Create successful ePaper yourself
Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.
IKINYAMAKURU KIMURIKIRA ABATURARWANDA

Impamvu Ingabire

Victoire Umuhoza

adakwiye kuyobora u

Rwanda

Umwaka IX: No 397, 01- 08 Werurwe 2010, B.P 4353 Kigali-Rwanda. Tel: 0788354880. E-mail: umuseso@yahoo.co.uk. Frw 500, Ush 1500, Fbu 1000,

Iryavuzwe: Gen. Kayumba

nawe arahafashe

►Itohoza: Ibibazo

bye na Kagame

n’impamvu nyayo

Jenerali Kayumba

ahafashe

►Leta irategura

Manda zo kumufata,

ikamugarura mu

Rwanda

►Isesengura: Ihunga

rya Kayumba rivuze

iki k'ubutegetsi bwa

Kagame

Aho uzasimbura FPR

ntazasaba ko imva ya

Fred, Agathe, inzibutso,

binyuzwamo gare ya

moshi itegerejwe?

Indwara 5

Perezida

Kagame arwaye

n'umuti wazo

Chantal

Rugamba

arasaba kwegura

Icyo Leta ya FPR igomba kwibaza mbere yo

gutaburura imva ya Mbonyumutwa

Urukuta rwa

kabiri: Leta yimye

Victoire uruhushya

rwo gukora

kongere

Amafaranga

y'impamba

ya Kagame

yararikoze

m'Urugwiro

Kagame na FPR

nibacuruze.

Ntibarwanye se?

This is a Rwanda Independent Media Group (RIMEG) Publication. B.P. 4353 Kigali - Rwanda, Telefone. 0788354880, Email: umuseso@yahoo.co.uk. Printed by The New Vision
Urup. 2 UMUSESO No 397, 01-08 Werurwe 2010

IBIRIMO

UKO MBYUMVA

Didas M. Gasana

arakwereka indwara 5

Perezida wacu arwaye....P.4

IBIMBABAZA

Charles B. Kabonero

aremeranya na Kagame

k'uburwayi bwo mu mutwe,

ariko akanamwereka

ko atari abanyamakuru

gusa bugarijwe n'iki

cyorezo....P.14

Abanyamakuru 3

b'Umuseso bakatiwe

gufungwa.. P.5

Uruhare rw'Amerika,

Ubwongereza, mu

kudindiza demokarasi mu

Rwanda....P.12

Amakuru agera

ku kinyamakuru

Umuseso ava mu

mpande zizewe, aragaragaza

ko hari amatiku, ubugambanyi

n’umwiryane byibasiye

abakozi n’abarinda

umutekano wa Perezida wa

Repuburika Paul Kagame.

Nyuma y’inkuru yasohotse

muri kimwe mu binyamakuru

byigenga bya hano mu

Rwanda ivuga ngo: “Majoro

wa RDF abaye umuherwe mu

bandi”. Maj. Willy abatamuzi

ku izina bamuzi ku mafoto kuko

ni umwe mu barinzi ba hafi

« close body guard » ba Perezida

Kagame.

Umuseso wegereye bamwe

mu bavuzwe muri iyo nkuru,

bawutangariza ko ibikubiye muri

icyo kinyamakuru, byerekeranye

n’ubucuruzi akorana nabo, ari

ikinyoma cyambaye ubusa. Mu

kumenya ukuri twikoreye itohoza

rirambuye.

Muri iyo nkuru, bivugwa ko

Maj. Willy Rwagasana afite

imigabane myinshi muri sosiyete

yitwa Computer Bytes ariko

itohoza ryakozwe n’ikinyamakuru

Umuseso ryagaragaje ko

Computer Bytes ari iya Ntageruka

Kassim akaba ari nawe muyobozi

wayo, ko nta migabane na mike

Maj. Willy afitemo nk’uko

tubikesha amategeko shingiro

n’uruhushya rw’ubucuruzi by’iyo

sosiyete, ikinyamakuru Umuseso

gifitiye kopi. Ariko Ntageruka

Kassim ni muramu wa Willy

nk’uko bivugwa muri iyo nkuru,

ariko yatangarije Umuseso ko

nta bucuruzi Willy akorana na

Computer Bytes, ndetse nta

na 1% y’imigabane afitemo.

Ntageruka yakomeje avuga ko

yatangajwe n’umunyamakuru

wanditse iyo nkuru, avuga ko

atigeze akora ubushakashatsi,

kugeza ubu akaba yibaza impamvu

y’iyo nkuru akayiyoberwa.

Abantu bizewe bavuganye

n’ikinyamakuru Umuseso

bagaragaje ko izo mpuha zishobora

kuba ziterwa na briefcase

y’amafaranga ya Nyakubahwa

Perezida Paul Kagame, ari yo

yanatumye abahoze bakora

ITOHOZA

Amafaranga y’impamba ya Kagame

yararikoze m'urugwiro

Hari abazira impamba ye:

Perezida Kagame (Photo/ Archive)

muri Perezidansi mu ishami

ry’icungamari bafungwa, abo

ni Mupende Kalisa na Janvier

Murenzi bazira ibyaha byo

kwigwizaho imitungo, aho

bivugwa ko baba baravanaga

amafaranga muri Briefcase ya

Perezida Paul Kagame. Ese

iyo briefcase na Willy yaba

ayigeraho?

Nk’uko abo bantu bakomeje

babidutangariza, bemeza ko

Murenzi na Kalisa ari bo bari

inyuma y’amakuru yasohotse

mur'icyo kinyamakuru twavuze

haruguru, kugira ngo Willy

nawe agerekweho ibyaha abe

yakurikiranwa. Andi makuru

dukesha bamwe mu bakurikiranira

hafi amakuru yo muri

Perezidansi bavuga ko Maj. Willy

Rwagasana ari we waba yaratahuye

uburiganya bw’amafaranga

Abantu bizewe

bavuganye

n’ikinyamakuru

Umuseso

bagaragaje

ko izo mpuha

zishobora

kuba ziterwa

na briefcase

y’amafaranga

ya

Nyakubahwa

Perezida Paul

Kagame,

bwakorwaga na Mupende Kalisa

na mugenzi we Murenzi Olivier

bikaba byarabagejeje mu buroko.

Muri iyo nkuru yasohotse

muri icyo kinyamakuru, kandi

umwanditsi avuga ko Forex

Bureau yitwa Capital ari iya Maj.

Willy, ariko mu itohoza ryakozwe

n’Umuseso rigaragaza ko Forex

Bureau Capital ari iy’umugore wa

Kassim. Muri icyo kinyamakuru

kandi hari amafoto y’amazu

cyagaragaje kivuga ko ari aya

Maj. Willy Rwagasana ariko mu

bucukumbuzi bw’ikinyamakuru

Umuseso twasanze amazu ari aya

Nzizera Alexandre umuyobozi

mukuru wa Omega Hardware.

Bikaba bivugwa ko muri ayo mazu

harimo ikodeshwa n’umuyobozi

wa Tigo, Umuseso ukaba

warashoboye kubona amasezerano

hagati ya Nzizera na Tigo

bakodesha iyo nzu iri muri kibanza

no. 833 i Gacuriro, igaragara muri

icyo kinyamakuru nk’iya Willy.

Nzizera yavuze ko yatangajwe

n’uwo munyamakuru wanditse

iyo nkuru, yibaza ukuntu yihaye

ububasha bwo gufotora ayo

mazu ye, akayitirira undi muntu.

Yongeyeho ko arimo gushaka

inzira y’ubutabera kugira ngo

ibintu bisobanuke.

Uburyo bwakoreshejwe mu

kwandika inkuru ivugwa kuri

Maj. Rwagasana Willy inonosowe

igaragaza, uwayanditse yakoze

nk’ubushinjacyaha mu rubanza

rwa Murenzi, aho bagaragazaga

imitungo ya Murenzi bakoresheje

amafoto. Muri urwo rubanza, amazu

yagaragajwe n’ubushinjacyaha,

abantu benshi twabajije, bemeza

ko ari aya Murenzi naho kuri

Willy Rwagasana, twasanze mu

mazu atanu yagaragajwe n’icyo

kinyamakuru, inzu imwe yonyine

ari yo ya Willy Rwagasana,

ari yo iri mu mudugudu wa

Caisse Sociale, Gacuriro.

Twagerageje kuvugana na Maj.

Willy ku bimuvugwaho mu muri

icyo kinyamakuru, maze Maj.

Willy Rwagasana ku murongo

wa telefoni ye igendanwa,

avuga ko adafite umwanya wo

kuvugana natwe ariko atubwira

ko ibikubiyemo ari amafuti ko

byaba byiza dukoze itohoza

ryacu aho kubimubaza, ahita

akupa telephone ye, twongeye

kumuhamagara ntiyatwitaba.

Umwanditsi w’Umuseso
Ishyaka rya FDU Inkingi, riyobowe

na Ingabire Victoire, riri mu nzira

nk’iya Democratic Green Party of

Rwanda, imaze amezi arenga atanu iri

mu ntambara n’ubutegetsi bwa Kigali,

yo kwemerwa n’amategeko.

Ishyaka rya FDU Inkingi, nyuma yaho

ryandikiye ubuyobozi bw’akarere ka

Nyarugenge, kuwa 16 Gashyantare

2010, risaba uruhushya rwo gukora

kongere yaryo ya mbere kuri St Paul,

kuwa 26 Gashyantare 2010, nkuko

biteganywa n’amategeko, ubuyobozi

bw’Akarere ka Nyarugenge

bwamwandikiye ibaruwa, ku wa

23 Gashyantare 2010, bumusaba

kubwitaba, ku wa 24 Gashyanare

2010. Kuri uwo munsi, hari hasigaye

amasaha 48 ngo kongere iryo shyaka

ryateganyaga gukora, ibe, ariko, bari

batarabona uruhushya. Ku wa 24

Gashyantare 2010, Victoire yitabye

ushinzwe imiyoborere myiza mu

Karere ka Nyarugenge, wamubajije

icyizere afite ko imvururu zabaye muri

za Congress za Green Party na PS

Imberakuri, zitazaba muri Kongere ye.

Banamubajije kandi niba baramutse

bamwemereye gukora kongere kandi

afite ibyo akurikiranwaho na Polisi

y’igihugu, bitatera ibibazo hagati

y’Akarere na Polisi. Mu kiganiro

n’Umuseso ku wa 24 Gashyantare

2010, Victoire yabwiye Umuseso ko

yashubije ko ari inzego z’umutekano

zigomba kubacungira umutekano,

kandi ko abarwanashyaka ba FDU

Inkingi batemera violence na gato.

Ku kibazo cya kabiri, yashubije ko

polisi y’igihugu iri mu maperereza

yayo, kandi ko batigeze bamubuza

gukora ibikorwa bye bya politiki.

Ushinzwe imiyoborere myiza mu

Karere ka Nyarugenge yamwijeje ko

agiye gukora raporo kandi ko bari

bumusubize uwo munsi, ariko siko

byagenze. Ingabire ati: “bambwiye

ko bari bunsubize uwo munsi,

nsubira mu rugo, ntegereza igisubizo

ndaheba. Kuri uwo mugoroba,

nakomeje kumuhamagara, na bucyeye

bwaho, naramuhamagaye ariko

yanga kunyitaba.” Mbere yuko tujya

mu icapiro, twahamagaye ushinzwe

imiyoborere myiza kuri telephone ye

igendanwa (0788300381), atubwira

UMUSESO

No 397, 01- 08 Werurwe 2010

AMAKURU

Urup. 3

Urukuta rwa kabiri

Uyu ni umukecuru witwa

Mukankaka Speciose ubarizwa mu

ntara y’iburasirazuba, akarere ka

Ngoma, umurenge wa Remera, umudugudu

wa Kumukiza. Nkuko yabitangarije

ikinyamakuru Umuseso, uyu mukecuru ni

umupfakazi akaba yaratswe igice cy’isambu

ye na MTN ifatanyije n’abayobozi. Nkuko

yakomeje abidutangariza, MTN yaje

ishaka aho yashyira umunara wayo, igeze

ko atari we, ko twibeshye, ariko

Victoire we yemeza ko iyo nimero ari

we wayibihereye umunsi babonana,

kandi banayivuganiyeho, kugeza

ubwo yanga kumwitaba.

Kurema umutwe w’abagizi ba nabi

Si ukwimwa uruhushya gusa,

Ingabire Victoire yaba ari mu nzira

zo gushinjwa amagrenade yaturikiye

mu mujyi wa Kigali, mu mpera

z’icyumweru kibanziriza igishize. Ku

wa 22 Gashyantare, ubwo yitabaga

Supt. Tony Kuramba ku nshuro ya

gatatu, Kuramba yamushinje kuba

yararemye umutwe w’abagizi ba

nabi, witwa CDF, utagamije gufata

ubutegetsi kungufu, ahubwo ugamije

guhungabanya umutekano mu

gihugu.

Ubwo byari nyuma y’amasaha 72

amagrenade aturikiye mu mujyi wa

Kigali, ahantu hatandukanye.

Urujijo: Victoire yashakaga

ubuhungiro?

Mbere ariko yuko yitaba polisi

y’igihugu, amakuru yasakaye cyane

ni uko Ingabire yari yahungiye muri

Ambasade y’abongereza, asaba

kurindirwa umutekano n’ubuhungiro.

Bamwe mu batangarije Umuseso aya

makuru, ni bagenzi ba Victoire muri

FDU Inkingi, Victoire akigera muri

ambasade.Mbere yuko ajya muri

ambasade, hakwirakwijwe amakuru

yuko Victoire ari bufatwe na Polisi,

agafungwa. Ari Polisi y’igihugu, ari

na Ingabire Victoire, bose barahakana

ayo makuru abavugwaho. Supt.

Erick Kayiranga ati: ‘nta mupango

wari uhari wo kumufunga. Byari

ihamagazwa risanzwe. Nta manda

twigeze dukora.’Ingabire Victoire we

ati: “ntabwo nari nahunze, nari nagiye

kuri Ambasade nkuko n’ubundi

nsanzwe njyayo.” Nicolas Canon,

Ambasaderi w’u Bwongereza mu

Rwanda, yanze kwemeza cyangwa se

ngo ahakane niba koko Victoire yaje

muri ambasade asaba ubuhungiro.

Avugana na kimwe mu binyamakuru

byandikirwa mu Rwanda, Canon

yagize ati: “iki ni ikibazo cya ambasade

indani”, ko ntacyo yatangariza icyo

►Leta yimye Victoire uruhushya rwo gukora kongere

►Ingabire arashinjwa kurema umutwe w’abagizi ba nabi

►Urujijo: Victoire yashakaga ubuhungiro mu Bwongereza?

►Green Party yo iratakambira Musoni James, Perezida Kagame

kinyamakuru.Ibisobanuro bya Ingabire

ariko ntibinyura bose, cyane cyane ko

abantu be muri FDU Inkingi, ari bo

batangarije Umuseso aya makuru, yuko

asaba ubuhungiro.Ingabire Victoire,

asubiza iki kibazo, mu kiganiro

n’Umuseso ku wa 24 Gashyantare

2010, yagize ati: “nagombaga

kwitaba Polisi saa munani. Ndakeka

ko bagize ubwoba kuko natinze muri

ambasade, kandi ntabwo umuntu

aba afite communication n’abantu

bo hanze, kuko telephone zisigara

ku muryango.” Victoire aremeza

ko yagiye gusaba ambasade y’u

Bwongereza, nk’inshuti magara y’u

Rwanda, kubafasha, bagasobanurira

ubutegetsi bwa Kigali ko tutari abanzi

babo, kandi bagakora ibishoboka byose

ntazafatwe ngo afungwe.” Yakomeje

avuga ko ambasade y’u Bwongereza

yamwemereye ko izavugana na Leta ya

Kigali, mu rugamba rwo kwimakaza

umuco wa demokarasi. Ariko,

umwe mu bakozi ba Ambasade y’u

Bwongereza, wavuganye n’Umuseso

ari uko tumwemereye ko amazina ye

azagirwa ibanga kubera ko atemerewe

kuvugira ambasade, yemereye

Umuseso ko Victoire yaje asaba

‘kurindirwa umutekano’. Ntiyarenza

aho.Undi mudiplomate wavuganye

n’Umuseso (nawe turagira amazina

ye ibanga), yatangarije Umuseso

ko Ingabire atashakaga ubuhungiro

nyirizina, ariko yashakaga ko

ambasade y’u Bwongereza imusabira

Leta kutamufunga, cyane cyane ko

hari amakuru yavugwaga ko Polisi

iri bumufunge.”Athanase, ushinzwe

ihererekanyamakuru muri Ambasade

y’u Bwongereza mu Rwanda, we

yatangarije Umuseso kuwa 25

Gashyantare 2010, ko yabonye

Victoire kuri ambasade gusa, ariko

atamenye icyamugenzaga.

Green Party yo iratakamba

Hagati aho ariko, mu gihe Victoire

we yahisemo kwisabira umutekano

mu bazungu, Frank Habineza

uyoboye Green Party we aracyafitiye

icyizere ubutegetsi bw’u Rwanda ko

bwamurenganura mu ntambara arwana

yo guhabwa uburenganzira bwo gukora

kongere ya mbere itangiza ishyaka.

Ibyo arabikora mu ibaruwa yandikiye

Minisitiri Musoni James, ushinzwe

ubutegetsi bw’igihugu, akanagenera

kopi Perezida wa Repubulika,

Minisitiri w’intebe, Minisitiri

ushinzwe umutekano, na Komiseri

mukuru wa Polisi. Impamvu y’iyo

baruwa, ni ugusaba kurenganurwa,

mu ihohoterwa avuga ko agirirwa na

Polisi y’igihugu n’akarere ka Gasabo.

Muri iyo baruwa, Frank asobanura

uburyo Polisi y’igihugu n’akarere ka

Gasabo bakomeje kumubangamira,

bamuteraterana, n’uburyo Akarere ka

Gasabo kamusaba icyemezo cya polisi

kandi Polisi ikaba yarakimwimye,

ahubwo ikamusubiza ko akazi ka polisi

ari ukurinda umutekano w’abantu

n’ibyo batunze. Muri iyo barwa, Frank

ati: “ibi bikaba byerekana uburyo

izo nzego twavuze haruguru zirimo

kwitana ba mwana ku nshingano

bafitiye abanyarwanda.” Iyo baruwa

isoza igira iti: “Tukaba twabasabaga,

Bwana Minisitiri w’ubutegetsi

bw’Igihugu, Amajyambere rusange

n’Imibereho myiza y’abaturage,

gukoresha ububasha muhabwa

n’amategeko mukagaragariza Akarere

ka Gasabo ko gakwiriye kuduha

uburenganzira bwo gukora inama

yo gutangiza ishyaka ryacu nk’uko

itegeko nshinga igihugu cyacu

kigenderaho ribitwemerera, bityo

ubuyobozi bw’akarere bukaba bwujuje

inshingano zabwo.” Igitegerejwe ni

niba icyizere Frank Habineza afitiye

abo yiyambaje kitazaraza amasinde.

Didas M. Gasana

Ruswa y’ikigugu n’akarengane: No kubaza ikibazo Kagame bizamo ikimenyane

-MTN ntigawa na Kanimba gusa, umukecuru yahohoteye, aratabaza Kagame

mu isambuye yasanze ari ho hakwiye,

bamusaba ko yabagurisha aho bashyira

uwo munara ariko bakamuha amafaranga

ibihumbi magana atatu. Kuri we yasanze

ayo mafaranga adakwiye ku butakabwe

agiye gutanga ubuziraherezo arayanga.

Amaze kuyanga, ku ngufu n’iterabwoba

batangiye kubaka uwo munara, yahise

Arabiseka cyane: Victoire

(Photo/ Archive)

yitabaza ubuyobozi bwa Polisi muri

ako gace, barabahagarika babasaba ko

bagomba kubanza kumvikana nawe. Ariko

siko byagenze kuko aho MTN imaze

kwibonanira na Polisi baraje bakomeza

kwiyubakira. Yagejeje ikibazo cye ku

murenge, kukarere no ku ntara; aho hose

iyo yamaraga kugezayo icyo kibazo iyo

Urukuta rurahari da: Perezida

Kagame (Photo/ Archive)

bamaraga kuvugana na MTN bararucaga

bakarumira, bakamutegeka gufata ayo

mafaranga. Yaje kwitabaza ubutabera nako

ubutareba bwagerageje kumuha impapuro

zihamagaza abahagarariye MTN muri ako

gace ariko nta na rimwe bigeze bitaba.

Yaje gusomerwa n’urukiko rw’ibanze rwa

Kibungo ko atsinzwe agomba gufata ayo

Rurageretse na Green Party:

Komiseri Gasana (Photo/ Ar-

chive)

mafaranga ndetse akanariha n’amande.

Ashobewe yaragiye arigunga kuko nta

kundi yari kugira. Yaje kumva ko Perezida

Kagame azaza gusura akarere k’iwabo,

yigira inama yo kujyayo akaba yabaza

ikibazo cye. Yagezeyo ajya ku murongo,

Komeza urup 8
Urup. 4 UMUSESO No 397, 01- 08 Werurwe 2010

IKINYAMAKURU KIMURIKIRA ABATURARWANDA

Managing Director

Charles B. Kabonero

Cell: 0788354880

Managing Editor

Didas M. Gasana

Cell: 0788691253

Design and layout

Richard M. Kayigamba

Cell: 0788671930

Dore Uko Tubibona

Abanyarwanda

baragowe!

Amateka ya politiki mu Rwanda akomeje kuba mabi. Buri gihe iyo hari

ikintu gihindutse muri politiki, abanyarwanda biturwaho n’ingorane

zitandukanye, kandi buri gihe ziturutse ku butegetsi buba buriho.

