaba ishaka gushyigikiraabayirwanya, inzego z’ipererezaza Uganda zikaba zisangaabagiye kubibwira Kongo hariinyungu bari bafite bashakakuyirangaza gusa. Yirinze arikokuvuga ko ari u Rwanda, nkukoabandi dukesha bimwe mu byotwagaragaje hano babihamya.Ubwanditsi

Urup. 4 UMUSESO No 390, 11- 18 Mutarama 2010IKINYAMAKURU KIMURIKIRA ABATURARWANDAManaging DirectorCharles B. KaboneroCell: 0788354880Managing EditorDidas M. GasanaCell: 0788691253Design and layoutRichard M. KayigambaCell: 0788671930Dore Uko TubibonaIpfunwe ku mahangakugeza ryari ?Buri mwaka, iyo Abanyarwanda bibuka inzirakarenganez’abatutsi zisaga miliyoni zazize Jenoside yo mu 1994, uruharerw’amahanga ntirusiba kugarukwaho. Ndetse n’abahagarariyeayo mahanga usanga isoni ari zose. Jenoside, ntiyaturutse mukirere ; yateguwe amahanga areba, ahubwo acikamo ibice, bamwebashyigikiye Habyalimana n’ingoma ye, abandi bari ku ruhande rurwanyaJenoside, ariko bose barinumira. Iyi politiki yo gucikamoibice no gusigana kw’amahanga, na n’ubu iracyakomeje, kandi nina kidobya kuri demukarasi n’ubwisanzure mu Rwanda.Nkuko mubibona ku rupapuro rwa gatatu, ikibazo cy’iyandikwan’iyemerwa ry’ishyaka Democratic Green Party, cyaciyemo ibiceabambasaderi b’ibihugu bikomeye mu Rwanda. Mu by’ukuri FPRyo, kuniga iryo shyaka ntawe byatangaza. Ariko kubona Ambasaderiw’igihugu gifite ijambo kuri FPR, nawe ashyigikira iyo nziraiciye ukubiri na demukarasi n’ukwishyira ukizana, ntaho bitaniyen’umufaransa warambaraye kuri MRND mu mahano yose yakoze.Kubera ko abanyarwanda bananiwe kwigeza kuri demukarasiitanga ubwisanzure, amahanga byibuze nagerageze kujya hagati,kugira ngo bidaha ingufu uruhande ruri ku butegetsi. IpfunweAbafaransa bafite uyu munsi kubera gushyigikira buhumyi Letaya MRND, niribere isomo amahanga ashyigikira FPR mu bikorwabyo kwikanyiza no kuniga demukarasi.UbwanditsiAmakuru aturuka muri Repubulikaiharanira demokarasi ya Congoaremeza ko ingabo za Congo nonehongo zatangije umugambi simusigawo kurimbura FDLR n’indi mitweyitwaje ibirwanisho mu ntaraya Kivu zombi- iy’amajyepfon’iy’amajyaruguru.Iyo operation ikaba yariswe‘Operation Amani Leo’ ni ukuvuga‘Operation Amahoro uyu munsi’.Iyi operation ije ikurikira intambarank’izo kuri FDLR, zigera kuri enye.Habanje ingabo z’u Rwanda ziteraCongo inshuro ebyiri, mu mwakawa 1996 na 1998, zivuga ko zigiye‘gucukura’ interahamwe na FDLR,kugera naho zikuriyeho Leta yaKinshasa, ariko zisize FDLR muriKivu. Icyo gihe, ntabwo ikibazo cyaFDLR cyacyemutse.Hakurikiyeho gukoresha Gen.Laurent Nkunda mu kurwanyaFDLR muri Kivu, nubwo Letaya Kigali ibihakana, ariko zajeguhindura imirishyo, amagaraaterewe hejuru, Leta ya FPR isamaayayo- Nkunda yisanga muri kashomu Rwanda.Hakurikiyeho Operation Umojawetu, yari ihuriweho n’ingabo z’uRwanda n’iza Repubulika iharanirademokarasi ya Congo, nayo igamijekurimbura FDLR, ariko byosebyabaye iby’ubusa. FDLR ntahoyagiye.Nyuma ya Umoja Wetu, hajeOperation Kimia 11, yakozwen’ingabo za Congo, ariko nayoyarangiye itageze ku ntego. Ubunoneho haje Operation Amani Leo.Nyuma yo kubona ko izo ntambarazombi za RDF muri Congo, n’izooperation zose zananiwe kugeraku ntego, uhita ubona ko hariikibazo gikomeye Leta y’u Rwandaitabona.Mbere yuko ngera kur’icyo kibazo,reka mbanze ngaruke ku bantubemera ko leta ya FPR ishakaFDLR kuba iri muri Congo, bityobikayiha impamvu yo kwishakirazahabu hariya, bavuga ko bagiyekurwanya FDLR. Hari abantu benshibabyemera, barimo n’abanyepolitikitujya tuganira, ariko sinemeranyan’iri sesengira.Leta ya Kagame ihangayikishijwecyane n’umutwe wa FDLR, hakuryay’umupaka wayo. Impamvu kandizirumvikana, kuko FDLR ni ‘force’ishobora kujegeza iyi Leta. Impamvunuko hari ibihugu by’ibihanganyebiyishyigikiye, ndetse no kubaFDLR ifite abayikunze benshi munaDidas M.GASANAUKO MBYUMVARDF inshuro 2, Umoja Wetu,Kimia II, Amani Leo: Byoseni impfabusaRwanda- harimo bakuru babo, abanababo, ababyeyi babo, n’abandi.FPR izi neza uko yageze kungoma- nyuma y’imyaka 30, barimu buhungiro. FPR izi neza kobyaba vuba cyangwa cyera, FDRLizayitera ikibazo, kandi, ukurikijepolitiki y’amoko yacengeyeabanyarwanda batari bacye- gatebegatoki irashoboka da.Abemera ko Leta ya Kagame ikeneyeFDLR nk’iturufu ryo gucukura kazahabu, bashingira kuba ingabo z’uRwanda zarateye Congo, zikageraaho zikuraho Leta I Kinshasa, arikozigasiga FDLR mu mashyamba yaCongo. Niko byagenze koko, arikobyatewe n’imibare micye kuri Letaya Kagame kutamenya ko Kabilayabahinduka, na ‘influence’ yabimwe mu bihugu by’ibihangangekw’isi, muri Congoi. Ntabwo gusigaFDLR byari ‘strategic’.Kuba Kabila yarahindutse FPR,nako RDF, nanone bitugarura kuripolitiki y’ibihugu by’ibihangangemuri aka karere, bikanatwerekauburyo iyi Leta yanzwe na bimwemur’ibyo bihugu.Kugeza ubu, turemeranya ko FDLRari ikibazo, bitabujije ko haribamwe muri Leta ya FPR bavugako dukorana na FDLR! (Ba BernardMakuza, Major Jill Rutaremara,Tito Rutaremara, n’abandi).Leta ya Kagame izi neza ko niyo Letaya Congo yayemerera, idashoborakurimbura FDLR burundu muriCongo. Impamvu ni nyinshi, zirimoimiterere n’ubunini bya Congo,kuba bahungira mu bindi bihugu,nkuko bamwe babigenje 1996, arikobakagaruka, tutiyibagije ikiguzicy’intambara.Leta ya Kagame ikwiye kwiyibagizako Leta ya Congo yarwanya FDLR,kuko, usibye no kuba batabishobora,bamwe muba FDLR bari mugisirikare cya Congo.Nkuko wabisomye kurupapurorwa gatatu, Leta ya Kagame yabaishaka uburyo irema Repubulikaya Kivu, nka Leta ya South Sudan.Nta kabuza, zimwe mu mpamvuzikomeye yaba iri mur’iyi migambi,nugushaka urukuta rwayikingiraFDLR burundu. Indi mpamvubirumvikana ni Zahabu.ariko nsanga uyu mugambi ari inzozi.Nashyiraho ubuzima bwange kouyu mugambi udashoboka kabonen’iyo Let aya Kagame yabishakaite, yanashyiramo imbaraa ite.Politiki ibihugu by’ibihangangemuri aka karere- Ubufaransan’Ububiligi- bikina, n’inyunguzabyo muri aka kerere, ntibishoborakwemera ko uyu mugambi wacamo.Kuba Let aya Kigali ibyifuza,ibipanga, no kuba byakunda, nibintubibiri bitandukanye. Utabibonautya, waba urota.Leta ya Kagame yizera ubucutuifitanye n’Amerika n’Ubwongereza,ikumva ko icyo yashaka,cyashoboka, ariko, politiki y’isiyahinduye imirishyo- ntabwoAmerika ikivuga ngo ryijyane nkacyera, imbaraga zirasa nizigendazisaranganwa uko ibihugu bindibigenda bizamuka- nk’Ubushinwa,India, Brazil, bityo, Amerika,kugirango ishobore guhanganan’ibi bihugu bigenda bizamuka,cyane cyane ibyo muri Asia,ntishobora guhangana cyangwa sekubangamira inyungu zikomeyez’Ubufaransa n’Ububiligi. Iyi‘debate’ yo ni ndende, yasabaumunsi wayo, ariko, niba Kagameyizeye Amerika mur’uwo mugambi,akureyo amaso.Ubu kugeza aha, turacyazengerezwana FDLR, kandi uko imyakaigenda, FDLR izakomerakurushaho- reba abana bavukiyemuri Congo, ubu bagejeje imyaka15, bajya kurugamba ubu, kimwen’abavukiye muri za Malawi,Zambia, Mozambique, n’ahandi.Umuti numwe: Kagame yemerekuvugana na bamwe mur’iyobatari kurutonde rw’abakozejenoside, atange imbabazi rusange,anabahe ‘incentives’ zatuma bavamw’ishyamba, hanyuma wendaazashake uburyo ‘abeliminetinga’barageze mu Rwanda, nka baMunyakazi, Gatsinzi, nabandi.Dushobora kwanga kuvugana nabo,tukazavuganira nabo Arusha da.Cellphone: 0788691253E-mail: diga_mbi@yahoo.fr

UMUSESO No 390, 11 - 18 Mutarama 2010Urup. 5AMAKURUManeko za NSS muriUbwo havukagaimvururumuri kongerey’ishyakarya Democratic GreenParty, by’umwihariko hariumuntu wigize nk’umusazi,kugeza ubwo inzego zaLeta zaje guhagarikainama zigaragazaimpamvu z’umutekano.Byavuzweho byinshi,binasesengurwa mu buryobutandukanye. Kugezaubu, yaba mu ishyakaimbere, Green Party, muitangazamakuru ndetse nomu baterankunga bamwe,inkuru imaze kumenyekananeza ko ibyabaye byoseari iturufu imwe mu zomaneko z’urwego rwa NSS(National Security Services)zakoreshaga gusenya iryoshyaka.Ikibazo cya maneko, urworwego ruyoborwa na Lt. Col.Emmanuel Ndahiro rwashoyemuri Green Party kuyisenya,kimaze kugarukwahon’abaterankunga mu biganirobagirana hagati yabo, uretseko nabo batakivugahorumwe. Nkuko umwe mubari muri urwo rwego,wanitabiriye ibyo biganiroyabitangarije Umuseso, hariba Abambasaderi bamwebemeza ko imikorereyo gushora ba manekomuri Green Party igayitsecyane, ndetse bakababakirimo gushakishauburyo bakoresha kuvanairyo shyaka mu gihirahiron’ibibazo ririmo rikemererwagukora. Abo biganjemoabahagarariye ibihuguby’i Burayi mu Rwanda,tutifuza gutangaza kuberaimpamvu za ‘diplomacy’ kubabidutangarije.Ku rundi ruhande, hariabandi bahagarariyeibihugu bifitanye ubucutin’ubutegetsi bwa Kagamecyangwa se bo ubwabo nkukobivugwa bifitaniye ubucutina Kagame, bageragezakumvisha bagenzi babo koGreen Party ibangamiyeGreen PartyAbaterankunga nabo ntibavugarumwe kuri uwo mutwe wa politikiumutekano w’igihugu;basa nkaho bashyigikiyeko yakomeza kunigwaabonabo ikinyamakurunticyifuza kubatangazamuri iyi nyandiko kuberaingaruka byagira. Nubwonta gushwana kuraba,kutavuga rumwe bucece nomu biganiro ahanini bitari‘official’ byo bifite gihamya.Abaterankunga nabontibavuga rumwe kuri uwomutwe wa politikiNkuko umwe mubahagarariye igihugu kimwecy’i Burayi mu Rwandayabitangarije uyu mwanditsi,hafi kimwe cya kabiricy’abiyitaga abayoboke baGreen Party, bari aba manekoba NSS, baje kuyineka nokuyisenya. Kuri we ngo niikibazo kireba ubutegetsikuko ari imikorere mibiariko kikanareba GreenParty kubera kudashishoza.Muri rusange ariko avugako, bikwiye ko Letayakwitandukanya mubikorwa n’imikorere nk’iyokuko igayitse. Uwo yanagizeati:“Nkuko ubizi ariko,natwe hagati yacu, hariabashyigikiye Kagamen’ubutegetsi bwe no mukibazo cya Green Party, kuburyo bemeza ko GreenParty ari yo ifite amakosa,ariko ukurikije uko ibintubimeze sibyo.”Twabibutsa kandi ko ubwohakomeza kuba umwukamubi hagati ya Leta na GreenParty, byageze aho bosebashinjanya gukoreshwan’abazungu. Letayakoresheje itangazamakurukwerekana iryo shyakank’igikoresho cy’abazungubamwe, uwo mutwe wapolitiki nawo usubiza witaingoma ya Kagame, ingomaikoreshwa n’abazunguYaracengewe: Frank Habineza (Photo/ Archives)inagaragaza urutonde rwabamwe ivuga ko bakoreshaKagame.Mu buryo bumwe, ubuhamyabw’aba ba Ambasaderiburabihamya-ko harimo‘influence’ z’abazungumu gutanga moral supportn’ibindi. Urugero akaba ariabo ba ambasaderi bamazekwigerera ku mwanzurow’uko Green Partyibangamiye umutekanonkuko Leta ibivuga. Mugenziwabo twavuganye nawetwashatse tukamubaza kuriicyo kibazo, yihutiye nawekudusaba kutamutangazaariko ahita agira ati:“Hari mugenzi wacu umwe,ubu bamwe bibaza nibaahagarariye igihugu cyemu Rwanda cyangwa seahagarariye u Rwanda mugihugu cye kubera imvugoye. Ibyo kandi binibazwa nabamwe mu bo bakorana muriambasade akoramo.” Uwomudiplomat, yadutangarijeizina rye n’igihuguahagarariye ariko twe tukabatwifuza kurigira ibanga.Kuri we (uwo mudiplomati),ngo ubutegetsi bwa Kagamebwashoboye kwigiraibukuru mu bihugu bimweburiyamamaza ku buryoraporo z’ababihagarariyentacyo zivuze. Kubera iyompamvu, hari abasanganta mpamvu yo kwiteranyakandi bazi ko Kagameyamaze gutekenika bashebuja. Yavuze kourugero ibyo bifitanyeisano n’uburyo u Rwandarwemerewe kwinjizwa mriCommonwealth, nubworaporo nyinshi zarunengagabikomeye ku bisabwayemezako bifite imbogamiziku musaruro abaterankungabagira mu iteramberen’impinduka mu Rwanda.Uwa gatatu twavuganye naweyemeje mu mvugo yihisheko Green Party ibonwamu buryo butandukanyen’abaterankunga, bitewen’inyungu za buri umwe muRwanda. Kimwe n’abandiariko yagarutse ku kibazocy’uko hari ambasaderiumwe kandi ukomeyeudatinya kuvuga ko ibyoKagame akora byosebakwiye kubishyigikirabakanabyigiraho,akamusingiza cyane kuburyo usanga atavugank’umudipulomati w’ikindigihugu, ku buryo atifuza koamakosa akorwa n’ubutegetsibwe yavugwa.Nkuko yakomejeabisobanura, ibyo bifiteingaruka nini ku byemezobyagombye kumvikanwahoku bibazo bigaragazwan’umutwe wa politiki nkaGreen Party wananijwekwemererwa gukorahakoreshejwe amananizaatandukanye yaba acishijwemuri ‘administration’ ndetsena politiki.Twabibutsa ko mu giheamatora y’umukuruw’igihugu yegereje, uwomutwe wa politiki wakomejegushyirwa mu gihirahiro.Kugeza ubu nkuko abobatangabuhamya babivuga,muri Green Party nabontibashidikanya ku bijyanyeno kuba barasesewemon’abamaneko ba NSSn’izindi nzego. Umwe mubayobozi bayo wavuganyen’Umuseso ariko avugako biteguye kuzahanganan’ibyo byose kuko bafitepolitiki isobanutse.Umwanditsi w’umuseso

