16.10.2022 Views

UKO WABATIZWA MU MWUKA WERA

Musomyi, Dore imbaraga Imana yageneye itorero mu minsi y’imperuka, ni Umwuka Wera, Mbese wamaze kuwubatizwamo? Ntuzemere kunyagwa ibyo wasezeranijwe n’itabasha kwivuguruza, Imana yaravuze iti: “Hanyuma y’ibyo nzasuka Umwuka wanjye ku bantu bose, abahungu banyu n’abakobwa banyu bazahanura, abakambwe banyu bazarota, n’abasore banyu bazerekwa, ndetse n’abagaragu bajye n’abaja bajye nzabasukira ku mwuka wanjye muri iyo minsi. (Yoweri 3:1-2) Imana ntibasha kwivuguruza kucyo yavuze, Yesu nawe yaravuze ati: “Ninde umwana yasaba ifi akamuheza inzoka cyangwa yamusaba umutsima kamuheza ibuye, ko muzi guha abana banyu ibyiza muri babi mbese Data wo mu ijuru azabura ate guha Umwuka Wera abawumusabye?” Umwuka Wera si isezerano ry’umuntu umwe gusa ni iry’abantu bose. Muri iki gitabo twavuzemo inzitizi zibuza umuntu kubatizwa mu Mwuka Wera, n’amabanga wakoresha ngo ubatizwe, ubuhamya n’ibyanditswe bikubiye muri iki gitabo byakusanirijwe kugira ngo bihindure ubuzima bwawe kandi bigusige mu bwiza bushya bwa Mwuka Wera.

Musomyi, Dore imbaraga Imana yageneye itorero mu minsi y’imperuka, ni Umwuka Wera, Mbese wamaze kuwubatizwamo? Ntuzemere kunyagwa ibyo wasezeranijwe n’itabasha kwivuguruza, Imana yaravuze iti: “Hanyuma y’ibyo nzasuka Umwuka wanjye ku bantu bose, abahungu banyu n’abakobwa banyu bazahanura, abakambwe banyu bazarota, n’abasore banyu bazerekwa, ndetse n’abagaragu bajye n’abaja bajye nzabasukira ku mwuka wanjye muri iyo minsi. (Yoweri 3:1-2) Imana ntibasha kwivuguruza kucyo yavuze, Yesu nawe yaravuze ati: “Ninde umwana yasaba ifi akamuheza inzoka cyangwa yamusaba umutsima kamuheza ibuye, ko muzi guha abana banyu ibyiza muri babi mbese Data wo mu ijuru azabura ate guha Umwuka Wera abawumusabye?” Umwuka Wera si isezerano ry’umuntu umwe gusa ni iry’abantu bose. Muri iki gitabo twavuzemo inzitizi zibuza umuntu kubatizwa mu Mwuka Wera, n’amabanga wakoresha ngo ubatizwe, ubuhamya n’ibyanditswe bikubiye muri iki gitabo byakusanirijwe kugira ngo bihindure ubuzima bwawe kandi bigusige mu bwiza bushya bwa Mwuka Wera.

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.


MU

“Uwishwe n’inyota nzamusukiraho amazi, nzatembesha imigezi ku butaka

bwumye, urubyaro rwawe nzarusukaho Umwuka wanjye n’abana bawe

nzabaha umugisha, bazamera Nkuko imikinga yo ku mugezi imerera mu

bwatsi.”

Icyakora muzahabwa imbaraga Umwuka Wera nabamanukira, kandi

muzaba abagabo bo kumpamya I Yerusalemu n’I Yudaya yose n’I Samariya

no kugera ku mpera y’isi” (Yes 44:3-4; Ibyak 1:8)

Cyanditswe na:

CYIZA BENJAMIN

Gikosorwa na:

VPMSP-EAC

©2020

Gikosorwa n’ikipe y’abamisiyoneri b’abapantekote biyemeje kuzamura ibitabo bya Gikiristo,

bikenewe mu murimo mu bihugu bya Afrika y’uburasirazuba (VPMSP-EAC)

1


“UKO WABATIZWA MU MWUKA WERA” By CYIZA Benjamin under

Supervision of VPMSP EAC Copyright© VPMSP EAC/CYIZA

BENJAMIN

Gicapwe bwa mbere na VPMSP EAC muri 2020

Muri

OMEGA STATIONARY

BULIISA, UGANDA

Ku burenganzira bwa VPMSP BOOK PUBLISHING TEAM

Ikorera:

KIBOGA-UGANDA

KIGALI-RWANDA

BULIISA-UGANDA

GAKUMIRO-UGANDA

KIBARE-UGANDA

Itegeko rihana umuntu wese, wandukura, ufotora cyangwa

agakoresha mu bundi buryo ibyanditse muri iki gitabo adafite

uburenganzira bw’umwanditsi.

Uretse aho byavuzwe ukundi, imirongo yose y’ibyanditswe yavuye

muri Bibiliya Yera yo muri 2001

Twifashishije ubuhamya bw’abakozi b’Imana batandukanye ngo

tunoze ibyo twanditse mu gitabo “UKO WABATIZWA MU MWUKA

WERA” amarangamirongo yose yakoreshejwe ahura nayo muri

Bibiliya Yera yo mu 2001.

Gura ibindi bitabo byacu unyuze

aha:www.payhip.com/CYIZABENJAMIN

2


IBIRIMO

IBIRIMO ............................................................................................................. 3

GUSHIMIRA ...................................................................................................... 5

ABO DUTUYE IKI GITABO ............................................................................ 6

AMAGAMBO ABANZA ................................................................................... 7

IGICE CYA I: UMWUKA WERA UWO ARI WE? ................................. 9

Umwuka Wera Ni Nde? ...................................................................................... 9

Umwuka Wera mu Isezerano rya Kera ............................................................. 10

Umwuka wera si Imbaraga ............................................................................... 12

Impano Iruta Izindi ........................................................................................... 14

IGICE CYA II: UBUTURO BW’UMWUKA WERA ................................................ 16

Muri wowe harimo ubuturo bw’Umwuka Wera ............................................... 16

Umumaro w’ Umwuka, Umubiri n’Ubugingo .................................................. 18

Imikoranire Y’umwuka Umubiri N’ubugingo ................................................... 20

IGICE CYA III: INZITIZI Z’UMWUKA WERA ........................................................ 25

Ibyaha ............................................................................................................... 25

Ubwoba ............................................................................................................. 26

Gushidikanya .................................................................................................... 27

IGICE CYA IV: TURI MU GIHE CYA MWUKA WERA .......................................... 30

Iki Nicyo Gihe Cyo Kubatizwa Mu Mwuka Wera ............................................. 30

Data yasezeranije uwo Mwuka ......................................................................... 30

Mesiya Yagombaga kuba yuzuye Umwuka Wera ............................................. 31

Inyito Z’umubatizo W’umwuka Wera Mu Byanditswe ...................................... 33

IGICE CYA V: BOSE BABATIJWE MU MWUKA WERA ....................................... 35

Ibimenyetso bigaragaza Ko Wabatijwe mu Mwuka Wera! ............................... 35

Ku Munsi Wa Pentekonte (Ibyak 2:1-4) ............................................................ 36

Kwa Koreneliyo (Ibyak 10:10-48) .................................................................... 37

Paulo muri Efeso (Ibyak 19:1-7) ...................................................................... 38

Kuki Tuvuga Mu Ndimi? ................................................................................... 40

IGICE CYA VI: UBUHAMYA BW’UMUBATIZO WA UMWUKA WERA ............... 42

Pentekote Mu Rwanda ...................................................................................... 42

Uko Michel Zigirinshuti .................................................................................... 48

Yabatijwe Mu Mwuka Wera .............................................................................. 48

3


Uko Misiyoneri Cyiza Benjamin ....................................................................... 57

Yabatijwe mu Mwuka Wera .............................................................................. 57

Uko Sue Caley wo muri Canada Yuzuye Umwuka Wera .................................. 63

Uko Kevin Winters Yabatijwe muri Mwuka Wera ............................................ 66

IGICE CYA VII: IMPANO Z’UMWUKA ................................................................ 71

Umwuka Wera amanukana n’impano ............................................................... 71

Ijambo ry’Ubwenge .......................................................................................... 72

Ijambo ryo kumenya .......................................................................................... 73

Kurobanura imyuka .......................................................................................... 74

Kwizera ............................................................................................................. 75

Gukora ibitangaza ............................................................................................ 76

Impano zo gukiza indwara ................................................................................ 77

Kuvuga mu ndimi .............................................................................................. 79

Gusobanura Indimi ........................................................................................... 79

Ubuhanuzi ......................................................................................................... 80

IGICE CYA VIII: IMBUTO Z’UMWUKA ............................................................... 81

Urukundo .......................................................................................................... 82

Ibyishimo ........................................................................................................... 82

Amahoro ............................................................................................................ 83

Kwihangana ...................................................................................................... 84

Kugira neza ....................................................................................................... 86

Ingeso nziza ....................................................................................................... 87

Gukiranuka ....................................................................................................... 88

Kugwa neza ....................................................................................................... 90

Kwirinda ........................................................................................................... 91

IBITABO BYIFASHISHIJWE ......................................................................... 97

IBARUWA Y’UMUSOMYI ............................................................................ 98

IBIJYANYE N’UMWANDITSI .................................................................... 99

4


GUSHIMIRA

Turashimira Imana yatubashishije kwandika iki gitabo.

Turashima Abantu bose bagize uruhare mu itegurwa ry’iki gitabo, ari

mu buryo bw’amasengesho n’inkunga y’amafaranga.

Turashimira Abamisiyoneri bose bagize uruhare mu kwegeranya

inkuru zose zanditse muri iki gitabo, ari abo mu Rwanda no mu

bihugu duhana imbibi ndetse n’abaturuka mu muryango

mpuzamahanga w’Abamisiyoneri IAM (International Accerelated

Missions) ku ruhare rwabo muri uyu murimo mugari wo

kongera ibitabo bishingiye ku byanditswe Byera, iwacu mu Rwanda

no mu bihugu duhana imbibi.

Turashimira abagize itsinda VPMSP EAC (Voluntary Pentecostal

Missionaries for Scriptures Progress in East Africa) ari abo mu

Rwanda no mu mahanga kubw’umuhati bakoresha ngo ibitabo

bitegurwe neza mu ndimi za kavukire zo muri Afrika y’uburasirazuba.

Turashimira Pasteur ZIGIRINSHUTI Michel na Rev. Pasteur

KARAGIRE Onesphore hamwe na Mark Virkler badusangije

ubuhamya bwabo n’inyunganizi ku Mubatizo w’Umwuka Wera.

Tubifurije umugisha w’Imana.

―Ubwanditsi, VPMSP EAC

5


ABO DUTUYE IKI GITABO

VPMSP EAC yishimiye gutura iki gitabo Abakristo bose muri rusange,

cyane cyane abasomyi ba Bibiliya n’ibindi bitabo bya Gikiristo

biyishamikiyeho.

Umufasha wanjye nkunda cyane Mushikiwabo Dinah, Abashumba bose

b’umukumbi w’Imana mu Rwanda, Uganda, Kenya n’Uburundi. Iki gitabo

kandi tugituye Pasteur ZIGIRINSHUTI Michel na Rev. Pasteur

KARAGIRE Onesphore murimo mwiza wo kugitegura.

Iki gitabo kandi tugituye abantu bagize uruhare, ku buryo buziguye

n’ubutaziguye mu itegurwa ryacyo, Imana ibahe imigisha myinshi.

─ Misiyoneri CYIZA Benjamin,

Umwanditsi mukuru

6


AMAGAMBO ABANZA

Mwene data mushiki wacu ugiye gusoma iki gitabo kivuga ku

mubatizo w’Umwuka Wera nk’umufasha Itorero ryasezeranijwe.

Turagusaba tubibwirijwe n’Umwami wacu Yesu Kristo, kugisoma

ushyira mu bikorwa kandi usenga, twiringiye impinduka mu buzima

bwawe, tuzi neza ko utazasigara Nkuko wahoze.

Turakwinginga dukomeje Kwiyuzuza n’Imana no kwizera amaserano

y’Imana. Imana niyo yaseranije iti: “Hanyuma y’ibyo nzasuka

Umwuka wanjye ku bantu bose, abahungu banyu n’abakobwa

banyu bazahanura, abakambwe banyu bazarota, n’abasore banyu

bazerekwa, ndetse n’abagaragu bajye n’abaja bajye nzabasukira ku

mwuka wanjye muri iyo minsi. (Yoweri 3:1-2) Imana ntibasha

kwivuguruza kucyo yavuze, Yesu nawe yaravuze ati: “Ninde

umwana yasaba ifi akamuheza inzoka cyangwa yamusaba

umutsima kamuheza ibuye, ko muzi guha abana banyu ibyiza muri

babi mbese Data wo mu ijuru azabura ate guha Umwuka Wera

abawumusabye?”

Umwuka Wera si isezerano ry’umuntu umwe gusa ni iry’abantu bose.

Wakwibaza uti: “None ni ukubera iki abantu bose batuzuye Umwuka

Wera mu gihe cya none? Mbese ni Imana yivuguruje, oya ahubwo

hariho impamvu nyamukuru zituma abantu batawubatizwamo.

Icya mbere ni ukutamenya byinshi kuri we, guhirimbanira kumushaka

ariko batamuzi, batazi imikorere ye, icya kabiri ni ukumara igihe

kinini twitaye kubyo mu buzima bwacu bwa burimunsi, tukagira igihe

gito cyo kuba imbere y’Imana kandi nacyo cyikaba cyuzuye

ubwikunde mu byo buri wese aba asaba. Icya gatatu ni imyizerere

itemera imirimo ye mu minsi ya none, ifata Mwuka Wera

nk’amateka, ikabyigisha. Icya kane ni ubwoba no gushidikanya.

7


Ndahamya neza ko iyo umuntu aje kuri Kristo afite inyota ya Mwuka

Wera, Ntiyabura kumuhabwa. Nyamara ariko abantu benshi

batekereza ko hariho abo byajyenewe, nubwo Imana ivuga iti:

“Nzasuka Umwuka wanjye ku bantu bose mu gihe abari bateraniye

I Yerusaremu babazaga Petero icyo bakora nyuma yo gutsindwa

n’Ijambo ry’Imana yasubije atazuyaje ati: “Nimwihane umuntu

wese muri mwe abatizwe mu izina ry’umwami Yesu Kristo, ngo

mubone kubarirwa ibyaha byanyu kandi namwe muzahabwe iyi

mpano y’Umwuka Wera.(Ibyak 2:28)” kubana n’ibyaha niyo

mbogamizi ya mbere ibuza umuntu kubatizwa mu Mwuka wera, iya

kabiri ni ukutamumenya, naho iya gatatu ni ukumva hari abantu

byagenewe wowe utarimo, no kutizera isezerano ry’Imana.

Muri iki gitabo tuzabivugaho mu buryo burambuye. Muri iyi minsi

igoye kandi itorero rikennye mu Mwuka, iki gitabo kizagufasha

gukuraho izi nkuta zose zabuza Umwuka Wera kumanukira Itorero!

Twiringiye ko Imana se w’Umwami wacu Yesu Kristo

izagucunshumuraho uwo Mwuka mu gihe uzaba usoma iki gitabo ngo

usohoze umuhamagaro wawe!

8


IGICE CYA I:

UMWUKA WERA UWO ARI WE?

Umwuka Wera Ni Nde?

I

mvugo Umwuka, cyangwa Umwuka w’Imana, cyangwa

Umwuka Wera, tuyisanga mu bitabo byinshi bya Bibiliya. Mu

Isezerano rya Kera, ijambo ry'igiheburayo ryakoreshejwe mu

buryo bumwe ku bw'Umwuka nko kuvuga Umwuka w'Imana ni ,

rūaḥ risobanura "umwuka," cyangwa "umuyaga." Inshinga y'ijambo

ni , rūaḥ, cyangwa י , r aḥ isobanura "guhumeka," "guhuha

Ijambo buri gihe rikoreshwa mu Isezerano Rishya ryerekeye Umwuka

ni izina ry'ikigiriki πνεῦμα, pneúma, Mu Isezerano Rishya

dusangamo imvugo, "Umwuka w'Imana," "Umwuka wa Nyagasani,"

"Umwuka wa Data," "Umwuka wa Yesu," "wa Kristo." Ijambo

Umwuka mu kigereki rikomoka ku nshinga πνέω, pnéō, "guhumeka,"

"guhuha." Ijambo rihuye naryo mu kilatini Ni “spiritus”, risobanura

"umwuka."

9


Umwuka Wera mu Isezerano rya Kera

Tumaze kubona akamaro k’ijambo ubwaryo. Duhereye ku

busobanuro bwibanze bw’ijambo ariryo "umuyaga", nkuko ryerekeza

kuri Kamere, havuka igitekerezo cyo guhumeka mu muntu hanyuma

ugahumeka, umuyaga cyangwa

Umwuka w’Imana. Ntabwo dufite

uburyo bwo gukurikirana neza uburyo

ibitekerezo byabanditsi ba Bibiliya

byahujije ubusobanuro busanzwe

bw’ijambo “Umwuka Wera”. Hafi

ibyanditswe byose isezerano rya Kera

byose bigaragaza umurimo wa Mwuka

Wera kandi ntago bigoye kwiyumvisha

uburyo ibisobanuro byumwimerere byagutse buhoro buhoro biba

binini kandi binini cyane. Mu isezerano rya kera Umwuka yazaga ku

bantu ngo ngo basohoze inshingano bahawe n’Imana, nyuma

akagenda. Mu byanditswe bikurikira kandi Ijambo Umwuka

ryifashishijwe mu buryo bukurikira (1) Ihame ry'ubuzima ubwaryo;

Umwuka muri ubwo buryo werekanye urwego rw’ubuzima:

"Umwuka wanjye uraheze, iminsi yanjye irashize" (Yobu 17: 1;

nanone mu Abacamanza 15:19; 1 Samweli 30:12); (2) ibyiyumvo

by’abantu by’ubwoko butandukanye, nk’uburakari (Abacamanza 8:

3; Imigani 29:11), kwifuza (Yesaya 26: 9), ubutwari (Yozuwe 2:11);

(3) ubwenge (Kuva 28: 3; Yesaya 29:24); (4) imyitwarire rusange

(Zaburi 34:18; 5l 17; Imigani 14:29; Imigani 16:18; Imigani 29:23).

Nta gushidikanya ko abanditsi ba Bibiliya batekerezaga umuntu

nkuko yaremwe mu ishusho y'Imana agahumekerwamo Umwuka

w’Imana (Itangiriro 1:27), kandi byari byoroshye kuri bo gutekereza

ko Imana imeze nk'umuntu. Biratangaje kubona ubumenyi bwabo ku

byerekeye umuntu butaragiye kure ya Kamere y’umuntu uhereye mu

irema. Ariko wasangaga na none bafite imyumvire yo mu mwuka

10


cyane ku Mana ugereranije n'iy'amahanga yari abakikije. Ariko

kubera ko umwuka w’abantu wari igice kitagaragara cy’umuntu,

kandi nkuko byagaragazaga imbaraga, ubuzima bwe n’imbaraga ze,

byari byoroshye kwimurira Imana mu bitekerezo mu buryo bwo

guhagararira ibikorwa byayo by’ingufu kandi byihuta ku bantu na

Kamere. Umwuka w'Imana rero, yabanje kugaragara nk’imbaraga

z’Imana zikorera mu muntu imbere ibiyihesha icyubahiro. Yesaya

yarahanuye ati : “Kandi rero Abanyegiputa si Imana ni abantu

gusa, n’amafarashi yabo si Umwuka ni inyama gusa, Maze ubwo

Uwiteka azarambura ukuboko utabaye azasitara , kandi utabawe

azagwa nuko bose bazashirira hamwe.” Yes 31: 3; gereranya na

(A.B Davidson, mu gitabo Tewolojiya yo mu Isezerano rya Kera,

117-18), bitandukanye n'intege nke z'umubiri.

Umwuka Wera niwe ushobora kuba atazwi cyane mu butatu, hariho

ubutamenya bwinshi yewe no mu itorero. Umwuka Wera ni uwa

gatatu mu butatu ni Imana, angana n’Imana Data, Imana Mwana,

akwiye kubahwa mu buryo bwose bikorerwa abandi baperisona

bagize ubutatu. Tubishyizeho umwete twamumenya nkunko tuzi

abandi babiri bo mu butatu. Bibiliya ihamya ko ari Imana “Ananiya

ni iki gitumye Satani yuzuza umutima wawe kubeshya Umwuka

Wera……Si abantu ubeshye ahubwo IMANA niyo ubeshye.”(Ibyak

5:3, 4) Umwuka wera afite ibimuranga biranga Imana gusa: Ahoraho

iteka (Heb 9:14) Abera hose icyarimwe (Zab 139:7-10) Amenya

byose (1 Kor 2:10, 11) Ashobora byose (Luka 1:35) Ibyanditswe

bimugaragaza mu buryo bungana na Data n’Umwana “Mubabatiza

mu izina rya Data wa Twese n’Umwana n’Umwuka Wera” (Mat

28:19) “Ubuntu bw’Umwami wacu Yesu Kristo n’urukundo

rw’Imana no kubana N’Umwuka wera bibane namwe mwese.” (2 Kor

13:14) Bibiliya ivuga byinshi ku Mwuka Wera ndetse mu isezerano

rishya uretse urwandiko rwa kabiri n’urwa gatatu rwa Yohana naho

ibindi bitabo byose bivuga ku murimo w’Umwuka Wera.

11


Umwuka wera si Imbaraga

Abakristo benshi bumva ko Umwuka Wera ari imbaraga, ahari

zimeze nk’amashanyarazi, bashobora kuzimya cyangwa gucana ku

bushake, hafi yaho wabwira umuntu uti: “Uzura Umwuka Wera

nkuko wawuzuye mu masengesho asoza ukwezi?” iki ni ikinyoma.

Umwuka Wera ni Imana ifite imbaraga, n’ubushobozi buhambaye,

izo mbaraga zigaragarira mu mibereho y’abizera ariko arenze cyane

izo mbaraga akwiye kubahwa, ni Imana ubwayo muri twebwe

imbere. Amagambo yose amuvuga mu byanditswe agaragaza ko Atari

imbaraga ahubwo atanga imbaraga. Bavuga Imbaraga z’Umwuka

Wera, impano z’Umwuka Wera, imbuto z’Umwuka Wera. Iyi

nyuguti twatsindagiye iragaragaza ko ari imbaraga, impano, n’imbuto

bitangwa na Mwuka Wera ariko sibyo Mwuka Wera. Ka turebe

urundi rugero Abisiraheli bageze mu gihugu cy’amata n’ubuki,

nubwo iki gihugu gifite amata n’ubuki ariko gifite n’ibindi byinshi.

Umwuka Wera ni Imana afite imbaraga nyinshi, ni Imana mu

Mwuka. Tubona Imana Data mu isi ikora umurimo guhera mu gitabo

cy’itangiriro iyoboye ibikorwa, nyamara Tubona Imana Mwana mu

gihe cy’ubutumwa bwiza nayo ikora umurimo, nyuma Isezeranya

Umwuka Wera yunga mury’Imana Data, kandi mu minsi y’imperuka

tubona uwo Mwuka asukwa ku itorero. Igitangaje mu mikoranire

y’ubutatu ni uko bafashanya, bari bahari bose mu irema,(Itang 1:26)

bamanukanye kureba umudugudu w’I Babeli,(Itang 11:7) bari kumwe

mu mubatizo wa Mwana. Ubwo Yesu yabatizwaga Umwuka Wera

yari mu ishusho y’Inuma, Yesu yari mu ruzi rwa Yorudani kandi Data

yavugiye mu ijuru. Baracyakorana no mu gihe cya none, iyo wuzuye

Umwuka Wera uba winjiye muri uyu muryango w’Ubumana, uba

ugeze ahantu heza haruta ahandi, no mushyikirano uruta iyindi yose

yabayeho. Ubasha kumenya amakuru yo mu ijuru kandi ku gihe,

usukwaho impano z’uburyo bwinshi kandi ushira amanga, ikiruta

ibindi wuzura umunezero.

12


Umwuka Wera, muri Bibiliya z’icyongereza bakoresha ruhamwa

nk’ivuga ku muntu, (He) afite ibimuranga bihura n’Ibyabantu kuko

afite ubwenge aratekereza kandi agafata umwanzuro, ashobora

kumva, guhumurirwa n’ibindi: Ni Umuhoza (Ibyak 9:31) aratekereza

(Rom 8:6) Aravuga (Ibyak 13:2) Arasenga (Rom 8:26) Arigisha (Yoh

14:26) Asohoza ubushake bwe (1 Kor 12:11) Ashobora kukubuza

ikintu (Ibyak 16:6) Akora ibitangaza (Ibyak 19:6) Umwuka Wera si

ikintu. Ahanini abantu bizera Umwuka Wera nk’imbaraga gusa

babikura ku mazina agaragaza umurimo we: umuyaga, imvura,

amavuta, umuriro n’ayandi. Aya ni amazina agaragaza imirimo ye

ariko we arenze imirimo akora.

Umwuka mu bijyanye n'ubumana

Twibaze cyane k’Umwuka w'Imana ugereranije n'Imana ubwayo mu

Isezerano rya Kera. Hano harimo ingingo nyinshi zigomba

kwitonderwa. Iya mbere ni uko nta kigaragaza ko Umwuka w'Imana

yari ikintu gifatika cyangwa cyaturutse ku Mana. Igitekerezo

cy'abanditsi ba Bibiliya hafi ya cyose ni ingirakamaro aho

gukekeranya. Ntabwo batekereje kuri kamere y'Imana. Nubwo

bimeze bityo ariko, bagumanye itandukaniro rigaragara hagati

y’Umwuka n’umubiri cyangwa ubundi buryo bw’ibintu. Na none

twitegereza mu Isezerano rya Kera haba kwerekana Imana n'Umwuka

w'Imana, ndetse no gutandukanya neza hagati y’Umwuka Wera ni

Imana ubwayo, Niba twizera Imana mu butatu ni ngenzi ko tumenya

ko Umwuka Wera ari Imana ku buryo budasubirwaho. Yari ahari mu

irema, ukibumbura Bibiliya yawe ku murongo wa mbere uhita ubona

Umurimo w’Umwuka Wera: “Mbere na mbere Imana yaremye isi

n’ijuru. Isi yari itagira ishusho kandi yarimo ubusa busa,

Umwijima wari hejuru y’imuhengeri, maze Umwuka Wera

yagendagendaga hejuru y’amazi” (Itang 1:1-2) mu irema Imana

13


Data, Imana Mwana n’Imana Mwuka Wera, bahurije hamwe

umurimo w’irema, Umwuka Wera abasha kukuremamo umuntu

mushya, akakuremamo umutima mushya, mu gihe Ezekiyeli yari mu

bunyage I Babuloni, Uwiteka yamuhishuriye icyo yari buzakore ngo

abantu bamukorere bataryarya “Nzabaha Umutima mushya,

mbashyiremo Umwuka mushya, nzabakuramo umutima ukomeye

nk’ibuye, mbashyiremo umutima woroshye. Kandi nzabashyiramo

umwuka wanjye ntume mugendera mu mateka yanjye, mugakomeza

n’amategeko yanjye mukayasohoza.