Nk’ubu, hari hashize imyaka isaga 15, nta munyapolitki wiyemerera

ku mugaragaro ko atavuga rumwe n’ubutegetsi buriho. Haherukaga ba

Twagiramungu na ba Ngango bavugaga ko barwanya Habyalimana, kandi

bagakomeza bakaba mu Rwanda. Nabwo kugira ngo iyo ntambwe igerweho,

habaye aha FPR yotsaga umuriro Inzirabwoba.

Ubu muri iyi minsi, habonetse amashyaka mashya ashaka gutangiza

opposition ivuga kuko itavuga yo irasanzwe. Ubu abantu bacitse ururondogoro.

Mu midugudu ibintu byaradogereye, urasanga intore zishaka

kumenya ishyaka umuntu arimo. Iyo atitabira inama z’umuryango

FPR Inkotanyi, ntizibura kumwitirira icyo atari cyo. Nta n’utekereza ko

hari abantu batajya bakorwaho n’imihindiro ya politiki. Ubu ngo amalisiti

arimo gukorwa!

Iyi politiki y’iterabwoba, iranze ibaye umuvumo ku Rwanda. Nawe se,

ku bwa Kayibanda, abantu bahumetse ari uko Parmehutu andi mashyaka

iyamize. Ku bwa MRND, abantu bagize agahenge ari uko Habyalimana

ababumbiye mu bwato bwa Muvoma. Ku bwa FPR, nta ntugunda zindi

zikabije zari zarabayeho, zije ari uko PS Imberakuri, Green Party na FDU

Inkingi byigaragaje. None se Abanyarwanda bazinyagambura ari uko

urubuga rwa politiki rwihariwe n’ishyaka rimwe kandi ry’igitugu?

Abanyarwanda baragowe kabisa!

Ubwanditsi

Ubwoba: Indwara ya

mbere Perezida wacu

arwaye, ni ubwoba. Virus

yamuteye iyi ndwara ni ubuzima

yabayemo, yakuriyemo, ariko

akaba ubu yarabuvuyemo, ariko we

bukamuheramo.

Ndamwumva Pe. Perezida wacu

yanyuze mu buzima bwa gisirikare,

kandi kidasanzwe, ahubwo cyo kuneka-

no gukora indi mirimo ijyanye no

kuneka, yamukururiye abanzi benshi,

bityo, yisanga nta muntu yakwizera.

Ubwo turi muri Uganda.

Muri 90, Kagame yisanze ayoboye

abasirikare ba RPA- bamwe muri bo

bataramwemeraga. Icyo yakoze ni ukuba

‘neutralise’ mu nzira zitandukanye, ariko

ntiyamenya ibisigisigi byabo birangana

iki. Asanga nta n’umwe yakwizera-

keretse umufasha we n’abana.

Na nyuma y’aho afatiye ubutegetsi, ni

mbarwa yizera, kubera ubwoba bwuko

abantu bamukura ku butegetsi- niyo

mpamvu ubu atavuga rumwe n’abantu

nka Gen. Kayumba, Karegeya n’abandi

benshi.

Nyuma y’imyaka 15 ari ku butegetsi,

u Rwanda ruracyari mu nzibacyuho-

ruracyategekwa gisirikare,

ruracyategekeshwa igitugu- kubera

ubwoba- kwikorera buri kimwe cyose,

kudaha ububasha abantu, na bake

abuhaye, babukoresha bakabizira.

‘Split personality’: Iyi ndwara

nayiburiye izina mu kinyarwanda.

Ninko kutamenya icyo umuntu ashaka,

kwivuguruza, kutaba ‘consistent’.

Ku wa 13 Gashyantare 2006, afungura

umwiherero wa gatatu, bwa mbere

mu mateka ye, Kagame yasaranye

abaminisitiri be batubaha abaterankunga,

batabereka ko abanyarwanda bakeneye

amafaranga yabo. Muri uwo mwiherero,

nkuko tubikesha ikinyamakuru The

New Times cyo ku wa 17 Gashyantare

2006, Kagame yagize ati: “Njye iyo

mpuye nabo, nicisha bugufi, nkakoresha

imvugo igaragaza icyo nkeneye. Kubita

ba nyakubahwa iyo ari ngombwa ntacyo

bintwaye..”

Kagame yakomeje avuga, nkuko icyo

kinyamakuru cyabyanditse, ko abakozi

ba Leta bashaka kwishyira ku rwego

rw’abaterankunga, bibwira ko u Rwanda

narwo ari igihugu cyigenga. Ko nubwo

we ubwe adashyigikiye gusabiriza

guhoraho, ibihugu bifite abaturage

b’abakene ntibigomba gusuzugura

abaterankunga kugeza aho ibi bihugu

byihagije (Kagame said the problem with

government officials is that they always

want to raise themselves to the level of

the donors, under the false mentality

that Rwanda too is a sovereign state. He

said much as he was personally against

perpetual dependency on Western

handouts, countries whose populations

are languishing in abject poverty should

na

Didas M.

GASANA

UKO MBYUMVA

Indwara 5 Perezida

Kagame arwaye

not undermine donors before they

become self reliant economically.)

Ubu ariko abamaze iminsi bumva

Kagame bamuzi ukundi- gusarana

abaterankunga, ko u Rwanda rudakeneye

inkunga z’abazungu. Si uko ubu u

Rwanda rwihagije (kimwe cya kabiri

cy’ingengo y’imari kiva iwabo, kandi na

Kagame arabizi) ahubwo ni iyi ndwara-

kutaba consistent. Kuri we, u Rwanda

ubu rurigenga, kandi yarabwiraga abari

mu mwiherero ko rutigenga.

Si ibyo gusa. Kagame arabwira

abanyarwanda ko ashakisha abantu bo

gushyira mu myanya akababura, hashira

umwaka ati muri miliyoni 10, sinabura

abo gushyira mu myanya.

Kumva amabwire: Kuwa 24

Gashyantare 2010, nari mfite gahunda

na Frank Habineza, umuyobozi wa

Green Party. Namusanganye n’umwe

mu nshuti ze, nsanzwe nzi neza, ariko

ntabwo bari bamfitiye amakuru meza.

Iyo nshuti ye yahise insubiriramo ibyo

yari amaze kubwira Habineza, ko hari

umugambi wo kunyica, hamwe na Frank

Habineza na Victoire Ingabire, mbere

y’amatora. Yakomeje atubwira ko uwo

mugambi wacuzwe na Afande Nziza,

akawugeza kuri Kagame, akamwereka

uburyo turi ikibazo, ko tugomba

kwicwa da. Yakomeje avuga ko Kagame

yabyanze, Nziza akabinyuza kuri Major

Willy umurinda, Kagame akaza kuvaho

akabyemera, akamuha go- ahead.

Ubwo kandi Hari hashize icyumweru

nanditse inkuru yuko Frank apangirwa

‘gufanyiwa’ mu minsi 60.

Niba koko uyu mugambi ari wo,

Perezida Kagame akabyemera, Gen.

Nziza yaradupangiye- atugerekaho

ibyaha biremereye. Sinemera ko

Kagame yakora ibintu nk’ibi, kubera

icyo turi cyo n’icyo dukora, ahubwo

yabwiwe amabwire, nawe arayemera-

ubwo ndavuga niba ari byo koko, ariko

ndakeka ahanini ko ari umugambi wo

kudutera ubwoba wacuzwe na maneko

z’iyi Leta, ariko ntibyanantangaza

nkurikije amateka.

Iyi ndwara ya Kagame yo ni kirimbuzi,

yahiritse benshi bazira amabwire abatoni

ba Kagame bamuhaye, nawe akayakira

‘wholesale’.

Joseph Sebarenzi na Patrick Habamenshi,

ni zimwe mu ngero z’abasivile. Uwa

mbere yazize amabwire yo gukorana

n’Umwami, kugambanira igihugu. Uwa

kabiri azira amabwire yo kurwanira

inyungu z’abahutu. Mazimpaka na

Kanyarengwe ni izindi ngero. Karegeya

na Kayumba ni izindi. Iyi ndwara

yambuye u Rwanda amaboko yarwo,

kandi izakomeza kuyarwambura.

Superiority complex: Mu kinyarwanda

ni nko kwiyemera, kumva afite

‘monopoly’ ku bwenge no ku bitekerezo

byiza, binaherekejwe n’ubwirasi,

n’agasuzuguro.

Dusubire mu kwezi kw’Ukuboza 2001,

muri kongere ya FPR yabereye kuri

Academy, igihe Kagame yashinjaga

Mazimpaka na Kanyarengwe

ubugambanyi.

Umwe mu bayoboke ba FPR, John

Nkongoli, yasabye ijambo asaba Kagame

ko hagomba gukorwa iperereza risesuye

kuri ibyo birego (cyane cyane ko hari

n’abari barabizize kandi babeshyerwa),

kandi icyo kibazo kikigwa na komite ya

disipuline ya FPR, atari kongere.

Usibye kuba byaramubereye intandaro

y’ihirima rye, icyo gihe Kagame

yamereye nabi Nkongoli cyane, amubwira

amagambo umuntu atasubiramo.

Impamvu? Kagame ntavuguruzwa,

ijambo rye n’igitekerezo cye ni ndakuka,

ari hejuru y’abandi banyarwanda bose.

Nibaza n’ababajyanama be nka Blair

icyo bakora- wenda ni uko ari abera.

Ingero nazo ni nyinshi- Karegeya ni ‘nta

mumaro’, Oscar Kimanuka ni ‘nwa nwa

nwa’.

Kubeshya no kwemera kubeshywa:

Rimwe na rimwe ndigengesera

kugirango Martin Ngoga atanshinja

gusebya umukuru w’igihugu, ariko se mu

by’ukuri, umuntu ubwira abanyarwanda

ko twihagije mu biribwa, ubushakashatsi

bugera kuri butatu- Ubwa UNICEF,

Action Aid, na raporo ya PNUD,

bwerekana ko abanyarwanda bageze

kuri 50 ku ijana bashonje, wamwita

iki? Nzisegura kuri Perezida wacu,

n’abasomyi bacu nihagira umbwira

irindi zina umuntu yamwita. Ingero ni

nyinshi, ariko urupapuro rubaye ruto.

Kubeshya ndabijyanisha no kubeshywa:

Dusubire inyuma mu mwaka wa 2004.

Kagame abwira ikinyamakuru The

Monitor ko abanyarwanda biyunze

90 ku ijana birenga. Ariko raporo ya

sena yabyerekanye ukundi. Niba atari

ukwemera ikinyoma cya komisiyo

y’ubumwe n’ubwiyunge, yarabeshye.

Ingero ni nyinshi- nkaho abwira

abanyarwanda ngo bateye imbere, ngo

yabahaye demokarasi, n’ibindi. Ubutaha,

nzagaruka ku muti w’izi ndwara zose-

ku buntu kandi.

Cellphone: 0788691253

E-mail: diga_mbi@yahoo.fr
Ni mu rubanza nshinjabyaha

abanyamamakuru batatu

b’ikinyamakuru cyigenga

Umuseso baregwagamo.Urukiko

rwasanze inkuru abo banyamakuru

basohoye mu kinyamakuru UMUSESO

no. 382 cyo mu kwezi kwa 11

mu mwaka wa 2009 yivanga mu

buzima bwite bw’abantu. Iyo nkuru

yavugaga ku rukundo rw’ibanga

hagati ya Minisitiri ushinzwe ibikorwa

by’inama y’abaminisitiri, Protais

Musoni, hamwe n’umuyobozi mukuru

w’umujyi wa Kigali, Dr. Aisa Kirabo

Kacyira. Urukiko rwavuze ko iyo

nkuru yivangaga mu buzima bwabo

bwite hakoreshejwe itangazamakuru.

Kubera iyo mpamvu, urukiko rwasanze

icyaha kibahama. Rwahanishije

umuyobozi mukuru w’ikinyamakuru

Umuseso, Charles Kabonero, umwaka

w’igifungo. Urukiko rwasobanuye ko

ari insubiracyaha, kuko atari ubwa

mbere ahanwe. Rwumvikanishije

ko mu rubanza yaburanye na Depite

Polisi Denis, mu mwaka wa 2006,

bwana Kabonero yari yahanishijwe

igihano cy’umwaka gisubitswe mu

gihe cy’umwaka.

UMUSESO

No 397, 01 -08 Werurwe 2010

Urup. 5

UBUTABERA

Abanyamakuru 3 b’Umuseso

bakatiwe igifungo

N a h o u m w a n d i t s i m u k u r u

w’ikinyamakuru Umuseso, Didas

Gasana, hamwe n’umunyamakuru

Richard Kayigamba, bo urukiko

rwabakatiye amezi 6 y’igifungo kuri

buri wese. Ku bihano bahawe bose uko

ari batatu, nta n’umwe muri bo wahawe

insubikagihano. Uko ari batatu kandi,

nta n’umwe wari witabiriye isomwa

ry’urwo rubanza rwabereye mu rukiko

rw’ibanze rwa Nyarugenge mu mujyi

wa Kigali.Urukiko rwasanze nta

mpamvu abo banyamakuru bahita

batabwa muri yombi urubanza

rukimara gusomwa, nk’uko byari

byasabwe n’ubushinjacyaha. Urukiko

rwasobanuye ko nta bimenyetso bifatika

ubushinjacyaha bwarugaragarije

byerekana ko bahunga ubutabera.

Urukiko kandi rwasanze nta mpamvu

yo gufunga burundu ikinyamkuru

Umuseso, nkuko nabyo byari mu

byifuzo by’ubushinjacyaha. Urukiko

rwavuze ko ibyo ubushinjacyaha

bwashingiyeho bubisaba, ntaho

bihuriye n’ingingo ya 83 ndetse n’iya

84 y’itegeko rigenga itangazamakuru.

Izo ngingo zivuga ku bihano no ku

byaha byihariye bikozwe hakoreshejwe

Ndakurikizaho iki? Charles

Kabonero (Photo/ Archive)

itangazamakuru. Ku ihazabu ya

miliyoni 5 ubushinjacyaha bwari

bwasabye ko buri munyamakuru

yatanga, urukiko rwategetse ko buri

wese yatanga miliyoni imwe. Ubwo

uru rubanza rwaburanishwaga kuya

27 Mutarama 2010, abo banyamakuru

b’Umuseso banze kuburana bitewe

n’uko nta bwunganizi bari bafite.

Urukiko rwibukije abo banayamakuru

batatu b’Umuseso ko bafite iminsi 30

yo kujuririra urwo rubanza. Babiri

Tuzabatsinda m'ubujurire tu:

Didas Gasana (Photo/ Archive)

muri abo banyamakuru b’Umuseso

bakatiwe, Chales Kabonero na Didas

Gasana, bafite urundi rubanza mu kwezi

gutaha kwa gatatu rubahanganishije

n’Umunyemari Tribert Ayabatwa

Rujugiro.

Abajijwe nyuma y’isomwa ry’uru

rubanza, Didas Gasana, umwanditsi

mukuru w’Umuseso, yatangaje ko

atemera ibyaha urukiko rubashinje,

Ubu ni ubutareba kweli: Richard

Kayigamba (Photo/ Ar-

ahamya ko batigeze bivanga mu

buzima bwite bwa Musoni na

Kirabo, kuko ibyo bakoze bibujijwe

n’amategeko mpanabyaha y’u Rwanda,

ndetse n’itegeko rigenga imyitwarire

y’abayobozi mu Rwanda. Ati: “akazi

kacu ni ugutuma abategetsi baba

‘accountable’ ku mategeko abagenga,

kandi twiteguye kujuririra imikirize

y’uru rubanza.”

Ijwi ry’Amerika

chive)
Urup. 6

UMUSESO

INKURU NYAMUKURU

No 397, 01-08 Werurwe 2010

Iryavuzwe: Gen. Kayumba nawe akuyemo ake

Itohoza: Ibibazo bye na Kagame n’Impamvu nyayo Jenerali Kayumba ahafashe

Leta irategura Manda zo kumufata, akagaruka mu Rwanda

Isesengura: Icyo bivuze ku Rwanda n’ubutegetsi bwa Kagame

Ibyo mwakomeje kuvuga bya Kayumba

na Kagame bikitwa ibihuha none koko

bibaye impamo. Guys! You are always

victims of truth. Good Job. Plz don’t

mention my name”

Iyo ni SMS imwe muri za SMS nyinshi

abanyarwanda bandikiye ikinyamakuru

Umuseso. Iryavuzwe riratashye.

Ibyitwaga impuha bihindutse impamo.

Ese u Rwanda ruyobowe na Kagame ni

igihugu umuntu yakwishimira kubamo?

Icyo kibazo cyabajijwe mu nyandiko

y’igitekerezo mu kinyamakuru Umuseso

nomero 396. Kuri Liyetona Jenerali

Kayumba Nyamwasa, igisubizo ni oya.

Icyo nicyo gisubizo uwahoze ari umugaba

w’ingabo z’u Rwanda, mu mpera

z’icyumweru gishize yatanze ahungira mu

gihugu cya Uganda, agata imirimo yari

arimo mu Buhinde aho yari ambasaderi

w’u Rwanda muri icyo gihugu. Kayumba

yahungiye muri Uganda avuye mu

Rwanda, aho yari amaze iminsi ari mu

mwiherero n’abandi bayobozi, bikaba

bivugwa ko yagiye aciye mu y’amazi.

Kayumba ariko yari yaje mbere aje

gushyingura umubyeyi we, aguma

mu Rwanda. Akimara guhunga, leta

ya Kagame yatangaje ko yahunze mu

gihe bashakaga kumukurikiranaho ibyo

yaba yarakoze mu Buhinde-ntibigeze

basobanura ibyo aribyo mu itangazo

bashyize mu bitangazamakuru bya leta.

Icyo bongeyeho ni uko bari mu biganiro

na Uganda byo kuba yajyanwa mu

Rwanda, ndetse ko mbere yo guhunga,

yari yabanje kubazwa n’ubugenzacyaha.

Amakuru afitiwe gihamya yemeza ko

ubushinjacyaha bw’u Rwanda, ubwo

twajyaga mw’icapiro, bwiteguraga

gusohora manda d’arret zimufatisha aho

yaba ari hose.

Hagati aho, amakuru Umuseso ufitiye

gihamya yemeza ko amaze gushyingura

umubyeyi we, Kayumba yohereje

umugore n’abana be hanze, mu gihugu

cy’Ubuhinde, we agasigara mu Rwanda,

byumvikana ko yari yamaze gupanga

kudasubira mu Rwanda.

Intandaro

Mu gihe nkuko bisanzwe, leta ya Kagame

yo ivuga ko yari agiye gukurikiranwa

ariyo mpamvu yaba yahunze, Jenerali

Nyamwasa afashe icyo cyemezo nyuma

y’igihe kirekire, iki kinyamakuru

gitangaza amakuru ajyanye n’imibanire

ye mibi na Perezida Kagame, umubano

wagiyemo ibitotsi mu myaka igera ku

irindwi no kurenga ishize.

Kagame na Kayumba bacanye uwaka

igihe Kayumba yongezaga amapete

abasirikare ba RDF bari kurugamba muri

Congo, bifatwa na Leta ya Kigali nko

kwikundwakaza ku basirikare (gushaka

popularity).

Icyo gihe, Kagame yakoresheje ububasha

bwe nk’umugaba w’ingabo w’ikirenga

amuvana ku mwanya w’umugaba mukuru

w’ingabo. Kayumba icyo gihe mu buryo

bw’ibanga afungirwa mu rugo, aza kuhava

yoherezwa kwiga mu Bwongereza.

Nyamara Kayumba yataye ayo masomo

agaruka mu Rwanda, Kagame akina

ikinamico amugira umunyamabanga

mukuru w’urwego rushinzwe umutekano

mu gihugu, umwanya nta gushyidikanya

yakozemo anekwa cyane. Bamwe mu

bamunekaga cyane ni Lt. Col. Emmanuel

Ndahiro na Jenerali majoro Jack Nziza.

Kayumba ariko yakundwaga cyane

n’abasirikare yaba abato n’abakuru

ku buryo byakomeje kubera Kagame

ikibazo. Abakurikinira hafi bemeza ko

abasirikare benshi bakundaga Kayumba

kurusha Kagame.

Kayumba na Kagame bakomeje

kutarebana neza kugeza ubwo Kagame

amushyiriye mu mirimo ya gisiviri,

amugira Ambasaderi w’u Rwanda mu

Buhinde, agamije ahanini kumwigiza

hirya y’amabanga ya gisirikare n’imirimo

ijyanye nacyo. Kagame yari azi ibyo

bizatuma atakara muri politiki n’imyanya

imuhuza n’abanyamabanga.

Amakuru Umuseso wagiye ubona kenshi

agaragaza ko nyuma yo kumwohereza

mu Buhinde, Kagame yakomeje gushora

amafaranga mu kunea Kayumba ahanini

akoresha Lt. Col. Ndahiro, Lt. Col.

Joseph Nzababwita na Jenerali Majoro

Jack Nziza. Abasirikare benshi bakomeje

kuvugana nawe no kugenderana nawe

bagiye bagira ibibazo bitandukanyebyinshi

Umuseso wagiye ubitangaza.

Muri abo harimo Majoro Ben Karenzi,

wari umunyamabanga mukuru muri

minisiteri y’ubuzima, Col. Patrick

Karegeya n’abandi benshi. Uretse

abasirikare hari n’abandi bategetsi

nka Pascal Ngoga, wari Ambasaderi

w’u Rwanda muri Ethiopia wafunzwe

ashinjwa ruswa ariko mu by’ukuri azira

imigenderanire na Kayumba, n’ikimasa

Afande Kayumba yamuhaye. Ibyo

byose abakurikiranira hafi bemeza ko

byaterwaga n’uburyo Kagame yatinyaga

Kayumba. Urugero, Karegeya ahanini

yazize kuba yaranze gushinja Kayumba,

ibyo Kagame yashakaga ko amushinja.