Urup. 6AMAKURUUMUSESONo 390 11- 18 mutarama 2010Umuseso, Min. Musoni, murukiko kuri uyu wa kaneMbere yuko tujyamu icapiro,abanyamakurub’Umusesobaregwa na Minisitiri ProtaisMusoni, bari batarashyikirizwaimpapuro zibahamagazamu rukiko, ariko amakuruikinyamakuru Umuseso gikeshakimwe mu binyamakurubyandikirwa mu Rwanda, IzubaRirashe, yemeza ko urubanzahagati ya Minisitiri w’ibikorwaby’inama y’abaminisitiri, ProtaisMusoni, n’abanyamakuru batatub’Umuseso, ruteganyijwekuburanishwa kuri uyu wa kane,kuwa 14 Mutarama 2009.Twibutse ko uru rubanzaruregwamo Charles Kabonero,Didas Gasana na RichardKayigamba.Intandaro y’ururubanza, ni inkuru yasohotse mukinyamakuru Umuseso, No 382,ivuga ku rukundo rw’ibanga hagatiya Musoni na Meya w’Umujyi waKigali, Dr. Aisa Kirabo Kakira.Nyuma y’iyo nkuru, ikinyamakuruUmuseso cyatanzweho ikirego mubushinjacyaha.Ubushinjacyahabukaba bwarahamagaje abobanyamakuru bose baregwa muibazwa, bukaba bwarashyikirijeicyo kirego urukiko rw’ibanzerwa Nyarugenge, aho rutegerejwekuburanishwa kuri uyu wa kane.Ikinyamakuru Izuba kivuga koaya makuru cyayatangarijwen’Umuvugizi w’Ubushinjacyaha,Nkusi Augustin, ku wa 4 Mutarama2010Nkuko icyo kinyamakurugikomeza kibitangaza, NkusiAugustin yagitangarije ko icyahacyarezwe, ari icyo guharabika kandingo kikaba gihanwa n’ingingo ya391 yo mu gitabo cy’amategekoahana ibyaha mu Rwanda.Izubarivuga ko iby’icyo kirego kandibyashimangiwe n’umwe mubatanze ikirego, Minisitiri MusoniProtais, aho yavuze ko cyatanzweku wa 14 Ukuboza 2009 agirango ubutabera bugaragaze ukuriku bivugwa ko yaba yarakoranyeimibonano mpuzabitsina na Meyaw’Umujyi wa Kigali Dr.AisaKirabo Kakira.Musoni ku rukundo rw’ibangahagati ye na KiraboMinisitiri Musoni arahakana koayo makuru yamwanditswehoari impamo. Muri icyo kiganiro,yakomeje avuga ko impamvu►Musoni aravuga ku rukundo rw’ibanga hagati ye na KiraboAravuga ko yabeshyewe: Min.Musoni (Photo/ Archives)yareze ari uko yabeshyewe none akabayarifuje ko urukiko rwamurenganura,akaba kandi yifuza ko hazakurikizwaamategeko.Izuba rikomeza rivuga ko indimpamvu Musoni yatanze ikirego ngo ni ukobyamubabaje ndetse bikanamwambika isurambi ndetse no mu rugo iwe, umuryango wentiwishime kubera iyo nkuru yasomwe hosekandi ari ikinyoma.“Numva ko byakozwe na MusoniJames”Ku bijyanye n’ibivugwa ko byakozwe naMinisitiri Musoni James, Protais yatangarijeikinyamakuru Izuba Rirashe ko na weabyumva atyo, ariko avuga ko bizakemurwan’iperereza kuko byaba ari ukubavugahoibinyoma gusa.Twibutse ko umuyobozimukuru w’Umuseso, Charles Kabonero,ari hanze y’igihugu kubera impamvuz’amashuri, ariko, umwungirije, DidasGasana, akaba yaratangarije uyu mwanditsiko nta mpapuro zibahamagaza barabona,kandi ko nibazibona, biteguye kwitabaurukiko.Tumubajije niba adatewe ubwoban’uru rubanza, Didas yagize ati: “Njyentabwo nterwa ubwoba n’imanza, ahubwo,kuba abategetsi b’u Rwanda batangiyekwinjirwamo n’umuco wo kwiyambazaubutabera, ni ikintu cyiza itangazamakurury’u Rwanda ryakwishimira. Ubundi byariimitarimba no gufunga umunyamakuru ntarubanza, ariko ubu, biragenda bihinduka.Ikibazo kikaba ari uko benshi mu bacamanzamu Rwanda batigenga.”Twibutse na noneko ikinyamakuru Umuseso kiri mu rundirubanza n’umunyemari Tribert AyabatwaRujugiro. Uru rubanza rukaba rugeze mubujurire, aho ruteganyijwe kuburanishwamu ntangiriro z’ukwezi gutaha, mu rukikorwisumbuye rwa Nyarugenge.Umwanditsi w’UmusesoAri hanze y'igihugu: CharlesKabonero (Photo/ Archives)Ni ibisanzwe: Didas Gasana(Photo/ Archives)Ariteguye: Richard Kayigamba(Photo/ Archives)

UMUSESO No 390, 11 -18 Mutarama 2010Urup. 7ISESENGURAMeya Kirabo yavuguruje icyemezo cy’Urukikorw’Abunzi akoresheje amagambo gusaNiyivuga Patriceni umucikacumuutuye muMurenge waBumbogo mu Kagari kaNyabikenke, mu Karereka Gasabo. Yagize uruharemu kugaragaza abagizeuruhare mu kwica abatutsimuri jenoside barafatwabarafungwa barirega bemeraicyaha barafungurwa nonebamwihimuyeho. Aboni Bizimana Alphonse;Bazatoha Frederic na MugaboVédaste. Icyakora hariabanze kwifatanya nabo ngobamugerekeho urusyo. Aboni: Rwalinda Emmanuel;Turatsinze Celestin Buguzi.Kubera ikibanza yaguzemu mwaka wa 2000 naMukuralinda Gilbert wacitseku icumu cyarimo akazuakacyubakamo inzu nzizaeshatu, byatumye apangirwagacaca.Mu mwaka wa 2007 babandi twavuze harugurubamaze kwijajara,bagamije kumwihimurahobamukoreshereje dosiyengo kuko yahoze yungirijeBurugumesitiri, arikoyaraburanye aratsinda.Nyuma y’igihe kininiumwana wa mushiki waMukuralinda Gilbert, witwaUwera Sylivie wari warabuzeyaje guhunguka asanga iwaboharubatswe inzu ifite agaciroka miriyoni nk’umunani.Uwera yatanze ikirego kuBunzi arega uwaguze ari weNiyivuga Patrice. Abunzibabajije Mukuralinda Gilbertwagurishije(nyirarume waUwera ) nk’uhagarariyeumuryango, niba hari abandibo muri uwo muryango baribahari, asubiza ko yari aziko batakibaho, kandi ko harihagiye gukatwa imidugudu.Ku itariki ya 06/12/2005Abunzi bemeje ko UweraSylivie ahabwa inguraneingana n’uko ikibanzacyanganaga, Niyivuga Patriceakubakamo n’inzu nk’iyariirimo, ariko Uwera yangako bishyirwa mu bikorwa.Akarere n’Abunzi bakomejegutegeka ko bishyirwa mubikorwa Uwera yanga kuza.Nyuma y’aho Uwera Sylivieyajyanye ikirego mu Mujyiwa Kigali haza Visi MeyaGakuba Jeanne ashyigikiracya cyemezo cy’Abunzin’Akarere.Uwera yanyuze ku ruhandeajya kuregera Dr Ayisa KiraboIbiciro byo kwamamazaKu rupapuro rw’umweru n’umukaraUrupapuro rwose:400.000 FRW½ cy’urupapuro:250.000 FRW¼ cy’urupapuro:150.000 FRW1/8 cy’urupapuro: 80.000 FRWEye-Piece:50.000 FRWKu rupapuro rw’amabaraUrupapuro rwose:700.000 FRW½ cy’urupapuro:500.000 FRW¼ cy’urupapuro:300.000 FRW1/8 cy’urupapuro: 150.000 FRWEye-Piece:100.000 FRWUko ugenda wamamaza inshuro nyinshi, ugabanyirizwa ku buryo bukurikira:Inshuro enye (4) 5%Inshuro umunani (8) 10%Inshuro cumi n’ebyiri (12) 15%Inshuro makumyabiri n’enye (24) 20%Inshuro mirongo ine n’umunani (48) 25%Amafaranga yose yo kwamamaza atangwa mbere.Ukeneye ibindi bisobanuro, wahamagara 0788686919 cyangwa 0788570640Uri umucuruzi none urifuza ko abakiriya bakugana ku bwinshi, batumehoUmuseso maze wirebere; ababikoze nibo bazi ibanga! Wizuyaza, kandiimiryango ihora ikinguye!Kakira uyobora Umujyi waKigali. Meya ari kumwen’abanyamakuru ba RadioRwanda yagiye kureba ahohantu, ahamagara ubuyobozibw’aho ikiburanwa kiriategeka ko uwaguze asubizaUwera inzu n’ibyayikozweho,avanamo ibintu bya Niyivuga.Ibaruwa yashyize mu bikorwaicyemezo cya Kirabo yakozwen’umuyobozi w’umurengewa Bumbogo ku itariki ya08/07/2009, bavugamo ko,icyo kibazo cyageze munzego nyinshi ntizigikemurebirengagiza nkana ko Abunzibagikemuye ntikijuririrwe.Niyivuga amaze kubona ingufuzikoreshejwe hirengagijweicyemezo cy’Abunzi,yandikiye Umuyoboziw’Umujyi wa Kigaliamugaragariza ko icyemezocye kitanditse cyateshejeagaciro umwanzuro w’Abunziutarigeze ujuririrwa nk’ukobiteganywa n’amategeko ariukwica nkana amategekoakoresheje umwanya afitew’ubuyobozi. Yagaragaje kouwamugurishije aho hantu(Mukurarinda Gilbert) ari wewari warahawe uburenganzirabwo kuzungura umutungow’umuryango.Yagaragajeko amaze kuhaguramu buryo bwemewen’amategekoyahubatsemo amazuatatu akahateramon’ibiti by’imbuton’insina. Yagaragajeko kumwambura ibyobikorwa bye byosebikegurirwa UweraSylivie na UwamariyaClaire(murumunawa Uwera) ariukwirengagiza itegekory’ubutaka mu Rwanda.Icyakora ibaruwa yenta gisubizo yigezeibona kuko uwoyatakambiraga ari nawewategetse ko bikorwauko abivuze mumagambo yirengagijeibiteganywa n’itegekon0 08/2005 ryo ku wa14/07/05.Kubera ko Abunzi ariurukiko, Meya KiraboNi agahomamunwa: MeyaKirabo (Photo/ Archives)akaba yaravuze nk’umuntuku giti cye cyangwa senk’umutegetsi arikoudasimbura inkiko, nyamaraijambo rye rikaba ryaratumyeuko yabishakaga bishyirwamu bikorwa, Niyivuga Patriceyareze Umujyi wa Kigali muRukiko Rukuru, na UweraSylivie.Amakuru agera kukinyamakuru Umuseso niuko abeguriwe ibyo bikorwamu magambo babishyize kuisoko ngo babigurishe kukobazi neza ko atari ibyabo,bakaba bafite impungenge kobashobora kubyamburwa murubanza rutarahabwa itarikiruri mu Rukiko Rukuru.Gufatanya guhimba ibiregoAbabonye inzu ngo bafatanyijen’abakoze jenoside guhimbiraibirego Niyivuga bmuregamuri gacaca. Nyuma y’igihekinini batarajuririye urubanza,basabye ko rwasubirwamobiturutse kuri KayirangwaPriska wahishwe na Bizimanamuri Jenoside. Impakamu Nama rusange bamwebadashaka ko urubanzarusubirishwamo kuko ubisabayari ahari mu mwaka wa2004 ruburanwa ntanajurire.Uwitwa Gloriose wo ku rwegorw’igihugu rushinzwe inkikogacaca, ngo niwe wategetseko urwo rubanza rusubirwamobyanze bikunze.Ku itariki ya 22, 28/11/2009rwaburanishijwe n’intekogacaca ya RwamarabaUmurenge wa Shyogwemuri Muhanga. Umwanzurowa gacaca ngo wabaye koNiyivuga Patrice atakijijeabahigwaga muri jenosidebakicwa kandi yari uwungirijeBurugumesitiri ntagireicyo akora, maze akatirwaburundu y’umwihariko,ariko urupapuro rumufungantihagiraigihanocyandikwaho. Gereza yaKimironko yaramwanzeajyanwa kuri Brigade yaRemera amarayo iminsi,nyuma yaje kujyanwa kuriBrigade ya Kabuga amarayoukwezi kurenga, none ngohaba harahimbwe urundirupapuro rumufunga kandi ntayindi gacaca yabaye agarurwamuri gereza yari yaramwanzeya Kimironko. Amakuru ageraku kinyamakuru Umuseso, niuko urwo rupapuro narworutujuje ibyangombwa kukorutanditsweho itariki nanomero y’ifishi y’uregwa.Rwaditsweho ko yanarebereyeabicaga, kandi ngo akoshyan’abandi kwicana.Muri urwo rubanzatwavuze haruguru, ngoabatangabuhamya bebaratotejwe cyane bazirako bavuga ko arengana. Murwandiko yandikiye urwegorw’igihugu rushinzwe inkikogacaca ku itariki ya 03/12/2009asaba kurenganurwa, yavuzeamazina yabo agaragazan’uburyo atishimiyeimiburanishirizwe ye aho iyonteko yamwimaga ijambo ngoyisobanure ku byo yaregwagana Kayirangwa Prisika. Ikindiavuga, ni uko yagaragarijeinteko ko abamushinja batatuhari icyo bapfa gikomeyekizwi n’abaturage, arikointeko ntibyiteho. Nk’ukoabyivugira muri iyo baruwa,ngo yagaragarije inteko ko, mugihe cya jenoside yambuweubuyobozi n’interahamwe,ariko nabyo inteko ntiyabihaagaciro kandi ari ibintu bizwin’abaturage.Habuhazi Innocent

