10.09.2018 Views

Bk_CeozMeSsAge_Rda-2

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Iterambere mu ikoranabuhanga riri guhindura uburyo abantu babayeho, uko

bakora, uko bahanahana amakuru n’uko bakorana na banki. Ndibuka nkiri muto

mu myaka 20 ishize ubwo nari ndi muri diaspora nyarwanda: kuvugana

n’umuryango wanjye nari narasize ino byari bigoye cyane kandi bihenze. Uyu

munsi guhanahana amakuru birihuta kandi birahendutse. Twese turibuka igihe

koherereza amafaranga abantu bacu babaga mu cyaro ukuntu byari bigoye

kandi birimo ingorane nyinshi. Uyu munsi, bisaba gukanda kuri telefoni yawe

gusa. Ni nko mu minsi ishize ubwo nagarukaga mu Rwanda nkasabwa kuzuza

impapuro zitabarika no kuzitondana umurongo nkawumaraho amasaha kugira

ngo mbone irangamuntu. Ubu ukoresheje Irembo, byose byagiye mu

ikoranabuhanga.

Banki ya Kigali yemera ko

ikoranabuhanga rifite imbaraga zo

guhindura ibyo byose bityo ikaba ifite

intego zo gufata iya mbere muri izo

mpinduka z’ikoranabuhanga mu

Rwanda. Tuyoboye isoko ry’amabanki

mu Rwanda mu rwego rw’ingano

y’ibikoresho-shingiro n’inyungu.

Turashaka kugumana uyu mwanya

wa mbere dukorera abakiriya bacu

ibindi byinshi kandi byiza. Nzi neza ko

ihindura-mikorere ry’ikoranabuhanga

ari bwo buryo bwonyine bwo kugera

ku bantu benshi, bwo gukorera

abakiriya dusanganywe neza kandi ari

na bwo buryo bwo guhangana ku isoko

ry’ubukungu bushingiye ku

ikoranabuhanga.

Icyerekezo cy’iyi

mpindura-mikorere

y’ikoranabuhanga ni

icyo kutugira banki

ya mbere ifata neza

abakiriya. Turashaka

guhozaho mu guha

abakiriya bacu serivisi

nziza kandi zishimishije

ku mirongo yacu

y’ikoranabuhanga bityo

bikagabanya imirongo

mu mashami yacu hirya

no hino.

Ibigo bizagira abakiriya nyambere, bikumva neza ibyo bakeneye, kandi bigatanga

ibisubizo by’ibyo bikenewe mu buryo bw’ikoranabuhanga ni byo bizatsinda

urugamba rw’ihangana ku isoko ry’ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga.

Twe nka banki nyarwanda, tugomba kuba abambere mu gutanga serivisi

zinogeye abanyarwanda kandi zibasha guhindura u Rwanda igihugu giteye

imbere. Dufite amahirwe atabarika yo kubigeraho. Nk’ubu abatageze kuri 30%

mu Rwanda nibo bakorana na banki. Ubuhinzi-bworozi ntiburagerwaho na

serivisi z’imari kandi ari bwo nkingi ya mwamba y’ubukungu bwacu. Tugomba

gushaka uburyo bushya bwo kugeza serivisi z’imari ku bo zitarageraho harimo

n’abakora mu buhinzi-bworozi. Mucyo twitabire ikoranabuhanga mu kwesa

umuhigo wacu wo kugira abakiriya bageze kuri miliyoni imwe, tunabagezaho

serisivi zibabereye kandi zongera agaciro ka konti bafite muri banki.

Nitutabasha kubona ibisubizo ku byo badashaka,

vuba bidatinze tuzagerwaho n’ingaruka mbi haba mu

kwaguka kwa banki no mu nyungu rusange tubona.

Tugeze mu gihe cy’abanyarwanda bize, basobanukiwe kandi bahuje. Bafite

byinshi badutegerejeho. Barashaka serivisi zihuse, bakazibonera aho bari hose

kandi ku giciro gito. Ntibakozwa ibyo gutonda imirongo kuri banki ngo bagiye

kubitsa, kwishyura imisoro, kwishyura amafaranga y’ishuri n’ibindi. Ntibashaka

gutegereza inguzanyo mu gihe cy’iminsi cyangwa ibyumweru. Nitutabasha

kubona ibisubizo ku byo badashaka, vuba bidatinze tuzagerwaho n’ingaruka

mbi haba mu kwaguka kwa banki no mu nyungu rusange tubona. Bityo

twazasigara mu kaga ko gusubira inyuma mu kuyobora isoko ry’ibigo by’imari.