Coup d’Etat

Mbere y’ibyo byose, Kayumba akimara

kugirana ibibazo na Kagame, haje

gusohoka amakuru y’uko uwo musirikare

wigeze kuyobora inzego z’iperereza mu

ishyamba yashatse guhirika ubutegetsi

bwa Kagame (Coup d’Etat), afatanyije

n’abandi basirikare bakuru benshi,

iza kuburizwamo n’uko amakuru

yasotse mbere. Abasirikare bamwe

barayifungiwe-nyamara mu bigaragza

ko koko Kagame yatinyaga Kayumba,

we ntiyafungwa, ahubwo akomeza

gucungirwa hafi.

Ibibazo bya Kagame na Kayumba

byakomeje kuba ibanga rikomeye, nubwo

rimwe, abajijwe n’umunyamakuru

Nta maherezo: Gen. Kayumba Nyamwasa

w’Umuseso icyo baba bapfa n’ukuri ku

kuba batavuga rumwe, Kagame yasubije

ko kutavuga rumwe na Perezida nabyo

ari ikibazo, ariko yirinda kwinjira muri

‘details’ z’ibibazo bafitanye, ariko

byari bizwi mu nzego z ‘umutekano

kubera uburyo bamunekaga ari nako

ikinyamakuru Umuseso cyabigeragaho.

Vuba aha, Kayumba yapfushije

umubyeyi we, mu muhango wo

kumushingura, nubwo Kagame yari I

Nairobi, nta mutegetsi w’u Rwanda,

cyangwa umusirikare mukuru wahaciye

iryera, usibye Afande Kabarebe-

bigaragaza uburyo Kayumba yahawe

akato. Mu igabana ry’ubutaka mu Ntara

y’Uburasirazuba, intumwa za Kagame

ntizatinye kwambura Kayumba ubutaka

bwe hafi ya bwose kugeza aho afatiye

icyemezo cyo kugurisha inka ze zose.

Kayumba none abishyize ku mugaragaro,

ahunga Kagame.

Impamvu Kayumba ahunze

Kuki umuntu nka Kayumba ahisemo

guhunga igihugu cye n’ubutegetsi yagize

uruhare mu gushyira ku ntebe? Amakuru

afite gihamya Umuseso ukesha zimwe

mu nshuti ze magara aragaragaza ko

intandaro ari ibyo bibazo agiye agirana

na Kagame byari byaragizwe ibanga.

Muri ibyo, harimo;

Igitugu cya Kagame

Impamvu ya mbere ni impamvu imaze

gutuma benshi bahunga u Rwanda; ni

igitugu cya Kagame. Amakuru agera ku

kinyamakuru Umuseso kuva ku musirikare

umwe ufite ubushuti budasanzwe na

Kayumba aremeza ko Kayumba kuva

intambara yarangira, yagerageje kumvisa

Kagame ko yagabanya gutegekesha

abantu igitugu ndetse by’umwihariko

akareka gutera ubwoba abasirikare,

Kagame arabimwangira.

Kenshi, nkuko uwo musirikare abivuga,

Kayumba na Kagame bagiye bagira

kutumvikana ku byemezo yafataga ku

buryo bwo guhana abasirikare ndetse

n’ikibazo cy’abicwaga n’abigizwagayo.

Muri abo harimo abantu nka Majoro

Alex Ruzindana wishwe mu buryo

budasobanutse.

Kongo

Uretse ibyo, Kayumba ntiyigeze

yumvikana na Kagame ku bijyanye

n’uburyo u Rwanda rwifataga

mu ntambara za Kongo aho kuri

Kayumba, abasirikare b’u Rwanda

basaga nk’abagizwe abakomisiyoneri

b’intambara. Rimwe, nkuko uwo mushuti

we yabitangarije Umueso, Kayumba

yasabye Kagame ko bavana ingabo

muri Kongo, Kagame aramubwira ko

nagende azivaneyo niba ariko abyumva,

bakomeza kutabyumvikana kugeza

Kayumba avuyeho.

Imiyoborere y’ingabo muri rusange

Indi mpamvu yatumye Kagame na

Kayumba batumvikana ni Imiyoborere

y’ingabo muri rusange ku bijyanye

n’imishahara, uburyo bafatwamo

nabi byahangayikishaga Kayumba

nk’umugaba w’Ingabo, nyamara

akabona Kagame we ntacyo bimubwiye.

Byageze aho atangira kugaragaza uko we

abyumva, ariko nkuko uwo mushuti we

abyemeza, Kagame arushaho kumwanga

no kumwikanga. Ibyo byarakomeje

kugeza Kayumba yigijweyo, ari nabyi

bivuyemo kuba yahitamo gufata ake

karenge akava mu Rwanda rwa Kagame.

Guntinya kwicwa no kubura uwo

bavugana

Amaze gufungwa akarekurwa, Patrick

Karegeya yahunze igihugu ahanini

abitewe n’uko nkuko bisanzwe iyo

ugiranye ikibazo n’ubutegetsi mu

Rwanda n’abari inshuti zawe batinya

kukuvugisha kugira ngo batisanga mu

bibazo. Kuri Kayumba, ikimenyetso

cy’uko ntawe uzajya umuvugisha mu

Rwanda yagihawe n’uko yapfushije

bagatinya no kumutabara mu byago.

Mu gihe leta y’u Rwanda nkuko

bimenyerewe yatanguranywe ivuga ko

Kayumba hari uburyo yitwaye nabi ku

buryo yaba yahunze ubutabera, ku rundi

ruhande, kimwe na Karegeya kandi,

amakuru inshuti za Kayumba zagejeje

ku Umuseso ni uko yahoranaga ubwoba

ko ashobora kuba yakwicwa kubera

ubwumvikane buke na Kagame, bikaba

byaragize uruhare mu gutuma afata

icyemezo cyo kudategereza.

Guhunga kwa Kayumba kuvuze iki ku

Rwanda?

Abakurikiranira hafi politiki y’u Rwanda

n’ubutegetsi bwa Kagame by’umwihariko

baremeza ko guhunga kwa Kayumba

ari ikibazo gikomeye ku butegetsi bwa

Kagame. Kayumba, nkuko umwe mu

bamuzi neza ni umugabo ukunzwe mu

banyarwanda yaba abasirikare n’abasiviri

ku buryo bizagora Kagame gukomeza

kubumvisa ko ingoma ye ikomeye,

abayirimo bashyize hamwe, Kayumba

yakuyemo ake karenge.

Urukundo afitiwe mu gisirikare, kuri

bamwe ni impamvu ikomeye yo kwemeza

ko hari benshi bazavanamo akabo karenge

bakaba bakwishyira hamwe mu kurwanya

Kagame yaba mu buryo bwa politiki

cyangwa ubw’intambara. Umusirikare

umwe nawe wahunze u Rwanda yabwiye

Umuseso ati; “Kayumba arakundwa

cyane. Ndakurahirira ko benshi bazata

Kagame vuba aha kubera igikorwa

Kayumba yakoze. Afite ubushobozi

bwo gucamo ibice RDF kuko abenshi

baramukunda kurusha Kagame”.

Icyo bivuze cya mbere rero ni uko

igisirikare cy’u Rwanda gishobora

gutakaza benshi kubera ‘loyality’ bafite

kuri Kayumba ariko batari bazi ukuri ku

bye na Kagame kugeza bu kuko byari

byaragizwe ibanga.

Icya kabiri nuko n’abari kw’ibere nka

Ndahiro cyangwa Kabarebe, nabo

bagomba gutangira kwibaza iherezo

ryabo- niba Kagame acanye uwaka na

Kayumba, ninde ‘ndakoreka’? Ntawe.

Icya gatatu, nkuko abakurikiranira hafi

imikorere ya leta ya Kagame ni uko

Kagame ashobora kongera gushyushya

imitwe y’abategetsi bakuru b’u Rwanda

kuri Uganda, yahungiyemo, umubano

w’ibyo bihugu byombi ukongera kuba

mubi. Ibyo nabyo bikaba bifite ingaruka

zitari nziza cyane cyane ko icyo gihugu

kirimo abandi banyarwanda benshi

bahahungiye biganjemo abasirikare.

Charles Kabonero na Didas Gasana
Amakuru agera ku Kinyamakuru

Umuseso aremeza ko

umuyobozi w’icyahoze ari

office y’ubukerarugendo na za parike

mu Rwanda (ORTPN) Madame

Rosette Chantal Rugamba yaba ari mu

nzira zo kwegura ku mirimo ye.

Ayo makuru yemeza ko uyu mudamu

yaba yarandikiye Leta asaba ko

yakwegura ku mwanya w’umuyobozi

wungirije ushinzwe ubukerarugendo

no kubungabunga amaparike mu

kigo gishya cya Leta cy’iterambere(

Rwanda Development Board-RDB)

ariko akaba atarahabwa igisubizo.

Ubwo twandikaga iyi nkuru ntabwo

yari yagahawe igisubizo.

Kwegura kwa Rugamba ngo

kwatangiye mu byumweru hafi bibiri

bishize nkuko abantu baduhaye ayo

makuru bavuga.

Abo bantu biganjemo abakora mu

bigo byigenga by’ubukerarugendo

bavuga ko Rugamba atigeze

yishimira icyemezo cya Leta cyo

kuvanga ubukerarugendo hamwe

n’ibindi bikorwa harimo ishoramari,

ikoranabuhanga hamwe no kubaka

ubushobozi bw’abakozi mu kigo

RDB.

Umuntu umwe muri abo yagize ati: “

Nawe se Leta irafata ubukerarugendo

ikabuvanga n’ishoramari hamwe no

kubaka ubushobozi bw’abakozi n’ibigo

maze yarangiza ngo yahombye?

Ibyo ntaho byabaye. Ku isi hose

ubukerarugendo ni ikintu kitavangika

kuko ugifashe nabi urahomba.”

“ Rosette rero yari umuntu twese

twemeraga mu guteza imbere

ubukerarugendo haba mu bikorwa

bye, uko ateye karemano hamwe

n’imivugire ye. Leta yari ikwiye

kumusubiza icyubahiro cye kuko

u Rwanda rumukesha byinshi mu

bukerarugendo kandi nagenda

bizagabanuka cyane.”

Tumubajije niba akeka ko Leta

izemerera Rugamba kwegura cyangwa

izamuha ibyo yaba asaba, yagize ati:

“ Ntabwo byoroshye kumenya neza

ibyo asaba ariko ndakeka ko Kagame

ari we uzafata icyemezo kuko ibyo

Rugamba yeretse Leta ko izahombamo

nihuza ORTPN n’ibindi bigo nkeka

ko Kagame atigeze abibona ngo afate

icyemezo.”

Twifuje kumenya kandi niba Rugamba

aramutse yemerewe kwegura niba hari

ingaruka byagira ku bukerarugendo

mu Rwanda maze uwo muntu ati:

“ ubukerarugendo bwacu bwabura

agaciro kuko Rugamba yari umugore

wubatse izina haba mu Rwanda no

hanze yarwo. Abasura u Rwanda

benshi baba bazi Rugamba kandi koko

iyo urebye, usanga ari byo. Ibyo rero

byaduhombya kuko kubona undi muntu

uzi kwakira neza abantu nkawe kandi

uzi no kuganira n’abakerarugendo

UMUSESO No 396, 01 -08 Werurwe 2010

Urup. 7

ITOHOZA

Rosette Chantal Rugamba

arasaba kwegura

ntabwo byakorohera u Rwanda.

Njye mbona yaba ariyo ndunduro

y’ubukerarugendo bwacu n’uko

ORTPN irundukiye muri RDB.”

Haciye igihe kinini Leta ivanze ibigo

bigera kuri bitandatu maze bikora

ikigo kimwe ari cyo RDB kugira

ngo iterambere ry’igihugu ribashe

kwihuta.

Ibyo bigo ni icyahoze ari ORTPN,

icyahoze gishinzwe ikoranabuhanga

muri Leta(RITA), icyahoze gishinzwe

kureshya abashoramari hamwe no

guteza imbere ibyoherezwa mu

mahanga (RIEPA), icyahoze ari

ubunyamabanga bwo kwegurira

ibigo bya Leta abikorera(Privatisation

Secretariat), icyahoze gishinzwe

kubaka ubushobozi bw’abakozi n’ibigo

(HIDA) hamwe n’ishami ry’ikigo

cya Leta cyo kurengera ibidukikije

(REMA).

Ibyo bigo bikimara kuvangwa bikitwa

izina rimwe ari ryo RDB, byinshi

byaravuzwe ariko Leta irabyirengagiza.

Ibyo bigo byahise bishyirwa mu

gatebo kamwe maze bigahabwa na

biro imwe iri ku gishushu bimaze

guhindurwa ikigo kimwe byahise

bihabwa kuyoborwa n’umuzungu

w’umunyamerika uvuga ko ari inshuti

y’u Rwanda witwa Joe Ritchie.

Abahoze bayobora bya bigo

bigize RDB ari bo Gatare Francis

wayoboraga RIEPA, Rosette Chantal

Rugamba wayoboraga ORTPN hamwe

na Nkubito Bakuramutsa wa RITA

bahise bagirwa abayobozi bungirije

ariko bashinzwe bya bigo byahindutse

amashami muri RDB.

Gatare yahise agirwa umuyobozi

wungirije umuyobozi mukuru naho

Rugamba agirwa umuyobozi wungirije

ushinzwe ubukerarugendo na za parike

naho Bakuramutsa agirwa umuyobozi

wungirije ushinzwe ikoranabuhanga.

Abandi bakozi bakuru nabo bahawe

imirimo ariko isa naho itandukanye

n’iyindi bari bafite mbere. Urugero

nk’uwahoze yungirije Gatare muri

RIEPA Claire Akamanzi yagizwe

umuyobozi wungirije ushinzwe

ibikorwa muri RDB.

Icyahoze ari Privatisation cyahawe

irindi zina ariko riganisha ku ryari

risanzwe ryo kwegurira burundu

abikorera ibigo bya Leta cyangwa

kugurishamo imigabane.

Ngo yaba yererekanye igihombo kizava mu ivangwa rya ORTPN n’ibindi bigo

yimwa amatwi

Iyegura rye ryaba ari ikimenyetso cy’ihirima ry’ubukerarugendo mu Rwanda

Ariko RDB imaze kubaho ntabwo

byose byagenze neza kuko hajemo

amatiku yose ajyanye n’imyanya yaba

yaratanzwe. Ibyo byatumye Gatare

avamo ahabwa kuba umujyanama mu

by’ubukungu wa Perezida Kagame.

Bakuramutsa nawe yakuwemo

asimburwa na Nyirishema Patrick

ubu none Bakuramutsa yajyanywe

nawe muri Perezidansi. Rugamba

yarakomeje hamwe n’AKamanzi.

Ariko ibyo nabyo ntabwo byanyuze

Leta kuko yaje gusanga RDB ikwiye

ivugurura maze ishyiraho itsinda

rikuriwe na Himabara David.

Ariko mbere gato, andi makuru twari

dufite yavugaga ko Joe Ritchie wari

ukuriye RDB yari afitiwe urwango

aza no kwirukanwa arigendera ariko

Kagame ntiyabimenya. Kagame niwe

wazanye Ritchie kuko Ritchie afite

ubuhanga mu bijyanye n’ubucuruzi

cyane. Ritchie ubwe yivugiye ko bitari

bimworoheye kuko kuyobora ikigo cya

Leta byari bitandukanye ko kuyobora

ikigo cyigenga.

Ibyo bivuga ko yari afite imbogamizi

mu gufata ibyemezo nk’uko

yabitangarije itangazamakuru.

Yavugaga ko umuvuduko yabaga

ashaka mu bikorwa atawubonaga kuko

hari izindi nzego zabanzaga gufata

ibyemezo bityo RDB nayo ikagendera

kuri ibyo.

Nyuma ariko Ritchie amaze

kwirukanwa, Kagame ngo agiye

muri Amerika, aza gukubitana nawe

maze amubwira uko byagenze. Ubwo

Kagame ngo yahise azana Ritchie

aragaruka nyuma Ritchie akomeza

imirimo ye.

Ntibyatinze ariko Ritchie yaje

kuvanwaho akomeza kuba

umujyanama wa Kagame. Ritchie rero

yaje gusimburwa na John Gara ubu

akaba ari we uyoboye RDB.

Ariko rya tsinda rya Himbara ryaje no

guha akazi Gara ryaje no kuvugurura

maze imyanya yose yari ikuriwe

n’abayobozi bakuru bungirije harimo

na Rosette Rugamba igabanyirizwa

agaciro. Muri iryo vugurura icyitwa

ubukerarugendo cyarafashwe kivangwa

n’ibindi byinshi byitwa ko ari ishami

ryo guteza imbere ubukungu. Aha rero

ngo haba harahaye Rugamba agaciro

gake bigatuma ashaka kwegura.

Kuba rero ngo Leta yarafashe

ibigo bimwe harimo na ORTPN

ikabivanga bikabyara kimwe, ntabwo

byashimishije benshi kuko ngo

byakozwe nta bushakashatsi buhagije

bwakozwe ngo harebwe inyungu

n’igihombo.

Mu bantu rere ngo bagaragaje

igihombo bizatera u Rwanda ngo

harimo na Rosette Rugamba ariko ngo

impungenge ze zimwe ntizahabwa

agaciro.

Nubwo yakomeje gukora ariko

ngo ntabwo yari yishimiye kubona

ko ubukerarugendo bufatanyijwe

n’ikoranabuhanga hamwe

n’ishoramari.

Ubusanzwe ibi bigo bitaravangwa,

byari bifite ubwisanzure maze bano

bagizwe abayobozi bungirije ari bo

babiyoboraga.

Ibyo byabahaga ingufu zo gukora

uko bashaka byaba mu gukoresha

amafaranga hamwe no kuyashaka.

Mu bantu bakoreshaga amafaranga

cyane harimo na ORTPN ya Rosette

Rugamba ariko kandi akayabyaza

inyungu cyane kuko ubukerarugendo

buracyari ubwa mbere mu kwinjiza

amadovize menshi mu Rwanda.

Kuba rero Rugamba yaratswe

ubwigenge bwe kandi yinjiriza igihugu

byaba biri mu bintu byatumye ashaka

kwegura ku mwanya wo kuyobora

ubukerarugendo ariko adafite

ubwisanzure mu gufata ibyemezo.

Kuba Rosette yaratinze kwegura rero

ngo ntabwo ari uko atabonaga ikibazo

Yarananijwe? Rosette (Photo/ Archive)

ahubwo ngo yari yarimwe amatwi.

Nubwo ariko ubukerarugendo

bwakoze neza mu myaka yashize,

umwaka wa 2009 bwakoze nabi kuko

baba abakerarugendo baragabanutse

binatuma n’amafaranga abakomokaho

agabanuka.

Abasura u Rwanda bagabanutseho 9%

bagera ku 689,952 muri 2009 bavuye

ku 765,000 muri 2008.

Ibyo byatumye n’amafaranga aturuka

ku bukerarugendo nayo agabanukaho

6% ava kuri miliyoni 186 z’amadorali

y’Amerika muri 2008 agera kuri

miliyoni 174 muri 2009.

Ibi bivuga ko u Rwanda rwananiwe

kugera ku ntego y’abakerarugendo

760,000 hamwe n’amadolari y’Amerika

miliyoni 190 rwashakaga muri 2009.

Iyi ikaba ari inshuro ya mbere aho

ubukerarugendo bw’u Rwanda

bushegeshwe aka kageni mu myaka

icumi ihise.

Bityo kandi ni ingaruka mbi ku bukungu

bw’igihugu kuko ubukerarugendo ni

ubwa mbere mu kwinjiriza igihugu

amadevize.

Ingabire Lydia

ingabire.lydia@gmail.com
Urup. 8 UMUSESO No 397, 01- 08 Werurwe 2010

ISESENGURA

Icyo Leta ya FPR igomba kwibaza mbere yo

kwimura imva ya Dominiko Mbonyumutwa

Mbere yo kugira byinshi

mvuga kuri uyu mugabo,

reka mbanze nibutse

abasomyi ho gato amateka yaranze

u Rwanda kuri uyu mugabo,

mbone kugera kuri ibyo bigomba

kwibukwa. Uyu mugabo yabaye

umwe muri ba fondateri b’ishyaka

MDR-PARIMEHUTU, imvururu zo

muri 59 bikaba bivugwa ko ari we

zakomotseho ubwo ngo yakubitwaga

n’insoresore z’abatutsi mu Byimana.

Hanyuma y’izo mvururu zatumye

abatutsi benshi bahunga. Mbere

yahoo gato ariko umwami Rudahigwa

yari yarahagurutse arwanira ko

igihugu cye cyigenga aza kwicwa

kubera ako kayihayiho ko gushakira

byinshi byiza u Rwanda. Aza

gusimburwa na murumuna we Kigeli

Ndahindurwa nawe wahise avangirwa

n’akagambane k’ababiligi Parmehutu

n’Aprosoma bamwirukana mu

gihugu

Rwanda -Urundi bihabwa

ubwigenge bucagase ku buryo

butunguranye.

Nyuma y’ihunga ry’umwami Kigeli

n’abandi banyarwanda, u Rwanda

rwasigaye ruyobowe n’ababiligi

barimo batyaza Mbonyumutwa

na Kayibanda bashakamo uwo

bazagabira igihugu. Iryo tyaza rikaba

ryarashinzwe Col. Guy Logiest wari

uvanywe Kisangani ho muri Kongo

ari nawe wayoboraga by’ukuri

igihugu, kuva Kigeli yahunga.