Urup. 8 UMUSESO No 390, 11- 18 Mutarama 2010ISESENGURAPerezida Paul Kagame yatinye amatora?Mu bubasha Perezidawa Repubulikaafite buteganywan’Itegeko Nshingary’u Rwanda nk’uko ryavuguruwekugeza ubu, harimo no kugezaibitekerezo bye ku gihugu. Niyompamvu buri mwaka ageza iijambo ku Banyarwanda n’inshutiz’u Rwanda. Iyo ageza ijamboku Banyarwanda, ahera kubyagezweho agasaba ko bikomezagushimangirwa, akagayaabatarakoze ibyo bashinzwe,akanavuga ko ibitaragezwehobikwiye kwitabwaho akanerekanaibyihutirwa mu mwaka ubautangiye n’intego zikwiyekugerwaho.Ubwo umwaka wa 2009 warangiraga,atangiza uwa 2010 yongeye kugezaijambo ku Banyarwanda. Iryojambo ryagaragayemo byinshi ngobyagezweho asaba kurushaho mumwaka mushya utangiye, arikoyirinze kugira icyo avuga ku matoraamureba cyane azaba muri uyu mwakadutangiye. Abantu bakaba baribajijeimpamvu atagize icyo abivugaho:bamwe ngo ayafitiye ubwoba kuberaikipe Ingabire Victoire azazanaizaba irimo n’abo bimye inzandikoz’inzira ariko bakaba bariyemejekuza byanze bikunze kuko ntawimira umwana ujya iwabo, abandingo yizeye instinzi abifashijwemona Chrisologue nk’uko bisanzweiteka…Imwe mu minsi ngaruka mwakaikomeye yibukwa mu Rwanda akunzekuvugamo amagambo akarishye,harimo umunsi w’intwari n’uwokwibohoza, ariko gusoza umwakaatangiza undi akunze gukoreshaamagambo magufi kandi yoroheje.Agitangira, mu mwaka wa 2002 kunshuro ya 6 twizihiza umunsi wokwibohoza, yibukije Abanyarwandabari mu bihugu duturanye bafiteumugambi wo guhungabanyaumutekano kubireka kukobadashobora kubigeraho, mazeaboneraho kuvuga ko ari yo mpamvuingabo z’u Rwanda zari muri Kongo.Mu kwezi kwa Mata muri uwomwaka, hari abo yihanangirije avugako iyo abantu bakwihanganiye ugiraaho ugarukira ukagaruka mu nzira.Yasabye abantu kwirinda ibintu bisan’ubusambo bituma bareba inda zabogusa, ntibarebe ubuzima bw’abantubenshi, cyangwa ubuzima bw’igihugumuri rusange bw’ahazaza. Yagaragajeko n’ubwo bakirira muri ubwobusambo, ingaruka ziza bwa bukirebugasenyuka. Yasabye abahitamoibibi kujya ku ruhande rwabon’abashaka ibyiza bakajya ukwabo.Yatunze urutoki abayobozi bahagararaimbere y’abantu bigize ibitangaza,nyamara bazana amacakubiri muBanyarwanda, byarangira bakajyamuri za Ambassade bagasangiraicyayi bakora politiki yo kwicaabantu. “Niyo mpamvu twihanganiraabantu nk’abo bakatujyamo hagatink’aha bakirirwa bagenda bigishaamacakubiri bavuga, bakwizaizo ndagu z’uko mu myaka 5bo ari abarakare, abandi bantunk’aba bazongera kuba bapfa mumyaka itanu cyangwa mu myakaicumi, tukabihorera! Tuba tubizintabwo ari ukutabimenya. Arikon’uwihangana ugomba kugerahoukagira icyo umusigiramo, kukoiyo ukomeje upima kwihanganakwe buri kanya, ingaruka zabyonazo zishobora kuba atari nziza.Uwihangana, arihangana akagiraaho agarukira ntabwo bihoraho ngoni umuco wo kwihangana, ntabwokwihangana ari umukino gusa.Abantu bihangana kubera impamvuzo gushaka gukemura ibibazo. Iyoubona abantu bigisha amacakubiricyangwa basubira inyuma bagakoraibintu bimwe bijyanye cyangwa bisan’igitumye turi ahangaha uyu munsicyo kwibuka ubwicanyi bwabaye mu1994…, abo bantu tukabihanganira.Ibyo byo kubihanganira bigira ahobigarukira… Umunsi kwihanganabyarangiye, ntacyo abababeshyabazabamarira na busa, nta n’icyobanashoboye… Kwihangananibigera aho bigarukira, ikizakorwakizakorwa anyway”.Muri Nyakanga 2002, Perezida PaulKagame yavuze ko nubwo habayehokwigenga bitabujije Abanyarwandakuba imbohe. Mu kwezi kwa Mata2003 yongeye gusaba Abanyarwandakwigishwa n’amateka, ko utazigiraku byabye muri 94 nta handi azigira,kumva ko kwibuka bitabangamiraubumwe n’ubwiyunge , mazeasoza avuga ko u Rwanda rutifuzagusubira muri Kongo. MuriNyakanga muri uwo mwaka kumunsi wo kwibohoza, yasabyeabashaka kuvangira ubuyobozi,cyane cyane abanyamahanga bigishaubwisanzure(political space), konabo bagomba kubanza bakabutanga,aho kwirirwa bavuza induru ngobarabwiriza abandi ibyabananiye.Muri Mata 2004 Perezida PaulKagame yabwiye Abafaransa kobatagomba guhakana uruharerwabo mu itegurwa rya jenoside.Yavuze ko igihe yari ayoboyeingabo za FPR Inkotanyi mu 1992,Abafaransa bamuhamagaye iwabomu mishyikirano bakamubwira koingabo ze nizikomeza kurwana ntan’umwe muri benewabo bazasangamu gihugu.Muri Mata 2006 Perezida PaulKagame yavuze ko tugombakwirengera ingaruka za jenoside,maze yereka abantu ko kuzirengerakwiza atari uguhunga kukobidakemura ikibazo. Yagaye abatangaYaratinye? Perezida Kagame(Photo/ Archives)amakuru y’impuha ku Rwanda. MuriNyakanga yavuze ko kuyobora abantuneza atari impuhwe uba ubagiriye,ko kandi iyo abantu batabona ibyobakwiriye bagomba kwibohoza.Kutiba no kutica abo uyobora,ngo ni inshingano z’umuyobozi siubugiraneza cyangwa impuhwe ubaubagiriye. Kuri uwo munsi yavuze koabagira nabi, abashyigikira politikimbi badakwiye kuba ari bo biganzank’uko byabaye mu bihe byashize.Mu rugamba ruhoraho rwo kudutezaimbere, yavuze ko nta muntutugomba gusaba kutugirira neza, ngoyaba atabigize tukarimbuka cyangwatukamererwa nabi. Icyo ufitiyeuburenganzira, ngo ntabwo ugisabawinginga.Muri Mata 2007 Perezida PaulKagame yavuze ko abavuga koFPR Inkotanyi yishe abantu bataziibyo bavuga, kuko iyo iba yarabisheiba yarahereye kuri abo babivugabasize bakoze ibara bakirukiramu mahanga aho basakuriza.“Kenshi hari n’ubwo tuvuga ibintuugasanga n’abantu baje kutugirainama ko umuntu nka Perezidacyangwa se umuntu w’umuyoboziko hari ibintu atavuga. Ako kazikazangora niba hari ibintu umuntuagomba kuvuga ntavuge, cyangwaakabivuga abinyura hejuru gusa”.Yagaragaje ko hari ikimenyetso cyogutsindwa mu nzego z’ubutegetsi,iz’amadini n’indi miryango isanzwe.“Iby’inzego z’imiyoborere, inzegoza politike, zo rwose icyaha kiraharinicyo turwana nacyo hagamijwekukirandura no gukosora ibitaragenzeneza. Ku by’amadini, abakorerakwigisha abantu kubana, abakorerakwigisha ijambo ry’Imana. Nabohari icyaha cyo gutsindwa n’ibyateyejenoside… Noneho no kuri burimuryango nyarwanda waratsinzwe”.Yagaragaje ko bibabaje kuba abobayobozi b’amadini badashakakumva ko hari uwababwira ko hariicyaha bakoze, cyangwa ko hariintege nke bagize kandi byarabaye.“Uvuze umupasitoro wagize nabi,Kandida: Bernard Ntagamda(Photo/ Archives)uvuze padiri wagize nabi, uvuzeMusenyeri wagize nabi, ubwoicyo gihe abantu basubira inyumabakavuga ko wakoze ishyano wavuzeamadini! Iyo uvuze Shehe wagizenabi, abantu bakavuga ko wakozeishyano wavuze amadini… Kukiiyo bavuze uwagize nabi ku giti cye,ubihindura ko bavuze idini? Ibyonabyo ni icyaha, kandi kizababuzauburenganzira bwo guhagararaimbere y’abantu ngo mubigishekuko ntabyo mufite mubigishaigihe muhakana ibi bintu…, turekegutwikira ibintu ngo twigire abereaho tutari abere”. Gutwikira ibyobintu, ngo bizaba ari ukugumanaibirarane tuzishyura kuko dufitiyeumwenda Abanyarwanda. Yagarutseku ruhare rw’abanyamahanga murijenoside yo mu Rwanda, yerekanako uruhare rwabo rutagarukira kumateka yatumye jenoside iba gusa,ahubwo ngo harimo abayikozenk’Abanyarwanda. “Na none kugirango amahanga ajye ahora atwikiraibintu, ashaka uko yakwivana mucyaha, akaba ari cyo ayo mahangaashyira imbere”. Yabasabye kwemeraicyaha bakacyicuza bakagisabiran’imbabazi.Mu muhango wo kwibuka ku nshuroya 46 y’ubwigenge, n’iya 14 mukwibohoza, ku rwego rw’igihugu,wabereye kuri stade y’Akarere kaMuhanga, mu ijambo rye, yavuze kokubona ubwigenge hakaba hashizeimyaka 46, byari bikwiriye kubabivuze kwibohoza. Umuntu akabayakwibaza ukuntu kwibohoza byajenyuma. Yasobanuye ko bisa nahokubona ubwigenge bitakoreshejweneza n’Abanyarwanda. Yagaragajeko imyaka 32 yakurikiye ubwobwigenge hagakurikiraho kwibohoza,bidakwiye kumvikana ko kwibohozakwajya gusubira inyuma. Iyomyaka ayibona nk’imfabusa kukoyasubije abantu inyuma hakabahogutangira.Yasobanuye ko ubwigengebutatugejeje ku cyo bwagombagakutugezaho, ahubwo ngo byabayeimfabusa ku bwo kudashyira muKandida: Victoire Ingabire(Photo/ Archives)gaciro. Yaragagaje ko Abanyarwandabakomeje kuba intumwa z’abakoloni,maze asaba ko ibyo bintu bitakomeza,ko ahubwo dukwiye kuba intumwaz’Abanyarwanda gusa. Yifuje kouwo munsi ukwiye kujya utwibutsaibitaragenze neza tukikosora.Kwiyubaha, kubaha abandi nokwiha agaciro nibyo yasabyeAbanyarwanda.Yasabye abantugufatanya bahitamo ibyo bifuza, ahogukomeza gutungwa n’abandi kandinatwe dushobora kwitunga.Mu ijambo yavuze mu itangirary’umwaka wa 2010 ntacyo yigezeavuga ku matora kandi amurebaby’umwihariko kuko byamazekwigaragaza ko nta kizamubuzakwiyamamariza gukomeza kuyoboraigihugu. Ibi byatumye abantu benshibibaza ku kuba ataravuze ku matora,niba ari ukuyatinya cyangwa se kubayizeye ko yamaze kwizera intsinziye, bikaba ngombwa ko atayavugahokuko yiyizeye.Yavuze ko igihugu kirangwan’umutekano n’umubano mwizan’ibihugu by’abaturanyi bose.Uwo mubano ngo ushingiye kubwubahane n’amahanga. Nubwohamaze guterwa intambwe ndende,ngo haracyari urugendo rurerure.Yashimye umusaruro igihugukigezeho, korohereza abashoramarino guha ingufu abikorera ku giticyabo. Yashimye igikorwa cyogusoza inkiko gacaca yatumye ukurikuri jenoside yabaye kugaragazwa.Kurwanya ruswa n’indi mikoreremibi ngo byashyizwemo imbaragakugira ngo dutere imbere. Gukomezagutsura ubutwererane n’ubuhahirane,uburezi ubumenyi n’ikorana buhanganiyo ntego y’umwaka dutangiye.Gufatanya gukorera hamwe nogukora byinshi nibyo yifurijeAbanyarwanda, ndetse n’amahoron’amahirwe. Yasoje asaba Imanagutanga imigisha.Habiyambere Valens