IMPANO IRUTA IZINDI

Wari wahabwa impano wayipfundura ugasanga ni ikintu

cy’agatangaza wamaze imyaka n’imyaka urundarunda amafaranga

ngo ukigereho? Wumva umeze

Ute! Ushobora kubura uko wifata,

ushobora kujya umwenyura

cyangwa ukanjya wisetsa ubusa uko

ukubise agatima kuri ya mpano

wahawe. Muri icyo

gihe utekereza ku

rukundo uwakugeneye iyo

mpano agufitiye, maze ukuzura

ibinezaneza ku mutima. Umwuka Wera ni impano idasanzwe Data wa

twese yasezeranije abizera bose, yavuze ko mu minsi y’imperuka

azasuka Umwuka Wera ku bantu bose. Dukurikije iryo jambo iminsi

y’imperuka yatangiye kuri Pentekote ya mbere, ku munsi wa

makumyabiri n’icyenda w’ukwezi kwa gatanu muri 30 N.K, Ubwo

abigishwa n’abandi bizera 108 basohorezwaga iryo sezerano. Mbega

impinduka zabaye mu murimo wo kwamamaza ubutumwa bwiza!

Mbega imirimo mbega ibitangaza! Mbega guhamya bashize amanga,

mbega urukundo rukomeye! Umwuka Wera niwo mufasha itorero

14


rikeneye ngo rihagarare mu mwanya ukwiye. Ariko ikibabaje ni uko

abantu batamuzi, kandi batamubatijwemo bakora umurimo w’Imana

bavunika, gukizwa kubabereye umuruho mu gihe, bagakwiye

kubohoka, baruhiye aho bagakwiriye kuruhukira. Umwuka ni Imana

mu mitima y’Abizera. Byamfashe igihe kugirango numvishe

abakristo benshi ko Umwuka Wera Atari imbaraga ahubwo ari Imana

ubwayo, Igihe usenga usaba Umwuka Wera, ni nkaho wakavuze uti:

“Mana ururuka uture muri njyewe imbere, unyuzure, imbaraga zanjye

zibure haboneke izawe gusa, mbe mfuye abe ari weho ubaho muri

njye” uba uhisemo kubaho ubuzima bwuzuye kamere y’Imana, uba

uhisemo kubona ibintu mu buryo Imana ibibona, kandi uba uhisemo

kumvira Imana ituye muri wowe. Imana ntiyashimye gutanga

Umwuka Wera nk’umubatizo wa Yohana, ahubwo yashimye ko

Kristo ubwe aba umubatiza w’uwo Mwuka w’Imana. Uwo Mwuka

niwo urehereza abanyabyaha ku gakiza, Bakakira Umwami Yesu,

hanyuma akaba mu buzima bw’abizera ngo abayobore mu kuri kose.

Nyamara aba akora inshingano nkeya mu mibereho y’umwizera,

Yesu akiri mu isi yahumekeye Umwuka mu bigishwa be, mbere yo

kujya mu murimo, nyamara ntibari bagasukiwe Umwuka Wera

ubwabo, Uyu Mwuka Wera afasha abizera mu buzima bwabo niwo

twita Umwuka Wera muyobozi. Mu kubatizwa n’Umwuka Wera,

Umwizera aruzuzwa akakira Umwuka Wera mu buryo busendereye

imibereho ye, kandi agahabwa impano yo kumugaragazaho uwo

Mwuka. Imana iragukunda Pawulo yanditse ko ubwo itimanye

Umwana wayo ikamutanga k’ubwawe, itazabura kumuguhana

n’ibindi byose. Nyuma y’impano y’agakiza abizera bahawe rimwe

wagenewe iyindi mpano ni impano y’Umwuka Wera, uzatura muri

wowe iteka nibwo buryo busohoza izina rya Kristo “Imana iri kumwe

natwe!”

15


IGICE CYA II:

UBUTURO BW’UMWUKA WERA

Muri wowe harimo ubuturo bw’Umwuka Wera

Umwuka Wera, akeneye gutura

muri wowe, nubwo wiganyira,

kandi wiyiziho intege nke, nubwo

uvuga ko udashoboye uri umuntu

w’igiciro mu maso y’Imana.

Nawe yakugeneye impano

idasanzwe ni Imana muri wowe

imbere! Nyamara ariko akeneye

ko utunganya ubuturo bwe! Wari

uziko waremwe mu buryo butuma

ubasha kuvugana n’Imana muri

wowe. Imbere muri wowe

harimo igice cyagenewe Ubuzima bw’Umwuka. Umuntu agizwe

n’ibice bitatu: Umwuka, Umubiri n’Ubugingo. Intumwa Pawulo yari

asobanukiwe ibi Dore uko yaherutse kubwira abakristo bo mu itorero

ry’I Tesalonika: “Imana y’amahoro ibeze rwose, kandi mwebwe

ubwanyu, n’umwuka wanyu n’ubugingo n’umubiri byose

birarindwe bitazabaho umugayo ubwo Umwami wacu Yesu Kristo

azaza.” (1 Tes 5:23) ubwo Imana yaremaga umuntu muri Edeni

yamuhumekeyemo umwuka w’ubugingo umuntu aba ubugingo

buzima. (Itang 2:7) Umwuka ni igice kiri muri wowe cyagenewe

gusabana n’Imana y’Umwuka. Icyo gice uvuka gitunganijwe kidafite

16


uwo kugituramo, uretse ijwi ry’umutimanama, iri ni ijwi rikwereka

icyiza n’ikibi naho waba utarakijijwe rwose. Ndetse mu minsi

y’imperuka abanyabyaha babayeho mbere y’ubutumwa n’amategeko

bazatsindwa n’ijwi ry’Imana mu mitimanama yabo. Iki gice iyo

umuntu ahisemo inzira ya gipagani gifatwa na Satani kuko nawe ari

ikiremwa cy’umwuka. Abapfumu abarozi abacuraguzi, abacwezi

n’abarangi baba barageneye iki cyumba uwo mwami w’Umwijima,

muri iki cyumba niho hakirirwa amayerekwa, inzozi, ubuhanuzi,

amandiko, ijambo ry’ubwenge, ijambo ryo kumenya n’izindi mpano

zose z’Imana. Ntibitangaje ko abapfumu batanga indagu nzima,

cyangwa abarangi bavuga ibizaba, biterwa n’uwicaye ku ntebe mu

cyumba cy’Umwuka cyo mu mitima yabo.

Igice cy’Umwuka kiduhuza n’Imana y’Umwuka, ubugingo bwiyitaho

ubwabwo naho umubiri wita kandi ugakorera mu isi, kugirango

umuntu abe abayeho neza ni uko buri gice cyose gikorana n’ikindi

mu buryo bukwiye, ni ukuvuga ko buri gice gifite umumaro wacyo

mu mibereho myiza ya buri muntu. Bamwe mu banyeshuri ba

Bibiliya bizera ko nta tandukaniro riri hagati y’Umwuka n’ubugingo

ngo byose bigize igice kitagaragara cy’umuntu. Mu byukuri mu

byanditswe bimwe usanga babifata nk’igice kimwe muri rusange,

ariko ahandi ugasanga bitandukanye. Umwanditsi w’abaheburayo

yabonye iryo tandukaniro ubwo yandikaga ati: “Kuko ijambo

ry’Imana ari rizima, rifite imbaraga kandi rikagira ubugi buruta

ubw’inkota zose, rigahinguranya ndetse kugeza ubwo rigabanya

ubugingo n’umwuka, rikagabanya ingingo n’umusokoro kandi

rikabangukira kumenya ibyo umutima wibwira ukagambirira.” (Heb

4:12) Intumwa Pawulo nawe yatandukanije aya magambo yombi mu

rwandiko rwa mbere yandikiye Abakorinto “Ariko umuntu wa kamere

ntiyemera iby’Umwuka w’Imana kuko ari ubupfu kuriwe, akaba

atabasha kubimenya kuko bisobanurwa mu buryo bw’Umwuka.” (1

Kor 2:14, 15) Ahari reka twongere turebe uko aya magambo

17


asobanurwa mu ndimi z’Umwimerere, ijambo “Umwuka” mu kigiriki

ni “Pinema” bisobanura guhumeka, ya ndwara y’ibihaha yitwa

Pinemoriya ifata inkomoko kuri iri jambo. Ijambo “Ubugingo” mu

kigiriki ni “psuche”, aha niho hakomoka ijambo psychology

ubumenyi bwiga ku bijyanye ubugingo. Ijambo “umubiri” mu kigiriki

ni “Soma” bityo ijambo Psychosomatic, ni ijambo ry’inyunge

risobanura Umubiri n’ubugingo.

Umumaro w’ Umwuka, Umubiri n’Ubugingo

Umumaro w’ Umwuka

Umwuka: Ni igice cy’umuntu cyaremewe ubusabane n’Imana

y’Umwuka, iyo umuntu atarakizwa kiba gisinziriye, cyangwa gipfuye

gihemburwa n’Umwuka w’Imana mu gihe cyo kwakira agakiza,

cyuzura imbaraga mu gihe umuntu abatijwe mu Mwuka Wera.

Umumaro w’igice cy’Umwuka kiri mu muntu ni uyu: Kwakira

amahishurirwa avuye ku Mana, Adufasha mu gusenga nkuko

bikwiriye, Adufasha gusabana n’Imana, Kuramya Imana, Guhamya

mu isi y’ibyaha, Kurobanura imyuka cyangwa ikiza n’ikibi,

Adushoboza gusabana n’Imana, Kurwana intambara z’umwuka, icyo

gice nicyo kicaro cy’imbuto n’impano z’Umwuka.

Umumaro w’Ubugingo

Ubugingo: Ni igice cy’umuntu kigizwe n’imitekerereze, ubwenge,

uko abona ibintu, mbese niwe ubwe. Iki gice nicyo kibika ubumenyi

bwose bwigwa mu mashuri. Hamwe na hamwe mu byanditswe

Bibiriya icyita umutima, “Umutima w’umuntu urusha ibintu byose

gushukana, Murinde imitima yanyu itagwa mu moshya. Hariho

umumaro w’iki gice mwinshi ariko uw’ingenzi ni uyu: Ububiko

bw’ubwenge no kwibuka, ububiko bw’amatsiko ya muntu no

kuvumbura, igice gifasha umuntu kumva ibintu no kubisobanukirwa,

Gutekereza, cyakira Amakuru avuye ku Mwuka no ku mubiri,

18


gishyiraho igenamigambi, gituma umuntu yumva akunze ikintu

cyangwa acyanze, ni nacyo gituma umuntu afata umwanzuro.

Umumaro w’umubiri

Umubiri: Ni igice cy’umuntu kigaragara inyuma, mbere yuko

umuntu akumenya azabanza kubona umubiri, niwo uhura n’isi, kandi

niwo ugerwaho n’ingaruka zose z’ibyaha mu buryo bugaragara, niwo

ubonekaho uburwayi dufite, mu bugingo cyangwa mu mwuka. Niwo

uhanwa ugafungwa imyaka za mirongo iyo umuntu akoze icyaha

gihanwa n’amategeko y’isi, kandi burya imigambi yose iba yakorewe

mu bice bitagaragara. Ibihishwe byo muri wowe imbere bizagaragara

ku mubiri wawe, mbese dutekereje mu buryo buhuje n’ubwenge Uko

tukubona wambara, ugenda, uvuga, urakara, udakurwa ku ijambo,

ukunda gusenga cyangwa utabikozwa, ni umusaruro uva mu mwuka

n’ubugingo bwawe. Hariho abakristo bashaka kwitandukanya nuko

bagaragara inyuma bakabisobanura cyane, bati: “Nubwo ubona

ngenda ntya, ariko ubundi ndi uyu mu mutima, Imyenda migufi

inyambika ubusa ubona iri inyuma gusa, mu mutima haratunganye

pe, burya ubona mvuga nabi siko nteye na mba.

Nta kintu na kimwe uzakora ngo wemeze abantu ibirenze ibyo

bakubonaho inyuma, mbese imbuto z’igiti ziboneka imbere mu giti

cyangwa ni inyuma? Ntekereza ko biterwa n’ubujiji ku mikoranire

y’umwuka umubiri n’ubugingo abakristo bamwe bafite, cyangwa

kwiyobagiza guterwa ahanini no gukunda isi kwinjizwa runono

n’irari. Mbese usanze abana bawe bareba Filimi z’urukozasoni maze

bakakwemeza ko byatewe na DVD Player (Akuma gasoma

amashusho) ubwayo, ko bo bari bashyizemo CD iriho filime ya Yesu,

babasha kukwemeza icyo kinyoma? Oya ntibyashoboka umuntu wese

aziko icyo washyize muri DVD aricyo ubona kuri ekara ya Televiziyo

yawe. Uko rero niko ibiba mu mitima yacu bigaragara ku mibiri yacu.

Ubu noneho wakumva neza impamvu Pawulo yashakaga ko ibyo bice

19


byose bitagibwaho umugayo namba. “Imana y’amahoro ibeze rwose,

kandi mwebwe ubwanyu, n’umwuka wanyu n’ubugingo n’umubiri

byose birarindwe bitazabaho umugayo ubwo Umwami wacu Yesu

Kristo azaza.” (1 Tes 5:23)

Muri make twavuga yuko umubiri ari igice cyakira amakuru avuye

mu isi binyuze mu byumviro byawo: kureba, Kumva, kuryoherwa,

guhumurirwa no gukorakora. Umubiri kandi ni igice gishyira mu

bikorwa imyanzuro y’Umwuka, cyangwa y’ubugingo (Ubwenge,

umutima) icya gatatu umubiri niwo udufasha gusabana n’isi, no

gukora umurimo w’Imana mu buryo busaba imbaraga.

IMIKORANIRE Y’UMWUKA UMUBIRI N’UBUGINGO

Ubugingo n’umubiri

Nkuko twamaze kubibona umubiri wakira

amakuru binyuze mu byumviro bya muntu,

ibyo turebesha amaso yacu, ibyo twumvisha

amatwi yacu, ibyo duhumurirwa n’amazuru

yacu, n’ibyo dukabakabye n’amaboko yacu,

ibyo twumvise uburyohe cyangwa ububihe

bwabyo dukoresheje indimi zacu. Ayo

makuru yose ahitira mu bugingo (Umutima,

ibitekerezo n’ubwenge) bukabijora cyangwa

bukabishima. Aha niho hava ubushake no

kwifuza kose. Ubwo Dawidi yabonaga muka Uliya yiyuhagira,

akamwifuza umubiri wagize uruhare mu kuzana amakuru (Reception)

ubugingo buramwifuza (Perception) ubugingo bufata umwanzuro wo

kuryamana nawe (will, decision) umubiri ubishyira mu bikorwa

(implementation). Eva nawe yakiye amakuru ko imbuto z’igiti Imana

yababujije ari nziza, kandi ko zagombaga gutuma bamera nk’Imana,

Ubugingo bwe burabyakira burabyemeza butegeka umubiri gushyira

mu bikorwa, acumura atyo. Uku niko icyiza n’ikibi gikorekera mu

20


mutima w’umuntu, ariko dukwiye kunesha ibyaha muri twe, ushobora

kuvuga ko utabishoboye, ariko Imana yavuze ko ubishoboye, dore

uko yabwiye Gahini imuburira kutagwa mu cyaha: “Nukora ibyiza

ntuzemerwa? Ariko nudakora ibyiza, ibyaha byitugatugira ku rugi,

kandi ni wowe byifuza ariko ukwiriye kubitegeka” (Itang 4:7) iri

jambo ngo ariko ukwiriye kubitegeka, ryavuzwe n’Imana ubwayo,

rigaragaza ububasha umuntu afite bwo guhitamo ikiza akanga ikibi

cyose. Ikindi nuko nubwo dutuye muri kamere Paulo avuga ko

yaguriwe gutegekwa n’ibyaha dufite kunesha guturuka kuri Kristo

Yesu Umwami n’Umucunguzi wacu.

Umwuka n’ubugingo

Iyo umuntu atarakira Agakiza, igice cy’umwuka cye kiba kiri mu

rujijo, nubwo ikiza n’ikibi byashyizwe mu bugingo bw’umuntu ariko

uyu mukene we yihitiramo ikibi, aba

acanganyukiwe atazi uko yabaho, sinaba

mbeshye mvuze ko aba atazi indyo n’imoso

mu Mwuka, ntaba yari yakavutse mu

mwuka, ndetse aba atariho Yesaya yavuze

ku bantu bameze nk’uwo “Bazabona

ishyano abita ikibi icyiza n’icyiza bakacyita

ikibi, umwijima bawushyira mu kimbo

cy’umucyo, n’umucyo bakawushyira mu

kimbo cy’umwijima, ibisharira babishyira

mu kimbo cy’ibiryohereye, n’ibiryohereye

bakabishyira mu kimbo cy’ibisharira. (Yes 5:20) igihe uyu muntu

yakiriye agakiza, icyumba cy’umwuka cyakira umucyo, ubuyobozi,

ubufasha n’amahoro y’ubugingo. Uyu niwo Mwuka Wera abakristo

benshi bita: “Mwuka muyobozi” bashaka kumutandukanya

n’Umubatizo w’Umwuka Wera. Iyo umuntu amaze kubatizwa mu

21


Mwuka Wera iki gice cy’umwuka cye cyakira imbaraga zose

zikenewe kugira ngo abeho ubuzima bushya kandi bunesha ibyaha

muri Kristo.

Iki gice nicyo cyakira amakuru y’ijuru kiyamenyekanisha mu

bugingo maze, ubugingo bugafata umwanzuro wo gutunganira Imana,

bugasaba umubiri kubishyira mu bikorwa ibi na none mu mvugo

imenyerewe byitwa “Kumvira Umwuka” hari ubwo ayo makuru

avuye mu gice cy’Umwuka agera mu bwenge bwamunzwe no

gukunda iby’isi n’ubwibone yewe no kutavirira ibyaha kimwe no

kwiyobagiza maze ubwenge, bukanga ibyo Umwuka abwigisha,

bugatagegeka umubiri ibitandukanye, ibi nibyo byitwa “Kutumvira

Umwuka” Ibi biterwa ahanini n’ubukene bw’ijambo ry’Imana,

bibiliya idusaba gushingira ibyemezo byacu ku Byanditswe, nashima

ko Umuntu yabatizwa mu Mwuka Wera, ariko na none byaba

agahebuzo yuzuye n’Ijambo ry’Imana.

Hari ikorasi abakristo bakunda kubyina, bavuga ngo: “Mumvugire

ngo Imana” abandi bagasubiza icyarimwe ngo: “Imana” Mu duce

tumwe baravuga ngo: “Humeka ngo Imana” bagasubiza nka mbere.

Imikoranire myiza y’ubugingo n’Umwuka isa n’igikorwa cyo

guhumeka, winjiza ibyanditswe byera mu bugingo bugasohoramo

icyaha n’igisa nacyo maze Umwuka n’ubugingo bikarindwa,

n’umubiri nawo.

Mu gihe cyashize abakristo bajyaga bansaba kubasengera

kubw’inzozi mbi ndetse no muri iyi minsi nuko. Rimwe na rimwe

ababo bapfuye barabateraga, hari nubwo bababona bakabavugisha;

bakabategeka ibyo gukora n’ibyo batunganya, bakababuza amahoro

rwose. Nyuma y’igihe mbisengera nahishuriwe yuko nta kindi

gisubizo uretse gusukura ubuturo bw’Umwuka, ukamusaba

guturamo. Uburangare no kutita ku cyumba cyagenewe Mwuka Wera

muri wowe ni inyungu kuri Satani ushaka kugikoresha mu nyungu

22


z’ubwami bw’Umwijima. Ikindi kandi ni igihombo gikomeye ku

buzima bwawe nk’umukristo, uzabaho ubuzima bwuzuye intege nke,

budakunda amasengesho, bugwa mu byaha hato na hato, bwikunda,

bwuzuye ubugugu ku by’ubutunzi, budakunda Imana kandi budafite

ibyiringiro bihoraho by’ibizaza n’amasezerano y’Imana. Uzajya

ubona uterana n’abandi, usengane nabo uririmbe uhimbaze, ariko

urare mu nzozi mbi, kandi ubure impinduka zikomeye mu buzima

bwawe bw’Umwuka. Abantu babayeho ubu buzima bageraho

bakabura inyungu z’agakiza mu buzima bwabo maze bagahitamo

gusubira inyuma.

Iyo Umuntu yabatijwe mu Mwuka Wera, iki cyumba kiba ari

n’irembo ry’ijuru, aha niho amakuru yose y’ijuru amanuka avuye, iki

gice kiba kirinzwe cyane kandi gifite ubudahangarwa bw’Ubumana.

Iki gice cy’Umwuka nicyo cyakoreshejwe ubwo Pawulo yajyanwaga

gusura ijuru rya gatatu, ahamya ko yabonye ibitabonwa ni nacyo

cyumba cyerekewemo Yohana ibyo mu gitabo cy’ibyahishuwe. Igihe

kimwe nanjye ubwanjye narazamutse ngera ku bicu ndi mu Mwuka,

nari kumwe na marayika iburyo bwanjye ariwe wanzamuye kugera

aho numvise n’amatwi yanjye Imana ivugana na njye hejuru mu

kirere mu bicu byera byari imbere yanjye nka metero imwe. Izi

nshuro nyinshi nagiye nguruka mu iyerekwa nkagera Kure, nkareba

ibyo Imana yashakaga ko mbona kandi nkumva ibyo yabaga ishimye

ko numva. Nibwira ko uwo murimo wose ukorerwa muri icyo

cyumba, ari nacyo gice cy’Umwuka natangiye mvuga mu bika

byabanje. None niba usengera Umwuka Wera ariko ukaba ubana

n’ibyaha utihannye ngo uzibukire, usambana, uroga, ubeshya, ufite

inzika mu mutima, ugira ishyari n’urwango, ndakubwiza ukuri kose

ko utazigera ubatizwa mu Mwuka wera rwose. Ubuzima bwa gikiristo

buvanze n’ibyaha ni ikizira mu maso y’Imana, Ndetse Kristo ubwe

yaherutse kwihaniza abakristo nk’abo mu itorero ry’I Lawodekiya

avuga ati: “Nzi imirimo yawe yuko udakonje kandi ntubire, Iyaba

23


wari ukonje cyangwa wari ubize, Nuko rero kuko uri akazuyazi

ngiye kukuruka” (Ibyah 3:15-16) iyo uri muri iki kiciro uba ugifite

ibyo gutunganya. Uba ukwiye kwiyuzuza nawe, kwatura no

kuzibukira ibyaha byawe, nyuma ukabona gusengera Umwuka Wera,

kuko uwavuganye n’ab’I Lawodekiya ayo magambo niwe Mubatiza

w’Umwuka Wera, bityo rero mu gihe usengana ibyaha bigeretse ku

bindi ni nko kumuhamagara ngo aguhane, cyangwa ace ishami ryo ku

muzabibu ritera imbuto.

24


IGICE CYA III:

INZITIZI Z’UMWUKA WERA

IBYAHA

Mu gihe cyose ushaka kubatizwa mu Mwuka Wera no gukomeza

kuzuzwa Ni ngombwa kwihana ibyaha byo mu buzima bwawe bwa

buri munsi, ibyaha byo mu ngo zacu, ibyaha byatuboshye bibasha

kutwiziringiraho

vuba, ibyaha byo

mu kazi kacu ka

buri munsi. Ariko

wite ku byaha uziko utihannye,

iyereke Imana uko

uri nibwo buryo

butumwa Imana yita ku bukene

bwawe bwo mu

buryo

bw’Umwuka. Ni ingenzi cyane

cyane ku bantu

bafite ingo ko bita

ku byaha byo ngo zabo kandi

bagasabana imbabazi, aho

bibaye ngombwa. Ndetse bagakuraho inzitizi bakaboneza imibanire

ikwiriye imiryango ya Gikiristo. Muri rusange ntago twifuza ko

kurindira ibyasezeranijwe bidusigira Umwuka Wera gusa, ahubwo

n’amahoro aganje mungo zacu. Iyo ingo z’aba Kristo zifite ibibazo,

ubwo Itorero niryo riba rifite ibibazo, kuko Itorero ritangira kandi

rigakurira mu ngo z’abakristo baryo.

Kubera ibyaha bitatuwe, ngo byihanwe neza abantu bashidikanya ko

bahabwa Umwuka Wera, ndetse bakavuga ko badakwiye, ntabwo

bizera rwose ko Imana ishobara kugira icyo ibaha, ahubwo usanga

bose batunga intoki ba bakristo b’inararibonye mu itorero bavuga

bati: “Ni ukuri ni bariya Imana yaha Umwuka wayo Wera”.

25


Bavuga nka Yesaya bati: “Turi abanyaminwa yanduye? Nyamara

Yesu ntiyavuzeko ko Data wo mu ijuru azarushaho guha Mwuka

Wera abakristo b’inararibonye, ahubwo yaravuze ati:”So wo mu ijuru

ntazarushaho rwose guha Umwuka wera abawumusabye. (Luka

11:13)

Niba ushaka kuzura Umwuka Wera byaba byiza uwusengeye

n’umutima wawe wose, Abantu benshi banezezwa n’impano yo

kuvuga mu ndimi nshya uwo mwanya hariho abantu buzura Umwuka

Wera ntibahabwe kuvuga mu ndimi nshya cyangwa bakavuga mu

ndimi umunsi wa mbere gusa, ntago ari ngombwa iteka ko byose

bigendana, ariko ni ingenzi ko uvuga ururimi rushya, kuko arirwo

rurimi Umwuka avugamo, ni rwo rurimi umwuka asengamo, ni

“Ururimi rw’Umwuka” si ururimi rw’umuntu. Mu bice bikurikira

tuzavuga ku buryo bwimbitse ku mpano z’umwuka Wera.

UBWOBA

Ubwoba ni iyindi nzitizi ikomeye yo kubatizwa mu Mwuka Wera,

reka mbe mbivuze mbere ko Imana idakorana n’abanyabwoba. Icya

mbere nuko mu bwoba utabasha gushyikira imbaraga z’Imana, hariho

abantu bamenya ibyago bizatera bagahinda umushyitsi, bagapfa

mbere yo gupfa, bakibagirwa imbaraga z’Imana twiringiye. Hariho

abantu bamenya ko hazatera inzara, bagasonza bagifite ibyo kurya.