Taliki ya 25/1/1961 nibwo umubiligi

Horroy mu butumwa yatanze, avuga

ko u Rwanda na Urundi bibaye

ibihugu bitandukanye kandi bikaba

bihawe ubwigenge bucagase, ari

nabwo uwari uhagarariye u Bubiligi

muri icyo gihe yahise atangaza

ibyo batekereza ku byemezo

byari byatanzwe na Loni. Nyuma

y’iminsi itatu gusa Mbonyumutwa

yahise agirwa Perezida wa mbere

w’agateganyo w’u Rwanda. Hari

Taliki ya 28/01/1961, akaba yaramaze

kuri ubwo buyozi amezi hafi icyenda.

Yaje gasimburwa na Kayibanda.

ariko ntibyamuhiriye kuko yabonywe

n’umuyobozi w’umurenge, n’umuyobozi

wa polisi bari bazi neza icyo agiye

kubaza Kagame, bahita batuma umupolisi

kumuvana ku murongo. Kagame agenda

ntacyo amubajije. Yongeye kumva ko

azasura Kirehe naho ajyayo areba ko

wenda ho amahirwe yamusekera akaba

yamugezaho akarengane ke. Ariko

Nyuma y’icyo gihe rero yayoboye

u Rwanda akaba yarabaye Minisitiri

na Depite ku bwa Kayibanda akaza

kubuvanwaho n’abandi barimo

Gitera babita ingwizamurongo.

Nyuma y’ihirikwa rya Kayibanda,

yaje kugirwa umuyobozi mukuru

w’abatangaga imidali n’ibikombe

by’ubutekinisiye tumenyereye.

Nta wundi mwanya uzwi yongeye

guhabwa kugeza aho yitabiye Imana

ku ngoma ya Yuvenali Habyarimana,

aho nyuma y’iminsi itatu y’icyunamo

mu gihugu hose, yaje gushyingurwa

muri sitade icyo gihe yitwaga iya

demukarasi, ahashyingurwa nka

Perezida wa mbere w’u Rwanda

mu butekinisiye bwa MRND mu

rwego rwo kwereka amahanga ko

iyo Leta imushyinguye mu cyubahiro

nk’umuntu wari ukunzwe. Nyamara

benshi bari bamuzi, bari bazi ko

ari Leta ya Kayibanda ndetse

n’iya Habyarimana batongeye

no kumureba irihumye nyuma yo

kwicakirira ubutegetsi.

Igitekerezo cyanjye rero kikaba atari

ukuvuga amateka ya Mbonyumutwa

ahubwo ari ukugaragaza impungenge

z’ibyo dushobora kuzaraga u Rwanda

rw’ejo mu gihe iyo mva yakwimurwa

bitabanje kwigwaho ngo binonosorwe

neza ku buryo byazateza ingingimira

muri bamwe mu banyarwanda.

Kwirinda amaranga mutima muri

icyo gikorwa

Nyuma y’ihirima ry’ubutegetsi bwa

MRND na Habyarimana, ubutegetsi

bwa FPR bwahinduye byinshi ngiryo

ibendera, ‘indirimbo yubahiriza

igihugu, puraki z’ibinyabiziga, Itegeko

nshinga, igifaransa n’ibindi. Ubu

hakaba hagezweho iyimurwa ry’imva

y’uwabaye Perezida wa mbere w’u

Rwanda. Nyamara nkuko Umuseso

ubikesha benshi mu banyarwanda,

byinshi koko byari bikwiye

guhinduka kubera amarangamutima

yari yarabikorewemo ariko na none

ngo FPR yaba yarabihinduye na

none muri ayo marangamutima no

mu bwirasi ku buryo babona ko

naho ntibyamuhiriye kuko naho bahise

bamubona bamukura ku murongo. Nyuma

y’igihe gito Kagame agiye, umuyobozi

w’umurenge n’abahagarariye MTN, baje

iwe bamaze kubona ko nawe amaze

kumenya kwitangira ibibazo, bamutegeka

ko agomba gufata miriyoni imwe yayanga

byose agaheba; nawe arayanga ababwira

ko bagomba kumuha nk’ayo baha abandi

3.000.000 FRW. Baramushwishurije

barigendera, bageze hafi y’umurenge

-Akagambane k’u Bubiligi, Parmehutu n’Aprosoma

- Bimwe mubyavugiwe n'ibyakorewe kuri sitade

kamarampaka ntibyari bikwiye kwibagirana

Wasize amateka ki imusozi?

Mbonyumutwa (Photo/ Net

haramutse hagiyeho irindi shyaka

naryo rishobora kugira bimwe

ryahindura naryo uko ryishakiye. Ibi

bikaba bishobora kuzaba impamvu

zo guhindagura ni ibitari ngombwa

kubera gupinganwa. Kuki abategetsi

bacu badashyiraho ibintu bigomba

kuramba?, ntibibe nk’amabendera

y’amashyaka cyangwa imyenda

y’abagore kuko nyirabyo abihindura

uko yishakiye kandi bikaba ari

uburenganzira bwe. Bakwiye

kumenya ko ibyo abanyarwanda

bahuriyeho ari iby’abanyarwanda atari

iby’umuyobozi uyu n’uyu wahiritse

ubutegetsi cyangwa wabugiyeho mu

zindi nzira. Aha rwose njye nkaba

nemeranya nabo , ko ubu itegeko

nshinga rihindurwa nk’indirimbo

z’abasukuti. Kuki mbere yo kwimura

iyo mva batabanza bagashyiramo uko

bizajya bigendekera abandi bahawe

n’Imana uwo mwanya w’imbona

muntu umwe mu gihugu! Ko burya

akenshi atari ubutwari aba yararushije

abandi ahubwo ko ari Rurema iba

yagennye, abandi natwe tugategereza

bamutumyeho umukuru w’akagari ko

yemera 1.500.000 Frw wanamugiriye

inama yo kuyemera kuko bitabaye ibyo

azabura intama n’ibyuma. Yarayemeye

n’ingingimira murabyumva kuko ntawe

uburana n’umuhamba. Ikibazo amaze

kuyemera baramusinyishije barangije

barayamwima. Yaje kugirwa inama yo

kujya ku Muvunyi. Bamwakiriye neza.

bumva n’ikibazo cye, ariko nabo bamaze

kuvugana na MTN baramuringana.

kuzavuga amateka no gutegereza

ibibi cyangwa ibyiza bizakurikiraho.

Impamvu ntekereza ko icyo kintu

cyakwigaho ndetse kigashyirwa no

mu itegeko nshinga, ni uko akenshi

mu ihindurwa ry’itegeko nshinga,

mu bihugu byinshi haba muri Afurika

ndetse no hirya y’amazi, iryo tegeko

rikunda guhinduka akenshi mu nyungu

z’abaperezida bariho. Aha rero nkaba

numva iryo tegeko ryajyaho nta

marangamutima abayemo, hanyuma

bikaba nka wa mugani wa Yezu ngo

“jya ukunda mugenzi wawe nkuko

wikunda” kandi koko no mu Rwanda

kuva kera iyo buri munyarwanda aba

yaratekereje ko ibyiza yiyifuriza

n’abandi babikenera, izi ngaruka

tubona, ntekereza ko ntaziba

zarabaye ndetse tutanatekereza ko

zanaba iwacu. Naho ubundi bikomeje

gutya, bizagera no ku buvivi bwacu

bagihangayikishwa n’amateka mabi

twabaraze.

Kutigira ntibindeba kw’abayobozi

bose

Nkuko mugenzi wanjye Kabonero

yigeze kubyandika muri bimwe

bijya bimubabaza, abayobozi

b’iki gihugu baba abo muri FPR

cyangwa mu bana batajya bakura

ihora ihetse, bose ni ukwiyicarira

mu ntebe nziza, mu makote ya

kiyobozi, ubundi bagategereza

umwera uturutse ibukuru. Ubundi

bagategereza ko ukwezi gushira

bakakira akayabo kavuye mu marira

y’abo bahagarariye; bati dukunda

igihugu harakabaho FPR. Nubwo

benshi bavuga ko bazagwa inyuma ya

Kagame, ni ibitekerezo byabo kandi

ni n’uburenganzira bwabo, ariko njye

uko mbibona baramushuka kandi

nabo batiretse kuko igihe bavuze

yego kuko ari yo yavuze bakavuga

oya kuko ari yo yavuze, batekereza

Yongeye kugirwa inama yo kujya kureba

Mukantagazwa no kwandikira Perezida.

Yaramwandikiye ariko ntiyamenye niba

byaramugezeho ariko Mukantaganzwa

yaje kumufasha amubwira yuko agiye

kumugeragereza akabona nibura abonye

n’ayo bamwemereye. Yaragerageje

koko ndetse uyu mukecuru amwumva

atakamba avuga ko basi babigirira we

(Mukantagazwa). Arangije kuvugira kuri

telefoni yamubwiye ko ajya mu Rugwiro,

bugufi kuko n’abana babo bashobora

kuzasigara bavuga nkuko ubu abana

b’abategetsi ba kera ubu bibuka gusa

ko ba se bari ba Colonel abandi ba

minisitiri n’indi myanya, bicaraga

heza bakarya uko bashatse, bakamena

ibyo bashatse reka sinakubwira …

Ayo mateka nyuma y’ibyabaye muri

iki gihugu ntiyari akwiye na none

kuzarangwa ku bana bawe, banjye

n’abe. Nkuko ubu bigoye ko mwene

Habyalimana yasangira na Cyomoro

hanyuma ngo amubwire ko se yabahe

Perezida nawe.

Icyubahiro gikwiye guhabwa imva

yanjye, yawe, ye

Buri muntu wese kuri iyi si, yifuza

kubaho neza, kurya neza kuramba

ndetse no kutazapfa nubwo twese

tuzi ko Imana yavuze ngo “no gupfa

muzapfa”. Ibi byifuzo rero bya buri

umwe muri twe, byakabaye bihuzwa

n’ibyabaye ku Rwanda maze nubwo

nzi ko gupfa byo bidakundwa na buri

wese, ariko na none nta n’uwakwifuza

ko imva ye yashinyagurirwa kuko

nzi ko kamere yacu ikunda ibyiza.

Bitabaye ibyo, ngo icyo gikorwa

kizakorwe mu bushishozi, njye

nifitiye ubwoba ko nyuma ya

Mbonyumutwa, uzasimbura FPR

azasanga aho Rwigema, Agata,

Rudahigwa, umusirikare utazwi,

abacu bazize Jenoside …..nawe

yazafata aho baruhukiye nk’ibibanza

byiza byanyuzwamo umuhanda wa

gari ya moshi dore ko yatinze.bityo

nkuko insoresore na Mbonyumutwa

baraze u Rwanda amakimbirane FPR

nayo ikaba iraze Intore umwiryane

aho kuba ubumwe n'ubwiyunge.

Richard M. Kayigamba

Mukari2010@yahoo.com

Ruswa y’ikigugu n’akarengane: No kubaza ikibazo Kagame bizamo ikimenyane

Bikurikira urup 3

ko ikibazo kigiye gukemuka. Ahageze

naho bamubwiyeko agenda agafata ayo

‘bamuzanira na contrat, arasinya, aragenda

yakira utwo. Ubu akaba asaba atakamba ko

Perezida Kagame yamufasha agasubizwa

uburenganzirabwe nawe agahabwa

nk’ayo abandi bahabwa (3.000.000frw) ni

ukuvuga agahabwa ayo bamunyanganyije

asigaye 1.500.000 Frw.

Byakiriwe na K.M.Richard
MAIL BOX

UMUSESO No 397, 01 -08 Werurwe 2010

Urup. 9

Kagame na FPR nibo Bafite Ubwoba

Buruta ubw’Abandi Banyarwanda

Mu Kinyarwanda baca umugani ngo

iminsi y’igisambo ni 40, kandi ngo

ikinyoma ntigihabwa intebe kabiri. Iyi

migani yombi ariko reka yunganirwe

n’uyu uvuga ko agatinze kazaza ari

amenyo ya ruguru.

Muri yi minsi iyo witegereje ibimaze

iminsi bivugwa n’abayobozi b’u Rwanda,

uhereye kuri Perezida wa Repubulika

Paul Kagame, usanga koko bwa bwoba

Umutegarugori Ingabire Victoire

yakomojeho ubwo yakandagizaga

ikirenge mu Rwanda, bwarokamye

Abanyarwanda. Ariko noneho igitangaje

ni uko usanga FPR na Perezida Kagame ari

bo bafite ubwoba bwinshi! Reka babugire

bufite ishingiro, bakurikije uburyo

bahemukiye Abanyarwanda n’ubu kandi

bakibahemukira, imyaka ikaba irenze

15. Reka nibarize Kagame na FPR, niba

bemera ko u Rwanda baruteje imbere

bahereye mu mwaka wa 1994, ni kuki

bashobora kugirira Ingabire ubwoba?

Kugeza ubwo Perezida Kagame ubwe,

yibukije abagize urwego rw’ubutabera

ko bagomba guhana ingengabitekerezo

ya jenoside. Kubibutsa bifite aho bihuriye

na Victoire, ndabibutsa ko ubu mu byo

urwego rushinzwe iperereza mu Rwanda

rwo muri polisi y’igihugu rukurikiranyeho

Vactoire harimo n’ingengabitekerezo

ya jenoside. Iyo rero umujuge

mukuru’Perezida Kagame” yivanze

mu rwego rw’ubutabera , akarwibutsa

ibyo rugomba gukora, mujye mumenya

ubutumwa aba ashaka gutanga n’uwo aba

ashaka ko rumukiza. Mu myaka ishize

Umuseso wigeze kwandika igitekerezo

cyagiraga kiti” Kagame azabwira iki

Imana?”. Ndumva aho ibintu bigeze

ku batari inkomamashyi, barabonye

igisubizo. Kagame na FPR nibahura

n’Imana, ndumva nta kintu bazabona cyo

kuyibwira, uretse kugira ubwoba bwinshi,

ururimi rwabo rukagobwa, bagatangira

kudidimanga. Kagame na FPR reka

bagire ubwoba, kandi noneho batangiye

kubugaragaza, ni uko cya kinyoma cyabo

kigenda kirushaho gutahurwa uko bwije

n’uko bucyeye. Ubu se Kagame na FPR

niba nta bwoba bafite, bazemera noneho

amatora akorwe mu mucyo hatabayeho

ubujura bw’amajwi? Barabizi neza ko

yaba mu mwaka wa 2003 mu y’abadepite

mu mwaka wa 2008 hose FPR icyo

yakoze ari ukwiba amajwi. N’ubwo

mbajije ikibazo nka mwarimu, byo

ntibabikunda. Za ntore zabo zaba

zishinzwe iki ko bazi neza icyo bazitoje.

Uko amatora ya Perezida wa Repubulika

yegereza niko bagenda barushaho

kugaragaza ubwoba bwabo cyane. Niba

nta bwoba bafite, ni kuki itegeko nshinga

ryatowe n’abaturage mu mwaka wa 2003,

barihindura buri munsi mu nyungu zabo?

Kagame na FPR bagomba kugira ubwoba

kubera ko iminsi yabo iragenda isatira ya

yindi 40. Uko iminsi igenda, abaturage

bagenda bashirika bwa bwoba ariko bo

bukarushaho kubokama. Hari uwakekaga

ko mu Rwanda hashobora kuvuka

amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi

maze akabona abayoboke ku mugaragaro.

Uzajye kwirebera iyo Green Party

n’Imberakuri bakoresheje amanama. Ku

babikunda ni uko badashaka gukomeza

kuba imbohe za FPR, bigobotora bwa

bwoba yabashyizemo ikabagira ingwate.

Kagame na FPR ubwoba bagomba

kubugira nk’abantu, kandi bazi neza ko

sakindi ibyara ikindi. Ibi ndabyemeza

kubera ko mu myaka irenga 15 bategeka,

banagikomeza, icyo bakoze ari uguheza

Abanyarwanda mu bukene, mu bujiji,

kubicisha inzara kugeza aho abana

babo bibasiwe na bwaki, gutegekesha

ikinyoma n’igitugu, kwimika icyenewabo

aho umwana utazwi niyo yaba

yararangije kaminuza adashobora kugira

aho amenera abona akazi, gusahura

umutungo w’igihugu, guhembera

urwikekwe mu Banyarwanda. Ibyo FPR

na Kagame bakora ni byinshi kandi nabo

bazi neza ko ibibi mu byo bakora biruta

ibyiza. Uko bucya bukira, Kagame na

FPR bazi ko bigenda bishyira ku iherezo

Umusomyi w'Umuseso

Ubufaransa : Nta mbabazi, manda ziracyahari

- Imbabazi? Sarkozy yarabihakanye - Manda: Salkozy nta bushobozi afite bwo kuzivanaho

- Intambwe? Umubano uvuye ahabi cyane ugaruka ku kuryaryana - Intsinzi ni iyande?

Uruzinduko rwa Perezida w’Ubufaransa,

Salkozy mu Rwanda rurafatwa

nk’ikimenyetso cy’uko umubano

w’ibihugu byombi ugenda ugaruka mu

buryo. Nibyo, ariko ku bakurikiranira hafi

n’ubndi uzagarukira aho wari uri bagifite

Ambasade mu Rwanda mbere y’itangwa

rya Manda zo gufata abayobozi bakuru

b’ingabo z’u Rwanda.

Icyo gihe kandi ntawavuga ko wari umeze

neza, uretse ko n’akariho k’aza Ambasade

kavuyeho. Uwahoze ari minisitiri

w’ububanyi n’amahanga mu Rwanda

igihe umubano wavagaho burundu,

Ambasade zifungwa, Karoli Murigande

icyo gihe yatangarije ikinyamakuru

Umuseso ko n’ubusanzwe Ubufaransa

bwari mu Rwanda buhakorera ibikorwa

byo kugambanira igihugu gusa. Muri

make, yemezaga ko nubwo hari za

Ambasade, nta mubano bari bafitanye.

Uyu munsi rero ikibazo kibazwa ni; “Ese

ubu umubano uzaba uhari koko, cyangwa

n’ubundi ni ugufungura za Ambasade,

ishuri n’ikigo cy’umco gusa? Igisubizo ni

uko mu gihe cya hafi ikigaragara ni uko

n’ubundi ari umubano w’uburyarya gusa.

Impamvu nini yabyo ni uko ibibazo bibiri

ubutegetsi bwa Kagame bwifuza byatuma

umubano ugaruka koko bias nkaho

bidashoboka;

Imbabazi?

Icya mbere ni ikijyanye n’uko

Ubufarasana bwaba bwasaba imbabazi ku

ruhare bwagize muri jenoside y’abatutsi

yo mu 1994. Urwo ruhare, Leta y’u

Rwanda yerwemeje muri raporo yashyize

ahagaragara nyuma yahoo umucamanza

Bruguirre asohoreye manda zishinja

abayobozi bakuru b’u Rwanda muri

iki gihe uruhare rwabo mu guhanura

indege y’uwahoze ari Perezida Juvenal

Habyarimana.

Muri iyo raporo yafashwe nko kwihmura

k Bufaransa kubera ibirego byatanzwe

na Bruguirre, u Rwanda rwagaragaje ko

abategetsi b’Ubufaransa benshi bagize

uruhare muri jenoside y’abatutsi ku

mugaragaro. Ubufaransa ntibwigeze

bubyemera kimwe nuko butashimishijwe

n’uburyo u Rwanda rwiirukanye

Ambasade yabo mu Rwanda.

Ubutegetsi bwa Kagame uretse gusohora

iyo raporo nko kwihumura ku Bufaransa,

icyo bwashakaga cyane nyuma yaho

nkuko na Kagame yakomeje kujya

abivuga mu biganiro bye na za disikuru

ni uko Ubufaransa bwasaba imbabazi

kuri urwo ruhare. Mu kiganiro kimwe,

Kagame yavuze ko umubano uzongera

gutungana, ari uko basabye imbabazi.

Izo mbabazi zisabwa? Salkozy

yagombaga kuzisabira mu Rwanda?

Yego, byari bitegerejwe, nyamara uw

muyobozi nubwo yazuye urwibutso rwa

jenoside ntiyasabye izo mbabazi mu izina

ry’Ubufaransa. Salkozy kandi ntiyibagiwe

ahubwo ntiyemera ko Ubufaransa bukwiye

gusaba imbabazi. Itohoza ryakozwe

n’uyu mwanditsi ryerekana ko Salkozy

yahakaniye abazanye icyo gitekerezo na

nyuma yaho bamwibukirije ko Ububiligi

n’Amerika bazisabye.

Salkozy yababwiye ko Ububiligi

bwazabye imbabazi kuko bufitanye

amateka n’u Rwanda ajyanye n’Ubukoloni

naho Amerika akaba ari uko ntacyo

Amerika yakoze ndetse na loni bafitemo

imbaraga nyinshi ntacyo yakoze. Kuri

we ngo Ubufaransa bwaratabaye nubwo

bwaje butinze kandi bukazana ingabo

zidahagije, ariko bwaratabaye kandi nta

ruhare bagize muri jenoside, bityo nta

mpamvu yo gusaba imbabazi. Icyo ni

ikibazo kizakomeza kubanisha nabi u

Rwanda n’Ubufaransa nubwo Ambsade

zafungurwa.

Manda?