AMAKURUUMUSESO No 390, 11 -18 Mutarama 2010Urup. 9Muhanga: Urukiko rwamukatiye igifungocy’imyaka itatu agororerwa kuyobora UmurengeUmuryango urengera abagore n’abana HAGURUKA uratabaza, Uwari umukozi wawo Mugunga JeanBaptiste yarawusahuye, akatirwa n’urukiko none yagororewe kuyobora umurenge wa Nyamabuye.Nk’uko twabitangarijwen’Umunyamabanga Nshingwabikorwa waHAGURUKA Nyiramatama Zaina, ngobamaze kumenya ko hari amasheki yibweagasinywa, abiganye amasinya bakajyakubikuza ayo mafaranga muri banki yaKigali ahwanye na miriyoni 4.601.128frw,ngo batangiye gukeka bamwe mu bakozibarimo uwitwa Mugunga Jean Baptistewari ushinzwe itangazamakuru no kubikainyandiko. Muri 2008, Mugunga yahiseyiburisha ku kazi bamara igihe bataziaho yagiye, ariko amakuru amwe akabayaravugaga ko yahunze. Umwe mu bakozinawe wakekwaga yarafashwe arafungwaabwira ubugenzacyaha n’ubushinjacyahako icyo gikorwa yagikoranye na Mugunga.Igihe cyaje kugera Mugunga arigaragazaariko ntiyabasha kugaragaza impamvuzumvikana zatumye ata akazi, mazeHAGURUKA imwandikira urwandikorumwirukana ruvuga ko yataye akazi.Igihe cyaje kugera hatangwa ikiregomu rukiko rwisumbuye rwa Gicumbiruburanisha ibyaha nshinjabyaha ku rwegorwa mbere. Ubushinjacyaha bwandikiyePerezida w’urwo rukiko ku itariki ya26/11/2008 bwohereza dosiye haregwaNduwayezu Christophe na MugungaJean Baptiste. Baregwaga icyaha cyoguhimba inyandiko no kuyikoresha,umwe akaba yari icyitso cy’undi.Nk’uko bigaragara mu nyandiko y’ikizary’urubanza, urwo rukiko rwaburanishijeurubanza rwaregwagamo abantu babiribose bakatirwa igifungo cy’imyakaitatu buri wese, hafungwa umwe, undiakomeza kwibera hanze, nyuma ahabwakuyobora Umurenge wa Nyamabuye muKarere ka Muhanga. Amakuru agera kukinyamakuru Umuseso akaba avuga koMugunga yafashwe mu bihe bimwe naNduwayezu(uretse ko Nduwayezu ari wewafashwe mbere) barafungwa bose, arikoMugunga abifashijwemo n’inshuti ze zifiteimbaraga aratereta arafungurwa ariburisha.Icyakora Mugunga we asobanura kono kubura ku kazi byatewe nuko yariyarafungishijwe na HAGURUKA, kuburyo avuga ko bamubazaga aho aban’icyatumye ata akazi bigiza nkana, arikoHAGURUKA yatubwiye ko atari byo, koahubwo amaze kubona bataye muri yombiuwamushinjaga yahise abura.Ku wa 10/03/2009 ku munsi wo kuburanaurwo rubanza, hitabye Nduwayezuasaba indi tariki kuko yari atarabonaumwunganizi, ariko Mugunga ntiyitabye.Urubanza rwimuriwe hafi rushyirwa kuitariki ya 06/04/2009, ababuranyi bosebitabye. Nduwayezu yunganirwaga na MeMusore Gakunzi Varely, naho Mugungayunganirwa na Me Sebaziga Sophonie, mugihe ubushinjacyaha bwari buhagarariwena Uwakigeli Joseph, HAGURUKAihagarariwe na Me Christophe Niyindora.Kubera ko HAGURUKA ari bwo yariigitanga ikirego, urubanza rwimuriwe kuitariki ya 14/04/2009 kugira ngo abaregeraindishyi bazabe bujuje ibisabwa. Kuberako uwo munsi wageze umucamanzawarutangiye ari mu nama, urubanzarwimuriwe ku itariki ya 11/05/2009,ababuranyi n’ababunganira bose bitabye.Nduwayezu yavuze ko aburana yemeraicyaha yagushijwemo na Mugunga, nahoMugunga avuga ko ahakana icyaha.Ubushinjacyaha bwahawe umwanyabubashinja inyandiko mpimbanobakoresheje n’ubujura. Ubushinjacyabwavuze ko barezwe na HAGURUKAamasheke atatu baciye muri chequier,bikaba byaramenyekanye byarakozwecheque zaramaze kubikuzwa muriBanki na Nduwayezu. Cheque ya mbereyabikujwe ku itariki ya 29/03/2008 hashizeiminsi asubirayo abikuza indi. Nduwayezuyemeye ko yabikuje ayo mafarangaayatumwe na Mugunga wakoraga muriHAGURUKA, akaba yaramuhembyemoibihumbi 150. Nduwayezu yasobanuye kombere yo kuyabikuza babanje kujya inamana Mugunga ngo bazabeshye ko yishyuweSTELLA, kakaba kari akabari Nduwayezuyakoragamo. Ubushinjacya buvuga kobwashatse kumenya uburyo Mugungayabonye cheque zari kwa KontabuleCansilde, avuga ko bazimwibye. Ahobimenyekaniye Mugunga ngo yagiyegushaka Nduwayezu ngo azavuge kontaho baziranye amusaba kuzamuhishira.Aho Nduwayezu afatiwe, Mugungayatangiye kubura ku kazi ndetse aracikakuko yari azi ko Nduwayezu azamuvuga.Nduwayezu yavuze ko yari aziranye naMugunga, bityo akaba yaramuhaga chequengo ajye kumuzanira amafaranga kuko weafite akazi kenshi. Yemeza ko Mugungayamutumye kuri banki inshuro ebyiri.Mugunga yahakanye ko atigeze ajyakureba Nduwayezu ku kazi ngo amusabekuzamuhishira, ndetse ko atigeze amuhacheque za HAGURUKA. Yemejeko Nduwayezu babanye mu ngabo,ariko bakaba nta bucuti bwihariye baribafitanye ku buryo yari kumuha izo shekiz’inyibano. Mugunga akaba yaravugagako Nduwayezu yaba yarakoreshejwe n’abomuri HAGURUKA ngo bamuhimbire.Mu gihe mu iburana hagaragazwagako isinya ziri kuri izo sheki zimezenk’izatanzwe na HAGURUKA muribanki, ubushinjacyaha bwo bwavugagako ziganywe, akaba ari yo mpamvuababurana baregwa inyandiko mpimbanokuko HAGURUKA ivuga ko sheki zibwe.Nk’uko bigaragara mu nyandiko z’iburana,dufitiye kopi, ngo bafashwe batarabikuzaindi sheki ya gatatu.Me Chistophe wari uhagarariyeHAGURUKA, yavuze ko sheki yoku itariki ya 03/04/2008 ifite isinya zaChristine Tuyisenge n’undi basinyanaga,kandi Tuyisenge akaba yari mu butumwamuri Kenya kuva ku wa 31/03/2008kugeza ku wa 08/04/ 2008. Naho shekiyo ku wa 28/03/2008 yasinywe umunsiHAGURUKA itari yakoze kuko hariumunsi w’umuganda.Ubushinjacyaha bwabasabiye igihanocy’igifungo cy’imyaka 15 buri wese;kwishyura ayo mafaranga 4.601.128ya HAGURUKA batwaye, no gutangamiriyoni y’indishyi n’indi miriyoni yaAvoka wakurikiranye urwo rubanza.Ubushinjacyaha bwasabye ko Mugungayahita afatwa agafungwa nk’ukomugenzi we Nduwayezu afunze. MeMusore wunganiraga Nduwayezu yavuzeko urukiko rukwiye kwita ku mvugoy’ubushinjacyaha bwavuze ko Mugungaari we Nyirabayazana, bityo icyaha kikavakuri Nduwayezu wasabye imbabazi, bityoibyakozwe byose bikabazwa Mugunga.Urubanza rwarasomwe, Mugungaakatirwa igihano cy’igifungo cy’imyaka3Mu gihe Itegeko Nshinga u Rwandarugenderaho rivuga ko, ibyemezoby’umucamanza bigomba gukurikizwan’abo bireba bose(ingingo ya 140 igikacya 5), ahandi hakavuga ko abantubose bangana imbere y’amategeko,bakarengerwa ku buryo bumwe ntavangura, Nduwayezu yakatiwe igifungocy’imyaka 3, naho Mugunga wafunzwehoigihe gito agatereta, yigumira hanze,nyuma ahabwa kuba Umunyamabanganshingwabikorwa w’Umurenge waNyamabuye mu Karere ka Muhanga.Abanyamategeko twaganiriye bavuzeko iyo umuntu yajuriye adafungwa. Ngocyeretse iyo umucamanza yahise ategekako ahita afatwa agafungwa. None se iyoumucamanza aciye urubanza avuga koumuntu ahanishijwe igihano cy’igifungocy’igihe runaka, ubwo aba avuze iki? Abaabwiye iki izindi nzego?Urukiko rwasanze Nduwayezu naMugunga baregwa ko bibye amashekiatatu ya HAGURUKA bagashyirahosinyatire zitari iz’abasanzwe basinyabakajya kubikuza amafaranga kuri Bankiya Kigali, hakoreshejwe amasheki abirikuko iya gatatu bafashwe batarayibikuza;rwasanze Mugunga yarabuze ku kazi ntampamvu ikibazo kimaze kumenyekana.Nubwo avuga ko yari yagiye mu Bugandekubera ko yari yapfushije umukecuru,MINALOC: James Musoni(Photo/ Archives)rwasanze nta bimenyetso abitangira kukonta ruhushya rw’inzira yeretse urukikorugaragaramo ayo matariki, akaba atarikugira ibyago ngo agende atabwiye kukazi ke ngo ahabwe uruhushya kuberaibyago yagize. Rwasanze Nduwayezuatamushinja ibinyoma kuko babanye mugisirikare bakaba ahubwo bagombye kubaari inshuti. Ibi byose birerekana uruhare rwaMugunga mu gusinya ziriya sheki, bityoakaba agomba guhanirwa ibyaha bibiri aribyo inyandiko mpimbano ari zo sinyatirezigaragara kuri sheki zabikujwe, n’icyahacy’ubujura bwo kwiba amafaranga yaHAGURUKA. Ibi akaba ari impuriranez’imbonezamugambi wo kwiba, bityoakaba agomba kubihanirwa, ariko kukoari ubwa mbere agaragaweho n’icyo cyahaakaba agomba kugabanyirizwa ibihanohashingiwe ku ngingo ya 82 na 83 z’igitabocy’amategeko mpanabyaha.Rwasanze Nduwayezu yemera icyahaakaba avuga na Mugunga bagikoranye.Bityo akaba ahamwa n’ibyaha by’ubujurandetse no gukoresha inyandiko mpimbanokubera ko yakoresheje sheki isinywehon’abandi batari basanzwe bazisinyahozikabikuzwa mu izina rye, bityo akabaagomba kubihanirwa, ariko akaba agombakugabanyirizwa ibihano kuko ataruhijeubutabera kugera ku kuri.Rwasanze Me Christophe uhagarariyeHAGURUKA uregera indishyi, zimwezifite ishingiro izindi nta shingiro zifite,kubera ko HAGURUKA igombagusubizwa amafaranga yayo bibye agerakuri miriyoni 4.601.128, igihembo cyaAvoka kikaba kigenwa n’urukiko kuko ntamasezerano yarugaragarije bumvikaniyehoamafaranga azahembwa, amafarangay’ingendo 5000 yasabwe akaba agombagutangwa, indishyi mpozamarira zigerakuri 1.000.000frw akaba nta bisobanurobihagije yazitangiye, bityo akabaatazihabwa, HAGURUKA ikaba igombagusubizwa igarama ryayo ry’ibihumbi4000 frw yatanze.Rwemeje ko Nduwayezu na Mugungabahamwa n’ibyaha bibiri aribyo: gukorano gukoresha inyandiko mpimbanon’ubujura, ibi bikaba bigize impuriraney’imbonezamugambi wo kwiba, bityobakaba bagomba kubihanirwa, ariko buriwese akagabanyirizwa ibihano nk’ukobyavuzwe haruguru. Urukiko rwakijijeurubanza ko Mugunga na Nduwayezubatsinzwe; rubahanisha buri wese igihanocy’igifungo cy’imyaka itatu; rubategekakuriha amafaranga bibye HAGURUKAangana na miriyoni 4.601.128 frw,bakishyura igihembo cya Avoka kinganan’ibihumbi 200.000 frw, bakishyuraamafaranga y’ingendo 5000 frw nk’ukoyasabwe, bakishyura n’igarama ryaHAGURUKA ringana n’ibihumbi 4000frw, agatangirwa umusogongero wa Letaungana na 4% ari byo bivuze 19224frw, batayatanga ku neza agakurwa mubyabo ku ngufu za Leta. Rwabategetsekandi gufatanya kwishyura amafarangay’ibyakozwe muri uru rubanza 51.800frw,batayatanga ku neza agakurwa mu byaboku ngufu za Leta.Nk’uko umuyobozi wa HAGURUKAyabidutangarije, ubwo bamenyaga koMugunga yahawe akazi ko kuyoboraUmurenge wa Nyamabuye kandi atariinyangamugayo, ndetse akaba yarakatiwen’igihano cy’igifungo, bagishije inamaMINALOC bayereka uko urukikorwakemuye urubanza, maze bagirwa inamayo kwandikira Umuyobozi w’Akarere kaMuhanga bagaha kopi Minisiteri na nyiriubwite. Hakaba hategerejwe uko Akarerekazabyifatamo, mu gihe batigeze babanzakubaza aho yakoraga.Ku itariki ya 05/1/2010, Umunyamakuruyagiye kuri Pariki Nkuru ashaka umuvugiziw’Ubushinjacyaha Nkusi , agamijekumubaza niba umuntu wakatiwe igihanocy’igifungo ku byaha nshinjabyaha,ashobora guhabwa akazi mu nzego bwite zaLeta, ariko abashinzwe kubanza kumubazambere yuko umunyamakuru amugerahobamubajije, basubiza umunyamakuru ko,atiteguye kuvugana nawe kuko afite akazikenshi kihutirwa.Ku itariki ya 06/01/2010 umunyamakuruyanyarukiye ku Karere ka Muhangaashaka kuvugana na Meya MutakwasukuYvone kugira ngo amenye icyo atekerezakuri iyo dosiye y’uwagizwe umuyobozinyuma yo gukatirwa igifungo cy’imyakaitatu n’umucamanza, no kumenya nibaKomeza urup 11