Mu gihe Gidiyoni yajyaga kurwanya abamediyani abantu ba mbere

Uwiteka yasezereye ni abanyabwoba. Pawulo yavuze ko tutahawe

Umwuka w’ububata udusubiza mu bwoba. (Rom 8:14)

Abantu benshi bagira Ubwoba iyo babona abantu babatizwa mu

Mwuka Wera, haba ubwo abatigisa, hari ubwo birukanka

bazunguruka aho bari, hari ubwo barira cyane, hari ubwo baseka

cyane, hari ubwo bavuga mu ndimi amagambo make gusa kandi igihe

kirekire. Abakristo badafite ubumenyi ku Mwuka Wera, babibona

kwinshi, hari ababona ari ibintu bisuzuguritse, abandi bakabona ari

26


iby’inzaduka kuribo. Uko biri kose ukuri ni Uko Imana mu buryo

bw’Umwuka iba iri kwinjira mu cyumba cyagenewe umwuka mu

mutima w’umwizera, ashobora kubona ibintu byinshi kuko amaso ye

aba areba, yakumva byinshi, ubyongeyeho kandi ko Atari icyoroshye

gutuza Imana y’Umwuka mu mubiri w’intege nke. Hagati muri iki

gitabo ndabaha ubuhamya bw’uko nakiriye Umwuka Wera ku munsi

wa mbere.

Abakristo bashya bagira ubwoba bwo kwakira imbaraga mvajuru

muribo, baravuga bati: “Mbese Mwuka Wera ni Mwiza?

Bizanyorohera gutunga ubumana bwa Mwuka Wera muri njye?

Mbese ubuzima bwanjye buzamera bute nyuma yo Kubatizwa mu

Mwuka Wera? Hari ubwo uteguzwa n’umuntu ko azagusura, ariko

iyo umunsi ugeze, usanga ashikagurika, areba hirya no hino ubona

adatuje, hagira igikoma akikanga, agirango ni umushyitsi uje,

utunganya byose, ibyanduye byose ubikura ahabona, nkaswe kwakira

Imana mu bugingo bwawe? Niba iyi ariyo nzitizi ikuzitiye menya ko

Imana ari umubyeyi kandi Umwuka Wera ariyo mpano ikomeye

yakugeneye izagushoboza kurinda ibyo kwizerwa no gusoza

urugendo rwawe mu mahoro.

GUSHIDIKANYA

Gushidikanya si inzitizi ibuza umuntu kubatizwa mu Mwuka Wera

gusa, ahubwo ni inzitizi ku masezerano yose y’Imana. Ukwiye

kwizera Imana umaramaje ko isohoza Amasezerano yayo! Garura

umutima wawe mu byanditswe mbese hariho ijambo Imana yavuze

ntiryasohora Nkuko yarivuze? Ntibikabeho kuko ari nta jambo Imana

ivuga ngo rihere. (Luka 1:37) Kandi urahirwa nimba wizeye yuko

ibyavuzwe n’Umwami Imana bizasohora. (Luka 1:45) gushidikanya

bituma ntacyo umuntu akorerwa n’Umwami Imana kuko umuntu

w’imitima ibiri anamuka mu nzira ze zose.(Yak 1:6) Imana ishaka ko

ubatizwa mu Mwuka Wera izi neza ko imbaraga zawe z’umubiri

27


zidahagije ngo usohoze umuhamagaro wawe wahawe uvuye ku

Mana. Kabone nubwo Yesu yamaranye n’abigishwa be imyaka itatu

abatoza, uko bakwiye kugenza ntiyabemereye namba gutangira

umurimo bataruzuzwa Umwuka Wera, yabasabye kurindira mu

murwa, kuko yari aziko badafite imbaraga. Ushobora kuba ufite

ubushake bwo gukorera Imana, ariko kandi ukeneye n’imbaraga,

yarababwiye ati: “Icyakora muzahabwa Imbaraga Umwuka Wera

nabamanukira, kandi muzaba abagabo bo kumpamya hose I

Yerusalemu n’I Yudaya yose no kugeza ku mpera y’isi. (Ibyak 1:8)

Imana ubwayo yavugiye mu kanwa k’umuhanuzi Yoweri iti:

““Hanyuma y’ibyo nzasuka umwuka wanjye ku bantu bose,

abahungu banyu n’abakobwa banyu bazahanura, abakambwe

banyu bazarota, n’abasore banyu bazerekwa, ndetse n’abagaragu

banjye n’abaja banjye nzabasukira ku Mwuka wanjye muri iyo

minsi. (Yoweri 3:1-2) Imana ntibasha kwivuguruza kucyo yavuze,

Yesu nawe yaravuze ati: “Ninde umwana yasaba ifi akamuheza

inzoka cyangwa yamusaba umutsima kamuheza ibuye, ko muzi

guha abana banyu ibyiza muri babi mbese Data wo mu ijuru

azabura ate guha Umwuka Wera abawumusabye?” mu Ijuru bahora

biteguye gusohoza ibyasezeranijwe ku bakristo bari maso, mbese ujya

usenga usaba Umwuka Wera. Nzi Abantu basengeye Umwuka Wera

igihe runaka, bageze aho baracogora. Ni kuki utatitiriza nka wa

mupfakazi? (Luka 18:7) uziko ushobora kurambirwa mu gihe Imvura

y’umuhindo yari igiye kugwa, ntukwiye gucogora gusaba, ntukwiye

gushidikanya ku masezerano. Abava mu masezerano mbese

ntibasohorwaho niri jambo ngo: “Kandi nabimye Imvura hasigaye

amezi atatu isarura rikagera, nahaye umudugudu umwe Imvura

ntuma uwundi utayibona, Umurima umwe waguwemo n’imvura

undi uyibuze uruma. (Amosi 4:7) uku niko abatitiriza babatizwa mu

Mwuka Wera bagatohagira, bakuzura imbaraga, mu gihe

abashidikanya, abatizera Amasezerano baba baguye umwuma.

28


Ntibikabe ko isezerano ry’Umwuka Wera ku bantu bose habaho uwo

muri twe utarishyikira, twese turi abana b’Imana turi abaragwa

b’amasezerano y’ibihe byose. Amosi yahanuye ko nubwo bamwe

baguye umwuma batagarukiye Uwiteka ngo abamare iyo nyota

abuzuze Umwuka ahubwo bajya gushaka amazi mu bamaze kuvoma

mbere. “Nuko abo mu midugudu ibiri cyangwa itatu bajyaga

kunywa amazi mu mudugudu umwe ntibashire inyota.” (Amosi 4:8)

abizera benshi bahitamo kwisunga abamaze kubatizwa bakuzuzwa

impano mu masengesho yabo, aho kwigerera ku isoko. Ndahamya

ntashidikanya ko iyo ukwizera kwawe kumaze gutsinda izi nzitizi uba

ubaye umukandida mwiza w’umubatizo wa Mwuka Wera umunsi

uwo ariwo wose.

29


IGICE CYA IV:

TURI MU GIHE CYA MWUKA WERA

Iki Nicyo Gihe Cyo Kubatizwa Mu Mwuka Wera

Tugeze mu gihe cyiza cyo kubatizwa mu Mwuka Wera Uyu niwe

mufasha Yesu yadusezeranije (Yoh

14:16) iki nicyo gihe cy’imvura

y’itumba, “Nimusabe Uwiteka

imvura muyisabe Uwiteka urema

imirabyo, nawe azabavubira

imvura y’umurindi umuntu wese

azamumereza ubwatsi mu rwuri

rwe (Zek 10:1)” iki nicyo gihe

dukeneye umubatizo w’Umwuka

Wera kuruta ikindi gihe mu mateka.

Mu gihe twiringira gusohorezwa

Uwo mufasha wacu ni ingenzi ko

tumumenya uko ari, Atari uko

tumutekereza, mu bika bikurikira turavuga ku masezerano y’Umwuka

Wera n’imirimo ye mu masezerano yombi. Iyo dusaba ibyo Data

yasezeranije, ntitugira ipfunwe, kuko arinda ijambo rye kugirango

arisohoze.

Data yasezeranije uwo Mwuka

Mu isezerano rya kera tubona ko Umwuka wera yazaga ku bantu

b’ingenzi, aba babaga ari abantu bahamagariwe gukora imirimo

runaka isaba ubutwari n’imbaraga, ahanini abami, abahanuzi

n’abacamanza. Ariko Imana yasezeranje ibinyujije mu bahanuzi bayo

ko izasuka Umwuka Wera ku bantu bose. Imana yavuze ko Umwuka

uzasukwa ku bantu bose “Hanyuma y’ibyo nzasuka Umwuka

Wanjye ku bantu bose, abahungu n’abakobwa banyu bazahanura,

abakambwe banyu bazarota n’abasore banyu bazerekwa, ndetse

30


n’abagaragu banjye n’abaja banjye, nzabasukira ku mwuka wanjye

muri iyo minsi.” (Yow 3:1-2) Imana yongeye kuvugira mu kanwa

k’umuhanuzi Ezekiyeli iti: “Kandi nzabashyiramo Umwuka wanjye

ntume mugendera mu mateka yanjye, mugakomeza n’amategeko

yanjye mukayasohoza” (Ezek 36:27) Imana yabwiye Yesaya iti:

“Uwishwe n’inyota nzamusukiraho amazi, nzatembesha imigezi ku

butaka bwumye urubyaro rwawe nzarusukaho Umwuka Wanjye

n’abana bawe nzabaha umugisha.” (Yes 44:3) ndagirango nkubwire

weho wifuza kubatizwa mu Mwuka Wera, ni ingenzi kwizera

amasezerano y’Imana, kuki ushidikanya? Nasengeye abantu

batandukanye ngo buzure Umwuka Wera, ariko nahishuriwe ko

byasaga naho Yesu yabaga ari muri iryo teraniro abwira umuntu wese

ngo bikubere uko wizeye.

Yesu yabazaga ababaga baje gukizwa ko bizeye ko abishobora,

mbega ukuntu yita ku kwizera kuri mu mitima mbere y’umubatizo

w’Umwuka wera? Yakobo yahishuriwe ibyo yanditse ko umuntu

w’Imitima ibiri anamuka mu nzira ze kandi ko ntacyo azamarirwa

n’Umwami Imana. (Yak 1:6) gushidikanya ku gusohozwa

kw’isezerano ry’Umwuka wera ni imwe mu nzitizi zibujije itorero

kubatizwa mu mbaraga z’Umwuka Wera mu minsi dusohoyemo.

Mesiya Yagombaga kuba yuzuye Umwuka Wera

Umwuka Wera ni ingenzi

ngo dusohoze imirimo yose

duhamagarirwa gukorera

muri Kristo, buri wese

akubaka uko bikwiye kuri

urwo rufatiro. Yesu ubwe

yagombaga kuba yuzuye

Umwuka Wera ngo

abwirize ubutumwa bwiza.

Yesaya yamuvuzeho ati:

31


“Dore umugaragu wanjye ndamiye, Uwo natoranyije umutima

wanjye ukamwishimira, mushyizeho Umwuka wanjye azazanira

abanyamahanga gukiranuka. Ntazatongana, ntazasakuza kandi

ntazumvikanisha ijwi rye mu nzira. (Yes 42; 1-2) “Umwuka

w’Uwiteka ari kuri njye, nicyo cyatumye ansigira, kugira ngo

mbwirize abakene ubutumwa bwiza. Yantumye kumenyesha imbohe

ko zibohorwa, n’impumyi ko zihumuka no kubohora ibisenzegeri,

no kumenyesha abantu iby’Umwaka Umwami agiriyemo

imbabazi.” (Yes 61:1; 4:18) niba Kristo ubwe yaragombaga kuzura

Umwuka ngo abashe gukorera umurimo yasigiwe muri iyi si, ni

ingenzi ko natwe abakristo b’intege nkeya bo mu bihe bigoye

by’imperuka, twuzuzwa uyu Mwuka, Yesu ubwe yari aziko

tudashoboye tutamufite, yabujije abigishwa gukora umurimo

batarahabwa Mwuka Wera! “Mugume mu murwa murindire ibyo

Data yasezeranije” nzi neza ko Atari ubushake bw’Imana gukora

umurimo udafite umufasha, musabe ubudasiba, wirambirwa kuko

gutegereza ari umwambaro w’akatavamo w’abakristo, Saba umufasha

wawe!

Abakristo benshi bananirwa gutegereza, bakarambirwa vuba, ndetse

bakazibukira gusaba Umwuka Wera. Abandi bicira imanza kandi

bakishyiriraho impamvu batawubatijwemo, bati: “Ahari Imana

yibutse gucogora kwanjye kwa hato na hato, yibutse ibyaha byanjye

bya Kera, umanza itarabingeneye, n’ibindi bibazo bisa n’ibi. Mu

buzima bwanjye nizera ko nta jambo Imana ivuga ngo rihere, kandi

hahirwa uwizera ko ibyo yabwiwe n’Imana bizasohora. Abantu

baguhemukira, ariko Imana ntizagusiga kandi ntizaguhana itarakora

icyo yakubwiye. Garuka ku isoko saba umufasha wawe, ugeze mu

gihe ukeneye ubufasha mva juru, ukeneye imvura y’itumba! Nkuko

wa muririmbyi yavuze nimba wumva hagwa urujojo, saba

Umuvumbi! Uzahembuka, kandi uzagwiza imbaraga kurusha ikindi

gihe mu mateka y’agakiza kawe.

Nimba waramaze kubatizwa, ntuve ku isoko garuka wuzuzwe, uko

bukeye nuko bwije, mu buzima bw’Umwuka ntiharimo kumenyera,

hahoramo ibishya byinshi, hirya no hino ku isi abantu barungurwa

32


byinshi mu Mwuka, niba wabwirizaga itorero ryo mu gace k’iwanyu

n’ibihugu biragukeneye, imigabane iragushaka. Sinkunda abantu

bashyiriraho Imana imbibi! Mureke dukorere Imana mu Mwuka wari

muri Mariya, tuvuga tuti: “Turi abagaragu ba nyagasani ibyo uvuze

bitugirirweho”.

Inyito Z’umubatizo W’umwuka Wera Mu Byanditswe

Kubatizwa mu Mwuka Wera, bivugwa mu nyito zitandukanye mu

byanditswe Byera, reka tuvuge kuri izo nyito zikunda gukoreshwa

n’ibyanditswe.

a) Kwakira Umwuka Wera.

Impano iratangwa ariko habaho n’igikorwa cyo kwakira, impano iba

ikiri mu biganza by’uyitanga kugeza igihe uhabwa akoze igikorwa

cyo kwakira. Iyi nteruro ikoreshwa mu isezerano rishya ishaka

kwerekeza ku ruhare rw’abizera mu kwakira umubatizo w’Umwuka

wera. Ibyo yabivuze yerekeje ku Mwuka wera uwo abizera bendaga

guhabwa. (Yoh 7:39) Mwakire Umwuka Wera (Yoh 20:22) kandi

muzahabwa imbaraga Umwuka Wera nabamanukira (Ibyak 1:8)

Abangaba bahawe Umwuka Wera nkatwe ninde ubasha kubima

amazi ngo batabatizwa? (Ibyak 10:47) ijambo Bibiliya yera

yasobanuye nko “Guhabwa” muri Bibiliya y’icyongereza ni

“Receive” bakiriye. Hari ubwo umuntu ahabwa ariko ntiyakire, Imana

yiteguye kuguha Umwuka wera, mbese witeguye kuwakira?

b) Gusigwa Amavuta na Mwuka Wera

Gusigwa no kwimikishwa amavuta ni ijambo tumenyereye cyane,

ahanini kubera uko rikoreshwa mu isezerano rya Kera. (Kuva 28:4;

29:26: Zab 2:2; 92:10) haboneka gusigwa amavuta k’uburyo butatu

mu isezerano rya Kera, Gusigwa kw’ababembe, Kwimikwa

kw’Abami, no Kwimikwa kw’abatambyi. Aho hose amavuta

yarifashishwaga. Amavuta yasukwaga ku muntu (1 Sam 10:1) Nkuko

Umwuka Wera nawe asukwa ku bizera. Iyi mvugo yakoreshejwe na

none ibyanditswe bivuga ku muhamagaro wa Kristo muri Yes 61:1-5)

33


c) Kuzura Umwuka Wera

Iyi mvugo ikoreshwa bagaragaza kubatizwa mu mwuka Wera, kuri

Pentekonte bose buzuye Umwuka Wera, batangira no kuvuga mu

ndimi nshya Nkuko Umwuka wera yari yabahaye kuzivuga. (Ibyak

2:4) iyi mvugo ivuga na none gukomeza kuzura Umwuka Wera

nk’igikorwa gikomeza, Atari inshuro imwe gusa.

d) Kubatizwa mu Mwuka Wera

Iyi ni imvugo ikoreshwa mu byanditswe, iboneka inshuro enye mu

butumwa bwiza n’ishuro eshatu mu Byakozwe n’Intumwa. (Mat

3:11; Mar 1:8, Luka 3:16, Yoh 1:33, Ibyak 1:5, 11:16) kubatiza

bisobanura “Kwibiza” bishobora no kugira ubusobanuro bwimbitse

“Kwibiza mu kintu gifiteubushobozi bwo guhindura ikibijwemo”

muri ubu buryo iyi mvugo iba ishaka kugaragaza ubuhinduzi

bw’Umwuka Wera bukorekera mu buzima bw’umuntu wabatijwe mu

Mwuka Wera.

34


IGICE CYA V:

BOSE BABATIJWE MU MWUKA WERA

Ibimenyetso bigaragaza Ko Wabatijwe mu Mwuka Wera!

Nubwo hariho ibimenyetso

byinshi bishobora kukubaho mu

gihe wabatijwe mu Mwuka

Wera, ariko hari ikimenyetso

simusiga kigaragaza ko wakiye

uwo mubatizo mvajuru, reka

turebe mu byanditswe, nibwo

tutarita ku bunararibonye

bw’abantu n’inkuru zabo bwite,

ahubwo turebe icyo Bibiliya

yagize icyitarusange ku muntu

wabatijwe mu Mwuka Wera. Hariho ibindi bintu byinshi abantu

bafata nk’ibimenyetso byo kubatizwa mu Mwuka Wera, nko

guhabwa Imigisha, gusigwa amavuta, kwezwa no kugendera mu

mibereho itunganye n’ibindi. Ibyo nambyo ni byiza mu buzima

bw’abizera ariko si ikimenyetso simusiga ko wakiriye wa mubatizo

wa Kristo! Kugirango tumenye neza ikimenyetso simusiga kigaragaza

ko umuntu yabatijwe mu Mwuka Wera reka twifashishe ingero

z’ibyabaye mu byakozwe n’intumwa ubwo Umwuka Wera

yamanukiraga intumwa n’abandi bantu batandukanye bwa mbere.

35


Ku Munsi Wa Pentekonte (Ibyak 2:1-4)

Umunsi wa Pentekote usohoye bose bari hamwe mu mwanya umwe

bahuje umutima, nuko umiriri abatunguye uvuye mu ijuru umeze

nk’uyaga uhuha cyane, ukwira mu nzu bari bicayemo. Haboneka

indimi zigabanije zisa n’umuriro, ururimi rujya ku muntu wese

wari muribo. bose buzuzwa

Umwuka wera batangira no

kuvuga izindi ndimi nshya

nkuko Umwuka yabahaye

kuzivuga. (Ibyak 2:1-4)

Byari kuri pentekote itariki

29/5/30 N.K ku cyumweru, nibwo abantu batandukanye bari

bateraniye I Yerusaremu muribo harimo: Abapariti, Abamedi,

Abanyeramu, Mezopotamiya, Yudaya, Kapadokiya,Ponto, Abo Muri

Aziya, Furujiya, Pamfiliya, Egiputa, Libiya, Abaroma, Abayuda,

Abakirete, Abarabu.

Mu gihe umutambyi mukuru yarimo ateguye amarobe abiri

y’Imitsima nkuko ibyanditswe bivuga (Abarewi 23:15-17) Muri uwo

mwanya Umwuka Wera nibwo yamanutse, yinjira nk’umuyaga uhuha

cyane, ukwira mu nzu bari bicayemo bose buzuzwa Umwuka Wera,

batangira no kuvuga mu ndimi nshya nkuko Umwuka yari yabahaye

kuziga. (Ibyak 2:1-4)

Uyu munsi wasohoye iminsi mirongo itanu nyuma yo Kuzuka kwa

Kristo, isezerano rye ryo kohereza Mwuka Wera ryari risohoye,

Umwuka Wera yamanukiye abantu 120 bari I Yerusalemu iyo iba

intangiriro y’imirimo y’Umwuka Nkuko byahanuwe n’abahanuzi.

Habonetse ibihamya byinshi ko babatijwe mu Mwuka Wera.

36


1) Umuyaga wavuye mu Ijuru: Bumvise umuriri uvuye mu Ijuru

umeze nk’umuyaga uhuha cyane, ari mu giheburayo no mu

kigiriki indimi Bibiliya yanditswemo ijambo Umwuka, na none

ryitwa “Umuyaga”Nkuko twabisobanuye mu bice byabanje.

Umuyaga usobanura Ubuzima, imbaraga, kunyeganyega

kw’ibintu, Umwuka Wera, yari agiye gutuma habaho ibikorwa

by’imbaraga nyinshi mu murimo w’Imana.

2) Ibirimi by’Umuriro: ijambo Umuriro naryo abigishwa

bararyibukaga cyane, Yohana umubatiza yari yaravuze ko

Kristo azabatirisha Umwuka Wera n’Umuriro, Umuriro

ukoreshwa mu gutwika imyanda, gucura, gutunganya amabuye

y’agaciro, ibyo byose Umwuka Wera abikora mu buzima

bw’Umwizera umunsi ku munsi kugirango ashyike agere ku

rugero rw’igihagararo cya Kristo.

3) Bavuze mu ndimi nshya: noneho batangiye kuvuga mu ndimi

nshya Nkuko Umwuka yari yabahaye kuzivuga. Bari 120,

ibyanditswe bivuga ko bose buzuye Umwuka Wera maze

bagatangira kuvuga mu ndimi nshya Nkuko Umwuka yabahaye

kuzivuga! (Ibyak 2:4) ikimenyetso cyabaye simusiga aha ni uko

umuntu wese yatangiye kuvuga mu rurimi atigeze yigishwa!

Nubwo twabonye ko hari ibindi byabanjirije kuvuga mu ndimi,

ariko nicyo kimenyetso, kikaba icyita rusange cyagarutse mu

kwa Koloneriyo Ndetse no muri Efeso ku bigishwa ba Yohana

Umubatiza.

Kwa Koreneliyo (Ibyak 10:10-48)

Nyuma gato Petero yasabwe n’Imana gusura Koroneliyo wari

umusirikare w’umunyamaganga wari utuye I Kayizariya. Petero agera

I Kayizariya ahasanga abapagani benshi asuhuza Koloneriyo, Maze

bamanza kuvuga uburyo Imana yabahuje, Maze Petero ahera ko

37


ababwiriza ibya Yesu. Nkuko byanditswe mu gitabo cya Mariko,

(Kuko Mariko yanditse ibya Yesu abikuye kuri Petero.)

Petero akibwiriza Umwuka Wera aramanuka, bose batangira kuvuga

indimi nshya, ba batandatu Bari kumwe na Petero, birabakomeretsa,

kuko batumvaga uburyo Imana yaha

Umwuka wayo abanyamahanga.

Petero ababatiza bose abanyamahanga

nabo biyongera mu mubiri

wa Kristo, Kugeza

magingo aya ntago Imana irobanura ku

butoni, muri make nta muyuda nta

mugiriki mu itorero. Petero

yarakariwe

n’abakuru bamusabye kubisobanura mu

nama I Yerusalemu, nawe ahamya ko bakiriye Umwuka Wera,

Ndetse bakavuga mu ndimi Nkuko nabo byagenze, ntibari abo

kwima amazi ngo babatizwe! Na none aba nabo bavuze mu ndimi,

nyamara, Umuyaga, Umuriro ntibyabonetse kwa Koroneliyo, kuvuga

mu ndimi nicyo kimenyetso ntasubirwaho cy’umubatizo w’Umwuka

Wera.

Paulo muri Efeso (Ibyak 19:1-7)

Nyuma yo guhinduka kwa Paulo ariwe Sawuli, Ananiya yoherejwe

kumusura Sawuli, Ananiya yaramubwiye ati: “Sawuli Mwene Data

Umwami Yesu wakubonekeye mu nzira waturutsemo, arantumye ngo

uhumuke wuzuzwe Umwuka Wera (Ibyak 9:17) ntago dusoma ko

Paulo yahise avuga mu ndimi Ananiya akimusengera ariko icyo tuzi

nuko nyuma yaje kuvuga mu ndimi. Mu ibaruwa ye yandikiye

Abakorinto akosora imikoreshereze mibi y’impano yo kuvuga mu

ndimi, Paulo yaravuze ati: “Nshimira Imana yuko mwese mbarusha

kuvuga mu ndimi zitamenyekana” (1 Kor 14:18) kandi yasabye

ab’itorero ko bifuza cyane impano yo Guhanura kandi ko hatagira

uwo babuza kuvuga mu ndimi (1 Kor 19:39)

38


Tuvuge iki? Nyuma gato Pawulo yageze muri Efeso ahasanga

abigishwa ba Yohana Umubatiza, bari bafite umubatizo wo mu mazi

gusa ntibari baziko Umwuka wera yaje. Pawulo yabasobanuye ko

umubatizo wa Yohana wari uwo kubabarirwa ibyaha, nuko babatizwa

mu Mwami Yesu. Abasengera abarambitseho ibiganza nuko uwo

mwanya babatizwa mu Mwuka Wera batangira no kuvuga mu ndimi

nshya. (Ibyak 19:3-5)

Dukurikije ikimenyetso cyagaragaye inshuro nyinshi, mu

byakozwe n’intumwa aho tubona ubunararibonye mu kubatizwa

mu Mwuka Wera, Turahamya ko ikimenyetso simusiga kikaba

n’icyita rusange mu bigaragaza ko umuntu yabatijwe mu Mwuka

Wera ari Ukuvuga mu ndimi nshya. Kubera ko ahantu hose mu

byanditswe, abantu buzuye Umwuka Wera, bavuze no mu ndimi

nshya! Uyu mwanzuro si ugutesha agaciro ubunararibonye ugabwe

ufite, cyane cyane nimba bwarahinduye ubuzima bwawe mu buryo

bw’Umwuka gusa ni byiza ko dushingira ibyo twizera ku kuri

kw’ibyanditswe byera. Navuga Nkuko Yesu yavuze nti: “Komeza

icyo ufite… (Ibyah 3:11) ariko na none komeza gusenga, fungura

iteka umutima wawe saba imana impano yo kuvuga mu ndimi nayo,

iyi mpano izagufasha cyane mu buryo utatekerezaga wibuke rya

sezerano Ko atazabura guha Umwuka Wera abawumusabye.