Kagame n’ubutegetsi bwe bari bizeye ko

ibiganiro byabo na leta ya Salkozy ahanini

bafashijwemo na Minisitiri w’ububanyi

n’amahanga w’icyo gihugu, Kouchener

bizatuma manda z’Umufaransa Bruguirre

zivanwaho. Nyamara, amakuru Umuseso

ufite agaragaza ko Perezida w’Ubufaransa

yibwiriye Kagame ko uretse we wifitiye

amahirwe y’uko ukurikije demokarasi iri

mu gihugu ayobora, adafite ububasha ku

mikorere y’abacamanza.

Yamubwije ukuri kuko ari Kagame nko

mu Rwanda byamworohera, ariko mu

bihugu byigenga, Perezida aba adashobora

kwivanga mu mikorere y’ubucamanza.

Ni ikibazo cyatuma aneguzwa; ikiguzi

Salkozy atatanga ku bw’inyungu za

Kagame n’ubutegetsi bwe. Uko biri

kose ariko bivuye ahabi cyane bigarutse

ku kuryaryana-ari nayo yari intego

y’umutekenisiye wabyo Kouchener.

Intsinzi ni iya nde?

Hamwe nibyo, intsinzi ku byo

ryabo. Kandi nabo barabizi neza ko ibyo

bakora byose bazagera ubwo babibazwa.

Niba Kagame na FPR batewe ubwoba

na Ingabire umaze imyaka n’imyaka

ataba mu gihugu, ibi bigaragaza uburyo

FPR nayo ubwayo ari “igikuri “muri

politiki kimwe na PL na PSD. Kagame

na FPR bagomba kugira ubwoba kubera

ko batabugize baba nta mutima nama

bagira. None se umunsi abantu nka ba

Karegeya bari inkoramutima za Kagame

banabitse n’amabanga menshi ye, nkeka

ko yiganjemo ibibi byinshi, bazatangira

kuvuga, cyangwa igihe nabo bazandika

igitabo bagashyira hanze Kagame na

FPR, icyo gihe noneho Kagame na FPR

bazamusubiza nk’uko babikoze ku bwa

Abdul? N’ubwo Abanyarwanda bafite

ubwoba kugira ngo baramukeho kabiri,

ndahamya ko Kagame na FPR ari bo

badagadwa kubarusha.

abanyarwanda n’isi yose ibona ubu hagati

y’u Rwanda n’Ubufaransa ny’UBufaransa

kuko bugarutse mu Rwanda, mu byo

Ubutegetsi bwa Kagame bwifuzaga,

abanyarwanda bagiriye mu muhanda

(babisabwe n’ubutegetsi) nta na kimwe

kibonetse.

Ibiciro byo kwamamaza

Ku rupapuro rw’umweru n’umukara

Urupapuro rwose: 400.000 FRW

½ cy’urupapuro: 250.000 FRW

¼ cy’urupapuro: 150.000 FRW

1/8 cy’urupapuro: 80.000 FRW

Eye-Piece: 50.000 FRW

Ku rupapuro rw’amabara

Urupapuro rwose: 700.000 FRW

½ cy’urupapuro: 500.000 FRW

¼ cy’urupapuro: 300.000 FRW

1/8 cy’urupapuro: 150.000 FRW

Eye-Piece: 100.000 FRW

Uko ugenda wamamaza inshuro nyinshi, ugabanyirizwa ku buryo bukurikira:

Inshuro enye (4) 5%

Inshuro umunani (8) 10%

Inshuro cumi n’ebyiri (12) 15%

Inshuro makumyabiri n’enye (24) 20%

Inshuro mirongo ine n’umunani (48) 25%

Amafaranga yose yo kwamamaza atangwa mbere.

Ukeneye ibindi bisobanuro, wahamagara 0788686919 cyangwa 0788570640

Charles B Kabonero

Uri umucuruzi none urifuza ko abakiriya bakugana ku bwinshi, batumeho

Umuseso maze wirebere; ababikoze nibo bazi ibanga! Wizuyaza, kandi imiryango

ihora ikinguye!
Urup. 10 UMUSESO No 397, 01 - 08 Werurwe 2010

ISESENGURA

Perezida Kagame? Yego,

yatorerwe kuba Perezida.

Umuryango/Umutwe wa

politiki wa FPR? Yego, niryo

zina abayishinze bayihaye kandi

n’inshingano icyo gihe zari

iz’umuryango/Umutwe wa politiki.

Ariko se, muri iki gihe, uwagira

ati: “Umunyemari Kagame”?

Naho se sosiyete ya FPR aho kuba

umuryango? Reka turebe inyito

zikwiye muri iki gihe (mu Rwanda

rw’ubu):

Ubutegetsi n’ubucuruzi

Hari mu matariki abanza y’ukwezi

kwa Mutarama 2006; ku manywa

nakira terefoni y’umukobwa ufite

ijwi ryiza ntazi, aza kumbwira ko

ari umunyamabanga (Secretary)

wa Nshuti Manasseh, akiri

Minisitiri w’ubucuruzi. Yambwiye

ko Minisitiri Nshuti anshaka

kandi uwo munsi. Nabyibajijeho

cyane numva ntazi icyo anshakira.

Ariko nahise njyayo ku isaha

twavuganye.

Ngeze mu biro uwo mukobwa

yaranyakiriye, anyereka ahantu

mba nicaye; mu gihe nari nicaye

aho, nabonye Minisitiri James

Musoni yinjira mu biro bye. Nyuma

y’igihe gito, wa mukobwa aza

kunyinjiza mu biro bya Minisitiri

Nshuti. Ngeze mu biro natangajwe

n’abo nahasanze-hari Minisitiri

Nshuti, Minisitiri w’ubucuruzi

(Icyo gihe), Lt. Col. Emmaneul

Ndahiro, umunyamabanga mukuru

w’ishami ry’umutekano mu gihugu

(NSS) n’undi musore wakoraga

muri Perezidansi (amazina ye we

nsanze ari byiza kuyagira ibanga).

Nshuti yabanje kumbaza niba nari

nzi Ndahiro, mubwira ko ntari

muzi-narabeshyaga kuko nari muzi

neza, ariko ntabona impamvu yo

kubabwira ukuri.

Maze kubasuhuza nkicara,

natangiye kwibaza icyahuje

abo bantu n’uburyo nzamo.

Minisitiri Nshuti niwe waje

kumenyesha icyo banshakiraga;

yahise ambwira inkuru Umuseso

wanditse kuri James Musoni na

sosiyete y’ubucuruzi ya Tri-Star,

avuga ko yamubabaje cyane akaba

yifuza kumenya aho nayivanye-

Kagame, FPR mu bucuruzi:

Ikibazo kirihe? Ntibarwanye?

Kubyakira ntibigoye. Bisaba; Kudatekereza, kutibaza ku ngaruka zabyo,

kumenya ko ari ko gukunda igihugu, ari imiyoborere myiza; ntitwigishijwe?

Si izange: Kagame (Photo/ Archive)

ikibazo si uko ari ukuri cyangwa

atari byo-oya, aho nayivanye.

Icyo gihe, abo bagabo bombi

bari ku nama y’ubutegetsi ya Tri-

Star, sosiyete y’ubucuruzi mu

Rwanda, aho bombi ari abategetsi

bakomeye ndetse Musoni akaba

n’umujyanama ukomeye wa

Kagame muri FPR.

Abandi uburyo bazagamo (mu

mubonano), ni uko harimo abo

James Musoni yakekaga ko ari bo

bampaye ayo makuru; urumva ko

kuko ari ukuri kwari kwanditswe,

yanakekaga aho byaba byavuye.

Twavuganye byinshi mubwira gusa

ko njye ntakorera akazi kanjye

muri ‘salle’ za minisiteri, mbibutsa

ko ntashobora kuvuga aho navanye

amakuru, musaba gusa ko niba

atari ukuri, yagira ubutwari bwo

kubivuguruza. Narabahakaniye

bagera aho babivaho.

Minisitiri Nshuti yatangiye gushaka

kunyigisha itangazamakuru

(ngira ngo naryo yararyize), ariko

nta matwi nari muteze nubwo

yakekaga ko ndimo kumva kuko

nari natangiye kwibaza ibindi ku

miyoborere y’u Rwanda n’imiterere

y’abategetsi barwo nkurikije iyo

‘nama’ twarimo ubwayo. Ndahiro

we ntiyavuze byinshi uretse ko

atabuze kumbaza niba ibyo nkora

atari ugutema ukuboko kuntunze-

‘ideology’ y’ubukoloni bw’ingoma

ya Kagame, abereye umutekenisiye

mukuru.

Nkuko nabivuze ariko njye

narimo kwibaza ibindi; bari

abategetsi bakomeye, bayoboye

inzego zikomeye. Ariko se muri

uwo mubonano nanjye, bari mu

nyungu z’iki? Z’gihugu? Izihe?

Z’ishyaka/ubutegetsi? Oya. Bose

bari bateranyijwe n’inyungu

za Musoni James nk’umuntu.

Uretse icyo, byari inyungu za

sosiyete y’ubucuruzi-Tri-Star yari

yanditswe, bayoboraga nubwo bari

abategetsi-ni n’abanyermari. Icya

gatatu ni amatiku bari bifitiye. Uyu

munsi, twivugire iby’ubucuruzi

ibindi tubireke.

Ubutegetsi bwa Kagame

n’ubucuruzi

Urutonde rw’amasosiyete

y’ubucuruzi mu gihugu no hanze

yacyo by’abategetsi bakuru b’u

Rwanda (hera ku bo maze kuvugaho

haruguru) n’ibyitirirwa ishyaka riri

ku butegetsi (FPR) mu magambo

bivuze iki ku nyito nagarutseho

haruguru? Tubaye twirengagije

amwe mu mayeri ubwo bucuruzi

bukoresha mu kwiyandikisha no

gukora (turabigarukaho hasi),

kuba abategetsi benshi muri

Leta ya Kagame kugeza ubu

baragiye bakoreshwa nka ba nyiri

sosiyete z’ubucuruzi zitandukanye

(ndavuga nka kuko ukuri ni

ukundi), bivuze iki? Ni abanyemari

cyangwa abategetsi? Ubayoboye se

ahinduka iki? Enterprenuer mukuru

cyangwa Perezida? Ariko se iyo

mitungo itangiye no kugera ku

rwego rw’indege zihenze zikorera

hanze iva he? Umushoramari

nyawe ninde? U Rwanda? Oya, ni

abategetsi-abanyemari.

Gihamya zikomeje kwiyongera

Yashoborwa n'umunyemari nkawe (Photo/ Archive)

Mu minsi ishize (ku ya 14

Gashyantare, uyu mwaka),

ikinyamakuru The Times, kimwe

mu binyamakuru bikomeye muri

Afurika y’epfo cyatangaje inkuru

ishingiye ku bucukumbuzi ku

isosiyete yanditse aho muri Afurika

y’epfo yitwa Replie Investments,

‘y’abanyarwanda’ ifite indege

ebyiri zihenze cyane z’ubwoko

bwa Bombardier Global Express

BD-700.

The Times muri iyo nkuru,

itangazwa n’uburyo igihugu

gikennye-kimwe mu bikennye

cyane muri Afurika cyagira izo

ndege. Kwibaza ku Rwanda n’izo

ndege ni uko muri ya mayeri, bisa

nkaho ari iz’u Rwanda. Ariko sibyo,

kuko iyo ziba iz’u Rwanda, Replie

yakabaye ari kigo cy’u Rwanda

nk’ibindi ariko siko bimeze-nta

yindi gihamya ikenewe. Impamvu

Leta ikoreshwa ahubwo byafatwa

nka gihamya ko ziba zaraguzwe

mu mafaranga y’abanyarwanda.

Hagize umudepite cyangwa undi

muyobozi w’u Rwanda uretse

abatoni bake Kagame yabisangije,

uvuga ko afite icyo azi kuri izo

ndege nakwemera ko ntsinzwe-ngo

u Rwanda rwaziguriye Perezida?

Muri bije y’uwuhe mwaka? Nta

ntumwa ya rubanda yandusha

amakuru? Ndabashinyagurira.

Ntiriwe ngaruka ku kibazo

n’isesengura Didas yakoze mu

nomero iherutse, nta gushidikanya

ko izo ndege ari iz’umunyemari

wa mbere ukomeye mu Rwanda-

Paul Kagame. Ndemeranya

T e k i n i s i y e m u k u r u

m'ubucuruzi bwa Kagame na

FPR: James Musoni (Photo/

Archive)

n’abantu batinye gutangazwa,

batangaje ko ari umutungo we

bwite. Muri make, amaze gushora

imari ahatandukanye mu Rwanda,

imari ye yakomeje kuba nyinshi,

ahitamo no gushora hanze-ashinga

amasosiyete akomeye nka Replie

Investments-yego, ni umunyemari

kandi ntabwo abihakana (ku baba

bashaka kubihakana).

Kubihakana ubu ntibigishobotse,

amayeri ajyanye n’ibyo yo

yarashaje, ahubwo hazigwe

uburyo bwo kubyemera no

kubyumvikanisha nk’ikintu

cyiza-kugira Perezida ukize,

kandi urimo kurushaho gukira

nubuwo abo ayobora barushaho

gukena. Nyuma yo gutaka ubwo

bwiza bw’umuperezida ukize,

banagerageza gutekenika ubwiza

bwo kugira abategetsi bakoreshwa

(amazina) mu bucuruzi n’inyungu

zirimo.

Ikindi abatekenisiye bashakira

ibisobanuro n’inyungu ziri mu

kugura indege mu mafaranga ya

rubanda/y’igihugu ariko ibyaguzwe

bikaba iby’umuntu cyangwa abantu

ku giti cyabo-kubitekenika byaruta

kubihakana-ariko ndi mu biki ?

Ninde wambwiye ko babihakana?

Ngo bataba iki? Babibazwa nande

ubundi? Ntibarwanye? Icyo cya

nyuma kiroroshye kucyumvabisaba

gusa kubahiriza itegeko,

umwanditsi umwe yise ; «itegeko

ryo kudatekereza», niryo ryafasha

umuntu kumva ko abantu birwaniye

bagafata ubutegetsi batabazwa

ibyo bakora.
Iryo tegeko ryagufasha no

kumva vuba ibisobanuro byose

baguha navugaga mu kanya.

Ntabwo ari ikintu gishya nzanye,

kuko Kagame ubwe yigeze

gutanga ibisobanuro ku bijyanye

n’Akazu muri Leta ye, avuga

ko abantu bavugwa barwanyeyasubizaga

inkuru nari nanditse

mu kinyamakuru Umuseso ku

‘kazu’. Ni impamvu ikomeye rero.

Muri Afurika iyo ni impamvu yo

kwiba ; kuba wararwanye.

Minisitiri umwe w’umusirikare

muri Uganda, yagejejwe imbere

y’umucamanza wari wahawe

Komisiyo yo gukurikirana

inyerezwa ry’amafaranga yo

kurwanya SIDA, uwo mutegetsi

yavugwagaho, maze atangiye

kumubaza, wa muminisitiri

aramubaza ati ; «Ariko wowe

ubwo twarwanaga wari urihe?»,

baje kumufunga, avanwa no

muri Leta, ariko yumvikanishije

imitegekere yo muri Afurika.

Umuntu warwanye agafata

ubutegetsi (abandi bo rero

ngo banahagaritse jenoside),

yemerewe kurya amafaranga yari

kugabanya abicwa na SIDA, nta

nkurikizi.

Uwahagaritse jenoside kuki

atafata miliyari z’amadolari mu

misoro cyangwa ayarigishijwe

mu bigo bya Leta, akagura indege,

mukajya muzikodesha kugira ngo

azigendemo? Ikibabaje ni uko

nubwo byaba ari byo ko ufite abo

wakijije ushobora kwisanga mu

gihe umaze ku butegetsi wishe

abarenze abo wakijije biciye mu

bukene, inzara, indwara n’abo

ufunga kubera ko bavuze ibyo

ukora bakabikuriramo ubuzima

bubi no gupfa igihe kitaragera.

Ku bucuruzi, Kagame ubwe

yiyemereye ko ishyaka riri ku

butegetsi, ayoboye riri mu bucuruzi

kandi ko rikize. Ku rundi ruhande

ariko, abakurikiranira hafi ibyitwa

ibya FPR mu bucuruzi basanga

ntaho bihuriye n’ishyaka ahubwo

ari iby’abantu ku giti cyabo-

kandi koko nta kiyanditseho, nta

raporo yabyo abanyamuryango

bahabwa yewe na bamwe biyita

abayobozi b’iryo shyaka-FPR

rero nubwo nayo ari sosiyete

y’ubucuruzi kurusha uko ari

ishyaka, abanyemari b’abategetsi

nibo bakomeye. FPR ni system

buririramo kuba abanyemari gusa-

UMUSESO

ibijyanye n’uko ‘system’ ikora,

umwanditsi umwe yabigarutseho

bihagije mu nomero ishize.

Hashize imyaka myinshi, iki

kinyamakuru kigaruka ku bijyanye

na sosiyete z’ubucuruzi nka Tri-

Star, Prime Holdings n’abacuruzi

nka Hatari Sekoko, byose bigenda

bihurira kuri FPR na Kagame.

Replie iri muri urwo rwego,

dore ko kimwe n’ibindi bikorwa

byinshi bifatwa nk’ibya Kagame,

yahawe abitwa ba nyirayo-Sekoko

Hatari, Mannaseh Nshuti na Paul

Nyirubutama-ntabwo bisaba

iperereza cyangwa ubumenyi

bwinshi kumenya ko abo batatu

ari ibikoresho-amazina yabo

akoreshwa gusa, atari bo batunze

izo ndege n’iyo sosiyete.

Mu mayeri FPR ikoresha ayo

yo yamaze kumenyekana. Uko

Tri-Star ifite abitwa ba nyirayo,

Prime Holdings, Horizon

n’ibindi byinshi byose bihabwa

ba nyirabyo kuko ba nyirabyo

by’ukuri bafite inyungu zituma

badashaka kwigaragaza ubuabitwa

ba nyirabyo twaberetse

uburyo bahora bahinduka

bitewe n’icyizere bafitiwe cyo

kuba baba bakoreshwa ako

kazi. Hano, bivuze ko abo

bose bakoreshwa guhagararira

inyungu z’umunyemari nyawekandi

nabwo bibaye ibyabo baba

bahindutse abanyemari bategetsi

ku buryo ubayoboye nawe aba ari

umunyemari, ariko ukuri ni uko

igihugu kiyobowe n’abanyemari

nubwo icyo batorewe ari imyanya

y’ubutegetsi.

Ibijyanye n’icyo amategeko avuga

ku bayobozi n’ubucuruzi sinirirwa

mbigarukaho kuko ibyo byabaye

baringa kuva kera. Amategeko

abuza abategetsi gucuruza mu

Rwanda yagiyeho basanzwe ari

abanyemari nta nubwo babivamontibishoboka.

Ikibazo umuntu

asigara areba, ni ingaruka gusa.

Ubwo bucuruzi bwatangiranye

n’ubutegetsi bwa Kagame mu

1994, akenshi bizwi ko ayo

masosiyete ari aya FPR (yari akiri

na make), ariko uko igihe kigenda,

bamwe mu batoni b’ingoma

bagiye basohoka ukuri kwabyo

bakugejeje hanze bihagije, abari

imbere kurusha abandi, bakaba

bemeza ko ibikomeye byinshi

cyane cyane aho izina Hatari

No 397, 01-08 Werurwe 2010

Sekoko rigaragara, ari ubucuruzi

bw’ibukuru-bw’umunyemari wa

mbere mu Rwanda. Imvo n’Imvano

y’uwo mutungo n’imari, ni

ubutegetsi-ni ukuvuga ibyakabaye

ari umutungo wa rubanda, uva mu

musaruro w’igihugu mu misoro

ndetse n’inkunga, bagiraho

ububasha nk’abategetsi. Cyakora

hari n’akayabo kavanywe mu

ntambara za Kongo, na duke kuva

mu misanzu y’aba FPR bakatwa

mu buryo bunyuranye.

Kuko nta gushyidikanya ko

igishoro kinini muri izo mari,

abanyarwanda zose batazi,

batazanamenya, kiva mu mitungo

ya rubanda, ubwo bucuruzi burimo

‘elements’ zuzuye zo kunyereza

umutungo w’igihugu n’ibindi

bijyane nabyo na ruswa. Ihuriro

yabyo n’imvugo yo kurwanya

ruswa mu Rwanda, nayigarutseho

kenshi, sinirirwa nyisubiraho.

Yewe n’ihuriro ryabyo n’ubukene

bikomeje kwiyongera mu Rwanda

ntabwo nakwirirwa mbisubiramo

kuko twabigarutseho kenshi.

Iyo ubucuruzi bwikubiwe

n’umunyemari umwe cyangwa

sosiyete imwe, abakorera

umushahara nabo igice kinini

bakagitangamo umusanzu, imisoro

itangwa ikavamo akayabo kajya

gushorwa mu mari z’abategetsi,

ubukene bwaburira he?

Ubusumbane bwo burumvikana

cyane. By’umwihariko ku

ndege, hari n’uko zikodeshwa

n’imisoro y’abaturage kandi

aribo ‘baziguze’, ariko akaba atari

izabo.

Ni kimwe n’ihuriro ryabyo

n’ijambo Kagame aherutse kuvuga

asaba abayobozi gukorera inyungu

z’abaturage aho kwita ku nyungu

zabo bwite-ni imvugo itandukana

ikigera mu ngiro uhereye kuri

Perezida Kagame ubwe uzi neza

ibyo byose tuvuga. Urugero? Ubu

se Kagame azi ko Nyirubutama

akora akazi ka Ambasade cyangwa

acunga Replie muri Afurika

y’epfo? Nka Perezida amuyobora

mu bihe? Raporo atanga Kigali

ni iza Replie cyangwa imibereho

y’abanyarwanda muri icyo gihugu?

