05.05.2014 Views

raporo y'ibikorwa by'urwego rw'umuvunyi 2009-2010 - Office of the ...

raporo y'ibikorwa by'urwego rw'umuvunyi 2009-2010 - Office of the ...

raporo y'ibikorwa by'urwego rw'umuvunyi 2009-2010 - Office of the ...

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 )

RAPORO Y’IBIKORWA BY’URWEGO

RW’UMUVUNYI 2009-2010

Kigali, Nyakanga 2010

1

RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 )

2

RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 )

IBISOBANURO BY’AMAGAMBO AHINNYE

1. BHR : Banque de l’Habitat du Rwanda

2. BPR : Banque Populaire du Rwanda

3. BRD : Banque Rwandaise de Développement

4. CAMERWA : Centrale d’Achats des Médicaments Essentiels du Rwanda

5. CDF : Community Development Fund

6. CEPEX : Centre Public Investment and External Finance Bureau

7. CMAC : Capital Market Advisor Council

8. CNLG : Commission Nationale de Lutte contre le Génocide

9. CNLS : Commission National de lute contre le SIDA

10. CNRU : Rwanda National Commission for Unesco

11. CNTS : Centre National de Transfusion Sanguine

12. CNUR : Commission National de l’Unité et Reconciliation

13. CROIX ROUGE : Rwanda National Red Cross

14. FARG : Fonds d’Assistance aux Rescapés du Génocide

15. FER: Fonds d’entretien Routier

16. FGA : Fonds de Garantie Automobile

17. FPP : Forum des Parties Politique

18. HCM: High Council of Media

19. ID Project : National Identity Project

20. ILPD: Institute of Legal Practice and Development

21. IMNR : Rwanda Institute of National Museums

22. IPRC KAVUMU: Integrated Polytechnic Regional Center Kavumu

23. IRST : Institut de Recherche Scientifique et Technologique

24. ISAE BUSOGO : Institute Superieur d’Agriculture et Elevage

25. ISAR : Institute des Sciences Agriculture du Rwanda

26. KHI : Kigali Health Institute

27. KIE : Kigali Institute of Education

28. KIST: Kigali Institute of Science and Technology

29. LABOPHAR : Laboratoire Pharmaceutique du Rwanda

30. LNR : Laboratoire National de Réference

31. MMI : Military Medical Insurance

32. NAFA : National Forestry Authority

33. NCDC : National Curriculum Development Center

34. NDIS : National Decentralisation Implementation Secretariat

35. NEC : National Electoral Commission

36. NISR : National Institute of Statistics of Rwanda

37. NLC : National Land Center

38. NSS : National Security Service

39.OGMR :Office de la Géologie et des Mines du Rwanda

40. ONATRACOM : Office National des Transporst en Commun

41. ONP : Office National des Postes

42. ORINFOR : Office Rwandais d’Information

3

RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 )

43. PADAB : Bugesera Agriculture Development Support Project

44. PDRCIU : Projet de Développement des Ressources Communautaires et des Infrastructures de l’Umutara

45. PSC : Public Service Commission

46. PSCBS : Public Sector Capacity Building Secretariat

47. R.N.P : Rwanda National Police

48. RADA : Rwanda Agricultural Development Authority

49. RAMA : La Rwandaise d’Assurance Maladie

50. RARDA : Rwanda Animal Resources Development Authority

51. RBS: Rwanda Bureau of Standards

52. RCA : Rwanda Cooperative Agency

53. RCAA: Rwanda Civil Aviation Authority

54. RDB : Rwanda Development Board

55. RDRC : Rwanda Demobilization and Reintegration Commission

56. RECO-RWASCO : Rwanda Electricity Corporation - Rwanda National Water and Sanitation Corporation

57. RHODA : Rwanda Horticulture Development Authority

58. RIAM : Rwanda Institute of Administration and Management

59.RNEC : Rwanda National Examination Council

60. RNYC : Rwanda National Youth Council

61.RPPA : Rwanda Public Procurement Authority

62. RRA : Rwanda Revenue Authority

63. RSSP : Rural Sector Support Project

64. RURA : Rwanda Utilities Regulatory Agency

65. SFB Mburabuturo : School of Finance and Banking

66. SNJG : Service National des Jurisdictions Gacaca

67. SSFR : Social Security Fund of Rwanda

68. TSC : Teacher Service Commission

69. Umwalimu SACCO : Umwalimu Saving and Credit Cooperative

70. NUR : National University of Rwanda

71. WDA : Workforce Development Authority

72. BNR : Banque Nationale du Rwanda

73. CHU/B : Centre Hospitalier Universitaire Butare

74. CHU/K : Centre Hospitalier Universitaire Kigali

75. CNDP : Commission National des Droits de la Personne

76. GMO : Gender Monitoring Office

77. MAGERWA : Magasins Généraux du Rwanda

78. O.A.G : Office of the Auditor General

79. OCIR-CAFÉ : Office des Cultures Industrielles du Rwanda Café

80. OCIR-THE : Office des Cultures Industrielles du Rwanda Thé

81. REMA : Rwanda Environnement Management Authority

82. SFAR : Student Financing Agency for Rwanda

83. SONARWA : Société Nouvelle d’Assurance du Rwanda

84. TIG : Travaux d’Intêret Général

85. TRAC PLUS : Treatment and Research Aids Center

4

RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 )

AMASHAKIRO

IBISOBANURO BY’AMAGAMBO AHINNYE...................................................................................................3

Amashakiro...............................................................................................................................................5

URUTONDE RW’IMBONERAHAMWE N’IBISHUSHANYO.............................................................................7

URUTONDE RW’IBISHUSHANYO..................................................................................................................8

IJAMBO RY’IBANZE.......................................................................................................................................9

IRIBURIRO.................................................................................................................................................. 11

1. GUKUMIRA NO KURWANYA AKARENGANE........................................................................................... 13

1.1. GUTEGURA NO GUSAKAZA IMFASHANYIGISHO....................................................................................... 13

1.1.1. Imfashanyigisho igenewe abapolisi “Gukumira no kurwanya ruswa n’akarengane mu nzego za Polisi”...13

1.1.2. Imfashanyigisho ku mitangire y’amasoko “Gukumira na kurwanya ruswa n’akarengane mu itangwa

ry’amasoko”....................................................................................................................................13

1.1.3. Imfashanyigisho gutanga serivisi zinoze mu nzego n'ibigo bya Leta...............................................13

1.2. GUKUMIRA NO KURWANYA AKARENGANE, RUSWA N’IBYAHA BIFITANYE ISANO NA YO MU

BYICIRO BITANDUKANYE.................................................................................................................................. 14

1.2.1. Guhugura abaturage bo mu mirenge inyuranye............................................................................ 14

1.2.2. Guhugura abanyamabanga ashingwabikorwa b’imirenge n’utugari............................................. 15

1.2.3. Guhugura abagize Polisi y’Igihugu................................................................................................. 15

1.2.4. Guhugura abanyamakuru.............................................................................................................. 15

1.2.5. Guhugura abikorera....................................................................................................................... 16

1.2.6. Guhugura abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye, amakuru na kaminuza.................................. 16

1.2.7. Guhugura abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye, amakuru na kaminuza bari muri Clubs anticorruption....................................................................................................................................................

18

1.3.KWAKIRA IBIBAZO BY’AKARENGANE, RUSWA N’IBYAHA BIFITANYE ISANO NA YO MU NZEGO

Z’UBUTEGETSI ZA LETA N’IZIGENGA................................................................................................................ 18

1.3.1. Ibibazo byakiriwe, ibyiciro n’imiterere yabyo................................................................................... 19

1.3.2. Ibyiciro by’ibibazo............................................................................................................................. 22

1.3.3. Urwego ibibazo bigezeho bikurikiranwa........................................................................................... 27

1.3.4. Ibibazo byakiriwe ku rwego rw’umuvunyi........................................................................................ 29

1.3.5. Ibibazo rusange................................................................................................................................ 29

1.3.6. Ibibazo byihariye............................................................................................................................... 31

1.3.7. Uturere dufite umwihariko............................................................................................................... 33

2. GUKUMIRA NO KURWANYA RUSWA..................................................................................................... 34

2.1. ISUZUMAMIKORERE MU BIGO BYA LETA................................................................................................. 35

2.1.1. Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi................................................................................................... 35

2.1.2. Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi...................................................................................................... 36

2.1.3. Minisiteri y’Ubuzima......................................................................................................................... 36

2.1.4. Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge.................................................................................. 37

5

RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 )

2.1.5. Komisiyo y’Igihugu y’Amatora......................................................................................................... 38

2.1.6. Inama y’Igihugu y’Urubyiruko.......................................................................................................... 39

2.1.7. Inama y’Igihugu y’Abagore............................................................................................................... 39

2.1.8. Ibitaro bya Kaminuza bya Butare..................................................................................................... 39

2.1.9. Ibitaro bya Ruhengeri....................................................................................................................... 40

2.1.10. Ikigo Nderabuzima cya Kimironko.................................................................................................. 41

2.1.11. Ikigo Nderabuzima cya Rukira......................................................................................................... 41

2.1.12. Ikigo gishinzwe guteza imbere ubworozi (RARDA)......................................................................... 42

2.1.13. Ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi (RADA)............................................................................. 42

2.1.14. Ikigo gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA)........................................................................ 43

2.1.15. Banki y’u Rwanda itsura amajyambere (BRD)................................................................................ 44

2.1.16. Banki y’imiturire y’u Rwanda (BHR)................................................................................................ 44

2.1.17. Ikigo cy’ubushakashatsi mu by’ubumenyi n’ikoranabuhanga (IRST).............................................. 45

2.1.18. Ikigo cy’ingoro z’igihugu z’umurage w’u Rwanda........................................................................... 46

2.1.19. Ikigo cy’igihugu gishinzwe itangazamakuru (ORINFOR)................................................................. 46

2.1.20. Ikigo cy’igihugu gishinzwe gutunganya amasoko ya Leta (RPPA).................................................. 47

2.1.21. MAGERWA....................................................................................................................................... 47

2.2. UBUGENZUZI BWIHARIYE BWO KUBAKIRA ABATISHOBOYE NA GAHUNDA YA GIRA INKA

MUNYARWANDA............................................................................................................................................. 48

2.2.1. Gahunda yo kubakira abatishoboye.................................................................................................. 48

2.2.2. Amabati yatanzwe na MINALOC ajya mu Turere...............................................................................49

2.2.3. Sima yatanzwe na MINALOC ijya mu Turere..................................................................................... 50

2.2.4. Gahunda ya Girinka Munyarwanda.................................................................................................. 53

2.2.5. Inka zatanzwe na MINAGRI mu Turere............................................................................................. 53

2.2.6. Uruhare rwa buri wese......................................................................................................................56

2.3. KWAKIRA NO GUKURIKIRANA AMADOSIYE AVUGWAMO RUSWA.......................................................... 57

2.3.1. Ruswa mu nzego z’ibanze................................................................................................................. 57

2.3.2. Ruswa mu nzego z’ubutabera........................................................................................................... 57

2.3.3. Imikorere mibi y’izindi nzego............................................................................................................ 57

2.3.4. Ruswa mu mirimo.............................................................................................................................. 57

2.4. INAMA NGISHWANAMA YO KURWANYA RUSWA.................................................................................... 59

3. KUMENYEKANISHA UMUTUNGO........................................................................................................... 61

3.1. GUTANGA NO KWAKIRA INYANDIKO ZIGARAGAZA UMUTUNGO............................................................ 61

3.1.1. Abayobozi b’Ikirenga, Abasenateri, Abadepite, Abaminisitiri.......................................................... 62

3.1.2. Abakozi n’Inteko Ishinga Amategeko................................................................................................ 62

3.1.3. Ubucamanza n’Ubushinjacyaha....................................................................................................... 62

3.1.4. Perezidansi na Minisiteri.................................................................................................................. 62

3.1.5. Ibigo bya Leta n’ibyo Leta ifitemo imigabane................................................................................... 63

3.1.6. Abayobozi n’abakozi b’Intara, Umujyi wa Kigali, Uturere n’Imirenge............................................. 65

3.1.7. Amashuri makuru n’ayisumbuye, ibitaro n’ibigo nderabuzima...................................................... 65

3.2. GUSUZUMA INYANDIKO Z’IMENYEKANISHAMUTUNGO.......................................................................... 66

3.3. INYIGO KU KAMARO K’IMENYEKANISHAMUTUNGO............................................................................... 67

3.5. IBIKORWA BY’UMWAKA WA 2010 (MUTARAMA-KAMENA).................................................................... 69

3.6. GUTANGA NO KWAKIRA INYANDIKO Z’IMENYEKANISHAMUTUNGO........................................................ 70

6

RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 )

3.6.1. Abayobozi bakuru, Abasenateri, Abadepite, Abaminisitiri................................................................ 70

3.6.2. Inteko Ishinga Amategeko................................................................................................................. 70

3.6.3. Ubucamanza n’Ubushinjacyaha........................................................................................................ 70

3.6.4. Perezidansi na Minisiteri................................................................................................................... 70

3.6.5. Ibigo bya Leta n’ibyo Leta ifitemo imigabane................................................................................... 71

3.6.6. Abayobozi n’abakozi b’Intara, Umujyi wa Kigali, Uturere n’Imirenge.............................................. 73

3.6.7. Amashuri makuru n’ayisumbuye, ibitaro n’ibigo nderabuzima........................................................ 73

3.8. GUSUZUMA INKOMOKO Y’IMITUNGO...................................................................................................... 74

4. KUGENZURA IMYITWARIRE Y’ABAYOBOZI BAKURU.............................................................................74

4.1. KUMENYEKANISHA ITEGEKO NGENGA RIGENA IMYITWARIRE Y’UBUYOBOZI.......................................... 75

4.2. KUGENZURA IYUBAHIRIZWA RY’IBIKUBIYE MU ITEGEKO RIGENA IMYITWARIRE Y’ABAYOBOZI............... 75

5. UBURYO BWAKORESHEJWE MU GUSHYIRA MU BIKORWA INSHINGANO Z’URWEGO RW’UMUVUNYI.....76

5.1. IMIBANIRE Y’URWEGO RW’UMUVUNYI N’IZINDI NZEGO....................................................................... 76

5.2. INAMA MPUZAMAHANGA Y’ABAVUNYI BO MURI AFURIKA N’UMUVUNYI WA SUWEDI........................ 77

5.3. INGENGO Y’IMARI N’IBIKORESHO............................................................................................................ 79

5.4. INKOMOKO Y’IMARI YAKORESHEJWE MU MWAKA WA 2009-2010........................................................ 80

5.5. IMIKORESHEREZE Y’INGENGO Y’IMARI Y’UMWAKA WA 2009-2010...................................................... 80

6. IBYIFUZO N'INGORANE.......................................................................................................................... 81

6.1. GUKUMIRA NO KURWANYA AKARENGANE............................................................................................. 81

6.2. Gukumira kurwanya Ruswa n’ibindi byaha bifitanye isano nayo......................................................... 82

6.3. Kumenyekanisha umutungo.................................................................................................................. 82

URUTONDE RW’IMBONERAHAMWE N’IBISHUSHANYO

Imbonerahamwe n° 1 : IBIBAZO BYAKIRIWE HAKURIKIJWE UTURERE.....................................................10

Imbonerahamwe n° 2 : Ibibazo byakiriwe hakurikijwe Intara/Umujyi wa Kigali.................................13

Imbonerahamwe n° 3 : Ibibazo byakiriwe hashingiwe ku byiciro byabyo............................................14

Imbonerahamwe n° 4 : Ijanisha ry’ibibazo byakiriwe hashingiwe ku byiciro byabyo.........................15

Imbonerahamwe N°5: Ibibazo byakiriwe hashingiwe ku mwanzuro byahawe n’Intara birimo..........21

Imbonerahamwe n°6 : Ijanisha ry’ibibazo byose byakiriwe hashingiwe ku mwanzuro byahawe........22

Imbonerahamwe n° 7 : Ibibazo byakiriwe hashingiwe ku baturage babitugejejeho............................23

Imbonerahamwe n°8 : AMABATI YATANZWE MU NTARA Y’ IBURENGERAZUBA.......................................52

Imbonerahamwe n° 9 : AMABATI YATANZWE MU NTARA Y’ IBURASIRAZUBA..........................................53

Imbonerahamwe n°10 : AMABATI YATANZWE MU NTARA Y’ AMAJYEPFO...............................................53

Imbonerahamwe n°11 : AMABATI YATANZWE MU NTARA Y’ AMAJYARUGURU.......................................54

Imbonerahamwe n°12 : AMABATI YATANZWE MU MUJYI WA KIGALI......................................................54

Imbonerahamwe n°13 : SIMA YATANZWE MU NTARA Y’ IBURENGERAZUBA............................................55

Imbonerahamwe n°14: SIMA YATANZWE MU NTARA Y’ IBURASIRAZUBA................................................55

Imbonerahamwe n°15 : SIMA YATANZWE MU NTARA Y’ AMAJYEPFO......................................................55

Imbonerahamwe n°16 : SIMA YATANZWE MU NTARA Y’ AMAJYARUGURU..............................................56

Imbonerahamwe n°17: SIMA YATANZWE MU MUJYI WA KIGALI.............................................................57

7

RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 )

Imbonerahamwe n°18: INKA ZATANZWE MU NTARA Y’IBURENGERAZUBA..............................................60

Imbonerahamwe n°19 : INKA ZATANZWE MU NTARA Y’ AMAJYEPFO......................................................60

Imbonerahamwe n°20: INKA ZATANZWE MU NTARA Y’ AMAJYARUGURU...............................................61

Imbonerahamwe n°21 : INKA ZATANZWE MU NTARA Y’ IBURENGERAZUBA............................................61

Imbonerahamwe n°22: INKA ZATANZWE MU MUJYI WA KIGALI..............................................................61

Imbonerahamwe n°23: Dosiye zivugwamo ruswa............................................................................... 66

URUTONDE RW’IBISHUSHANYO

Igishushanyo n°1 : Uko ibibazo byakiriwe mu turere............................................................................ 19

Igishushanyo n°2 : uko ibibazo byakiriwe mu ntara............................................................................. 21

Igishushanyo n° 3 : Urwego ibibazo byakiriwe biriho..........................................................................22

Igishushanyo n° 4 : yerekana ko kumenyekanisha umutungo byatumye ababikora bacunga neza

umutungo wa Leta................................................................................................................................. 23

Igishushanyo n°5 : ifatiye ku gitsina yerekana ko kumenyekanisha umutungo byatumye

abamenyekanisha umutungo bareka kwakira amaturo......................................................................27

Igishushanyo n°6 : ihereye ku myanya mu kazi yerekana ko ari ngombwa kumenyekanisha

umutungo buri mwaka.......................................................................................................................... 28

IGISHUSHANYO N° 7: gutanga no kwakira ibitabo by’imenyekanishamutungo 2010..........................29

8

RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 )

IJAMBO RY’IBANZE

Urwego rw’Umuvunyi rumaze imyaka igera kuri irindwi rukora; rwatangiye gukora mu ntangiriro y’umwaka

wa 2004. Guhera icyo gihe kugeza ubu hakozwe ibintu byinshi bitandukanye, harimo gusobanurira

abaturarwanda ububi bwa ruswa n’akarengane ndetse no gusobanura inshingano z’Urwego rw’Umuvunyi.

N’ubwo inzira ikiri ndende, twavuga ko hari ibimaze kugerwaho.

Urwego rw’Umuvunyi rufite inshingano yo kwimakaza imiyoborere myiza mu nzego za Leta n’izigenga nk’uko

Itegeko Nshinga rya Republika y’u Rwanda ribiteganya. Ubu Urwego rw’Umuvunyi rwongerewe inshingano,

rukaba rwarahawe ububasha bwo kugenza ibyaha.

Mu gushyira mu bikorwa izo nshingano, mu mwaka wa 2009-2010 Urwego rw’Umuvunyi rwakiriye ,

runakurikirana ibibazo by’akarengane rwagejejweho n’abantu ku giti cyabo , amashyirahamwe yigenga

n’inzego za Leta. Ubu muri uyu mwaka wa 2010 Urwego rw’Umuvunyi rwatangiye gahunda yo kujya rusanga

abaturage mu turere batuyemo mu rwego rwo kubegera no kuborohereza ingendo.

Mu rwego rwo gukumira akarengane na ruswa , Urwego rw’Umuvunyi rwatanze amahugurwa mu nzego

zinyuranye, inzego za Leta n’ibigo byayo byarasuwe, bigirwa inama z’uko imikorere yarushaho kunoga .

Abayobozi n’abacungamutungo wa Leta bateganywa n’itegeko bakomeje gutanga inyandiko

z’imenyekanishamutungo, mu rwego rwo kubamenyereza gukorera mu mucyo.

Urwego rw’Umuvunyi rurashimira inzego za Leta, izigenga, abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda barufashije

kugera ku nshingano zarwo.

Umuvunyi Mukuru

Tito RUTAREMARA

9

RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 )

10

RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 )

IRIBURIRO

Guhera muri Mutarama 2009 kugeza muri Kamena 2010, Urwego rw’Umuvunyi rwakomeje gushyira mu

bikorwa inshingano rwahawe n’Itegeko rigena imiterere yarwo arizo:

1.

2.

3.

4.

5.

6.

Guhuza umuturage n'inzego z'ubutegetsi za Leta n'izigenga ;

Gukumira no kurwanya akarengane, ruswa n'ibyaha bifitanye isano na yo mu nzego za Leta n'izigenga ;

Kwakira no gusuzuma ibirego by’abantu ku giti cyabo n’amashyirahamwe yigenga byerekeye

ibikorwa by’abakozi ba Leta, iby’inzego zayo n’iby’abikorera ku giti cyabo no gukangurira abo bakozi

n’izo nzego gushakira umuti ibyo bibazo iyo rusanze bifite ishingiro;

Kwakira, kubika no gukurikirana buri mwaka inyandiko zigaragaza imitungo nyakuri y’abayobozi

b’Igihugu kuva ku rwego rwo hejuru kugera ku rwo hasi n’abandi bakozi bateganywa n’Itegeko.

Gukurikirana imyitwarire y’abayobozi;

Guhuza ibikorwa by’akanama ngishwanama gashinzwe kurwanya Ruswa.

Mu rwego rwo gukumira, no kurwanya akarengane, muri uyu mwaka hakozwe amahugurwa yabereye

hirya no hino mu mirenge itandukanye, hahugurwa abayobozi bo mu nzego z’ibanze, abavuga rikijyana

(opinion leaders), imiryango itegamiye kuri Leta, abanyamakuru ndetse n’abanyeshuri bo mu mashuri

yisumbuye, amakuru na kaminuza.

Urwego rw’Umuvunyi rwakiriye kandi ibibazo by’akarengane bigera ku 5,386. Muri ibyo bibazo 2,437

byararangiye; 2,345 byashyikirijwe izindi nzego; 604 biracyakurikiranwa. Ugereranije n’umwaka wa 2008

ibibazo byariyongereye cyane ku bera ibibazo bijyanye n’imanza za gacaca, no kuba Urwego rwararushijeho

kwegera abaturage.

Mu gikorwa cyo gukumira no ku rwanya ruswa n’ibyaha bifitanye isano nayo mu nzego za Leta n’izigenga,

Urwego rw’Umuvunyi rwakurikiranye ibibazo 225 bijyanye na ruswa, muri byo ibigera ku 187 byafatiwe

umwanzuro, naho 23 biracyakurikiranwa, 15 byoherejwe mu zindi nzego.

Mu rwego rwo gukora isuzumamikorere y’inzego za leta hasuwe: Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi,

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi,Minisiteri y’Ubuzima, Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge,

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, Inama y’Igihugu y’Abagore, Ibitaro bya

Kaminuza bya Butare, Ibitaro bya Ruhengeri, Ikigo Nderabuzima cya Kimironko, Ikigo Nderabuzima cya

Rukira, Ikigo gishinzwe guteza imbere ubworozi (RARDA) , Ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi (RADA),

Ikigo gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA), Banki y’u Rwanda itsura amajyambere (BRD), Banki

y’imiturire y’u Rwanda (BHR), Ikigo cy’ubushakashatsi mu by’ubumenyi n’ikoranabuhanga (IRST), Ikigo

cy’ingoro z’igihugu z’umurage w’u Rwanda, Ikigo cy’igihugu gishinzwe itangazamakuru (ORINFOR), Ikigo

cy’igihugu gishinzwe gutunganya amasoko ya Leta (RPPA) ,MAGERWA.

11

RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 )

Mu gikorwa cyo kwakira no gukurikirana inyandiko z’imenyekanishamutungo z’abayobozi bakuru b’igihugu,

intumwa za rubanda, abayobozi n’abacungamutungo, abacamanza, abashinjacyaha, abahagarariye u

Rwanda mu mahanga, abakozi bo mu bigo bya Leta n’ibyo Leta ifitemo imigabane, abayobozi b’intara,

uturere n’imirenge n’ab’ibigo by’amashuri bitabiriye igikorwa cyo kumenyekanisha imitungo yabo. Mu

mwaka wa 2009 inyandiko z’imenyekanishamutungo zahawe abantu 5690 kandi bose barazigaruye. Muri

2010 hatanzwe inyandiko z’imenyekanishamutungo ku bantu 6653, abazujuje kandi bazigaruriye Urwego

rw’Umuvunyi ni 6597 aribyo bihwanye na 99%. Abatarazigaruye ni 56 bangana na 1%.

Muri uyu mwaka wa 2009-2010, Urwego rw’Umuvunyi rwasuzumye ikoreshwa ry’umutungo w’amashyaka

ya politiki.

Urwego rw’Umuvunyi mu kurangiza inshingano zarwo rwongereye abakozi ubushobozi, rubaha

amahugurwa n’ingendo shuri, kandi rushaka abakozi bashya kugirango rubashe gushyira mu bikorwa

inshingano nshya rwongerewe.

Hakozwe kandi inama zitandukanye zitabiriwe n’abagize akanama ngishwanama gashinzwe kurwanya

ruswa.

12

RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 )

1. GUKUMIRA NO KURWANYA AKARENGANE

1.1. GUTEGURA NO GUSAKAZA IMFASHANYIGISHO

Urwego rw’Umuvunyi rwateguye imfashanyigisho zigenewe abapolisi, abashoramari n’abakozi muri

rusange. Izo mfashanyigisho zigamije kubakangurira kwanga no kwirinda akarengane, ruswa n’ibindi byaha

bifitanye isano na yo. .

1.1.1.

Imfashanyigisho igenewe abapolisi “Gukumira no kurwanya ruswa n’akarengane mu nzego za

Polisi”

Iyi mfashanyigisho yibanda cyane cyane ku miterere y’akarengane na ruswa muri rusange, by’umwihariko

ikagaragaza ruswa ikunze kuboneka mu rwego rwa polisi, mu mirimo yayo inyuranye cyane cyane ijyanye

no kugenzura ibinyabiziga mu muhanda (Traffic Police). Irashishikariza abakora imirimo ya gipolisi kwirinda

ubwoko bwose bwa ruswa no kurenganya ababagana, cyane ko kurwanya no gukurikirana ibyaha bya

ruswa n’ibindi byaha byose bihungabanya uburenganzira bwa muntu biri mu nshingano zabo.

1.1.2.

Imfashanyigisho ku mitangire y’amasoko “Gukumira na kurwanya ruswa n’akarengane mu

itangwa ry’amasoko”

Iyi mfashanyigisho yateguriwe abashoramari kuko bagira uruhare mu gupiganira amasoko ya Leta hamwe

n’abashinzwe gutanga ayo masoko. Bitewe n’uko amasoko ya Leta ari make ugereranyije n’umubare

w’abayashaka, usanga ba rwiyemezamirimo bakoresha inzira zose zishoboka ngo babone isoko. Muri izo

nzira hakaba habamo na ruswa iziguye cyangwa itaziguye. Hashingiwe ku itegeko n°12/2007 ryo ku wa

27/03/2007 rigenga amasoko ya Leta, iyi mfashanyigisho irasobanura iby’ingenzi bikurikizwa mu itanga

ry’amasoko ya Leta, ikanakangurira ba rwiyemezamirimo n’abashinzwe gutanga amasoko kwirinda ruswa

n’akarengane mu mirimo yabo.

1.1.3.