Mu bihe bitandukanye nayoboye inyigisho z’uruhererekane za

Pentekote, nabonye ko Abantu bakira ku buryo bworoshye

Umubatizo wa Mwuka Wera ariko bakabera inkomyi ikomeye

impano yo kuvuga mu ndimi, nzi Abantu benshi babatijwe mu

Mwuka Wera, ariko nubu bataravuga mu ndimi. Nyamara ibiri

amambu, njye maze Kubatizwa, nagiye nongera gusaba izindi ndimi,

zahindutse inshuro nyinshi, nubu bigikomeza. Erega ni impano yo

kuvuga mu ndimi nyinshi, si ururimi rumwe. Uko wakiye ururimi ku

munsi wa mbere, niko uzakira n’izindi. Hariho abandi bantu bavuze

39


indimi ku munsi wa mbere bakibatizwa, birangirira aho, ndagirango

mbabwize ukuri ko muba mwihombeje imigisha ikomeye igendanye

no kuvuga mu ndimi. Mu gika gikurikira ndavuga ku mumaro wo

kuvuga mu ndimi ubwabyo.

Kuki Tuvuga Mu Ndimi?

Tuvugishije ukuri iyo umuntu avuga mu ndimi, ubwenge bwe ntago

buba buzumva, Umwuka akoresha ururimi rwacu mu kuvugana

n’Imana, no mugusengera ibindi bintu by’ingenzi mu buzim bwacu.

Paulo ahamya neza ibyo: “Uvuga ururimi rutamenyekana si abantu

abwira keretse Imana, kuko ari ntawumva ahubwo mu Mwuka avuga

amayoberane. (1 Kor 14:2) Ukuri ni ko mu ndimi tuba duhaye inda

ya bukuru Mwuka ngo asenge, kandi Mwese muzi neza ko aturusha

gusenga Nkuko Imana ishaka. Impanvu tudakwiye gucogora gusenga

mu ndimi ni uko aricyo kimenyetso simusiga kigaragaza Umubatizo

w’Umwuka Wera. Nuko batangira kuvuga mu ndimi nshya, Nkuko

Umwuka yabahaye kuzivuga. (Ibyak 2:4) Kuko bumvise bavuga

izindi ndimi bahimbaza Imana (Ibyak 10:46) Pawulo amaze

kubarambikaho ibiganza bavuga izindi ndimi barahanura! (Ibyak

19:6)

Hariho Abakristo bafata ibya Mwuka Wera nkibitabareba, bakumva

ko hari abo byagenewe, hari Yemwe nabafite imyizerere ivuga ko

byaragiye mu gihe cy’intumwa, uko wabifata kose, ni weho bishyira

mu kaga, urugendo Imana yashyizemo umufasha wikwibwira ko

uzarusoza wenyine. Biravuna cyane ni Umutwaro ukomeye kugenda

urugendo rw’Umwuka uri mu mubiri, kuri benshi hasohora ibya rya

jambo ngo “Kuribo ijambo ry’Uwiteka rizaba itegeko ku itegeko

n’umurongo ku murongo, aha bikeya hariya bikeya bagende bagwe

ngazi bavunike, bategwe bafatwe. (Yes 28:19)”

Yesu ubwe yari azi neza ko bitashobokaga ko abigishwa batangira

umurimo batarabatizwa mu Mwuka Wera, yaravuze ati: “Icyakora

40


muzahabwa imbaraga Umwuka Wera nabamanukira kandi muzaba

abagabo bo kumpamya hose I Yerusalemu n’I Yudaya no kugera ku

mpera z’isi. (Ibyak 1:8) kuvuga mu ndimi ni ubushake bw’Imana

Pawulo abwirijwe n’Umwuka yaravuze ati: “Nakunda ko mwese

muvuga izindi ndimi. (1 Kor 14:5) yongeye kuvuga na none ati:

“Nshimira Imana ko mwese mbarusha kuvuga indimi

zitamenyekana. (1 Kor 14:18)” gusenga mu ndimi, ni ukwemerera

Umwuka gusenga, nasobanukiwe ko azi gusenga kuturusha, byongera

amavuta n’ubwisanzure ku Mana yacu. Tuzi ko indimi tuvuga ari

indimi z’Umwuka, kandi Umwuka asenga ibiri mu bushake bwa Data

wa twese. Gusa gusenga mu ndimi igihe kirekire abizera bamwe

ntibabikunda, ahanini, baba bumva bitabafashije, biba bisa naho

bifuza kumva izo ndimi zisobanuka mu rurimi rwabo, ngo bumve

ubuhanuzi bwo kubakomeza. Nyamara mu gihe dusengesha Umwuka

adufasha mu ntege nke zacu, kuko tutazi uko dukwiriye gusenga,

ariko Umwuka ubwe niwe udusabira aniha iminiho itavugwa, kandi

irondora imitima izi ibyo Umwuka atekereza kuko Umwuka asabira

Abera Nkuko Imana ishaka. (Rom 8:26-27) mu gusenga mu ndimi

tuba twemereye Umwuka kuvuga mu rurimi rwe, adusabira Nkuko

Imana ishaka. Gusenga mu ndimi byongera Kwizera kwacu,

kwemeza umutima ko Ibyo Umwuka asengera mu ndimi ubwenge

bwawe butumva, biruta cyane ibyo wasenga mu rurimi wumva bisaba

ukwizera gukomeye. Nukuza iyi mpano uzahindurirwa indimi inshuro

nyinshi, ibuka ko ari impano yo kuvuga mu ndimi nyinshi. Rimwe na

rimwe uzumva Melodi y’Umwuka uzaba Wabasha kuririmba mu

ndimi, igihe kinini njya ndirimba mu ndimi, ariko mba Numva

nuzuye amahoro atavugwa, bisa naho mba ntari ku isi. Nta Munezero

nabonye waruta Umunezero utangwa na Mwuka Wera!

41


IGICE CYA VI:

UBUHAMYA BW’UMUBATIZO WA

UMWUKA WERA

PENTEKOTE MU RWANDA

Ibanga itorero rya pentekote rishingiyeho ryahishuriwe bwa mbere

mu bigutu. Ibanga rikomeye ryatumye umurimo w’Imana ukomezwa

ukagera mu bice byose by’u Rwanda ni “Imbaraga z’Umwuka Wera”.

Muri Paruwasi ya Bigutu niho abakristo ba mbere baherewe Umwuka

Wera.

Icyo gitangaza cyasohoye mu mwaka wa 1948. Mbere y’umwaka wa

1948 Abanyarwanda bumvaga Umwuka wera mu magambo. Bake

cyane bari bazi gusoma kandi bari bamaze kuba abakristo nibo

bashoboraga kubisoma mu bitabo, cyane cyane muri Bibliya. Ibyo

kubatizwa mu Mwuka Wera babyumvaga nk’inkuru zaba zarabayeho

mu gihe cy’intumwa gusa, kuko bari batarigera babona umuntu

wabatijwe mu Mwuka Wera.

Mu kwezi Kwakira mu mwaka wa 1948, nibwo Umwuka Wera

yamanukiye bwa mbere mu Bigutu. Hari ku cyumweru inyigisho

zihumuje, ubwo abagabo batatu basigaraga ku rusengero ngo

bakomeze kuganira ku murimo w’Imana. Abo ni Kapitura Gabriel,

Niyitegeka Phillipe na Karuhije Bernard bari kuganira ku murimo

w’Imana.

Ikibazo nyamukuru cyari kibagoye ari nacyo bifuzaga gufatira

ingamba z’ibibazo byari byugarije umurimo w’Imana. Aho bari bari

42


baraganira ndetse bafata n’akanya ko gusenga. Bagisenga mu

mwanya muto bumva ibintu birahindutse, Imana ikingura imiryango

y’ijuru, Umwuka Wera amanukira buri wese batangira kuvuga indimi

zinyuranye. Indimi zumvikanye icyo gihe hari harimo: Ikilatini,

igisuweduwa, icyongereza, igifaransa n’izindi.

Bidatinze, inkuru yahise igera ku bamisiyoneri b’abanyasuwede

babaga i Gihundwe nabo bihutira kujya kureba ibyabaye mu Bigutu.

Bahageze indirimbo zishorewe n’Umwuka Wera ziraririmbwa,

bagiye gusenga byo biba akarusho; biba nk’ibya cya gihe Intumwa

ziri i Yerusalemu abantu bumva bari kuvuga indimi z’iwabo, niko

n’abanyasuwede bumvaga Abanyabigutu bari kuvuga mu ndimi

basanzwe bazi kandi bumva. Abanyabigutu batangira kubwira

abanyasuwede imibereho yabo muri Kristo Yesu, nuko batagomba

gutezuka gukorera Imana yabo yabahamagaye.

Bajya gusenga ntabwo icyifuzo cyari icyo gusaba Umwuka Wera

ahubwo Imana yabikoze ku bw’ubuntu bwayo, kandi ibonye ko

bibakwiriye kugira ngo bashire amanga, bavuge ukuri bashikamye.

Kubw’ibyo Imana ni iyo gushimwa kandi ihimbarizwe ubuntu bwayo

butagira akagero yagiriye abanyabigutu.

Bamwe mu bumvaga bavuga mu ndimi nshya baravuze bati “basaze”

abandi bati “ni Yesu wavuguruye Itorero”. Uhereye uwo munsi

ubutumwa bwarakwiriye bugera n’aho butari buzwi; abantu

barahaguruka baragenda bajya kuvuga ubutumwa haba mu

majyaruguru, iburasirazuba, amajyepfo ndetse no mu bindi bice

bitandukanye by’igihugu. Imana ishimwe kuko ubu ubutumwa

bwageze hose izina rya Yesu riramamazwa ku bw’umuriro

w’Umwuka Wera wacanywe uhereye mu Bigutu.

Uko ubutumwa bwiza bwagiye

Bukwirakwira ahantu henshi buturutse mu Bigutu

Igihe Umwuka Wera yamanukaga, mu barimu babiri bari

baroherejwe n’Abamisiyoneri mu Bigutu, uwitwa Mugananganzo

43


Andre ntiyari ahari. Akimara kumva ibyabaye kuri bagenzi be nawe

yahise yihutira gusubira mu Bigutu. Ahageze bamutekerereza uko

byabagendekeye nawe bimutera inyota yo kubatizwa mu Mwuka

Wera. Agitangira gusenga nawe abatizwa mu Mwuka Wera, ahita

asubira iwabo i Shagasha (Ni hafi ya Gihundwe), atangira

kwegeranya abantu ababwira ibyababaye, abatari bake barihana, nabo

babatizwa mu Mwuka Wera.

Ndetse batangira guhabwa impano z’Umwuka nk’iyo gusengera

abarwayi mu izina rya Yesu. Iyo mpano yo gusengera abarwayi mu

izina rya Yesu bagakira yatumye abantu benshi bizera. Bagiraga bati:

“Ese ko aba bantu twabitaga abasazi, byashoboka bite ko abasazi

basengera umuntu agakira?” Abandi nabo babavugiragaho bati

“abahirika b’i Gihundwe bazanzamutse. Byarakomeje Imana ibana

nabo kugeza ubwo aho i Shagasha haje kuba nk’ibitaro abantu benshi

bajyanagamo abarwayi ngo basengerwe mu izina rya Yesu

.Abumvaga ibitangaza biri kuhabera rero barahururaga nabo bakajya

kuvoma kuri iyo soko y’Umwuka Wera.

Uwitwa Kamoso Emile w’i Gashonga nawe yageze mu Bigutu,

amaze kubatizwa mu Mwuka Wera ahita ahabwa impano

y’ubuhanuzi no kwirukana abadayimoni. Iyo mirimo y’Umwuka

Wera yakomeje gusakara hirya no hino kuko abumvaga ibyabaye mu

Bigutu, bihutiraga kujya gusengerayo, bamara kubatizwa mu Mwuka

Wera bakajya gukongeza uduce baturutsemo.Icyari kinejeje cyane

nuko abazaga mu Bigutu bose Umwuka Wera yarabezaga, basubira

mu midugudu y’iwabo Umwuka agakorana nabo. Ibyo rero byatumye

Bigutu ihabwa amazina anyuranye muri icyo gihe bamwe bati: “Ni

mu Butayu, ni Yerusalemu, ni Siyoni, abandi bati: “Ni mu Bwimana.”

Impamvu nuko uwahageraga wese yagiraga umugabane

ahavanye.Ubwo kandi ntibyarekeyaho kuko abantu bahagurutse mu

Bigutu batumwe n’Umwuka Wera bakajya mu bice bitandukanye

by’iki gihugu.

Gahenga Jobna Karuhije Bernard bagiye i Butare, kandi nibo

bavunnye umudugudu wa Gasave (Kigali).Uwo Karuhije Bernard

44


yaje kandi kujya i Gisenyi na Ruhengeri. Niyitegeka Philippe ajya

Nyakabwende, Kamoso Emile ajya Gashonga, afatanije na Gahenga

Job, Hangari Joseph nawe ajya gufatanya na Niyiteka Philippe i

Nyakabwende. Aba bavugabutumwa baje gukongeza abandi nabo mu

myaka yakurikiye baje kujya mu byerekezo binyuranye gukora

umurimo w’Imana.

Aha twavuga uwitwa Semuhungu Philippe waje kujya gutangiza

umurimo ku Kibuye ahitwa Kiniha, ari nayo yaje kubyara

amaparuwasi menshi yo muri Karongi ndetse ari nayo yabyaye

Paruwasi ya Karengera ikomokwaho n’andi ma paruwasi menshi yo

muri Nyamasheke. Hari Ntakazarumara Yohani waje kujya gutangiza

umurimo muri Rukara ho mu cyahoze ari Kibungo, ubu ni mu Karere

ka Kayonza. Gasana Justin wagiye gukora muri Maheresho

(Nyamagabe) na Butare, Gabriel Bazerumuhana waje gukora

umurimo i Kareba mu Karere ka Ruhango. Aba bose n’abandi

tutarondoye ububyutse bwabasunikaga bufite inkomoko mu Bigutu

kandi umurimo Imana yabakoresheje wakomeje kwaguka na bugingo

n’ubu. Aho hose bagiye, Umwuka Wera yagiye akorana nabo

imirimo ikomeye cyane.

Mu cyahoze ari Gisenyi

Ubutumwa bwiza bwageze ku Gisenyi (mu turere tw’ubu twa

Nyabihu, Ngororero n’igice cya Rutsiro) mu mwaka wa1954. Muri

uyu mwaka, niho abamisiyoneri Linus Blomkvist n’umufasha we

Madame Tora Blomkvist bageze mu cyahoze ari teritwari ya Gisenyi.

Bari baturutse i Macumbi mu gace ka Walikale, mu ntara ya Kivu

y’Amajyaruguru.

Bari bari kumwe n’Abanyarwanda babiri, ari bo Sebarinda Frederic

na Ngeruka Alexandre babaga muri Kongo-Mbiligi. Aba bakozi

b’Imana bari bafite umutwaro wo kugeza Ubutumwa Bwiza kuri bene

wabo b’Abanyarwanda. Bakoraga umurimo wo gusemurira

abamisiyoneri. Misiyoneri Ruth Larsson yaje abasanga ku Gisenyi

mu Kuboza 1954. Bageze ku Gisenyi, abo bamisiyoneri bahuye n’

ikibazo gikomeye cyo kubura aho gucumbika; Amazu yakodeshwaga

45


mu mugi wa Gisenyi yari make cyane icyo gihe, bituma Ruth Larsson

ajya gushakira icumbi i Goma, Icyakora Linus we inzu yabashije

kuyibona i Gisenyi. .

Madamazela Ruth Larsson yagombaga gukora ingendo za buri munsi

hagati ya Gisenyi na Goma. Gahunda yo kujya gucumbika i Goma

yari mu mugambi w’Imana, kuko yahamenyaniye n’ umugabo

w’Umubiligi wari ukize cyane. Umufasha w’uwo mugabo yategetse

umukozi we wamutekeraga kujya ategurira Ruth amafunguro. Bityo,

amafaranga yagombaga guhahisha ibimutunga yayazigamiraga

umurimo w’Imana ku Gisenyi. Indi nzitizi bahuye nayo, ni ukubura

ikibanza cyo gukoreramo.

Mbere yo gutangira umurimo w’Imana, abo bamisiyoneri bagombaga

gushaka ikibanza cyo kubakamo urusengero n’andi mazu yo

gukoreramo. Byabaye ngombwa ko Misiyoneri Gösta Permertz wari

Umuvugizi w’umuryango wa “Misiyoni Yigenga y’Abasuweduwa”

aza kuganira n’abayobozi b’inzego za Leta bayoboraga mu gace ka

Gisenyi, abasaba ikibanza maze baragitanga. Hafi y’aho bagihawe

hari inzu y’urunywero rw’inzoga (cabaret). Iyo nzu niyo

abamisiyoneri babanje kugura maze barayivugurura, bayihindura

ishuri bigishirizagamo abana mu mwaka wa 1955.

Babanje kandi gutinywa n’abaturage no guhura n’impfu

zitunguranye. Ntabwo byoroheye abamisiyoneri kubwiriza ubutumwa

bwiza mu mugi wa Gisenyi cyane cyane Linus Blomkvist wari ufite

umuhamagaro wo kubwiriza. Iyo yajyaga kubwiriza yitwazaga

udutabo duto two kwifashisha mu ivugabutumwa. Ariko kuko yari

munini cyane kandi akomeye, igihe cyose yasohokaga agiye

kubwiriza abantu barasakuzaga bakabwirana bati: “Ni muhishe abana

vuba wa mugabo urya abantu dore araje!” Ababyeyi bahitaga bafata

abana babo bakinjira mu mazu, hanyuma bagakinga, agataha nta

muntu n’umwe ashoboye kuvugisha. Hashize igihe kinini, Linus

Blomkvist ataramenya impamvu abantu bamuhunga. Yaje

gusobanukirwa uko ibintu byari bimeze, nuko akajya ajyana na

Sebarinda Frederic, umunyarwanda wari warakiriye Yesu.

46


Mu mwaka wa 1956, byabaye ngombwa ko umuryango wa Linus

Blomstvist ujya mu kiruhuko cy’izabukuru, maze usimburwa

n’umuryango wa John Östroberg. Östroberg n’umufasha we Gudrum

Östroberg, nibo bubatse amazu y’abamisiyoneri yo guturamo.

Hashize igihe gito, umufasha wa John Östroberg, yaje kurwara

umutwe nuko ahita yitaba Imana ku buryo butunguranye, apfa asize

umwana w’uruhinja. Birumvikana ko imbaraga n’ishyaka yakoranaga

umurimo w’Imana byagabanutse kubera ibi byago. Nyuma yaho,

John Östroberg yaje gushakana na Emy Östroberg, nuko akomeza

umurimo w’Imana atuje.

Abamisiyoneri Babwirije Ubutumwa Bwiza bivuye inyuma; kandi

bakoraga n’indi mirimo yo kwigisha abana no kuvura abarwayi

bazaga babagana. Babanje kujya bakorera amateraniro munsi y’igiti

kinini cyari hafi y’isoko rya Gisenyi. Icyo gihe, abantu babiri nibo

bakiriye Yesu nk’umucunguzi wabo, bajya kubatirizwa mu mazi

menshi i Macumbi muri Kongo-Mbiligi, ku munsi mukuru wa

Noheli, kuko ari ho hari icyicaro gikuru. Abo bakristo ni Ruvugwa

Antoine na Ruhingura Augustin, Nzamugurisuka Christine, Izabiliza

Ayida, Uburiyemuye Evansi, na Nyiramashako Fride. Nyuma baje

kujya bakorera amateraniro yo ku cyumweru muri ya nzu baguze,

Uko imyaka yagiye ihita, ni ko abakozi b’Imana barushagaho

kwiyongera kandi bakagira n’umutwaro w’umurimo w’Imana.

Ubutumwa bwiza bwasakaye mu gace ka Gihinga ari naho haje

kuvuka Itorero rya Gihinga. Iryo torero ryabyaye andi matorero ya

Buganamana, Mahembe, Kavumu, Kigamba, Rugamba, Gicaca,

Kibanda na Rukanka. Akarere ka Bugoyi nako kasakajwemo

Ubutumwa Bwiza, havuka amatorero ya Milindi, Kanama,

Kinyanzovu, na Nyamyumba. Abavugabutumwa Imana yakoresheje

umurimo aho hantu ni Sebashenyi Samuel, Sebuturu Amiel,

Sebarinda Fredric, Kayihura Jacques, Kanyabitabo Ephraim,

Buhumbano Paul, Bahinzoka Thomas, Ngeruka Alexandre,

Twayigize Pierre, n’abandi. Ni muri icyo gihe aba bakurikira bakiriye

Yesu: Mvuyekure Gabriel, Habineza Joseph, Mbuzukongira Gaspard,

47


Mvuyekure Appolinaire, na Sebisusa Thomas. Bamwe muri bo

babaye abakuru b’Itorero, boherezwa kubwiriza Ubutumwa Bwiza no

hanze y’icyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi. Aho ni Kigali, Byumba,

Kibungo.

─Bifatiye ku Mateka y’Umwuka Wera, dukesha

Urubuga: www.adepr.rw

UKO MICHEL ZIGIRINSHUTI

YABATIJWE MU MWUKA WERA

Nitwa Michel Zigirinshuti Navukiye mu murenge wa Gikomero

Akarere ka Gasabo Umujyi wa Kigali Ubu ntuye mu murenge wa

Kinyinya. Navutse tariki ya 12/12/1966. Ndi umuhererezi mu bana

14, ubu dusigaye turi 7.

Nakiriye agakiza muri Kanama /1979, mbatizwa mu kazi menshi

tariki ya 13/08/1983, iyo myaka ine yose data yari yaranze ko

mbatizwa ngo mbatijwe naba mpinduye idini.

Uko Niyumvaga Mbere Y'uko

Mbatizwa Mu Umwuka Wera.

Mbere yo kubatizwa mu mwuka wera numvaga nkijijwe gusa, ariko

nakumva ubuhamya bw'abantu bavuga ibyo banyuze mo nkagira

ubwoba, nkumva ko hari izindi mbaraga nkeneye.

Kimwe n'iyo nabonaga imirimo Umwuka wera akoresha

abamubatijwe mo, numvaga mfite ubukene n'ahandi hantu nkwiriye

48


kugera wa mugani wa ya ndirimbo ngo "Si aha gusa hari n'ahandi

nifuza ko wangeza".

2. Uko Nabatijwe Mu Umwuka Wera.

Nakomeje kugira icyo cyifuzo nk'uko nabivuze haruguru cyo

kubatizwa mu mwuka wera no kuzura izo mbaraga, no kugira impano

z'Imana kuko nazibonaga zikora imirimo mu Itorero ryayo, nabaza

bakansobanurira ko biriya ntabikora ntabatijwe mu Umwuka wera.

Ndasenga mu matsinda (amagurupe), ndigerera, niyiriza ubusa,

mbese ndashishikara nsaba Imana rwose kumbatiza mu Mwuka

Wera, nanjye insohoreze iryo sezerano.

*Umunsi utabura izina kandi utazibagirana mu buzima bwanjye rero,

tariki ya 28/04/1984 nari njyiye kuvoma amazi yo kuhira inyana ku

mugezi witwa Rwabiramba, niyumva mo gusenga nk'uko nari maze

iminsi mbikora uko mbonye akanya. Nsiga amazi aho niherera mu

masaka yari hafi aho, ngisenga mbona itiyo (tuyeau en plastic) izi bita

PVC 110, iva ku mutwe wanjye ikazamukaaaa ikinjira mu ijuru. Iyo

tiyo yarimo umuriro w'amakara yaka atukura, numva ijwi rimbwira

ngo uwo muriro ikirimo kuwubuza kwaka, ngo ni"amashyengo".

Nsaba Imana imbabazi kuri icyo cyaha cy'amashyengo, uwo mwanya

imbaraga nyinshi ziraza, ntangira kuvuga mu ndimi nyinshi.

3. Umwuka Wera Agira Gahunda

Kandi Agira Ubwenge.

Nubwo nari muri ibyo bihe byiza bidasanzwe, ariko nihutishije amazi

y'inyana, mva aho ndi mu ndimi gusa. Nikorera amazi ndi mu ndimi

gusa, abo twahuye baza kuvoma nta kinyarwanda nabavugishije,

ngera mu rugo mvuga indimi (ariko bucece), mpa inyana amazi

ndetse nshyiramo umunyu wazo ndi mu mwuka, bashiki banjye

dukurikirana barabibona ko nahindutse ukundi, niyemeza kwirarira

ahantu mu mukoki ngo hatagira ikintesha ibyo bihe byiza niherewe

n'Imana, ni bwo naraye ubutayu bwa mbere, kandi amasezerano

nahaherewe n'ubu ni yo akinkomeje. Halleluiaaaaa!!!

49


4. Umwuka Wera Iyo Aje Amanukana Impano

(1 Abakorinto12:4-11).

Nkuko Ijambo ry'Imana rivuga mu mirongo yavuzwe mu mirongo

yavuzwe haruguru, umuntu wese ubatijwe mu Mwuka Wera agomba

kwisobanukirwa ho impano Umwuka yamuhaye. Mu mpano

z'Umwuka uko ari 9 narigenzuye igihe kirekire, ndetse n'abantu baba

bakugenzura (umurongo wa 7), mbona ko nahawe impano yo

Kumenya, Iyo Kuvuga Indimi Nyinshi, Iyo Guhanura, Iyo

Kwizera N'iyo Gukiza Indwara.

Icyitonderwa: Kuba mvuze izi mpano niyiziho si ukwihimbaza, si

ubwibone mu by'umwuka, ncishijwe bugufi rwose no kubabwira ko

umuntu akwiriye kumenya ubutunzi bw'Imana bumubitse mo, kugira

ngo aburinde cyane. Ikibimpamiriza n'uko izo mpano zajyiye zikora,

zikigaragaza ahantu hatandukanye nk'uko Umwuka yabaga abishatse,

na Yesu Kristo Nyirumurimo.

5. Inama Zishingiye Ku Bu

Nararibonye Mu By'umwuka Wera.

Ndagira inama umukristo wese kutaguma aho ageze ngo yumve ari

ibyo, yumve ari aho, akamenya ko hari ahandi hantu yagezwa mu

by'agakiza n'iby'umwuka (Abaheburayo6:1) kuko tuva mubwiza tujya

mu bundi. Uwabatijwe mu mazi menshi amenye ko bidahagije yifuze

no kubatizwa mu Mwuka Wera, uwamuhawe yifuze gukoreshwa na

wo, impano yahawe yifuze ko yakungura Itorero ry'Imana.

