urwego rw'umuvunyi - Office of the Ombudsman
urwego rw'umuvunyi - Office of the Ombudsman
urwego rw'umuvunyi - Office of the Ombudsman
Create successful ePaper yourself
Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.
IBIKORWA BY’URWEGO RW’UMUVUNYI

Urwego rw’Umuvunyi

N O 17 Ukwakira-Ukuboza 2010

Kubahiriza Amategeko ni

intambwe yo kubaka ubutabera

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika KAGAME Paul arahirira kuyobora u Rwanda indi

manda y’ imyaka irindwi taliki ya 06.09.2010

URWEGO RW’UMUVUNYI

B.P.: 6269 KIGALI * TEL: 252 587308, 252 587309 , 199 * Fax: 252 5871 82

Umuvunyi Magazine N° 17 Ukwakira -Ukuboza 2010

Telefoni itishyuzwa199

Website:www.ombudsman.gov.rw * E-mail:ombudsinfo@ombudsman.gov.rw

1
Urwego rw’Umuvunyi

IBIKORWA BY’URWEGO RW’UMUVUNYI

UBWANDITSI

IBIRIMO

IJAMBO RY’IBANZE.........................................3

2

Nyir’ikinyamakuru

URWEGO RW’UMUVUNYI

Umuyobozi Mukuru

MBARUBUKEYE Xavier,

Umunyamabanga Uhoraho

Umwanditsi Mukuru

MUGISHA Jules Déo

Umwanditsi Mukuru Wungirije

NGILINSHUTI Védaste

Umunyamabanga

w’Ubwanditsi

GATERA Athanase

Inteko y’ Ubwanditsi

BIRASA Fiscal Jacques

KANYENGABO Athanase

MWISENEZA Jeanne d’Arc

NDIZIHIWE Léon Fidèle

NSENGIYUMVA Yussuf

RUMAZIMINSI N. Séraphin

RWIHIMBAUWASE Hélène

TUYIZERE Gédeon

Ahatunganyirijwe Ikinyamakuru

Imprimerie I.P.N

IBIKORWA BY’URWEGO RW’UMUVUNYI

- Uruhare rw’Urwego rw’Umuvunyi mu

gukemura amakimbirane ashingiye ku

izungura: ikibazo cy’umuryango wa

musengimana Dieudonné......................4

- Urwego rw’Umuvunyi mu ikemurwa

ry’ibibazo by’abaturage...............................7

TURWANYE AKARENGANE

- Dusobanukirwe n’ ibibazo by’imiturire mu

Mujyi wa Kigali................................................8

- Complaints management in the Office of the

Ombudsman.....................................................10

- «Politiki nziza ni ishimangira ubutabera.»

Nyakubahwa Perezida Paul KAGAME...........11

TURWANYE RUSWA

- The Office of the Ombudsman in schools and

banks................................................................12

- Uruhare rw’Urwego rw’Umuvunyi mu

kurwanya ruswa mu nzego n’ibigo

byigenga..........................................................14

IMIYOBORERE MYIZA

- Icyo amategeko ateganya ku gikorwa cyo

kumenyekanisha umutungo.............................16

- The impact of declaration of

assets in Rwanda..............................................18

- Dusobanukirwe n’ibikubiye mu itegeko

ngenga 61/2008 ryo ku wa 10/09/2008 rigena

imyitwarire y’abayobozi

(ibikurikira n°16).............................................20

- Imiyoborere myiza mu turere ni umuyoboro

w’ubutabera.....................................................22

- Abakozi bashya b’Urwego rw’Umuvunyi

bahuguriwe kuri gahunda za Leta....................25

Umuvunyi Magazine N° 17 Ukwakira -Ukuboza 2010

Telefoni itishyuzwa199
IBIKORWA BY’URWEGO RW’UMUVUNYI

Urwego rw’Umuvunyi

IJAMBO RY’IBANZE

Basomyi ba « Umuvunyi Magazine »,

NGIRINSHUTI Védaste

Twishimiye kubagezaho nimero ya 17 y’ikinyamakuru cyanyu « Umuvunyi Magazine ».