Imfashanyigisho “Gutanga serivisi zinoze mu nzego n’ibigo bya Leta”

Urwego rw’Umuvunyi rwarasesenguye, rusanga imwe mu mpamvu zitera ruswa n’akarengane ari uko

serivisi zitangwa nabi, umuturage ntakorerwe ibyo amategeko amuhera uburenganzira byose, n’ibyo

akorewe akabikorerwa mu buryo butanoze. Imfashanyigisho “Gutanga serivisi zinoze mu nzego n’ibigo

bya Leta” irakangurira abakozi bo mu nzego n’ibigo bya Leta kwita ku mahame ngenderwaho mu gutanga

serivisi zinoze, bazirikana ko Leta ibereyeho guha serivisi abaturage bayo kandi ko umuturage ugana

urwego urwo ari rwo rwose arusaba servisi agereranywa n’umukiriya ugura ibicuruzwa mu iduka. Basabwa

kwirinda kurangarana uje abagana, kumukerereza cyangwa kumusiragiza kenshi hagamijwe kugira ngo

yibwirize atange ruswa.

13

RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 )

1.2. GUKUMIRA NO KURWANYA AKARENGANE, RUSWA N’IBYAHA BIFITANYE ISANO NA YO MU BYICIRO

BITANDUKANYE

1.2.1. Guhugura abaturage bo mu mirenge inyuranye

Mu mwaka wa 2009-2010, abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi bagiye mu mirenge 150 yo mu turere 27 tugize

Intara zose uko ari enye muri gahunda yo guhugura abaturage ku birebana no gukumira no kurwanya

akarengane, ruswa n’ibyaha bifitanye isano na yo. Imirenge yatoranyijwe ni itari yarasuwe muri gahunda

zabanje, kimwe n’Imirenge iherereye kure y’icyicaro cy’akarere ku buryo bishobora gutuma abaturage

batageza ibibazo by’akarengane ku buyobozi bw’akarere cyangwa ubw’izindi nzego zishinzwe kubakemurira

ibibazo mu gihe inzego z’ibanze zibegereye zitabikemuye kandi biri mu nshingano zazo.

Ibiganiro byakorewe mu mirenge itandukanye byari bigamije gukangurira abaturage kurwanya akarengane,

ruswa n’ibyaha bifitanye isano na yo, kumenya no gukurikiza amategeko, kwikemurira ibibazo ndetse

no kubyirinda bubahiriza amategeko ariho. Abaturage basobanurirwaga ibikubiye mu mfashanyigisho

eshatu zavuzwe haruguru, bagahabwa umwanya wo kuzunguranaho ibitekerezo n’abakozi b’Urwego

rw’Umuvunyi.

Abaturage basobanuriwe kandi ibirebana n’uburenganzira bwabo ku butaka. Nk’uko babigaragaje, hari igihe

bavutswa ubwo burenganzira mu gihe cyo kwimurwa cyane cyane iyo bimuwe badahawe indishyi ikwiye,

iyo uwimura atinze kwishyura kandi ibikorwa byabo byangirika, ntibanemererwe gusubirana umutungo

wabo ngo bawukoreshe uko bashaka nk’uko itegeko ribiteganya. Abaturage bakomeje kugaragaza

ibibazo byerekeye isaranganya. Bagaragaje ko hari igihe basaba ko ubuyobozi bwabafasha mu gikorwa

cy’isaranganya, bamwe mu bayobozi bakavuga ko bategereje ko hashyirwaho amabwiriza y’isaranganya.

Hari kandi n’abaturage basabwa gusaranganya bakabyanga bitwaje ko bafite uburenganzira “ntavogerwa”

ku mutungo wabo kandi bakavuga ko nta mabwiriza y’isaranganya arashyirwaho. Aya mabwiriza yaje

gushyirwaho n’iteka rya Minisitiri n° 001/16.01 rigena uburyo isaranganya ry’amasambu rikorwa, akaba

azakemura ibibazo by’isaranganya.

Ku birebana n’imiburanishirize y’imanza, abaturage bakanguriwe kwitabira no gufatanya gukemura

ibibazo mu miryango yabo mbere yo kubishyikiriza komite z’abunzi cyangwa Inkiko. Bashishikarijwe kandi

ko mbere yo gutanga ikirego bagomba gusuzuma inyungu bakura mu rubanza ndetse bakareba niba bafite

ibimenyetso kuko hari igihe batsindwa kubera kubura ibimenyetso cyangwa bakaregera Urukiko rutabifitiye

ububasha.

Urwego rw’Umuvunyi rwasobanuriye abaturage ko igihe bagiye mu Nkiko bagomba gukurikiza inzira zazo

no kwemera imyanzuro zafashe aho gusiragira mu nzego z’ubuyobozi bavuga ko barenganiye mu nkiko. Mu

mahugurwa yakorewe mu mirenge itandukanye, abaturage basobanuriwe ko irangiza ry’imanza rigamije

guha uwatsinze ibintu cyangwa ingurane y’ibyo afitiye uburenganzira. Ni yo mpamvu kutarangirizwa

14

RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 )

urubanza ari ukuvutswa uburenganzira, hakaba harimo n’akarengane. Basabwe kujya barangiza imanza

zabaye itegeko ku bushake, uwatsinzwe yaba atabikoze, urubanza rugashyikirizwa umukozi ubishinzwe,

ni ukuvuga Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari, uw’umurenge n’abandi babifitiye ububasha

kugira ngo rurangizwe ku ngufu za Leta. Abashinzwe kurangiza imanza bashishikarijwe kujya barangiriza

igihe imanza bashyikirijwe n’abaturage kugira ngo birinde ibihano biteganywa n’amategeko kandi baba

buzuza inshingano zabo. Nyuma yo kungurana ibitekerezo mu biganiro, abaturage baboneyeho umwanya

wo gutanga mu mvugo ibibazo byabo by’akarengane. Ibyo bibazo bikaba bigaragara mu mutwe wa kabiri

w’iyi raporo.

1.2.2. Guhugura abanyamabanga shingwabikorwa b’imirenge nab’utugari

Mu rwego rwo gushimangira imiyoborere myiza mu Gihugu cyacu, Urwego rw’Umuvunyi rwahuguye

mu cyiciro cya mbere abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge n’ab’utugari mu turere twa Gatsibo,

Kayonza, Ngoma, Rwamagana, Huye na Nyamagabe. Utwo turere twatoranyijwe hashingiwe ku mubare

munini w’ibibazo byakiriwe ku buryo bimwe bigaragaramo uburangare bw’inzego z’ibanze mu kubikemura.

Abo bayobozi ku nzego zegerejwe abaturage bashishikarijwe gukemura ibibazo by’abaturage neza kandi

ku gihe kugira ngo bibarinde gusiragira mu nzego zinyuranye no gutanga ruswa ku bashinzwe kubikemura.

Bakanguriwe kandi kujya bitabira gahunda nshya y’Urwego rw’Umuvunyi yo kwakira ibibazo by’abaturage

buri kwezi kuri buri karere kuko batanga amakuru y’ibibazo bakemuye n’uburyo byakemuwe; naho ku

bitarakemuwe, hagafatwa umwanzuro w’uburyo byakemurwa. Abahuguwe bishimiye iyo gahunda,

bagaragaza ko ibunganira mu gukemura ibibazo by’abaturage bayobora.

1.2.3. Guhugura abagize Polisi y’Igihugu

Urwego rw’Umuvunyi rwakoresheje amahugurwa agenewe abagize Polisi y’Igihugu, basobanurirwa

imiterere ya ruswa n’akarengane mu gihugu cyacu muri rusange, no mu nzego za Polisi by’umwihariko.

Hashingiwe ku nyigo yakoreshejwe n’Urwego rw’Umuvunyi, ikagaragaza ko Ishami rya Polisi rishinzwe

umutekano mu muhanda riza ku isonga y’ahagaragara ruswa, abagize Polisi y’Igihugu basobanuriwe

ingaruka mbi za ruswa ku muntu uyitanga no ku muntu uyakira. Uyitanga aba yiyambura icyubahiro cye

ndetse n’umutungo we, kandi rimwe na rimwe akaba agura uburenganzira bwe, bikamuviramo igihano cyo

gufungwa no gucibwa ihazabu. Uyakira na we bituma akora nabi imirimo yashinzwe na Leta, agahombya

Leta kandi na we akitesha agaciro n’icyubahiro mu mirimo ahagarariyemo Leta. Iyo afashwe bimuviramo

gucibwa ibihano bimwe n’iby’uyitanga. Abagize Polisi y’Igihugu bashishikarijwe kwanga ruswa, kuyirinda

no kuyirwanya kuko biri mu nshingano zabo nk’abagize urwego rw’ubugenzacyaha.

1.2.4. Guhugura abanyamakuru

Urwego rw’Umuvunyi rukorana by’umwihariko n’Itangazamakuru muri gahunda yo gusakaza ibikorwa

byarwo no gushishikariza abaturarwanda kugira uruhare mu guhashya akarengane na ruswa. Kubera

inshingano yaryo yo kujijura abaturage, itangazamakuru rifite uruhare runini mu gukumira no kurwanya

ibikorwa by’akarengane, ruswa n’ibyaha bifitanye isano na yo ribishyira ahagaragara kandi rinasobanurira

15

RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 )

abaturage ingamba zo kubirwanya. Abakora mu itangazamakuru bagomba rero gusobanukirwa na ruswa

n’akarengane, bakamenya n’imikorere y’inzego zifite mu nshingano zazo gukumira no kurwanya akarengane,

ruswa n’ibyaha bifitanye isano na yo. Abanyamakuru bo mu itangazamakuru rya Leta n’iryigenga bahuguwe

ku buryo bwo gukora no gutangaza inkuru zijyanye no gukumira no kurwanya akarengane, ruswa n’ibyaha

bifitanye isano na yo. Urwego rwabashishikarije gufatanya na rwo mu kurwanya akarengane na ruswa,

barugaragariza aho ibikorwa bya ruswa n’akarengane bigaragara kugira ngo rubirwanye.

1.2.5. Guhugura abikorera

Abikorera bahuguwe ku miterere y’akarengane na ruswa muri rusange, by’umwihariko mu itangwa

ry’amasoko. Abashoramari bafite uruhare runini mu bikorwa Leta ikoresha nko kubaka imihanda, amashuri,

amavuriro n’izindi nyubako za Leta ndetse no mu bikoresho Leta ikenera. Kugira ngo ibyo bikorwe, binyura

mu ipiganwa. Rimwe na rimwe upiganira isoko yinyurira inzira y’ibusamo ya ruswa, agahabwa isoko kandi

atujuje ibisabwa ndetse nta n’ubumenyi buhagije afite bwo gukora iyo mirimo. Ibi bigira ingaruka zikomeye

ku baturage no kuri Leta kuko kenshi imirimo itinda gukorwa cyangwa igakorwa nabi. Ni bwo usanga

nk’umuhanda watwaye akayabo k’amafaranga cyangwa inyubako bisenyuka nta minsi biramara. Bamaze

gusobanurirwa ibikurikizwa mu itangwa ry’isoko nk’uko biteganywa n’ itegeko n°12/2007 ryo ku wa

27/03/2007 rigenga amasoko ya Leta, abikorera biyemeje kugira uruhare mu kurwanya ruswa n’akarengane

mu masoko, cyane cyane ko na bo bibagiraho ingaruka kuko iyo hatanzwe ruswa uwari gutsindira isoko aba

arenganye. Bifuje kandi ko ayo mahugurwa yahabwa n’abakozi ba Leta bashinzwe gutanga amasoko.

1.2.6. Guhugura abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye, amakuru na kaminuza

Aba n’abanyeshuri bahuguwe

16

RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 )

Urwego rw’Umuvunyi rwahuguye abanyeshuri bo mu bigo by’amashuri yisumbuye, amakuru na kaminuza.

Basobanuriwe uruhare bagomba kugira mu kwanga no kurwanya akarengane na ruswa n’ibyaha bifitanye

isano na yo, bakanabishishikariza bagenzi babo b’urubyiruko rwaba ururi mu mashuri n’urutaragize

amahirwe yo kwiga. Abanyeshuri ni amizero y’Igihugu, bakaba bagomba gutegurwa hakiri kare kwita uko

bikwiye ku nshingano zo kurwanya akarengane na ruswa.

Abitabiriye ibiganiro basobanuriwe ingeri z’akarengane na ruswa bishobora kugaragara mu mashuri, nko

guha umunyeshuri amanota atakoreye, gutonesha bamwe mu banyeshuri, kutita ku murimo w’uburezi,

gukopera no kwiyandarika.

Akarengane na ruswa mu mashuri bigira ingaruka mbi ku banyeshuri nko kuba abaswa, gukurana ingeso

yo kwikubira, gukorana umwete muke. Kwirinda izo ngaruka abanyeshuri bagomba kurangwa n’imyifatire

iboneye, bitabira ingamba zo kubatoza kuba abakozi beza. Ibyo bazabigeraho ari uko bita ku nshingano

yabo yo kwiga no kwirinda ivangura iryo ari ryo ryose hagati yabo. Abanyeshuri bagomba gukurana

umuco w’ubupfura, bagahora bubahiriza uburenganzira bw’abandi. Bakanguriwe kwanga no kwamagana

ingengabitekerezo ya Jenoside yagiye ivugwa cyane mu mashuri. Urwego rw’Umuvunyi rwashishikarije

abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye, amakuru na kaminuza kwibumbira muri “clubs” zirwanya ruswa

n’akarengane.

Hatumiwe abanyeshuri 294 baturutse mu bigo 147 byo mu turere twose tw’Igihugu. Buri kigo cyoherezaga

abanyeshuri babiri bahagarariye abandi. Bahuriye ahantu hatandukanye hateganijwe mu turere ku buryo

bukurikira:

• GASABO: ibigo byo mu Turere twa Nyarugenge, Gasabo, Kicukiro, Bugesera, Rulindo, Gakenke na

Gicumbi;

• MUHANGA:

Ruhango;

ibigo byo mu Turere twa Rutsiro, Ngororero, Karongi, Muhanga, Kamonyi na

• HUYE: ibigo byo mu Turere twa Huye, Nyamagabe, Gisagara, Nyanza na Nyaruguru;

• RUSIZI: ibigo byo mu Turere twa Rusizi na Nyamasheke;

• MUSANZE: ibigo byo mu Turere twa Musanze, Nyabihu, Burera na Rubavu;

• NGOMA: ibigo byo mu Turere twa Ngoma na Kirehe;

• RWAMAGANA: ibigo byo mu Turere twa Rwamagana, Nyagatare, Gatsibo na Kayonza.

Ku butumire bwa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Urwego rw’Umuvunyi rwatanze ibiganiro mu

byiciro bitandukanye by’ingando z’abanyeshuri bitegura kujya mu mashuri makuru na kaminuza. Izo

ngando zibera mu Kigo cya Nkumba mu Karere ka Burera. Abanyeshuri bashishikarizwa kurwanya ruswa

n’akarengane haba aho bari cyangwa mu kazi bazakora, kuzarangwa no kwakira neza ababagana babasaba

serivisi zinyuranye. Batozwa kuzaba abayobozi n’abakozi bitabira gusohoza uko bikwiye inshingano zabo no

guharanira inyungu z’abaturage.

17

RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 )

Muri rusange, abanyeshuri bishimiye ibiganiro bagiranye n’Urwego rw’Umuvunyi kuko bituma

basobanukirwa neza ububi bwa ruswa n’akarengane kandi bikabaha umurongo ngenderwaho mu kubaka

igihugu kigendera ku mategeko. Biyemeje guhashya akarengane na ruswa mu bigo bigamo n’ahandi hose.

Basabye ko n’izindi nzego zajya zibegera zikabaganiriza kuri gahunda zitandukanye za Leta kugira ngo,

nk’abenegihugu, bajye bazitabira bazisobanukiwe kandi bafashe n’abandi baturage kuzishyira mu bikorwa.

1.2.7. Guhugura abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye, amakuru na kaminuza bari muri Clubs anticorruption

Urwego rw’Umuvunyi rwahuguye abanyeshuri bo mu bigo by’amashuri yisumbuye, amakuru na kaminuza

bari muri za Clubs anti-corruption. Basobanuriwe uruhare bagomba kugira mu kwanga no kurwanya

akarengane na ruswa n’ibyaha bifitanye isano na yo. Bafite inshingano yo guhora begera bagenzi babo

b’urubyiruko rwaba ururi mu mashuri n’urutaragize amahirwe yo kwiga bakabashishikariza umuco mwiza

wo kwirinda no kurwanya akarengane, ruswa n’izindi ngeso mbi zose zikunze kugaragara mu buzima

bwo hanze no mu bigo by’amashuri yaba ayisumbuye cyangwa amakuru. Muri izo ngeso mbi harimo nko

gukopera, kugura amanota, ubunebwe… ndetse n’umuco mubi w’ivangura n’amacakubiri.

Mu Mujyi wa Kigali hahuguwe abanyeshuri baturutse mu bigo 33 byo mu turere dutandukanye:

• Nyarugenge: 14

• Kicukiro: 12

• Gasabo: 7

Hahuguwe kandi abanyeshuri bo muri clubs anti-corruption mu bigo by’amashuri 22 by’Uturere dukurikira

mu Ntara y’Iburasirazuba niy’Amajyaruguru:

• Nyagatare: 4

• Gatsibo: 3

• Musanze: 9

• Burera: 4

• Gakenke: 2

Abitabiriye amahugurwa bagaragaje ko ari ingirakamaro kuko abafasha kumenya ibikorwa binyuranye

bifasha gukumira no kurwanya ruswa; bityo bakazanabigeza kuri bagenzi babo.

1.3. KWAKIRA IBIBAZO BY’AKARENGANE, RUSWA N’IBYAHA BIFITANYE ISANO NA YO MU NZEGO

Z’UBUTEGETSI ZA LETA N’IZIGENGA

Hashingiwe ku Itegeko n° 25/2003 ryo ku wa 15/08/2003 rigena imiterere n’imikorere y’Urwego

rw’Umuvunyi nk’uko ryahinduwe kandi ryujujwe n’Itegeko n° 17/2005 ryo ku wa 18/08/2005, mu ngingo

yaryo ya 7, igika cya 3 n’icya 8, Urwego rw’Umuvunyi rufite mu nshingano zarwo gukangurira abaturage

kwirinda ruswa n’ibyaha bifitanye isano na yo muri rusange no guhugura abakozi b’inzego z’imirimo ari mu

bigo bya Leta, mu bigo n’imiryango bitagengwa na Leta; kwakira no gusuzuma ibirego by’abantu ku giti cyabo

18

RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 )

n’iby’amashyirahamwe yigenga, byerekeye ibikorwa by’abakozi ba Leta, iby’inzego zayo n’iby’abikorera ku

giti cyabo, no gukangurira abo bakozi n’izo nzego gushakira umuti ibyo bibazo iyo rusanze bifite ishingiro.

Mu mwaka wa 2009, Urwego rw’Umuvunyi rwasuye abaturage mu mirenge imwe n’imwe igize Uturere

tw’Igihugu rubakangurira kugira uruhare mu kwirinda no kurwanya akarengane, ruswa n’ibyaha bifitanye

isano na yo. Muri iyi gahunda kandi, Urwego rwakiriye ibibazo by’akarengane abaturage barugejejeho,

rufatanya n’inzego z’ubuyobozi hamwe n’abaturage kubishakira ibisubizo. Ku bibazo bitabonewe ibisubizo

ako kanya, hatanzwe inama y’inzego zigomba kubikemura, ibindi bigomba gukurikiranwa, Urwego rugasaba

ko hakorwa dosiye.

Mu mwaka wa 2010, mu mezi ya Mutarama na Gashyantare, Urwego rw’Umuvunyi rwakoze igikorwa cyo

gukurikirana uburyo ibibazo rwashyikirije inzego z’ibanze byagiye bikemuka kugira ngo n’ibitarakemutse

hamenyekane impamvu bitakemutse n’icyakorwa kugira ngo bikemuke; bityo abaturage babashe

kurenganurwa. Muri iyo gahunda, hagiye hanakirwa ibibazo bishya, na byo birakurikiranwa. Mu kwezi kwa

Mata, nibwo hatangiye gahunda yo gusanga abaturage mu Turere batuyemo mu rwego rwo kuborohereza

ingendo no kubona umwanzuro w’ibibazo byabo ku buryo bwihuse.

Iyi raporo iragaragaza umubare rusange w’ibibazo byakiriwe byose hamwe muri iyo myaka yombi uko

ari 5386, ibyiciro birimo, ibyakemutse n’ibitarakemutse, ikanasesengura impamvu zibitera, izituma

bidakemuka n’icyakorwa ngo bikemuke, ikagaragaza kandi ibibazo bihuriweho n’abantu benshi n’ibifite

umwihariko. Raporo itanga kandi ibyifuzo bigamije kurushaho kunoza imikorere y’inzego zishinzwe kwakira

no gukemura ibibazo by’abaturage.

Hari ibibazo bihuriweho n’abantu benshi bitewe n’imiterere yabyo. Ibyo ni nk’ibibazo birebana no kwimura

abantu ku mpamvu z’inyungu rusange (nko kubahiriza igishushanyo mbonera cy’Umujyi, gutuza abantu mu

midugudu, ibikorwa by’amajyambere), isaranganya ry’amasambu, ibirebana no kurangiza imanza zaciwe

cyangwa kutishimira imikirize y’imanza zaciwe n’Inkiko Gacaca.

1.3.1. Ibibazo byakiriwe, ibyiciro n’imiterere yabyo

Iki gice kigaragaza umubare rusange w’ibibazo byakiriwe mu myaka ya 2009 na 2010, ibyiciro binyuranye

ibyo bibazo birimo, imiterere yabyo n’urwego bigezeho bikemurwa.

19

RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 )

Imbonerahamwe n°1 : IBIBAZO BYAKIRIWE HAKURIKIJWE UTURERE

INTARA/

UMUJYI WA KIGALI

UMUJYI WA KIGALI

AMAJYEPFO

AMAJYARUGURU

IBURENGERAZUBA

AKARERE UMUBARE IJANISHA (%)/ INTARA

Gasabo 359 48.98

Nyarugenge 230 31.38

Kicukiro 144 19.64

Byose hamwe 733 100%

Gisagara 108 7.50

Huye 181 12.58

Kamonyi 192 13.34

Muhanga 184 12.79

Nyamagabe 238 16.54

Nyanza 228 15.84

Nyaruguru 116 8.06

Ruhango 192 13.35

Byose hamwe 1,439 100%

Burera 207 21.63

Gakenke 162 16.93

Gicumbi 175 18.27

Musanze 251 26.24

Rulindo 162 16.93

Byose hamwe 957 100%

Karongi 98 9.23

Ngororero 147 13.84

Nyabihu 214 20.15

Nyamasheke 164 15.44

Rubavu 200 18.83

Rusizi 158 14.88

Rutsiro 81 7.63

Byose hamwe 1,062 100%

20

RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 )

Bugesera 173 14.45

Gatsibo 166 13.90

Kayonza 197 16.46

IBURASIRAZUBA

Kirehe 122 10.20

Ngoma 137 11.44

Nyagatare 222 18.55

Rwamagana 180 15.00

Byose hamwe 1,197 100%

Byose hamwe Intara zose 5,386

Impugukirwa

• Nk’uko bigaragara muri iyi mbonerahamwe, ibibazo byakurikiranywe mu mwaka wa 2009 no mu

mezi 6 ya mbere y’umwaka wa 2010 ni 5386.

• Mu gusura abaturage mu turere hagamijwe kwakira no gukemura ibibazo byabo, hari Uturere

abaturage batwo bafite ibibazo batagiye baboneka bitewe n’uko gahunda batayimenyeshejwe

ku gihe, nk’Uturere twa Gisagara, Karongi na Rutsiro, hitabiraga abaturage bake cyane babashije

kubimenya. Ibi bituma isesengura ry’iyi mbonerahamwe riterekana neza ahari ibibazo byinshi

nyakuri n’impamvu yabyo. Ariko dukoze igereranya ry’imibare dufite hakurikijwe Uturere, turasanga

Akarere ka Gasabo ariko kaza ku isonga mu dufite ibibazo byinshi mu Mujyi wa Kigali kuko gafite

ibibazo 359 mu gihe Kicukiro ifite ibibazo 144 gusa. Mu Turere tugize Intara, Akarere ka Musanze

mu Ntara y’Amajyaruguru kaza ku isonga kuko gafite ibibazo 251, hagakurikiraho Nyamagabe mu

Ntara y’Amajyepfo n’ibibazo 238, Akarere ka Nyanza kakagira ibibazo 228 naho Nyagatare mu Ntara

y’Iburasirazuba ikaba iya mbere n’ibibazo 222. Uturere twabonetsemo umubare muto w’ibibazo ni

Rutsiro (81), Karongi (98) na Gisagara 108 bitewe n’uko abaturage batabonekaga.

Imbonerahamwe n° 2: IBIBAZO BYAKIRIWE HAKURIKIJWE INTARA/UMUJYI WA KIGALI

INTARA/UMUJYI WA KIGALI UMUBARE IJANISHA

UMUJYI WA KIGALI 733 13.60

AMAJYEPFO 1439 26.73

IBURASIRAZUBA 1197 22.23

AMAJYARUGURU 955 17.73

IBURENGERAZUBA 1062 19.71

BYOSE HAMWE 5386 100%

21

RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 )

Igishushanyo n°1 : UKO IBIBAZO BYAKIRIWE MU NTARA

UKO IBIBAZO BYAKIRIWE MU NTARA

UMUBARE W'IBIBAZO

1600

1439

1400

1197

1200

1062

955

1000

800

733

600

400

200

0

UMUJYI WA KIGALI

AMAJYEPFO

IBURASIRAZUBA

AMAJYARUGURU

INTARA

IBURENGERAZUBA

UKO IBIBAZO BYAKIRIWE MU

NTARA

Impugukirwa

Hashingiwe ku mubare w’ibibazo byakurikiranywe mu Ntara zose n’Umujyi wa Kigali, Intara y’Amajyepfo

ni yo iza ku isonga, aho usanga umubare munini w’ibibazo ungana na 1439 ku bibazo 5386, ni ukuvuga

26.73 %. Isesengura rigaragaza ko iyi Ntara ifite umwihariko w’ibibazo byinshi by’imanza zakurikiranywe

mu Nkiko Gacaca, ari na wo utuma ibibazo biba byinshi. Mu bibazo 230 byerekeye Inkiko Gacaca mu

Ntara zose, Intara y’Amajyepfo ifitemo ibibazo 112, ni ukuvuga 48.70 %. Hiyongeraho kandi n’umubare

munini w’abasaba kurangirizwa imanza bangana na 211 kuri 687, bihwanye na 30.71%. Umujyi wa Kigali

ugaragaramo ibibazo bike bingana na 733 kuri 5386 bihwanye na 13.60%, kimwe n’Intara y’Amajyaruguru

igaragaza umubare w’ibibazo 955, bihwanye na 17%. Impamvu si uko abaturage badafite ibibazo ahubwo

ni uko Umujyi wa Kigali n’Intara y’Amajyaruguru bifite Uturere duke ugereranyije n’izindi Ntara. Nk’Akarere

ka Musanze ko mu Majyaruguru kaza ku mwanya wa kabiri mu Gihugu hose.

1.3.2. Ibyiciro by’ibibazo

Imbonerahamwe n° 3: IBIBAZO BYAKIRIWE HASHINGIWE KU BYICIRO BYABYO

IBYICIRO

Umujyi

wa Kigali

Amajyaru

guru

Amajyepfo

Iburasira

zuba

Iburenge

razuba

Byose

hamwe

Abasaba irangiza ry’imanza 73 134 211 113 156 687

Abatishimiye irangizwa

ry’imanza

27 39 177 51 44 338

22

RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 )

Abatishimiye icyemezo cy’inkiko/

abunzi

51 229 108 97 156 641

Abatishimiye umwanzuro w’Inkiko

Gacaca

24 15 112 13 66 230

Abasaba kurangirizwa

umwanzuro w’Inkiko Gacaca

5 0 31 13 7 56

Ibikiri mu nkiko 52 65 35 68 52 272

Ubutegetsi (Administration) 156 56 79 42 127 460

Umurimo 40 42 30 35 35 182

Ibirarane n’imperekeza 26 32 56 40 43 197

Isaranganya 3 27 27 46 14 117

Ibibanza n’imiturire 66 36 52 99 40 293

Inzuri 0 1 22 49 2 74

Amasambu 74 99 201 293 137 804

Imibereho (Sociale) 21 59 153 38 17 288

CSR 18 17 31 11 11 88

Ibigo by’ubwishingizi 1 5 12 25 12 55

Ibindi 79 95 98 155 137 564

Iby’ubucuruzi 17 4 4 9 6 40

Byose hamwe 733 955 1439 1197 1062 5386

Imbonerahamwe n° 4 : IJANISHA RY’IBIBAZO BYAKIRIWE HASHINGIWE KU BYICIRO BYABYO

Ibyiciro Umubare w’ibibazo Ijanisha

Abasaba irangizwa ry’imanza 687 12.76

Abatishimiye irangizwa ry’imanza 338 6.27

Abatishimiye icyemezo cy’inkiko/abunzi 641 11.90

Abatishimiye umwanzuro w’Inkiko Gacaca 230 4.27

Abasaba kurangirizwa umwanzuro w’Inkiko Gacaca 56 1.04

Ibikiri mu nkiko 272 5.05

Ubutegetsi (Administration) 460 8.54

Umurimo 182 3.38

Ibirarane n’imperekeza 197 3.66

Isaranganya 117 2.17

Ibibanza n’imiturire 293 5.44

Inzuri 74 1.37

Amasambu 804 14.93

Imibereho (sociale) 288 5.38

CSR 88 1.63

Iby’ibigo by’ubwishingizi 55 1.02

Ibindi 564 10.47

Iby’ubucuruzi 40 0.74

Byose hamwe 5386 100%

23

RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 )

Impugukirwa

Nk’uko bigaragara kuri iyi mbonerahamwe, umubare munini uri mu byiciro bitatu, ababa batarishimiye

umwanzuro w’inkiko basaba kurangirizwa imanza, abatarishimiye uburyo imanza zarangijwe n’ibibazo

by’amasambu.