Nshuti Mannasseh amugira inama

ku bukungu cyangwa amuha

ishusho y’uko Replie ihagaze?

Naho se abaminisitiri be bakuru

bakurira ‘Board’ z’ibigo bya

FPR? Mannaseh yabihozemo

akiri na minisitiri. Musoni James

n’abandi. Ntabwo Kagame abizi?

Ndabivuze numva ndimo kwisetsa

njyenyine.

Kagame nk’umunyemari, FPR

nka sosiyete

Muri make, FPR uretse kuba

‘system’ y’ubutegetsi nkuko

umwanditsi umwe yabigarutseho

mu nomero y’Umuseso iherutse, ni

sosiyete y’ubucuruzi, ariko ikitwa

umutwe wa politiki mu rwego

rwo kugira ubutegetsi bufasha

abanya-system na sosiyete kugera

ku nyungu twavuze haruguru.

Kagame nawe yaba nyiri iyo

mitungo cyangwa yaba ari Perezida

ariko abo ayoboye ari abanyemariabajyanama

be, abajyanama

muri za Ambasade, bigaragaza

ukuri kuri we-umunyemari

ukomeye. Gusa, ukuri ni uko abo

bajyanama, abitwa abacuruzi nka

Sekoko Hatari n’abandi ahanini

ari intumwa z’umunyemari, ariko

cyane cyane sosiyete y’ubucuruzi

ya FPR.

Ibyo byose, byerekana ishusho

nyakuri y’ubutegetsi bumaze

imyaka bwivuga ibigwi,

bwiyamamaza cyane ku

miyoborere myiza-ibikorwa byo

kubyumvisha benshi icyo kinyoma

Urup. 11

ISESENGURA

Kagame, FPR mu bucuruzi:

Ikibazo kirihe? Ntibarwanye?

nabyo babishoramo akayabo, ariko

ubanza ukuri gukomeje kwanga

gushya-ubusanzwe byavugwaga

n’Umuseso, bikitwa ibihuha, none

bigeze muri The Times n’ibindi

bitangazamakuru bikomeye, ibyo

batarashobora guha amafaranga

ngo bitangire kubataka nta

kwibaza ku bikorwa nk’ibyo

bitanga isura nyayo y’ubutegetsi

bwa Kagame-ubutegetsi

bw’igitugu, bukandamiza

abaturage, bwigwizaho umutungo

wa rubanda n’ibindi.

Kugeza uyu nmunsi, ku bantu

bamwe bubahiriza rya tegeko

umusomyi umwe w’Umuseso

amaze iminsi asobanura ryo

kudatekereza, ibyo byose ;

kwiharira ubucuruzi no

kubushoramo umutungo wa

rubanda, igitugu cyo kubirinda

n’ibindi ni ‘sawa’ kuri Kagame

n’abambari be barwanye

‘bakifatira’ igihugu, babyumva

vuba. Kuki twese tutabyumva

gutyo? Dore inzira ; kudatekereza,

kutibaza ku ngaruka zabyo,

kumenya ko kubiceceka ari

ugukunda igihugu, imiyoborere

myiza n’ibindi nk’ibyo tumaze

imyaka cumi n’itandatu yose

(cyangwa yonyine) twigishwa.

Charles Kabonero

Ubuyobozi bw'ikinyamakuru umuseso

burashimira byimazeyo abakunzi bacyo

bifatanyije nacyo mubihe bikomeye

abanyamakuru bacyo barimo mu cyumweru

gishize; ari abatwohereje SMS

ziduhumuriza, ababashije kuduterefona,

abatwoherereje ubutumwa kuri E-mail,

abatubwiye ko bari kumavi basenga,abandi

badufatiye iryiburyo, abadusuye ndetse

n'ababitekereje ariko ntibibashobokere.

Abari mu gihugu n'abari hanze yacyo

twongeye kubashimira inkunga n'urukundo

mwatugaragarije munzira turimo yo

kurwanya ikinyoma, n'ejo hazaza h'u

Rwanda habereye abana bacu twese.

Imana namwe ikomeze kubarinda nkuko

mutahwemye kubitwifuriza.

Ubwanditsi
Urup. 12

ISESENGURA

Hashize hafi umwaka mu Rwanda

hatangiye amashyaka ya politiki

atavuga rumwe n’ishyaka

riri ku butegetsi n’andi mashyaka

arishyigikiye[mouvence présidentielle].

Ibyo byatangijwe n’ishyaka Imberarakuri

rya Bernard Ntaganda. Iryo shyaka

ryemerewe gukora bitagoranye cyane,

ku buryo byatangaje nanone benshi mu

gihugu nk’u Rwannda, abanyarwanda

n’amahanga bari baziho kutihanganira

abakeba. Bernard Ntaganda n’ishyaka

rye Imberakuri batangiranye ubukana

n’ubutwari bitamenyerewe mu Rwanda

bavugira ku mugaragaro; ibyo benshi

bavugira mu matamata batishimiye

ku buyobozi bwa F.P.R n’amashyaka

ayishyigikiye. Ntibyatinze ariko kuko FPR

yahise imwereka ko mu myaka 15 imaze

ku butegetsi itataye igihe. Ntaganda abo

bari bafatanyije bamuhindutse nk’ijuru,

batangira kumurega igitugu ndetse no

kubiba amacakubiri mu banyarwanda.

Ubwo Senat iba ifunguriwe inzira yo

kumuhata ibibazo birebana n’ibyo

abahoze ari abakamarade be bamurega.

Mu gihe Ntaganda atifuza ko iyo dosiye

itakwoherezwa kwa Ngoga uyitegereje,

cyangwa ngo Senat ifate umwanzuro wo

gusesa ishyaka rye, Ntaganda ubukana

yabaye abushyize hasi ariho ararwana

no kwisobanura ngo arebe ko iyo nkota

ya Damokarasi imumanitse ku mutwe

yashyirwa hasi.Nibikunda aziruhutsa.

Nawe ari mu bakeneye gusengerwa.

Ibyo ari byo byose, Ntaganda akwiye

gushimirwa kuba yaratinyutse gufata iya

mbere agakoma imbarutso n’abandi bari

bafite ibyo batemeranyaho n’ishyaka FPR R

riri ku butegetsi n’amshyaka ayishyigikiye

baratinyutse babishyira ahagaragara.

Nibwo ishyaka riharanira demokarasi no

kurengera ibidukikije mu Rwanda [Parti

Démocratique Vert du Rwanda cyangwa se

Geen Party of Rwanda] rivutse ubwo hari

kuri tariki ya14/08/2009.

Green Party ntabwo yagize amahirwe

nk’ay’Imberakuri ya Bernard Ntaganda

kuko yo yahuye n’uruva gusenya. Muti

byayigendekeye bite?

Kuri tariki ya 30/9/2009 niho yagombaga

gukora Inama Rusange[congrès]

yo kwemeza amategeko y’ishyaka

yagombaga kwoherezwa muri minisiteri

gusaba uburenganzira bwo gukorera

ku mugaragaro. Iyo nama yagomba

kubera i Kana kuri Ste Famille kandi bari

babiherewe uruhushya. Saa mbiri za mu

gitondo abatumirwa bamaze guhabwa

imyanya, mbere gato yuko inama itangira,

Akarere ka Nyarugenge kamenyesheje mu

nyandiko abayobozi ba Green Party ko

bategetswe gusubika inama bakazasaba

indi tariki.

Kuri tariki ya 30/10/2009 bongeye

guhabwa uruhusa rwo gukora inama

rusange n’Akarere ka Nyarugenge.

Inama yagombaga kubera kuri St Paul.

Kuri iyo tariki, abapolisi bitwaga ko

baje kubacungira umutekano bahatanze

abatumirwa kuko saa mbiri za mu gitondo

bari bahasesekaye.

Mu ma saa tatu n’igice, icyumba cy’inama

cya St Paul cyari cyakubise cyuzuye. Mu

ma saa ine nibwo notaire wa Leta yahageze

ahabwa umwanya w’icyubahiro. Mbere

UMUSESO

No 397, 01 -08 Werurwe 2010

Uruhare rw’abanyamerika n’abongereza mu

kudindiza demukarasi mu Rwanda

gato yo gutangira inama rusange, abayobozi

ba Green Party babanje gushimira

ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge

ndetse na Polisi y’Igihugu biratinda. Icyo

batari bazi ni uko impano bashimiraga yari

iroze[cadeaux empoisonné]. Nyuma gato

inama rusange igitangira, za maneko [nkuko

itangazamakuru ryabitangaje] zatangiye

kwisaza no gukubita intebe, abaturage

bari baje mu nama baherewe uruhushya.

Icyakurikiyeho ni akavuyo k’abaturage

bakiza amagara yabo basohoka n’abapolisi

bari mu ikinamico n’izo za maneko

nkuko ikinyamakuru kimwe [umuvugizi]

cyabivuze neza ngo (zizikina kurusha abo

muri Holly Wood).

Aho ako kavuyo karangiriye, abaturage

bagarutse mu cyumba cy’inama barongera

baricara. Mu gihe inama igiye kongera

gutangira, umuyobozi umwe wa polisi

yasabye indangururamajwi maze

abayobozi ba Green Party bayimuha,

ababwira ko agiye guhumuriza abaturage.

Ababwira ko ntawongera kubahohotera,

ko polisi ihari bashobora gukomeza inama

yabo. Abayobozi ba Green Party ndetse

n’abaturage bongeye gutungurwa bumvise

wa mupolisi ababwiye ngo nibahaguruke

batahe nta nama ikibaye kuko ari nta

mutekano. Abayobozi ba Green Party

babaye nk’abafashwe n’amashanyarazi,

barebana nk’abataziranyi babuze ayo

bacira n’ayo bamira. Muri uwo mugoroba

umuvugizi wa Polisi witwa Erick

Kayiranga ndetse na Radiyo Rwanda

batangarije abanyarwanda n’amahanga ko

ibyabereye kuri St Paul ari abayoboke ba

Green Party basubiranyemo. Nguko uko

iturufu yo kutazongera kwemerera Green

Party gukora inama rusange yatekinitswe.

Nyuma y’iryo tekinikwa, nta muntu ufite

icyumba cy’amanama wo mu Karere ka

Nyarugenge wongeye kwemerera Green

Party gukodesha icyumba cye. Impanvu

ntuyimbaze.

Aho Green Party biyigaragariye ko

itifuzwa [indésirable] mu Karere ka

Nyarugenge, yimukiye mu Karere ka

Gasabo iba ariho isaba uruhushya rwo

gukorera inama rusange. Icyo Green Party

yibagiwe cyangwa yiyibagije, ni uko

Akarere ka Gasabo nako kari ku butaka

bwa FPR kandi kagendera ku mategeko

yayo. Nimwihangane mwunve uko

byayigendekeye.

Kuri tariki ya 05/11/2009 Green Party

yandikiye Akarere ka Gasabo isaba

uruhushya rwo gukoresha inama rusange.

Akarere ka Gasabo kashubije ku itariki

ya 06/11/2009 kamenyesha ubuyobozi

bwa Green Party ko mbere yo guhabwa

uruhushya, babanza bakazana icyemezo cya

polisi cyemeza ko ibyabereye kuri St Paul

mu Karere ka Nyarugenge, bitazongera

kubera mu Karere ka Gasabo. Ubuyobozi

bwa Green Party bwandikiye Umuyobozi

mukuru wa polisi y’igihugu imusaba icyo

cyemezo bwasabwe n’Akarere ka Gasabo

kuri tariki ya 11/11/2009.

Ku itariki ya 23/11/2009 nyuma y’iminsi

12 , Umuyobozi wa polisi y’igihugu

Arashyigikiwe: Kagame (Photo/

Archive)

yandikiye abayobozi ba Green Party

abamenyesha ko adashobobora gutanga

icyo cyemezo ngo mu gihe ataramenya

abahungabanyije umutekano mu nama

yo kuri St Paul ku wa 30/10/2009, asaba

abayobozi ba Green Party ko niba babazi

babamumenyesha.Kuri tariki 23/11/2009

ubuyobozi bwa Green Pary bwashubije

Umupolisi mukuru w’igihugu ko abateje

akavuyo muri congrès ya Green Party atari

abayoboke bayo, kandi ko bakagombye

kumenywa na polisi kuko ariyo yabafashe

ikabatwara. Abayobozi ba Green Party

banahaye Umukuru wa polisi y’igihugu

amazina y’abantu babiri bashoboye kumenya

na za aderese z’aho bakorera.Nyuma

y’iminsi 59 kuri tariki ya 22/01/2010,

Umuyobozi Mukuru wa polisi y’igihugu

yongeye kwandikira ubuyobozi bwa Green

Party abumenyesha ko we ashinzwe gucunga

umutekano w’abantu n’ibyabo, ko

uruhushya rwo gukora amanama rutangwa

n’inzego z’ubutegetsi ndetse anagenera

kopi y’iyo baruwa Akarere ka Gasabo.

Kuri tariki ya 02/02/2010 ubuyobozi

bwa Green Party buhereye ku ibaruwa

bwohererejwe n’Umuyobozi Mukuru wa

Polisi, bwongeye gusaba uruhushya rwo

kuzakoresha inama rusange ku itariki ya

12/03/2010, inaboherereza kopi y’ibaruwa

yohererejwe n’ubuyobozi bukuru bwa

polisi y’igihugu.Ku itariki ya 10/02/2010,

Akarere ka Gasabo kashubije Green Party

ko kadashobora gutanga uruhushya rwo

gukora inama igihe cyose bataramenya uko

polisi yacyemuye amakimbirane arangwa

mu bayoboke ba Green Party ndetse bagenera

kopi y’iyo baruwa ubuyobozi bukuru

bwa polisi y’igihugu. Sibwo se Green

Party ibaye agaterera nzamba ka nyina wa

Nzamba nuhura na Green Party mu mpinga

ya Nzamba untahirize Green Party.

Green Party yabaye agatenesi kariho gaterwa

hagati y’Akarere ka Gasabo na Polisi

y’igihugu.Umusifuzi ninde? Nimufore uwo

ari we. Reka tube turetse agatereranzamba

ka Green Party, tugaruke ku rindi shyaka

naryo ritavuga rumwe n’iriri ku butegetsi

n’amashyaka arishyigikiye ari ryo FDU

Inkingi ry’umutegarugori Umuhoza Ingabire

Victoire. Uyu mutegarugori yasesekaye

ku kibuga cy’indege i Kanombe kuri

tariki ya 17/01/2009 avuye mu buhungiro

i Burayi, aho yaramaze imyaka irenga 15.

Avuye i Kanombe yagiye gushyira indabyo

kuri mémorial y’abatutsi bazize génocide

iri ku Gisozi. Ari amagambo yavugiye ku

kibuga cy’indege i Kanombe, ari n’ayo

yavugiye kuri mémorial ya Gisozi, nta

gishya cyarimo kuko yose yari amagambo

twari dusanzwe twumva avugira hanze

y’igihugu. Igishya ni uko yayavugiye mu

Rwanda kandi ayo magambo akaba ari

ntawe uratinyuka kuyavugira mu Rwanda,

habe n’abazungu. Abibazaga rero ko gahunda

ya politiki Ingabire Victoire yari afite

ari hanze y’igihugu azagera mu Rwanda

agahita ayihindura, bashubije amerwe mu

isaho. Uretse ko imyambi amaze iminsi

araswa n’inzego zinyuranye, uko igenda

imukomeretsa niko igenda imuca intege

nkuko Green Party iriho izicibwa, nkuko

imberakuri iriho izicibwa. Ibyo byose ni

ibyerekana ko mu Rwanda urubuga rwa

politiki rufitwe na FPR gusa n’amashyaka

ayishamikiyeho ko ari nta wundi urwemerewemo.

Ariko se ni ukugeza ryari?Icyo

kibazo maze kukibaza abayoboke benshi

ba FPR duhura tukaganira. Bose bansubiza

ko opposition idashoboka mu Rwanda ngo

kubera ko FPR yubatse URUKUTA RWA

BETON opposition idashobora kumeneramo.

Narongeye ndababaza nti: mu mateka

y’isi uhereye ku Bagereki, ukagera ku Baromani,

ugasimbuka abandi maze ukagera ku

bakoloni na Appartheid, ukanyaragasa ukagera

ku bihange by’abanyafurika nabyo

byubatse INKUTA ZA BETON zo kurinda

ubutegetsi bwabo bw’igitugu, ninde muri

abo bose igikuta cye cya BETON cyitahirimanye

nawe? Ibyo muzabibaze ba nyakwigendera

Mobutu w’icyahoze ari Zaire,

Juvenal Habyarimana wo mu Rwanda,

Revi Palavi wo muri Irani[Le shah d’Iran]

Saddam Hussen wo muri Iraki n’abandi

benshi; bazabasubiza ko ibyo bikuta byabo

igihe cyarageze bahirimana nabo. Twageze

aho, abo twaganiraga babura icyo bansubiza,

bagiye kugenda ndababwira ngo babe

baretse mbacire umugani. Barihanganye

ndababwira ngo mu kinyarwanda hari umugani

ugira uti: igitinda kikaza ni amenyo

ya ruguru. Nabasobanuriye ko amenyo ya

ruguru iyo igihe cyayo cyo kumera kigeze

asohoka neza anyuze mu nzira yabigenewe.

Ariko iyo hari ikiyabujuje kunyura muri

iyo nzira yabigenewe, yishakira indi nzira.

Niho usanga abantu bamwe bafite amenyo

amwe hafi y’urusenge rw’akanwa, andi

hejuru y’ishinya. Izo ncuti zanjye nazo

nazibwiye ko igitinze kizaza mu Rwand

ari demokarasi. Nibakomeza kuyibuza

kwinjira mu Rwanda mu nzira nziza, igihe

nikigera izishakira inzira ariko itari nziza

kuko inziza izaba yaranizwe. Demokarasi

kandi ntishobora kugera mu gihugu kitagira

opposition; bityo nta opposition, nta

na demokarasi. Ariko, igitinze kizaza mu

Rwanda, ni demokarasi, ikibazo ni uko tutazi

inzira izishakira iyo ari yo kuko inzira

zayigenewe bigaragara ko zifunze. Ariko

ntitwihebe dukomeze dusenge Imana

ishobora kudukorera igitangaza ku ncuro

ya kabiri.Umutwe w’iyi nyandiko uragira

Ni inzitizi? (Photo/ Archive)

uti:Uruhare rw’Amerika n’ u Bwongereza

mu kudindiza demokarasi mu Rwanda.

Nubwo ari nta byinshi nshaka kubavugaho

kuko uruhare runini ari urwacu twebwe

abanyarwanda, kandi hakaba ari nta

mpaka(discussion) twagiranye ngo bisobanure,

ndatanga impanvu zisanzwe zizwi

akaba ari zo zatumye mpa iyi nyandiko

uriya mutwe. Impanvu nashingiyeho ni

eshatu:

1Abanyamerika n’Abongereza ni incuti

z’u Rwanda

Mu nkunga u Rwanda ruhabwa n’amahanga

Amerika iza ku isonga. Amerika ifasha igisirikare

cy’u Rwanda mu mahugurwa ndetse

no mu bikoresho bya gisirikare. Ibyo nta

gihe Radio Rwanda itabitumenyesha cyereka

iyo ari amabanga ya gisirikare kuko

nayo itabimenya. Abanyarwanda bashimira

Amerika iyo nkunga itera u Rwanda kandi

bazakomeze natwe tuzahora dushimira.

Abongereza nabo tubazi nk’incuti z’u

Rwanda zirukomeyeho. Abongereza batanga

amasomo n’amahugurwa anyuranye mu

gipolisi cy’u Rwanda, ndetse ikanagifasha

igiha ibikoresho gikenera mu kazi kacyo ka

buri munsi. Nabo abanyarwanda babashimira

inkunga baha u Rwanda izahore yiyongera.

Hariho abavuga ko Abanyamerika

n’Abongereza atari incuti z’u Rwanda ko

ari incuti za Perezida Kagame. Abo ntabwo

nemeranya nabo, kuko inkunga badutera

zifasha abanyarwanda, nta na rimwe

ndumva hari uvuga ko inkunga yagenewe

u Rwanda yagiye mu mufuka wa Perezida

Kagame, uretse ko rimwe na rimwe habaho

abafasha be bamuhemukira; ariko ntatinda

kubyamagana iyo bimenyekanye. Jye nemera

ko Abongereza n’Abanyamerika ari

kimwe mu byo bamukundira. Imfashanyo

bageneye u Rwanda igera ku banyarwaanda.

Ibyo natwe abanyarwanda turabimukundira

kandi tukabimushimira

2 Nta kijya gihinduka mu nzira ya

demokarasi muri Afurika amahanga

atabigizemo uruhare rugaragara

Iyo mvuga amahanga, mba nvuga

Amerika ,Ubumwe bw’ u Burayi n’ u

Bwongereza kuko aribo bategeka iyi si ya

Komeza k' urup 15
IKIGANIRO

Prof. Bamenya : Urakomeye Dogiteri,

nizeye ko uri amahoro.

Dr. Hishamunda: Prof, ngaho ndaho

ariko ndiho ntariho noneho ibyo muri

uru Rwanda ni agahomamunwa mba

ndoga Rwabukwisi.

Prof. Bemenya: Ese noneho

turatangirira he ko bigeze ahakomeye

no muri capital bitangiye kuba “boum/

boum” gerenade zitangiye kuvuza

ubuhuha. Muri PS Imberakuri na

bombori bombori yabo irakomeje

ndetse noneho barifuza no kuyigeza

kuri Papa wabo mu batisimu Sarkozy,

ndabona bitazoroha.