6. Imikoreshereze Y'impano Z'umwuka Wera.

Impano y'Umwuka itandukanye n'ubugingo. Mumenye ko impano ari

igikoresho, nyirayo akaba umukozi. Mu bibanza kuri chantier haba

ingorofani, ibitiyo, amapiki.... Ibyo byose ntibijya bihembwa, bimwe

binasazira aho, ariko umukozi arahembwa, arashimirwa. Ukoreshe

impano yose cyangwa zose wahawe uzikoreshe ukiranuka, wezwa,

uciye bugufi, ukorera ubugingo no kuzajya mu ijuru, kandi icyo

Imana igukoresheje cyose wumve ko ari kubw'icyubahiro cy'Imana.

50


7. Impano Z'umwuka N'imbuto Z'umwuka.

Nshingiye ku byo nabonye mu mikoreshereze n'imikoranire y'impano

n'imbuto, ababyempano benshi iyo barangaye, bibagirwa ko byombi

bigomba kugendana. Kuriya mubona impano ari 9 n'imbuto zikaba 9,

burya si gusa. Bivuga ko buri mpano igira imbuto y'umwuka

iyiherekeza kugira ngo ya mpano ize kuryohera abayibona.

8. Umumaro w’Umwuka Wera.

i. Umwuka wera tumuhabwa ngo atuyobore (Abaroma 8:14;

Abagalatiya 5:16,25; Ibyakozwe16:6-10)

ii. Umwuka Wera atoranya abakozi (Ibyakozwe13:1-3)

iii. Umwuka Wera aduha imbaraga zo guhagarara neza mu

intambara y'agakiza (Ibyakozwe 6:8-15)

iv. Umwuka wera atsinda ab'isi (Yahana16:7-11)

v. Umwuka wera atwibutsa kandi akatubwira ibyavugiwe mu

nama zo mu ijuru(Yohana16:13-15)

vi. Umwuka Wera ni we uzatuzamura (Ibyahishuwe12:13-14)

UMUSOZO.

Musengeshe Umwuka iteka mu buryo bwose bwo

gusenga(Abefeso6:18

Musengere mu Mwuka wera(Yuda1:20)

Ndabasabira kugira ubushizi bw'amanga muri iki gihe kibi

kigoye, muhagarare mu kuri mwakiriye guhura n'ijambo

ry'Imana.

Ntimuyobywe n'imyigishirize mibi y'abadayimoni.

Ubuntu n'amahoro biva ku Umwami Yesu Kristo bibane

namwe.

─Pasteur Michel Zigirinshuti.

ADEPR.

51


Uko Umushumba Karagire Onesphole

Yuzuye Umwuka Wera

Ndabaramukije mu izina rya Yesu Kristo Umwami n'umucunguzi

wacu Nitwa KARAGIRE Onesphore navutse 1972 ndubatse mfite

umufasha n'abana batanu (abakobwa babiri n’abahungu batatu)

Ugomba Kujya Mu Bapantekote Vuba!

Ijwi ryarambwiye ngo ngomba kujya mu bapene! Hari muri 1992 hari

mu kwezi kwa gatanu ku munsi wo kuwa kabiri ariko itariki ntibuka,

I saa munani z'amanywa mvuye kuvoma k'umugezi bita GAKORE

muri RWINGWE i Nyamiyaga mu karere ka GICUMBI nikoreye

ijerekani ngeze umusozi hagati, ijwi rimpamagara rimbwira ngo

ninde waremye iriya misozi ureba!? Ndasubiza ngo ni

Imana!!(Nahise mpagarara hamwe mera nk'umuntu uri mu yindi si

ariko ndeba kandi mpagaze hamwe!) Numva simbyemeye kuko nari

agasore gato ariko k'imyaka 20 Nakoraga akazi ko mu rugo kwa

MUTANA JOSEPH umuhungu wa MUTANA BONIFACE

ndazamuka ariko numva umuriro w'ibyishimo muri njye, ubundi

nkumva sintuje, ndashaka kuririmba ariko ndirimbe izihe, nkumva

ndashaka kwigisha ...ngeze mu rugo nabajije mabuja yari umwarimu

mu mashuri abanza ya Nyinawimana. yitwaga Nyirabagande

Angelinne. Nuko Ndamubaza ngo: “abapene urabazi?” aransubiza

ngo ni babandi bameze nk'abasazi birwa bagenda barimo udukecuru

n'abagabo birwa bavuza ingoma!!

Numva ndabasuzuguye kuko nari umukarisomatike kandi ntangiye

gukorana n'abafarasisikani bari baraje Nyinawimana bantoza kuba

umuhereza yewe twaratangiye no kubukora (Amakanzu twarambaye,

Tuvuza inzogera aho bisabwa, Turi hafi ya padiri...) Niga amashuri 8

abanza Nari umuhanga mba uwa mbere Nkatsinda Kigali byagera

Kinyami ngasanga sindiho (kandi abandebeye Kigali barambonye)

ndasibira nanone nkaba uwa mbere natsinda simboneke kuri komini

52


kuri liste icyo gihe liste yabaga yanditseho"ABEMEREWE KWIGA

MURI SECONDAIRE" KUBWA MINISTRE NSEKARIJE ALOYS

Aho rero nakoraga akazi nibo babonye ntagiye bati ngwino mu rugo

udukorere.

Ngarutse k'umuhamagaro: Mu ijoro ry'uwo munsi numvise ijwi

nkasobanuza n'iby'abapene, narose inzozi zikomeye: mbona ngenda

nguruka mfite BIBLIYA nigisha ngo nimwihane nimwihanneeeeee

imperuka iri hafiii…..ndakanguka rya jwi riti: “ndashaka ko ujya mu

bapene ugakizwa.

Njya kubaza uwari Umubikira ibiri kumbaho. Urugo rwa Muzehe

Mutana Boniface rwari rukomeye ku idini Gatorika kandi n’ubu hari

umukobwa wabo yaje muri konji kuko yari umubikira i Byumba kuri

Diyoseze mu gihe cya Musenyeri Joseph Ruzindana Yumvise

ibimbaho ati: “Wahamagawe nka Yeremiya. Mur'iyo minsi inzozi

naroteraga umuntu zamusohoragaho uwo mubikira mubwiye ibye

yahise ashaka ubu afite urugo muri Canada nabaye Imbarutso yo

gufata icyo icyemezo.

Uko nakagumye muri ubwo buzima numvaga mu gatuza ngurumana

ntamahoro nshaka gusenga cyane, kuvuga ingero z'uko Imana ariyo

ny'ir'ibiremwa ziyongeranya kugeza ubwo numvaga kwiyumanganya

byanze ariko nkavuga ngo sinareka Bikiramariya nzajya mbivanga.

Ku cyumweru saa yine nambaye ikabutura, umupira, pantufure, ntetse

icyayi, mpishije umureti. Ijwi ry’imbaraga rinsanga ku mashyiga mu

Gikoni riti: “nonaha jya mu bapene mpita mbwira umuyaya ngo

“nabishyize ku meza ibindi ubikore!”.

Abapene basengeraga i Nyamiyaga hahoze akazu ka Leta k’amatafari

ngo hari segiteri keraaa, ngarutse inyuma gato ba mabuja bumvaga

najya mu barokore sinzongere gusoma kunzoga kuko ariko gakiza

uwo mwanya saa yine sinambaye agapantaro ahubwo nakunje

umupira nirukanka mu mbaraga zidasanzwe nasanze basenga nanjye

ndicara, muri njye hazamukamo isengesho ryo kwihana ngeze mu

53


gasengero k'Abantu bacye kandi bakuze, urubyiruko ari bacye abandi

ari Abana baje.

“Mana umbabarire ibyaha nakoze byose “nsubiramoooo!” Abantu

basenga bakarinda basoza bakareba njye nkomeza ntyooo. Ndatuza

bigisha Ijambo ryo muri Yesaya ngo iyo muje kunshengerera ninde

uba wababwiye kundibatira urugo? (Yes 1:12) Babaza abigira

umubatizo, ninjye wabonetse guhera ubwo nkahora mbibishyuza rya

jwi mu nzozi rinsaba gusezera akazi. Niko inzozi zo kubwiriza

zambagamo ndasezera baranga, baranyongeza ndabyanga. Ntaha

iwacu Nyirakagamba mu Kiziba mu nzu y'ibyatsi kandi yavaga iyo

Imvura yabaga iguye.

Ngura Bibiliya igura 400 nshyashya. Nkomereza kwigira umubatizo

ku CYURU muri MESHERO mu kwa gatandatu 1992. Mwalimu

n’abanyamasengesho barambwira bati'"wahawe imbaraga z'Umwuka

Wera usigaje kuzurizwa ukavuga mu ndimi nshya"

Mbwira Mwarimu Hategekimana Thomas (niko Mwalimu yitwaga)

uko niyumvaga n'ijwi numva kandi nkumva nshaka kuvuga. Bati

uzaze mu cyumba kuwa kabiri ku Cyuru nkigera mu cyumba

bagisenga nanjye nsenga uko nzi guhera ubwo ntangira kwigisha

ntarabatizwa mpita mvuga mu ndimi nshya nirirwa mur'urwo mba

umuyobozi w'icyumba ntarabatizwa mba umwungiriza wa Mwarimu,

nkajya ntekera abashyitsi nkabakira... kubera ibihe twarimo

by'umutekano mucye w'igihugu byatumye umubatizo ugenda

usubikwa bigeza mukwa gatatu 07/03/1993 nibwo twabatirijwe

BURIMBI muri KAGAMBA dore ko Paroisse yari I KAGAMBA

ariko isa naho ari Komini nyinshi (Rutare, Kinyami, Giti, Muhura,

Murambi) Bose bazaga kumeza I KAGAMBA.

Nkimara kubatizwa nahise mba umuvugabutumwa kuya 01/07/1993

Nari Agasore k'imyaka 21, icyo gihe umudugudu kwari ukuvuna

(Mugina) abakecuru 3, umugabo 1 abasore 4, abakobwa 7 n'abana

bato nari mfite Abakristo 15 icyo gihe narabasengesheje buzura

Umwuka Wera,umukecuru umwe ahabwa impano y'Ubuhanuzi.

Imana irambwira ngo ninjye wakuzanye kandi n'ubwo uvuga ko

54


utagiye mu mashuri uziga kuko ninjye wabishatse kandi na Kaminuza

uzayiga, kubw'ibyo ndashima Imana ko nize imyaka 6 ya secondaire

mu bya Bibiliya kandi na kaminuza narayirangije nk'uko ubuhanuzi

bwavuze.

Icyo gihe mu ntangiriro za 1994 nagendaga mu misozi n'akagoma

kimwe no muri 1993 dusengera abantu, rimwe twasengeye umugirwa

cyangwa umupfumu, afite ibitinde 8, inanga, injebe, ibinyuguri

n'ibihu byinshi...Turasenga ndabitwika umukecuru apfukamye ngo

Tumusengere avugirwamo n'abadayimoni 13 bavugaga amazina yabo

bose bamuvamo yakira Yesu kimwe n'abakobwa be ubu bamwe ni

abadiyakonikazi babonye abagabo mu itorero ariko umukecuru

yatashye muri Jenoside yo muri 1994.

Muri 1993 Mu mpera zawo,Twari dufite ibibazo by'inzara, umunsi

umwe twitegura abashyitsi barimo abasirikare bari muri Korali

yitwaga Abacunguwe ndetse n'Abategereje,Tubura icyo

tuzabakiriza mur'icyo kizu cy'ibyatsi Dusenga Imana iti: “Ndabakirira

abashyitsi nimuhumure. Umubyeyi umwe atumaho mama wacu,

amuha 1kg y'ibishyimbo,uducenga tw'utwumbati Imana idusaba

kubisengera ariko dusengera amazi mu gikombe kitwa kigozi ayo

mazi aba ariyo dutekesha ibyo bishyimbo Igitangaza cyabaye ibyo

bishyimbo byaratumbyeeeee byuzura inkono turagerura

(kubigabanya) Hari abaturanyi baje kutubwira ikibazo cy'imibereho

mu gitondo tubahaho. duteka imboga n'ibishyimbo n’umutsima

abasirikare barishima bati: Ntitwaherukaga umutsima,

utuboga....kandi bya bishyimbo ntibyashize!

Dukora umutsima w'amasaka uvanze n'utwumbati nafashe

amasengesho y’iminsi ibiri. Ku munsi wo gusoza ngeze mu rugo

nabuze icyo kwiyakiriza kandi mu gitondo narapanze ay'umudugudu

byatumye nkomerezako mu gicuku haje marayika anjyana muri

restaurant angurira isupu n'inyama nini z'umweru ndarya ndanywa

ndahaga sinabimara ndicura nsanga ndahaze nkomeza umurimo mu

gitondo ku mudugudu.

55


Mpagirira ububyutse bukomeye nsengera abarwayi barakira, abatewe

n'imyuka y'abarangi, abatewe na za Nyabingi zabakubitaga no mu

iteraniro barakira mvuze iby'Umwuka Wera yadukoresheje n'ubu ni

byinshi, Yewe twasengeye n'abazinzwe batwariwe imihango barakira

barashaka. mfite ababyeyi bari barabuze urubyaro ubu barahetse

(bitewe n'ubushake bw'Imana k'umuntu) Igishimishije kurushaho:

babantu bagize umudugudu Imana yarambwiye ngo nzagukoresha

kugeza ubwo iyi Segiteri yose abenshi bazanyizera kugeza ubu

harimo insengero enye (Mugina, Kinyinya, Nyarubuye, Ruhango)

Mvuge iki se ko mvuze uko nashatse muri 1995 hanyuma ku myaka

25 ku itariki 07/03/1997 Nasengewe kuba umukuru w'Itorero

Kumyaka 30 Nahawe inshingano ya Gishumba (10/2004) Ubu ngeze

ku myaka 48 Paroisse ngezemo niya gatanu ariyo Byumba mu mujyi

wa GICUMBI. Ibitangaza byo gukorana no gukoreshwa n'Umwuka

Wera ni byinshi Amen, Murakoze!

NB: Mu by’ukuri muri ubu buhamya umusomyi wese aribonera ko

hariho itandukaniro rikomeye hagati y’umuristo utarabatizwa mu

Mwuka Wera n’Uwamaze kubatizwa, muri ubu buhamya wungutse

iki? Mbega umuhamagaro w’Imana mbega gukoreshwa n’Imana

imirimo ikomeye tekereza noneho itorero ryose ryuzuye Umwuka

Wera! Ni weho utahiwe Saba Imana Umwuka Wera bikitwa uyu

munsi, va mu bwiza ujye mu bundi. ─M. C.Benjamin

Onesphole Karagire

Umushumba, ADEPR

56


Uko Misiyoneri Cyiza Benjamin

Yabatijwe mu Mwuka Wera

Nitwa CYIZA Benjamin, navukiye I Gicumbi mu murenge wa

Rukomo. Ndubatse, Nakiriye Yesu mu mwaka wa 2005 nigaga mu

mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye, Ku kigo cya College

URUMURI, kiri mu Murenge wa Cyungo akarere ka RURINDO.

Nibwo namurikiwe n’umucyo bwa mbere, nubwo mbere kose

nakuriye mu muryango uvanze Abakatorika n’abapentekote ntago

nari nakatuye ko Yesu ari umwami w’ubugingo bwanjye. Uwo munsi

nari nateraniye ku mudugudu wa RUKOZO, Ijambo ryigishijwe ryari

rifite ububasha, ahari ni nka rya rindi Pawulo yabwirije muri Efeso

(Ibyak 19:8). Mbatirizwa ku Mudugudu wa Cyuru, wo mu Karere ka

Gicumbi ari nako karere mvukamo. Nabatijwe mu Mwuka Wera

nyuma y’imyaka ibiri mbatijwe mu mazi.

Nari Nyotewe Cyane Nahagira Nka Ya Mpalakazi!

Nkuko imparakazi yahagizwa no kwifuza imigezi, niko Umutima

wanjye wahagizwa no kukwifuza Mana. (Zab 42:2)

Mbere yuko mbatizwa mu Mwuka Wera, nabonaga muri Korari

yanjye n’itorero ryo mu ishuri rya College Urumuri, Cyungo muri

Rurindo aho nigaga ririmo Abantu b’imparakubiri. Abakristo

bavuganaga n’Imana bakorana umwete umurimo, bakangura abandi,

basenga bakuzura indimi hafi umwanya wo Gusenga wose!

Bakerekwa, bakarondora. Byagenze aho nabagenderaga kure igihe

cyose nabaga Numva nateshutse. Bari Abantu badasanzwe, hakaba na

57


banyakugirirwa ibambe, ba twebwe igihe cyose nihereyeho, ibyo

nakoraga byasaga naho nubahiriza itegeko. ku nshuro ya mbere

numvise n’amatwi yanjye umuntu uvuga ubwe ngo “Ndi Uwiteka,

Nimwumve icyo Uwiteka avuga……” ubwo buhanuzi bwa mbere

bwakanguye umutima wanjye nibwo nabonye ko nkwiriye kugera

ahandi hantu, nabonye uko mbayeho mu Mwami wanjye bidahagije,

nagize inyota yamaze imyaka ibiri yose! Numvaga hariho icyuho

kinini, cyakuzuzwa gusa n’Imana, nasomaga ijambo ry’Imana muri

Bibiliya nto y’isezerano rishya y’abagidiyoni, nkanasenga

biringaniye.

Umwaka wa gatatu nahinduye ikigo maze njya kwiga kuri Lycee

Saint Alexandre I Muhura muri Gatsibo, nahamenyaniye

n’umunyeshuri twiganaga mu mwaka umwe witwaga

HABAGUHIRWA Theogene, namenye ko izina Maombe ngo

yarikuye ko yakundaga Gusenga by’akaburarugero. Nari mfite

ishyaka ryinshi ryo gukorera Imana, kuburyo umunsi warangiraga

ntabizi, nganiriza abanyeshuri ijambo ry’Imana, mpugura

n’Ibindi…MAOMBE uwo yari afite imbaraga, n’impano ntari nzi

umubare, arondora, yerekwa,ahanura,ijambo ry’ubwenge, ijambo ryo

kumenya, avuga indimi nyinshi, kubana nawe byari nko kwiryamira

mu bakorinto ba mbere igice cya 12. Yatangiye kunyigisha gusenga,

mu magurupe yo hanze y’ikigo twarangirwaga na TUYISENGE

Theoneste, namenye ko Ubu ari Umuvugabutumwa muri ADEPR

nawe yari umunyeshuri aho, ariko yiga ataha iwabo, amajoro yo kuwa

gatanu yaranze uwo mwaka, ayo tutaraye mu butayu niyo make

Ndetse, yabarika byoroheje rwose. Hari ubwo twasengaga, abo

dusengana basenga mu ndimi nyinshi hafi ijoro ryose, amagambo

y’ikinyarwanda akaba make, nta rindi ryabaye isengesho Uretse

kubatizwa mu Mwuka Wera……! Mana Ndashaka indimi nshya….,

Mana ndifuza impano…... Mana nyuzuza Umwuka Wera…, Uwo

mwaka warangiye nkifitiye ishyaka, Umwuka Wera ataraza! Ahari

58


uwari kumbaza nari gusubiza nk’abigishwa ba Yohana Umubatiza:

“Ntago twari twumva yuko Umwuka Wera yaje! (Ibyak 19:2) uwo

mwaka natandukanye nabo twasenganaga, ndibwira nti dutandukanye

ntabatijwe mu Mwuka Wera koko!

Urugendo rurerure Nshaka Umwuka Wera

Mu kiruhuko cyo gutegereza amanota y’ikiciro rusange, nta kindi nari

nitayeho, Uretse uko nabatizwa mu Mwuka Wera, yariyo ntero, yari

yo nyikirizo, nta kindi cyifuzo numvaga cyamfatira umunota, ubanza

mu Ijuru nta kindi bari banziho, nta cyumba ntasuraga keretse iyo

nabaga ntakizi, hari ubwo naheturaga icyumweru ndara mu byumba

nsenga. Nabonye ko ubwo Maombe ari mu kiruhuko ubwo noneho

ahora asenga, maze mva ku Cyuru nerekeza Mu Mutara, ku

mudugudu wa Rwebare ya Mbere naherutse ari naho Paruwasi. Rwari

urugendo rurerure rwamfashe amasaha 11 n’amaguru inzira yose,

inzara yose….isengesho ryari rya rindi, nyuzuza Mwuka Wera. Ku

mugoroba dusenga munsi y’ikivoka kinini, umuhanuzi witwaga

Olivier, arahanura, anyibandaho cyane, ku buryo numvaga mbyibuha

mbyumva kandi ubusanzwe ibiro Byanjye ntibyarengaga 52. Uwiteka

yampaye umugisha k’ubw’urugendo, yongeraho ko agiye kunyuzuza

Umwuka Wera, nkavuga mu ndimi nshya! Nubwo ubuhanuzi bwari

buryoshye gute icyo nashakaga ni ijambo “umubatizo w’Umwuka

Wera” Muri iryo joro nafashe agatotsi, mvuga mu ndimi ijoro ryose,

mpanura ijoro ryose, bukeye nsanga byari inzozi!!! Ariko ntacyo

ubusabusa buruta buriburi, na kare kose sinari nakabirose,

byagaragazaga imirindi ya Mwuka Wera wari bwoherezwe mu gihe

gito!

Pentecote yanjye! Uko nabatijwe mu Mwuka Wera!

Maze nyuma y’ibyo ngaruka I Byumba iwacu ku Cyuru nkomeza

gusenga, niyiriza ubusa kenshi kandi nagiraga gurupe ABARAGWA

59


nayoboraga. Hafi amajoro yose, nabarazaga mu rutare rwo mu

gishanga cyo hagati ya Gasave na Nyankokoma aho twitaga Konoshi,

cyangwa Byogori, twahava tukajya Rwamushumba, Aho Twitaga

“Ahera” no ku musozi wa Ruhondo, aho twitaga akabyiniriro ka

“Ruhondo Desert” ukongeraho amasengesho yo mu byumba no mu

butayu bwa “Kadeshi” I Byumba munsi y’umugi. Nashakaga ahantu

hakomeye, kurusha ahandi naribwiraga nti: “Uwiteka arareba

umuhate no kwahagira, atumare impumu, atubatize mu Mwuka

Wera”

Agatinze ugatega iminsi, kandi nta jambo Imana ivuga ngo rihere,

(Luka 1:37) ni ukuri pe, ndahamya n’urwanjye rurimi ko hahirwa

abiringiye ko ibyo babwiwe n’Umwami Imana bizasohora. (Luka

1:45). Umunsi umwe nari naruhutse, niriwe mu rugo, Maze menya ko

hari icyumba cyari busenge, icyo cyumba cyayoborwaga na

SELESITE (Celestin) Ubu ni umudiyakoni ku Cyuru. Tugezeyo

tugisenga arahanura ati: “Uwiteka aravuze ati: “Aha hari umuntu

ugiye Kubatizwa mu Mwuka Wera!” nimba hari ibintu ntitayeho ni

ibyo, nasaga n’umuntu uri ahandi, byasaga naho umuriri n’umuyaga

uhuha cyane byari biri guhuha! Twatuye ibyaha, nsa nusinzira kubera

amajoro naraye mbere, turangije turasenga nagiye kumva Numva

imbaraga zidasanzwe ziranteruye, ndavuga nti: “Karabaye” nsenga

mfashe igiti! Ngiye kubona mbona amaso yanjye arahweje, mbona

ikirere cyuzuye Umucyo mwinshi maze inuma z’amabara y’umweru

zikamanuka zingwaho izindi zisubirayo” uko nabibonaga

narushagaho kumva amahoroooooo! Kandi ubwo nasimbukaga cyane

ngo ngere aho zituruka! Naho abambona bakabona nsimbukana

ishami gusimbuka gutangaje, Haciye nk’iminota 10 mbona ikibaho

kinini ntari nakabonye, namenye ko cyitwa “Write board”

bacyandikishaho Marker, nakibonye ngeze muri Kaminuza. Mbona

umugabo yandikaho ansaba gusoma, akavuga nkasubiramo…gutyo

gutyo! Ubwo abo twasenganaga ngo bumvaga natangiye kuvuga mu

60


ndimi! Ni ukuri izi ndimi tuvuga ziva ku Mana Data, kandi iyo

tuzisengamo nubwo ubwenge bwacu butazumva, mu Ijuru barazumva

cyane rwose! Ni ururimi rw’Umwuka, Araruzi, aruvuganamo na

babiri mu butatu atunihira iminiho. Maze nyuma y’ibyo nabonye

Abantu twasenganye bose bazamutse mbabona muri cya Kirere

kirabagirana, mbona undi mugabo utari kwandika indimi azanye

Mikorofoni, urusinga rwageraga mu Ijuru maze ansaba kuvuga ibyo

mbona, numvishe navuze nti: “Nimwumve uko Uwiteka Imana

avuga…” (Niyo nteruro yanteye gushaka Mwuka Wera na mbere

kose nkiga muri College Urumuli) natangiye kubona ibintu no kumva

ijwi ry’Imana rivuga mu mutima wanjye, nkasubiramo ariko nsoma

na za ndimi. Kuva icyo gihe kugeza ubu iyo ngiye guhanura nongera

kubona wa mugabo wandika, na wa wundi wa mikorofone iva mu

Ijuru!” nuko dusoje Abantu bagenda banshimira bati: “Imana

iragukoresheje, ariko ntibisanzwe ko umuntu abatizwa agahita avuga

indimi umunsi umwe akanahanura bari batangaye cyane, njye

sinatangaye nari nzi neza ko n’ubundi Imana yacu ikora

n’ibidasanzwe! Kandi byongeye harimo n’indishyi y’akababaro ahari

n’ubukererwe, icyo natashye Nishimiye nuko nari nabatijwe mu

Mwuka Wera, ni ukuri umunezero natahanye wari akaburarugero!

Niyinjirira mu cyumba cyanjye ndasenga kuko navugaga nti: “Ahari

Umwuka yagiye, nongera kuvuga mu ndimi, Imana iranezeza cyane,

naryamye mu gitondo!

Nyuma y’Uwo mubatizo numvaga mbaye mushya, Nasomaga

Bibiliya kandi nkumva mfite ubusobanuro bw’umurongo wose

nsomye, yewe no mu Byahishuwe na Danyeli muri ya marenga ya

Gihanuzi. Natangiye kubwiriza ubutumwa kandi Imana irankoresha

cyane mu buryo butandukanye kugeza ubu, nabonye imirimo myinshi

n’ibitangaza bikorerera mu maso yanjye, nabonye abarwayi

61


birukanwe mu bitaro ngo bapfe, byananiranye basubira kuba bazima,

nabonye ingumba zibyara, nabonye abarwayi bakira, abadayimoni

bagenda, ababoshywe babohoka,… kandi hari n’ibindi nzabona

bikoreka, kuko nshishijwe bugufi ndi Umukozi wayo nyikorera ngo

nsohoze umuhamagaro wanjye nahamagariwe muri Kristo Yesu.