• Abasaba kurangirizwa imanza

Biragaragara ko hakiri ikibazo ku bahesha b’inkiko, baba aba Leta cyangwa ab’umwuga. Ku bireba

abahesha b’inkiko ba Leta, usanga batitabira cyane kurangiza imanza cyangwa gushyira mu bikorwa

imyanzuro ya Komite y’Abunzi iriho kashe mpuruza. Akenshi bitwaza imirimo myinshi bafite, nyamara

ugasanga atari yo mpamvu yonyine, harimo n’ubushake buke cyangwa amasano n’ubucuti by’abagomba

kwishyura. Ntitwabura kuvuga ariko ko hari n’ingorane abahesha b’inkiko bahura na zo nko kuba

uwatsinzwe atagira umutungo uvamo ubwishyu, nyamara uwatsinze agahora asaba ko arangirizwa

urubanza, hakaba n’igihe uwatsinzwe akoresha uburiganya bwo kurigisa umutungo wagombaga

kuvamo ubwishyu.

Indi ngorane iboneka mu irangizwa ry’imanza ni igihe hagomba kwimurwa abantu benshi kugira ngo

uwatsinze ahabwe isambu yatsindiye, ubuyobozi bukabura aho bwerekeza ba baturage. Urwego

rw’Umuvunyi rufatanyije n’ubuyobozi rufasha abafite ibyo bibazo kumvikana kugira ngo abaturage

badasenyerwa, ubwumvikane bwananirana hagakurikizwa umwanzuro w’urubanza.

Muri iki cyiciro twavuga ko irangizwa ry’imanza zaciwe n’Inkiko Gacaca na ryo rihura n’ibibazo bimeze

nk’iby’imanza zisanzwe.

Ibibazo byose byakiriwe bijyanye n’irangiza ry’imanzwa ni 687 ku 5,386, bihwanye na 12.76%. Intara

igaragaramo ibibazo byinshi byo kurangiza imanza ni iy’Amajyepfo ifite umubare ungana na 211 kuri

687, ni ukuvuga 30.71%.

• Abatarishimiye uburyo imanza zarangijwe

Hari ibibazo byinshi Urwego rw’Umuvunyi rwakiriye byerekeye irangizwa ry’imanza, abaturage bavuga

ko batahawe ibyo batsindiye byose. Usanga kenshi biterwa n’uko ibipimo by’ikiburanwa (kuko kenshi

ni ibijyanye n’amasambu) biba bitaratanzwe uko bikwiye cyangwa urukiko rukaba rwarahaye uwatsinze

bike ku byo yaburanaga, bajya kurangiza urubanza akumva ko batamuhaye ibyo yatsindiye byose.

Urwego rugira inama abafite ibyo bibazo kuregera irangizarubanza mu rukiko rwaciye urubanza bwa

nyuma cyangwa rugasaba ko rikosorwa iyo bishoboka. Mu gihe rwakurikiranye rugasanga urubanza

rwararangijwe uko rwaciwe, rubasobanurira, runabagira inama yo kureka gusiragira mu nkiko. Hari kandi

hari imanza zirangizwa, ababuranyi bakigomeka ku byemezo by’inkiko, bisubiza umutungo batsindiwe

cyangwa barandura imbago zashinzwe n’ababishinzwe. Icyo gihe abaturage basabwa kwiyambaza

Polisi y’Igihugu, na yo igashyikiriza ikirego Ubushinjacyaha. Icyakora ibyo bituma abaturage bategereza

igihe kugira ngo dosiye iburanishwe mu nkiko.

24

RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 )

Ibibazo byo kutishimira uburyo imanza zarangijwe bigaragara cyane cyane mu Ntara y’Amajyepfo aho

dusanga umubare w’ibibazo 177 kuri 338, bihwanye na 45.62 %.

• Ibibazo by’amasambu

Ibi bibazo bituruka ahanini ku makimbirane yo mu miryango no hagati y’abaturanyi cyangwa abandi

bantu ku giti cyabo. Abaturage bavuga ko abavandimwe babo bihariye amasambu, abandi bakavuga

ko abo badikanyijwe babarengereye, abandi bakavuga ko abo badafitanye amasano babatwariye

amasambu cyangwa ko ubuyobozi bwabambuye amasambu bukayaha abandi. Kuri ibi bibazo, Urwego

rutanga inama ko ibiri hagati y’umuturage n’undi bishyikirizwa inzego z’ubuyobozi cyangwa Komite

y’Abunzi. Ku bavuga ko bayambuwe n’ubuyobozi haakorwa iperereza, Urwego rwasanga harimo

akarengane, rugasaba ubuyobozi gusubiza umuturage isambu ye. Ikibazo gifite uburemere muri iki

cyiciro ni icy’abantu bahungutse basaba gusubizwa amasambu yabo basize bahunga kandi atuyemo

imiryango myinshi. Urwego rw’Umuvunyi rwagiye rusaba ko aho bishoboka ayo masambu bayasubizwa

(mu gihe uyafite afite andi masambu gakondo) cyangwa hagakoreshwa isaranganya.

Ibi bibazo byiganje mu Ntara y’Iburasirazuba aho umubare wabyo ungana na 293 ku bibazo bingana na

804, bihwanye na 36.44 %. Iyo Ntara ikurikirwa n’Intara y’Amajyepfo ifite 201, bihwanye na 25% ; mu

gihe Intara zikurikiraho ari zo : iy’Iburengerazuba ifite 137, bihwanye na 17.03 % n’iy’Amajyaruguru ifite

99 ; bihwanye na 12.31%. Umubare munini w’ibibazo by’amasambu ugaragara mu Ntara y’Iburasirazuba

usobanurwa n’uko ari ho higanje abantu benshi bahungutse bakeneye gutuzwa, kimwe no mu Ntara

y’Amajyepfo, kandi hakaba n’amakimbirane menshi ashingiye ku butaka.

Hari n’ibindi byiciro bigaragaramo ibibazo byinshi:

• Abatarishimiye imikirize y’imanza

Ku bibazo by’abaturage batishimiye imikirize y’imanza, Urwego rw’Umuvunyi rusaba ababirugejejeho

kurushyikiriza incarubanza zigasuzumwa, bakagirwa inama y’inzira bakoresha kugira ngo bajurire

cyangwa basubirishemo urubanza, cyangwa bakagirwa inama yo kwemera imyanzuro y’inkiko.

Ikigaragara ariko ni uko akenshi iyo umuturage atsinzwe mu manza, avuga ko umuburanyi we yamuguze

cyangwa ko harimo ikimenyane, nyamara wasesengura incarubanza ugasanga ingingo zamutsinze

zumvikana. Haba n’igihe avuga ko banze kuburanisha urubanza rwe, wasesengura ugasanga ari uko

atubahirije inzira zo gutanga ikirego (procédures) nko kutubahiriza ibihe biteganywa n’amategeko,

kutagira ububasha bwo kurega cyangwa kuregera urukiko rudafite ububasha. Ibyo ahanini babiterwa

no kudasobanukirwa n’amategeko, ari na yo mpamvu Urwego rw’Umuvunyi rwafashe gahunda yo

kujya rusobanurira abaturage amategeko y‘ingenzi areba ubuzima bwabo muri rusange.

Ibi bibazo byiganje mu Ntara y’Amajyaruguru, ahari ibabazo 229 kuri 641, bihwanye na 35.72 %,

igakurikirwa n’Intara y’Iburengerazuba, ahari ibibazo 156 bihwanye na 24.33%. Ibi nta gisobanuro

gicukumbuye umuntu yabibonera uretse ko umuntu yakeka ko biterwa n’uko abaturage badakunda

kuva ku izima cyangwa bakaba badasobanukiwe n’uko ibyemezo by’inkiko bitavanwaho n’izindi nzego

n’ubwo Urwego rw’Umuvunyi ruhora rubibasobanurira mu biganiro.

25

RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 )

• Abatarishimiye imikirize y’imanza z’inkiko gacaca

Ibi bibazo ntacyo Urwego rw’Umuvunyi rubikoraho kuko bitari mu bubasha bwarwo uretse ko rugira

ababifite inama yo kubishyikiriza Urwego rw’Igihugu rushinzwe Inkiko Gacaca. Bitewe n’ubwinshi bw’ibi

bibazo Urwego rwakiriye, bimwe rwabishyikirije mu nyandiko Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe ndetse

rumusaba gushyiraho ingamba zo kubikemura, rugenera kopi Nyakubahwa Perezida wa Repubulika

n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Inkiko Gacaca.

Ibibazo nk’ibi byiganje mu Ntara y’Amajyepfo. Mu bibazo 230 byerekeye imanza z’Inkiko Gacaca mu

Ntara zose, Intara y’Amajyepfo ifitemo ibibazo 112, ni ukuvuga 48.70 %.

• Imanza zikiri mu nkiko zitari zaburanishwa

Urwego rw’Umuvunyi rwakiriye ibibazo birebana n’imanza zikiri mu nkiko zitari zaburanishwa ngo

zihabwe umwanzuro wa nyuma. Urwego ruzikorera ubuvugizi mu nzego bireba kugira ngo zihabwe

itariki yo kuburanishirizwaho mu gihe bigaragara ko zatinze cyane n’ubwo akenshi ubuyobozi bw’Inkiko

bugaragaza ko budashobora guhindura itariki yahawe urubanza kuko abasaba Urukiko guhindura itariki

ari benshi. Dusanga imibare y’ibi bibazo itarutanwa cyane mu Ntara zose.

• Ibibazo byerekeye ubutegetsi na byo bifite uburemere.

Usanga ahanini ari abaturage cyangwa amashyirahamwe batishimiye ibyemezo byafashwe n’ubuyobozi.

Urwego iyo rumaze kubisuzuma rugasanga bifite ishingiro, rusaba ubuyobozi bireba kubihindura. Iyo

byafashwe hubahirijwe amategeko, rusobanurira umuturage icyashingiweho.

Aho byiganje ni mu Mujyi wa Kigali, ahari ibibazo 156 kuri 460 bihwanye na 33.91%, ugakurikirwa

n’Intara y’Iburengerazuba ifite ibibazo 127 bihwanye na 27.60%.

• Ibibazo by’umurimo

Ibibazo bikubiyemo ibirebana no kwirukanwa ku murimo ku mpamvu zidasobanutse, harimo

n’abirukanywe mu ivugurura ry’inzego z’imirimo ryatangiye mu mwaka wa 2009. Higanjemo cyane

abari abakozi b’Uturere. Hari n’ikibazo cy’abakora ibizamini by’akazi bagatsinda ariko akazi kagahabwa

abo barushije amanota. Usanga umubare w’ibibazo wegeranye mu Ntara zose: Umujyi wa Kigali (40),

Amajyepfo (30), amajyaruguru (42), Iburasirazuba (35), Iburengerazuba (35).

• Ibibazo by’ibibanza n’imiturire

Muri iki cyiciro, harimo ibice bitanu:

a) abaturage bahungutse bagasanga nta butaka bafite, bakaba basaba Leta kubatuza. Aba baturage

bagenda batuzwa mu Midugudu ariko ikibazo ugasanga abenshi nta mikoro bafite; bityo bigasaba ko

Leta inabafasha kubaka;

b) abasenyerwa ku mpamvu z’uko bubatse batagira ibyangombwa. Urwego rwagiye rusaba ubuyobozi

kujya rworohereza abantu guhabwa ibyangombwa byo kubaka, hagira uwubaka binyuranyije

n’amategeko, agahagarikwa hakiri kare aho kugira ngo azasenyerwe inzu ayituyemo;

26

c)

RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 )

abavuga ko bambuwe ibibanza, cyane cyane mu mijyi no mu nsisiro. Urwego rwagiye rubikurikirana

rwasanga harimo akarengane rugasaba ko barenganurwa. Kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu

rusange. Ibi bibazo turabigarukaho ku buryo bw’umwihariko, kimwe n’ibibazo bireba isaranganya.

Ibi bibazo byiganje mu Ntara y’Iburasirazuba kubera impamvu

zavuzwe haruguru, aho usanga

ibibazo 99 kuri 293, bihwanye na 33.78 %, igakurikirwa n’Umujyi wa Kigali ufite ibibazo 66,

bihwanye na 22.52%.

• Ibibazo bireba Isanduku y’Ubwiteganyirize bw’Abakozi (CSR)

Abagana Urwego kenshi baba bagaragaza ko Isanduku y’Ubwiteganyirize bw’Abakozi yabimye

amafaranga yabo ya pansiyo, wakurikirana ugasanga impamvu ari uko habaye ubuzime bw’imyaka

icumi (10) buteganywa n’itegeko, Urwego rukaba rutanga icyifuzo ko iryo tegeko ryazavugururwa

ubuzime bukavamo. Iki cyiciro ntabwo kirimo ibibazo byinshi kuko ari 88 gusa. Muri ibyo bibazo, Intara

y’Amajyepfo ifitemo 31, bihwanye na 35.22 %, Umujyi wa Kigali ukagiramo 18, bihwanye na 20.45%.

• Mu cyiciro cy’ibindi bibazo usanga harimo ibibazo binyuranye bitavuzwe haruguru. Muri byo

hagaragaramo ibibazo by’urugomo, ubwone, ihohoterwa, ... Urwego rw’Umuvunyi rugira inama

abarushyikirije ibyo bibazo kubigeza ku nzego bireba mbere y’uko babirushyikiriza. Ahagaragaye

umubare munini ni mu Ntara y’Iburasirazuba, hari ibibazo 155 kuri 564, bihwanye na 27 %, igakurikirwa

n’Intara y’Iburengerazuba ifite 137 bihwanye na 24%.

1.3.3. Urwego ibibazo bigezeho bikurikiranwa

Imbonerahamwe n° 5: IBIBAZO BYAKIRIWE HASHINGIWE KU MWANZURO BYAHAWE N’INTARA BIRIMO

URWEGO

BIGEZEHO

BIKURIKIRANWA

Ibyoherejwe mu zindi nzego

(Orientées)

INTARA/UMUJYI WA KIGALI

Umujyi Amajyarugurrazuba

Iburenge-

Amajyepfo Iburasirazuba

TOTAL

wa Kigali

310 394 696 459 486 2345

Ibyarangiye (Clôturées) 284 478 598 609 468 2437

Ibigikurikiranwa n’Urwego

(En cours)

139 83 145 129 108 604

Byose hamwe 733 955 1439 1197 1062 5386

27

RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 )

Imbonerahamwe n°6 : IJANISHA RY’IBIBAZO BYOSE BYAKIRIWE HASHINGIWE KU MWANZURO BYAHAWE

Urwego bigezeho bikurikiranwa Umubare Ijanisha

Ibyoherejwe mu zindi nzego (Orientées) 2345 43.54

Ibirangiye (Clôturées) 2437 45.24

Ibigikurikiranwa n’Urwego (En cours) 604 11.22

Byose hamwe 5386 100%

Igishushanyo n° 2 : URWEGO IBIBAZO BYAKIRIWE BIRIHO

Urwego ibibazo byakiriwe biriho

Ibigikurikiranwa

n’Urwego ( en cours)

11%

Ibyoherejwe mu zindi

nzego (Orientées)

44%

Ibyoherejwe mu zindi nzego

(Orientées)

Ibirangiye (Clôturées)

Ibirangiye (Clôturées)

45%

Ibigikurikiranwa n’Urwego ( en cours)

Nk’uko biboneka kuri iyi mbonerahamwe, ibyinshi mu bibazo byagejejwe ku Rwego rw’Umuvunyi

byarakemuwe, ibindi byoherezwa mu nzego zibifite mu nshingano zazo. Ikibazo cyoherejwe mu rwego

rugishinzwe gifatwa nk’icyarangiye ku Rwego rw’Umuvunyi keretse iyo kinaniranye muri rwa rwego

kikagaruka. Icyo gihe gifatwa nk’aho ari ikibazo gishya. Ni yo mpamvu, dukurikije iyi mbonerahamwe,

ibibazo byarangiye biri ku kigero cya 88.78%. Ibindi biracyakurikiranwa bitewe n’uko bisaba iperereza

rirambuye cyangwa se inzego zabisabweho ibisobanuro zikaba zitarasubiza.

28

RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 )

1.3.4. Ibibazo byakiriwe ku Rwego rw’Umuvunyi

Imbonerahamwe n° 7 : IBIBAZO BYAKIRIWE HASHINGIWE KU BATURAGE BABITUGEJEJEHO

INTARA

IBIBAZO BYAKIRIWE KU RWEGO RW’UMUVUNYI

Igitsina

gore

Igitsina

gabo

Amashyirahamwe abafite

ubuzimagatozi

Amatsinda

Byose

hamwe

UMUJYI WA KIGALI 318 356 14 45 733

AMAJYARUGURU 413 521 7 14 955

AMAJYEPFO 669 751 15 4 1439

IBURASIRAZUBA 482 662 8 45 1197

IBURENGERAZUBA 417 585 8 52 1062

BYOSE HAMWE 2299 2875 52 160 5386

IJANISHA 42.68 53.38 0.96 2.98 100%

ICYITONDERWA

• Mu kugena umubare w’ibibazo hashingiwe ku baturage babitanze, Urwego rw’Umuvunyi rwifuje

kureba umubare munini w’abarugezaho ibibazo, niba ari abagabo cyangwa abagore, no gusesengura

kugira ngo harebwe niba hari impamvu yihariye yaba ibitera. Hari igihe ibibazo byatangwaga n’itsinda

ry’abantu benshi cyangwa ishyirahamwe ku buryo udashobora kuvangura ibitsina. Ikigaragara ni

uko abagabo ari benshi kuko ari 53.38% ku bagore 42.68 %, ibi bikaba bidafite impamvu yihariye.

• Ibibazo by’abantu ku giti cyabo ni byo byinshi cyane kuruta iby’amashyirahamwe n’iby’amatsinda.

Ku bijyanye n’amatsinda, usanga hari igihe abantu baturanye kandi basangiye ibibazo bishyira

hamwe bagatanga ikibazo bahuriyeho, nko mu gihe cyo kwimurwa ku mpamvu z’inyungu rusange,

mu gukurwa mu bishanga bihabwa amashyirahamwe cyangwa abantu ku giti cyabo, gukurwa mu

nkengero z’ibiyaga, n’ibindi. Hari n’ibibazo byinshi usanga abantu bahuriyeho nyamara ntibabashe

kwishyira hamwe, ahubwo buri wese akitangira ikibazo ku giti cye. Ni nk’ibijyanye n’isaranganya,

abasaba gutuzwa, abasaba guhabwa ibirarane by’imishahara bakoreye cyangwa imperekeza, n’ibindi.

Ibi usanga bigorana kubikurikirana nyamara iyo biziye rimwe bibonerwa umuti muri rusange.

1.3.5. Ibibazo rusange

i. Ibirarane by’abakozi

Mu bibazo Urwego rw’Umuvunyi rwakiriye muri gahunda yo mu Mirenge cyangwa mu Turere, hari ibijyanye

n’ibirarane by’abakozi, barimo abarimu, abakozi bahoze bakorera Amakomini cyangwa Imijyi, Perefegitura,

Superefegitura n’ibigo bya Leta. Abarimu by’umwihariko basabaga imperekeza batahawe kuko bavuga ko

bagengwaga n’amasezerano (S/Contrat).

29

RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 )

Nyuma y’ibisobanuro binyuranye by’Ubuyobozi, abaturage basobanuriwe ko bagomba gutegereza

cyane cyane ko Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yoherereje amalisiti y’ibirarane Uturere kugira ngo

asuzumwe.

Umwihariko w’ibibazo by’ibirarane ni uko kugira ngo umuntu ashyirwe ku rutonde rw’abagomba

kwishyurwa agomba kuba afite ibaruwa imushyira mu mwanya w’akazi n’ifishi y’umukozi. Hari aho usanga

bitewe n’ingaruka z’intambara na Jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa ukwimuka kw’inzego nyuma

y’ivugurura ry’ubuyobozi (reform), ayo madosiye ataboneka.

ii. Kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange

Urwego rwakiriye mu Mirenge itandukanye ibibazo by’ubutaka n’imiturire bijyanye no kwimura abantu

kubera imirimo y’inyungu rusange. Hari abaturage bimurwa badahawe indishyi ikwiye cyane cyane igihe

hari umuntu utishimiye agaciro kagenwe n’uwimura. Hari kandi abaturage bimurwa kubera ibikorwa

by’amajyambere nk’ikorwa ry’imihanda, inyubako, n’ibindi ariko ntibahabwe ingurane.

Umwihariko w’ibibazo byakiriwe birebana no kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange ni

abamburwa amasambu yabo kugira ngo ashyirwemo imidugudu ariko abagomba kubaka mu mudugudu

bakaba badafite ubushobozi bwo gutanga ingurane. Hari n’igihe uturere tubona inkunga y’abaterankunga

yo gukora ibikorwa remezo bifitiye abaturage akamaro ariko ibikorwa by’abaturage bikaba bigomba

kwishyurwa n’ubuyobozi bw’Akarere kandi bitarateganyijwe mu ngengo y’imari yako.

iii. Gutuza abantu badafite aho baba

Mu bibazo byagaragaye harimo abaturage bahungutse bagasanga nta butaka bafite, bityo bagasaba Leta

ko yabatuza. Aba baturage bagenda batuzwa mu midugudu, ariko ikibazo ugasanga abenshi nta n’amikoro

bafite; bityo bigasaba ko Leta inabafasha kububakira.

iv. Ba rwiyemezamirimo bambura abaturage

Urwego rw’Umuvunyi rwakiriye ibibazo by’abaturage benshi bakorera ba rwiyemezamirimo batsindiye

isoko ryo gukora ibikorwa by’inyungu rusange nko kubaka amashuri, amavuriro, imihanda n’ibindi, bamwe

muri bo bamara kwishyurwa bakigendera batishyuye abaturage abandi bakagenda batanarangije ibikorwa

bahawe, batanishyuye abaturage bakoresheje. Icyo kibazo kiri cyane cyane mu Turere twa Rulindo,

Bugesera, Rutsiro, Ruhango, Nyamasheke na Nyabihu. Urwego rwatanze icyifuzo ko mbere y’uko Akarere

cyangwa Minisiteri yishyura abo ba rwiyemezamirimo yajya ibanza kumenya niba abaturage barishyuwe.

Ku bagenda badashoje ibikorwa batsindiye, Urwego rwasabye ko bakurikiranwa mu nzego z’ubutabera.

30

1.3.6. Ibibazo byihariye

RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 )

1.

2.

3.

4.

5.

6.

Abaturage bo mu Karere ka Gicumbi, Umurenge wa Mutete, Akagari ka Kabeza, ubuyobozi bwabatemeye

amashyamba muri gahunda yo kubakira abatishoboye, ayo mashyamba ntiyigeze yishyurwa. Mu

gukurikirana iki kibazo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge yasobanuye ko hubatswe

amazu 43 y’abacitse ku icumu, kikaba cyari igikorwa cyihutirwaga muri icyo gihe, kandi ko uretse n’ibiti

ngo hafashwe umucanga n’amabuye by’abaturage ariko bikaba byarakozwe nabi. Akarere kemeye

kuzishyura abaturage. Urwego ruzakomeza kugikurikirana, rumenye ibigomba kwishyurwa n’igihe

bizakorerwa.

Hari ikibazo cy’abagize Koperative “UBUSHAKE BWA MAYA” mu Karere ka Burera, Umurenge wa

Rugarama, Imbogo zo muri pariki zaboneye imyaka mu mwaka wa 2000, basaba indishyi z’ubwone

bungana na 1,20 ha ntibazihabwa kandi bari barasabye inguzanyo muri Banki y’Abaturage. Icyo kibazo

bahuriyeho n’abandi baturage baturiye pariki cyashyikirijwe inzego zibishinzwe ku buryo hategerejwe

umwanzuro rusange uzavamo.

Abaturage bo mu Murenge wa Cyuve, Akarere ka Burera bahawe amasambu mu nkengero z’ikiyaga cya

Burera nyuma bimurwa muri ayo masambu ku mpamvu zo kubungabunga ibidukikije ariko kugeza ubu

ntibarabonerwa aho batura. Iki kibazo cyashyikirijwe ubuyobozi bw’Akarere ngo bugisuzume, gifatirwe

umwanzuro.

Abaturage bo mu Murenge wa Kinoni, Akarere ka Musanze bari bafite amasambu ahubatswe ikigo

cy’ingando cya Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge (CNUR) bahabwa ingurane mu masambu ari mu

nkengero z’ikiyaga cya Burera, nyuma bimurwa muri ayo masambu ku mpamvu zo kubungabunga

ibidukikije ariko kugeza ubu ntibarabonerwa aho batura. Mu gukurikirana iki kibazo Urwego rwasanze

cyarageze mu Biro bya Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe, bikaba bisaba kugikurikirana harebwa

niba hafatwa umwanzuro uhuriweho n’impande zose ari zo REMA, CNUR, PRIMATURE, MINIRENA

n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.

Abaturage bo mu Murenge wa Nkungu mu Karere ka Rusizi bakoreye MINAGRI kuva mu mwaka wa

1992 kugeza mu mwaka wa 1996 bakaba bifuza guhabwa ibirarane by’imishahara yabo. Ubuyobozi

bw’Akarere bwagejejweho ikibazo, bwiyemeza kuzakomeza kubafasha kugikurikirana muri MINAGRI.

KAYEZU Amos na bagenzi be bahagarariye imiryango 20 y’abacumbikiwe mu nkambi ya Nyarushishi,

mu Murenge wa Nkungu mu Karere ka Rusizi birukanywe ku butaka bwa Tanzaniya bafite ikibazo cyo

kubakirwa amazu yo kubamo n’ikibazo cyo kuba ubuyobozi buvuga ko bugiye kubacutsa ku byerekeye

imfashanyo z’ibiribwa bahabwaga kandi nta myaka bejeje ngo ibafashe kubaho, bagasaba kwimurirwa

mu tundi duce tw’Igihugu dufite ubutaka. Mu gukurikirana ikibazo, Akarere kagaragaje ko mu miryango

20 hamaze kubakirwa 15 kandi icyo gikorwa cyo kububakira kizakomeza hashingiwe ku bushobozi buke

Akarere gafite. Ikibazo cy’imirire na cyo kizitabwaho, ntabwo bazabacutsa hataraboneka ubundi buryo

bwatuma bashobora kwitunga. Naho ku kibazo cy’ubutaka, ubuyobozi bwagaragaje ko buri muryango

wahawe umurima wa metoro 20 kuri metero 25 (m20xm25) ku rugo hiyongereyeho ubutaka bwa

kimwe cya kabiri cya hegitari (½ ha) bahawe mu wundi murenge hamwe n’amafumbire.

31

RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 )

7.

8.

9.

Bamwe mu baturage baturiye umuhanda Musanze-Rubavu babaruriwe amazu ngo azishyurwe mu

ikorwa ry’uwo muhanda, nyuma ntibabishyurwa, babuzwa n’uburenganzira bwo kuyasana kandi

yaragiye yangirika kubera imirimo yakorwaga, ahubwo ubuyobozi bukababwira ko bagomba gusenya

ngo kuko bari mu mbago z’umuhanda. Mu nama yari yatumiwemo Minisiteri y’Ibikorwa remezo,

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, n’ubwo iyo Minisiteri

itabonetse, ikibazo cyaganiriweho hemezwa ko Intara yazatumira Minisiteri y’Ibikorwa Remezo mu

nama yabahuza n’abaturage barebwa n’ikibazo, hagafatwa umwanzuro.