Dr Hishamunda: Yewe ntibyoroshye

ni kuriya bitangira ibijya gucika bica

amarenga. Mzee Gashikazi niwe uzi

kuryoshya inkuru maze akongeraho

ngo maze nawe uti iki? None se koko

urabona abatekinisiye badatangiye

guca amarenga na za gerenade maze

nawe uti iki? Njyewe ibikoba bitangiye

kunkuka kandi sinjye njyenyine

n’abandi ubwoba ni bwose. Mbere yo

kwibaza kuri izi gerenade batangiye

kutujugunyamo badukinira hejuru mu

bikomeye, reka tubanze dusubukure

aho twagereje ubushize.

Prof. Bamenya: Ko twavuze

byinshi turasubukurira he? Nyibutsa

kuko ndumva mu mutwe wanjye

hacyumvikanamo urusaku rwa gerenade

burya abasirikare mwaragowe.

Dr. Hishamunda: Ubwo duherukana

wambwiye ko guhangana na FPR

bishoboka ariko ko bigomba ubuhanga,

wanambwiye ko Abanyapolitiki nka

Ingabire, Ntaganda na Frank bose

ngo uretse no gushobora ntawe ubona

ukwiye kuyobora u Rwanda. Ibi bintu

byombi birakomeye cyane cyane ku

gihugu cyitegura kujya mu matora;

nsobanurira neza byarandenze.

Prof. Bamenya: Nibyo koko ibyo byose

narabivuze kandi ndabisubiramo ndetse

nisobanure. Reka mpere kuri Madamu

Ingabire Victiore wa FDU –Inkingi

niwe urimo kuvugisha abantu na Leta

amagambo menshi. Ku bwanjye rwose

nsigaye nibaza niba uyu mutegarugori

adakorera Kagame rwihishwa kandi

akorera ku mugaragaro. Impamvu

mbyibaza, ni uko ari mu murongo wo

guhanagura burundu ishyaka rye mu

ruhando rwo guhangana na FPR, bityo

akaba yahita agororerwa umwanya

mwiza muri Politiki, ishyaka rye

rikagenda nka nyomberi nk’ayandi

yose yamubanjirije. Ababigenje batyo

bose baragororewe, ubu ni ibikoresho

bya FPR. Niba rero atari uko bimeze

yaba yarahisemo intangiriro mbi

kuko gushirika ubwoba kwe ntabwo

yagukoresheje atangiza urubuga

rw’impaka abanyarwanda benshi twari

twiteze, ahubwo n’ibyari kuzashoboka

yabishubije inyuma kuko aho gushyira

muri gahunda icyamuzanye aririrwa

yitaba muri Police yisobanura, ubundi

akajya kubonana na za Ambassade

atarashobora no kwandikisha ishyaka

UMUSESO No 397,01 - 08 Werurwe 2010

Urup. 13

Impamvu Ingabire adakwiye kuyobora u Rwanda

Aho FPR ivana ibinyoma niho 'opposition' yakura ukuri n’imbaraga

rye. Agize gutangira nabi none agiye

gukubitwa mpaga adakandagiye no mu

kibuga, ni akumiro peee!

Dr. Hishamunda: Prof, uramenye

utagwa muri wa mutego w’amoko

ngo umushinje ingengabitekerezo ya

Jenoside nkuko Leta yabitangiye bikaba

bigiye gufata.

Prof. Bamenya: Dr. urabizi ko njyewe

iby’amoko narabirenze nubwo nemeza

ko agomba kubaho nkuko yaremwe.

Ku birebana n’ubwoko nta kibazo na

kimwe mfite kuri Madamu Ingabire

kuko ubwoko Atari bwo buyobora;

hayobora ubwenge. Impungenge zanjye

ahubwo zishingiye ku cyerekezo arimo

kuganishamo ubwenge twamwibazaho

kuko turi benshi bamwibazaho.

Dr. Hishamunda: None se urashaka

kunyemeza ko Ingabire nta bwenge

afite? Niba ari ko ubibona abandi si

ko babibona kuko nanjye nganira na

benshi.

Prof. Bamenya: Ntabwo nigeze mvuga

ko Madamu Ingabire adafite ubwenge,

icyo navuze ni impungenge ndimo

guterwa n’aho ubwenge bwe arimo

kubwerekeza cyangwa se aho burimo

kumwerekeza kuko ntaramenya neza

urimo kuyobora undi, gusa ikigaragarira

buri se ni uko bombi bari kugenda nabi

bitari ngombwa.

Dr. Hishamunda: Reka nkwibarize,

ukurikije ibihe turimo bitoroshye

n’amateka y’igihugu cyacu; ari mu

itsembabwoko ryakorewe abatutsi,

urabona Madamu Ingabire amakosa

afite ari ayahe? Cyangwa ari wowe uri

mu mwanya we wabyifatamo gute?

Prof. Bamenya: Ikintu nkundira

kuganira nawe ni uko interuro z’ibibazo

byawe, rimwe na rimwe ziba zirimo

ibisubizo umuntu utabizi yagira ngo ni

njyewe ugutegurira ibyo uri bumbaze.

None se Dr., nkuko umaze kubyivugira

ibihe turimo wongeyeho amateka ya

Jenoside yakorewe abatutsi, sicyo

kigeragezo cya mbere cyambaye

n’indorerwa bitwereka neza urwego

rw’abanyapolitiki u Rwanda rufite.

Dr. Hishamunda: Ndifuza ko wampa

igisubizo kitarimo ikibazo.

Prof. Bamenya: Icyo nshaka

kwerekana, ni uko duhereye kuri

ayo mateka y’u Rwanda, bitwereka

neza ko umuntu wese ushaka gukora

politiki mu Rwanda uwo ariwe wese,

agomba kwirinda kuzana ibikomere

bishya mu banyarwanda, akirinda

kuba yatoneka ibihasanzwe. Niba ibi

bintu byombi Ingabire abyumva neza

ariko akabyirengagiza nkana ni ikibazo

kizamukomerera cyane. Niba atabyumva

kandi, sinumva ukuntu yayobora

abanyarwanda. Niba koko ari ukuri

atabyumva nabwo bizamukomerera.

Niba ashaka gukora politiki, muri make

iyo niyo nzira y’umusaraba Ingabire

yatangiye nkuko Kabonero n’Umuseso

yabikomojeho aho yagize ati: uruhare

Ikiganiro cya Dr Hishamunda na Prof : Bamenya (igice cya 4)

Reka nkwibarize, ukurikije ibihe

turimo bitoroshye n’amateka

y’igihugu cyacu; ari mu

itsembabwoko ryakorewe abatutsi,

urabona Madamu Ingabire

amakosa afite ari ayahe?

rwa Ingabire mu nzira y’Umusaraba

yatangiye yo kwinjira muri politiki y’u

Rwanda. Utumva ibyo tumaze kuvuga

cyangwa se akabyirengagiza nkana,

icyo gihe uba wibarije umusaraba.

Ugomba kwitegura no kuwuheka kuko

ntawawugutwaza.

Dr. Hishamunda: Prof., rwose

njyewe ndakumva ariko ntabwo ari

umunyarwanda wese wemera ko

Ingabire arengana cyangwa se afite

amakosa mu myitwarire ye, cyane

cyane iyo azamuye ikibazo cy’abahutu

bapfuye nabo bagomba kwibukwa

ndetse no guhana ababishe. Ndangira

ngo umbire uko wasubiza umuturage

ubona Ingabire nk’umucunguzi kandi

ni benshi.

Prof. Bemenya: Umva rero

ndabona ikibazo cya Madamu kigiye

kudutwarira umwanya ariko kuko ari

ikibazo gikomeye kandi gishobora

gukomerekeramo abanyarwanda

benshi, reka tukive imuzi tukirangize

mbere yo kujya ku bindi. Uko mbyumva

byose ndabikubwira ntaca ku ruhande.

Icya mbere Ingabire yagombaga kuva

i Burayi aje gufasha abanyarwanda

bagera kuri miliyoni 10, gushaka umuti

w’ibibazo bibugarije nk’abanyagihugu.

Umutego wa mbere yaguyemo atazi

imbaraga zawo, ni uko muri gahunda

ateganyirije abanyarwanda yahereye

ku bibazo by’abapfuye yirengaje

iby’abazima kandi ari byo bigomba

kubanza.

Dr. Hishamunda: Kagire inkuru,

bimpe neza numve! Wibuke ko ubu

muri akanya mpagarariye umuturage

usanzwe Ingabire atezeho amajwi

ari nayo yazamuhesha intsinzi.

Kuvuga abahutu bapfuye no kubibuka

ugeretseho no guhana ababishe

urumva atari iturufu nziza; bivugwa ko

abahutu ari bo bagize umubare munini

w’abatuye u Rwanda.

Prof. Bamenya: Ku muntu utazi

politiki niko byakumvikana, ariko

umuntu usobanukiwe neza, iyo ni

inzira iganisha mu irimbi. Mbere

yo kuvugira abapfuye, Ingabire

yagombaga kubanza kuvugira abazima

aho guhitira ku Gisozi iyo abanza

akareba abapfakazi bo ku mpande

zombie, abahutu n’abatutsi, akifatanya

nabo kumva ibibazo byabo byose kandi

bose. Ibyo byari kumuhesha amanota

kuri ayo moko yombi kurusha kuvugira

disikuru isharira hejuru y’amagufwa

atamwumva, none se amagufwa

aratora? Hariya Ingabire yaribeshye,

yiganye abazungu kuko avuye i Burayi

kandi ari umunyarwandakazi; ahubwo

iyo amara kwifatanya na bariya

batwakazi bo ku mpande zombie,

bakamuherekeza bakajya ku Gisozi

bakabanza kunamira abatutsi bazize

itsembabwoko yari kuba atsinze FPR

igitego cya mbere cy’umutwe kuko yo

byayinaniye. Ubumwe n’ubwiyunge

FPR yo ibunyuza muri Government

aho ivangavanga abakoze Jenoside

n’abatutsi b’ibisambo, maze ikababatiza

Leta y’ubumwe n’ubwiyunge. Iki

kinyoma rero kiri mu bya mbere

Ingabire yagombaga gutsinda atavunitse

none niwe watsinzwe agitangira. Hano

birababaje, byumvikane neza ntabwo

abatutsi bose bari muri Leta ari ibisambo,

nta nubwo abahutu bose bayirimo ari

abagenosideri ariko mu nzego zo heju

cyane ahenshi niko bimeze kuko ari byo

bifasha Systeme gukomeza kuyobora

nk’aho ari ishyaka.

Dr. Hishamunda: None se Prof,

Ingabire nk’umunyapolitiki, abahutu

bapfuye yari kubavuga ryari kandi

yagombaga gukoresha iyihe mvugo

kugira ngo atamaganwa.

Prof. Bamenya: Nkuko maze kubivuga,

Ingabire yatsinzwe agitangira kandi

nyamara yari afite amahirwe yo gukora

politiki neza kubera impamvu nyinshi

tuzagarukaho. Kuvuga abahutu bapfuye

ntabwo ubwabyo ari cyo kibazo. Ikibazo

ni “contexte” yabivugiyemo. Urwibutso

aho kumubera ikimenyetso cy’abatutsi

bazize ubwoko bwabo, ahubwo

rwamubereye urubuga rwiza rwamuhaye

umwanya wo kugaragaza akababaro

Dr. urabizi ko njyewe iby’amoko

narabirenze nubwo nemeza ko

agomba kubaho nkuko yaremwe.

yatewe n’urupfu rw’abahutu. Aha rero

yerekana neza ko yananiwe gutsinda

amarangamutima yatewe n’urupfu

rw’abahutu. Aha rero herekana neza ko

yananiwe gutsinda amarangamutima

ye kandi ashaka kuzaba umukandida

w’abanyarwanda. Yahise ahinduka

umukandida w’ubwoko. Ibi ni nko

gutsindwa ataburanye. Abahutu bose

bajya ku Gisozi ntabwo bose bababajwe

n’abatutsi ariko ugiye ku Gisozi agomba

kubahiriza icyo hateganyirijwe niyo

muri we yaba atabyemera. Udashobora

kubyihanganira agomba kwirinda

kujyayo. Abahutu bapfuye bashobora

kuvugwa ku birebana n’ubutabera ariko

ntabwo bivugirwa ku rwibutso.

Dr. Hishamunda: Prof, mfite ubwoba

ko nawe ushobora kuba ubogamiye

ku batutsi; gusa ikibazo cy’abahutu

bapfuye gihangayikishije Ingabire

ntabwo urimo kugisobanuraho neza.

Ibindi numvise tubyumvikanaho,

sobanura.

Prof, Bamenya: Erega nawe urashaka

kubivanga nka Ingabire; abahutu

bagomba gukurikiranwa kugira

ibyabo bisobanuke barahari. Ingabire

afite uburyo nka bubiri yakoresha

kuri iki kibazo. Uburyo bwa mbere

ni ukwegeranya amadosiye yabo

n’ibigendana nayo byose akabishyikiriza

inkiko. Ikibazo cyangwa se ihurizo

rikomeye muri ubu buryo bwa mbere,

ni uko bigaragara ko FPR ariyo

Ingabire ashinja kandi akaba agomba

kwiyambaza ubutabera bw’uregwa

urwo rubanza ruramutse rubayeho

ubu rwacibwa nk’urw’Umuseso na

Minisitiri Musoni. Ingabire yakwisanga

ariwe ukatiwe azira kubeshyera FPR

no kwivanga mu buzima bwayo bwite.

Uburyo bwa kabiri ari nabwo bwamara

Ingabire agahinda, ni uko yaba

Perezida w’u Rwanda kandi ashobora

kuzarinda asaza atabigezeho cyangwa

akaziyambaza ubutegetsi buzasimbura

FPR. Byose ni ikibazo cy’igihe kuko

Komeza k'urup. 15
Urup. 14 UMUSESO No 397, 01- 08 Werurwe 2010

IBIMBABAZA

‘Ubukene bwo mu mutwe’;

Yego, burahari si ibanga

Perezida Paul Kagame aherutse

kubwira abanyamakuru ko

ikibazo bafite cyane, ari

ubukene bwo mu mutwe kurusha

ubw’amafaranga. Ayo magambo

yayababwiye nyuma yaho bamwe

mu banyamakuru bamutakambiye ko

bakennye cyane, bamusaba inkunga.

Abo banyamakuru ni bamwe bahisemo

gukorera ubutegetsi bwa Kagame,

babutaka nta ‘critique’, bashaka ko

bubatunga biciye mu matangazo

n’amafaranga. Abo ni nabo ubu bajya

mu biganiro agirana n’abanyamakuru.

Nyuma yo gutakamba basaba

amafaranga ari nayo yatumye bataka

Leta, bagahitamo guhara ubwigenge

bwabo nk’abanyamakuru, Kagame

yihutiye kubamenyesha ko ahubwo

bakennye mu mutwe-nibyo kandi,

ndemeranya nawe ijana ku ijana.

Kuki?

Mbere na mbere, umunyamakuru

wemera guhara intwaro y’ubwigenge

mu kazi k’itangazamakuru,

agahitamo gutaka ubutegetsi

n’abategetsi mu bibi n’ibyiza; ibibi

abishakira ibisobanuro, aba akennye

mu mutwe nubwo utakwirirwa

ushakisha izindi mpamvu. Ariko

birenze aho, kwemera kubikora

utabona ko Kagame ubigusaba ubwe

azabigusuzugurira, ni ubundi bukene

bwo mu mutwe. Ikimenyetso cya

gatatu gikomeye ariko ni ibibazo

bamubaza aho mu biganiro agirana

nabo.

Ndemeza ko Kagame atajya muri

biriya biganiro ashaka kubazwa

ibibazo bikomeye ku miyoborere

y’igihugu cye nk’ibijyanye na ruswa

ya FPR, ubusumbane, uruhare rwe

n’abandi bategetsi mu bucuruzi

(nk’uburyo u Rwanda rubeshyerwa

ko rufite indege 2), n’ibindi, ariko

na none akora biriya biganiro ashaka

gusubiza ibibazo bimwe biba biriho

bijyanye na ‘diplomacy’, Democracy,

isura y’u Rwanda n’ibindi ku rwego

mpuzamahanga kimwe n’abandi

baperezida.

Ariko kugeza uyu munsi, buri gihe

yisanga ahubwo asubirizwa iyo

abanyamakuru bahaguruka kubaza

bagatangira bataka ‘Mituelle’,

imiyoborere myiza, aho kongeraho

ikibazo cy’amavuriro adafite ibitanda

(abarwayi bavurwa baryamye kuri

sima), bakamwibariza utubazo

twabaye mu mirenge, amakosa y’aba

nyumbakumi, Inyama (zingaro) zo

muri ‘Le Pringtemps’, amatiku yo

mu bigo byo hasi cyane n’ibindi

by’abantu ku giti cyabo bidafite aho

byagombye guhurira n’umukuru

w’igihugu. Urebye ikiganiro

kirangira asubije ibibazo nka bibiri

gusa bimureba koko nka Perezida.

Ku ruhande rumwe, umuntu yibaza

niba abanyamakuru babiterwa

n’uko babonye ko Kagame

ari Perezida wikundira

twa ‘Details’ nk’utwo,

ariko ukurikije ababibaza,

ikigaragara ni uko impamvu

ikomeye ari ubukene bwo mu

mutwe. Impamvu zibutera

ni nyinshi kandi ntabwo ari

amashuri make nkuko benshi

babikeka (n’ubwo ubumenyi

buke bubifitemo uruhare) ariko

ahanini ni ukutamenya icyo

bashaka n’uburyo bakigerahobaba

bashaka gushimisha

Kagame nabyo bikabananira

kuko atari yo nshingano

y’itangazamakuru.

Ikindi ni uko hari abatinya

kubaza ibibazo bikomeye

bihari kugira ngo batabura umugati,

bigatuma bagaragaza ubukene bwo

mu mutwe wenda batabusanganyweibyo

ari byo byose, Kagame yavuze

ukuri-bakennye mu mutwe. Uruhare

rwa Kagame n’ubutegetsi bwe muri

ubwo bukene ahanini ni uko abafite

ubwo bukene mu mutwe ari bo batoni

b’ingoma mu itangazamakuru kuko

mu kwandika byitwa ko bavugira

ubutegetsi, nubwo ushaka n’icyo

babuvugiraho ukakibura.

Ibimenyetso by’ubukene bwo

mu mutwe, Kagame yabwiye

abanyamakuru ni byinshi. Kagame

uzi neza amakosa ubutegetsi

bwe bukora, ibinyoma bubeshya,

amanyanga bukora na za ‘scandal’

mu micungire y’umutungo

n’ibindi byinshi akaba atarabona

itangazamakuru ribitohoza ngo

ribigaragaze, agomba kumva

ko abantu bakennye mu mutwe;

kunanirwa gucukumbura ‘scandals’

nyinshi zikorwa n’ubutegetsi biterwa

n’impamvu nyinshi ku banyamakuru

n’ibinyamakuru bitandukanye

ariko by’umwihariko ku bo akunze

kuganira nabo kumva ibyo bamubaza

n’ibibazo bihari yiyiziye, nta yindi

mpamvu yabona uretse ubukene

bwo mutwe.

Ikindi kimenyetso cy’ubwo bukene

bwo mu mutwe ku banyamakuru no

kunanirwa kugira ‘resiponsibility’ ku

bibazo byabo-bakajya kubishakira

ibisubizo kwa Kagame. Ni ubukene

bubi cyane. Ni nkuko umutoza

w’ikipe imwe yajya gushakira

ibisubizo by’ikipe ye ku mutoza

w’iyindi bahanganye-uba ufite

ikibazo mu mutwe. Ibimenyetso

navuze hano nta gushidikanya

ko harimo kimwe cyangwa bibiri

yibazagaho avuga ko abanyamakuru

bakennye mu mutwe.

Gusa, ubwo bukene bwo mu mutwe,

ntabwo bugaragara mu banyamakuru

gusa, buri no mu bayobozi, bukaba

bwihishe cyane mu mvugo ya

na

Charles B.

KABONERO

“Nkuko nyakubahwa Perezida wa

Repubulika ahora abidukangurira”,

imvugo benshi bakoresha muri

disikuru zabo zose. Muri make, nta

bitekerezo byabo, oya, ni imiyoboro

y’ibyo Kagame ashaka, atekereza.

Ni abakene mu mutwe-nabo kandi

barushaho gukena kuko basa

nkaho batabona ko Kagame aba

abibabonamo. Ubukene bwo mu

mutwe hari aho buterwa n’ubumenyi

buke ahandi ikaba ‘environment’.

Ku itangazamakuru ni ikibazo

gikomeye cyane. Muri iki gihe

haravugwa cyane ibijyanye

n’abanyamakuru kwiga, kugira ibigo

bifite imitungo n’ibikoresho n’ibindi

nk’ibyo nk’ibisubizo ku bibazo biri

mu itangazamakuru. Nyamara,

ndemeza ko nubwo abanyamakuru

bo mu Rwanda bahabwa za

miliyoni, bakagira ibikoresho biruta

ibya CNN, ntabwo ibibazo bafite

bizakemuka mu mikorere kuko ibyo

bitavura ubukene bwo mu mutwekandi

impamvu zibitera ntabwo

ari ubukene bw’amafaranga gusa

cyangwa kubura ibikoresho, oya.

Kubaza Kagame ikibazo gikwiye

umukuru w’igihugu ntabwo

bisaba ibikoresho (habaza umutwe

n’umunwa), none umutwe niba

ukennye, amafaranga, ‘Camera’

nziza, ‘Recorder’ nziza byabigiramo

ruhare ki? Ku batinya kubaza ibibazo

bizima kubera ubwoba, buzamarwa

n’amafaranga n’ibikoresho?