Mu nshingano Urwego rw’Umuvunyi ruhabwa n’itegeko harimo guca akarengane, ruswa n’ibyaha

bifitanye isano na yo, no kwimakaza imiyoborere myiza mu Gihugu cyacu. Intego igamijwe

mu guhabwa izo nshingano ni ukubaka igihugu gifite ubutabera, aho umuturage ahabwa kandi

agakoresha uburenganzira bwe bwose. Kugira ngo izo nshingano zigerweho, Urwego rufatanya

n’izindi nzego zaba izo mu buyobozi bwite bwa Leta cyangwa iz’ubutabera.

Uruhare rw’Urwego rw’Umuvunyi mu kubaka ubutabera ni runini cyane. Umuturage yiyambaza

Urwego rw’Umuvunyi iyo afite akarengane katakemuwe n’inzego zibishinzwe. Urwego rukurikirana

ikibazo cye, rugashakisha ibimenyetso bishimangira ukuri kwe kugira ngo niba arengana koko

arenganurwe. Iyo uwo muturage arenganuwe aba ahawe ubutabera kuko uburenganzira bwe

buba bubungabunzwe. Agana Urwego rw’Umuvunyi kuko aba adashaka kujya mu nkiko bitewe

n’uko inzira z’inkiko zigoye kandi zishobora gutwara igihe kirekire, tutibagiwe n’urwango zisiga

hagati y’ababuranyi kenshi baba ari n’abavandimwe. Urwego rw’Umuvunyi rwo rukemura ibibazo

ariko rwunga n’ababifitanye kugira ngo rufashe abanyarwanda kubaho mu mahoro. Muri ubwo

buryo uruhare rw’Urwego mu kubaka ubutabera rurigaragaza.

Ruswa ni imungu ikomeye ku iterambere ry’imiryango by’umwihariko n’iry’igihugu muri rusange.

Mu kuyirwanya, Urwego rw’Umuvunyi rukurikirana ibibazo bya ruswa rugezwaho n’abaturage

cyangwa rwiboneye mu igenzura rukorera inzego, rukabikorera amadosiye ashyikirizwa inkiko

binyujijwe mu bushinjacyaha. Abahamwe n’ibyaha bya ruswa bahanwa n’inkiko bityo ubutabera

bukubahirizwa.

Uruhare rw’Urwego rw’Umuvunyi rugaragarira na none mu igenzura rukorera izindi nzego kugira

ngo rutange inama y’uburyo ibidatunganye byatunganywa hagamijwe kwimakaza imiyoborere

myiza. Mu nzego zigenzurirwa imikorere harimo n’iz’ubutabera. Ubutabera iyo bukora neza

bufasha igihugu guca akarengane cyubahiriza uburenganzira bwa buri wese. Ni muri urwo rwego

inshingano zose z’Urwego rw’Umuvunyi ziganisha ku kubaka ubutabera, aho buri muturarwanda

ahabwa uburenganzira bwe nta vangura iryo ari ryo ryose, bityo abatuye igihugu bakarangwa

n’umuco mwiza wo kubana mu mahoro, yo nkingi y’iterambere rirambye.

Buri muturarwanda ahamagariwe gushyiraho umuganda kugira ngo dushyigikire ubutabera.

Tubifurije amahoro.