Abaturage bo mu Karere ka Bugesera batuye ahazubakwa ikibuga cy’indege bavukijwe uburenganzira

bwo kugira icyo bakora ku mitungo yabo nko gusana amazu no guhinga imyaka imara igihe kirekire

kuko hateganywa kuzahubaka ikibuga. Bari mu gihirahiro kuko batazi niba bazishyurwa kandi akaba nta

n’agaciro k’iyo mitungo kagenwe. Urwego ruzagikorera ubuvugizi kugira ngo inzego zibishinzwe zigene

abaturage bazimurwa n’igihe bizakorerwa.

Mu Turere tumwe na tumwe turimo Rusizi na Huye, hari abaturage bahawe inka muri gahunda ya ‘GIRA

INKA BANKI’ ni ukuvuga ko bagirana amasezerano na banki bakagurizwa inka babifashijwemo n’Akarere,

bakazishyura ku mafaranga aturutse ku mukamo. Muri ayo masezerano bagombaga guhabwa inka

z’inzungu zihaka, nyamara si ko byagenze kuko bagiye bahabwa inka zitujuje ibyangombwa ku buryo

babuze uko bishyura banki bitewe n’uko nta mukamo uzivamo. Ubushinjacyaha bwatangiye gukurikirana

ba rwiyemezamirimo n’abakozi b’Akarere babigizemo uruhare. Igihe Umukuru w’Igihugu yagezwagaho

iki kibazo n’abaturage cyagizeho ingaruka mu Karere ka Rusizi yategetse ko ba rwiyemezamirimo

batanze izo nka zitujuje ibyari biteganyijwe mu masezerano bashyirwa ku rutonde rw’abatazongera

guhabwa amasoko ya Leta, asaba Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi gufatanya n’uhagarariye Polisi

y’Igihugu, mu gihe cy’ibyumweru bibiri iki kibazo kikaba cyamaze gusesengurwa bakagaragaza raporo

irambuye izashingirwaho hakurikiranwa mu nzego z’ubutabera abakigizemo uruhare bose.

10. Umwe mu baturage bo mu Karere ka Rulindo mu Murenge wa Ngoma yagaragaje ko yahoze ari umwe

mu bakozi ba Leta, akorera muri Komini Mbogo, aza gufatwa afungwa by’agateganyo akurikiranyweho

icyaha cya jenoside, afungurwa abaye umwere ariko asabye guhabwa ibyo yemererwa n’amategeko

birimo gusubizwa mu kazi no guhabwa umushahara w’igihe yamaze afunzwe ntiyagira igisubizo ahabwa.

Iki kibazo agihuriyeho n’abandi Banyarwanda benshi kandi Urwego rw’Umuvunyi rwakigaragaje kenshi

muri raporo zitandukanye, MIFOTRA ikavuga ko kizafatwaho umwanzuro ariko na n’ubu uwo mwanzuro

nturaboneka. Iyo Minisiteri ikwiye kwibutswa ko icyo kibazo kikiriho, igasabwa kugishakira umuti mu

gihe cya vuba.

11. Abaturage bo mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Kinigi bagaragaje ikibazo cyo kutagira

uburenganzira busesuye ku masambu bakoresha bahawe na OPYRWA mu rwego rwa “paysannat”.

Amabwiriza yatanzwe na OPYRWA avuga ko abaturage babujijwe gutanga iminani, kugabana, gutanga

ingwate cyangwa kurangiza imanza ku masambu yatanzwe mu gihe cya “paysannat”. Aya mabwiriza

akaba akwiye kuvugururwa n’Urwego rubifitiye ububasha, agahuzwa n’igihe tugezemo.

32

RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 )

12. Abaturage bo mu Karere ka Nyamagabe mu Murenge wa Gasaka bagaragaje ikibazo cy’uko ubuyobozi

bubirukana mu masambu abatunze, bukayasubiza abo mu miryango y’abari bayatuyemo mu myaka ya

1959 hatitawe ku mibereho yabo nyuma yo kuyavanwamo. Ubundi amabwiriza y’inama y’umutekano

yaguye y’Intara ya Gikongoro yo ku wa 26/8/2005 ku kibazo cy’imitungo y’abantu bahunze mu mwaka

wa 1959 avuga ko iyo uwahunze atahutse agasanga imitungo ye ifitwe n’undi muturage ayisubizwa

iyo uyitunze afite indi mitungo ye bwite yo kumutunga; iyo uwayisigayemo nta yindi afite bagomba

kumvikana bakagabana. Ahenshi aya mabwiriza ntabwo yubahirizwa. Iki kibazo kiracyakurikiranwa

n’Urwego rw’Umuvunyi kugira ngo uburenganzira bwa buri wese bwubahirizwe.

13. Abaturage bo mu Murenge wa Gatsibo mu Karere ka Gatsibo bagaragaje ikibazo cy’amasambu yabo

bemeza ko ubuyobozi bw’Umurenge wa Ngarama bwayatanze buvuga ko ari ubutaka bwa Leta. Iki

kibazo kimaze igihe kinini kivugwa ariko kidakemuka. Ubu hari Komisiyo ihuriweho n’Abadepite bo mu

Nteko Ishinga Amategeko bafatanyije n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo yatangiye kugicukumbura

kugira ngo gifatirwe umwanzuro wa burundu.

1.3.7. Uturere dufite umwihariko

Nyuma y’isurwa ry’imirenge n’uturere, hari uturere twagize umwihariko kuko gahunda yatwo itagenze

neza, tukaba tugomba kwitabwaho mu zindi gahunda z’Urwego. Hari aho abaturage batitabiriye ibiganiro

uko bikwiye nk’uko byavuzwe haruguru cyane cyane mu Turere twa Karongi, Rutsiro na Gisagara.

Abaturage ntibamenyeshejwe gahunda ku gihe ku buryo batabimenye n’abayitabiriye ni abayihawe ku

Rwego rw’Umuvunyi n’abumvise itangazo kuri Radiyo.

Hari n’Uturere twagaragaje umwihariko:

‣ Mu Karere ka Nyagatare, hari umubare munini w’ibibazo bijyanye n’ubutaka n’isaranganya.

Abayobozi bashinzwe iby’ubutaka bakaba baragaragaje ko bagiye kubikemura n’ubwo hari hakiri

inzitizi y’ihererekanyabubasha hagati ya Komisiyo ishinzwe gutanga ubutaka n’Akarere;

‣ Mu Karere ka Rubavu, hagaragara ibibazo bijyanye n’abagomba kwimurwa n’umuhanda wa

Musanze- Rubavu. Abaturage bagaragaje ko hari ibikorwa byabo birimo amazu biri mu mbibi

z’umuhanda bitabaruwe ariko ugasanga ubu biregetse kandi abaturage badashobora gusana;

‣ Mu Turere twa Burera, Musanze na Huye hagaragaye ikibazo cyo kutarangiza imanza ku gihe.

N’ubwo abayobozi bakanguriwe kuzuza inshingano zabo mu kurangiza imanza, abaturage na bo

bashishikarijwe kurangiza imanza ku bushake.

‣ Akarere ka Nyabihu gakwiye gushimwa by’umwihariko kuko kagaragaza umurava n’ubushake mu

gukemura ibibazo by’abaturage kandi ugasanga abayobozi bakora uko bashoboye ngo bakurikirane

ibibazo. Naho Uturere twa Gatsibo, Nyanza, Nyagatare, Ngoma, Rubavu na Gicumbi dukwiye

kwisubiraho kuko tutitabira gukemura ibibazo by’abaturage.

33

y’abaturage.

UMUBARE W’IBIBAZO BYAKIRIWE N’URWEGO RW’UMUVUNYI KUVA 2004 – 2010

RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 )

UMUBARE W’IBIBAZO BYAKIRIWE N’URWEGO RW’UMUVUNYI KUVA 2004 – 2010

UKO IBIBAZO BY’AKARENGANE BYAGIYE BYAKIRWA GUHERA MURI 2004

KUGEZA MURI 2010 MU KWEZI KWA KAMENA

Imbonerahamwe : Irerekana uko ibibazo by’akarengane byagiye byakirwa guhera muri 2004 kugeza

muri UMWAKA 2010 mu kwezi kwa Kamena UMUBARE W’IBIBAZO BYAKIRIWE IJANISHA %

UMWAKA

2004 2,335

UMUBARE W’IBIBAZO BYAKIRIWE IJANISHA

17 %

2004 2005 2,660 2,335 16,67 19 %

2005

2006 961

2,660 18,99

7 %

2006 961 6,86

2007

2007 1,099

1099 7,84

8 %

2008 2008 1,569 1,569 11,20

2009-2010 5,386 38,44

2009-2010 5,386 38 %

Igiteranyo 14,010 100

Igiteranyo 14,010 100

Igishushanyo cya 3: Kigaragaza ibibazo byakiriwe n’Urwego rw’Umuvunyi kuva 2004 kugera 2010

IBIBAZO BYAKIRIWE N’URWEGO RW’UMUVUNYI KUVA 2004 KUGERA 2010

Nk’uko bigaragara kuri iyi mbonerahamwe, mu mwaka wa 2009 no mu mezi 6 ya mbere y’umwaka wa 2010

ibibazo byariyongere cyane ibi bikaba byatewe na gahunda nshya y’Urwego rw’Umuvunyi yo gukemurira

ibibazo byabaturage aho biri. Iyi gahunda shya ikaba ari yo yatumye umubare w’ibibazo byakirwa

n’ibikemurwa wiyongera kubera ko yorohereje abaturage guhora basiragira mu nzego za Leta no gutakaza

amagaranga y’ingendo baza k’Urwego rw’Umuvunyi.

2. GUKUMIRA NO KURWANYA RUSWA

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa inshingano zarwo nk’uko ziteganywa n’Itegeko N° 25/2003 ryo ku

wa 15/08/2003 rigena imiterere n’imikorere y’Urwego rw’Umuvunyi nk’uko ryavuguruwe kandi ryujujwe

34

RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 )

kugeza ubu cyane cyane ku byerekeye guteza imbere ubuyobozi bwiza mu nzego zose no kugira inama

inzego za Leta cyangwa iz’abikorera ku giti cyabo, Urwego rw’Umuvunyi rwakoze isuzumamikorere

ry’inzego n’ibigo bya Leta. Iryo suzumamikorere ryari rigamije kugenzura uko izo nzego n’ibigo bicunga

umutungo wabyo, uko byuzuza inshingano byahawe, uko serivisi zitangwa no kureba niba nta byuho bya

ruswa n’imikorere mibi bibirangwamo. Ibigo n’inzego byasuwe byagiriwe inama zo kunoza imikorere yabyo

no kongera umusaruro w’ibyo bishinzwe.

2.1. ISUZUMAMIKORERE MU BIGO BYA LETA

2.1.1. Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi

Isuzumamikorere rya Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ryakozwe muri Gashyantare 2009. Minisiteri

y’Imari n’Igenamigambi ifite mu nshingano zayo guhuza imirimo ijyanye no gutegura ingengo y’imari,

igenamigambi no kugenzura uko ingengo y’imari ishyirwa mu bikorwa. Iyo Minisiteri itegura kandi

igakurikirana politiki z’iterambere nk’Icyerekezo 2020, EDPRS, Politiki y’imicungire y’umutungo wa Leta

(Public Finance Management Policies).

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ikurikirana imirimo irebana no kwishyurra imishahara y’abakozi bo muri

za Minisiteri n’ibigo bya Leta hamwe no kwishyura ibintu na serivise zahawe Leta, iyo mirimo ikaba isigaye

yihutishwa kubera ikoranabuhanga.

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi igenzura kandi ikagira inama inzego n’ibigo bya Leta. Buri mugenzuzi

asabwa gutanga raporo buri gihembwe ariko ntibyubahirizwa kubera ko abagenzuzi basabwa gukora andi

magenzura yiyongera ku yo basanganywe ku buryo byagaragaye ko igenzura ryakozwe ku gipimo cya 42.3%

muri 2008.

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ifasha inzego n’ibigo bya Leta kunoza icungamari ryabyo, igenera

abacungamari amahugurwa ndetse ikanahuza raporo z’uburyo byakoresheje ingengo y’imari. Ariko muri

2008 hari inzego n’ibigo bya Leta byatinze gutanga cyangwa bitatanze izo raporo.

Hari ibibazo byagaragaye mu itangwa ry’amasoko kuko amategeko n’amabwiriza bitubahirijwe. Raporo

y’amasoko yatanzwe muri 2008 igaragaza gusa ayishyuwe na Minisiteri kandi hari n’andi yishyuwe ku

nkunga ya Gahunda y’Umuryango w’Abibumbye yo gutsura amajyambere (UNDP). Amasoko yose areba

Minisiteri agomba guhurizwa hamwe.

Mu birebana n’imicungire y’abakozi, Minisiteri ikoresha abakozi bafite ubushobozi busabwa ariko harimo

benshi bagendera ku masezerano y’akazi y’igihe gito. Ikoresha kandi abahanga bavuye mu bihugu byo

hanze mu guhuza raporo z’ishyirwa mu bikorwa ry’ingengo y’imari.

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yagiriwe inama yo kubahiriza amabwiriza n’amategeko agenga

imitangire y’amasoko ya Leta. Igomba kandi gukurikirana inzego n’ibigo bya Leta bitinda kuyishyikiriza

raporo zikenewe.

35

RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 )

2.1.2. Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi

Isuzumamikorere rya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ryakozwe muri Nyakanga na Kanama 2009. Minisiteri

y’Ubuhinzi n’Ubworozi ifite inshingano zo kugena no gukurikirana ibikorwa bigamije guteza imbere ubuhinzi

n’ubworozi hagamijwe kwihaza mu biribwa no kuzamura ubukungu bw’Igihugu. Iyo Minisiteri yashyizeho

gahunda yo kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi hagamijwe gusagurira amasoko.

Minisiteri yateguye gahunda y’ibikorwa ya 2009-2012 ikaba ishyirwa mu bikorwa n’ibigo hamwe n’imishinga

bishamikiye kuri Minisiteri. Minisiteri n’ibigo biyishamikiyeho byateje imbere umusaruro w’ibihingwa

nk’ibigori, urutoki, imyumbati n’ingano.

Igenzura ryakozwe n’Urwego rw’Umuvunyi ryagaragaje ko inzitizi ziterwa n’abaturage bagitsimbaraye ku

buhinzi bwa gakondo, abaturage batitabira gukoresha cyangwa batabona ifumbire mvaruganda, imbuto

z’indobanure n’imiti; bityo umusaruro ukaba muke. Byongeye kandi ishoramari mu buhinzi n’ubworozi

ntiriratera imbere ku buryo buhagije.

Ubwo igenzura ryakorwaga, Minisiteri yari ifite ikibazo cy’abakozi bake (25 kuri 31 bari bateganijwe).

Gahunda y’amahugurwa yari agenewe abakozi mu mwaka wa 2007 na 2008 ntiyashyizwe mu bikorwa

uko yateguwe. Hagaragaye kandi ibyuho mu micungire y’ibikoresho byo mu biro n’ifumbire mvaruganda.

Minisiteri yagaragaje imyenda myinshi y’ifumbire yaguzwe n’abahinzi batinda kwishyura. Amategeko

n’amabwiriza agenga amasoko ya Leta ntashyirwa mu bikorwa uko bikwiye. Minisiteri yasabwe gukosora

iyo mikorere itanoze no kwibanda ku bugenzuzi bw’imbere.

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yagiriwe inama yo gufatanya n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze kugira

ngo imyenda y’amafumbire yishyurwe, gufatanya n’amabanki kugira ngo inguzanyo ziboneke, kongerera

ubushobozi abatubuzi b’imyaka, kongerera ubushobozi abahinzi n’aborozi mu birebana no guhindura

umusaruro wabo bakawubyazamo ibindi bintu bikenerwa n’abaguzi no kurushaho kwamamaza mu

baturage uburyo bwa kijyambere bukoreshwa mu buhinzi n’ubworozi.

2.1.3. Minisiteri y’Ubuzima

Isuzumamikorere rya Minisiteri y’Ubuzima ryakozwe muri Werurwe 2010. Minisiteri y’Ubuzima yihaye

intego z’ibigomba kuba byagezweho mu mwaka wa 2015 harimo kubaka ubushobozi bw’abakozi n’inzego

z’ubuzima, kwegereza abaturage imiti, inkigo n’izindi serivisi z’ubuzima. Zimwe mu ngamba zo kubigeraho,

harimo guteza imbere ubuvuzi bw’ibanze, kugabanya impfu z’abana n’ababyeyi no kubaka ubushobozi

bw’abaturage mu micungire ya serivisi z’ubuzima.

Minisiteri y’Ubuzima yashyizeho politiki zitandukanye, harimo politiki y’ubuzima yateguwe muri 2005.

Minisiteri yashyizeho gahunda y’ibikorwa ya 2009-2010, yateguye gahunda y’amahugurwa y’abakozi muri

2008, 2009 na 2009-2010 ariko ntabwo zashyizwe mu bikorwa.

Ku birebana n’imicungire y’abakozi, hateguwe ivugurura ariko ntiryubahirijwe. Mbere ya 2006, Minisiteri

36

RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 )

y’Ubuzima yari ifite abakozi 214 bakorera mu mashami 8. Muri uwo mwaka ku bwumvikane na Minisiteri

y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Minisiteri y’Ubuzima yakoze imbonerahamwe y’imyanya igaragaza abakozi 39

n’amashami 3. Abakozi bakomeje gukorera muri za “task forces” nk’ishinzwe imikorere ya farumasi, ishinzwe

imikorere y’abaforomo, ishinzwe ubuzima bw’abana n’abagore. Mu Kwakira 2008, Minisiteri yari ifite abakozi

145. Muri Kanama 2009 hakozwe irindi vugurura ryerekanaga abakozi 54 bari mu mashami 4. Minisiteri

iracyagendera ku mbonerahamwe y’imirimo ya 2006. Mu mpera za 2009, Minisiteri yakoreshaga abakozi

157.

Hari abakozi ba Minisiteri y’Ubuzima bahembwa n’imishinga ikorana nayo, basinya amasezerano y’akazi

ariko igihe cyayo ntikibe kimwe kuri bose. Ibyo bigatuma batagira icyizere cy’akazi, bikagira n’ingaruka ku

mikorere yabo.

Igenzura ryakozwe ryagaragaje ko isuzuma ry’ubushobozi bw’abakozi ryakozwe mu buryo budakurikije

amabwiriza ya Ministeri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo n°03/19.21 yo ku wa 10/07/2009. Ayo mabwiriza

avuga ko umukozi ubonye amanota guhera kuri 70% ashyirwa mu mwanya w’akazi mu kigo akoramo iyo

yujuje ibisabwa. Abakozi 12 nibo bonyine bari bashyizwe mu myanya y’akazi kugeza muri Mata 2010.

Abandi bari bagitegereje.

Igenzura ryagaragaje ko hari ibibazo mu masoko kuko atangwa ku buryo budakurikije amategeko

n’amabwiriza, hari n’ibibazo mu micungire y’ibikoresho n’amavuta y’imodoka.

Minisiteri y’Ubuzima yasabwe gukorera mu mucyo mu birebana n’imicungire y’abakozi, cyane cyane ku

birebana no kubakorera isuzumabushobozi. Iyo Minisiteri yasabwe kandi gukemura ikibazo cy’ubusumbane

bw’imishahara y’abakozi no gushyiraho uburyo bunoze bwo kugenzura ibitaro n’ibigo nderabuzima kuko

hari ibirangwamo imicungire mibi y’umutungo.

2.1.4. Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge

Isuzumamikorere rya Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge ryakozwe muri Gashyantare 2009.

Komisiyo ifite inshingano yo gutegura, guhuza no gukurikirana gahunda zigamije guteza imbere

ubumwe bw’Abanyarwanda. Komisiyo ishinzwe gukangurira Abanyarwanda gushimangira ubumwe

bwabo, kubashishikariza uburenganzira bwabo no kurwanya ibikorwa, inyandiko n’imvugo bibonekamo

amacakubiri.

Muri gahunda yo guteza imbere ubumwe bw’Abanyarwanda, Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’ubwiyunge

yashyizeho Politiki y'igihugu y’ubumwe n'ubwiyunge ifite intego rusange yo kubaka u Rwanda abanyarwanda

bose bibonamo. Iyo Komisiyo yateguye kandi Politiki y’igihugu y’uburere mboneragihugu igamije gutanga

umurongo n’amahame ngenderwaho yo kwigisha abanyarwanda gukunda Igihugu n’abagituye.

Komisiyo itegura ingando n’igikorwa cy’Itorero ry’Igihugu bigenewe abantu bo mu byiciro bitandukanye.

Komisiyo yakoze ubushakashatsi butandukanye ku mpamvu zibangamira n’iziteza imbere ubumwe

37

RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 )

n’ubwiyunge. Komisiyo yatanze urubuga ku ngeri zitandukanye z’abanyarwanda kugira ngo basesengure

ibyatanyije abanyarwanda, hanafatwe ingamba zo kongera kubaka no gushimangira ubumwe bwabo.

Komisiyo yashyizeho amashyirahamwe y’ubumwe n’ubwiyunge mu mashuri yo mu ntara zose. Komisiyo

itegura inama y’Igihugu ku bumwe n’ubwiyunge.

Hari inzitizi zikibangamira iyuzuzwa ry’inshingano za Komisiyo: hari abanyarwanda bagifite ingengabitekerezo

zisenya, harimo n’ingengabitekerezo ya jenoside; hari abanyarwanda batarasobanukirwa n’uruhare rwabo

mu gikorwa cy’ubumwe n’ubwiyunge; hari uturere n’imirenge bidashyira muri gahunda zabyo ibikorwa

bijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge.

Mu mikorere ya Komisiyo hagaragaye ibyuho mu gukoresha nabi umutungo bijyanye no kutubahiriza

amategeko y’itangwa ry’amasoko, kutamenya no kutagenzura ibikoresho biri mu bubiko n’agaciro kabyo.

Byagaragaye ko Komisiyo ifite abakozi bake ugereranije n’inshingano zayo. Ikigo cya Nkumba kiberamo

ingando ntigifite ubushobozi buhagije, kandi ababa bifuza ingando ari benshi.

Komisiyo ikwiye gushyira imbaraga mu ikurikiranwa ry’ishyirwa mu bikorwa rya gahunda na politiki y’ubumwe

n’ubwiyunge, gushyiraho uburyo bwo guhuza abakozi bafite ubumwe n’ubwiyunge mu nshingano zabo ku

rwego rw’uturere; kuzuza imbonerahamwe y’abakozi ikeneye aho guhora yongera umubare w’abakozi

bagengwa na kontaro no kubahiriza amategeko agenga uburyo bwo gucunga umutungo ikoresha.

2.1.5. Komisiyo y’Igihugu y’Amatora

Isuzumamikorere rya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ryabaye muri Mata 2009. Zimwe mu nshingano za

Komisiyo ni ugutegura, kuyobora no kugenzura ibikorwa bijyanye n’amatora. Komisiyo itegura amahugurwa

arebana n’uburere mboneragihugu ku matora. Komisiyo ifite uruhare rukomeye mu gushimangira

demokarasi no gukangurira abaturage b’ingeri zitandukanye kwitabira amatora. Muri rusange, Komisiyo

yatunganije ibikorwa byayo ku gipimo cya 93% muri 2007 na 95% muri 2008.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, yayoboye amatora atandukanye. Twavuga nk’itora rya Referendumu yo mu

mwaka wa 2003, itora rya Perezida wa Repubulika ryo muri 2003, amatora y’Abadepite n’Abasenateri yo

muri 2003 no muri 2008. Muri rusange, amatora arushaho kugenda ategurwa neza. Komisiyo y’Igihugu

y’Amatora yateguye Politiki y’uburere mboneragihugu n’amategeko agenga amatora. Iyo Komisiyo

yifashishije ikoranabuhanga mu gukusanya amakuru yose ajyanye no gutegura amatora.

Mu isuzumamikorere rya Komisiyo hagaragaye inzitizi zikurikira: ubuke bw’abakozi, ibikoresho bidahagije,

gucunga nabi ibikoresho byo mu biro n’icapiro, kutubahiriza amategeko agenga amasoko ya Leta. Hari

icyuho cyagaragaye mu micungire y’amafaranga aho sheki zandikwa ku mazina y’abakozi bahagarariye

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu ntara aho kunyuza amafaranga kuri konti iri muri banki, bikaba byatuma

ayo mafaranga yibwa cyangwa ntagere ku bo agenewe.

Kugira ngo irusheho kugera ku nshingano zayo, Komisiyo yagiriwe inama zo kubahiriza amategeko no

gukorera mu mucyo mu gucunga no kugenzura ibikoresho, kubyaza umusaruro icapiro ryayo no gushyira

38

RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 )

ingufu mu ikoranabuhanga mu gutegura ibikorwa bijyanye n’amatora.

2.1.6. Inama y’Igihugu y’Urubyiruko

Isuzumamikorere ry’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ryabaye muri Nyakanga 2009. Ni ihuriro rigamije

iterambere ry’urubyiruko n’iry’igihugu. Zimwe mu nshingano z’iyo nama ni ugukangurira urubyiruko

gukunda igihugu no kurwanya amacakubiri, gushishikariza urubyiruko ibikorwa by’iterambere no

kwihangira imirimo.

Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ifite uruhare runini mu gufasha urubyiruko kubonera ibisubizo ibibazo

birwugarije no kurwongerera ubushobozi. Ni muri urwo rwego, muri 2004 hashinzwe Koperative

y’urubyiruko (COOJAD) ikorana by’umwihariko n’amashyirahamwe y’urubyiruko.

Nk’uko byagaragaye mu isuzumamikorere ryayo, Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ntiyateguye gahunda

y’ibikorwa igomba kugeraho. Ntiyagenewe ingengo y’imari uko yari yarateguwe ku buryo hari ibikorwa

bitakozwe uko byateganijwe. Hari igongana ry’imirimo hagati ya Komite Nyobozi n’Umunyamabanga

Nshingwabikorwa. Imicungire y’umutungo nayo ntinoze kuko nta barura ry’ibikoresho rikorwa, nta na

raporo zikorwa.

Inama y’Igihugu y’Urubyiruko yasabwe gukora iteganyabikorwa, kongerera ubushobozi abakozi bayo, kugena

inshingano zisobanutse za buri rwego no kwirinda ibyuho byose byatuma haba inyereza ry’umutungo.

2.1.7. Inama y’Igihugu y’Abagore

Isuzumamikorere ry’Inama y’Igihugu y’Abagore ryakozwe muri Nyakanga 2009. Iyo nama ni urubuga

rw’abagore rwo kubafasha kungurana ibitekerezo ku bibazo bibugarije, kubishakira ibisubizo no kugira

uruhare mu iterambere ry’igihugu. Zimwe mu nshingano zayo ni ugukangurira abagore kwihangira imirimo,

kubashishikariza umuco wo gukunda igihugu no kubakangurira kugira ijambo mu nzego z’ubuyobozi.

Inama y’Igihugu y’Abagore ifite uruhare runini muri gahunda yo guteza imbere uburinganire bw’umugabo

n’umugore.

Inama y’Iguhugu y’Abagore yibanda cyane ku mahugurwa, ishishikariza abagore kwibumbira mu

mashyirahamwe no kwihangira imirimo ibyara inyungu. Ni muri urwo rwego muri buri karere hashinzwe

ikigega cy’abagore gitanga inguzanyo. Imikorere y’icyo kigega nta mabwiriza ahamye igenderaho ku buryo

bikurura inyereza ry’amafaranga. Hari n’inguzanyo zatanzwe ariko ntizishyurwa.

Inama y’Igihugu y’Abagore ifite ikibazo cy’abakozi bake. Amasoko itanga ntabwo yubahiriza ibisabwa byose

n’amategeko. Niyo mpamvu yasabwe kubahiriza amategeko mu birebana n’imicungire y’umutungo wayo

n’inguzanyo zitangwa.

39

RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 )

2.1.8. Ibitaro bya Kaminuza bya Butare

Isuzumamikorere ry’Ibitaro bya Kaminuza bya Butare ryabaye muri Gashyantare 2010. Mu byo ibyo bitaro

bishinzwe harimo kubungabunga ubuzima bw’abantu, gutanga uburezi mu birebana n’ubuzima, gukora

ubushakashatsi ku bibazo by’ubuzima no gukurikirana imikorere y’ibitaro byo mu turere.

Ibitaro bya Kaminuza bya Butare bifite abakozi 365 muri bo 82.5% ni abo mu by’ubuvuzi. Abaturage

bahivuriza bari ku gipimo cya 90% bakoresha ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de santé). Abarwayi

bagana ibi bitaro bagenda biyongera kubera serivisi nshya zigenda zihaboneka (neurosurgery, neurology,

nephrology, hemodialysis).