Nziko ibyo bitangaza byose bifite abahamya benshi ariko byose

biberaho kugirango izina rya Yesu rimenyekane.

Ikinsika umutima, Inkomezi ikomeye mu Muhamagaro wanjye!

Ahubwo uwirata yirate Uwiteka! Umunsi umwe wo guhamagarwa

kwanjye, nabonye Bibiliya irambuye nko mucya kabiri, yamanukaga

iva mu Ijuru, ndayakira, ijwi rirambwira ngo: “Uhawe ijambo” ku

munsi ukurikira nabonye igiti cy’inganzamarumbo nabonye Marayika

w’Imana ansanga nsenga, nongeye kwibona ku mu bushorishori

bwacyo, Wa mu marayika yari ahagaze iburyo Bwanjye, icyo giti

cyarakuze, kirazamuka kigera mu bushorishori bw’ijuru, nabonye

igicu cyera cyavaga mu Ijuru ryo hejuru gihagarara ku mutwe w’icyo

giti: “Uwiteka yari muri icyo gicu, yahampereye amasezerano niyo

ankomeza iteka, narayumvise n’ayanjye matwi, mbereyeho gusohoza

icyo yavuze, no kurangiza imirimo naremewe kugenderamo, I Tororo

mu gicuku nsinziriye ndi mu ishuri ry’Abamisiyoneri, Umwami

yongeye kumpamagarira gutegura ibitabo bya Gikiristo, numvaga

ntiteguye, ahanini byasabaga gusobanura indimi, ubumenyi bwo

hejuru muri Tewolojiya, ubumenyi mu gukora ubushakashatsi,

yaravuze ati: “Si kubw’amaboko kandi si kubw’imbaraga ahubwo ni

k’ubw’Umwuka Wanjye! (Zek 4:6)

Inama Ku bizera batarabatizwa Mu Mwuka Wera

Ntago nigeze mbona umuntu wabatijwe mu Mwuka Wera hatabanje

inyota yawo, n’iyo gusobanukirwa iby’Imana kurushaho! Yesu

yiteguye kukubatiza yavuze ko data atazabura guha Umwuka Wera

62


abawumusabye, Paulo yavuze ko izamuducunshumuraho, naho kera

cyane Uwiteka Yabwiye Yoweli ko izasuka Umwuka wera ku bantu

bose, nahawe Mukristo, imbere ni heza kuruta aho uri, intambwe

y’agakiza ugezeho ntihagije, ibuka ko dukwiye kuva mu bwiza tujya

mu bundi. Uraririmba nibyo, ariko wuzuye Umwuka byakubera,

urasenga nibyo, ariko uvuze mu ndimi byakubera. Tugeze mu gihe

itorero rikwiye kwambikwa imbaraga, tukagendera mu mbaraga

nk’izikizu, komeza usenge, Saba, titiriza nawe Yesu azagusohozaho

Pantekote yawe!

─Misiyoneri, CYIZA Benjamin

VPMSP-EAC

Uko Sue Caley wo muri Canada

Yuzuye Umwuka Wera

Kuzura Umwuka Wera byavuguruye imibereho yanjye. Nari

umukristo imyaka igera kuri itandatu kandi numvaga ko umutima

wanjye kuri Yesu wari umaze gukonja, ubuzima bwanjye

bw’amasengesho bwari bwarapfuye, urugendo rwanjye na Krito

ntirwari rufite ireme, kandi nakomeje gutekereza ko hagomba kubaho

ibirenze ibi. Nakomeje Gusenga Imana nyisaba kunyuzuza Umwuka

Wera. Muri icyo gihe, nagize ubwoba kuko ntari nzi uko bizagenda.

Twagize umugisha I Toronto kandi Imana yasutse Umwuka wayo

ahantu runaka mu bwongereza aho ntuye. Nahuriye mu rugo rwanjye

n'umukozi wari ukiri urubyiruko. Yaransengeye kandi Umwuka Wera

aranyuzura.

63


Uku kuzura kwabaye mu byiciro. Nujujwe imbaraga cyane mu gihe

cyanjye gituje, hanyuma mu iteraniro ryabereye mu itorero Holy

Trinity Brompton imbaraga z'Imana zimanuka mu mutwe no mu

mubiri wanjye; Numvise meze nkusinze! Nari mfite inzara itavugwa

muri Kristo. Numvaga nkangutse. Nahawe umunezero mushya mu

Mana, urukundo rushya kuri Yesu ntigeze ngira mbere kose.

Ubuzima bwanjye bwo gusenga bwarahinduwe. Nakiriye amashusho,

imirongo ya Bibiliya numva Umwami amvugisha imbere mu mutima.

Nifuzaga cyane gushishikariza abandi bakristo ngo basabe Data

abasohoreze isezerano babatizwe mu Mwuka Wera kandi n'ubu

ndacyafite iyo ntego. Ibi bimaze imyaka 20.

Mu nama ya gikristo umudamu wo mu itsinda ry’amasengesho

yambajije niba ashobora kunsengera. Mugihe yarimo asenga numvise

ijwi ry’imbere nasaga nkuzi ko ari Imana Data. Yavuze ati:

“Ndashaka ko mwifatanya nanjye, kugira ngo musengere ibiri ku

mutima wanjye.” Iri jwi ryakomeje kuba muri njye ritsimbaraye

kugeza ubwo navuze nti: "Data, uzanyereka ibiri ku mutima wawe?"

Ako kanya, ishusho iza mu bwenge bwanjye ishusho ya Yesu ihagaze

yerekeje amaboko hejuru y’umujyi. Noneho Umwuka Wera

yasengeye muri njye aniha iminiho myinshi. Sinari narigeze mbona

ibi ariko numvaga ndi mu ishuri rya Mwuka Wera. Nahise nsengera

ububyutse aho hantu.

Kuva icyo gihe, mu myaka cumi n'itanu ishize mbaza Data ninde

cyangwa ni ibiki biri ku mutima we ngo mbikore cyangwa

mbisengere? Rimwe na rimwe mbona mu bitekerezo byanjye izina

ry’igihugu cyangwa itsinda ry’abantu, nkabasangwabutaka cyangwa

itsinda ry’abantu mu bushinwa. Rimwe na rimwe mbona

mubitekerezo byanjye abantu nyabo; amazina yabo baba bari ku

mutima w’Imana, byarantangaje! Rimwe na rimwe numva ububabare

bw'Imana mu mutima wanjye kubo inyobora gusengera. Rimwe na

rimwe, mbona Igihugu cyangwa agace mu makuru kuri Tv nyuma yo

kubisengera.

64


Sinari narigeze ntekereza cyane ku kuvuga mu ndimi, ariko mu

materaniro mu itorero Holy Trinity ry’I Brompton, umukozi w’Imana

yagize ati: “Niba hari ushaka kubatizwa mu Mwuka Wera no kuvuga

mu zindi ndimi, naze asengerwe.” Nari nshonje ku bintu byose Imana

yashakaga kumpa nuko njya imbere, umudamu aransengera ngo

mpabwe iyo mpano ambwira ngo mfungure umunwa mu kwizera

ndebe uko bigenda. Nagombaga kubyemera, numvise mfite isoni,

ariko ntabwo nari guhomba ibyo Imana yangeneye. Nagiyeyo

bansengeye ntangira kwakira amagambo mashya, ntangira kuvuga mu

magambo ntumva.

Iyo mvuganye n'Imana mu ndimi, Numva irushaho kunyegera. Igihe

kimwe Nanjye naririmbye mu ndimi zumvikana neza. Inyandiko zisa

nkiziva ku mutima wanjye. Nkiririmba numvaga nanjye ndimo

kugarura ubuyanja. Ikintu cyagaciro cyane cyabaye nk’igikorwa cyo

kuzura Umwuka ni umubano wimbitse na Yesu.

Igihe kimwe Inshuti yanjye yampamagaye irwaye mbita niyumvamo

ko Imana ihari. Mu biganiro byacu byose nakomeje kubona

amashusho no kuyitera inkunga ku buryo iyi ndwara itari mu byo

Imana yateguye mu buzima bwe. Nyuma yo kuva kuri terefone,

natunguwe, n’imbaraga z'Umwuka Wera no kuboneka kw'Imana

byinjiye mu mutima wanjye kandi muri icyo gihe, imbaraga

z'Umwuka Wera no kubaho kwe byaturutse hanze mu mutima

wanjye. Ibi byarakomeje igihe kirekire. Nabajije Uwiteka

ibizakurikiraho numva avuga muri njye, "Inzira imwe irahari".

Mbere yo kuzura Umwuka Wera numvaga numagaye kandi

natakambiraga Imana ngo nuzure Umwuka mushya. Noneho ubu

mfite umudendezo iyo nsengera abantu n’ubwisanzure bushya no

kugirana ubucuti n'Imana Data na Yesu, mporana inzara yo

guhatanira byinshi kuri Yesu kandi nshaka iteka kumenya umugambi

w'Imana mu buzima bwanjye aho ishaka kunjyana. Ndashaka kujyana

na Yo. Igishimishije, amezi make ashize mugihe cyamasengesho,

Yesu yaravuze ati: "Ha ikaze Umwuka Wera," nuko ntangira

65


kubikora mbere yuko nsenga, kandi ukubaho kwa Mwuka Wera

kugaragara cyane mugihe cyamasengesho yanjye. Ndumva ari inshuti

yanjye n'umufasha kandi ndashaka kumwumva neza.

Nabwira umwizera wese ko Uwiteka afite byinshi kuri we. Wicogora,

winyurwa naho ugeze mu Mwuka kuko imbere yaho hari aheza

kuharusha! Erega Paulo yavuze ko tuva mu bwiza tujya mu bundi!

Ntugasabe bike; komeza usabe Uwiteka byinshi. Kandi ushize

amanga. Nizera ko Imana ari imwe ejo, uyu munsi n'iteka ryose.

Ndashaka gukora ibintu Yesu yakoze, kandi ndizera ko twabigenewe.

Uwiteka akomeje kuzana Yesaya 61 mu bitekerezo byanjye. Imana

yacu ni Imana iteye ubwoba!

─ Sue Caley wo muri Canada

Uko Kevin Winters Yabatijwe muri Mwuka

Wera

Ibintu byose byarahindutse!

Icyo gihe nakiraga umubatizo w’Umwuka Wera nari ahantu

hateye ubwoba. Nari naratandukanye n'umukunzi wanjye nyuma y’

imvururu nyinshi. Nari narumiwe, kandi nigunze mpitamo gutura ako

gahinda kanjye Imana mu masengesho.

Ibyakurikiyeho ntakintu cyari gitangaje. Mu gihe napfukamye ku

ruhande rw’igitanda cyanjye ndarira ngo Imana intabare nabatijwe

mu Mwuka Wera. Mu buryo butunguranye, umuyaga wumvikana

kandi ugaragara winjiye mu cyumba cyanjye. Winjiye muri njye

numva ntangiye kuvuga mu rurimi rudasanzwe. Ariko kubera ko nari

narakuriye mu itorero ry’Abatisita n’Abametodiste, ntabwo nari

mfite ubumenyi ku mubatizo w’Umwuka Wera Ndetse Icyo gihe

66


sinari narigeze numva "umubatizo wa Umwuka Wera." Ibi rero byose

byari bishyashya kuri njye. Byatumye nkomeza kubirwanya!

Nari mu rujijo ku byabaye byose ku buryo ntigeze nongera kubikora.

Mu by’ukuri, ibihe byinshi byazamukaga muri njye mu gihe cyo

gusenga nkibaza muri njye impamvu haza amagambo y’ururimi ntazi!

Nkahita mbirwanya Byantwaye imyaka kugirango numve neza

kuvuga mu ndimi ariko ubu ndabikora buri munsi.

Kubatizwa n'Umwuka Wera, ariko, haza izindi nyungu n'ubushobozi

budasanzwe. Ku nkibatizwa, ishyaka ryo gukurikirana gukiranuka no

gusoma Bibiliya ryarushijeho gukomera. Nabonye kandi ko

narushijeho gushishoza no guhishura. Natangiye kandi kubona

ubushake bwo kwamamaza aya ubu buhamya. Hari ubwo Umwuka

anzaho atunguranye nkasimbuka nkatangira kubwiriza. Natangiye

kandi kumva ijwi ry’Imana neza, kugira iyerekwa n’inzozi, no

kwandika ingingo z’ibyanditswe zo guha abantu.

Imwe mu nyungu nziza nabonye ivuye mu mubatizo wa Umwuka

Wera ni ugukongezwa umuriro n’ijwi rye. Byombi bimfasha kugera

ku ntsinzi mu buzima bwanjye. Kubatazi gusigwa k'umuriro icyo

aricyo, Yohana Umubatiza yavuze ko Yesu azatubatiza Umwuka

Wera n'umuriro. Ntabwo nshobora kuvugira undi muntu keretse njye

ubwanjye ariko ndibonera umuriro w’Imana nkumva ubushyuhe

budasanzwe.

Umubatizo wa Mwuka Wera n'umuriro nabyo byongereye imbaraga

kumva kwanjye. Mu myaka yashize nize kumva Imana mu buryo

butandukanye. Rimwe na rimwe irambwira mu ijwi ryumvikana.

Nijwi ryimbere kandi burigihe birantangaza nubwo numvise inshuro

67


zingahe. Ibindi bihe Imana ivugana nanjye mu bitekerezo. Numva

ijwi ry’Imana rintuma ku bantu, Ndetse rimpa inshingano icyo

nkwiriye kuvuga naho kukivugira.

Nanjye mbona Imana mu bitekerezo n'inzozi, Ibi bibaho mugihe

nsinziriye cyangwa mu buryo bwo kurota. N’uburyo kandi mbona

inyigisho zanjye hamwe n’ingero zo gukoresha. Ubusanzwe Imana

ivuga ikintu gikurura ibitekerezo byanjye, hanyuma mfata impapuro

n'ikaramu, nkicara kuruhande rw'igitanda, nkareba gusa nkumva uko

Umwuka ampa inyigisho. Rimwe na rimwe, mbona ikibwiriza cyose

gitangiye kurangira kandi buri gihe kirimo amashusho.

Ndahamya rwose ko ubuzima bwanye bwahindutse bushya kuva

nabatizwa. Umwuka Wera yahinduye rwose nari we. Ubu ndi umuntu

ugurumana muri Kristo ku bw’ibyo.

Ibintu ugomba kumenya: Umubatizo muri Mwuka Wera waje igihe

yari wenyine, ashakisha Imana nimbaraga zamarangamutima

kugirango akize umutima we. Byaje bifite indimi mu ikubitiro, akaba

nta mahugurwa yari afite ku buryo yarwanyije igihe gito. Izindi

mpinduka Umwuka yazanye ni: ishyaka ryo gukiranuka no gusoma

Bibiliya, imyumvire nini no guhishurwa kurushaho, no gusigwa

kubwiriza ibyo byahishuwe. Ijwi ry'Imana n'imbaraga zo gukiza

byariyongereye cyane.

─Ubuhamya bwa Kevin Winters

Bwatanzwe na Mark Virkler

68


Ubuhamya Bwa Kelly

Gusuka Byose imbere y’Imana

byayikoze ku Mutima!

Nitwa Kelly. Mfite imyaka 20, natangiye gukurikirana cyane

ibyerekeye Umubatizo wo mu Mwuka Wera. Abenshi mu Nshuti

zanjye bari barawubatijwemo Ndetse no mu bagize itsinda

ry’urubyiruko. Nakoraga umurimo w’Imana mu rusengero nkaterana

buri gihe ariko sinari nakabatijwe muri uwo Mwuka!! Ni ukuri

byarambabazaga cyane byatumye ntangira gusoma igitabo cyose

cyanditswe kivuga kuri iyi ngingo, niga Ibyanditswe cyane,

mpagarara ku murongo w'amasengesho, ndetse mvugana n'inshuti

zanjye zuzuye Umwuka Wera, n'ibindi. Ariko, nta kintu na kimwe

muri ibyo cyagize uruhare mu mubatizo wa Mwuka Wera.

Nahisemo kwihererana n’Imana

Umugoroba umwe nasubiye mu rugo nyuma y’amateraniro yo kuwa

gatatu nijoro, nagombaga gukoresha ubwiherero maze ntangira

gusenga kandi nari jyenyine ndi kumwe na Nyagasani maze ntangira

kumubwirana amarira uko mbabaye kandi ko numvaga nsa nuri mu

kato, nibazaga niba hari ibitagenda neza mu buzima bwanjye ubwo

narimo mvugana na we nazamuye amaboko mu Ijuru mubwira

n'umutima wanjye wose kandi wera ko nashakaga kuzura Umwuka

Wera!

Muri ako kanya, Numvaga Kristo angose, kandi ari mu buzima

bwanjye bwose kuva ku mutwe kugeza ku mano. Namanukiwe na

Mwuka mera nkutenguwe, mpinda umushyitsi kandi nuzuye

umunezero mwinshi, Mu marira ntangira kuvuga mu ndimi mpita

ntangira kumushimira cyane mbikuye ku mutima.

Ibyo bibaye hashize imyaka 27 kandi ndi mu buzima bwahindutse

iteka kubera kugendana n’Imana no kuganira na Mwuka Wera buri

munsi!

69


Nkunda ukuntu Uwiteka yihariye, Ntabwo yashakaga ko nkurikiza

intambwe ku yindi intambwe uburyo abandi babonye Mwuka Wera

no kwakira byinshi kuri We; Yashakaga gusa ko nsuka umutima

wanjye kuri we ubwe kandi nkamushakana Umwete. Erega afite

inzira zirenga Igihumbi zo gusohoza Amasezerano ye.

─Kelly

70


IGICE CYA VII:

IMPANO Z’UMWUKA

Umwuka Wera amanukana n’impano

Impano z'Umwuka Ziva ku Mana

Umwuka w'Imana aduha “ubushobozi

budasanzwe” (1 Abakorinto 12: 1).

Urugero agakiza ni ubuntu, ntabwo

tubona iyi mpano ku kiguzi.

Tugomba kwitonda twibuka ko ubwo

bushobozi budasanzwe butagenewe

gukoreshwa ku nyungu z’umuntu; impano z'Umwuka zikomoka ku

Mana no ku migambi y'Imana. Ntidushobora gushimira ikintu icyo ari

cyo cyose Umwuka w'Imana akora muri twe mu gihe twishutse ko

twakigezeho kubw’imbaraga zacu.

Impano zitandukanye, Umwuka umwe

1 Abakorinto 12: 4-6 herekana neza ko Umwuka umwe akora mu

buryo butandukanye muri twese, nkuko dufite impano zitandukanye.

Kubw’ibyo, ntidukwiye kunenga uburyo Umwuka akorera mu bandi

cyangwa ntidukwiye kwigereranya n’abandi. Umwuka Wera ukorera

muri twe, akorera no muri bene data mu itorero, kuko umuntu wese

ahabwa ikimwerekanaho uwo Mwuka ngo itorero Umubiri wa Kristo

ryunguke. Impano zo mu mwuka nizo gufasha abandi Intego y'Imana

iduha impano z’Umwuka irasobanutse: "Impano yo mu mwuka

ihabwa buri wese muri twe kugirango dushobore gufashanya" (1

Abakorinto 12: 7).

Ntabwo twahawe impano z’Umwuka kugirango twumvwe neza;

ntabwo twahawe impano z’Umwuka kugirango dushobore kugaragara

71


neza ku bandi; ntabwo twahawe impano z’Umwuka zo kuyobora

cyangwa kubona inzira zacu. Imana iduha impano z’Umwuka kugira

ngo dushobore gufashanya!

Nta n'umwe muri twe ushobora byose, cyangwa ubasha gukora byose

neza. Dukeneye imbaraga za bagenzi bacu mugihe dufite intege nke,

n’abandi bakeneye imbaraga zacu mu gihe bafite intege nke. Ibi

bitera kwishingikiriza ku Mana no gushimira bene wacu. Mu by’ukuri

ni ibintu byiza cyane iyo dukoresheje impano zacu z’Umwuka

kugirango dufashe kandi dushishikarize abandi gukora imirimo

bahamagariwe muri Kristo Yesu; nta gushidikanya ko ariwo

muteguro w’Imana ku byerekeye Impano z’Umwuka.

Ka turebe neza kuri buri mpano:

Hariho inzira nyinshi zo gutondekanya impano 9 zasobanuwe mu 1

Abakorinto 12, ariko turazigabanyamo ibice bitatu kugirango

dusobanukirwe gutya:

1) Impano zo guhishurirwa

2) Impano z’imbaraga

3) Impano zo kuvuga

Impano zo guhishurirwa:

Impano zo guhishurirwa zirimo Ijambo ry’ubwenge, Ijambo ryo

kumenya, no Kurobanura imyuka. Izi mpano zigaragaza

ibitamenyekana cyangwa bihishe kugirango abazifite bahabwe

ugusobanukirwa cyangwa gusobanura imigambi cyangwa ibyifuzo

by’Imana.

Ijambo ry’Ubwenge

Ni ihishurirwa ndengakamere riva ku mana, ritandukanye n’ubwenge

karemano busanzwe kuko bwo ari ubushobozi bwo gukoresha

ubumenyi bwacu n’ubunararibonye.

Abantu bafite iyi mpano bafite ubushobozi bwo gufata ibyemezo

by’ubwenge no kugira inama abandi. Ubu bwenge ntabwo buturuka

ku bigeragezo no kwigira ku makosa yahahise byabaye mu buzima

72


bwabo, cyangwa mu bunararibonye gusa, ahubwo buva

k’ubusobanuro ndengakamere buva ku Mana. Babona ibintu neza mu

buryo Imana ishaka no mu bihe bigoye by’akaga kandi bakabasha

kuyobora n'abandi mu bushake bw'Imana. Baba ari abayobozi,

bakurikiza cyane Ijambo ry'Imana. Bashobora guhishurirwa

amabanga akomeye y’Imana, ku gace kabo, Igihugu umudugudu,

Abantu, byose ku ntego yo Kugendera mu bushake bw’Imana. Reka

turebe ingero zo mu byanditswe byera kuri iyi mpano:

Mu nkuru z’umuhanuzi Eliya Imana yamuhishuriye urubanza

rwari rubikiwe Ahabu, nuko ruzasohora. (1 Abami 21:19, 1

Abami 22:34-38)

Imana ihishurira Abantu bayo urubanza ruzatera, urugero

yahishuriye Nowa iby’umwuzure (Itang 6:13-21) yahishuriye

Loti akoresheje abamarayika ibyo kurimbuka kw’I Sodoma

na Gomora (Itang 19:12-13) ku banyabwenge mu nzozi bava

kuramya Yesu (Mat 2:20)

Imana ihishura mugambi wayo ku bantu izakoresha. Kuri

Yozefu yabihishuye mu nzozi. (Itang 41:16,28)

Guhishura ubutabazi mu byago (Ibyak 27:24)

Guhamya umuhamagaro. Mose (Kuva 3:1-10) Intumwa

Paulo (26:16)

Ijambo ryo kumenya

Ni uguhishurirwa ndengakamere kwa Mwuka Wera ukuri kuri mu

bitekerezo by’Imana, abatazi iyi mpano neza bashobora kuyitiranya

n’ubumenyi bwimbitse kuri Bibiliya

n’Imenyekanishamana(Theology) Abantu bafite iyi mpano

basobanukiwe byimazeyo ubushake n'inzira z'Imana, kugiti cyabo no

mu byanditswe Byera. Mu buryo ndengakamere, barashobora

kumenya ukuri ku bintu by’Umwuka kugirango bigishe cyangwa

bayobore itorero. Rimwe na rimwe, Imana itanga ijambo ryo

kumenya kubyerekeye ibihe runaka cyangwa umuntu kugirango

arinde, aburire, cyangwa ayobore.

73


Ingero:

Erisa yahishurirwaga imigambi yose y’Umwami w’I Siriya (2

Abami 6:9-12)

Guhishura indyarya (2 Abami 5:20-27)

Guhishura umuntu wihishe, Nkuko Samweli yahisuye Sauli

igihe yendaga kwimikwa. (1 Sam 10:22)

Kugaragaza umuntu ukenewe mu murimo. (Ibyak 9:11)

Kurobanura imyuka

Ni uguhishurirwa ndengakamere ku byerekeranye n’imyuka cyangwa

ibiremwa by’Umwuka. Iyi mpano nayo yerekeza ku "gutandukanya

imyuka." Abantu bafite iyi mpano bafite ubushobozi bwo kumenya

niba ibintu, umuntu, cyangwa ibyabaye ari byiza cyangwa bibi, icyiza

cyangwa ikibi, ijuru cyangwa abadayimoni. Iyi mpano ni ngombwa

kuko ifite ubushobozi bwo gufasha no kurinda ubwoko bw'Imana no

kubayobora mu buryo bwiza.

Impano yo kurobanura imyuka ituma tumenya gutandukanya

amahishurirwa y’Imana n’ay’umubi.

Ingero:

Ezekiyeli ku mugezi Kebari (Ezek 1:1-10)

Mbere gato yo kwicwa kwe Sitefano yabonye Kristo mu

Ijuru.(Ibyak 7:54-60)

Yohana ku kirwa cy’I Patimo (Ibyah 1:10-17)

Yesaya yeretswe Ijuru mu mwaka Uziya yatanzemo (Yes 6:1-8)

Iyi mpano ifasha mu gihe cyo kwirukana abadayimoni mu muntu,

kuko habaho imyuka ibabaza Abantu (Mar 5:5) imyuka mibi (Ibyak

5:16) imyuka itera uburagi, ubuhumyi n’ubupfamatwi (Mat 12:22;

Mar 9:17) imyuka y’ubumuga (Luka 13:11-16)

Iyi mpano na none idufasha kumenya abakozi ba Satani (Ibyak 13: 9-

10) no kumenya icyo kubakorera (Ibyak 16:16) idufasha kandi

kumenya inyigisho z’ibinyoma n’iz’abadayimoni. (1 Tim 4:1) iyi

mpano ituma tumenya “ibitangaza bya gishitani” hatabayeho impano

74


z’Umwuka, Abera bayobywa n’imyuka ya Satani n’ibitangaza bye.

(Ibyah 16:14)

Impano z’imbaraga

Impano zimbaraga zirimo Kwizera, Impano zo Gukiza indwara, no

Gukora Ibitangaza. Izi mpano zigaragaza imbaraga z’Imana.