Nibagenda mu modoka nziza

bazabaza ibibazo byiza?

Naho se abamaze kugurwa (birimo

no kuvanwa mu kato bamwe

bashimira Kagame ku mugaragaro),

bagahindurwa ibikoresho, akaba ari

yo mpamvu bagaragaza ubukene mu

mutwe, mu myandikire n’imibarize,

bazahindurwa n’amafaranga

n’ibikoresho, oya. Cyeretse uvuze

ko nibabona amafaranga, bazaba

batakireba ibya ‘publicité’, bigatuma

babaza batikanga. Ariko se,

byashoboka bite, kandi amafaranga

bayashaka kuri Leta/Kagame?

Ntibishoboka.

Kwiyongera kw’ubumenyi biciye

mu mashuri nkuko bisabwa,

bizafashaho gato-ni gato kuko n’ubu

mu bagaragaza ubwo bukene harimo

n’abize ariko ubwo bukene babuterwa

n’izindi mpamvu navuze. Bisaba

ibindi byinshi; guhindura imyumvire

n’imitekerereze, kwiyubaha, kubaha

umwuga, kwigenga n’ibindi byinshi

ku banyamakuru na ‘environment’

bakoreramo ndetse na ‘system’ yose

kuko nkuko nabivuze impamvu

zimwe zitera ubukene bwo mu

mutwe mu banyamakuru zinabutera

mu bategetsi, bigaragaza ko zimwe

atari ‘individual’, ahubwo ziri

‘institutional’, ‘Structual’, ‘political’

n’ibindi byinshi.

Icyo nemera cyo, ubwo bukene bwo

mutwe burahari cyane, kandi kuba

Kagame yarabuvuze ni byiza wenda

bizatuma n’abatagira isoni bazigira

birinde kugaragaza ibimenyetso

byabwo-ibibazo babaza, ibyemezo

bafata nko kwigurisha muri Leta,

imyandikire n’imivugire ku

bategetsi. Ikindi nemeza ni uko, ku

banyamakuru bivuje ubwo bukene

bwo mu mutwe, ubukene busanzwe

bw’amafaranga babwivanamo

batarinze kwaka inkunga

Kagame n’ubutegetsi bwe-kandi

barabyubahirwa nubwo banabizira

kuko kugeza ubu ahanini ubukene

abanyamakuru bamwe bafite mu

mutwe bufasha Kagame n’ubutegetsi

bwe.

ibimbabazaa@yahoo.com

STUDY FOR CAREER SUCCESS

Invest in your future with professional study & training from

this accredited British College, respected worldwide. Gain

the skills and knowledge needed for a new or better job,

good pay, self-development, security and top qualifications.

For a FREE Prospectus and information visit the website, or

write, fax, or email your name and details to:

The Registrar, Cambridge International College,

PO Box 1378, Southampton, SO17 3WX, Britain

Email: info@cambridgetraining.com

Website: www.cambridgecollege.co.uk

Whatever your educational level, knowledge or experience, CIC

has study for you to achieve your potential and earn success:

Certificate, Diploma, Honours Diploma,

BA and MBA Programmes

� Business, Management, Administration, Project Management

� International Business, Marketing, Sales, Advertising & PR

� Accounting, Finance, Economics, Commerce, Banking

� Hotel, Travel, Tourism, Hospitality, Purchasing, Logistics, Transport

� Leadership, Strategy, Business Development, Organisation

� Human Resource/Personnel, Employee Development, Insurance

� English, Secretarial, Communication, Computers & IT, Stores

Diploma Fees £190 or US$380 - so get ahead of others!

Fees include Study Materials, Training Guide, Tests & Answers, Exam,

Assessment, Award. Study at your pace to ensure your success.
IKIGANIRO

Bikurikira urup 13

gikora byinshi.

Dr. Hishamunda : Ndabyumvise koko

Madamu henshi yakoze imibare nabi

ariko se turetse iby’amarangamutuma

ye, ni iyihe mirongo migari yagombaga

kumufasha kumvikanisha politiki

ye ari ntawe akomerekeje, ese byari

gushoboka?

Prof. Bamenya: Uko yari kwitwara

twabivuze bihagije; ariko muri rusange

hari ibintu nka bitatu byari kumufasha

kugira umurongo usobanutse. Icya

mbere yagombaga kugira ikipe

y’inzobere mu bumenyi butandukanye

“amategeko: imibereho y’abaturage,

ubukungu, politiki mpuzamahanga,

Communication, ikoranabuhanga

n’ibindi n’ibindi”. Ibyo byose byari

kumufasha cyane gukurura FPR

akayinjiza mu kibuga cy’impaka

kuko dosiye zose yari kuba afite icyo

azisobanukiweho. Kubura abahanga

b’ingeri zitandukanye bamugira inama,

byatumye akoresha iturufu imwe gusa

yo kwibuka abahutu bapfuye. Ntabwo

ashobora gutsinda FPR avuga gusa

iby’abahutu bapfuye atanerekana

ibimenyetso mu gihe FPR yo yerekana

uko Jenoside yakozwe ndetse

n’abayikoze. Aho kuzana abahanga

kandi benshi, Ingabire yazanye abantu

bake kandi bashobora no gutabwa

muri yombi nkuko byagendekeye

Ntawangundi. Aha niho hatuma nibaza

niba Ingabire atatubeshya, akaba atari

umunyamuryango wa FPR dore ko

System i Burayi ari ho ikorera cyane.

Umurongo wa kabiri ukomeye Ingabire

UMUSESO

yirengagije cyane wose atasobanukiwe,

ni uwo kumenya gukurikiranya neza ku

rutonde ibyo ishyaka rishyize imbere

muri politiki kandi bikubahirizwa

cyane cyane mu gihe nk’iki. Urugero

aho gutangirira ku bahutu bapfuye

n’uburyo bwo kwibukwa, yari kubanza

kuvuga ku kibazo cy’abaturage bo

ku Kibuye bavanywe mu masambu

yabo n’imiryango yabo bagahabwa

ibihumbi ijana na mirongo tanu kugira

ngo imirima y’icyayi ibone ubutaka

buhagije. Iki ni ikibazo cyiza cyane

ku munyapolitiki ushaka gukubita hasi

“System”. Ku bijyanye no kumenya

gukora urutonde, kera FPR yerekanye

ubuhanga abashaka gukora politiki mu

Rwanda bakwiye kuyigiraho. Ikibazo

cyo gucyura impunzi cyazaga ku

mwanya wa nyuma muri za “ Priorités”

zayo kandi mu by’ukuri ari cyo cyari

nyamukuru. Uzi impamvu ku rutonde

rwayo demokarasi yazaga imbere yo

gucyura impunzi, ni uko bari bazi ko

mu macenga ya politiki hazamo imitego

myinshi ku buryo gucyura impunzi

byashoboraga gushakirwa ikindi

gisubizo cya politiki cyashoboraga

gutuma abanyarwanda bataha FPR

idafite ingufu. Uko kureba kure kwa

FPR kwavuyemo umusaruro bifuzaga;

ubu ijambo rikomeye ifite, ni uko yirinze

gushyira imbere amarangamutima yayo

none ubu iyo demokarasi yakangishaga

abantu bose, yayishyize ku wa kajwiga.

Ngiyo politiki; impunzi zaratashye,

demokarasi irabura ariko Systeme

iraganje. Umurongo wa gatatu Ingabire

atamenye cyangwa yirengagije, ni

uw’amarangamutima. Dufate urugero

“ BARACK OBAMA” akiyamamaza,

No 397, 01- 08 Werurwe 2010

abateguraga za disikuru ze birindaga

cyane gushyiramo imirongo igaragaza

ko ababajwe by’umwihariko n’ibibazo

by’abirabura kandi bagera kuri

miliyoni mirongo itanu zose. Ibi

byatumye atagaragara nk’umukandida

w’abirabura ahubwo nk’umuntu

ubabajwe n’ibibazo by’abakene muri

rusange n’abazungu barimo. Iyo niyo

politiki. Ubu ashobora kuvuga ibibazo

by’abirabura atikanga. Ubu yamaze

kuba Perezida, intamenya weee!

Dr. Hishamunda: Hari ikindi kibazo

abantu benshi njya numva bibaza bagira

bati: ko hari abahutu benshi bishwe

atari abasirikare, atari n’interahamwe

kuki bitakwitwa Jenoside?

Prof. Bamenya: Hari ikintu gikomeye

dukwiye twese kumva neza: ubwinshi

bw’abantu bapfuye kabone niyo

baba bahuje ubwoko cyangwa se

bafite ibindi bahuriyeho, ntabwo

urupfu rwabo rwahindurwa Jenoside.

Kubera iyo mpamvu gusa. Muri Iraq

no muri Parastine, Abarabu kandi

b’abayisaramu baraswa buri munsi

kandi ari abasiviri, ariko ntibyitwa

Jenoside; tutiriwe dusubira mu mateka

no Rwanda igisubizo ni kimwe. Ikindi

niyo amagufwa yose yo muri 1994

yashyirwa imusozi agasuzumwa,

igishobora kumenyekana, ni amasano

ya ba nyakwigendera bari bahuriyeho

n’abanyarwanda bakiriho “ADN”. Ibyo

hari n’abazungu bagiye kubifashamo

Leta y’u Rwanda ariko kumenya

ko uwapfuye yari interahamwe

cyangwa yarenganye byo ntibiteze

kumenyekana.

Dr. Hishamunda: Ibintu ndabyumvise

ariko biteye ubwoba kuba umuntu

yabivuga ari umunyapolitiki. Nkurikije

ibisobanuro umpaye, politiki ya

Ingabire izize ibintu bibiri by’ingenzi:

kugaragaza amarangamutima ye

atarabona intebe yo mu Rugwiro no

kuzamura idosiye iremereye y’ishyaka

rye ritaremerwa.

Prof. Bamenya: Yezu ati wabimenye

Dr. Hishamunda: Ubu uwasaba Pasteri

Antoine Rutayisire ko ari umukiristu

utabeshya, ntiyakoresha igiterane cyo

gusabira Ingabire ko ari we byibura

wagerageza gutuma FPR ibira icyuya?

Ariko none muri we afite ikibazo

kitoroshye. Njyewe ndamwumva, ni

nka cya kindi cya Paul muri Bibiriya

aho yagize ati: “Ndashaka gukora

ibyiza, ibibi bikantanga imbere”. Rwose

uriya mutegarugori biraboneka ko

yavuye i Burayi abababajwe n’ibibazo

byacu, akaba yifuza kuba Perezida

w’abanyarwanda bose ariko ibibazo

n’ingorane z’abahutu zikamutanga

imbere. Ngira ngo niyo mpamvu mu

gushaka ubutabera kwe, atajya yibaza ku

bahutu b.abajenosideri bicaje amabuno

yombi muri Leta ya FPR. Ariko ku

rundi ruhande ndamwumva; naramuka

afashe ubutegetsi, bariya bajenosideri

nibo bazamufasha gushinja Inkotanyi

bakoranye nkuko bafasha Inkotanyi

mu gushinja abandi bajenosideri

no kwikiza abatari ngombwa! Ni

agatereranzamba. Profeseri nagira ngo

noneho unyuriremo ibya Ntaganda

wa PS-Imberakuri na Frank wa Green

Party noneho twanzure.

Prof. Bamenya: Abo bagabo bombi

nabo mfite icyo mbanengaho. Reka

tuzabigarukeho mu cyumweru gitaha

ndumva ari byo byiza ndabona bwije.

Urup. 15

Impamvu Ingabire adakwiye kuyobora u Rwanda

Rurema. Mu mwaka wa 1989, kugirango

abayobozi benshi b’Afurika bemere

gufungura imiryango ya demokarasi

bareka opposition igakora, hagombye

kuba icyo bise conference ya La Baule

aho nyakwigendera François Mitterand

yatangarije abanyagitugu b’Afurika

b’incuti z’ u Bufaransa ko utazareka

opposition ngo ikore mu gihugu cye,

atazongera kubona inkunga y’ u Bufaransa

kandi ko butazongera kumushyigikira

mu ruhando mpuzamahanga. Ngiyo

impanvu yonyine yatumye abaperezida

benshi b’igitugu bo muri Afurika

bemerera opposition gukora mu

bihugu byabo. Ababyemeye nta gahato

babarirwa ku mitwe y’intoki. Nubwo iyo

mpinduramatwara yaje guteza ibibazo

byinshi birimo n’intambara z’urudaca,

intambwe mu nzira ya demokarasi

yaratewe kandi ntizasubira inyuma.

Abafaransa baca umugani ngo: “pas

d’ommollette sans casser les oeufs”

ugenekereje mu kinyarwanda ni ukuvuga

ngo: “ ntushora kurya umuleti utabanje

kumena amagi”. Ibyo abanyaburayi

babizi kuturusha kuko iwabo intambara

yo guharanira ubwigenge na demokarasi,

yamaze imyaka ijana. Icyo bise la guerre

de cent ans.

Nyuma ya conference ya La Baule ya

Perezida Mitterand, hakomeje kubaho

intagondwa z’abaperezida b’igitugu

bemeraga oppositions mu magambo ariko

bakazibuza gukora nka oppositions. Aho

ni nko muri Zimbabwe, Kenya, Zaire,

Guinée Konakry n’ahandi henshi. Aho hose

kugirango hagire ikintu gihinduka, ni uko

abo bazungu bahagurukaga bakamagana

izo ncuti zabo ndetse bakageza naho

babafatira ibyemezo bikarishye. Nubwo

ibyo byemezo bikarishye biba birimo no

guhagarika inkunga, ababibabariramo

cyane atari abo bayobozi b’igitugu ahubwo

ari abaturage, abo bayobozi b’igitugu

byagiye bibatera ubwoba bakadohora.

Ibintu nenga iyo mokorere y’abazungu muri

urwo rwego rwo guharanira demokarasi

muri Afurika ni bibiri. Icya mbere ni

uko batangira kugira icyo bakora amazi

yarenze inkombe. Abantu barafunzwe

barengana, abandi barakubiswe ndetse

n’amaraso yabanje kumeneka. Iyo ureba

ukuntu abanyafurika bacurwa bufuni

na buhoro n’abayobozi babo, abazungu

barebera bakazahaguruka ari uko amaraso

yamenetse, abantu bapfuye, wibaza niba

ubuzima bw’umwirabura babuha agaciro

nk’ako baha ubuzima bwabo. Kuki

badakumira ayo marorerwa hakiri kare

ko biza babireba kandi bakaba babifitiye

ubushobozi?

Icya kabiri nenga abo bazungu, ni uko ubona

bashyira imbaraga nyinshi n’amafaranga

menshi muri gahunda zo kurwanya

imitwe yitwara gisirikare{les groupes

armés} ariko ukabona badashishikazwa

cyane no gukemura ibibazo bituma iyo

mitwe yitwara gisirikare ivuka. Niba

abaturage b’igihugu iki n’iki bimwe

uburenganzira bahabwa n’amategeko

y’igihugu cyabo bigatinda, igihe kiragera

bakarambirwa, bagatinyuka amasasu

bakabwiha. Cyangwa bagashakisha

imbunda n’amasasu bagahangana na

ba bandi babima uburenganzira bwabo.

Nguko uko imitwe yitwara gisirikare

ivuka. Niba rero nta gitutu abo bazungu

bashyize ku bayobozi b’Afurika ngo

bubahirize uburenganzira bw’abaturage

babo, iriya mitwe ya gisirikare{les

forces d’interventions rapides] abazungu

bariho bubaka muri Afurika, izahura

n’ibibazo bitoroshye by’abaturage

bashyigikiye iyo mitwe yitwara gisirikare

{les groupes armès} kandi badatinya

amasasu. Abanyamerika, Abanyaburayi

n’Abongereza ingero barazifite.

Mbere yo kwanzura reka tugaruke ku

ruhare rw’Abanyamerika n’Abongereza

mu kudindiza demokarasi mu Rwanda.

Muri iki gihe ibiriho bibera mu Rwanda

mu rwego rwa politike barabibona.

Uburyo Green Party yahohotewe kuva mu

kwezi Kanama 2009 kugeza nuyu munsi

ikijuragizwa barabibona.

Uburyo Victoire Ingabire na mugenzi

we Ntawangundi Joseph bahohotewe ku

biro by’Umurenge wa Kinyinya mu maso

y’abayobozi n’abashinzwe umutekano

barabizi. Inkeke Ingabire ahoraho yo

guhora atumizwa kuri polisi barayibona.

Radiyo Rwanda, umuvugizi wa polisi

y,igihugu n’izindi nzego za Leta uburyo

bamwibasiye barabibona.

Uwitwa Bernard Ntaganda w’Imberakuri

yirirwa yitaba Sénat, nkuko nigeze

kubivuga inkota ya Damokeresi

iracyamumanitse ku mutwe mu gihe

ibyo aregwa bidasobanutse kandi akaba

atabyemera. Kubera ko nta mpaka za

politike zikorwa mu Rwanda ngo bamwe

n’abandi bisobanure, abanyarwanda

ntabwo bazi ahari ukuri ngo banamenye

icyo abo banyepolitike bazira. Abongereza

n’abanyamerika ibikorerwa Bernard

Ntaganda nabyo babimukorera bareba.

Nubwo tutazi neza icyo abo bazungu

batekereza n’icyo bakora ku biriho

bikorerwa abanyepolitiki batavuga rumwe

n’ishyaka riri ku butegetsi FPR, ntawabura

gukeka ko niba Victoire Ingabire, Bernard

Ntaganda, Frank Habineza n’abandi

Dr. Hishamunda: Prof, ndabyemeye

rwose ariko ubutaha ndagira ngo

uzamfashe no gusesengura ibya

gerenade zitangiye guterwa hano,

ziraterwa nande? Ziraterwa kuki?

Ingaruka zifite kuri twe ni izihe,

ndagusabye uzamfashe kubyumva

neza.

Prof. Bamenya: Nta kibazo rwose

turikumwe gusa gerenade zo zishobora

guterwa n’ibice bitandukanye. Inzego

z’iperereza zishobora kubikora kugira

ngo politiki yo guhashya itangire ku

mugaragaro. Abasirikare bari muri iyi

Leta batakiyishaka nabo bashobora

kubikora kandi barimo banakomeye

ndetse banashyigikiwe. Hari

n’abatekinisiye bo hanze y’u Rwanda bo

niko kazi bashinzwe nkuko izina ryabo

ribivuga; mvuge iki ndeke iki? Byose

birashoboka tuzabigarukaho. Igitangiye

kugaragara giteye impungenge,

ni iby’amalisiti y’abanyarwanda

yatangiye gukorwa, ntabwo ari lisiti

y’abagomba kubona imfashanyo

ahubwo ndakeka ko ari gahunda

y’icyerekezo cy’urushyo kuko rurimo

guhanagurwa. Icyo narangirizaho,

ni uko kuva mu mateka ya kera ku

ngoma ya Kayibanda, iteka amalisiti

y’abanyarwanda atera umwaku. Maze

rero ndagushimiye cyane ugende

amahoro, kandi twifatanye n’imiryango

yababuze ababo. Ba nyakwigendera

Imana ibahe iruhuko ridashira. Nawe

Imana ikurinde ni ah’ubutaha.

Dr. Hishamunda: Prof, urakoze

kunyibutsa abavandimwe baherutse

kutuvamo bazize amahere, Imana

ibakire mu bayo, Nyagasani nawe

akomeze abane nawe, ni ah’ubutaha

Uruhare rw’abanyamerika n’abongereza mu kudindiza demukarasi mu Rwanda

Bikurikira urup 12

batarerekezwa iya 1930, ari ukubera abo

bazungu bagikomakoma. Ariko nubwo

bariya banyepolitiki badafunze, barabuzwa

gukora. Bernard Ntaganda nubwo ishyaka

rye ryemerewe gukora ku mugaragaro,

yabuze aho yamanika ibendera ry’ishyaka

rye hanze y’umujyi wa Kigali.

None se amaherezo ni ayahe? Ariko reka

nongere mbibasubiriremo, igitinze kizaza

mu Rwanda ni demokarasi kandi nta

demokarasi ishoboka mu gihugu kitagira

opposition.

Abanyamerika n’Abongereza rero

niba bashaka ko hagira igihinduka mu

Rwanda, nibave muri dipolomasi ya

bucece ( diplomatie silencieuse), berekane

aho bahagaze ku mugaragaro ku bibazo

bya politiki biriho bibera mu Rwanda.

Kwerekana kwabo ku mugaragaro aho

bahagaze, bizatuma bamwe n’abandi mu

bahanganye muri politiki mu Rwanda,

bamenya uko babyitwaramo kuko impande

zombi zibemera nk’umusifuzi.

Reka ndangize menyesha abazasoma iyi

nyandiko ko ari ntaho ihuriye n’ishyaka

mbarizwamo ari ryo Green Party.

Ibiyikubiyemo ni ibitekerezo byanjye

bwite.

Ndangije nifuriza umwaka mushya

muhire wa 2010, abo bose navuze muri iyi

nyandiko.

Rwisereka Kagwa André
Urup. 16 UMUSESO No 397 ,01 - 08 Werurwe 2010

ROTO FOSSES SEPTIQUES

Plastic Water Tank

LoftWater Tank

Kwamamaza

Roto Toilets

Horizonta Water Tank

ROTO s.a.r.l Kucukiro hateganye na Dalas Petrol Station. B.P. 6472 Kigali - Rwanda. Tel: (+250) 512310, Mob: 0788303966/ 0788530665, email: rotorwandatanks@mtnonline.rw