Ibitaro bya Kaminuza bya Butare bifite uruhare runini mu kwigisha abaganga ku buryo umubare wabo

wavuye kuri 250 hagati ya 1963 na 1994 ugera ku 1000 hagati ya 1995 na 2009 ku rwego rw’Igihugu.

Serivisi zitangirwa mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare ntabwo ziba zihagije kubera ubuke bw’ibikoresho

bimwe n’ibindi bishaje, hakiyongeraho ubuke bw’abaganga, abaforomo n’ababyaza. Ibitaro biracyafite

ikibazo cyo gukoresha ikoranabuhanga mu buvuzi.

Mu kunoza serivisi zihatangirwa, Ibitaro bya Kaminuza bya Butare byatangaje udutabo dukubiyemo

ingingo z’ingenzi zo kwitabwaho mu kwita ku barwayi, mu kohereza abarwayi mu bindi bitaro no mu

gukora amafishi y’abarwayi.

Ibitaro bya Kaminuza bya Butare bigenzura ibitaro byo ku rwego rw’uturere bya Kigeme, Nyanza, Gakoma,

Mibirizi na Bushenge. Hakorwa gahunda yo kubisura: buri cyumweru hakorwa igenzura ku birebana

n’abafite ubwandu bwa SIDA, buri kwezi hagakorwa igenzura rusange. Itsinda ry’abaganga, abaforomo

n’abafasha b’abaganga rimara icyumweru mu karere rikora ibikorwa byo kuvura.

Mu igenzura ryakozwe mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare, byagaragaye ko serivisi y’ubugenzuzi bw’imbere

idakora uko bikwiye akazi kayo ko kugenzura no gutanga inama ku bigomba gukosorwa, bikaba byatanga

icyuho ku bikorwa byo kunyereza umutungo. Ikindi cyagaragaye ni uko amasoko atangwa adakurikije

amategeko. Amafaranga yakirwa n’Ibitaro acungwa nabi ku buryo hari n’abayakoresheje mu nyungu zabo

bwite.

Kugira ngo Ibitaro bya Kaminuza bya Butare birusheho kwita ku babigana, bigomba kongererwa ubushobozi

mu bakozi no mu bikoresho. Ubuyobozi bwabyo bugomba gushyira ingufu mu kugenzura uko serivisi

zitangwa n’uko umutungo ucungwa mu rwego rwo kwirinda inyerezwa ryawo. Amategeko yashyizweho

nk’agenga amasoko agomba gukurikizwa. Minisiteri y’Ubuzima ikwiye gushakisha uburyo hakwishyurwa

imyenda ifitiye ibitaro irebana n’amafaranga y’ubwisungane mu buzima igomba gutanga. Kutishyura iyo

myenda bitera ibura ry’imiti n’ibikoresho nk’ibikenerwa muri laboratwari.

40

2.1.9. Ibitaro bya Ruhengeri

RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 )

Isuzumamikorere ry’Ibitaro bya Ruhengeri ryakozwe muri Gashyantare 2010. Ibyo bitaro bishinzwe kwita

ku buzima bw’abaturage batuye mu Karere ka Musanze biherereyemo kimwe n’abarwayi boherejwe

n’ibindi bitaro bikorana nabyo; bikanagenzura n’ibigo nderabuzima bibarizwa muri ako Karere.

Hari ingorane ziboneka mu mikorere y’Ibitaro bya Ruhengeri, harimo ibikoresho bishaje byo muri laboratwari,

ubuke bw’abaganga, abaforomo n’ababyaza, ingengo y’imari idahagije yo kugura imiti n’ibindi bikoresho.

Igenzura ry’imbere mu bitaro ntirikorwa. Amasoko atangwa mu buryo butubahirije amategeko.

Ibitaro bya Ruhengeri bifite ikibazo cy’ibirarane by’amafaranga y’Ikigega cy’ingoboka mu buvuzi (Pooling

risk) angana na miriyoni magana abiri na mirongo itandatu n’ebyiri n’ibihumbi magana inani na mirongo

itandatu na bitandatu n’amafaranga magana ane na makumyabiri n’abiri ( 262.866.422 Frw ) mu mpera za

2009. Ayo mafaranga agomba kwishyurwa na Minisiteri y’Ubuzima n’Akarere ka Musanze kubera ko hari

amafaranga izo nzego zombi zigomba gushyira mu bitaro muri gahunda yo gushyigikira ubwisungane mu

kwivuza (mutuelle de santé).

Kugira ngo birusheho kunoza serivisi biha ababigana, ibyo bitaro bikwiye kurushaho gushishikariza

abaturage kuyoboka ubwisungane mu kwivuza, kongera umubare w’abakozi no kwita ku micungire myiza

y’umutungo hakurikizwa amategeko agenga amasoko, hakorwa igenzura ry’imbere rihoraho.

2.1.10. Ikigo Nderabuzima cya Kimironko

Isuzumamikorere ry’Ikigo Nderabuzima cya Kimironko ryabaye muri Gashyantare 2010. Ikigo Nderabuzima

cya Kimironko giherereye mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali. Icyo kigo gifite abakozi 54 harimo

umuganga umwe. Ikigo Nderabuzima cya Kimironko gikoresha amafaranga aturuka ku ngengo y’imari ya

Leta n’andi atangwa n’abafatanyabikorwa.

Mu igenzura ry’imikorere y’Ikigo Nderabuzima cya Kimironko hagaragayemo ibibazo bishingiye ku micungire

itanoze y’umutungo. Hagaragaye inyereza ry’umutungo aho hari impapuro zigaragaza ko hari ibikoresho

byaguzwe ku ngengo y’imari y’ikigo kandi byaraguzwe ku mafaranga yatanzwe n’abafatanyabikorwa. Hari

impapuro zerekana ko hari gahunda zakozwe kandi zitarashyizwe mu bikorwa. Muri icyo kigo, nta bitabo

by’icungamari byandikwamo amafaranga yinjira n’asohoka ku buryo bitoroshye kumenya ikoreshwa

ry’amafaranga ikigo cyinjiza. Amasoko atangwa ku buryo butubahirije amategeko.

Kugira ngo Ikigo Nderabuzima cya Kimironko kibashe gukora neza, birakwiye ko Komite y’ubuzima na

Komite ncungamutungo zigira uruhare rufatika mu gukurikirana imicungire y’umutungo n’uko ukoreshwa,

ntibiharirwe umuyobozi w’ikigo kuko imicungire mibi yatewe n’uko atagenzurwa n’izo nzego zombi.

Raporo z’icungamari na raporo z’ibikorwa zigomba gukorwa buri gihe. Akarere ka Gasabo kasabwe gukora

igenzura ry’imbere muri icyo kigo.

41

RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 )

2.1.11. Ikigo Nderabuzima cya Rukira

Isuzumamikorere ry’Ikigo Nderabuzima cya Rukira ryakozwe muri Gashyantare 2010. Icyo kigo giherereye

mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba. Isuzumamikorere ryakozwe muri icyo Kigo Nderabuzima

ryagaragaje imicungire mibi y’umutungo aho hari ibikoresho byishyurwa hakoreshejwe inyemezabuguzi

z’impimbano kuko biba bitaguzwe.

Abakozi b’Ikigo Nderabuzima bakoreshwa mu mirimo ifitiye inyungu umuyobozi wacyo kandi bagahembwa

ku ngengo y’imari y’Ikigo. Kubera iyo mikorere irangwamo ibyaha by’inyereza, umuyobozi w’Ikigo

Nderabuzima cya Rukira yakorewe dosiye ishyikirizwa Urukiko Rwisumbuye rwa Ngoma.

2.1.12. Ikigo gishinzwe guteza imbere ubworozi (RARDA)

Isuzumamikorere ry’ Ikigo gishinzwe guteza imbere ubworozi ryakozwe muri Kanama na Nzeli 2009. Icyo

kigo gifite inshingano zo kugira uruhare mu kongera umusaruro w’ibikomoka ku bworozi, kikaba kigira

inama aborozi kikanabagezaho ibikenewe byose. Gifite kandi inshingano yo gukumira no kuvura indwara

z’amatungo.

Ikigo gishinzwe guteza imbere ubworozi cyegereje aborozi serivisi zacyo kuko kuri buri murenge hari umuvuzi

w’amatungo, kandi kikaba gifite na za laboratwari hirya no hino mu gihugu. Umubare w’abashinzwe gutera

intanga mu matungo wariyongereye, bakaba bari 501 muri 2008. Ikigo gishinzwe guteza imbere ubworozi

gikwirakwiza imishwi y’inkoko. Icyo kigo gishinzwe gutanga inka mu rwego rwa gahunda ya Girinka

Munyarwanda no gushyiraho gahunda ku rwego rw’igihugu zo gukingira amatungo indwara z’ibyaduka.

Ikigo gishinzwe guteza imbere ubworozi kigena gahunda y’igenzura rihoraho ry’indwara z’amatungo.

Hakorwa kandi igenzura ry’ubucuruzi bw’amatungo n’ibiyakomokaho. Icyo kigo cyasanze ubwo bucuruzi

bukorwa mu kajagari, nta suku ihagije irangwa aho bukorerwa. Amakaragiro n’amabagiro ni make.

Mu mikorere yacyo, Ikigo gishinzwe guteza imbere ubworozi gihura n’inzitizi zishingiye ku buke bw’abakozi,

ubuke bw’ibikoresho, abaganga b’amatungo bo ku rwego rw’imirenge bahembwa rimwe mu mezi atandatu.

Urwego rw’Umuvunyi rwasanze hari amasoko yagiye atangwa ku buryo budakurikije amategeko. Hari

n’amafaranga angana na miriyoni magana abiri na mirongo itanu n’ebyiri n’ibihumbi magana arindwi na

makumyabiri na bitandatu n’amafaranga magana acyenda (252.726.900 Frw) y’imyenda y’inkingo n’ibindi

bikoresho Ikigo cyatanze ariko nticyishyurwe. Ikigo cyasabwe gukosora ibitagenda neza no gushyira ingufu

mu kwishyuza imyenda.

2.1.13. Ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi (RADA)

Isuzumamikorere ry’Ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi ryabaye muri Kanama na Nzeli 2009. Icyo kigo

gifite inshingano yo guteza imbere ubuhinzi kigeza ku bahinzi ubumenyi bwa ngombwa, ikoranabuhanga

rikenewe, inyongeramusaruro n’ibindi bikoresho. Icyo kigo gifite uruhare mu bikorwa byo guhunika,

gushaka amasoko y’ibikomoka ku buhinzi, gukangurira abahinzi imikorere myiza yo gufata neza ubutaka

no gukoresha amazi mu buryo bwo kongera umusaruro w’ubuhinzi.

42

RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 )

Ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi cyihatiye kongera imbuto zikenerwa nk’iz’ibigori n’ibishyimbo no

kugeza ku bahinzi ifumbire mvaruganda. Icyakora haracyari ikibazo cy’abatubuzi b’imbuto bake, bafite

ubushobozi budahagije haba mu mafaranga, haba mu bikoresho. Kuva muri 2007 kugeza muri Nyakanga

2009, imyenda y’ifumbire yanganaga n’amafaranga miriyari eshatu na miriyoni magana inani na mirongo

itatu n’ebyeri n’ibihumbi magana arindwi na mirongo inani n’icyenda n’amafaranga mirongo icyenda

n’atandatu (3.832.789.096 Frw). Iyo fumbire yahawe uturere n’amashyirahamwe y’abahinzi.

Ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi cyashyize ingufu mu buryo bwo guhuza ubutaka no guhingira

hamwe igihingwa kiberanye n’aho kigomba guhingwa kugira ngo hongerwe umusaruro. Cyihatiye guteza

imbere ubuhinzi bw’umuceri nubwo umusaruro muri rusange utarashobora guhaza Igihugu cyose.

Iterambere ry’ubuhinzi rihura n’inzitizi ziterwa n’uko imbuto zikenerwa n’abahinzi zitaboneka uko bikwiye,

ibikoresho by’ubuhinzi n’ibyo guhunika umusaruro biracyari bike n’ikoranabuhanga ntirirasakara. Igice

kinini cy’ubutaka bw’igihugu ntikirwanyijeho isuri. Kuvomerera imyaka ntibirakwira aho bishoboka.

Kugira ngo imikorere y’Ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi irusheho kuba myiza ni ngombwa ko

amategeko n’amabwiriza ariho yubahirizwa nko mu itangwa ry’amasoko, mu micungire y’abakozi

n’ibikoresho. Abaturage bagomba gukomeza gushishikarizwa kwitabira ubuhinzi bwa kijyambere bakoresha

inyongeramusaruro. Abikorera nabo bakwiye gushora imari mu bikorwa by’ubuhinzi. Icyo kigo kigomba

kunoza imikoranire yacyo n’inzego zitandukanye cyane cyane iz’ibanze kugira ngo abaturage bitabire

ibikorwa by’ubuhinzi bwa kijyambere no gufata neza ubutaka.

2.1.14. Ikigo gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA)

Isuzumamikorere ry’ikigo gishinzwe kubungabunga ibidukikije ryabaye muri Werurwe na Gicurasi 2010.

Icyo kigo gishinzwe kugena no gukurikirana ibikorwa bigamije kubungabunga ibidukikije, gushyira mu

bikorwa politiki y’ibidukikije, gukora ubushakashatsi n’inyigo ku bidukikije no gukurikirana iyubahirizwa

ry’amategeko arebana n’ibidukikije.

Ikigo gishinzwe kubungabunga ibidukikije kigenzura ibikorwa bibangamira ibidukikije: ibikorwa

by’imyubakire, inganda, ubuhinzi n’ubworozi bishyirwa ahantu bitagomba gushyirwa nko mu bishanga,

gukoresha amashashi yaciwe, kumena imyanda ahabujijwe. Icyo kigo kigira uruhare mu kubungabunga

amashyamba, imigezi n’inzuzi. Gikwirakwiza mu mashuri n’ibindi bigo ibikoresho byo mu gufata amazi

y’imvura, kandi kigasakaza uburyo bwo kuzigama ibicanwa. Icyo kigo cyakoze ubushakashatsi ku miterere

y’ibidukikije nk’ibishanga.

Ikigo gishinzwe kubungabunga ibidukikije gishishikariza abaturage kwita ku bikorwa byo gufata neza

ibidukikije, kikanagenera amahugurwa inzego zitandukanye kugira ngo zigire ubumenyi buhagije kandi

zibashe kwinjiza muri gahunda zazo ibirebana n’ibidukikije.

N’ubwo hari intambwe yatewe mu kubungabunga ibidukikije, haracyari inzitizi nyinshi: imyumvire mike

43

RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 )

y’abaturage ku kamaro ko kubungabunga ibidukikije, ubuke bw’abakozi, ubuke bw’ibikoresho, ubuke

bw’ibikorwa remezo byafasha mu gusimbuza ibikoresho bibujijwe, ibikorwa bibangamira ibidukikije

bitewe no konona amashyamba, isuri, imiturire, inganda n’ibindi. Hari ikibazo cy’imyubakire idakurikije

amategeko arengera ibidukikije aho inzego zibishinzwe zitanga ibyemezo byo kubaka aho bibujijwe nko

mu bishanga.

Ikigo gishinzwe kubungabunga ibidukikije cyasabwe gushyira ingufu mu kwigisha abaturage ibirebana no

kwita ku bidukikije. Icyo Kigo kigomba kwihatira gukumira ibikorwa bibangamiye ibidukikije. Ni ngombwa

kandi ko icyo kigo gishimangira imikoranire yacyo n’izindi nzego, nazo zikaba zisabwa gushyira mu bikorwa

no gukurikirana gahunda zose zirebana no kubungabunga ibidukikije.

2.1.15. Banki y’u Rwanda Itsura Amajyambere (BRD)

Isuzumamikorere rya Banki y’u Rwanda Itsura Amajyambere ryakozwe muri Werurwe 2009. Iyi banki ifite

inshingano yo gushyira mu bikorwa imigambi y’iterambere hitawe mbere na mbere ku nzego z’ingenzi

z’ubukungu bw’igihugu. Iyi banki itera inkunga ibikorwa bitandukanye kandi igira uruhare mu kuzamura

amasosiyeti akivuka ishyiramo imigabane. Iganwa n’ingeri zitandukanye z’abantu baba abibumbiye mu

makoperative cyangwa abantu ku giti cyabo.

Banki y’u Rwanda Itsura Amajyambere itanga inguzanyo z’igihe gito n’iz’igihe kirekire mu ngeri nyinshi

(ubuhinzi, ubworozi, ubukerarugendo, ingufu, ikoranabuhanga...) z’ishoramari ritanga umusaruro

kandi rigatanga akazi ku baturarwanda . Mu mwaka wa 2007, hatanzwe inguzanyo igera ku mafaranga

24. 210. 000. 000, naho muri 2008, hatangwa ingana n’amafaranga 8. 733. 000. 000.

Banki y’u Rwanda Itsura Amajyambere ikurikirana imishinga yahawe inguzanyo ikagenzura uko itera imbere

ikagira inama nyir’umushinga, ikanakurikirana uko yishyura umwenda yahawe. Muri 2007 Banki y’u Rwanda

Itsura amjyambere yari ifite imigabane ingana n’amafaranga 2.466.558.000 mu bigo bitandukanye, naho

muri 2008 yari ifite imigabane ingana n’amafaranga 3.329.886.000.

N’ubwo Banki y’u Rwanda Itsura Amajyambere ikorana neza n’abayigana, inzira zo gutanga inguzanyo ni

ndende cyane bigatuma hari ubwo inguzanyo itangwa itinda bigatera abakiriya kubyinubira. Hari ikibazo

cy’uko hari abakiriya bayo batishyura. Banki y’u Rwanda Itsura Amajyambere ifite amashami abiri gusa,

ishami rya Musanze n’irya Rusizi, bigatuma ibikorwa byayo bitamenyekana hose. Banki ntirashyiraho

politiki yo gutanga inguzanyo, yifashisha ibiteganijwe mu mabwiriza ngengamikorere nayo atakijyanye

n’igihe.

Banki y’u Rwanda Itsura Amajyambere yasabwe kurushaho kwegera abakiliya bayo. Politiki y’inguzanyo

ikwiye gushyirwaho kugira ngo hamenyekane ibisabwa ku mushinga runaka. Imishinga igomba guhabwa

inguzanyo ari uko hagenzuwe niba uruhare rwa nyir’umushinga n’ingwate bihagije. Kubera ko byagaragaye

ko inguzanyo zikunze kutishyurwa ari izatanzwe ku mishinga yo mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi, ni

ngombwa ko hakorwa inyigo yo kugaragaza impamvu zibitera, bityo hagafatwa ingamba zikwiye.

44

RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 )

2.1.16. Banki y’Imiturire y’u Rwanda (BHR)

Isuzumamikorere rya Banki y’Imiturire y’u Rwanda ryabaye muri Gicurasi 2010. Iyi Banki ifite icyerekezo

cyo gushora imari mu myubakire mu Rwanda. Zimwe mu nshingano zayo ni izikurikira :gushakisha no

gufasha abaturage kuzigamira amafaranga yo kubaka inzu zo guturamo, gushakisha amafaranga yo kubaka

hanze n’imbere mu gihugu , gutanga inguzanyo zo kubaka z’igihe kirekire kandi ku nyungu zidahambaye,

kuvugurura , gutunganya imyubakire no kongera umubare w’amazu mu Rwanda no gufatanya n’izindi nzego

mu gukora iteganyamigambi ry’umugi mu bijyanye n’ibikorwa remezo, imyubakire ndetse n’ibidukikije.

Banki y’Imiturire itanga inguzanyo ku bantu ku giti cyabo, ku mashyirahamwe ndetse no ku bakozi bayo.

Ifasha abakiliya bayo kubona inguzanyo y’inzu zo guturamo. Inguzanyo zagiye ziyongera zavuye ku

mafaranga 2.501.489.000 muri 2005 zigera ku mafaranga 6.087.327.854 muri 2008.

Banki y’Imiturire ntabwo irabasha gusakaza ibikorwa byayo mu gihugu hose ku buryo umubare munini

w’abahabwa inguzanyo uherereye mu Mujyi wa Kigali. Itangwa ry’inguzanyo riracyarimo ikibazo cyo

kuba inguzanyo zihabwa abantu bari mu rwego rwo hejuru, ibyo bigatuma abakozi ba Leta bo mu rwego

ruciriritse cyangwa abantu badafite amafaranga menshi batabona inguzanyo.

Banki y’Imiturire ikwiriye kongera ingano y’amafaranga kugira ngo inguzanyo itanga igere ku bantu benshi

mu bayigana.

2.1.17. Ikigo cy’Ubushakashatsi mu by’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (IRST)

Isuzumamikorere ry’Ikigo cy’Ubushakashatsi mu by’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga ryakozwe muri Nzeli

2009. Icyo kigo giherereye mu Karere ka Huye gifite inshingano yo gukora no gusakaza ubushakashatsi mu

ikoranabuhanga hagamijwe iterambere ry’igihugu.

Ubushakashatsi bukorerwa ku cyicaro cy’icyo kigo no mu mashami yacyo uko ari 7 buri mu byiciro

bitandukanye harimo ubwibanda ku gukora imiti ikomoka ku bimera, ku bumenyi bw’ibanze na

menyamuntu. Icyo kigo gisakaza ibimera (jatropha, lippia, geranium) bibyazwa amavuta. Icyo kigo kandi

gikora ubushakashatsi kuri mazutu ikomoka ku bimera (Biodiesel and Bioethanol project) kikaba gifite

ububasha bwo gukora litiro 200 ku munsi.

Ikigo cy’Ubushakashatsi mu by’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga gifite ikibazo cy’ibikoresho bike n’abakozi bake.

Imicungire y’icyo kigo irangwamo ibyuho binyuranye: amasoko atangwa ku buryo butubahirije amategeko,

nta genzura ry’ububiko bw’ibikoresho na za laboratwari rikorwa, nta raporo zigaragaza umubare w’imiti

yakozwe, iyagurishijwe n’amafaranga yavuyemo, nta mpapuro zimwe na zimwe zerekana ibyaguzwe kandi

bihari nk’izigaragaza amamesa ikigo kigura yo gukoramo amavuta ya Biodiesel. Hari imirimo yishyurwa

hakoreshejwe konti z’abakozi b’ikigo.

45

RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 )

Ikigo cy’Ubushakashatsi mu by’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga cyasabwe gushyira mu bikorwa inama

cyahawe zatuma kirangwa n’imicungire myiza y’umutungo kikongera n’umusaruro: gushyiraho no

kubahiriza amabwiriza (kugena igiciro fatizo, raporo z’ibyakozwe,...) yo gucuruza ibyo gikora kandi

amafaranga akinjizwa mu nzira ziboneye z’icungamari, gukora igenzura rihoraho ry’umutungo kandi

amasoko agatangwa mu buryo bwubahirije amategeko, gukora igenzura ry’imbere, gushyiraho uburyo

bunoze bwo gucunga umutungo w’amashami.

Ikigo cy’Ubushakashatsi mu by’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga gikwiye kurushaho kwegera abaturage kugira

ngo kimenye ibyo bakeneye bijyanye n’inshingano zacyo ari nabyo ubushakashatsi bwacyo bugomba

gushingiraho.

2.1.18. Ikigo cy’Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda

Isuzumamikorere ry’Ikigo cy’Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda ryakozwe muri Mata 2010.

Inshingano z’icyo kigo zirebana no gukora ubushakashatsi, gukusanya, kubungabunga ibintu byose bifatika

n’ibidafatika, biranga amateka, umuco, n’ubugeni by’u Rwanda ndetse no kubimenyekanisha mu gihugu

no mu mahanga.

Ikigo cy’Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda cyita ku bintu biranga umurage w’u Rwanda, ibirenga

ibihumbi cumi na kimwe (11.000) biri ku cyicaro cyacyo mu Karere ka Huye, ibindi bikaba mu mashami

yacyo uko ari ane. Icyo kigo gikusanya ibintu ndangamurage, kikabibika neza, bikanamurikirwa abasura

ingoro. Hatangajwe ibitabo n’inyandiko by’ubushakashatsi ku bintu ndangamurage. Hakorwa gahunda zo

gutoza abaturage ibyiza by’umuco nyarwanda.

Imbogamizi zituma Ikigo cy’Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda kituzuza inshingano zacyo zishingiye

ku buke bw’abakozi n’ibikoresho, ku kutubahiriza amategeko agenga imicungire y’ibikoresho n’itangwa

ry’amasoko ya Leta. Icyo kigo gikwiye kurushaho kunoza imikoranire yacyo n’ibindi bigo byaba ibyo mu

gihugu byaba ibyo mu mahanga bifite inshingano zifitanye isano n’izacyo.

2.1.19. Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Itangazamakuru (ORINFOR)

Isuzumamikorere ry’ Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Itangazamakuru ryabaye muri Gashyantare 2009. Icyo

kigo gifite inshingano zo guhugura abaturage, kumenyekanisha amakuru, gufasha abantu kwidagadura no

guteza imbere umuco nyarwanda.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Itangazamakuru gitangaza amakuru kibinyujije muri Radiyo Rwanda, Televiziyo

y’u Rwanda n’ibinyamakuru byandikwa. Icyo kigo cyinjiza amafaranga binyuze mu matangazo, mu biganiro

n’izindi gahunda zicuruzwa.

46

RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 )

Hari ibitagenda neza mu mikorere y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Itangazamakuru: uburyo imbonerahamwe

y’imirimo muri icyo Kigo iteye ntibworohereza mu guhuza ibikorwa, Inama y’ubuyobozi ntabwo igenzura

ikoreshwa ry’umutungo, ubugenzuzi bw’imbere ntabwo bufasha serivisi gukosora ahagaragara amakosa

ndetse n’ahari intege nke, ibikoresho bike, ibikoresho bishaje, kudakora igenamigambi ndetse na za

raporo z’ibikorwa by’umwaka no gutinda gutanga raporo z’ikoreshwa ry’ingengo y’imari, kutishyuza

imyenda, kutubahiriza amategeko n’amabwiriza y’ikoreshwa ry’imari bigaragarira mu itangwa ry’amasoko,

amashimwe ahabwa abakozi no mu itangwa ry’amavuta y’imodoka.

Kugira ngo kivugurure imikorere yacyo, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Itangazamakuru gikwiye gukora

ubushakashatsi ku bumva Radiyo no ku bareba Televiziyo bagatanga ibitekerezo byabo, kunoza inshingano

za buri rwego no kubahiriza amategeko agenga imicungire y’umutungo. Inama y’ubuyobozi igomba kuzuza

inshingano zayo ikagenzura ikigo kandi ikagiha umurongo watuma kirushaho kugirira akamaro abaturage.

Urwego rw’Umuvunyi rwatanze inama zerekeranye n’uko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Itangazamakuru

cyakongera igihe kigenerwa amakuru atangazwa kuri Televiziyo. Mu gihe cyo gutegura iyi raporo hari

icyavuguruwe ku buryo amakuru atangazwa ku manywa na nijoro mu ndimi zose zemewe mu Rwanda.

2.1.20. Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Gutunganya Amasoko ya Leta (RPPA)

Isuzumamikorere ry’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Gutunganya Amasoko ya Leta ryakozwe muri Werurwe na

Mata 2010. Zimwe mu nshingano z’icyo kigo zijyanye no kwita ku mitunganyirize, isuzuma n’ubugenzuzi

mu bikorwa bijyanye n’amasoko ya Leta, kugenzura uko amasoko ya Leta atangwa n’uko ashyirwa mu

bikorwa no kongerera ubushobozi abakozi bashinzwe amasoko ya Leta.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Gutunganya Amasoko ya Leta cyashyizeho amategeko n’amabwiriza agenga

amasoko ya Leta n’ ibitabo ngenderwaho mu gupiganirwa ayo masoko. Icyo kigo cyasuzumye uburyo

amasoko ya Leta atangwa mu nzego nyinshi, zigirwa inama z’uburyo bikwiye gukorwa. Hashyizweho abakozi

bashinzwe amasoko mu bigo byose bya Leta, banahabwa amahugurwa. Hashyizweho utunama dushinzwe

gutanga amasoko mu bigo bya Leta. Hashyizweho utunama tw’ubujurire ku batishimiye ibyemezo biba

byafashwe.

Nubwo hari intambwe ishimishije imaze guterwa mu rwego rwo gutunganya amasoko ya Leta,

haracyagaragara ibibazo bya ba rwiyemezamirimo batubahiza amasezerano cyangwa abakoresha inyandiko

mpimbano.