3

Umuvunyi Magazine N° 17 Ukwakira -Ukuboza 2010

Telefoni itishyuzwa199
Urwego rw’Umuvunyi

IBIKORWA BY’URWEGO RW’UMUVUNYI

Uruhare rw’Urwego rw’Umuvunyi mu gukemura

amakimbirane ashingiye ku izungura: ikibazo

cy’umuryango wa musengimana Dieudonné

Nk’uko biteganyijwe n’Itegeko n° 17/2005

ryo ku wa 18/08/2005 rihindura kandi

ryuzuza itegeko nº 25/2003 ryo ku

wa 15/08/2003 rigena imiterere n’imikorere

y’Urwego rw’Umuvunyi isobanura ko mu

gushyira mu bikorwa inshingano zarwo,

abagize Urwego bagendera ku mahame

akurikira :

1° gushaka buri gihe umuti w’ibibazo mu

nzira y’ibiganiro n’ubwumvikane;

2° guharanira kunga, kumvikanisha, kugira

inama no kugarura mu nzira nziza

ibibogamye mbere yo gukoresha ubundi

bubasha ruhabwa n’amategeko”;

Urwego rw’Umuvunyi rwakira ibibazo

binyuranye bijyanye no gukemura

amakimbirane ashingiye ku mitungo yo mu

miryango. Uburyo bukunze kwifashishwa

mu gukemura ayo makimbirne ni uguhuza

abafitanye ayo makimbirane, rukabereka

inzira amategeko ateganya rukabumvikanisha

hagamijwe kubunga no

kubumvikanisha nk’uko

rubifite mu nshingano.

NZABAMWITA Anaclet

Dieudonné akitaba Imana ku wa 25/07/2005

(nyuma y’ibyumweru bibiri babanye) nta

mwana barabyarana, none umukazana we

akaba yaribarujeho umutungo wose yari

afitanye na MUSENGIMANA Dieudonné

ugizwe ahanini n’inzu babagamo, yamubaza

ko ntacyo agomba kubona kuri uwo mutungo

nk’umubyeyi wa nyakwigendera akamubwira

ko nta na kimwe.

Amategeko ateganya uko izungura

ry’umutungo rusange rikorwa

Iki kibazo cyavutse mu muryango ahanini

kubera ko Koperative GOBOKA yari itangiye

kubarura imitungo itimukanwa y’abaturage

batuye aho iyo Koperative yateganyaga

kubaka amazu ajyanye na gahunda nshya

y’imiturire mu Mujyi wa Kigali. DUSABE amaze

kwibaruzaho uwo mutungo bamwe mu bagize

umuryango wa MUSENGIMANA batangiye

kugaragaza impungenge z’uko uwo mutungo

4

Ni muri urwo rwego Urwego

rw’Umuvunyi rwakiriye

ikibazo cy’umuryango

wa MUSENGIMANA

Dieudonné gitanzwe

n’umukecuru

we

NYAMPUNDU, avuga

ko umuhungu we

witwa MUSENGIMANA

Dieudonné yashakanye

na DUSABE mu buryo

bwemewe n’amategeko

ku wa 09/07/2005

b a g a s e z e r a n a

ivangamutungo rusange,

MUSENGIMANA

Ibibazo bishingiye ku mazu ni bimwe mu byo Urwego rw’Umuvunyi rukunze kwakira

Umuvunyi Magazine N° 17 Ukwakira -Ukuboza 2010

Telefoni itishyuzwa199
IBIKORWA BY’URWEGO RW’UMUVUNYI

Urwego rw’Umuvunyi

ushobora kuguma mu maboko ya DUSABE

bakavutswa uburenganzira bemererwa

n’amategeko bwo kuzungura nyakwigendera.

Ubusanzwe ingingo ya 70 y’Itegeko n° 22/99 ryo

ku wa 12/11/1999 ryuzuza igitabo cya mbere

cy’urwunge rw’amategeko mbonezamubano

kandi rishyiraho igice cya gatatu cyerekeye

imicungire y’umutungo w’abashakanye,

impano n’izungura, iteganya uburyo izungura

ry’umutungo rusange rikorwa. Iteganya

ko abashyingiranywe bafite amasezerano

y’ivangamutungo rusange bazungurwa ku

buryo bukurikira:

1. ko iyo umwe mu bashakanye apfuye

“usigaye asigarana umutungo wose

akubahiriza inshingano yo kurera abana

no gufasha ababyeyi ba nyakwigendera

iyo babikeneye;

2. iyo bombi bapfuye bagasiga abana,

umutungo wose uzungurwa n’abana

bagafasha ba sekuru na ba nyirakuru.