Kwizera

Iyi mpano iratandukanye no kwizera agakiza (abizera bose bahawe

ku buntu). Impano yo kwizera ikubiyemo ubushobozi ndengakamere

bwo kwizera no kwiringira Imana mu bihe byose ku bisubizo

bidasanzwe. Iyi mpano yo kwizera akenshi izana ibitangaza

bidasanzwe kandi ifitanye isano rya hafi n’izindi mpano z’imbaraga.

Reka twongere dutsindagire ko iyi mpano itandukanye n’impano yo

kwizera kutugeza kugakiza. (Ibyak 16:31) iyi mpano yo iboneka

nyuma yo gukizwa. Impano yo kwizera ni igikorwa ndengakamere

aho ikifujwe, cyangwa igitegetswe n’uyifite gihita gisohora, ibi

birimo kuvuma no guhesha umugisha, kurema no gukuraho. (Mar

11:22) iyi mpano ibyo ikora bihinduka ibitangaza mu maso y’abantu

kuko biba bitari byitezwe mu kwizera gusanzwe.

Kwizera gusanzwe, ni ugushingiye ku bintu runaka, cyangwa ku

mateka runaka. Uko si ukwizera Kwa Bibiliya, Ndetse n’abadayimoni

barakugira bagahinda umushyitsi. Yakobo yavuze ko kudaherekezwa

n’imirimo. (Yak 2:19)

Uko iyi mpano ikora:

Ku ikubitiro habaho kwatura ukavuga ibigiye kuba (Mar 11:23; Yobu

22:28; 1 Abami 17:1)

Yesu yakoresheje iyi mpano ubwo yacyahaga Umuraba (Mat 8:23-

27) byarashobokaga ko bari kuba mu kaga nk’intumwa Paulo mu

rugendo ajya I Roma, nyamara hagati mu kibazo hakoretse

igitangaza. Izindi mpano 7 zose zikoresha ukwizera gusanzwe Uretse

impano yo gukora ibitangaza n’impano yo gukiza indwara. Reka

turebe aho iyi mpano yakoreshejwe mu byanditswe:

75


Guhesha umugisha mu buryo bw’umurage kandi bigasohora,

Nkuko Isaka yahesheje umugisha Yakobo. (Itang 27:28) kandi

ibyanditswe bihamya neza ko “Kwizera niko kwatumye Isaka

ahesha Yakobo imigisha y’ibizaba”(Heb 11:20)

Iyi mpano ifasha mu kurinda umuntu mu bihe by’amakuba.

(Dan 6:17-23)

Ihesha Abantu ibyo kubatunga mu bihe by’inzara. Mu buryo

budasanzwe Eliya yahawe ibyo kurya. (1 Abami 19:4-8)

abamarayika bagaburiye Yesu asoje ya masengesho y’iminsi

n’amajoro 40 (Mat 4)

Ituma habaho insinzi ikomeye mu ntambara. (Kuva 17:11)

Ituma habaho ibimenyetso n’ibitangaza bizagendana n’abizera.

(Mat 8:16-32)

Gukora ibitangaza

Iyi ni impano idasanzwe imeze nk’agati k’inkubirane n’impano yo

kwizera, Umuntu ufite iyi mpano ashobora gukoreshwa n’Imana

kugirango akore ubwoko ubwo aribwo bwose bw’ibitangaza byo

kurema. Kwimura imisozi kandi yakora n’ibitangaza bigira ingaruka

ku bihe na kamere. Nta rubibi kubyo Imana ishobora gukora, kandi

umuntu ufite iyi mpano yo mu mwuka afite kwizera kwizera Imana

ku bintu byose. Kugirango tuyumve neza reka twite kucyo

ibyanditswe biyivugaho: mbere na mbere Yesu yavuze ko tuzakora

imirimo irenze iyo yakoze (Yoh 14:12) nimba Yesu yaravuze ijambo,

ni ukuri kudasubirwaho kuko ubwe ari ukuri. Nta kinyoma kiva mu

kuri. Tuzakora imirimo irenze iyo yakoze…mbega buryo ki

tudakwiye gushimishwa n’intambwe twateye ngo twirengagize ko

imbere hariho ubwiza buruta ubwo turimo. Yesu yashakaga

kuvuga y’uko abatinze ku meza yo kwizera bazarya byinshi byo mu

bikari by’Imana. Bazakora byinshi, bazagera henshi, bazamanuka

bagere ikuzimu ku ndiba ya rwa rwobo, bahishurirwe ibyaho,

bazazamuka barenge ibicu barebe ibisa nibyo Paulo yabonye igihe

yiratanaga ibyo yeretswe. (2 Kor 12:2) bazabwirwa iby’abami

n’ubwami no guhanguka kwabwo. (Dan 2) abahorana inzara

n’inyota nibo bahirwa kuko batazabura guhazwa ntaruzura

76


Umwuka Wera, numvaga meze nk’ikizenga cy’amazi kidendeje aho,

kitava aho kiri ngo gitembe, cyakora gifite akariba kisukamo hato na

hato (Ijambo ry’Imana n’inkomezi) bityo bikarinda ayo mazi kuzaho

urubobi. Nta nyota ihagije nagiraga yo gusoma ijambo ry’Imana

ubwanjye, sinakundaga gusenga, ariko numvaga ari ingenzi nkwiye

kubikora naho nta kinsunika. Numvaga bisa n’umusaraba kubaho

ubuzima butandukanye n’ubw’ab’isi. Maze kubatizwa muri Kristo

nkuzura Umwuka Wera, Ubuzima bwabaye bushya, byabaye nkaho

nahawe imbaraga zo kwirukanka ubutananirwa, nkambara amababa

nk’ay’ikizu ngo ngere kure mu bwiza burenze ubwo ndimo,

byashohoje rya jambo ry’abategereza Uwiteka, baziruka be

kunanirwa bazagenda be gucogora. (Yes 40:30)

Nta kinanira Imana, impano yo gukora ibitangaza ihindura imikorere

kamere y’ibintu, iteranya ibicu ikubagahu mu kirere bigatanga

Imvura, ihagarika Izuba mu cyeragati cy’ijuru mu gihe Abera

barwana Intambara zabo. Imanura Umuriro mu Ijuru ugatwika abanzi

bo Gukiranuka, ikura ibishoboka mu bidashoboka, izura Abantu

ibakuye mu butware bw’urupfu, icamo inyanja kabiri hakaboneka

inzira, ibyondo bivamo umuti w’amaso, itigisa kurusha ibisasu bya

kirimbuzi inkike zikomeye nka Yeriko zikariduka, ibuye gusa ryica

intwari z’ibihugu, urutare ruhinduka isoko idudubiza, mu butayu

havamo amazi, ahatari iriba haboneka iriba ry’uwambaje.

Impano zo gukiza indwara

Mu rwandiko rwa mbere rw’abakorinto ijambo impano yo gukiza

indwara, rigaragara mu bwinshi, bivuze indwanda z’amoko yose. Iyi

ni impano yo gukiza indwara hatabayeho izindi mbaraga zisanzwe.

Imana ikora binyuze mu muntu hamwe niyi mpano yo gukiza no

kugarura imibiri y’abantu, ubwenge bwabo, n’ amarangamutima. Uyu

muntu afite urwego rwo kwizera Imana gukiza mu bihe byose, ku

ndwara zose kandi yiteguye kugerageza n’uburyo budasanzwe niba

Imana imuyoboye. Umuntu wese abona mu buryo bwa hafi uburyo

iyi mpano ikeneye gukorana n’impano zo guhishurirwa kugirango

77


uyikoresha amenye ubushake bw’Imana, amenye kandi icyo gukora

n’igihe cyo kugikoreramo.

Impano yo gukiza indwara mu byanditswe

Mu murimo wa Yesu n’intumwa ze ku isi gukiza indwara z’umubiri

no kwirukana abadayimoni mu bantu usanga byaragendanaga. (Ibyak

10:38; Mar 16:17-20) wasangaga gukiza indwara gukurikira

kubohoka kw’imitima bivuye ku nyigisho za Kristo, ibyo byatumaga

ijambo rya Yesu rigira ubutware. (Ibyak 4:29, 30, 33) byagaragazaga

imbaraga zo kuzuka kwe (Ibyak 3:15) bigatuma Abantu benshi

bagarukira Imana kandi bakayiha icyubahiro. (Ibyak 9:32-35)

Ni gute iyi mpano ikora?

Iyi mpano ishobora gukora Abantu barambitsweho ibiganza cyangwa

mu ijambo, ni ukuvuga mu isengesho cyangwa gutegeka. (Zab

107:20; Mat 8:8) haba ubwo amavuta yo gukiza aba atemba ku

mukozi w’Imana, aho nicyo yakoraho cyose cyakiza indwara, nyuma

gato ya Pentekonte bazanaga abarwayi mu nzira ngo bakizwe

n’igicucu cya Petero.

Na none kandi muri Efeso Pawulo nawe benshi bamukozagaho

ibitambaro babikoza ku barwayi babo bagakira. (Ibyak 5:1; 19:12),

abakuru b’itorero bashobora gukoresha iyi mpano basiga abarwayi

amavuta hamwe no kubasengera. (Yak 5:14; Mar 6:7-16) iyi mpano

ntigira umupaka igisabwa ni kimwe gusa Kwizera. Umurwayi akwiye

kwizera, cyangwa umusengera akamwizerera. (Mat 9:22; 13:58) igihe

umurwayi yumva abasha kwiyizerera, ariko na none ukwizera

k’umukozi w’Imana ni ko kuba gukenewe gusa mu gihe usengerwa,

ari muri Koma, cyangwa arembye cyane. (Mat 9:25) mu bihe bimwe

na bimwe ukwizera k’umurwayi n’umukozi w’Imana biba bikenewe

ngo umurwayi akire. (Mat 9:28) niba ufite iyi mpano ukwiye gusenga

no kuba maso kandi ukwiye kugwiza kwizera gukomoka mu ijambo

ry’Imana, iyi mpano yubaka itorero, ndetse ituma abantu benshi

bahindukirira Imana, kandi ikubahwa mu bakomeye n’aboroheje.

78


Impano zo kuvuga

Impano zo kuvuga zirimo Kuvuga Indimi, Gusobanura Indimi,

n'Ubuhanuzi. Imana ikoresha izi mpano kugirango yumvikane natwe.

Kuvuga mu ndimi ni uburyo Imana ivugana n’umwuka wacu mu

rurimi bumvikanaho, Gusobanura indimi ni uburyo Imana ivugana

n’Ubwenge bwacu mu buryo twumvikanaho, ahanini gusobanura

indimi byitwa ubuhanuzi, ariko hariho n’abahanuzi batavuga mu

ndimi bahamagariwe uwo murimo.

Kuvuga mu ndimi

Ubusanzwe indimi z’umwuka zigabanywamo ibice bitatu:

Indimi zo gusengamo: ahanini ufite izi ndimi arazivuga gusa

ntazisobanure, zimufasha gusengesha Umwuka.

Indimi n’ubusobanuro: izi zitwa na none ubuhanuzi zikuza itorero,

kandi zigaragaza ibiri ku mutima w’Imana, ngo Abantu bose

bafashwe.

Kuvuga mu ndimi ni impano ikimenyetso ku batizera: Izi nizo ndimi

abigishwa bavuze kuri Pentekote ni indimi zo mu isi, bumvaga

bavuga imirimo y’Imana mu ndimi z’iwabo za kavukire. (Ibyak 2; 1

Kor 14:22). Iyi mpano ikunda gufasha cyane mu ivugabutumwa,

tekereza umuvugabutumwa ari nko mu bushinwa abwiriza,

umusemuzi we yari yitwaje agahura n’ikibazo hagati mu kibwiriza.

Nyiri iyi mpano ahabwa n’Umwuka ubushobozi budasanzwe bwo

kuvuga urwo rurimi rushya. Bityo bahari bose bemezwa n’umwuka

ubushobozi bukomeye bw’Imana. Imana niyo yatandukanije indimi

z’abantu, yihariye ububasha bwo kubashisha umuntu kuvuga ururimi

rwo mu isi rwose atarwigishijwe, kubw’icyubahiro cyayo no

gusohoza umugambi wayo mu isi.

Gusobanura Indimi

Umuntu ufite impano yo gusobanura indimi afite ubushobozi

bw’indengakamere bwo gusobanukirwa no gusobanurira abandi

ubutumwa bwatanzwe mu ndimi ngo Imana ihabwe icyubahiro kandi

itorero ryubakike.

79


Ubuhanuzi

Abizera bafite impano yo guhanura ntabwo byanze bikunze bavuga

ejo hazaza nkuko bubaka, bashishikariza, kandi bayobora umubiri

w'itorero. Bafasha itorero gusobanukirwa umutima n'ibyifuzo

by'Imana kandi bagasaba itorero gukurikira n'umutima wera n'Imana.

Hariho abahanuzi b’umuhamagaro hakabaho n’abakiriye ubuhanuzi

nk’impano, baratandukanye mu mikorere nubwo bose inshingano

basohoza ari imwe ari ugukomeza umubiri wa Kristo.

80


IGICE CYA VIII:

IMBUTO Z’UMWUKA

Umwuka Wera atuma twera Imbuto

Imbuto z’umwuka zirimo ibice bibiri, imirimo igaragara hanze ngo

yubake ubwami bw’Imana. (Zab 1:3; 92:12-14; Yoh 15:5; Rom 7:4)

n’imbuto z’imbere muri twe zituma dusa n’Imana. (Gal 5:22-23)

kugirango twere imbuto zikwiriye dusabwa ibintu bibiri by’ingenzi.

Kuba turi muri Kristo. (Yoh 15:1-

8) no guhitamo kugendera mu

nzira z’Imana. (Fil 2, 12, 13)

Umwuka wera ajyana no kwera

imbuto, ni ikimenyetso ku batizera

cyo guhinduka k’Umwizera

wamaze kuwubatizwamo, Abantu

benshi bazanezererwa n’urwego

rw’Umwuka Imana ikugejejeho

ariko bazagushakaho imbuto z’Umwuka uba muri wowe, imbuto

z’Umwuka ni: Urukundo, ibyishimo, amahoro, kwihangana , kugira

neza, ingeso nziza, Gukiranuka, no kugwa neza, no kwirinda (Gal

5:22) nimba Umwami Yesu atubatirije kuba mu murimo we, ni

ngombwa ko imbuto z’Umwuka ziboneka muri twe, Paulo yavuze ko

atashakaga impano gusa ahubwo n’imbuto nazo. Yabwiye ab’I Filipi

ati: “Mukore byose mutitotombana mutagishanya impaka,

kugirango mutabaho umugayo, mube abana b’Imana batagira

inenge hagati y’ab’iki gihe kigoramye cy’ubugoryi abo

mubonekeramo nk’amatabaza mu isi. (Fil 2:14-16) reka tuvuge kuri

buri mbuto y’Umwuka mu bika bikurikira kugirango bidufashe

kwiyumvisha uburyo ari ingenzi mu buzima bw’Umwizera utuwemo

kandi agakorerwamo n’Imana mu Mwuka.

81


Urukundo

Igice cya 13 cy’urwandiko rwa mbere rw’abakorinto ni igice

cy’Urukundo, ibi bigaragaza imbaraga Urukundo rufite. Imana

ubwayo ni Urukundo, kandi Yesu yavuze ko ikimenyetso kigaragaza

ko turi abigishwa be ari Urukundo. Urukundo ruhebuje byose kuba

ingenzi. Habaho Urukundo rw’ubwoko bune:

1) Erosi: Urukundo rutangwa n’Imana kubera impamvu yo

gushakana no kubaka umuryango.

2) Storuje: Urukundo rwo mu muryango, rutuma ab’umuryango

bakundana.

3) Filosi cyangwa Filiya: Urukundo rwa kivandimwe, aha si

ngombwa ko Abantu baba bava mu muryango umwe, ni

Urukundo dukunda Abantu muri rusange.

4) Agape: Urukundo rw’Imana.

Urukundo ruboneka imbere y’Imana nk’imbuto y’Umwuka ni Agape,

Abakristo bonyine nibo babasha kugira uru Rukundo. (Rom 5:5; Fes

3:17-19), iyo witegereje isi ya none dukeneye Urukundo kuruta ikindi

cyose, Urukundo rwo kwita ku mfubyi n’abatishoboye. Urukundo

rwo gufasha bene Data bo mu itorero bafite ibibazo n’urukundo rwo

komatana n’Imana akaramata. Ni ingenzi gusaba Imana Urukundo

rwinshi, kuko ufite icyo akennye wese akwiye kugisaba Imana. (Yak

1:5; 4:2)

Ibyishimo

Ijambo umunezero ab’isi barikoresha bavuga ibihendo by’ibyaha,

gukora icyo bashaka batitaye ku Mana, ni byo bita Umunezero. (Heb

11:25) ariko kuri twe abizera, Umwuka Wera akoresha ijambo

ry’Imana ngo atugeze ku Munezero w’ukuri. (Yoh 15:11; 17:13; Zab

16:11) umunezero w’ijuru ugumaho yewe no mu bihe by’akaga,

inzara, ubukene, n’ibindi. Umwanditsi w’abaheburayo akomeza

benese yagize ati: “Kuko mwababaranaga n’imbohe mukemera

82


munezerewe, kunagwa bintu byanyu, mumenye yuko mufite ibindi

mwabikiwe biruta ibyo kuba byiza bizahoraho. (Heb 10:34)” ni

ngombwa ko dukora isiganwa ryacu tunezerewe. Ni ingenzi kandi

kunezeza Imana kuko Kwishimana Uwiteka arizo mbaraga zacu (Neh

8:10) iyo dutakaje umunezero dutakaza n’imbaraga (Zab 64:1-4)

yakobo yagaragaje ko dukwiriye no kwishimira mu bigeragezo (Yak

1:2) ni isezerano ryacu ko twishima Nkuko Dawidi yabihamije:

“Ariko abakiranutsi bazanezerwa basizishimira imbere y’Imana ni

koko bazishima ibyishimo” (Zab 68:4) yongeyeho kandi ati:

“Ubwoko bw’Abisiraheri bunezerwe umuremyi wabwo, Abana b’I

Siyoni bishimire umwami wabo. (Zab 149:2) umunezero uzatuma

twishimira iby’igiciro dufite muri Kristo, iyaba iyi mbuto yabaga mu

mitima y’abizera, byatuma tutiganyira bya hato na hato kubw’ibiryo

n’imyambaro tukanezezwa no kubaho ubuzima bwuzuye ibyiringiro

dufite mu Mana yacu n’Umwami wacu Yesu Kristo.

Amahoro

Imana ihamya mu byanditswe ko nta mahoro Abantu b’isi bafite,

kuko yirahiriye ko nta mahoro y’umunyabyaha. (Yes 48:22;57:21)

ahubwo Uwiteka yahamije mu kanwa ka Yesaya ati: “Inzira

y’amahoro ntibayizi kandi mu migendere yabo ntibagira Imanza

zitabera, biremeye inzira zigoramye, uzigendamo wese ntazi

amahoro” (Yes 59:8) Paulo yongeye guhishura ibyabo ati: “Ntawe

ukiranuka numwe, ntawe umenya, ntawe ushaka Imana. Bose

barayobye bahindutse ibigwari, ntawukora ibyiza n’umwe…Inzira

y’amahoro ntibarakayimenya kubaha Imana ntikuri imbere yabo”

(Rom 3:9-18)

Nyamara ku bamaze kwakira agakiza, Yesu asezeranya irindi

sezerano: “Mbasigiye amahoro, amahoro yanjye ndayabahaye.

Icyakora simbaha Nkuko ab’isi batanga. Imitima yanyu

ntihagarare kandi ntitinye” (Yoh 14:27) Amahoro y’abizera ava kuri

83


Kristo ubwe, ayo mahoro yavuye mu maraso Nkuko intumwa Paulo

atahwemye kubihamiriza abizera b’I Kolose “Kuko Imana yashimye

ko kuzura kose kwayo kuba muri we, kandi Imaze kuzanisha

amahoro amaraso yo ku musaraba we, imwiyungisha n’ibintu

byose ari ibyo mu isi n’ibyo mu Ijuru. (Kol 1:19-20) icyaha nicyo

cyonyine kibasha kutwiba amahoro kugirango byongere gutsindagira

ko nta mahoro y’umunyabyaha. Kandi umuti ni ukwatura icyo cyaha

(1 Yoh 1:9) ayo mahoro atuma twishimira agakiza kacu n’umwanya

dufite muri Kristo, ahora yisuka mu mitima yacu ubudasiba kuko ari

isezerano ry’umucunguzi.

Amahoro Yesu—Ah’ abantu be

Ntagir’ akagero, —Ntarondoreka;

Ajy’ ahumuriza—Abayafite;

N’ utayata, ntabwo—Wayakurwaho

Wiringir’ Imana: —Uyiringira

Ntabur’ amahoro—Mez’ adashira

2. Abo Yes’ arindish’—Amaboko ye

Nta mubish’ ubasha—Kubageraho;

Nta magany’ abasha—Guhagarika

Imitim’ irindwa—N’ Umucunguzi

3. Ibyishimo byose—N’ ibyago byacu

Biva mu rukundo—Rw’ Umwam’ Imana

We gushidikanya; —Jy’ uyiringira;

Ntiyahemukira—Uyizer’ atyo

(Ind. ya 171 mu Gush.)

Kwihangana

Kwihangana ni imbuto y’ingenzi mu buzima bwa buri munsi

bw’abizera, turi mu isi y’ibibazo, Intambara n’ibigeragezo,

akarengane n’urutoto. Ndetse hafi ya buri munsi tuba dufite ibintu

dukwiye kwihanganira. Aho turi hose, abo tubana bose, n’ibyo

84


dukora byose. Ntago iteka ibintu zizajya bigenda uko twabipanze!

Yewe no mu rugendo rwacu rw’agakiza tuzasabwa iteka gutegereza

Imana twihanganye, kuko ikora ibintu mu gihe cyategetswe.

Imana yacu ifite kamere yo kwihangana “Uwiteka anyura imbere ye

yivuga mu izina ati: “Uwiteka, Uwiteka, Imana y’ibambe

n’imbabazi, itinda kurakara, ifite kugira neza kwinshi n’Umurava

mwinshi.” (Kuva 34:6) Umwami wacu Yesu nawe yaranzwe no

kwihanganira byose mu buryo bwuzuye harimo n’imibabaro n’urupfu

rwamushyizwe imbere. Yakobo yavuze ko ikamba ry’ubugingo

ribikiwe abameze batyo. (Yak 1:12) nyamara umwami Yesu nawe

yahamije ko kwera izindi mbuto zose bisaba ko uba wabanje

kwihangana. (Luka 8:15) ntimuzi yuko abihanganye tubita

abanyehirwe. Mwumvise ibyo kwihangana kwa Yobu kandi muzi ibyo

Umwami Imana yaherutse kumugirira kuko ifite Imbabazi nyinshi

n’impuhwe. (Yak 5:11)

Ahari twavuga ko umukristo utabasha kwihanganira imibabaro

anesha bigoye, kandi ntazashobora kwera izindi mbuto z’umwuka,

hariho abizera batabasha no kwihanganira ibintu bito byo mu buzima

bwa buri munsi. Ababavuga nabi, abanenga ibyo ukora, n’ibindi bintu

bito bito. Iyo bigeze mu ngo z’abizera noneho kwihangana kuba

gukwiriye kuba urufatiro rw’Imibanire. Ntushobora kumva ukuntu

ushobora kubona amakosa menshi kuwo mubana, kandi nawe

akayakubonaho. Muba muri Abantu bakuru kandi buri wese afite

ibyiyumvo n’ubwenge bw’imitekerereze, muba mwarakuriye ahantu

hatandukanye, mwarize ibintu bitandukanye kandi buri wese afite

ibyo akunda kurusha ibindi. Ujye ucyura kwihangana mu mutima

mbere y’urutundo rw’uwo munsi. Turi mu isi tuzakomeza guhura

n’amakuba nyamara tuzirikane ko ayo makuba azajya adutera

kwihangana, ariko Paulo ahamya ko bene uko kwihangana gutera

kunesha ibitugerageza, kunesha kukadutera ibyiringiro. (Rom 5:4)

85


Nyamara nubwo hariho kwihanganira ibintu bito, siho Imana yifuza

ko twagera gusa, kwihangana ku byoroheje kutuyobora ku

kwihangana no mu mibabaro nka Yobu. Kugeza aho twavushwa

amaraso mu ntambara turwana n’ibyaha. (Heb 12:4) Yesu

yihanganiye imibabaro n’urupfu, Intumwa Paulo yaherutse kubwira

ab’I Filipi ati: “Nzi gucishwa bugufi no kugira ibisaga, naho naba

ndi hose n’uko naba ndi kose, nigishijwe uburyo bwo kwihanganira

byose, ari uguhaga ari ugusonza, ari ukugira ibisaga cyangwa

gukena. Nshobozwa byose na Kristo umpa imbaraga. (Fil 4:12-13)

mbega uburyo kwihangana tubishobozwa na Kristo, hanga amaso

Imana iguhe kwihangana.

Kugira neza

Kugira neza ni imbuto y’Umwuka igira umumaro ukomeye mu

kuzaza abizera bashya ku Mwami, Imana ishaka ko tugirira Abantu

neza, Nabari yapfuye azira kwanga kugirira neza Dawidi mu gihe

cy’uruzerero rwe mu butayu. Mu gihe cyose Imana iba itwitezeho

ineza iruta iyindi. Iba ishaka ko ibyo tunyuramo byose tubinyuremo

twera imbuto zose z’Umwuka. Imana nayo ubwayo igira neza muri

byose, Eliyazari wa mugaragu wa Aburahamu yasenze asaba Imana

ati: “Uwiteka Mana ya Databuja Aburahamu ndakwinginze umpe

ihirwe uyu munsi, ugirire neza Databuja Aburahamu” (Itang 24:12)

kandi mu gusaba kwe yabonye ineza y’Imana Nkuko yari

yasabye,Uwiteka anyura imere ye arivuga ati: “Uwiteka, Uwiteka

Imana ibambe n’imbabazi itinda kurakara ifite kugira neza kwinshi

n’umurava mwinshi.(Kuva 34:6) yasezeranye ko zanyuza kugira

neza imbere y’abayubaha: “Ubwanjye nzanyuza kugira neza kwanjye

kose imbere yawe, Nzivugira izina imbere yawe ko ndi

Uwiteka…(Kuva 33:19) Uwiteka atinda kurakara afite kugira neza

kwinshi…(Kuva 34:6) Iyo dusabwa kwera imbuto z’Umwuka tuba

dusabwa gusa na Data wa twese mu mico, Paulo yibukije Abefeso

86


ikintu cy’ingenzi “Nuko mwigane Imana nk’abana bakundwa. (Fes

5:1)

Kugira neza kwacu gukwiye kugira imbaraga kandi ntikugire imbibi

yewe tukagirira neza n’abanzi bacu; “Ahubwo umwanzi wawe

nasonza umugaburire, nagira inyota umuhe icyo anywa, kuko nugira

utyo uzaba umuruzeho amakara yaka ku mutwe. (Rom 12:20) Kwera

imbuto yo kugira neza hamwe n’izindi mbuto z’Umwuka bisaba

guhinduka bashya mu bwenge bwacu. (Fes 4:23) muhinduke mugize

imitima mishya (Rom 12:2) nuko Nkuko bikwiye intore z’Imana zera

kandi zikundwa, Mwambare umutima w’imbabazi n’ineza, no

kwicisha bugufi n’ubugwaneza no kwihangana. (Kol 3:12) igihe

cyose twera imbuto z’Umwuka tuba twera imbuto z’Imana muri twe,

tugaragaza ko Imana ari Data kandi ko tugendera ku mahame yayo

mu buzima bwacu. Nyamara Nkuko twabivuze umubiri gusa,

ntubasha gusohoza izi mbuto mu mibereho yacu, dukeneye Umwuka

wera no kuzuzwa buri munsi.