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Gutunganya Amasoko ya Leta gikwiye kurushaho kugenzura iyubahirizwa

ry’amategeko n’amabwiriza agenga amasoko ya Leta, haba atangwa muri icyo kigo, haba atangwa mu bindi

bigo. Abantu bagaragayeho gukoresha inyandiko mpimbano bakwiye gukurikiranwa n’inzego z’ubutabera

kandi bagashyirwa kuri lisiti y’abadakwiye gupiganirwa amasoko ya Leta.

47

2.1.21. MAGERWA

RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 )

Isuzumamikorere rya MAGERWA ryabaye muri Gicurasi 2009. MAGERWA ishinzwe gucunga ibicuruzwa

biva mu mahanga n’ibisohoka mu gihugu mbere y’uko bigera ku bo bigenewe. Ibyo bicuruzwa bibikwa mu

bubiko bugenzurwa na MAGERWA.

MAGERWA yihatira gukorana neza n’abakiriya bayo, baba abatumiza cyangwa abohereza ibicuruzwa hanze

kandi ikabaha serivisi zinoze haba ku cyicaro cyayo cyangwa mu mashami yayo. Ibikorwa byayo byinjiza

amafaranga, agakoreshwa mu guha serivise abakorana nayo, kubaka ububiko, parikingi cyangwa se mu

kugura imashini zikenerwa.

Hari inzitizi zagaragaye mu mikorere ya MAGERWA: ubuke bw’abakozi, hari amashami amwe adakoreshwa

uko bikwiye, abakiriya batakirwa neza, nta buryo buriho bwo kurinda ibicuruzwa kononekara cyangwa

kubura, kudakurikiza amategeko mu gutanga amasoko.

MAGERWA yagiriwe inama zatuma imikorere yayo iba myiza kandi ikanoza imikoranire n’abayigana.

MAGERWA yasabwe gukora inyigo yayifasha gushyiraho uburyo bwo kwakira neza abakiriya. Hagomba

gushyirwa ingufu mu bugenzuzi bw’imbere mu mashami ya MAGERWA kandi akongererwa abakozi kuko

hari ubwo haba hari umukozi umwe kandi agomba gukora imirimo myinshi, ibyo bikaba intandaro yo

gutanga serivisi zitanoze.

2.2. UBUGENZUZI BWIHARIYE BWO KUBAKIRA ABATISHOBOYE NA GAHUNDA YA GIRA INKA

MUNYARWANDA

Politike rusange yo kugabanya ubukene yiswe “GIRA INKA munyarwanda” na gahunda yo kubakira

abatishoboye, byateguwe ku rwego rw’igihugu. Izo gahunda zagombaga gushyirwa mu bikorwa n’inzego

zitandukanye z’ubuyobozi hakurikijwe amahame azwi kandi asobanutse kugira ngo zibashe kugirira

akamaro abagenerwabikorwa.

Ishyirwa mu bikorwa ry’amahame yagombaga kugenderwaho n’inzego zitandukanye z’ubuyobozi usanga

ritanoze bitewe ahanini n’amarangamutima ya bamwe mu bayobozi cyangwa kudakurikirana gahunda uko

yakabaye bityo abagenerwabikorwa bakabona ko ari imiyoborere mibi.

Amabwiriza atandukanye yashyizweho ariko bitewe n’inyungu za bamwe mu bayashyira mu bikorwa

habonetse ibyuho bya ruswa n’akarengane. Ni muri urwo rwego, Urwego rw’Umuvunyi rwakurikiranye

mu turere twose ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo kubakira abatishoboye na gahunda ya Girinka

Munyarwanda.

Gahunda yo kubakira abatishoboye yashyizweho na Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda hagamijwe ko buri

munyarwanda wese abona aho gutura. Naho gahunda ya Girinka Munyarwanda yashyizweho hagamijwe

kuzamura imiryango y’abanyarwanda bakennye kurusha abandi bityo mu guhabwa inka iyo miryango

ikabasha kwivana mu bukene.

48

RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 )

2.2.1. Gahunda yo kubakira abatishoboye

Mu gukurikirana gahunda yo kubakira abatishoboye, Urwego rw’Umuvunyi rwasanze ingingo ngenderwaho

nkuru zishingiye ko Umugenerwabikorwa yagombaga kuba ari umunyarwanda wese utishoboye, udafite

ubushobozi bwo kwiyubakira inzu yo kubamo. Izi nzu zagombaga kubahiriza gahunda ya Leta yo gutura mu

midugudu bityo ibikorwa by’amajyambere bikabasha kugera kuri bose ku buryo bworoshye.

Ibyiciro by’abagenerwabikorwa :

- Umuntu wacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, utishoboye, udafite aho

kuba ;

- Umukene udafite aho kuba ;

- Impfubyi n’abapfakazi badafite aho kuba ;

- Abasizwe inyuma n’amateka mabi yaranze u Rwanda mbere ya 1994 ;

- Abavanywe mu byabo n’ibiza cyane cyane mu Ntara y’Iburengerazuba (Akarere ka Nyabihu).

Uruhare rw’abayobozi :

- Kuyobora inama zo kujonjora abagombaga kubakirwa amazu ;

- Gukora urutonde no kurwohereza ku karere kugira ngo kohereze ibikoresho byo kubaka (amabati,

sima n’ibindi);

- Gutegura ahazubakwa amazu y’abatishoboye;

- Gutegura imiganda n’ubufatanye bw’abaturage mu kubaka amazu y’abatishoboye.

Minisiteri y’Ubutegetsi by’Igihugu (MINALOC) yaguze amabati, imisumari na sima byo kubaka amazu

y’abatishoboye inageza ibyo bikoresho ku biro by’intara, nazo zigomba kubitanga mu turere tugize buri ntara.

Uko amabati na sima byo kubakira abatishoboye byagiye bitangwa mu turere n’uko byakoreshejwe

biragaragazwa mu mbonerahamwe zikurikira :

2.2.2. Amabati yatanzwe na MINALOC ajya mu turere

Imbonerahamwe zikurikira zirerekana umubare w’amabati yatanzwe mu ntara zitandukanye no mu mujyi wa Kigali

Imbonerahamwe n°8 : AMABATI YATANZWE MU NTARA Y’ IBURENGERAZUBA

AKARERE

Amabati akarere

kakiriye

Amabati

imirenge yakiriye

Amabati abaturage

bakiriye

Amabati yaburiwe

irengero

RUSIZI 34,640 30,126 35,254 99

NGORORERO 27,200 24,235 22,579 23

NYABIHU 20,200 20,200 11,466 79

RUBAVU 26,300 30,569 25,093 -

NYAMASHEKE 38,520 38,172 31,550 163

KARONGI 42, 800 42,800 42,800 0

RUTSIRO - 22,490 20,017 479

Yose hamwe 146,860 208,592 188,759 843

49

RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 )

Imbonerahamwe n° 9 : AMABATI YATANZWE MU NTARA Y’ IBURASIRAZUBA

AKARERE

Amabati akarere

kakiriye

Amabati imirenge

yakiriye

Amabati abaturage

bakiriye

Amabati

yaburiwe

irengero

GATSIBO 30,100 22,473 21,766 58

RWAMAGANA 31,900 24,574 25,428 1690

NYAGATARE 27,820 23,724 20,410 222

BUGESERA 33,530 4,334 1,770 -

KIREHE - 8,536 11,861 -

NGOMA 8,112 3,024 2,073 -

KAYONZA 4,521 4,521 3,975 -

Yose hamwe 135,983 91,186 87,283 1970

Imbonerahamwe n°10 : AMABATI YATANZWE MU NTARA Y’ AMAJYEPFO

AKARERE

Amabati akarere Amabati Amabati abaturage Amabati yaburiwe

kakiriye imirenge yakiriye bakiriye

irengero

GISAGARA 33,900 33,162 28,768 29

KAMONYI 35,380 20,412 18,940 -

MUHANGA 29,814 29,814 28,799 608

NYARUGURU 24,052 21,497 25,260 270

NYANZA 20,877 19,611 17,932 252

RUHANGO 14,600 13,095 12,987 69

HUYE 14,960 12,770 12,104 15

NYAMAGABE 45,000 20,047 19,168 26

Yose hamwe 218,583 170,408 163,958 1,269

Imbonerahamwe n°11 : AMABATI YATANZWE MU NTARA Y’ AMAJYARUGURU

AKARERE

Amabati akarere

kakiriye

Amabati

imirenge yakiriye

Amabati abaturage

bakiriye

Amabati yaburiwe

irengero

MUSANZE 27,820 14,700 15,854 19

RULINDO 16,440 12,405 12,204 199

GICUMBI 18,220 9,185 8,811 -

GAKENKE 9,800 7,582 7,525 61

BURERA 5,483 2,061 - -

Yose hamwe 77,763 45,933 44,394 279

50

RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 )

Imbonerahamwe n°12 : AMABATI YATANZWE MU MUJYI WA KIGALI

AKARERE

Amabati

akarere kakiriye

Amabati imirenge

yakiriye

Amabati abaturage

bakiriye

Amabati

yaburiwe irengero

NYARUGENGE - - - -

KICUKIRO - - - -

GASABO 1,000 Akarere niko

kubakishije

Yose hamwe 1,000 -

Abaturage bagiye

mu mazu yuzuye

2.2.3. Sima yatanzwe na MINALOC ijya mu Turere

Imbonerahamwe zikurikira zirerekana umubare w’imifuka ya sima yatanzwe mu ntara zitandukanye no mu

mujyi wa Kigali

Imbonerahamwe n°13 : SIMA YATANZWE MU NTARA Y’ IBURENGERAZUBA

AKARERE

Sima akarere

kakiriye

Sima imirenge

yakiriye

Sima abaturage

bakiriye

Sima yaburiwe

irengero

RUSIZI 3,500 1,530 1,531 -

NGORORERO 2,899 1,358 868 32

NYABIHU 1,850 1,850 867 59

RUBAVU 2,250 1,975 1,560 -

NYAMASHEKE 4,500 4,500 4,416 0

KARONGI 3,100 3,100 0

RUTSIRO - 4,063 4,004 59

Yose hamwe 14,999 18,376 16,346 150

Imbonerahamwe n°14: SIMA YATANZWE MU NTARA Y’ IBURASIRAZUBA

AKARERE

Sima akarere

kakiriye

Sima imirenge

yakiriye

Sima abaturage

bakiriye

Sima yaburiwe

irengero

GATSIBO 2,600 1364 1,147 145

RWAMAGANA 2,850 2,165 1,466 685

NYAGATARE 2,600 1,629 1,182 99

BUGESERA 5,150 577 314 -

KIREHE - 346 346 -

NGOMA - - - -

KAYONZA 1,146 - - -

Yose hamwe 14,346 6,081 4,455 929

51

RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 )

Imbonerahamwe n°15 : SIMA YATANZWE MU NTARA Y’ AMAJYEPFO

AKARERE

Sima akarere

Sima imirenge

Sima abaturage

Sima yaburiwe

kakiriye

yakiriye

bakiriye irengero

GISAGARA 1,700 1,674 1,289 27

KAMONYI - 1,985 1,985 -

MUHANGA 4,650 4,704 - -

NYARUGURU 2,800 2,205 1,784 397

NYANZA 2,600 2,399 2,009 -

RUHANGO 2,300 1,818 1,818 -

HUYE 3,000 1,350 1,369 125

NYAMAGABE 1,700 805 805 -

Yose hamwe 18,750 16,940 11059 549

Imbonerahamwe n°16 : SIMA YATANZWE MU NTARA Y’ AMAJYARUGURU

AKARERE

Sima akarere

kakiriye

Sima imirenge

yakiriye

Sima abaturage

bakiriye

Sima yaburiwe

irengero

MUSANZE 3,300 600 551 32

RULINDO 1,700 1,687 1,735 12

GICUMBI 2,100 1,110 997 50

GAKENKE - 1,120 1,044 8

BURERA 800 350 350 -

Yose hamwe 7 ,900 4, 867 4,677 102

Imbonerahamwe n°17: SIMA YATANZWE MU MUJYI WA KIGALI

AKARERE

Sima akarere

kakiriye

Sima imirenge

yakiriye

Sima abaturage

bakiriye

Sima yaburiwe

irengero

NYARUGENGE 2,400 2,400 2,315 -

KICUKIRO 4,200 4,200 4,200 0

GASABO 4,650 4,650 - -

Yose hamwe 11 ,250 11,250 6,515 -

Ibisobanuro :

- : bivuga aho nta makuru yatanzwe.

+ : umubare w’ikirenga ku mubare w’ibikoresho umurenge wakiriye bigaterwa n’uko akarere kakiraga

ibikoresho biturutse ku baterankunga batandukanye akarere ntikabashe kubitandukanya n’ibyatanzwe

na MINALOC.

52

RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 )

Impugukirwa :

Imibare y’amabati na sima byakiriwe ntibihura n’ibyatanzwe hiyongereyeho ibyaburiwe irengero kubera

ko inzego zakomatanyije ibikoresho zakiriye biturutse ku baterankunga batandukanye. Ni muri ubwo buryo

hari amabati cyangwa sima yaburiwe irengero kandi hari ibikoresho byinshi byageze ku baturage. Ikindi ni

uko hari uturere twagiye dukoresha amabati na sima mu bikorwa byo kubaka amashuri, ibigo nderabuzima

n’ibitaro kandi hari abaturage batarabihabwa.

ISESENGURA

Gahunda yo kubakira abatishoboye

Gahunda yo kubakira abatishoboye yagiyeho hagamijwe ko buri munyarwanda wese agira aho kuba.

Uburyo iyi gahunda yashyizwe mu bikorwa usanga bugaragaza ko hari aho ibikoresho byatanzwe na

MINALOC bikiri mu bubiko bw’uturere, imirenge, utugari ndetse hari n’abaturage bahawe ibikoresho

ntibabyubakisha byose.

Ahandi usanga ibikoresho byari biteganijwe kujya ku mazu atari byo byayagiyeho. Ibi bivuze ko nk’inzu yagombaga

kujyaho umubare w’amabati cyangwa sima runaka usanga yaragiyeho umubare w’ibikoresho bike ku byari

biteganijwe kujyaho, bityo ugasanga akamaro byari kumarira wa munyarwanda utari afite aho kuba ntako, kuko

usanga n’ubundi ikibazo yari afite kitakemutse burundu.

Ingaruka z’ishyirwa mu bikorwa ribi ry’iyi gahunda zigenda zigaragara aho usanga inzu zimwe na zimwe zubatswe

zitangiye gusenyuka, zimwe zisakaye ibice, izindi ntizigira inzugi cyangwa amadirishya n’ibindi byinshi.. Ibikoresho

byari bigenewe kubakira abatishoboye ntibyakoreshejwe neza kuko icyari kigamijwe kugerwaho kitagezweho neza.

Iri shyirwa mu bikorwa rya gahunda yo kubakira abatishoboye ryagombaga gukurikiranwa n’inzego zitandukanye

z’ubuyobozi. Inzego z’ubuyobozi ku rwego rw’igihugu, inzego z’ubuyobozi bw’ibanze nk’akarere, umurenge

ukamanuka no ku kagari ndetse n’umudugudu.

2.2.4. Gahunda ya Girinka Munyarwanda

Gahunda ya Girinka yagiyeho hagamijwe gukura imiryango y’abanyarwanda bakennye kurusha abandi mu bukene

bahabwa inka bityo ikabaha amata, ifumbire ndetse n’amafaranga. Abagenerwabikorwa b’iyi gahunda bagombaga

gutoranywa mu nama z’imidugudu batuyemo hitabwa ku mukene kurusha abandi.

Ubuyobozi bw’ibanze bwari bufite inshingano zo kuyobora inama zo guhitamo abazahabwa inka; gukora urutonde

rwabo no kurugeza ku buyobozi bw’akarere. Guhuza gahunda ya girinka ku rwego rw’igihugu byari bishinzwe Ikigo

gishinzwe guteza imbere ubworozi RARDA na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI).

Guhabwa inka byagombaga gushingira ku rutonde rwakozwe mu nama rusange y’abaturage hatagendewe kuri

ruswa; amarangamutima, amasano n’ubuyobozi cyangwa izindi nyungu z’umuntu ku giti cye. Ishyirwa mu bikorwa

ry’iyi gahunda mu turere tumwe ryagenze neza ariko mu turere tundi ntiyagenze neza.

Uko inka zatanzwe mu turere twose n’uko zageze ku bagenerwabikorwa biragaragara mu mbonerahamwe

zikurikira :

53

RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 )

2.2.5. Inka zatanzwe na MINAGRI mu Turere

Imbonerahamwe n°18: INKA ZATANZWE MU NTARA Y’IBURASIRAZUBA

AKARERE

Inka akarere Inka imirenge Inka abaturage Inka zaburiwe

kakiriye

yakiriye

bakiriye

irengero

RWAMAGANA - 299 239 60

GATSIBO 1,137 1,114 1,114 0

NYAGATARE - 184 - -

KIREHE - 122 122 0

NGOMA - 84 84 0

KAYONZA - 139 - -

BUGESERA - 298 298 0

Zose hamwe 1,137 1,941 1,857 60

Imbonerahamwe n°19 : INKA ZATANZWE MU NTARA Y’ AMAJYEPFO

AKARERE

Inka akarere Inka imirenge Inka abaturage Ibyaburiwe

kakiriye

yakiriye

bakiriye

irengero

NYANZA 1,075 1,236 1,241 -

GISAGARA - 1,221 - -

MUHANGA - 564 - -

RUHANGO - 241 - -

NYARUGURU - 1,217 1,078 64

HUYE - 945 - -

NYAMAGABE - 459 443 16

KAMONYI - 293 229 1

Zose hamwe 1,075 6,176 2,991 81

Imbonerahamwe n°20: INKA ZATANZWE MU NTARA Y’ AMAJYARUGURU

AKARERE

Inka akarere Inka imirenge Inka abaturage Ibyaburiwe

kakiriye

yakiriye

bakiriye

irengero

GICUMBI 2,545 295 - 9

MUSANZE - 251 - -

GAKENKE - 502 502 -

BURERA - 314 - -

RULINDO - 517 - 20

Zose hamwe 2,545 1,879 502 29

54

RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 )

Imbonerahamwe n°21 : INKA ZATANZWE MU NTARA Y’ IBURENGERAZUBA

AKARERE

Inka akarere Inka imirenge Inka abaturage

kakiriye

yakiriye

bakiriye

NGORORERO - 702 - -

RUBAVU - 852 673 -

NYABIHU - 375 - -

RUTSIRO - 578 - 4

NYAMASHEKE - 111 - -

RUSIZI - 709 - -

Zose hamwe - 3,327 673 4

Ibyaburiwe

irengero

Imbonerahamwe n°22: INKA ZATANZWE MU MUJYI WA KIGALI

AKARERE

Inka akarere Inka imirenge Inka abaturage Ibyaburiwe

kakiriye

yakiriye

bakiriye

irengero

GASABO - 290 290 0

KICUKIRO - 269 269 0

NYARUGENGE - - - -

Zose hamwe - 559 559 -

IMPUGUKIRWA

(-): Mu gihe cyo gukurikirana uko inka zatanzwe, Urwego rw’Umuvunyi ntirwahawe amakuru yose kuko

uturere tutari dufite raporo y’uburyo igikorwa cyagenze n’abaturage bahawe inka ahenshi ubuyobozi

ntibwari buzi aho batuye ngo Urwego rw’Umuvunyi rubagereho.

(-) Inka zatanzwe n’imishinga itandukanye ndetse na banki ku buryo hari aho Urwego rwananirwaga

gutandukanya izatanzwe na Leta cyangwa imishinga itegamiye kuri Leta.

ISESENGURA

Gahunda ya Girinka yagiyeho hagamije kuzamura imiryango y’abanyarwanda bakennye kurusha abandi.

Ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda usanga ritaragenze neza nk’uko umuyobozi w’igihugu yabyifuzaga

kuko hari aho wasanganga inka zarahawe abasanzwe n’ubundi bishoboye, ahandi zigahabwa abasanzwe

boroye cyangwa se abayobozi cyane cyane ku rwego rw’utugari aribo babanje kuzihabwa.

Ibyagaragaye:

- Mu turere twinshi, inka zahawe abishoboye bafite imyanya mu buyobozi bw’ibanze (imidugudu,

utugari) ndetse n’abacuruzi cyangwa abasanzwe batunze izindi nka.

Inka zahawe abahinziborozi ntangarugero aho batuye ndetse n’abarimu b’indashyikirwa.

55

RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 )

Hari abahawe inka bakazigurisha. Iki kibazo kikaba cyarashyikirijwe Polisi n’inzego z’ubuyobozi ubu

izo nka zaragarujwe. Urugero: Abantu 5 bo mu Murenge wa Rambura mu Karere ka Nyabihu, mu

Murenge wa Cyato ho mu Karere ka Nyamasheke.

Hari itandukaniro hagati y’imibare y’inka itangwa n’uturere n’itangwa na RARDA. Urugero: Akarere

ka Rulindo kavuga ko kahawe inka 2,330, RARDA ikavuga ko yagahaye inka 3,242, harimo ikinyuranyo

cy’inka 912 kidafitiwe ibisobanuro.

Kwitirirwa inka kandi ari iy’umuyobozi. Urugero: mu Murenge wa Kabarondo, Akarere ka

Kayonza umunyamabanga nshingabikorwa w’akagari atunze inka ariko ikaba yanditse kw’izina

ry’umuturage.

- Abayobozi ku rwego rw’akarere no ku mirenge ntibafite imibare nyayo y’inka zitangwa

n’abaterankunga batandukanye nka SEND A COW, HIP, PADEBEL, RARDA, ASRG, CNF, DCDP, PDRCIU,

Imbuto Foundation.

2.2.6. Uruhare rwa buri wese

i.

Ku rwego rw’Igihugu

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu nyuma yo kugura ibikoresho byo kubakira abatishoboye no kubigeza

ku buyobozi bw’intara yagombaga gukurikirana niba koko icyo ibikoresho byari bigenewe aricyo

byakoreshejwe.

Ku bijyanye na gahunda ya Girinka Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ndetse n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe

guteza imbere ubworozi (RARDA) byagombaga gukurikiranira hafi ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda.

Nyuma yo gushyira ahagaragara ibyavuye mu igenzura, igishimishije ni uko Minisiteri ishinzwe ubuhinzi

n’ubworozi yatangiye gukosora amakosa yari yakozwe mu gikorwa cyo gutanga inka, ubu zikaba zaratangiye

kugaruzwa zigahabwa koko abari bakwiye kuzihabwa.

ii.

Ku rwego rw’ubuyobozi bw’ibanze

Ku rwego rw’akarere usanga iyi gahunda yo kubakira abatishoboye yarahariwe Umuyobozi wungirije

ushinzwe imibereho myiza. Aha bigararaza ko rutita ku nshingano z’umunyamabanga nshingwabikorwa

w’akarere kuko ariwe ushinzwe imicungire y’umutungo w’akarere wose. Aha hakwibazwa impamvu

yatumye abanyamabanga nshingwabikorwa b’uturere bataritaye ku gukurikirana ishyirwa mu bikorwa

n’imikoreshereze y’ibikoresho Leta yari yageneye kubakira abatishoboye.

Urundi ruhare rugaragara ku rwego rw’umurenge aho usanga umunyamabanga nshingwabikorwa

w’umurenge atarakurikiranye ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo kubakira abatishoboye. Aha ugasanga

naho harimo kutubahiriza inshingano ze.

Uruhare rw’ubuyobozi bw’ibanze mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ya Girinka usanga harabayemo

kwikunda aho usanga inka zagenewe imiryango ikennye zaratwawe n’abayobozi ku rwego rw’utugari

56

RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 )

n’imidugudu. Aho umuyobozi atayihaye ku giti cye, usanga yarayihaye mwenewabo, inshuti ye cyangwa

undi bafite inyungu runaka basangiye.

Aha byagaragaye aho usanga inka nyinshi zitunzwe n’abakuru b’imidugudu, abahuzabikorwa b’utugari

ndetse n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari ndetse n’abacuruzi batuye aho.

iii.

Ku rwego rw’abagenerwabikorwa

Abagenerwabikorwa aribo abatishoboye nabo hari aho byagaragaye ko nabo bagize uruhare mu inyerezwa

ry’ibikoresho byari bigenewe kubaka amazu y’abatishoboye. Aha twavuga nk’abaturage bamwe bahawe

amabati na sima bakubakisha bike kubyo bahawe ibindi bakabigurisha.

2.3. KWAKIRA NO GUKURIKIRANA AMADOSIYE AVUGWAMO RUSWA

Amadosiye avugwamo ruswa ari mu ngeri ebyiri: hari abaturage bageza ku Rwego rw’Umuvunyi amakuru

arebana na ruswa, hakaba n’amakuru Urwego rwamenye rukaba rugomba kuyakoraho iperereza. Dosiye

227 nizo zakiriwe zikaba zigabanije mu byiciro bitanu bikurikira:

2.3.1. Ruswa mu nzego z’ibanze

Dosiye zivugwamo ruswa mu nzego z’ibanze ni izigaragaza ko hari abayobozi bo muri izo nzego baka

ruswa kugira ngo barangize inshingano zabo. Ibyo bigaragara cyane mu kugenzura imyubakire idakurikije

amategeko, mu gukemura ibibazo by’akarengane no mu gutanga ibyangombwa biba bikenewe.

2.3.2. Ruswa mu nzego z’ubutabera

Dosiye zivugwamo ruswa mu nzego z’ubutabera ni izigaragaza ko hari abakora muri izo nzego basaba

ruswa cyangwa bakoresha ikimenyane n’icyenewabo mu gukemura impaka. Bamwe mu bavugwa harimo

abacamanza bo mu nkiko zisanzwe, inyangamugayo zo mu nkiko Gacaca, abagize Komite z’Abunzi. Akenshi

amakuru yashyikirijwe Urwego rw’Umuvunyi aba adafite gihamya kandi yatanzwe n’abatishimiye imikirize

y’imanza baburana.

2.3.3. Imikorere mibi y’izindi nzego

Hari amakuru atangwa ku mikorere mibi y’izindi nzego nk’ibigo bya Leta cyangwa ibyigenga, amashyirahamwe

haba hakekwa ruswa kubera imikorere itanogeye abaturage. Aha twavuga nko mu micungire y’ibigo bya

Leta, ibigo by’amashuri yisumbuye, ibigo nderabuzima n’ibindi.

Mu itangwa ry’amasoko ya Leta havugwamo ruswa bitewe n’uko hari amategeko yirengagizwa bikaba

bitanga icyuho cya ruswa.

57

2.3.4. Ruswa mu mirimo

RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 )

Dosiye zivuga kuri ruswa mu mirimo ni izerekana ko akazi cyangwa ibizamini bitangwa nabi, hari abakoresha

impamyabumenyi zitarizo, abakozi bahembwa badakora, uburenganzira bw’abakozi butubahirizwa.

Imbonerahamwe ikurikira irerekana umubare wa dosiye zakiriwe, izafatiwe imyanzuro cyangwa se

izigikurikiranwa n’Urwego rw’Umuvunyi kimwe n’izashyikirijwe izindi nzego.

Imbonerahamwe n°23 : Dosiye zivugwamo ruswa

Ibyiciro

Dosiye Dosiye zafatiwe Dosiye Dosiye zoherejwe

zakiriwe imyanzuro zigikurikiranwa mu zindi nzego

Inzego z’ibanze 53 41 7 5

Inzego z’ubutabera 43 36 4 3

Imikorere mibi y’izindi nzego 82 74 6 2

Itangwa ry’amasoko 28 21 4 3

Umurimo 19 15 2 2

Igiteranyo 225 187 23 15

Igishushanyo n° 4: Dosiye zakiriwe zivugwamo Ruswa

Dosiye zivugw amo Rusw a

90

80

82

70

60

50

40

30

20

55

43

28

19

Dosiye zivugw amo Rusw a

10

0

Inzego z’ibanze Inzego z’ubutabera Imikorere mibi

y’izindi nzego

Itangw a

ry’amasoko

Umurimo

Muri dosiye zakiriwe hari 187 zingana na 82.3% zafatiwe imyanzuro kuko nyuma y’ iperereza bigaragara ko

nta bimenyetso bifatika bishimangira amakuru yakiriwe, bityo hagafatwa umwanzuro wo kuyisoza. Hari

ubwo iperereza ryerekana imikorere mibi mu kigo cyangwa mu rwego uru n’uru, hagafatwa umwanzuro

werekana ibigomba gukorwa kugira ngo ibitagenda neza bikosorwe kandi n’amategeko yubahirizwe

cyangwa abayobozi babifitemo uruhare bagasabirwa ibihano byo mu rwego rw’akazi. Hari na dosiye

zitarafatirwa imyanzuro kuko iperereza rigikomeza zikaba zigikurikiranwa.