Iyo hari abana badahuriyeho, umutungo

ugabanywamo kabiri buri mwana

akazungura umubyeyi we;

3. iyo bombi bapfuye badasize abana,

umutungo ugabanywamo kabiri, ½

kigahabwa abazungura b’umugabo,

ikindi ½ kigahabwa abazungura

b’umugore;

yo kurera abana yasigiwe na

nyakwigendera, yamburwa ¾

by’umutungo wose bigahabwa abana;

7. iyo nta mwana wa nyakwigendera

uwapfakaye akirera akongera

gushaka, atwara ½ cy’umutungo wose

ikindi ½ kigahabwa abazungura ba

nyakwigendera;

8. iyo uwapfakaye agiye kongera gushaka

akagumana inshingano yo kurera abana

yasigiwe na nyakwigendera, ahabwa

¼ cy’umutungo wose, ¾ agakomeza

kubicungira abana ba nyakwigendera;

9.

iyo uwapfakaye atongeye gushaka,

Gukemura

amakimbirane

hatitabajwe

inkiko bifasha

umuryango

kwiyubaka no

kudapfusha ubusa

ubushobozi

buhari

4.

5.

6.

iyo uwapfakaye nta mwana afitanye

na nyakwigendera akongera gushaka,

asigarana ½ cy’umutungo bafatanyije,

ikindi ½ kigahabwa abazungura ba

nyakwigendera;

iyo uwapfakaye ataye inshingano yo

gufasha ababyeyi ba Nyakwigendera,

inama y’umuryango igenera abo

babyeyi icyo bazungura mu mutungo

wa nyakwigendera;

iyo uwapfakaye ataye inshingano

akabyara umwana cyangwa abana

batari aba nyakwigendera; igihe

cy’izungura ½ kiba umwihariko w’abana

ba nyakwigendera, ½ gisigaye abana

bose b’uwapfakaye bakakigiraho

uruhare ku buryo bungana hatarebwe

aba nyakwigendera n’abo uwapfakaye

yabyaye ahandi.

Igihe Urwego rw’Umuvunyi rwahuzaga

abafitanye ikibazo kugira ngo bagerageze

5

Umuvunyi Magazine N° 17 Ukwakira -Ukuboza 2010

Telefoni itishyuzwa199
Urwego rw’Umuvunyi

IBIKORWA BY’URWEGO RW’UMUVUNYI

6

gushakira hamwe umuti wacyo impande

zombi zagaragarijwe ibiteganyijwe n’itegeko,

zumvikana ko ikibazo uyu muryango wari ufite

cyakemurwa hitabajwe ibiteganyijwe mu gaka

ka 4 k’ingingo ya 70 y’Itegeko n° 22/99.

Imishyikirano igeze kuri uru rwego, DUSABE

yagaragaje impungenge ebyiri zikomeye,

yibaza ukuntu umutungo yashakanye na

nyakwigendera wazungurwa hitabajwe agaka

kavugwamo kongera gushaka k’uwapfakaye

kandi we nta gahunda aragira yo kujya gushaka

bundi bushya! Indi mpungenge yagaragaje ni

uko hari ibikorwa yakoze kuri iyo nzu nyuma

y’urupfu rw’umugabo we byatumye agaciro

kayo kiyongera. Akibaza ukuntu amafaranga

azatangwa mu gihe cyo kwimurwa muri uwo

mutungo azayagabana ku buryo bungana na

nyirabukwe kandi agaciro kawo kariyongereye

ugereranyije n’uko wari umeze igihe umugabo

we yitabaga Imana. Nyuma yo kungurana

ibitekerezo, impande zombi zemeranyijwe

ko hari ibyo koko DUSABE yakoze kuri iyo

nzu ariko ntibashobora kumvikana ku gaciro

kabyo.