Urup. 10 UMUSESO No 390, 11 - 18 Mutarama 2010POLITIKIRudahigwa yahaye ubwami abapadiri, naho Kagameahaye u Rwanda umwamikazi w’u BwongerezaKuva u Rwandarwinjira mu muryahow’ibihugu byahozebikolonizwan’u Bwongereza ariwo“COMMONWEALTH”Umwamikazi Elizabethw’u Bwongereza yakiranyeibyishimo n’urugwiro PerezidaPaul Kagame hamwe n’uRwanda aruha ikaze mumuryangowe hari taliki29/11/2009.(SOURCE:www.igihe.com). Ibi byatumyenongera gutekereza kandindongera ndatekereza ndongerandacukumbura ibyagiye bibamu mateka y’iki gihugu, mazensanga abayobozi cyangwaabategetsi bacyo aribo bagiyebatanga u Rwanda mu mabokoy’abavantara(abanyamahanga).Ahangaha mpereye ku makosayagiye akorwa n’UmwamiMutara Rudahigwa wiyambuyeikamba agapfukamira abapadirimaze ikamba akaryiyamburaimigenzo n’amabangay’ubwami akabyeguriraabapadiri maze abapadirib’abafaransa n’ab’ababiligibaboneraho uburyo bacengezaamatwara yabo ya gikoronin’ingengabitekerezo yabo.Nyamara iyo tugiye kureba mberegato ya za 1940-1950’s UmwamiMutara Rudahigwa, yabanjekugerageza gukomeza umucomwiza wo kwima abazungu uRwanda. Ugiye kureba nko muriiyo myaka nerekanye haruguruyagiye agerageza guca ubuhake,guca kwikubira ubutaka aribyobitaga ibikingi, yagiye ashyirahoiringaniza mu bukungubw’abenegihugu, kuringanizaumubare w’inka ufite nyinshiagaha udafite. Ni kuri ibyo nibimwe mu byiza yagiye akora.Ariko hanyuma yaje kubyica ahoyahaye icyizere abapadiri akabaari bo baje kugira ububasha nkomu burezi, mu buzima no munzego z’ubuyobozi cyangwaz’ubutegetsi. Mbibutse ko muri1919 ko ari bwo ababiligi bahaweu Rwanda n’u Burundi kugirango babikolonize kandi kokoniko byangenze. Nyuma yukoUmwami Mutara Rudahigwaamaze guha uburenganziraKagame yararutanze: Perezida Kagame (Photo/ Archives)abapadiri, bigishije urwangohagati y’abayarwanda; nibobazanye inzangano hagatiy’Abatutsi n’Abahutu ahobigishaga abahutu yuko aribobagaragu b’abatutsi kandingo Abatutsi nibo ba nyiriubutegetsi bigakomeza kugezaaho ubuyobozi bwose bwajekwigarurirwa n’abapadiri hamwen’inkoramutima zabo z’abahutukurinda bigeza 1959 igiheUmwami Mutara Rudahigwaatangiye maze u Rwandarukangara n’abatutsi bakangarabakicwa umugenda, kugeza nahoimbaraga z’abapadiri zakomejekugira n’intebe mu butegetsi bwaLeta ya Repeburika ya mberen’iya kabiri. Bikaba bigaragazwan’aho za Kiliziya ari zo zajyagazikorerwamo inama zo gusenyaigihungu no kwica abatutsikurinda bigera muri jenocide yomuri 1994, aho wagiraga ngoamakiriziya niyo yahindutseibagiro ry’abantu(Abatutsi)None ikosa Perezida PaulKagame ararisubiye ryo guhezaUmwami Kigeli v Ndahindurwa,akamuheza mu buhunziakamwima ingoma ye none akabau Rwanda aruhaye UmwamikaziElizabeth w’u Bwongereza akabaariwe uhindutse umwami w’uRwanda kandi u Rwanda rufiteuwarwo uhejejwe mu buhunzi,aho kugira aze gushenmgereraumwami nyirizina w’u Rwandaubu asigaye ajya gushengereraumwamikazi w’ibuvantaracyangwa w’umunyamahangaari we umwamikazi Elizabethw’u Bwongereza kandi njyembona ari ikosa yakoze cyane.Bikaba bisobanurwa yuko uRwanda yamaze kurutangayararugurishije yarugurishijeabongereza. Abazi kurebakure nubwo byavuzwe cyaneyuko kwinjira ku Rwanda muriCOMMON WEALTH ngobyabaye byiza cyane ,ego kuruhande rumwe byabaye byizakuko bizatuma u Rwanda ruteraimbere mu byerekeye ubucuruzi,gutere imbere mu nganda, guteraimbere mu burezi ndetse nogutera imbere mur bya Transportfacilities. Ariko ukomejeukareba imbere ukarenza n’ahoureba ubu kandi ugakomezaugasesengura, wasangaKagame yaribeshye kandin’abongereza baramubeshyecyane kuko nzi igihe kokizagera bamaze guhararukwaYaragabiwe: Umwamikazi Elizabeth (Photo/ Net)Kagame n’ubutegetsi bwemaze bakamuhinduka nkukobahindutse Perezida ROBERTMUGABE maze akazabura ahoyerekera kuko abanyarwandabazaba baramaze guhagaubutegetsi bwe…,Aha njyewe ndagira inamaPerezida Paul Kagame,nk’umunyarwanda umukundakandi ukunda n’ubutegetsi bwen’uburyo atuyobora twebweabanyarwa, yuko yakwicaraakabanza agashyira umutimaimpembero akibaza kandiakongera akumvira inamaabanyarwanda bamugira,hanyuma kandi akongeraakareba urugero abanyarwandabagejeje kandi nawe akongeraakicisha ubugufi, kuko iyo ugiyekureba amaze kubona urwegoitegeko nshinga rwamushyizehoruvuga ngo niwe mugaba w’ingowikirenga bivuga ko urwo rwegorungana nurwo umwami yariafite mu gihe cy’ubwami. Nicyocyatumye abwira abanyamakurumuri 2007 igihe bamubazaga ngokuki adacyura umwami Kigeli vNdahindurwa kandi akaza ariumwami. Icyo gihe yarababwiyeati nta mwanya kandi afite muRwanda nk’umwami.Ariko kugeza ubu njyewenk’umunyarwanda umukundakandi ukunda u Rwanda nyamaraakwiye kureka umwami Kigeliakaza akiyoborera igihuge cyenk’umwami wacyo kuko ibyoyagikoreye ni inkunga yatanze sinkeya kandi ababizi babihamyakuko no kugirango baboneimbaraga n’ubufasha bwa Letazunze ubumwe z’Americabyaturutse ku Mwami Kigeliwagiye gusabira inkungainkotanyi. Ibi mushoborakubibaza umuvunyi mukuruTITO Ruataremara arabizi neza,Patrick Mazimpaka,muzeePasteurr Ezra Mpyisi n’abandibose barabizi yewe na Perezidaarabizi ni uko abyirengagiza.Ni muri ubwo buryo njyewembwira abanyarwanda yukoabashobora gusesengurabashobora gusobanukirwaibyanavuzwe ho haruguru.Mbaye mbifurije umwakamushya wa 2010, Imana ibaheumugisha.Yari Umusomyiw’UmusesoMuvunyi Andrew

UMUSESONo 390, 11-18 Mutarama 2010Urup. 11AMAKURUMu gihe SFB yirukana abanyeshuri, Mutara Polytechnique yoIkinyamakuru Umuseso kimazekumva inkuru y’iyirukanwa ryabamwe mu banyeshuri muri Kaminuzaya SFB, cyashatse kumenya ukoabanyeshuri bo mu zindi Kaminuzabo bamerewe, nuko bakiriye icyocyemezo. Ni muri urwo rwego,umunyamakuru w’ikinyamakuruUmuseso yagereye intiti zo muriKaminuza ya Mutara Polytechniqueiherereye mu Ntara y’iburasirazubaaganira na zimwe mu ntiti z’icyokigo. Bavuze ku byemezo byafatiwebagenzi babo ariko bo bigarukiracyane ku bibazo bireba ikigo cyabo.Bagize bati: “namwe ntimukadusetse!rwose ntawe abanyeshuri tukiririrango atwumve, ubuse umunyururuyabwira umurinze ngo reka nitahire,nibe nabo kuko nibura hari icyo bababafungiwe ariko twebwe ho tumezenk’injangwe n’imbeba (akawamuganingo kubaho kw’imbeba si uko ariimpuhwe z’injangwe ); nabo rerocyangwa twe nubwo bitaratugeraho ninkayo mahirwe tuvuze haruguru kukoahenshi usanga umwarimu ntacyoakenshi agishaka kuvugana n’uwoyigisha ndetse n’ahanini akamwerekako nta n’icyo ari cyo, ahandi ugasangaumwarimu nawe abikora kubera kontacyo n’ubundi yishoboreye ahokugira ngo utagira icyo umubwiraagahitamo kukureba nabi, urugerouraza kurwumva iwacu.” Ahabakaba baribanze cyane ku kibazocy’umuyobozi wabo bemeza konawe ashobora kuzatuma batsindwacyangwa se bakaba bashoborakuzava muri icyo kigo bitwa kobarangije amasomo kandi batahanyeimpapuro gusa mu mutwe ntakirimo.Bakomeje bagira bati: “abizebarabizi ko hari igihe umunyeshuriagerageza agashaka uburyo arangizakandi akabona amanota ariko naweakaba abizi ko mu byukuri ntacyoatahanye”.Nk’abandi bemeye kugira icyobatangariza Umuseso ari uko amazinayabo atazashyirwa ahagaragarakubera impamvu z’umutekano wabo.Bakomeza bagira bati: “umuyobozimukuru wa Kaminuza Dr. NdabagaEugene yirukana abarimu bafiteubushobozi akizanira abacanshurobavuye mu gihugu cy’abaturanyicya Uganda tukibaza impamvu abotwabonaga ko hari icyo tuzabakurahoaribona birukanwa, bakakuzanirauwo muzakorana amayobera twavuzeharuguru. Urugero Prof. Mpufuukomoka Zimbabwe yarasezereweyarigishaga twese tukishima habahari n’icyo utumvise, wamusobanuzaakagusobanurira nk’umubyeyi uhaumwana we uburere. Ntibyatinzebatuzanira Dr. Mbuza(Uganda)webivugwa ko yaba yaranahagaritswekwigisha muri icyo gihugu kuberaimyitwarire itari myiza akaza gushakaakazi ino akabanza kwigisha muriKIST naho bivugwa ko yirukanwekubera ubushobozi buke nta giheahamaze. Camanda (umunyarwanda )wari uhagarariye faculté ya school ofbusness yahagaritswe kuri iyo mirimoasimbuzwa Posiyano(umugande)twe tubona ko adashoye iyo mirimokubera izindi nyungu ziri mu gihugucya Uganda abangikanyije n’akaziashinzwe. Iyo ashatse arigenderaubundi akagaruka igihe yishakiyeabanyeshuri baratunga agatoki umuyobozitwahuye nacyo na none, ni itorwaimirimo ye yapfa yakira ntacyoajya abazwa. Urugero hari igihehagombaga gukorwa ibizamini,abifite mu biro bye ariko we yariyibereye Uganda muri busness ze, kuburyo urugi rw’ibiro bye rwagombyekwicwa kugira ngo ibizaminibiboneke nyamara abandi birukanwaakenshi ntacyo bakoze ariko we ntan’icyo yabajijwe.Professor Cyatukobu wigishaga muishami ry’ubuvuzi bw’amatungoyarirukanwe akazi yakoragaagasimburwamo n’abantu batatubose ubona ko badashoboye. Ubuabanyeshuri bagomba gutanga andimafaranga bakamusanga aho ari kugirango abigishe. Mark Suva (Kenyan)yarirukanwe nyamara abanyeshuribaramushimaga. Izo zose, ni zimwemu ngero; byose kandi bikorwa muby’ukuri mu nyungu z’ubuyobozi,hatitawe ku nyungu z’abanyeshuri.Ubwose koko niba baduha abarimubadashoboye bakirukana abashoboye,twe tukaba ntacyo twabikorahoubwo ku bwawe urumva gutsindacyangwa gutsindwa bidaterwaahanini n’ubuyobozi? Abanyeshuribakaba akawamugani ngo aho inzovuebyiri zirwaniye ubwatsi …kukonyuma y’iyirukanwa rya bamwe muba Zimbabwe, abasigaye bafitanyeamakimbirane n’umuyobozi wakaminuza kubera iyirukanwary’amaherere rya bagenzi babokandi ugasanga mu basigaye, benshiari abakuru b’amafaculté, ku buryohari aho abanyeshuri baboneramoingorane kubera ayo makimbiraneMINEDUC: Dr Charles Muligande(Photo/ Archives)hanyuma ugasanga abarimu baturukai Bugande batoneshwa kurusha abobanyazimbabwe. Urugero, nk’ubuabanyeshuri bahagarariwe na Dr.Mbuza (umugande) bahawe stagemuri Uganda bamarayo iminsi 40.Bagezeyo bagombaga gukoreshakimwe cya kabiri cy’amafarangabagombaga gukoresha barabisakuzaariko ntacyigeze gikorwa. Uwariubahagarariye yabahaye 3000frw bari guhabwa 6000 frw kumunsi. Iyi stage ikaba yarakozwen’abanyeshuri barenga 50. Ibyo sicyokibazo dufite; ikibazo ni uko hariabandi bahagarariwe n’umwarimuw’umunyazimbabwe batse stageariko kubera amakimbirane twavuzeharuguru, kugeza ubu byarananiranyekandi izo pratics ku banyeshuri bigaubuhinzi, zirakenewe ariko ntacyoubuyobozi bubyitayeho. Ikindi kibazory’abanyeshuri baduhagarariyebatowe bitwaje ko amazina yabongo yoherejwe n’umuryango FPR,izindi candidature ziterwa utwatsi.Ntibyubahirije amategeko kukouwatowe aba hanze y’ikigo kandibitemewe n’amategeko. Ntacyoubuyobozi bwabikozeho. Nabyobidindiza abanyeshuri kuko ibibazobyinshi biba adahari, ugasanga hariibyemezo byinshi bidufatirwa arikokubera ko aba adahari bikemezwa.Nk'ubu abanyeshuri bazatangirahari ibikoresho ubundi bigombagutangwa n’ikigo nyamara batanzeitangazo ko bagomba kubyizanira.Ubundi ntabyakabayeho mbese murirusange bidindiza amasomo yacuariko nta kirengera dufite. Twifuzakominisiteri ifite mu nshinano amashurimakuru, yakurikirana ibibera muri iyiKaminuza.”Mukiganiro umwanditsi yagiranyen'umuyobozi w'iyi kaminuzakuri telefoni ye igendanwa'yamusobanuriye ko ibyo abanyeshuribavuga atari ukuri ahubwo ko abobarimu bavugwa hejuru bijyanyekubera ubushake bwabo n'inyungubabonaga aho bagiye,icyaringombwabyari ugushaka abandi,hanyumawenda niba batarafashe abanyeshurinkuko abandi babafataga ibyontakibazo nibamenyerana bazasangaari nkabagiye.Yongeraho ko ntabibazoafitanye n'umwarimu numweRichard KayigambaMuhanga: Urukiko rwamukatiye igifungo cy’imyaka itatu agororerwa kuyobora UmurengeBikurikira urp 9yarahawe akazi uwo muyobozi aziibyo bintu, cyane ko amakuru agera kukinyamakuru Umuseso yavugaga kobaba bafitanye ubucuti budasanzwe,ariko Umunyamabanga we babanzakunyuraho ngo amubagezeho mu biroucamo umunyuzeho kugira ngo ugere kuriuwo muyobozi abwira umunyamakuruko Meya yitegura inama y’umutekanoigiye kuba. Umunyamakuru yakomejeguhendahenda avuga ko atamarayon’iminota ireze itanu ariko ntibyashobotse.Ahubwo uwo mugore yakoze ukoashoboye ageza umunyamakuru kuriVisi Meya ufite Imiyoborere myiza munshingano ze witwa Claude Sebashi.Mu kiganiro gito twagiranye kuberaakazi kenshi yari afite, yavuze ko muguha Mugunga Jean Baptiste habayeipiganwa akarusha abandi, ndetse akabayari yujuje n’ibyangombwa