58

RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 )

Dosiye zoherejwe mu zindi nzego ni izashyikirijwe inzego zifite ububasha bwo kuzifataho imyanzuro

bitewe n’imiterere yazo. Hari dosiye zashikirijwe Ubushinjacyaha kuko abavugwamo bakekwaho ruswa,

bityo bakaba bagomba gukurikiranwa n’inkiko kuri icyo cyaha. Hari dosiye zishyikirizwa inzego z’ubuyobozi

nk’inama y’ubuyobozi cyangwa inama njyanama ziba zigomba gufata imyanzuro ku kibazo cyagaragajwe

cyangwa ku mukozi wagaragaweho imikorere idahwitse. Urwego rw’Umuvunyi rukurikirana ko ibyo

rwasabye byashyizwe mu bikorwa.

2.4. INAMA NGISHWANAMA YO KURWANYA RUSWA

Igitekerezo cyo gushyiraho Inama ngishwanama yo kurwanya ruswa cyavuye mu Inama y’Umushyikirano

yateranye ku itariki ya 17 no ku itariki ya 18 ukuboza 2008. Inama Ngishwanama ihuza inzego zinyuranye

kugira ngo zihanahane amakuru mu buryo bwo kurwanya « corruption ».

Inama ngishwanama yo kurwanya ruswa igizwe n’inzego zikurikra:

- Urwego rw’Umuvunyi;

- Ubushinjacyaha Bukuru bwa Repubulika;

- Polisi y’Igihugu;

- Ibiro bishinzwe iperereza (NSS);

- Urukiko rw’Ikirenga;

- Minisiteri y’Ubutabera;

- Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu;

Ubunyamabanga bw’Inama ngishwanama bwahawe Urwego rw’Umuvunyi, ndetse akaba ari narwo

ruyobora akanama tekiniki gaterana buri kwezi. Inama ngishwanama yateranye ku wa 27/01/2009, ku wa

30/06/2009 no ku wa 09/12/2009.

Imyanzuro y’ingenzi yafatiwe muri izo nama ni ikurikira:

Guha Urwego rw’Umuvunyi ububasha bwo kurangiza imanza, kandi rugafatira ibihano inzego zanze

kuzirangiza : byashyizwe mu mushinga w’Itegeko rivugurura Urwego rw’Umuvunyi washyikirijwe

inzego bireba ;

Kongera ireme ry’amadosiye avugwamo ruswa ashyikirizwa inkiko : hemejwe ko inzego zishinzwe

kurwanya ruswa zigomba gukorana mu gushakisha ibimenyetso, ariko amadosiye akomeye

avugwamo ruswa ndetse n’agaragaramo kunyereza umutungo wa Leta, ku rwego rw’Ubushinjacyaha

akurikiranwa ku rwego rw’Igihugu.

kukibazo cya za dosiye zigera mu nkiko zidafite ireme, maze abakekwaho icyaha barekurwa kubera

kubura ibimenyetso bifatika bibashinja, inzego zagararaje inzitizi zishingiye ku buke bw’ibikoresho,

imashini zandika nka za mudasobwa, ibikoresho byo gufata amajwi, kutagira ibiro ndetse no kutagira

imodoka cyangwa moto bigaragara cyane mu nzego za Polisi, ubuke bw’abakozi, ubushobozi buke

kubera kutabona amahugurwa ahagije ndetse n’imishahara mito ituma abakozi bahora bagenda

byagaragajwe n’inzego zose.

59

RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 )

Kuri iki kibazo hafashwe imyanzuro ikurikira:

• Polisi y’Igihugu ikwiye gushakira abakozi ibikoresho n’ubushobozi ;

• Inzego z’Ubushinjacyaha zikwiye kurushaho gusuzuma amadosiye aturutse muri Polisi

mbere y’uko ashyikirizwa inkiko ;

• Umugenzacyaha ukoze dosiye akwiye kuyirangiza yumva ko yuzuye ku buryo yashyikirizwa

inkiko;

• Kongera ubufatanye hagati ya Polisi n’Ubushinjacyaha kugira ngo dosiye zikozwe zirusheho

kugira ireme;

• Kongera ubufatanye na Ibiro bishinzwe iperereza (NSS) mu guhana amakuru, mu rwego

rwo kugenza ibyaha bijyanye na ruswa;

• Gushyira ingufu mu gushakisha ibimenyetso bishinja mbere yo gufunga ukekwaho icyaha

cya ruswa.

Kugaruza imitungo ya Leta ku bahamwe n’icyaha cya ruswa n’abanyereje umutungo wa Leta (assets

recovery) : hemejwe ko imanza ziburanywamo imitungo ya Leta ba mandataires babimenyeshwa

kugira ngo batange ikirego cy’indishyi. Abigwizaho imitungo mu buryo butemewe, Ubushinjacyaha

bufatira iyo mitungo bukanasaba n’inkiko ko bayamburwa ;

Kongerera ubushobozi inzego zishinzwe kurwanya ruswa ku byerekeye gukora iperereza

ry’amadosiye ya ruswa: Inama yemeje kandi ko kubera ubushobozi buke bukigaragara mu nzego

bujyanye no gukurikirana amadosiye avugwamo ruswa, mu ishuri ry’amategeko ry’i Nyanza (ILDP)

hashyirwamo gahunda y’amahugurwa yo kurwanya ruswa, umushinga warateguwe uroherezwa.

Hemejwe kandi ko inzego zifite kurwanya ruswa mu nshingano zakwiga uburyo zakorera hamwe

amahugurwa ;

Gukora isesengura ry’amadosiye ya ruswa yakiriwe mu nzego : amadosiye avugwamo ruswa yagiye

yiyongera, agaragaza n’imibare y’amadosiye avugwamo ruswa yakurikiranywe mu mwaka wa

2009 mu nzego za Polisi y’Igihugu, Urwego rw’Umuvunyi, Urwego rw’Ubushinjacyaha, Urukiko

rw’Ikirenga ndetse n’Ibiro bishinzwe Iperereza (NSS) ;

Hemejwe kandi ko hakorwa imbonerahamwe igomba gukoreshwa mu itangwa rya raporo ku mibare

igaragaza ibyaha bya ruswa n’ibindi bifitanye isano nayo byakiriwe mu nzego zishinzwe kurwanya

ruswa, bityo bigafasha mu isesengura ryayo ;

Gutanga ibitekerezo ku mushinga wa politiki y’igihugu yo kurwanya ruswa : umushinga washyikirijwe

inzego bireba ziwutangaho ibitekerezo.

60

RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 )

3. KUMENYEKANISHA UMUTUNGO

Mu rwego rwo kwimakaza imiyoborere myiza,Urwego rw’Umuvunyi rufite mu nshingano zarwo igikorwa

cyo kwacyira no gusuzuma inyandiko zigaragaza umutungo w’abayobozi b’Igihugu n’abandi bakozi ba Leta

bateganywa n’Itegeko, n° 17/2005 ryo ku wa 18/08/2005 rihindura kandi ryuzuza Itegeko n° 25/2003 ryo

ku wa 15/08/2003 rigena imiterere n’imikorere y’Urwego ry’Umuvunyi, mu ngingo yaryo ya 3 - 4°.

Mu kurangiza iyo nshingano mu mwaka wa 2009 hakozwe ibikorwa bikurikira :

1. Gutanga no kwakira inyandiko zigaragaza umutungo,

2. Gusuzuma inyandiko zigaragaza umutungo,

3. Gukora inyigo ku kamaro k’imenyekanishamutungo.

3.1. GUTANGA NO KWAKIRA INYANDIKO ZIGARAGAZA UMUTUNGO

Kuva mu kwezi kwa Gashyantare umwaka wa 2009 Urwego rw’Umuvunyi rwashyikirije inyandiko

z’imenyekanishamutungo abayobozi mu nzego zose n’abandi bakozi ba Leta bari mu gihugu n’abari hanze

yacyo, kugirango bazuzuze bazirugarurire mu gihe giteganywa n’amategeko. Kuva icyo gihe kandi Urwego

rw’Umuvunyi rwakiriye izo nyandiko runazibika hakoreshejwe ikoranabuhanga rigezweho.

61

RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 )

Imbonerahamwe ikurikira irerekana umubare w’abantu bateganywa n’itegeko bahawe inyandiko zigaragaza

umutungo, abazigaruye n’abatarazigaruye.

3.1.1. Abayobozi b’Ikirenga, Abasenateri, Abadepite, Abaminisitiri

N° Aho bakorera Abazihawe Abazigaruye Abatarazigaruye

Abayobozi b’Ikirenga

. Perezida wa Repubulika,

1.

. Perezida wa Sena,

. Perezida w’Umutwe w’Abadepite,

5 5 0

. Minisitiri w’Intebe

. Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga

2. Abaminisitiri n’Abanyamabanga ba Leta 28 28 0

3. Abasenateri 25 25 0

4. Abadepite 79 79 0

IGITERANYO 137 137 0

3.1.2. Abakozi n’Inteko Ishinga Amategeko

No Aho bakorera Abazihawe Abazigaruye Abatarazigaruye

1. Serivisi za Sena 15 15 0

2. Serivisi z’Umutwe w’Abadepite 15 15 0

IGITERANYO 30 30 0

3.1.3. Ubucamanza n’Ubushinjacyaha

No Aho bakorera Abazihawe Abazigaruye Abatarazigaruye

Ubucamanza 316 316 0

Ubushinjacyaha 173 173 0

IGITERANYO 489 489 0

3.1.4. Perezidansi na Minisiteri

No Aho bakorera Abazihawe Abazigaruye Abatarazigaruye

1. Perezidansi 48 48 0

2. Serivisi za Minisitiri w’Intebe 27 27 0

3. Minisiteri y’Ingabo 299 299 0

4.

Minisiteri y’Abakozi ba Leta

n’Umurimo

12 12 0

5. Minisiteri y’Ubuzima 65 65 0

62

RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 )

6. Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi 64 64 0

7. Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu 8 8 0

8. Minisiteri y’Urubyiruko 11 11 0

9.

Minisiteri y’Ubucuruzi, Inganda, Guteza

imbere Ishoramari, Ubukerarugendo

n’Amakoperative

7 7 0

10.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga,

Ubutwererane hamwe na za Ambasade

65 65 0

11. Minisiteri y’Ibikorwa Remezo 25 25 0

12. Minisiteri y’Uburezi 16 16 0

13. Minisiteri y’Umutungo kamere 11 11 0

14.

Minisiteri muri Primature Ishinzwe Iterambere

ry’Umuryango n’iry’Uburinganire

7 7 0

15. Minisiteri y’Ubutabera 33 33 0

16. Minisiteri y’Umutekano mu Gihugu 53 53 0

17. Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi 16 16 0

18. Minisiteri ya Siporo n’Umuco 7 7 0

19

Minisiteri y’Umuryango w’Ibihugu

by’Iburasirazuba

8 8 0

IGITERANYO 782 782 0

3.1.5. Ibigo bya Leta n’ibyo Leta ifitemo imigabane

No Aho bakorera Abazihawe Abizigaruye Abatarazigaruye

1 TIG 6 6 0

2 RDB 63 63 0

3 OCIR-THE 48 48 0

4 OCIR-CAFE 17 17 0

5 IPRC KAVUMU 6 6 0

6 REMA 27 27 0

7 MAGERWA 16 16 0

8 ONATRACOM 29 29 0

9 ORINFOR 26 26 0

10 ILPD 7 7 0

11 LABOPHAR 9 9 0

12 CNLS 13 13 0

13 TRAC PLUS 18 18 0

14 CNLG 9 9 0

15 CNDP 7 7 0

63

RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 )

16 RDRC 28 28 0

17 RURA 21 21 0

18 SNJG 13 13 0

19 RCAA 20 20 0

20 CEPEX 10 10 0

21 RPPA 43 43 0

22 O.A.G 90 90 0

23 SONARWA 8 8 0

24 FARG 24 24 0

25 ONP 43 43 0

26 HCM 13 13 0

27 CNUR 18 18 0

28 FGA 10 10 0

29 Umwalimu SACCO 10 10 0

30 NCDC 9 9 0

31 ID Project 13 13 0

32 FPP 7 7 0

33 Global Fund 21 21 0

34 SFAR 13 13 0

35 PS Commission 12 12 0

36 NSS 38 38 0

37 RIAM 10 10 0

38 RSSP 19 19 0

39 RHODA 4 4 0

40 RADA 12 12 0

41 RARDA 12 12 0

42 PADAB 8 8 0

43 R.N.Police 69 69 0

44 RECO-RWASCO 248 248 0

45 CROIX ROUGE 40 40 0

46 RAMA 64 64 0

47 ORLT 11 11 0

48 RRA 561 561 0

49 CDF 8 8 0

50 RNE 16 16 0

51 RNYC 7 7 0

52 NEC 19 19 0

53 ISAR 50 50 0

54 RBS 31 31 0

55 FER 7 7 0

56 MMI 8 8 0

57 Gender Monitoring Office 8 8 0

58 SSFR 166 166 0

64

RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 )

59 General Inspectorate of Education 11 11 0

60 PDRCIU 10 10 0

61 IRST 23 23 0

62 NISR 14 14 0

63 NMR 17 17 0

64 CAMERWA 21 21 0

65 BRD 46 46 0

66 BHR 23 23 0

67 BNR 48 48 0

68 BPR 39 39 0

69 OMG 4 4 0

70 RWANDAIR 30 30 0

IGITERANYO 2429 2429 0

3.1.6. Abayobozi n’abakozi b’Intara, Umujyi wa Kigali, Uturere n’Imirenge.

No Aho bakorera Abazihawe Ababigaruye Abatarabigaruye

1 Abaguverineri b’Intara n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali 5 5 0

2 Abakozi b’umujyi wa kigali,Uturere n’Imirenge 156 156 0

3 Abakozi b’intara y’Uburasirazuba,Uturere n’Imirenge 230 230 0

4 Abakozi b’intara y’Uburengerazuba, Uturere n’Imirenge 190 190 0

5 Abakozi b’intara y’Amajyepfo, Uturere n’Imirenge 199 199 0

6 Abakozi b’intara y’Amajyaruguru, Uturere n’Imirenge 185 185 0

IGITERANYO 965 965 0

3.1.7. Amashuri makuru n’ayisumbuye, ibitaro n’ibigo nderabuzima

No Aho bakorera Abazihawe Ababigaruye Abatarabigaruye

1 UNR 29 29 0

2 KIST 30 30 0

3 KHI 15 15 0

4 KIE 28 28 0

5 ISAE Busogo 26 26 0

6 SFB Mburabuturo 12 12 0

7 UMUTARA POLYTECHNIC 10 10 0

8 Amashuri yisumbuye (yose) 640 640 0

9 Ibitaro n’Ibigo Nderabuzima 68 68 0

Igiteranyo 858 858 0

Igiteranyo Rusange 5690 5690 0

Ijanisha 100% 100% 0%

65

RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 )

Mu mwaka wa 2009 Urwego rw’Umuvunyi rwashyikirije abayobozi n’abandi bakozi bateganywa n’Itegeko

mu nzego zose za Leta n’ibigo ifitemo imigabe inyandiko z’imenyekanishamutungo 5690, izi nyandiko

zose zikaba zaragaruriwe Urwego rw’Umuvunyi. Ariko muri zo hakaba hari abantu 56 bazigaruye nyuma

yo guhabwa ibihano byo mu rwego rw’akazi no gusabwa kuzuzuza.Ibihano byatanzwe bikaba byari :

1.

2.

Guhagarikwa ukwezi kumwe udafata umushahara ku bantu batamenyekanishije umutungo wabo

mu gihe cy’umwaka umwe.

Guhagarikwa ku kazi mu gihe cy’amezi abiri udafata umushahara ku bantu batakoze

imenyekanishamutungo wabo mu gihe cyo kuva ku myaka ibiri ujyana hejuru.

Mu mwaka wa 2009 Urwego rw’Umuvunyi rwashyikirijwe kandi inyandiko zigaragaza umutungo w’abantu

25 bavuye mu kazi mu nzego zinyuranye. Nk’uko Itegeko ribiteganya muri uyu mwaka kandi abayobozi

n’abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi 37 bujuje inyandiko z’imenyekanishamutungo wabo bazishyikiriza

Umutwe wa Sena mu gihe giteganywa n’itegeko.

Mu mwaka wa 2009 imitwe ya Politiki 9 yagejeje ku Rwego rw’Umuvunyi raporo y’imikoreshereze

y’umutungo n’ibitabo by’icungamutungo nk’uko biteganywa n’Itegeko ngenga N°16/2003 ryo ku wa

27/06/2003 rigenga imitwe ya politiki n’abanyapolitiki.

3.2. GUSUZUMA INYANDIKO Z’IMENYEKANISHAMUTUNGO

Udutabo two kumenyekanisha umutungo

Mu nshingano Urwego rw’Umuvunyi rwahawe harimo kandi kwakira no gusuzuma raporo y’imikoreshereze

y’umutungo w’Imitwe ya Politiki no kugenzura inkomoko y’imitungo y’abayobozi n’abandi bakozi ba Leta

bagenwa n’itegeko.

66

a)

RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 )

Hashingiwe ku Itegeko N°16/2003 ryo ku wa 27/06/2003 cyane cyane mu ngingo zigize umutwe wa

kane waryo, mu mwaka wa 2009 Urwego rw’Umuvunyi rwakoze igenzura ku nkomoko n’imikoreshereze

y’umutungo w’imitwe ya politiki hifashishijwe raporo z’imikoreshereze y’umutungo n’ibitabo

by’ibaruramari byashyikirijwe Urwego rw’Umuvunyi kuva mu mwaka wa 2005 kugera muri 2008. Iryo

genzura ryagaragaje ko hari imwe mu mitwe ya Politiki itabika neza impapuro zerekana uko amafaranga

yakoreshejwe ariyo RPF na PL ; indi ugasanga itagira umukozi uhoraho ibiro bikaba bihora bifunze ariyo

PDI, PPC, PSP na UDPR. Igenzura ryasanze kandi hari n’Imitwe ya Politiki itagira abacungamutungo

bahoraho ibyo bikaba bituma nta baruramari igira, ibyo bikaba byaragaragaye ku Mitwe ya Politiki

ya PDC na PSR. Ishyaka rya PSR usanga aho ryita icyicaro hakorerwa n’indi mirimo y’ubucuruzi bityo

ntihagaragare n’ibendera ririranga ahubwo hakamanikwa icyapa kigaragaza serivisi batanga. Kubirebana

n’ ibikoresho bitangwa n’ihuriro ry’imitwe ya politiki, Iryo shyaka ribikoresha mu mirimo y’ubucuruzi,

ibindi bikabikwa mu ngo za bamwe mu banyamuryango. Raporo kuri iryo genzura ikaba yarakozwe

inashyikirizwa SENA, MINALOC, Ihuriro ry’imitwe ya Politiki n’imitwe ya Politiki yagenzuwe.

b) Mu mwaka wa 2009 kandi Urwego rw’Umuvunyi rwanagenzuye inkomoko y’imitungo y’abantu 736

bari mu byiciro bikurikira :

1. Abakozi b’i Ntara, Umujyi wa Kigali n’Uturere;

2. Abayobozi n’abacungamutungo b’imishinga ikorera muri za Minisiteri zose;

3. Abacamanza n’abashinjacyaha bo ku rwego rw’ibanze n’urwisumbuye.

4. Abayobozi n’abakozi ba Institut de Recherche Scientifique et Technologique (IRST)

Muri rusange igikorwa cy’igenzura ry’ imitungo cyakozwe mu byiciro bibiri:

1. Urwego rw’Umuvunyi rwabonanye n’abagenzuwe batanga ibisobanuro ku nkomoko

y’imitungo barushyikirije mu mwaka wa 2008 harebwa niba yarabonetse mu buryo bwemewe

n’amategeko.

2. Urwego rw’Umuvunyi rwifashishije amabanki akorera mu gihugu harebwa niba amakuru

yatanzwe ahuye n’ibiri muri banki zikorana n’abagenzuwe.

Mu kurangiza iki gikorwa cy’igenzura byagaragaye ko bamwe mu bagenzuwe batagaragaje imitungo yabo

neza kubera ko batasobanukiwe uko igikorwa cyo kugaragaza imitungo gikorwa, ibyo bikaba byaratumye

imitungo y’ abo bashakanye batarayigaragaje bavuga ko ibyo babasanganye cyangwa ibyo bikorera ku giti

cyabo batabyita ibyabo.

Bamwe mu bakora mu rwego rw’ubucamanza bigaragara ko batuzuza imitungo y’abo bashakanye bikorera

ku giti cyabo kuko Itegeko n° 09/2004 ryo ku wa 29/04/2004 ryerekeye imyitwarire mu kazi k’ubucamanza

mu ngingo yaryo ya 18 ritabemerera kwikorera ku giti cyabo cyangwa ngo bakoreshe abandi. Iyo ikaba ari

imwe mu mpamvu ituma batuzuza neza inyandiko z’imenyekanishamutungo wabo .

3.3. INYIGO KU KAMARO K’IMENYEKANISHAMUTUNGO

Mu rwego rwo kureba niba igikorwa cy’imenyekanishamutungo ari ingirakamaro, ku bufatanye n’ikigo

cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare hateguwe ibibazo bitandukanye bishyikirizwa abanyarwanda bakorera

mu nzego zitandukanye basanzwe bakora igikorwa cyo kumenyekanisha umutungo wabo ngo basubize ibyo

bibazo.

Muri rusange ibyavuye muri iyi nyigo byagaragaje ko 78% by’abasubije ibi bibazo bagaragaje ko igikorwa

cyo kumenyekanisha umutungo gifite ingaruka nziza ku micungire y’umutungo wa Leta.

67

RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 )

Igishushanyo n° 5 : YEREKANA KO KUMENYEKANISHA UMUTUNGO BYATUMYE ABABIKORA BACUNGA

NEZA UMUTUNGO WA LETA

15,2%

6,2%

78,7%

Oui Non ND

Raporo y’inyigo ku kamaro k’imenyekanishamutungo 1

Ni muri urwo rwego kuva iki gikorwa cyatangira abantu mu nzego za Leta bahinduye imyumvire ku

mikoreshereze y’amafaranga n’ibindi bikoresho bya Leta. Byagaragaye kandi ko ku kigero cya 57% bamwe

mu bayobozi n’abakozi ba Leta bahinduye imyumvire ku mitangire ya serivisi zihabwa abanyagihugu

hatagombye gusabwa ikiguzi kidateganywa n’amategeko mu rwego rwo kwigwizaho imitungo.

Igishushanyo n°6 : IFATIYE KU GITSINA YEREKANA KO KUMENYEKANISHA UMUTUNGO BYATUMYE

ABAMENYEKANISHA UMUTUNGO BAREKA KWAKIRA AMATURO

80

80

60

57 58

53

40

37 37 38

20

0

20

9

6 5

Ensemble Masculin Féminin ND

0

Oui Non ND

1 Ishusho ya 5 wayisanga kuri paje 27 raporo y’inyigo ku kamaro k’imenyekanishamutungo « Figure 2.7 »

68

RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 )

raporo y’inyigo ku kamaro k’imenyekanishamutungo 2

Iyi nyigo kandi yerekanye ko ku kigero cya 78%, igikorwa cy’imenyekanishamutungo ari ingirakamaro ku

bayobozi n’abakozi ba Leta bityo kikaba kigomba gukorwa buri mwaka nk’uko Itegeko ribisaba.

Igishushanyo n°7 : IHEREYE KU MYANYA MU KAZI YEREKANA KO ARI NGOMBWA KUMENYEKANISHA

UMUTUNGO BURI MWAKA

Dirigeant administratif

Agent de l'enseignement secondaire

Gestionnaire

Agent de sécurité

Agent chargé de Habitat et Terres

Agent du secteur judiciaire

Autre

Contrôleur

Agent chargé des marchés publics

Ensemble

78

76

76

75

72

70

78

83

82

84

0 20 40 60 80 100

raporo y’inyigo ku kamaro k’imenyekanishamutungo 3

3.5. IBIKORWA BY’UMWAKA WA 2010 (MUTARAMA-KAMENA)

Kuva mu kwezi kwa Mutarama Urwego rw’Umuvunyi rwashyikirije abayobozi n’abandi bakozi ba Leta

inyandiko z’imenyenkanishamutungo wabo nk’uko biteganywa

n’itegeko n° 17/2005 ryo ku wa 18/08/2005 rihindura kandi ryuzuza itegeko n° 25/2003 ryo ku wa

15/08/2003 rigena imiterere n’imikorere y’Urwego ry’Umuvunyi, mu ngingo yaryo ya 3 - 4°.

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa inshingano z’Urwego hakozwe ibikorwa bikurikira:

a. Gutanga no kwakira inyandiko z’imenyekanishamutungo

b. Gusuzuma inkomoko y’imitungo y’abayobozi n’abakozi mu nzego za Leta

2 Ishusho ya 6 wayisanga kuri paje 40 raporo y’inyigo ku kamaro k’imenyekanishamutungo « Figure 2.26 »

3 Ishusho ya 7 wayisanga kuri paje 69 ya raporo y’inyigo ku kamaro k’imenyekanishamutungo « Figure 3.22 »

69

RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 )

3.6. GUTANGA NO KWAKIRA INYANDIKO Z’IMENYEKANISHAMUTUNGO

Inyandiko z’imenyekanishamutungo zatanzwe mu nzego zose za Leta n’ibigo ifitemo imigabane nk’uko

bigaragazwa mu mbonerahamwe ikurikira:

3.6.1. Abayobozi bakuru, Abasenateri, Abadepite, Abaminisitiri

No Aho bakorera Abazihawe Abazigaruye Abatarazigaruye

1.