Abahagarariye Urwego rw’Umuvunyi muri

iyo mishyikirano bamaze gusesengura no

gusobanurira impande zombi ibikubiye mu

ngingo ya 70 y’Itegeko n° 22/99 ryavuzwe

haruguru impungenge zari zagaragajwe na

DUSABE zabonewe igisubizo:

Ku kibazo cyo kuzungura umutungo hashingiwe

ku gaka kavugwamo kongera gushaka kandi

DUSABE ataragira gahunda yo kongera

gushaka, hagaragajwe ko kubera kwimura

abaturage, iyo mitungo yamaze guhindura

isura igenerwa agaciro mu mafaranga.

Impande zombi zasabwe guhitamo hagati yo

kuzungura no gukoresha amafaranga yavuye

mu ibarurwa ry’umutungo hakagurwa undi

mutungo ukomeza gucungwa n’impande

zombi, haza kwemezwa ko izungura ryahita

rikorwa hashingiwe ku mafaranga azatangwa

na Koperative GOBOKA.

Urwego rw’Umuvunyi rufatanya n’izindi

nzego

kurangiza ibibazo by’abarugana

Ku kibazo cy’agaciro k’ibikorwa DUSABE

yongeye ku nzu nyuma y’urupfu rwa

nyakwigendera, impande zombi zumvikanye

ko byahabwa agaciro ka miliyoni imwe

(1.000.000frw) y’amafaranga bitabaye

ngombwa ko hitabazwa inzobere mu

ibaruramutungo. Ku mafaranga Koperative

GOBOKA izishyura imitungo yabaruwe

hakabanza gukurwaho ayo miliyoni imwe

agahabwa DUSABE, asigaye bakayagabana

bakaringaniza.

Uwo mwanzuro umaze kumvikanywaho

n’impande zombi Urwego rw’Umuvunyi

rwandikiye Koperative GOBOKA rusaba

inyandiko igaragaza umutungo wabaruwe ku

muryango wa DUSABE na MUSENGIMANA

n’agaciro wahawe mu mafaranga. Ibyo

Urwego rwasabye bimaze kuboneka rwakoze

raporo igaragaza umwanzuro impande zombi

zumvikanyeho, abitabiriye imishyikirano kuri

iki kibazo bose bamaze gushyira umukono

kuri iyo raporo yohererezwa Koperative

GOBOKA kugira ngo uwo mwanzuro ushyirwe

mu bikorwa.

Urwego rw’Umuvunyi rukaba rushishikariza

abaturarwanda bose kwirinda aho bishoboka

hose ibibazo byavukisha amakimbirane

atari ngombwa. Igihe ariko ayo makimbirane

yavutse, rushishikariza abafitanye ikibazo

kwishakamo umwanzuro wacyo ku bwumvikane

bitabaye ngombwa gutakaza umwanya

wabo no gupfusha ubusa ubushobozi bafite

bagana inkiko. Umwanzuro wagezweho mu

bwumvikane ufite umwihariko wo gukosora

ibidatunganye no gufasha abafitanye

amakimbirane kongera kwiyubaka no kubaka

umuryango wabo ku neza no ku nyungu za

buri wese.

NZABAMWITA Anaclet

Umuvunyi Magazine N° 17 Ukwakira -Ukuboza 2010

Telefoni itishyuzwa199
IBIKORWA BY’URWEGO RW’UMUVUNYI

Urwego rw’Umuvunyi

Mu nshingano rwahawe, Urwego

rw’Umuvunyi mu mikorere yarwo ya buri

munsi rufatanya n’izindi nzego, zaba iza

leta cyangwa iz’ibigo byigenga gukemura ibibazo

by’akarengane ruba rwagejejweho n’abarugana.Ibi

bibazo bikaba biba biri mu byiciro bitandukanye.

Ni muri urwo rwego rwafatanyije n’inzego bireba

gukemura ikibazo cya RUZINDAZA Joseph.

