RAPORO Y'IBARURA RY'ISOMERO (Library Inventory) 1 ... - eRails
RAPORO Y'IBARURA RY'ISOMERO (Library Inventory) 1 ... - eRails
RAPORO Y'IBARURA RY'ISOMERO (Library Inventory) 1 ... - eRails
Create successful ePaper yourself
Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.
RAPORO Y’IBARURA RY’ISOMERO (Library Inventory)

1. Igihe igikorwa cyabereye: kuwa 24/09 kugera 12/10/2012

2. Abakoze igikorwa:

NYIRAHAKUZIMANA Philomene

SEMINARI Tharcisia

KANTENGWA Marie Gemma

NGAMIJE Ziporah

3. Kubarura ibitabo

Ni igikorwa cyo kubara ibitabo byose biri mu isomero.

Akamaro k’ibarura:

Rifite akamaro kanini ku isomero ubwaryo, abakoramo n’abarigana.

Intego:

Kumenya umubare, ubwoko bw’ibitabo, ururimi byanditswemo, ibizima, ibyacitse, ibifite

copies nyinshi, ibishaje n’ibyabuze n’ibiri mu mwanya utari uwabyo, bityo bigatuma umuntu

afata ingamba zo kugura ibishya no gucunga neza ibirimo.

3.1. Uko igikorwa cyagenze:

Igikorwa cyagenze neza, cyarangiye hamenyekanye ibi bikurikira:

*Umubare: 8427
*Ibyacitse bigomba gusanwa: 50

*Ibitabo byaguzwe n’ibyabonetse nk’impano ni 1583 kuva isomer ryavugururwa muri 2008:

Umubare w’Ibitabo Umwaka byinjiriye Aho byavuye Uburyo byabonetse

385 2012 EDMAP LTD Byaguzwe na

MINAGRI

552 2011 CTA Impano

421 2011 EDMAP LTD Byaguzwe na

MINAGRI

33 2011 AZ Book center Byaguzwe na

PASNVA

48 2010 CTA Byaguzwe na

PASNVA

36 2010 FAO PASNVA

39 2009 AZ Book center PASNVA

57 2008 AZ Book center

CARITAS

Librairie Ikirezi

PASNVA

12 2008 CTA Impano

*Ibyanditse mu gifaransa: 70%

*Ibyanditse mu rurimi rw’icyongereza: 20%

*Ibyanditse mu rurimi rw’ikinyarwanda: 10%

*Ibitabo byari biri mw’isomero mbere yuko rivugururwa mu mwaka w’2008 bingana na 80%

*Ibitabo bifite copies nyinshi, ibyinshi n’ibyanditswe ari raporo cyangwa inyigo (study) inyinshi

zagiye zikorwa mu nzego zitandukanye za Leta.

*Ibitabo byabuze: 2 (memento de l’agronome 2006, Agriculture Urbaine)
3. 2. Ubwoko bw’ibitabo biri mw’isomero:

Ibivuga ku buhinzi muri rusange;

Ibivuga ku Iyamamazabuhinzi;

Ibivuga ku mategeko y’ubuhinzi;

Ibivuga ku makuru y’ubuhinzi n’ubworozi;

Ibivuga ku Mishinga n’amajyambere y’icyaro;

Ibivuga Uburyo bwo guhinga;

Ibivuga ku mashyamba;

Ibivuga ku mbuto n’imboga n’indabo;

Ibivuga kuburyo bwo guhunika no kurwanya indwara z’ibihingwa;

Ibworozi bw’Inka n’amatungo magufi muri rusange no kurwanya indwara z’amatungo;

Ibivuga ku Bworozi bw’amafi;

Ibivuga ku mbikoresho bikoreshwa mu buhinzi n’uburyo bwo kubikoresha;

Ibivuga ku bidukikije, kurwanya isuri no gutunganya ibishanga muri rusange;

Ibivuga ku buryo bwo gutunganya umusaruro , uhindurwamo ibindi bintu;

Ibiribwa, uburyo bwo kubitunganya no kubibika neza;

Ibarurishamibare mu by’ubuhinzi.

Ubu bwoko bw’ibitabo uko mububona hejuru, bipanze muri étagère neza nyuma yo gukora

ibarura, ibyari byarayobye byasubijwe mu mwanya wabyo.

3.3. Ibikoresho.

Izina

ry’ibikoresho

umubare Ibikora Ibyapfuye Ikitonderwa

Etagere 46 46 0

Computer 9 6 3 1 laptop

Onduleurs 5 1 4

Imprimente 1 1 0

Imigozi 8 4 4
y’umuriro

(multiplises)

Ameza 9 9 0

Ameza ya

computer

4 4 0

Bureau 2 2 0

Intebe nini

zamapine

6 6 0

Intebe ntoya 16 16 0

Utubati 3 3 0 1 ibirahure byako

Presentoire 3 3 0

Ventilateur 1 1 0

Relieuse 1 1 0

Office tray 2 2 0

Perforateur 2 2 0

4. Ingorane:

byaramenetse mu

gihe cyo

kwimuka

Kubarura ibitabo ni umurimo ukomeye, usaba abakozi benshi, ubushishozi n’imbaraga kuko

ukorwa abantu bahagaze, basoma unutwe (titre) w’igitabo, ugahuzwa na catalogue kugirango

umenye koko ko ibitabo byose bihari.

Abakozi 2 bahoraho na 2 MINAGRI yadutije mu gihe cy’ibarura, ntibari bahagije, byatumye

igihe twari twarihaye cyo gufunga isomero mu gihe cy’icyumweru kuva kuwa 24-28/09/2012

kitubahirizwa, ibindi byumweru byakurikiyeho twabaruraga, twakira n’abaje gusoma, bituma

akazi katihuta muri rusange.

5. Umwanzuro
Ibarura ry’ibitabo ni igikorwa kigomba gukorwa buri mwaka, iri barura tubona ryaragenze neza,

kandi byaradufashije kumenya uko isomero rihagaze muri iki gihe.

Ibyifuzo:

Mu gihe cy’ibarura ry’ibitabo:

Hakenewe kugura ibikoresho by’isuku, Uturindantoki, udupfuka amazuru,

amataburiya byo kurinda ivumbi.

Abakozi basanzwe bakora muri MINAGRI (Kantengwa Marie Gemma

na Ngamije Ziporah) mwaduhaye badufashije, baritanze cyane, kuko bakoraga ahantu 2, ariko

kubera ko kubarura ibitabo byafashe ibyumweru 3, byatumye akazi kabo gasanzwe kadindira,

bityo tukaba twifuza ko mwajya mudushakira abakozi 3 babyize bunganira abakozi 2 bahoraho

b’isomero.

Guhabwa amata cyangwa imitobe by’umwihariko mu gihe cyo kubarura

ibitabo kubera ivumbi ryinshi riba mu bitabo.

Bikorewe i Kigali kuwa 09/11/2011

NYIRAHAKUZIMANA Philomene

SEMINARI Tharcisia

KANTENGWA Marie Gemma

NGAMIJE Ziporah