Abayobozi bakuru (Perezida wa Repuburika, Perezida

wa Sena, Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Minisitiri

w’Intebe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga

5 5 0

2. Abaminisitiri n’Abanyamabanga ba Leta 25 25 0

3. Abasenateri 26 26 0

4. Abadepite 78 78 0

IGITERANYO 134 134 0

3.6.2. Inteko Ishinga Amategeko

N° Aho bakorera Abazihawe Abazigaruye Abatarazigaruye

1. Serivisi za Sena 12 12 0

2. Serivisi z’umutwe w’abadepite 14 14 0

IGITERANYO 26 26 0

3.6.3. Ubucamanza n’Ubushinjacyaha

N° Aho bakorera Abazihawe Abazigaruye Abatarazigaruye

Ubucamanza 325 325 0

Ubushinjacyaha 179 179 0

IGITERANYO 504 504 0

3.6.4. Perezidansi na Minisiteri

No Aho bakorera Abazihawe Abazigaruye Abatarazigaruye

1 Perezidansi 50 50 0

2 Serivisi za Minisitiri w’Intebe 50 50 0

3 Minisiteri y’Ingabo 461 461 0

4 Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo 10 10 0

5 Minisiteri y’Ubuzima 36 36 0

6 Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi 57 55 2

7 Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, 16 16 0

8 Minisiteri y’Urubyiruko 9 9 0

9 Minisiteri y’Ubucuruzi n’ Inganda 6 6 0

70

RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 )

10

Minisiteri y’Ububanyi hamwe n’Amahanga,

Ubutwererane na za Ambasade

80 80 0

11 Minisiteri y’Ibikorwa Remezo 26 26 0

12 Minisiteri y’Uburezi 21 21 0

13 Minisiteri y’Umutungo kamere 11 11 0

14

Minisiteri muri Primature Ishinzwe Iterambere

ry’Umuryango n’iry’Uburinganire

9 9 0

15 Minisiteri y’Ubutabera 36 36 0

16 Minisiteri y’Umutekano mu Gihugu 81 81 0

17 Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi 32 31 1

18 Minisiteri ya Siporo n’Umuco 7 7 0

19

Minisiteri y’umuryango w’Ibihugu

by’Iburasirazuba

10 10 0

IGITERANYO 1008 1005 3

3.6.5. Ibigo bya Leta n’ibyo Leta ifitemo imigabane

No Aho bakorera Abazihawe Abibigaruye Abatarabigaruye

1 TIG 9 9 0

2 RDB 90 90 0

3 OCIR-THE 49 49 0

4 OCIR-CAFE 16 16 0

5 IPRC KAVUMU 9 9 0

6 REMA 28 28 0

7 MAGERWA 15 15 0

8 ONATRACOM 21 21 0

9 ORINFOR 19 17 2

10 ILPD 11 11 0

11 LABOPHAR 13 13 0

12 CNLS 15 15 0

13 TRAC PLUS 16 16 0

14 CNLG 14 13 1

15 CNDP 7 0 0

16 RDRC 24 23 1

17 RURA 39 37 2

18 SNJG 11 11 0

19 CEPEX 10 10 0

20 RPPA 40 40 0

21 OAG 82 82 0

22 SONARWA 5 5 0

23 FARG 26 25 1

24 ONP 37 37 0

25 HCM 8 8 0

26 CNUR 21 20 1

27 FGA 9 9 0

71

RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 )

28 Umwalimu SACCO 11 11 0

29 NCDC 11 11 0

30 ID Project 19 19 0

31 FPP 8 8 0

32 Global Fund 23 23 0

33 SFAR 12 12 0

34 PS Commission 15 15 0

35 NSS 34 34 0

36 RIAM 6 6 0

37 RSSP 12 12 0

38 RHODA 6 6 0

39 RADA 11 11 0

40 RARDA 16 15 1

41 PADAB 3 3 0

42 R N Police 162 162 0

43 RECO-RWASCO 243 243 0

44 CROIX ROUGE 38 38 0

45 RAMA 83 83 0

46 RRA 699 699 0

47 CDF 15 14 1

48 RNEC 10 10 0

49 RNYC 7 7 0

50 NEC 19 19 0

51 ISAR 52 48 4

52 RBS 52 52 0

53 FER 7 6 1

54 MMI 15 15 0

55 Gender Monitoring Office 9 9 0

56 CSR 205 205 0

57 General Inspectorate of Education 11 11 0

58 PDRCIU 12 10 2

59 IRST 22 22 0

60 NISR 11 11 0

61 NMR 15 14 1

62 CAMERWA 16 16 0

63 BRD 61 61 0

64 BHR 23 23 0

65 BNR 47 47 0

66 OMG 5 5 0

67 HIGH ED. COUNCIL 5 5 0

68 CMAC 5 5 0

69 NATIONAL REF LABO 17 17 0

70 NATIONAL W. COUNCIL 9 9 0

71 CNRU (UNESCO) 9 9 0

72 NAFA 20 17 3

73 WORK FORCE D.A 8 8 0

72

RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 )

74 NDIS 9 9 0

75 PSCBS 5 5 0

76 N. LAND CENTER 11 11 0

77 CNTS 6 6 0

78 Skills Dvpt in Science and Technology 5 5 0

79 RCA 3 3 0

IGITERANYO 2782 2761 21

3.6.6. Abayobozi n’abakozi b’Intara, Umujyi wa Kigali, Uturere n’Imirenge.

No Aho bakorera Abazihawe Ababigaruye Abatarabigaruye

1

Abaguverineri b’Intara n’Umuyobozi

w’Umujyi wa Kigali

5 5 0

2 Abakozi b’Umujyi wa Kigali, Uturere n’Imirenge 152 150 2

3 Abakozi b’Intara y’Uburasirazuba,Uturere n’imirenge 209 209 0

4 Abakozi b’Intara y’Uburengerazuba, Uturere n’Imirenge 226 226 0

5 Abakozi b’Intara y’Amajyepfo,Uturere n’Imirenge 232 230 0

6 Abakozi b’intara y’Amajyaruguru, Uturere n’Imirenge 202 155 0

IGITERANYO 1026 1024 2

3.6.7. Amashuri makuru n’ayisumbuye, ibitaro n’ibigo nderabuzima

No Aho bakorera Abazihawe Ababigaruye Abatarabigaruye

1 UNR 39 39 0

2 KIST 31 26 5

3 KHI 12 12 0

4 KIE 25 23 2

5 ISAE BUSOGO 38 38 0

6 SFB Mburabuturo 14 14 0

7 Umutara Pol 17 17 0

8 Kicukiro college 9 9 0

9 Tumba college of techn 7 7 0

10 Kavumu college of Ed. 5 5 0

11 Amashuri yisumbuye (yose) 378 368 10

12 Ibitaro n’Ibigo Nderabuzima 598 580 18

Igiteranyo 1173 1147 29

Igiteranyo Rusange 6653 6601 55

Ijanisha 100% 99% 1%

3.7. IMBONERAHAMWE RUSANGE IGERARANYA IMYAKA 2009/2010

No Umwaka Abazihawe Ababigaruye Abatarabigaruye

1 2009 5690 5690 0

2 2010 6653 6598 55

73

RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 )

Igishushanyo n° 8: gutanga no kwakira ibitabo by’imenyekanishamutungo 2010

3.8. GUSUZUMA INKOMOKO Y’IMITUNGO

Igikorwa cyo gusuzuma inkomoko y’imitungo y’abayobozi n’abacungamutungo wa Leta cyatangiye mu

mwaka wa 2009, kikaba cyarakomeje no mu mwaka wa 2010. Iri genzura ryakomereje ku CYICIRO cyo

kureba mu ma banki niba amakuru yatanzwe ari ukuri.

4. KUGENZURA IMYITWARIRE Y’ABAYOBOZI BAKURU

Ibikorwa by’ Ishami rishinzwe kugenzura imyitwarire y’abayobozi byatangiye mu mpera z’ukwezi kwa

Gicurasi 2010. Kubera ko iri shami ryari ritarabona abakozi bari bateganyijwe hakozwe ibikorwa by’ingenzi

bibiri biri mu nshingano zaryo.

a)

Gukangurira abantu bose n’abayobozi by’umwihariko ibikubiye mu Itegeko ngenga No 61/2008 ryo

kuwa 10/09/2008 rigena imyitwarire y’abayobozi bakuru mu nzego za Leta.

Kugenzura iyubahirizwa ry’ibikubiye mu itegeko rigena imyitwarire y’abayobozi bakuru mu nzego za Leta.

b)

Igikorwa cyo gukangurira abantu bose n’abayobozi by’umwihariko ibikubiye mu Itegeko ngenga No

61/2008 ryo kuwa 10/09/2008 rigena imyitwarire y’abayobozi.

4.1.

KUMENYEKANISHA ITEGEKO NGENGA RIGENA IMYITWARIRE Y’UBUYOBOZI

Mu gikorwa cya mbere cyo gukangurira abantu kumenya ibikubiye muri iryo tegeko, hifashishijwe ibiganiro

byatanzwe ku maradiyo. Ibi biganiro byabaye inshuro nyinshi ku maradiyo atandukanye yo mu gihugu. Ibi

biganiro byatanzwe n’Umuvunyi Mukuru, Umuvunyi wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane

n’Umuyobozi w’ Ishami rishinzwe kugenzura imyitwarire y’abayobozi.

Muri iki gikorwa kandi hakozwe za “dépliants” ibihumbi bibiri ziri mu ndimi z’icyongereza n’ikinyarwanda

zisobanura bimwe mu bikubiye mu itegeko rigena imyitwarire y’abayobozi zikaba zizajya zihabwa abantu

batandukanye.

Hateguwe kandi inyandiko zaciye mu kinyamakuru UMUVUNYI Magazine n°15 na N°16 zisobanura zimwe

mu ngingo zivugwa muri iri tegeko. Izi nyandiko zikazajya zisohoka no mu nomero zitaha z’iki kinyamakuru

kugeza ubwo ingingo z’iri tegeko zose zirangiriye.

74

4.2.

RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 )

KUGENZURA IYUBAHIRIZWA RY’IBIKUBIYE MU ITEGEKO RIGENA IMYITWARIRE Y’ABAYOBOZI

Muri iki gikorwa hari hagamijwe kugenzura ibikubiye mu ngingo ya 7 y’iri tegeko ivuga ko buri muyobozi

w’urwego rw’umurimo agomba gushyiraho no gutangaza amabwiriza yihariye agenga imyifatire n’imikorere

y’abayobozi n’abakozi barwo ashingiye ku miterere yihariye ya buri rwego.

Iri genzura ryakozwe mu Turere twose tw’igihugu ndetse no ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali. Muri

iri genzura hagaragaye ko izi nyandiko zidakorwa hafi mu nzego zose zasuwe uretse mu Karere kamwe no

mu Ntara imwe gusa.

Ishami rishinzwe kugenzura imyitwarire y’abayobozi ryabonye abakozi kuva mu ntangiriro za Nyakanga 2010

ku buryo muri uyu mwaka wa 2010/11 rizashobora gukora ibikorwa byinshi biri mu nshingano zaryo.

5. UBURYO BWAKORESHEJWE MU GUSHYIRA MU BIKORWA INSHINGANO Z’URWEGO RW’UMUVUNYI

5.1. IMIBANIRE Y’URWEGO RW’UMUVUNYI N’IZINDI NZEGO

Mu rwego rwo guteza imbere ubufatanye n’imibanire myiza n’inzego zo mu bindi bihugu, Umuvunyi

Mukuru n’Abavunyi Bungirije bitabiriye inama zitandukanye mu Burundi, Afrika y’Epfo, Maroc, Suède,

Quatar, Ubufaransa na Autriche.

Abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi na bo boherejwe mu nama mpuzamahanga mu bihugu bya Tanzaniya,

Uganda, Burundi, Sénégal, Maroc, Cameroun na Quatar.

Bitabiriye kandi amahugurwa yo kurwanya ruswa muri Hong Kong, gukemura amakimbirane muri Afrika

y’Epfo,amahugurwa kuri Gender Mainstreaming na Leadership for Change Management.

Urwego rwakiriye kandi abashyitsi batandukanye. Abo ni intumwa z’abadepite zaturutse mu Bwongereza,

muri Haïti, muri Niger no muri Zambiya, aba minisitiri baturutse muri Somaliya, uhagarariye « World

Bank »mu Rwanda, Uhagarariye « CICR » mu Rwanda, Chancelier w’ububiligi na chargé des affaires

politiques muri ambassade y’Amerika.

75

RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 )

Mu kongerera abakozi ubushobozi, Urwego rw’Umuvunyi rwateguye amahugurwa atandukanye ku bakoze

babo yabereye imbere mu gihugu.

Abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi barangije amahugurwa yo kurwanya ruswa

5.2. INAMA MPUZAMAHANGA Y’ABAVUNYI BO MURI AFURIKA N’UMUVUNYI WA SUWEDI

Inama mpuzamahanga y’Abavunyi bo muri Afurika n’Umuvunyi wa Suwedi

Kuva ku itariki ya 13 kugeza ku ya 16 Ukwakira 2009, muri Hotel Serena i Kigali hateraniye Inama

Mpuzamahanga y’Abavunyi bo muri Afurika n’Umuvunyi wa Suwedi.

Iyo nama yari n’umwanya wo kwizihiza isabukuru y’imyaka Magana abiri Urwego rw’Umuvunyi rumaze

rugiyeho mu gihugu cya Suwedi(1809-2009), u Rwanda rutoranywa nk’Igihugu ibirori by’iyo sabukuru

byizihirizwamo ku mugabane w’Afurika.

76

RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 )

Inama yitabiriwe n’Abavunyi bakuru ndetse n’abayobozi b’ibigo bishinzwe kurwanya ruswa mu bihugu

bikurikira: Rwanda, Suwedi, Burundi, Uganda, Kenya, Tanzania, Burkina Faso, Mali, Ikirwa cya Maurice na

Namibia.

Icyo inama yari igamije:

- Kwigira ku rugero n’ubunararibonye bw’Urwego rw’Umuvunyi rwo muri Suwedi, ari naho Umuvunyi

yabanje bwa mbere ku isi (rwashinzwe mu mwaka wa 1809);

Kungurana ibitekerezo hagati y’inzego z’Abavunyi n’ibigo bishinzwe kurwanya ruswa ku buryo

hashyirwaho ingamba zo gukumira no kurwanya ruswa, guteza imbere imiyoborere myiza

n’uburenganzira bwa muntu;

Kurebera hamwe no gushimangira imikoranire y’inzego z’abavunyi n’ibigo bishinzwe kurwanya ruswa

mu bihugu by’Afurika.

Inama yafunguwe na Nyakubahwa Paul KAGAME, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ashimira abaturage

ba Suwedi n’Umuvunyi Mukuru wa Suwedi Bwana Mats MELIN by’umwihariko, uburyo bafashije Urwego

rw’Umuvunyi mu Rwanda kwiyubaka ndetse n’ubufatanye inzego zombi zifitanye. Yashimiye kandi

ibihugu byitabiriye inama, abibutsa ko Afurika itazatera imbere igihe cyose hakirangwa imiyoborere mibi,

kudakorera mu mucyo ibyo byose bikajyana n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu.

Umuvunyi Mukuru w’u Rwanda, Tito RUTAREMARA yagaragaje ibyagezweho mu Rwanda mu rwego rwo

kurwanya ruswa no mu kwimakaza imiyoborere myiza; aha twavuga nk’ishyirwaho ry’inama ngishwanama

yo kurwanya ruswa, amahugurwa y’abaturage ku bubi n’ingaruka za ruswa no kudahishira abayitanga,

inyigo ku miterere ya ruswa mu nzego zitandukanye, igenzura ry’imikorere y’inzego za Leta, igenzura

ry’imitungo y’abayobozi, ibyapa bifite ubutumwa bwo kurwanya ruswa, …

Nyuma yo kungurana ibitekerezo, kugaragaza ibyagezweho mu kurwanya ruswa n’akarengane ndetse no

mu guteza imbere imiyoborere myiza, Abayobozi bahagarariye ibihugu mu Nzego z’Umuvunyi n’ab’ibigo

bishinzwe kurwanya ruswa muri Afurika bafashe imyanzuro ikurikira:

- Gushyira imbaraga mu guhashya imyitwarire n’ibikorwa byose bidindiza iterambere ry’Afurika;

Gufatanya no guhuza ingufu mu kurwanya ruswa no gushakira hamwe ingamba zo gukumira

akarengane, ruswa n’imiyoborere mibi;

Gushimangira imikoranire n’ubufatanye hagati y’inzego no gufatira ingero ku bikorwa byiza

by’ahandi;

Kubaka igihugu kigendera ku mategeko, ubunyangamugayo n’ubutabera ibyo bikajyana no kurwanya ruswa;

Gushimangira amahame y’imiyoborere myiza ashingiye mu gukorera mu mucyo, gukoresha

umutungo wa Leta mu buryo bunoze no kugaragariza abaturage ibibakorerwa;

Kongerera inzego ubushobozi bwo gukora iperereza ku byaha bya ruswa n’ibindi byaha bifitanye isano

na yo kandi hagashyirwaho ingamba zo gukumira ibyo byaha ku bakozi ba Leta mu mirimo yabo;

Leta z’ibihugu zikwiye guha Inzego z’Umuvunyi n’ibigo bishinzwe kurwanya ruswa ububasha

bw’ubushinjacyaha zigahabwa n’uburyo bwo gukora kugirango zigere ku ntego zazo zo kurwanya

imiyoborere mibi, akarengane, ruswa n’ibyaha bifitanye isano nayo.

77

RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 )

Inama mpuzamahanga y’abavunyi bo muri Afurika n’inzego zishinzwe kurwanya ruswa yari yitabiriwe

n’inzego zitandukanye zirimo iza Leta zigize Inama ngishwanama yo kurwanya ruswa, inzego zitegamiye

kuri Leta, amahuriro y’abanyeshuri yo kurwanya ruswa (anti-corruption club) ndetse na Transparency

Rwanda. Izo nzego nazo zagaragaje ingamba zifite mu kurwanya ruswa ndetse n’ ibikorwa byagezweho.

Inama yagaragaje koko ko Inzego z’Umuvunyi n’Ibigo bishinzwe kurwanya ruswa bifite gahunda nziza, ariko

ko hakiri ikibazo cy’ubushobozi buke ku ngengo y’imari, abakozi n’ibikoresho; ibyo bituma zitagera ku

nshingano zazo uko bikwiye.

5.3. INGENGO Y’IMARI N’IBIKORESHO

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa inshingano zarwo, Urwego rw’Umuvunyi rwakoresheje ingengo

y’imari rugenerwa na Leta yunganiwe n’inkunga ya UNDP na DFID inyuzwa mu mushinga wo gushyigikira

imiyoborere myiza “Program for strengthening Good Governance”. Habonetse kandi inkunga y’ikigo cya

Suwede gishinzwe iterambere mpuzamahanga SIDA (Swedish internation Development Agency) mu rwego

rwo gutegura inama y’Abavunyi bo muri Afurika n’Umuvunyi wa Suwede.

Haguzwe ibitabo 86 binyuranye birimo ibivuga ku ndimi z’amahanga, ku mateka ya jenoside, ku mategeko,

inkoranya n’ibindi.

Ibyo bitabo byose byifashishwa n’abayobozi n’abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi mu kazi kabo ka buri munsi.

Hari kandi abakozi b’ibigo bitandukanye, abanyeshuri bo muri za kaminuza n’abashakashatsi bakunze

kugana isomero ry’Urwego rw’Umuvunyi.

Uretse ibitabo rugura cyangwa rwakira ku buryo bw’impano, Urwego rw’Umuvunyi rwateguye runajyana

mu icapiro imfashanyigisho zikurikira :

- Gutanga serivisi zinoze mu nzego n’ibigo bya Leta ;

- Gukumira no kurwanya ruswa n’akarengane mu itangwa ry’amasoko ;

- Dusobanukirwe amategeko agenga ubutaka ;

- Dusobanukirwe amategeko agenga imiburanishirize y’imanza ;

- Dusobanukirwe amategeko agenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano

n’izungura.

Izo mfashanyigisho zifashishwa n’abakozi mu gihe bahugura abaturage ku mategeko anyuranye.

Urwego rw’Umuvunyi rwasohoye ikinyamakuru UMUVUNYI MAGAZINE N° 10, N°11, N°12, N°13, N°14

na N°15 mu rwego rwo gukangurira abaturage kwanga no kwamagana ruswa n’akarengane, bikaba

byaratanzwe mu Gihugu hose.

Urwego rw’Umuvunyi rwashakiye abakozi barwo ibikoresho binyuranye byo mu biro bibafasha kurangiza

imirimo yabo ya buri munsi.

Mu kumenyekanisha ibikorwa by’Urwego rw’Umuvunyi mu baturarwanda, hakoreshwejwe ibiganiro kuri

78

RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 )

Radio zinyuranye zikorera mu Gihugu na Televiziyo y’u Rwanda, n’ibindi binyamakuru. Hifashishijwe kandi

urubuga rwa Internet mu kumenyekanisha ibyo bikorwa mu Gihugu no hanze yacyo.

5.4. INKOMOKO Y’IMARI YAKORESHEJWE MU MWAKA WA 2009-2010.

Inkomoko y‘imari

Amafaranga yasigaye mu isanduku y’Urwego

ukuboza 2008

Amafaranga yasigaye mu isanduku y’Urwego

kamena 2009

Amafaranga Urwego rwahawe ajyanye n’ingengo

y’imari akanyuzwa kuri konti y‘Urwego

Amafaranga Urwego rwahawe ajyanye n’ingengo

y’imari ataranyuze kuri konti y‘Urwego

Amafaranga Urwego rwahawe na projet Sida

akanyuzwa kuri konti y’Urwego

Ingengo y’imari 2009

(Mutarama-Kamena )

Ingengo y’imari (Nyakanga

2009-Kamena2010)

153,681 -

- 72,000

153,087,679 512,962,887

167,408,057 396,809,477

- 30,000,000

IGITERANYO 320,649,417 939,844,364

5.5. IMIKORESHEREZE Y’INGENGO Y’IMARI Y’UMWAKA WA 2009-2010

Imirongo y’Ingengo y’Imari

Ingengo y’imari 2009

(Mutarama-Kamena )

Ingengo y’imari (Nyakanga

2009-Kamena 2010)

Amafaranga yo kugura ibikoresho bya tekinike 1,766,613 6, 346,787

Amafaranga yo kugura mudasobwa n’ibikoresho

bijyana na mudasobwa

23,046,897 8,960,414

Amafaranga yo kugura ibikoresho byo mu biro 20,275,724 37,446,256

Amazi n’umuriro 4,037,282 7,977,430

Amafaranga y’urugendo mu Gihugu 28,534,465 123,290,659

Amafaranga y’urugendo hanze y’i Gihugu 2,274,330 22,553,443

Amafaranga y’ubutumwa mu Gihugu 8,489,554 33,278,420

Amafaranga y’ubutumwa hanze yu Rwanda - 17,785,666

Gukodesha ibyumba by’inama n’ibindi 746,300 2,622,387

Ibindi bikenerwa 346,200 16,077,553

Gukoresha no gusana inzu n’ibikoresho byo mubiro 1,553,912 39,305,988

Gukoresha no gusana ibikoresho bya tekinike 671,750 25,679,220

Ifatabuguzi ry’ibitabo n’ibinyamakuru 180,825 16,247,006

79

RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 )

Gucapisha inyandiko 4,641,750 9,057,563

Amafaranga y’amatangazo no kwamamaza 2,705,107 6,583,108

Ibiganiro,semineri no guhugurwa 4,556,686 88,623,475

Ubwishingizi 2,785,704 5,242,895

Amafaranga ku mpuguke zifashishijwe 5,683,285 5,458,916

Iperereza 4,205,020 10,230,511

Amafaranga yo kwiyakira ku minsi mikuru ya Leta 2,157,850 13,341,988

Amafaranga yo kwakira abashyitsi 72,700 17,169,329

Amafaranga y’iposita 14,281,906 6,199,405

Amafaranga ya fax na telefoni 10,135,150 20,850,719

Amafaranga ya Interineti 2,706,480 6,869,518

Gusemura inyandiko - 2,434,804

Amafaranga Banki y’igihugu ikura kuri konti

(frais bancaires)

102,000 281,500

Amafaranga y’imiti - 179,600

Imishara y’Abamandateri n’Abasusitati 144,533,789 320,700,066

Ubwishingizi CSR Mandateri na Susitati 9,697,498 25,763,385

Ubwishingizi RAMA Mandateri na Susisati 14,988,970 41,222,905

IGITERANYO 315,177,747 931,434,129

Urwego rw’Umuvunyi kandi rwakoresheje amafaranga y’abaterankunga : UNDP/DFID ku buryo bukurikira :

Amafaranga yasigaye Amafaranga yageze kuri Amafaranga yakoreshejwe Amafaranga yasigaye

kuri konti umwaka konti 120.29.73 iterwa avuye kuri konti 120.29.73 kuri konti

wa 2008

inkunga na UNDP/DFID

kuva Mutarama 2009-

kamena 2010

iterwa inkunga na UNDP/

DFID kuva Mutarama 2009-

kamena 2010

25, 204,989 458, 353,706 455, 206,854 3, 146,852

80

6. IBYIFUZO N’INGORANE

RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 )

6.1. GUKUMIRA NO KURWANYA AKARENGANE

a.

b.

c.

d.

N’ubwo hari byinshi byakozwe mu kwishyura ibirarane by’abahoze ari abakozi, Urwego rw’Umuvunyi

rwakiriye abantu bagikomeje gusaba ibirarane by’imishahara bakoreye bakiri abarimu cyangwa

abandi bakozi ba Leta. Hari ibirarane bigomba kwishyurwa na Minisiteri ifite imari mu nshingano

zayo, ibindi bigomba kwishyurwa n’Uturere cyangwa Intara. Urwego rw’Umuvunyi rurasaba izo

nzego kwita by’umwihariko kuri icyo kibazo kugira ngo abagifite bishyurwe cyangwa bamenyeshwe

inzira zo kwishyurwamo;

Ibibazo byinshi abaturage bageza ku Rwego rw’Umuvunyi bisaba kubikemurira aho biri hirya no

hino mu gihugu. Urwego rw’Umuvunyi rukaba rugihura n’ingorane y’uko rutangaza gahunda

yo kubikemura rubinyujije ku maradiyo ndetse no ku Turere ariko Uturere tumwe na tumwe

ntitumenyeshe abaturage batwo izo gahunda kuko hari benshi batumva radiyo, bigatuma

gahunda z’Urwego zaba izo guhugura cyangwa gukemura ibibazo zititabirwa uko bikwiye. Urwego

rurashishikariza Inzego z’Ibanze gufasha abaturage kwitabira izo gahunda, rugasaba n’izindi nzego

nkuru z’igihugu zirimo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu gushishikariza izo nzego kubishyiramo

imbaraga;

Itegeko rigenga ikigo cy’Ubwishingizi bw’abakozi (CSR) rigena igihe cy’imyaka icumi (10) cy’ubuzime

bwo gukurikirana amafaranga y’ubwiteganyirize. Uretse ko n’abantu benshi batamenya iyo ngingo

bigatuma batakaza uburenganzira bwabo, Urwego rw’Umuvunyi rurasanga bitumvikana uburyo

umuntu yavutswa uburenganzira ku mafaranga yiteganyirije biturutse ku mpamvu zinyuranye.

Rukaba rusaba ko Isanduku y’Ubwiteganyirize bw’Abakozi ifatanyije n’inzego bireba bahindura

iyo ngingo y’itegeko hakavanwamo ubwo buzime bw’imyaka icumi, cyangwa se hagashyirwamo

ingingo y’irengayobora mu bihe bimwe na bimwe;

Ibibazo byinshi bituruka mu kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange biterwa n’uko hari

abimurwa badahawe agaciro k’ibikorwa byabo, ababarirwa ako gaciro ntibagahabwe kandi

ntibimurwe nyamara bakavutswa uburenganzira ku mutungo wabo. Urwego rurasaba inzego

zibishinzwe ko zajya zikora gahunda mbere, zikamenya ibikorwa biteganyijwe n’igihe bizakorerwa

kugira ngo zidaheza abaturage mu gihirahiro kandi buri gihe hakubahirizwa ibiteganywa mu itegeko

n° 18/2007 ryo ku wa 19/04/2007 ryerekeye kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange.

6.2. Gukumira no kurwanya Ruswa n’ibindi byaha bifitanye isano nayo

Gahunda ya Girinka no kubakira abatishoboye

a.

b.

c.

Abayobozi banyereje cyangwa bakoresheje nabi ibyari bigenewe abatishoboye n’abakene bakwiye

guhabwa ibihano biteganywa n’amategeko cyangwa mu rwego rw’akazi;

Gutanga ibikoresho byo kurangiza amazu ataruzura kugeza ubu;

Abahawe inka batazikwiye bakwiye kuzakwa zigahabwa abakene bari bazikwiye;

81

d.

e.

RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 )

Kwigisha no gutegura bihagije abagenerwabikorwa mbere y’uko ibikorwa bibageraho (kubakirwa

amazu no guhabwa inka za kijyambere);

Minisiteri zitandukanye zirebwa n’ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta zigomba gukora

igenzura rihoraho ry’uburyo gahunda zateguwe zishyirwa mu bikorwa.

6.3. Kumenyekanisha umutungo

a.

b.

c.

d.

Harasabwa ko inzego za Leta zajya zimenyesha Urwego rw’Umuvunyi abakozi bashya kimwe

n’abavuye mu kazi bityo hakubahirizwa ibisabwa n’Itegeko N° 17/2005 ryo ku wa 18/08/2005

rihindura kandi ryuzuza Itegeko N° 25/2003 ryo ku wa 15/08/2003 rigena imiterere n’imikorere

y’Urwego ry’Umuvunyi, mu ngingo yaryo ya 7 bis ivuga ko umukozi wese uvuye ku mirimo agomba

kugaragariza Urwego rw’umuvunyi umutungo mu gihe cy’iminsi 15 avuye ku mirimo. Iyi ngingo

kandi ivuga ko Inyandiko ya mbere igaragaza imitungo nyakuri y’ abantu bavugwa mu ngingo ya

3-4° yaryo bagitangira imirimo, ishyikirizwa Urwego rw’Umuvunyi mu gihe cy’ukwezi nyuma y’uko

batangiye iyo mirimo.

Harasabwa ko havugururwa ingingo ya 18 y‘ Itegeko N° 09/2004 ryo ku wa 29/04/2004 ryerekeye

imyitwarire mu kazi k’ubucamanza kuko ibangamiye imibereho y’abacamanza ibyo bikaba binatuma

bakora imirimo babuzwa rwihishwa ndetse no mu kugaragaza imitungo yabo bagatinya kuvuga

ukuri bitewe n’imiterere y’Itegeko ribagenga.

Mugihe hakorwaga igenzura ku nkomoko y'imitungo y’abayobozi n’abandi bakozi mu nzego za

Leta, hagaragaye ikibazo cy’abantu bava ku kazi ntibimenyeshwe Urwego rw’Umuvunyi bityo

ntihamenyekane aho babarizwa kugirango bakorerwe igenzura ku nkomoko y’imitungo yabo;

Bamwe mubakora umwuga w’ubucamanza ntabwo berekana imitungo y’abo bashakanye bikorera kugiti

cyabo kuko Itegeko ribagenga ribuza bo ubwabo kimwe n’abo bashakanye gukora imirimo y’ubucuruzi

82

RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 )

83

RAPORO Y’IBIKORWA ( MUTARAMA 2009 - KAMENA 2010 )

84

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!