byasabwagabyose. Yasobanuye ko hapiganwe abantu15 hagatsinda 7, bagahabwa Imirengeyari ikeneye abayobozi bikurikijeamanota babonye. Nk’uko twabisomyeaho bamanika amatangazo, twasanzeMugunga yarabonye amanota 78,5, nahoSixte MUNGWARAKARAMA wahozeari umunyamakuru mu kinyamakuruIngabo abona 76,5. Ibyo byatumyeMugunga ahabwa kuyobora Umurengewa Nyamabuye uri mu Mujyi waMuhanga, naho Sixte ahabwa Umurengewa Cyeza. Umunyamakuru yashatsekumenya ibyabanjirije iyo myanzuro yay’inama Njyanama isanzwe yo ku wa17/10/2009, kugira ngo tumenye nibahatarabayemo ikimenyane mu itangwary’amanota, ariko Umunyamabangauhoraho wa Njyanama yashyikirijeumunyamakuru, Visi Perezida waNjyanama, babonanye avuga ko yavugaari uko yahawe ububasha na Perezida waNjyanama. Umunyamakuru yahawe telza Perezida wa Njyanama tuvugana icyonkeneye, ahita avuga ko ntacyo ashoborakuvuga kuko atari Umuvugizi w’Akarere,ko ibyo byabazwa Meya w’Akarere kukoari we muvugizi w’Akarere. Bamazeguhererekanya uwo munyamakuru,nta kindi yari gukora yabyakiriye ukobabimubwiye. Umunyamakuru yashatsekumenya icyo ubushinjacyaha bwomu Karere bubitekerezaho, biratugorakubona Prokireri, ariko tuvuganan’abamusigariraho iyo adahari, arikobose umwe ukwe undi ukwe kuko uwobangezagaho yanshyiraga undi, bavuze koUmuvugizi w’Ubushinjacyaha ari umwe,ko ari we nagombaga kubaza. Ubwonabasobanuriraga ko nasanze afite akazikenshi, bityo kuko nari nje aho uwahaweakazi nyuma y’icyemezo cy’urukikoakorera ari naho aba, nkaba numvagabyaba byiza menye icyo batekereza.Icyavuyemo ni uko nyuma ya saa sitanasubiyeyo bakambwira ko Prokireriyabonetse bakamungezaho, ariko nabwonasanze afite akazi kenshi ambwirako ntacyo yahita abivugaho agiyekubitekerezaho. Icyakora yongeyehoko n’ubwo Ubushinjacyaha ari bumwebukaba bunafite umuvugizi umwe, koabagombaga kubikurikirana bakababagaragaza n’icyo batekereza nyumay’icibwa ry’urubanza ari aho urubanzarwabereye muri Gicumbi.Andi makuru agera ku kinyamakuruni uko Mugunga yajuririye icyemezocy’urukiko, akaba anavuga(Mugunga)ko uwo mucamanza ngo atari kumuciraurubanza neza kandi ari umunyamuryangowa HAGURUKA, ahubwo ngo abakwizako yaterese ngo afungurwe(uretse koatatubwiye igihe yafunguriwe agasigamomugenzi we) ni abagombaga kugezwaimbere y'umucamanza ntibahagezwearibo : Christine na Cansilde barimouwabikaga cheques bakanazisinyaho,uretse ko andi makuru avuga kokugira ngo Mugunga abone icyemezocy'ubutabera(casier judiciaire) nokurekurwa byaba bikomoka ku nshutu yebakoranye muri HAGURUKA usigayeukora muri Minisiteri y'ubutabera witwaKalisa Pierre, noneho kubona akazinyuma y'icyemezo cy'umucamanzabikaba bishobora kuba bikomoka kubucuti bwihariye afitanye na Visi Meyaushinzwe imibereho myiza muri MuhangaUwimbabazi Alice banakoranye muriHAGURUKA ndetse na Meya ubwe.Bikaba binavugwa ko ikinyabizigaatwara atakirengana muri Muhanga kukoagendera ku kibari yaheshejwe gisimburaicyangombwa cyuzuye atagira. Icyo kibariakaba yaragihawe Na Police yifashishijeuwo mubano afitanye n’abo bayobozib’abagore bombi. Hagati aho ariko,andi makuru avuga ko n’ubusanzwe J.B.Mugunga ari umuntu ufite imyitwarireitari myiza uhereye aho akomokaku Mugina dore ko nyuma y’aho wen’abavandimwe be bafatanyirije kwicaumuntu muri 2003, kuri ubu ntibashoborakuhakandagira. Ikindi nuko ntaho akorango ahamare kabiri. Ubwo wenda inzegobireba nizitagira icyo zikora, naho ariazagera aho yigaragaze.Byakiriwe na Habiyambere Valens

Urup. 12UMUSESOURUBUGA RW'ABASOMYINo 390, 11 -18 MUtarama 2010Gacaca: Ubutabera buragwira,ukuri ni Ukwa nde?Ndi umukunziw’ikinyamakuruUmuseso cyane,nta nimero n’imwey’icyo kinyamakuru ijyainshika kubera ko gishyiraahagaragara mu buryobusesenguye cyangwa mu buryobw’inkuru zibera mu Rwandamu kuri kwambaye ubusakidaciye ku ruhande na gato.Ariko rero, nyuma y’inkuruyasohotse mu kinyamakuruUmuseso Numero 389 nibajijebyinshi. Ari nayo mpamvuneguye ikaramu kugira ngongire icyo nyivugaho bitewen’uburyo yifatiye mu gahangaumuryango wa Higiro Martin.Ibi bikaba byaratumye harin’irindi tangazamakururishaka kubyuririraho ryandikaibyo ritahagazeho. Basomyib’Umuseso, ntacyo mfanan’umuryango wa Higiro Martinnta n’icyo mfa n’umuryangowa Gatarayiha Feredariko,nta n’ubwo ndi umuvugiziw’umuryango wa Higiro. Gusa,iyo miryango yombi ndayizineza cyane! Iyi miryangoyombi, naturanye nayo iGikondo mu Mujyi wa Kigali,yaba mbere ya jenoside nanyuma ya jenoside. Urubanzagacaca yari ihanganiyemonararukurikiranye umunsiku wundi. Niyo mpamvunshaka ko abantu bava murujijo bakamenya ukuri kuriruriya rubanza, Umusesowanditse iriya nkuru washatsekwirengagiza nkana.Urujijo!Umutwe w’iriya nkuruyasohotse mu kinyamakuruUmuseso numero 389 ugira uti“Gacaca: Bamwe barishakiraimitungo kuruta inyunguz’ubutabera”, iyo umuntuawusomye ahita atekereza koibiyikubiyemo ari uko abantubashaka kwishyuza imitungomuri gacaca, babuze mu gihecya jenoside , batitaye ko ukurikwashyirwa ahagaragara.Uretse gushinyagura, ninde udashaka kumenya ukoabe bishwe cyangwa ukoimitungo ye yangijwe ndetsen’ababikoze. None se kubasomye iyi nkuru, mwabonyehari aho umutwe wayouhuriye n’ibiyikubiyemo?Urundi rujijo, umwanditsiw’iyo nkuru, mu ntangiriroagaragaza ko umuryangowa Higiro Martin ariwowaregeye Gacaca . Nyamarasiko byagenze, umuryangowa Gatarayiha urangajweimbere na Gatarayiha Nestol,niwo watanze ikirego ushakakwerekana ko umugore waHigiro yagize uruhare muiyicwa ry’umuzamu wenyamara washakaga kujijisha,bitewe n’uko Gatarayiha Nestolyari yahamwe mu rwego rwambere n’ibyaha byo gusahuraimitungo yo kwa HigiroMartin ndetse akanahamwan’icyaha cyo gufata ku ngufuaho yashyizwe mu rwegorwa mbere rwa ba ruharwa.Aha kandi byanteye kwibazaimpamvu aho kugirangoGatarayiha Nestol abanzeasobanure iby’ikirego aregwa,uburyo umuryango wa Higiroari wo wasabwe gusobanuraiby’icyo kirego, mu giheatariwo wagitanze. Burya muKinyarwanda baca umugani kouhagarariwe n’ingwe avoma.Abasomye iriya nkuru rerondagirango basobanukirweuwaregeye urubanza bave murujijo.UmupangoUru rubanza rwaburanishijwen’urukiko gacaca rwaturutseahandi. Mu mategeko ya gacacarwagombaga kuburanishwan’urukiko Gacaca rwaGikondo Kanserege ari nahoicyaha cyabereye. Ariko sikobyagenze, ahubwo hazanyweindi nteko ivuye Kimironko.Aha rero hateye kwibazabyinshi cyane. Kubera ikiiyo nteko bayinduye urukikorutateranye kugira ngo niburaababuranyi batayishimiyebayihane mu ruhame bosebabyumva banagaragazen’impamvu ituma bayihana?Iki ni ikigaragaza uburyo ururubanza rwari rwapanzwe,binagaragaza kandi n’uburyobitari byoroheye abaribarwihishe inyuma kobagombaga gukoresha muburyo buboroheye ruriya rukikorw’ i Gikondo. UbusanzweNtibivugwa kimwe: Mukantaganzwa(Photo archivetumenyereye ko bahindurainteko iyo urubanza rugombagusubirwamo cyangwagusubirishwamo cyangwa iyoababuranyi batanze impamvuituma bihana inteko.Ukuri kwirengagijwe nkanaBiteye isoni, binateye kwibazaaho u Rwanda rugana, mu giheukuri kwagiye kwirengagizwamu nkiko Gacaca. Basomyib’Umuseso, nababwiye koiriya miryango yombi nyizineza cyane. Abanyarwandabari abahanga, barihoreyebati: “icyo dupfa kiruta icyodupfana”. Kandi koko nikobimeze. Ibi nongeye kongerakubyibonera muri uru rubanza.Ubwo muri uru rubanza,Musengimana Felicienyasabye imbabazi umuryangowa Higiro kubera koatabashije gukiza abana babomu gihe cya jenoside kandiyarashoboraga kubakiza. Abobana ni Epiphanie na Valerie.Musengimana uyu kandiumuryango wa Higiro umuregaKuba Felicien abyiyemereranta n’ubimuhatiye, niikintu gikomeye arikoicyatangaje nyuma ni ukomu myanzuro y’urubanzantacyo yavuzweho. Gusa, icyonshaka ni ukugira ngo ukurikujye ahagaragara. Nyuma yajenoside, uguhangana hagatiy’umuryango wa Gatarayihan’umuryango wa Higiro,byaturutse ku kuba umuryangowa Higiro waramenye koumuryango wa Gatarayiha urimu bawusahuye ibintu byabomu gihe cya jenoside. Abagizeuruhare mu isahurwa ry’uwomutungo w’umuryango waHigiro, bemeye ko bari hamwen’abo kwa Gatarayiha n’ubwoumuryango wa Gatarayihaubihakana wivuye inyuma kontabyo wasahuye.Imikirize y’urubanza niagahomamunwaAbaburanyi babiri iyo baburana,umwe aba yigiza nkana. Ntana rimwe uwatsinzwe ajyayemera imikirize y’urubanza.Ari nako byanagenze ubwo ururubanza rwasomwaga kuya24 Ukuboza mu mwaka wa2009. Umuryango wa Higirontabwo wigeze wishimirauko uru rubanza rwaciwe,ubwo Gatarayiha Nestolurukiko rwatangazaga ko ntacyaha na kimwe kimuhamako abaye umwere. Imikirizey’uru rubanza yarushijehokudasobanuka, ubwo urukikorwatangazaga ko rusanzeibivugwa ko Gatarayiha Nestolyagize uruhare muri jenosideko ari ibyo gushishozwa. Ahaniho hateye kwibaza. Ni ndeugomba kubishishoza mu giheurukiko rutabikoze? Ko ururukiko rutigeze runatangazako rwo rutabishoboye ngorunatangaze ukwiye gukoraubwo bushishozi. Indi mikirizeitarasobanutse ni uburyoUbibona gute:Karugarama (Photo/ Archives)Felicien nawe wiyemereraicyaha, n’ubwo atagaragayemu isomwa ryarwo ntacyo muisomwa ry’urubanza urukikorwamuvuzeho. Basomyib’Umuseso, iki kinyamakurunicyongera kumpa akanya,mu numero itaha nzabagezahoukuri gusesuye ku bivugwako umuryango wa HigiroMartin wituye inabi MustafaMukasa wamuhishiye abana,n’ibyanditswe mu kinyamakuruUmuseso Numero 389 ko uyumuryango wa Higiro ukoranabusiness n’uwahoze ariMinisitiri w’intebe RwigemaPierre Celestin n’ibyanditsweko umuryango wa HigiroMartin wahungishijwe naSimbikangwa n’uburyoumuryango wa Gatarayihawo wavugiye mu rubanzako ahubwo umuryango waHigiro wahungishijwe naCol Renzaho hamwe na ColBagosora n’uburyo umuryangowa Gatarayiha uvuga kowitabaje umuryango waHigiro ngo uwuhungishe undiukabatererana .Umusomyi w’UmusesoUmujyi wa KigaliIcyitonderwa: IkinyamakuruUmuseso cyemeye guhitisha iyinyandiko ibikubiyemo akabaari ibitekerezo n’ibibazo by’uwomusomyi