Urwanane na Yesu:

Kweta bihebuje!

We kwitwaz’ umufuka

N’ ibitabo gusa!

Gend’ ubyawe n’ Imana

Ukijijwe rwose,

Wuzuy’ Umwuka Wera

No kwizera na ko.

(ind. 411 Gush.)

Ingeso nziza

Kugendana ingeso nziza ni imbuto y’Umwuka itangaje! Ingeso ni

ijambo rivuga kimwe n’imigendere, ricengera mu muco, no mu

mivugire n’imitekerereze by’umuntu, ingeso kandi zigera mu

mibanire, no mu buryo umuntu afata imyanzuro mu buzima bwe.

87


Ingeso z’umuntu niwe muntu n’ubumuntu bwe. Iyo wamaze kubona

ingeso z’umuntu nta kindi gikomeye uba usigaje ngo umenye

ibisigaye. Abami benshi ba isiraheri n’ubuyuda ntibagaragaje ingeso

nziza kandi bagize iherezo ribi (2 Ngoma 21:12) ibyo bitugaragariza

ko Uhereye kera kose Imana ikunda ingeso nziza. Vashiti wabanje

kuba umugore wa Ahasuwerusi ntiyagaragaje ingeso nziza, kandi

byamuteye gusendwa ngo bashake umurusha ingeso nziza. (Est 1:19)

abagabo bose bakunda abagore b’ingeso nziza (Imig 12:4) nubwo

bimeze kugendana ingeso nziza bifite aho bihurira n’abantu tubana,

Ndetse n’ingeso bagendana, kuko kugendana n’ababi byangiza ingeso

nziza (1 Kor 15:53) iyo tutagize ingeso nziza nk’abizera bibera

Umwuka wera ihurizo mu gihe amanurwa no kwemeza abo

twamamazamo ubutumwa. Petero yabihamije muri aya magambo:

“Mugire ingeso nziza hagati y’abapagani, kugirango nubwo

babasebya nk’abakora nabi, nibabona imirimo yanyu myiza ibatere

guhimbaza Imana ku munsi wo kugendererwamo. (1 Pet 2:12; 2

Pet 1:5) Ingeso nziza zatumye Tabita azuka, zatumye Esiteri

atoronywa, nizo zatumye Abigayili asanganira Dawidi ngo asohoze

iby’ineza umugabo we yananiwe. Paulo avuga kuri iyo ngingo

yahamije ko dukwiye kugendana ingeso nziza nk’abagenda mu

Mucyo. (Rom 13:13) Ingeso nziza ntiziboneka gusa nk’ imbuto

z’Umwuka Pawulo yavuze ko ari imbuto y’Umucyo kuko imbuto

z’umucyo ari ingeso nziza no gukiranuka n’ukuri. (Fes 5:9)

Gukiranuka

Gukiranuka Ni ijambo ry’ikigiriki “Pistis” (Gal 5:22, 23; Tito 2:10)

Ukurikije uko iri jambo ryakoreshejwe mu isezerano rishya, ahanini

usanga ryibanda ku Gukiranuka kw’Imana n’uko abizera baheshwa

no kwizera Kristo.

Gukiranuka kw’Imana

Kamere y’Imana ni ugukiranuka. (Zab 89:1, 2, 8, 14, 24)

88


Uko Gukiranuka kw’Imana ntiguhinduka. (Zab 89:34)

Gukiranuka kw’Imana kugera ku bantu bose (Zab 89:24, 16, 17)

Gukiranuka kw’Imana kufatana n’amasezerano yayo (Guteg

7:9-10)

Yesu niwe rugero twatanga rw’uko Gukiranuka (Yoh 4:34;

17:4; 19:30; 1 Pet 2:21; Rom 15:5)

Gukiranuka kw’abizera

Mose yarakiranukaga Nkuko ibyanditswe bimuhamiriza “Ukiranukira

iyamutoranije Nkuko Mose yakiranukaga munzu yayo hose” (Heb

3:2; Kuva 32:32) Paulo nawe yarakiranukaga (Ibyak 20:24;2 Tim 4:7)

nyamara si abo gusa, ariko natwe bo mu bihe bya none Ibyanditswe

bidusaba uko Gukiranuka turi muri Kristo. (1 Kor 4:2) Gukiranuka

kwacu gukwiriye kurenga ukw’ibigaragara inyuma kukagera no mu

mitima yacu, Ndetse gukwiye guhera mu mitima, ngo tubone

kugenda tunezeza Imana.

Tutari muri Kristo ntibyoroshye kwera iyi mbuto, nyamara turi

muriwe tuzera imbuto nyinshi. Mu mubatizo wa Mwuka wera tuba

Umwuka umwe na Kristo, tukabashishwa na we gukora byose no

kwera imbuto zose zimukomokaho. Umwuka naba muri weho, niba

Uzamwumvira, azavuga ururimi rwe, kandi azera imbuto ze byose

bigaragarire muri weho. Mbega umumaro ukomeye wa Mwuka muri

twe!

Gukiranuka ni ugusohoza icyo Imana igushakaho mu nzira

ikuyoboyemo, ukaba umwizerwa mu bikari bigari by’Imana yacu, ibi

bitera gushisha, no kugwiza amakakama n’itoto, bitera uburame mu

mibereho y’abizera, barindwa gukenyuka, kandi bapfa bashaje

basezerewe nk’abakiranutsi (Zab 92:13) nta muntu buntu

wabyigezaho Atari muri Kristo, kuko tubarwaho Gukiranuka kwa

Kristo, ariko Kristo uwo aba muri twe, ni Imanweli, Imana iba muri

twe, Bityo Gukiranuka kutari ukw’inyama n’amaraso kuboneka muri

89


twe nk’imbuto y’Uwazuye Kristo. Ibyo bikorerwa kugirango dukure

tugere ku rugero rw’igihagararo cya Kristo. (Fes 4:13) gusohoza

ubushake bw’Imana bisaba kwitanga cyane, bisaba gusenga no

gushyira inshingano cyangwa umuhamagaro wawe mu mbaraga

z’Imana. (1 Pet 5:7; Imig 16:3) atura ibyo ufite imbere gukora mu

murimo w’Imana ubibwire Imana n’abandi bizera bizagufasha

kurinda intumbero yawe. (Rom 10:10) ukwiye gukomeza gukora

inshingano yawe intambwe ku ntambwe, kugeza uyirangije.(1 Kor

10:13) Humura Mwuka Wera azakuyobora muri byose.

Kugwa neza

“Ugukubise mu musaya umuhindurire n’uwa kabiri, ugusaba

umwitero ntukamwime ikanzu” (Luka 6:29)

Aya magambo akomeye yavuzwe na Kristo ubwe, yerekeje ku kugwa

neza, cyangwa Kwicisha bugufi ni ukwemera gucishwa bugufi ngo

dusohoze umurimo wa Kristo, Paulo yavuze ko byaba byiza aretse

kurya inyama niba zicumuza benese “Nuko rero niba ibyokurya

bigusha benedata sinzarya inyama iteka ryose kugirango ntagusha

mwenedata. (1 Kor 8:13) Mose nawe yari umugwaneza kurusha

Abantu bo mu isi bose. (Kub 12:3) ubugwaneza ni impano y’ingonzi

mu buzima bw’abizera bose ariko cyane cyane mu bihe bitandukanye

bikurikira:

Ubugwaneza (Guca bugufi) ni ingenzi cyane ku mugore ufite

umugabo udakijijwe. (1 Pet 3:1-6; 1 Pet 2:23)

Ubugwaneza ni ingenzi mu gihe duhugura mwenedata wayobye

inzira. (2 Tim 2:25; Gal 6:1)

Mu gihe cyo kwakira ijambo ry’Imana ni ngombwa guca bugufi

mu bugwaneza. (Yak 1:21)

Hariho Amasezerano akomeye ku bagwaneza “Abagwaneza

bazaragwa isi bazishimira amahoro menshi. (Zab 37:11) “Ubwo

90


Imana yahagurutswaga no guca amateka ngo ikize abagwaneza bo mu

isi bose (Zab 76:10) Yesu yasigiwe amavuta kubwiriza abagwaneza

ubutumwa bwiza…..kugira ngo bahere ko bitwe ibiti byo gukiranuka

byatewe n’Uwiteka ngo bimuheshe icyubahiro. (Yes 61:1, 3) mu gihe

twuzuye Umwuka Wera, azahindura imibereho yacu yuzuye

kwishyira hejuru no kudakurwa ku ijambo, ayuzuze kwicisha bugufi

n’ubugwaneza bizatuma tuzagwiza umunezero wo kunezerwa mu

Uwiteka iteka. (Yes 29:19a)

Kwirinda

“Kuko Imana itaduhaye Umwuka w’ubwoba, ahubwo yaduhaye

uw’imbaraga n’urukundo no kwirinda” (2 Tim 1:7)

Mu buzima bw’abizera bakeneye kwirinda kuruta byose, mbega

ukuntu isi yanduza abatirinze kwanduzwa n’ibyisi, mbega ukuntu

ubusambanyi bwagushije abakomeye bo mu byizerwa kubera kubura

kwirinda, mbega ukuntu kwifatanya n’ababi byagushije urubyiruko

rwizeraga mu mitego ya Satani. Nzi neza yuko kwirinda ari isoko

y’ubukristo bwiza, no kwera izindi mbuto 8 zose zisigaye. Erega

umuntu utitangira mu mutima we ameze n’umudugudu usenyutse

utagira inkike. (Imig 25:28) Salomo yongeye kuvuga ati: “Rinda

umutima wawe kuruta ibindi byose birindwa. Uko ariho iby’ubugingo

bikomokaho. (Imig 4:23)

Mu buzima bwacu ni byiza kwirinda ariko hari ingingo zo ku mibiri

yacu ibyanditswe bivuga yuko ari ingenzi cyane ko zirindwa:

Rinda umutima wawe. (Imig 4:23; Rom 12;2 Kor 10:5)

Rinda ururimi rwawe. (Yak 1:26;1 Pet 3:10)

Irinde umujinya (Zab 37:8;Yak 1:19;Imig 19:11)

Irinde kwanduzwa n’iby’isi. (1 Tes 4:7; Yak 1:27)

Irari ry’ubusambanyi (Gal 5)

91


Irinde ubusambanyi

Umwanzi afite iminyago myinshi yakuye mu nzu y’Imana

nabakiyirimo baba mu bubata bitewe n’icyaha cy’ubusambanyi, bene

data bashiki bacu ibi ntibikwiye kuba! Imana yanga urunuka iki

cyaha, Yesu yavuze ko no kureba umugore ukamwifuza bifatwa

nk’icyaha cy’ubusambanyi, kandi muri iki gihe hamaze gukwira

n’icyaha cy’ubutinganyi ibi noneho ni ikizira kibi! (Mat 5:28; Lew:

18:22)

Muribuka uko Dawidi yaguye, nibyo Imana yaramubabariye ariko

yirengereye ingaruka ubuzima bwe bwose. (2 Sam 11) wa

munyambaraga Samusoni, Rubeni wa wundi waryamanye n’umugore

wa se akanyagwa ubutware (Itang 35:22; 49:4) nta buryo na bumwe

twashingiraho twemera imyitwarire idahwitse ku bijyanye n’ibitsina,

abagabo b’abahehesi bavuga ko Salomo yari afite abagore 1001 na

Aburahamu afite inshoreke, ariko siwo mugambi wo mu irema,

gushaka abagore benshi bikomoka kuri Lameki wo mu rubyaro rwa

Gahini utari ukiri mu nzira z’Uwiteka. (Itang 4:19) dukwiye kubaho

mu isezerano rishya, tugakurikiza inama tugirwa n’ibyanditswe

“Kubwo kwirinda ubusambanyi umugabo wese agire uwe mugore”

Petero yaherutse kuvuga ku bagabo nkabo ati: “Amaso yabo yuzuye

busambanyi ntahaga ibyaha, bashukashuka ab’imitima idakomeye,

bafite imitima yamenyereye kurarikira ibibi ni abo kuvumwa” (2 Pet

2:14) niba waramaze kugwa muri iyo mitego, saba Imana ikweze,

ucike ku ngeso z’ubusambayi, polonogarafi no Kwikinisha n’ibindi

byose bifitanye isano. Kuko abameze batyo batazaragwa ubwami

bw’Imana.

Si byiza ko umugabo w’umukozi w’Imana aba wenyine ari kumwe

n’umugore cyangwa umukobwa, kandi n’umugore cyangwa

umukobwa ni uko, nyamuneka Hunga ubwihugiko bw’umwanzi kuki

wirimbuza? Umugore wuzuwe na dayimoni yabeshyera umugabo ko

92


yamufashe, Atari nibyo nawe ashobora koshywa akagwa, ahari

nasoza nkubwira nka Paulo nti: “Ariko wowe muntu w’Imana ujye

uhunga ibyo, ahubwo ukurikize Gukiranuka, kubaha Imana, kwizera,

Urukundo, kwihangana n’ubugwaneza.”(1 Tim 6:11) bizatuma

ukomeza kuzuzwa Mwuka Wera, agume muri wowe ngo

agufashe, Nkuko umurimo we uri.

INAMA ISOZA

BATIZWA MU MWUKA WERA VUBA BISHOBOKA!

Umaze gusoma iki gitabo uribonera rwose ko Ushobora kubatizwa

mu Mwuka Wera uyu munsi, cyangwa vuba bishoboka unyuze muri

izi nzira 7 gusa:

1. Kwihana

Niba utarakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza ukwiye kwatura

ugakizwa, kandi niba uri Umukristo ubana n’ibyaha ni byiza ko ukura

ibyaha mu buzima bwawe, ukabyatura kuko uhisha ibicumuro bye

atazagubwa neza ariko ubyatura akabireka azababarirwa (Imig

28:13). Petero yavuze ko Abantu nibihana bazahabwa Umwuka

93


Wera, kuko isezerano ari iryacu n’urubyaro rwacu, n’abari kure bose

abazahamagarwa n’Umwami Imana bose! (Ibyak 2:29)

2. Kubatizwa

Ni byiza kubatizwa mu mazi nk’ikimenyetso cyo kwihana ibyaha

n’ubuhamya bw’imibereho mishya kuri rubanda. Rimwe na rimwe

Abantu babatizwa mu Mwuka Wera mbere yo kubatizwa mu mazi

ariko ni hahandi baba bagomba kubatizwa no mu mazi ngo basohoze

gukiranuka kose.

3. Gusaba Umwuka Wera

Ubu noneho uba ubasha gusaba Umwuka Wera, hari Abantu

bategereza kandi batasabye. Yesu yaravuze ati Musabe muzahabwa,

Kandi data azaha Umwuka Wera abawumusabye. (Luka 11:13) ntago

ari buri wese ubyitondere ni abasaba! Usabire mu ijambo ry’Imana

kuko abameze gutyo bahabwa icyo bashaka. (Yoh 15:7)

4. Gira Inyota y’Umwuka Wera

Nta muntu wigeze ahabwa amazi ku ngufu, bisaba inyota ngo uhabwe

icyo kunywa. Ni nako bimeze ku Mwuka Wera, garagaza ko

umukeneye, musabe buri munsi, wiherereye na Kristo ni kibe

icyifuzo cyawe cya mbere. Hahirwa abafite iyo nyota kuko

bazahazwa. (Mat 5:6) yemwe abafite inyota nimuze ku mazi kandi

nudafite ifeza nawe naze. (Yes 55:1a)

5. Gusanga Umubatiza

Si umushumba wawe uzakubatiza uyu mubatizo, Ni Yesu ubwe!

Icyakora umushumba yakurambikaho ibiganza akagusabira Mwuka

Wera, ariko mu bunararibonye dufite habatizwa n’ubundi umuntu

ugabwe afite iyo nyota! Kuki utakwihererana na Yesu kenshi,

wenyine ukamutura iyo nyota yose! Nshingiye ku buhamya buboneka

94


muri iki gitabo abenshi buzura Umwuka Wera kuruta basenga

bonyine kuruta bari mu materaniro magari. Egera Yesu Kristo

Umubatiza w’Umwuka Wera n’umuriro inshuro nyinshi zishoboka!

6. Akira Umubatizo

Wumvise habaye impinduka, Ndetse isengesho ryanze kurangira,

urumva Umunezero mwinshi mu mutima, kandi amaso yawe arabona

amayerekwa, cyangwa urumva ijwi rikwemeza ko Pentekote yawe

yasohoye! Urumva ururimi rushaka kuvuga amagambo mashya

utigeze kumenya, eeeh! Natwe niko byagenze bumbura umunwa

ntutinye atura uvuge kandi wizere, ushobora gutangira uvuga ijambo

rimwe, cyangwa abiri, ariko Umwuka arakongera andi Menshi, nta

Mwana uvuka ngo ahite yuzura ingobyi, ubu wamaze kubatizwa

kandi impano zamanukanye na Mwuka Wera! Ugeze aho wifuzaga

kugera, ariko ntuve hafi ya Yesu, guma ku birenge bye nka Mariya,

kuko ugiye gukoreshwa ibikomeye mu murimo we!

7. Tanga umubiri wawe

Ubu rero ugiye gukorera Imana mu buryo bukwiriye, kandi ibanga ni

rimwe Tanga umubiri wawe ube igitambo, itange ukorere Imana

(Rom 12:1-3) emera ko ingingo zawe zikorera Imana, si ibyo gusa,

nta gitambo cyatangwa kitaricwa, Bityo urasabwa kwica kamere,

n’irari ry’umubiri ngo ubashe kugandukira Kristo! Mbese uzemera ko

ibyisi bibambwa? Omatana na Kristo maze ugwize Imbaraga, ubwo

nibwo uzera Imbuto zose z’Umwuka Nkuko twazigaragaje muri iki

gitabo, kandi nyuma ya byose uzahabwa ingororano z’Umuhamagaro

wawe muri Kristo!

95


ISENGESHO RYO GUSABA UMWUKA WERA

Data wa twese uri mu ijuru!

“Ijambo ryawe rivuga ko uzasuka Umwuka

Wera ku bantu bose, kandi ko iryo sezerano

ari iryacu, n’abana bacu,

n’abazahamagarwa n’Umwami Imana bose,

kandi ijambo ryawe rivuga ko Uwusabye

wese azawuhabwa. Ndasaba kubatizwa mu Mwuka

Wera mu izina rya Yesu. Ndagushimiye ko umbatije

mu Mwuka Wera, ngo mbe umuhamya wawe, kandi

urakoze k’ubw’impano yo kuvuga mu ndimi nyinshi,

ubu nzajya nsengesha ubwenge n’Umwuka, nizeye ko

mbyakiye mu izina rya Yesu Kristo Amen.”

96


IBITABO BYIFASHISHIJWE

i. Donald C.Stamps, M.A, M.DIV. (1992). LIFE IN SPIRIT STUDY BIBLE.

Michigan: Zondervan.

ii.

Gambel, N. (1993). IBIBAZO BY'UBUZIMA. Eastboune BN23 6 NT,

England: Nick Gumbel.

iii. Klok, D. V. (2003). Baptism in The Holy Spirit. Grandville, MI 49418:

Resurrection Life Church.

iv.

Michel, P. Z. (2020, July 05). Testimony on Baptism of Holy Spirit. (M.

C. Benjamin, Interviewer)

v. Onesphore, R. P. (2020, June 22). Testmony On Baptism of Holy Spirit.

(M. C. Benjamin, Interviewer)

vi.

vii.

SBR. (2001). BIBILIYA YERA. Kigali: Rwanda Bible Society.

Swagart, J. (2005). How to be baptize with The Holy Spirit. Baton

Rouge, Louisiana 70826-2550: World Evangelical Press.

viii. Virker, M. (2019, October 15). Testimonies. Retrieved July 15, 2020,

from www.cwgministries.org: www.cwgministries.org/blog/twentystories-how-people-received-baptism-holy-spirit

IBINDI BITABO WASOMA

1) IBYAKOZWE N’INTUMWA

2) IBYAHISHUWE NA KRISTO

3) OMEGA “Iby’Ibihe Bya Nyuma”

4) ABAHANUZI BAKURU

5) ITANGIRIRO KU BURYO BUCUKUMBUYE

6) INKURU ZITAVUZWE ZO MU BUZIMA BWA YESU

97


IBARUWA Y’UMUSOMYI

Voluntary Pentecostal Missionaries for Scriptures

Progress (VPMSP-EAC)

Tel: +256787270989/+250785394070

Email:vpmspeac1@gmail.com

Website: vpmspeac.simdif.com

Musomyi Mukundwa,

RE: INKUNGA YAWE YATUMA IKI GITABO KIGERA

KURI BENSHI!

Kongera Umubare w’ibitabo bya Gikiristo mu Rwanda, si umurimo

woroshye, umurimo wacu ukorwa ku nkunga z’Abizera

bashishikajwe n’umurimo dukora. Ibitabo bya Gikiristo byanditse mu

Kinyarwanda ni bike kandi abakozi ni benshi, haracyaboneka

Abavugabutumwa n’abashumba bakoresha ikinyarwanda gusa,

batabasha gusoma ibitabo by’izindi ndimi, bakeneye ibitabo

byanditswe mu ndimi zabo ngo basohoze Umurimo wa Kristo.

Fatanya natwe gukora uyu murimo mwiza. Umusanzu wawe watuma

iki gitabo gicapwa kikagera kuri benshi!

Impano ivuye ku mutima yafasha VPMSP-EAC kugeza iki gitabo ku

bagenerwabikorwa, zirikana ko umurimo wose ukozwe ngo uheshe

Imana icyubahiro utiwicuzwa kandi ubikiwe ingororano nyinshi.

Nimba ubu butumwa bugukoze ku mutima tugezeho inkunga yawe.

Murakoze, Tukwifurije Umugisha w’Imana!

Misiyoneri CYIZA Benjamin

Umuyobozi wa VPMSP-EAC

98


IBIJYANYE N’UMWANDITSI

Guhera mu 2015, Misiyoneri CYIZA Benjamin yatangiye umurimo wo

gutegura no kwandika

ibitabo bya Gikiristo, Mu

mpera z’uwo Mwaka

yabiganirijeho abandi

banyeshuri bo mu bihugu

by’U Rwanda, Uganda na

Kenya biganaga mu ishuri

rya Thewoloji na Misiyoloji

(School of Mission,

TORORO, UGANDA).

Bashinga itsinda ryajya

ritegura ibitabo bya

Gikiristo bikenewe mu

murimo w’Imana muri ibyo

bihugu. (Voluntary Pentecostal Missionaries for Scripture Progress (VPMSP -

EAC) kuva icyo gihe umurimo urarimbanije, kandi turabona ubuhamya

bw’abasomyi badushimira intambwe twateye. Kuri ubu CYIZA Benjamin ni

umunyeshuri mu kiciro cya gatatu cya Tewoloji (Masters in Theology) mu

ishuri WOLDWIDE EVANGELICAL SEMINARY, CANADA.

—“Umurimo wose w’Imana ukozwe mu

Buryo Imana ishaka ntubura inkunga y’Imana”

—Ubwanditsi Bwa VPMSP-EAC

VPMSP-EAC

KAMPALA, UGANDA

RWANDA, KIGALI

WESITE: VPMSPEAC.SIMDIF.COM

EMAIL: vpmspeac1@gmail.com

Tel: +25078539407/+256787270989

99


Musomyi, Dore imbaraga Imana yageneye itorero mu minsi

y’imperuka, ni Umwuka Wera, Mbese wamaze kuwubatizwamo?

Ntuzemere kunyagwa ibyo wasezeranijwe n’itabasha kwivuguruza,

Imana yaravuze iti: “Hanyuma y’ibyo nzasuka Umwuka wanjye ku

bantu bose, abahungu banyu n’abakobwa banyu bazahanura,

abakambwe banyu bazarota, n’abasore banyu bazerekwa, ndetse

n’abagaragu bajye n’abaja bajye nzabasukira ku mwuka wanjye

muri iyo minsi. (Yoweri 3:1-2) Imana ntibasha kwivuguruza kucyo

yavuze, Yesu nawe yaravuze ati: “Ninde umwana yasaba ifi

akamuheza inzoka cyangwa yamusaba umutsima kamuheza ibuye,

ko muzi guha abana banyu ibyiza muri babi mbese Data wo mu

ijuru azabura ate guha Umwuka Wera abawumusabye?” Umwuka

Wera si isezerano ry’umuntu umwe gusa ni iry’abantu bose. Muri

iki gitabo twavuzemo inzitizi zibuza umuntu kubatizwa mu Mwuka

Wera, n’amabanga wakoresha ngo ubatizwe, ubuhamya

n’ibyanditswe bikubiye muri iki gitabo byakusanirijwe kugira ngo

bihindure ubuzima bwawe kandi bigusige mu bwiza bushya bwa

Mwuka Wera.

IBIJYANYE N’UMWANDITSI

Guhera mu 2015, Misiyoneri CYIZA Benjamin yatangiye

umurimo wo gutegura no kwandika ibitabo bya Gikiristo, Mu

mpera z’uwo Mwaka yabiganirijeho abandi banyeshuri bo mu

bihugu by’U Rwanda, Uganda na Kenya biganaga mu ishuri rya

Thewoloji na Misiyoloji (School of Mission, TORORO,

UGANDA). Bashinga itsinda ryajya ritegura ibitabo bya Gikiristo

bikenewe mu murimo w’Imana muri ibyo bihugu. (Voluntary

Pentecostal Missionaries for Scripture Progress (VPMSP -EAC)

kuva icyo gihe umurimo urarimbanije, kandi twiringiye ko Imana

izakomeza kudushoboza uyu murimo mwiza! Kuri ubu CYIZA Benjamin ni

umunyeshuri mu kiciro cya gatatu cya Tewoloji (Masters in Theology) mu

ishuri WOLDWIDE EVANGELICAL SEMINARY. (WWES-CANADA)

100

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!