Icyerekezo cy’iyi mpindura-mikorere y’ikoranabuhanga ni icyo kutugira banki

ya mbere ifata neza abakiriya. Turashaka guhozaho mu guha abakiriya bacu

serivisi nziza kandi zishimishije ku mirongo yacu y’ikoranabuhanga bityo

bikagabanya imirongo mu mashami yacu hirya no hino. Turi guteganya

gushyiraho uburyo ibintu byinshi bikorerwa ikambere byikora bityo bigabanye

igihe abantu bategerezaga ibisubizo by’ibyo basabye, tuzakoresha amakuru

n’isesengura rihambaye kugira ngo twihutishe ifatwa ry’imyanzuro kandi

dushyireho ibikorwa bibereye buri wese ari nabyo bizatuma batubera abakiriya

b’akadasohoka. Bizatugeza ku kwaguka kurenze, bizamure urwunguko rwacu

rugere kuri 28% buri mwaka kandi binazamure agaciro k’imari ku bafite aho

bahuriye na banki yacu bose.

Urugendo rw'ihindura-mikorere rw’ikoranabuhanga rwatwaye ibyumweru

bitanu byo kunoza umugambi warwo kuri banki n’icyo bizayimarira.

Kugira ngo ibi byose

bigerweho, murasabwa

gukora impinduka

mu mikorere yanyu

n’imyitwarire ku

bakiriya.

Ubu dutangiye icyiciro kizamara

ibyumweru 15 byo gushyira mu

bikorwa uwo mugambi bikazarangira

hagiyeho ibikorwa bibiri by’ingenzi

n’ubunararibonye tuzabyungukiramo.

Kugira ngo ibi byose bigerweho,

murasabwa gukora impinduka mu

mikorere yanyu n’imyitwarire ku

bakiriya. Mugomba kuzafata iyambere

mu gushyira abakiriya ku mbuga

z’ikoranabuhanga, gushaka ibisubizo

bishya mukabigira ibyanyu,

mugakorana n’andi matsinda kugira ngo muzamure urwego rw’imikorere,

mukaduha ibitekerezo by’ukuri byubaka ndetse mukanabihana hagati yanyu.

Tuzabahugura ku bumenyi n’ubushobozi butandukanye mukeneye kugira ngo

ibyo bibashe kugerwaho. Uru rugendo ruzarushaho kunoza no kuturyohereza

akazi kacu twese hamwe, nuko bitume n’abakiriya bacu barushaho kunogerwa

na serivisi zacu.

Njyewe nk’umuyobozi wanyu, niyemeje kubabera umukozi. Nzabafasha kandi

mbashyigikire muri uru rugendo rushamaje. Imikorere n’inshingano byanjye

nabyo biri guhinduka kandi ubuyobozi bukuru bwa banki buzabana namwe

muri uru rugendo rwo kubishyira mu bikorwa. Ni urugendo rwa buri wese muri

twe. Tuzajyana n’abakozi bacu, abakiriya n’abandi bose bafite aho bahuriye na

Banki mbese nta n’umwe uzasigara inyuma.

Tuzasigara turi indashyikirwa nk’abakora muri banki, nk’abafatanyabikorwa

beza ku bakiriya bacu ndetse turi nyambere mu kugeza no kubashisha

abanyarwanda kwinjira mu bukungu bushingiye ku ikoranabuhanga.

Tuzasigara turi indashyikirwa nk’abakora

muri banki, nk’abafatanyabikorwa beza

ku bakiriya bacu ndetse turi nyambere mu

kugeza no kubashisha abanyarwanda kwinjira

mu bukungu bushingiye ku ikoranabuhanga.

Muze rero twese hamwe dutere intambwe zitangira uru rugendo. Tuzakomeza

kuba ikibasumba mu mabanki mu Rwanda duha buri wese serivisi z’agahebuzo

aho yaba ari hose dukoresheje ikoranabuhanga.

MURAKOZE

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!