UMUSESO No 390, 11 - 18 Mutarama 2010URUBUGA RW'AbasomyiUrup. 13Torero: Ishusho y’ubwirasi,n’iterabwoba mu bategetsiKubanditsib’ikinyamakuruUmuseso dukundacyane, njye ndiumucuruzi nkaba mbandikiyeiyi nyandiko mbasaba ko nibabishoboka mwayitangaza kukoigaragaza ikibazo gikomeye kandimuzabona benshi bakibagezahobirenzeho.Mu gihe hari byinshi abantubashimira ubutegetsi bwa Kagamebwashoboye gutunganya, muitangwa rya serivisi, hari ibibazobimwe ahanini biterwa n’imitererey’abategetsi bamwe ku giti cyabobikomeza gutuma benshi bahoranaumujinya n’uburakari kandintibabone uko babigaragaza - kimwemuri ibyo, ni agasuzuguro, ubwirasin’izindi ngeso by’abategetsi bamwen’akarengane bibyara.Ibyo ni ikimenyetso gikomeyecy’uko bishobora kuzafata igihekinini ko imvugo y’u Rwanda kumiyoborere ijyana n’ingiro ku buryobwakwemezwa n’abanyarwandabose ndetse n’abandi baba cyangwabakorera mu Rwanda. Mu gihecyose bigihari kandi, bizakomezagutanga ishusho mbi n’ingarukazitari nziza ku bigo (Institutions)bimwe, ndetse n’ubutegetsi bwaKagame muri rusange.Mu rugero rumwe, bene ubwobwirasi, iterabwoba n’ingeroz’akarengane bibyara, bikomejekugaragara mu kigo cy’igihugugishinzwe imisoro n’amahoro(Rwanda Revenue Authority-RRA), kubera umugabo umwe,Eugen Torero, Komiseri mukuruwungirije w’icyo kigo, akabaanashinzwe ishami rya gasutamo.Ibi mvuga bizwi ku buryo buhagijen’abakozi ndetse n’abacuruzibagana icyo kigo.Mu magambo magufi, Toreroyigaragaza nk’umwe mubayobozi bashakishirizaicyubahiro n’ububasha mugasuzuguro, gukangana nokwerekana ko ‘akomeye’.Ibyo ahanini akabigaragazaarenganya, akandamiza mubwirasi n’iterabwoba ryinshi kubashoramari, abacuruzi n’abakozi.Uno mugabo ari ku isongary’agasuzuguro gakorerwaabashoramari n’abacuruzi bababakora ibishoka byose ngo bakoreakazi kabo-banubahiriza amategekocyane cyane mu bijyanye nogutanga imisoro. Kuri ubu, bamwemu bashoramari nta magambomeza dufitiye urwo rwego.Mu gihe hagati y’urwo rwegon’abashoramari hagombye kubahoubwumvikane butuma bakorabishimye n’icyo kigo kikinjizaimisoro, Torero we asangainzira nziza ari uko abafite ibyobagomba kuganiraho n’icyo kigobabikorera ku iterabwoba, we ubweabashyiraho.Uretse iterabwoba, hariukubwizwanya agasuzuguro,kwivanga mu mirimo y’andimashami y’urwo rwego-kugezaaho usanga asa nkaho ari we rwego.Urugero ni komisiyo ishinzwekwiga ibibazo by’abakiriya b’icyokigo ifata ibyemezo, Torero akabayaza byose akabihindura kandibyitwa ko yigenga.Ibyo ugeretseho kutita ku mategekona ‘logic’ yakumvikanira buriwese mu kuganira ku bibazobihuza abashoramari n’ikigoayoboye, bibyara akarengane nokutishima kuri benshi bagana icyokigo, bitaretse n’abakozi barimon’abahindutse ibikange kuberaimitegekere y’uwo mugabo.Kuba njye wandika iyi nyandikon’abandi benshi mu bazi ibyo akoradutinya gutangazwa, ndetse na‘case’ zacu tugatinya ko zishyirwaahagaragara, ni ikimenyetso cyambere gikomeye cy’uburyo,twahahamuwe n’iterabwoba ry’uwomugabo, ariko turizera ko nibijyaahagaragara, hakagira abashakakumenya ukuri bazakumenya.Mu by’ukuri, uyu mugaboyigaragaza nk’umuntu udafite‘spirit’ y’uko icyo kigo cyabaikigo cy’abashoramari bakinjiriza,ahubwo kikaba ari nka parikeibogamye mu gihe hari ibibazobigaho-imikorere itandukanyen’ibyo u Rwanda ruvuga kuishoramari ndetse n’imikorerey’icyo kigo by’umwihariko kucyerecezo cyacyo n’inshinganozacyo.Kimwe mu bintu by’ingenzi bisabwamu mikoranire y’ikigo nka kiriyan’abashoramari, ni ukuvugananeza, nyamara ubu Torero yahagizeurubuga rw’iterabwoba aho ugeraugatangira gutitira, akubwizainabi n’ubwirasi bwinshi, wavugaukaba uzi ko hari ingaruka ugombakwirengeraSi ibyo gusa, Torero yigaragazaIshusho y'iterabwoba: Eugene Torero: (Photo/ Archives)nk’umutegetsi ushakishirizaububasha mu gutera ubwoba nokwerekana ko afite imbaragaimyumvirecyangwa se imikorereishaje cyane. Maze kuvuganan’abahakora benshi bemeza kouburyo Torero asuzugura cyaneabo bakorana ku buryo hari abakozibatagikorana umurava imirimoyabo kubera uburyo abasuzugura.Ku bacuruzi naho ni uko, kuganaicyo kigo ubu kuri bamwe niukubura uko bagira - kuko ariitegeko.Hari noneho guta akazi arimu nyungu ze - umukoziumwe utarashatse ko amazinaye atangazwa, yambwiye kobidatangaje kuba yava ku kazi mumasaha y’akazi akigira mu nka ze,abamushaka benshi aba yahaye nagahunda bakamubura ngo ‘yagiyemu nka ze’.Yakomeje agira ati: “ kubona uwomugabo mu biro yaba ufite gahundacyangwa utayifite ntibyoroshyekandiakenshi aba yibereye mubikorwa bireba inyungu ze.Abakozi ubwo usanga tubababajwecyane n’uburyo usanga abantubasanzwe ari abasoreshwa beza,barenganywa, bakarakara ntampamvu kubera umuntu umwe.Hari abantu usanga bamazeguhindurwa abanzi b’igihugun’akarengane bagirirwa n’iki kigoariko mu by’ukuri kubera Torerokubera ubwirasi n’iterabwoba bye.Abantu benshi uyu munsi babaari abasoreshwa beza, arikobagirana nawe ikibazo kuberakumubwiza ukuri, ugasangaturimo kubarenganya, ku buryobugaragara. Twe nk’abakozibirumvikana ntacyo twabikorahokuko natwe twabaye ibikange arikonatwe tumaze kugira abanzi kuberaimikorere nkiyo. Hakwiye kugiraingamba zifatwa.”Mu bivugwa, harimo n’uko hariabandi bategetsi bamukoreshaamakosa amwe agenda akora.Muri make, yaba afite izindinyungu ahagarariye zitari iza Leta,ahubwo z’abantu bamwe bababarahamushyize bamukoresha.Ugarukwaho cyane, ni MinisitiriMusoni James uherutse kuvanwamuri Minisiteri yayoboraga kiriyakigo, y‘Imari.No mu bakozi biravugwa cyaneko ‘confidence’ z’ibyo akoraazikesha kuba ashyigikiwe naMusoni, ari nawe wahamushyize.Mu kigo biravugwa cyane koakoreshwa na Musoni. Mu rwegorwo kugera ku nshingano ze,abakozi benshi yabanje kubateraubwoba bahinduka ibiragi-ntaweushobora kumuvuguruza niyo yabaari mu makosa. Ibyo birushahokumworohera kuko harimo nabenshi aba yarihereye akazi,bamukesha gukoramo no kubaho.Ikindi nkuko bamwe mu bakozibabivuga, uwo muyobozi naKomiseri mukuru, Mary Bainebose bagaragara nk’abanganyaubushobozi mu kigo, ahaninikubera ko Torero ashyigikiwe naMusoni. Icyo ni ikibazo gikomeyekuko abafite ibyo abarenganyahoyaba abacuruzi n’abakozi basanganta handi bagana kuko yigaragazank’umuyobozi mukuru nubwobyitwa ko yungirije kandi waba ariwo mugambi abahamushyize baribafite.Icyo kibazo kirakomeye muRwanda, aho kenshi ukunzegusanga kubera ikimenyane nogutoneshwa nkuko bivugwa hagatiya Musoni James na Torero,abayobozi aho kuzuzanya, ahubwobahanganiye bucece mu kigo,ababagana n’abakozi bo hasibakaba ari bo bahagwa.Kenshi, imikorere mibi myinshitwavuze muri iyi nyandiko,ntiburana n’ibindi byaha nkaruswa, gutonesha, iyicwary’amategeko. Icyizere gike afitiwen’abashoramari n’abakozi buhorobuhoro bibyara n’icyubahiro gikeagirirwa na bamwe, uko igihekigenda, bigenda biva kuri webifata ikigo n’ubutegetsi bwosemuri rusange.Benshi mu bafitanye ibyo bibazo naTorero ndetse n’ikigo ahagarariyenubwo batinya kwivuga nokugaragaza ‘case’ zabo, basaba koinzego zindi zibifitiye ubushobozizazakora iperereza ryazatumabyinshi bimenyekana, umwukamwiza ukaba wagaruka mumikoranire n’ubwimvikane hagatiy’abashoramari n’icyo kigo ndetsen’imbere mu kigo mu bakozi.U Rwanda ni igihugu gikomejegukangurira abashoramari kuzagushora imari mu Rwanda, kimwemu byo bizezwa ni ugufatwa nezamuriuko gufatwa neza, kiriya kigokibifitemo uruhare runini, ariko, ukobyumvikana, u Rwanda rugombakuba rufite abo rukomeza gutakazabitewe n’imikorere y’abantu nkaTorero-ariko birumvikana ko harin’abandi.Imikorere nk’iyo ifite ingarukaziruta n’iza ruswa, benshi bamazekuzira-. Ivugurura (reform)rikenewe mu itangwa rya zaserivisi si iryo gushyiraho ibigono kuvugurura imikorere yabyogusa, ahubwo ni ukubiha abantububahiriza politiki n’amategekoabigenga kandi bashishikajwe nokubihesha isura nziza.Umucuruziw’UmusesoKigali/UmusomyiIcyitonderwa: IkinyamakuruUmuseso cyemeye guhitisha iyinyandiko ibikubiyemo akabaari ibitekerezo n’ibibazo by’uwomusomyi

Urup. 14 UMUSESO No 390, 11- 18 Mutarama 2010IBIMBABAZAGusahura, Ruswa: Umwerauturutse ibukuruMu kinyamakuruUmuseso nomero 389,hasohotsemo inkuruivuga abayobozibatandukanye birukanywe mumirimo ya Leta kubera kubeshyaurwego rw’Umuvunyi noguhisha imitungo yabo urworwego rwemerewe n’amategekokumenyeshwa imitungo y’abari mumirimo ya Leta.Muri abo harimo abasirikare bakuruba RDF, Polisi y’Igihugu n’inzegonkuru za Leta nka za Ambasaden’izindi. Ibyo bije bikurukiraifungwa ry’umwe mu bahoze ariabategetsi bakomeye mu Rwanda,Tewonosite Mutsindashyaka, naweazira ibyaha nk’ibyo. Ubwo aboni abo Muzehe Tito Rutaremarayemerewe kugaragaza. Kugeza ubunta gushidikanya ko abo bireba boari benshi cyane.Ukurikije imitegekere y’u Rwanda,ntabwo urwego rw’Umuvunyiruragira ubwisanzure bwokugaragaza abo bireba bosenkukono mu bagaragajwe, harimoabafungwa abandi bakirukanwaibipimobikoreshwa, ni ibipimo byapolitiki bizwi n’ingoma ya Kagame.Mutsindashyaka byaramufungishijeariko, Eugen Gasana we arirukanwa.N’abandi bityo biratandukanyeniibyemezo bidafite aho bihuriyen’ubutabera, oya.Ni uguhitamo gushingiye kuripolitiki y’ubutegetsi buriho ari nayoihitamo abashyirwa ahagaragarauyu mwaka n’abazavugwa mumyaka ibiri iri imbere-cyangwaabadateganywa kuvugwa kugezaubwo bakwitangira impamvu-zapolitiki zatuma ibyo byaha bibangombwa ngo bikoreshwe. Iyopolitiki turayigarukaho.Umwera uturutse ibukuruGusa, ngira ngo mu mezi asozaumwaka wa 2009, yagaragajeurwego ruswa, gusahura, ubwirasin’ibindi bihagazeho cyangwa sebigezeho mu Rwanda – ni umwakahafunzwemo abayobozi benshi,abandi barirukanwa, ibyavuzwebitagize ingaruka nk’izo nabyoakaba ari byinshi. Ababirebera mubushake bwo kurwanya ruswa n’izongeso, ntabwo ndi bujye nabo impakahano, ariko ni byiza ko habanzakureba urwego biriho-cyane cyaneukurikije imvugo ibihakana yaranzeu Rwanda muri iyi myaka, ingomaya Kagame imaze ku butegetsi-muijambo ryoroshye, birakabije.Kuba bikabije (ku bo tubyumvakimwe), bifite imvano; iya imbereni impamvu umuntu yashakishirizamu mugani w’abanyarwandaugira uti: “Umwera uturutseibukuru bucya wakwiriye hose…”. Ruswa, gusahura, ikinyoma(nko kubeshya imitungo)n’ubwirasi (bugaragazwa n’ukokwanga kwerekana imitungon’ibindi, byose mu isesenguraryimbitse, bigaragara ko ariumukino watangijwe n’ubutegetsimu mikorere ya ‘system’ yayo,benshi muri abo bigiraho ingarukaubu bakozemo.Muri abo, harimo abo ubutegetsibwakoresheje kubeshya, gusahuran’ingaruka zabyo nk’ubwirasi munyungu za ‘system’. Ntangiriyekure, nahera kuri Eugen Gasanauvugwa mu kinyamakuruUmuseso, umugabo benshi baziuruhare yagize (bizwi) n’ubutegetsimu ihomba rya sosiyete ya ARTEL,tutibagiwe ishingwa ryayo naryorihatse byinshi. Ibyo kubyinjiramobyatujyana mu mikorere twavuzehokenshi ijyanye no kwivangakwa FPR n’ingoma ya Kagamemu bucuruzi-byavuzwe kenshi(ubwabyo birimo ruswa ikabije muburyo butandukanye), abantu nkaGasana bigiyemo.Hari n’abandi benshi bakoreshejwen’ubu bagikoreshwa mu mabangaarimo ruswa, gusahura n’ibindimu nyungu z’icyitwa ‘system’ muRwanda. Urugero, abakoreshwa mugutuma amasosiyete ya FPR ahabwaibiraka ashaka cyangwa se abantubayo nka Kananura Mbundu, JohnBosco Rusagara babona amasokobahabwa nta mapiganwa bakoze. Nikimwe n’abakoreshwa mu kwitirirwaiyo mitungo n’amasosiyete byaFPR-bagiye bahigira kubeshya,ruswa zitandukanye, gutekenikan’ibindi ubu bazira ko bakoze ku giticyabo. Muri make ingoma yabatojekubeshya, ‘kwiba’ n’ibindi.Ntabwo ari amagambo gusatwagaragajenk’uburyo ziriyasosiyete za FPR zagiye zihabwaamafaranga aturuka mu igurushwary’ibigo bya Leta (Urugero ni PrimeHoldings ihabwa amafaranga avamuri Privatisation – mu buryoumugenzuzi w’Imari yagaragajeko budasobanutse ntibigire icyobigeraho). Aho hose hatangirwaamasomo. Mu yandi magamboabantu bakoze muri Leta itunzwecyangwa se igizwe na ruswa-nyumababyegereza inyungu zabo bwitenaCharles B.KABONERObamaze gutunganya iza ‘system’.Nta gitangaza. Ngo uwiba ahetse...Aho bavana ‘confidence’Impamvu ya kabiri ni aho abantubamwe bakura ‘confidence’ zogukora ibyo twirirwa twumva.Ku ngoma irwanya ruswa koko,irwanya ubujura n’ikinyoma,ntabwo abantu batinyuka gukoraibyo abanyarwanda bamazeiminsi bumva. Yewe na nyuma yokubyigishwa, byarashobokaga kobatabitinyuka kugeza ku rwegorugaragara ubu. Ariko, hari aho‘confidence ziva kuri benshi. Nimuri politiki yo gutonesha yamunzeu Rwanda.Umugabo nka Eugen Gasanayabaye umutoni w’ibukuru (kwaKagame) ukomeye, agera ahoafata n’inshingano zimwe zihariyeku mukuru w’igihugu zirimono kumubera ‘designer’, ajyakumushakira imyenda igezwehohanze y’igihugu. Urumva urwegoyari ariho. Ibyo yabikoraga ariambasaderi ahagararie u Rwanda,ariko ugasanga izo nshingano zitari‘official’zimuhesha ‘confidence’kurusha n’umwanya yabagaafite nk’Ambasaderi mu Budagen’ahandi.Izo ‘confidence’ zishingiye kugutoneshwa ibukuru, ni zimwemu zituma abategetsi bamweb’u Rwanda bakora ibyahaabanyarwanda bakomeje kumva.Kubeshya Umuvunyi, kwangakumugaragariza imitungo, gusahura,ubwirasi n’ibindi nk’ibyo.Ni ingaruka za politiki y’ubutegetsibwa Kagame. None uyu munsi,icyo abanyarwanda barimokwerekwa, ni umusaruro wa politikiy’ikinyoma, imiyoborere ishingiyeku kinyoma, ubwirasi,ruswa n’ibindi.Birumvikana kobyinshi mu byo abantunka Mutsindashyaka,Gasana n’abandibazira, ubu igihebabikoreraga ‘system’,babishimirwaga,ariko ubu babikozem nyungu zabo, haban’izindi mpamvuza politiki zitumabatagomba guhishirwacyangwa gukingirwaikibaba-niyo mpamvuabanyarwandabashobora kubimenya.Icyo kiranasubizaababirebera mubushake bw’ingoma ya Kagamecyangwa se Kagame nka Perezida-siubushake, ni politiki ihishe byinshi.Iyo, kuva yajya ku butegetsi, ukurikijeimbaraga Kagame yari afite, iyoyemera ko hashyiwaho ‘institution’zigenga zikora koko, kandiibizivamo bigakurikiranwa, harebwagusa icyaha hatabanje kurebwaumuntu, ubutoni, akazu n’ibindi,ntabwo imibare y’abafungwan’abirukanwa mu 2009/2010, ibaingana uko ingana ubu. Ariko, beneizo ‘institutions’ ntabwo zari gutumaFPR n’ubutegetsi bagira ububashan’uburyo bwo kwimakaza iyomikorere na politiki kandi inyunguz’ubutegetsi n’abanyakazu, ari ahoziri, bityo, ntibyakozwe none ubu ninko kwiyorosa bwakeye…Ibimbabazaa@yahoo.comSTUDY FOR CAREER SUCCESSInvest in your future with professional study & training fromthis accredited British College, respected worldwide. Gainthe skills and knowledge needed for a new or better job,good pay, self-development, security and top qualifications.For a FREE Prospectus and information visit the website, orwrite, fax, or email your name and details to:The Registrar, Cambridge International College,PO Box 1378, Southampton, SO17 3WX, BritainEmail: info@cambridgetraining.comWebsite: www.cambridgecollege.co.ukWhatever your educational level, knowledge or experience, CIChas study for you to achieve your potential and earn success:Certificate, Diploma, Honours Diploma,BA and MBA Programmes Business, Management, Administration, Project Management International Business, Marketing, Sales, Advertising & PR Accounting, Finance, Economics, Commerce, Banking Hotel, Travel, Tourism, Hospitality, Purchasing, Logistics, Transport Leadership, Strategy, Business Development, Organisation Human Resource/Personnel, Employee Development, Insurance English, Secretarial, Communication, Computers & IT, StoresDiploma Fees £190 or US$380 - so get ahead of others!Fees include Study Materials, Training Guide, Tests & Answers, Exam,Assessment, Award. Study at your pace to ensure your success.

UMUSESOISESENGURANo 390, 11- 18 Mutarama 2010Urup. 15U Rwanda kwinjira muri Commonwealth: Tubihayeimpundu; Ntawanga ijana mu rindiWakanga uteko u Rwandarwagukarusanzwe arikiragutse umurage twasigiwen’abakurambere. “Wari uziicyo u Rwanda rusobanura?” URwanda ni kiragutse (empire)dore uko bisobanura mugifaransa mu ncamake “Rwa”(grand) “nda” “extension” mukinyarwanda bishatse kuvugaikintu cyagutse. Niho havuyeimvugo ya Rwanda rugarirwa Gasbo maze nawe uti iki?Bwana Pasteur Bizimungu akiriPerezida yagize ati: “bazibonaimivumu ntibazibonaimiganda. Yavugaga PerezidaKayibanda na PerezidaHabyarimana biratagako bari abarwanashyakamaze Bizimungu ati :umurwanashyaka yari umwamiRwabugiri waguye u Rwandaimipaka mpaka kuri Lac Albert(ikiyaga cya Rwicanzige)maze nawe uti iki? Umuganiwa Bizimungu, imyaka isaga40 ni iki ba Perezida bombibamariye u Rwanda (habakurwagura nibura agacekangana n’urwara?”Ukuri gushirira mu biganiro,ijisho rya mukuru ntirizindukariba rigiye kureba na PasteurBizimungu yararikocoye kamambaya mbaya. Kuvuga niugutaruka, reba IkinyamakuruUmuvugizi No 66, urupapurorwa 2 itariki 18-27ukuboza2009. Umwanditsi wacyoyagiranye ikiganiro n’umwamiKigeli maze umwami Kigeliati: “u Rwanda kwinjiramuri Commonwealth niigikorwa cyiza cyane gifitiyeAbanyarwanda akamarokuko usanga ibihugu bigizeuwo muryango bigaragazakubahiriza amahame yaDemokarasi; sibyo se koko!!Twagiramungu Rukokomanawe yarikokomoye agiraicyo avuga mu kwinjira kw’uRwanda muri Commonwealth.Muzi ko asanzwe yigiriraivuzivuzi ari rwitabira induru,rwijuta imihigo. Nyamarantacyo bitwaye biramazeyaba se aba avuga ukuriinkotsa ivuga nk’izindinyoni, bati irakungura! Kandiumugani wa Yezu Kristoyagize ati: “umvuga nezaaba ari ku ruhande rwanjye.”Twagiramungu yagize ati:“Leta ya Kigali iyobowen’abahanga; kugeza ubuntibashaka kugarura umwamiwabo, nyamara bashishikajweno kwinjira mu muryangouyobowe n’umwamikazi w’uBwongereza, ubanza ari icyanzubashaka cyo kugarura umwamiwabo.” Ukuri guca mu zikontigushya maze nawe uti iki?Ibyiza ntibijya bishira kandi nibyiza guhoraho (ikiryohereyekiryohera amatama yombi)nyine u Rwanda rwakozeagashya rwinjiye muriCommonwealth; rwinjira nomuri East African Community;rusubukura n’umubano n’uBufaransa. Umuzindutsi wacyane ntiyatashye ku mutimaw’umuntu, mbega ukuntunishimye! Byaranshimishijebirenze kamere maze nawe utiiki? Ntacyo nza kubivugahobirenze icy’umwami Kigeliyabivuzeho. Yagize ati: “ni byizape! Ni intera nziza kandi nzimamuri Demokarasi u Rwandarwateye muri Deplomacy arikoiyaba barabikoranye umutimamwiza, uzira amakemwaariko se koko dupfa iki? UBufaransa? “Ibize nabi, uyimaifi” umugani wa Nyirarunyongamaze bati: “kuki usambanan’abakwe? Ati mba ngira ngombatine ndebe!” Abafaransababaye Nyirarunyonga natwetuba abakwe nyamara ntacyobitwaye kuko twikubise agashyiku itama, tukigarura (ubugabobudasubira inyuma bubyaraububwa) kandi umwanaumuhana agaruka, ntumuhanaagenda. Ubu umubano n’uBufaransa twarawusubukuyekubaho ni ukubana. Kubanabiruta byose naho Imana ikarutaimanzi; ibindi byose ni ubusa.Ariko kandi hariho ikibuze;nta byera ngo ndee! Habuzeagashinguracumu. Iyabadusubukuye umubano wacun’u Bufaransa, igifaransa cyokibaye icya nde? Kuki nacyotutagisubukura? Kigasubiraku murongo cyahozeho(Langue officielle) no kongerakucyigisha muri byose. Kukikuki? Igifaransa kirazira iki?Kirazira urw’iyihe? Nemeranyape n’abavuga ko Abafaransabadukoreye amakosa kandi ariabanyamafuti; burya ngo babaintwari mu mafuti no kuneshwa;nyine umugani w’ikinyarwandainda ibyara mweru namuhima. Iyaba Abafaransabarahemutse ariko igifaransasicyo cyahemutse. Igifaransani ururimi mpuzamahanga, siabafaransa bakivuga gusa, sinabo batwigishije igifaransa,twakigishijwe n’Ababiligi ngoubyaye nabi atukwa n’abakwe.Igifaransa sicyo cyakosheje,hakosheje Abafaransa nibobene ubwite maze naweuti iki? Igifaransa kiraziraiki? Uruvuga undi ntiruburaturiteza urubwa nk’urwoTwagiramungu adutera ngotwinjiye mu muryango waCommonwealth ngo kujyagukeza umwami mushya,nyamara ku bwanjye izo ndimizombi “igifaransa n’icyongerzantacyo zitwaye; ni inyunguz’igihugu.” “Ntawanga ijanamu rindi” (une nouvelle langueest une nouvelle culture)“ubwenge burarahurwa” eseAbanyarwanda kuki twabadupfa indimi z’amahangakandi dufite urwacu kavukireruduhuza mu kinyarwanda,ikintu turusha ayandi mahangay’umugabane w’Afurika. Ikizaukizi, gitwara bike. Ibuyeryabonetse ntiriba rikisheisuka, umutego w’ikinyomaushibuka nyirawo akiri aho.Abakoloni baduteze umutegoturawusimbuka, arimogishigisha ntabura kivura,n’ubu bashaka kudutegaumutego w’indimi zabo mazenawe uti iki? Umuntu unaniraumuhana, ntananira umushuka,abarundi nabo bati (umuhanuzimubi angina umurozi) rekandangirize kuri iki gisigokigira kiti: (iyo bacumishweamatega hirya) bayadushingabadashishoje ngo nituyasamirebucucu, aho kudushakiraishema iwacu baradutata ngotubature maze ngo tubataramiretubararire.Umwanzuro: Ubuze icyoanegura inka agira ati: doreicyo gicebe cyayo. Abagayako u Rwanda rwinjiye muriCommonwealth, barugaya ikikandi rwatubutse? (ntawangaijana mu rindi, inyongerambi) “umutwe umwe wifashagusara ntiwigira inama.” NahoAbarundi bati: u Bubiligi bugirababiri (imiti ikora ikoranye)Ababiligi nabo bati “unionfait la force” mu kinyarwandanavuga ko (umudiho uvamwitako) u Rwanda narwokugira ngo rukorakoranerugomba kwisunga ayandimahanga. “Imfizi ngufiyisunga umugina’ kukihariho ubumwe bw’Afurika(Unité Africaine) ariko nyineumugani w’umwami Kigeliubwo bumwe dushaka n’ibindibihugu tubushakane umutimamwiza uzira amakemwa,uzira ubuhemu n’uburyarya;utazi ubwenge ashimaubwe. Byago ntugaherekandi ntugahore twirindeibyaduteranya n’abaturanyinone se nawe ubu umwotsiuriho uratutumba utumukank’intwaro ziriho zinyuramu gihugu cya Tanzaniyan’icy’u Burundi zigemurirwainterahamwe ndetse no mugihugu cya Uganda ishyambasi ryeru, zaba ziriho zirekiritaabarwanyi bo kuzirwanirira.Ibyo bishoboka bite? Ubwo niukuvuga ko amahanga duhanaimbibe tubana tureregana,ubwo se umubano wacu nabo,waba utumariye iki cyangwantituzi kubana? Harihoabavuga ko politiki ari partiku,ari uburyarya nyamara ntahobihuriye. Umusazi yashomejeamase amaganga, ati ibidahuyenabyo ni ibi; ahubwo politikini “bonne gouvernance”abandi bati politiki ni umuco,ubuhanga n’umuhamagaroNa JeanNépomouscèneGashikazi Fils-Nyamaswa NtindiAmoti(un art, une vocation et untalent). Bibilia ntagatifu:Imanayabajije umwami Salomoicyo ashaka yamukorera mazeahitamo kuyisaba ubwenge ;na politiki nziza ishakaubwenge maze nawe utiiki? Ubwenge burarahurwa,akanyoni katagurutsentikamenya iyo bweze, inyoninto yigira ku nkuru kuguruka,kuki tutigira ku mwamiSalomo habuze iki? Dukoreiki? Nyamara Rukokomayararikocoye ati: “ubwotugiye muri Commonwealthgutegkwa n’umwamikaziwenda tuzayigiramo natwetugarure umwami wacu; sibyose koko? Ukuri gushirira mubiganiro. Ingwe ntiyari izigufata ku gakanu yarabwirijwekandi amendezi y’uruhara, niamasoso. Natwe tuzigira kugihugu cy.abongereza gifiteumwamikazi (umwambariw’umwana agenda nkashebuja kandi umwanaw’umunyabwenge yumviramu rusaku, ukubita imfubyintayibwiriza kurira, ubwirauwo azi ntavunika; abwirwabenshi akumva beneyo.Mudatenguhwa wanyuintumwa ya rubanda dutahe, niah’ubutaha.

Urup. 16 UMUSESO No 390, 11 - 18 Mutarama 2010KwamamazaROTO FOSSES SEPTIQUESPlastic Water TankRoto ToiletsLoftWater TankHorizonta Water TankROTO s.a.r.l Kucukiro hateganye na Dalas Petrol Station. B.P. 6472 Kigali - Rwanda. Tel: (+250) 512310, Mob: 0788303966/ 0788530665, email: rotorwandatanks@mtnonline.rw

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!