Imiterere y’ikibazo

Urwego rw’Umuvunyi mu ikemurwa

ry’ibibazo by’abaturage

RUZINDAZA Joseph yagejeje ikibazo ku

Rwego rw’Umuvunyi avuga ko yaburanye

n’uwitwa NIYITEGEKA Daniel amurega ubwone

bw’amasaka,ibishyimbo,ubunyobwa n’urubingo,

agacibwa miliyoni icumi n’ibihumbi magana

atanu (10.500.000frw) ariko urubanza rukaba

rutarangizwa kuva mu mwaka wa 2008.

Ese iriya hazabu niyitegeka n’abo bafatanyije

icyaha baciwe ntibaba bararenganye?

Umurungi Emelyne

bo bagahitamo kwivutsa ubwo burenganzira

bemererwa n’amategeko.

Ikemurwa ry’iki kibazo

Urwego rw’Umuvunyi mu gukurikirana iki kibazo

rusanga impamvu ituma uru rubanza rutarangizwa

ngo RUZINDAZA ahabwe ibyo yatsindiye ari uko

abo baburanye nta bundi bwishyu bafite uretse

amasambu bahawe mu gihe cy’isaranganya

na Komisiyo ibishinzwe kandi bakaba badafite

uburenganzira bwo kuyagurisha ngo bakuremo

ubwishyu kuko batari babwegurirwa burundu,

hakaba harafashwe umwanzuro ko Akarere

kakwandikira Komisiyo ishinzwe ubutaka kayisaba

ko yaha NIYITEGEKA na MUTABAZI icyemezo cyo

Mu gihe cy’iburana, NIYITEGEKA yatumijwe

mu Rukiko rw’Ibanze ubwo yari yarezwe

n’Ubushinjacyaha icyaha cyo kwigomeka ku

byemezo by’Inkiko ndetse RUZINDAZA nawe

muri urwo rubanza aregeramo indishyi ariko

NIYITEGEKA n’abo bareganwaga banga kwitaba,

mu Rwisumbuye RUZINDAZA yamuregeye

ubwone bw’amasaka, ibishyimbo, ubunyobwa

n’urubingo yavugaga ko bifite agaciro ka miliyoni

icumi n’ibihumbi magana atanu (10.500.000frw),

iki gihe nabwo NIYITEGEKA n’abo bareganwa

banze kwitaba urukiko ntibanarumenyesha

impamvu batitabye umucamanza ategeka ko

agomba kwishyura miliyoni umunani n’ibihumbi

magana inani na makumyabiri (8.820.0000frw).

Nyuma NIYITEGEKA na MUTABAZI bafatanyije

icyaha ntibajuririre icyemezo cy’urukiko nyuma

y’igihe kigenwa n’amategeko cy’ukwezi, icyemezo

giterwaho kashi mpuruza gihinduka itegeko.

NIYITEGEKA na MUTABAZI rero bakaba

batararenganye ahubwo barirenganyije ubwo

bangaga kwitaba Inkiko ngo bisobanure ahubwo

Urwego rw’Umuvunyi rushishikariza abaturage kugira

uruhare mu kwikemurira ibibazo

kwegukana ubwo butaka burundu kugirango igice

cyabwo gitezwe cyamunara haboneke ubwishyu

ariko mu gihe batarahegurirwa RUZINDAZA yaba

yishyurwa hakoreshejwe amafaranga ava mu

musaruro abo baburanye beza muri ayo masambu

yabo.

Aha tukaba twasoza dukangurira abasomyi

kudasuzugura ibyemezo by’ubuyobozi n’iby’Inkiko

kuko nyuma yo kubisuzugura aribo bigiraho

ingaruka.

7

Umuvunyi Magazine N° 17 Ukwakira -Ukuboza 2010

Telefoni itishyuzwa199
Urwego rw’Umuvunyi

IBIKORWA BY’URWEGO TURWANYE RW’UMUVUNYI

AKARENGANE

Dusobanukirwe n’ ibibazo by’imiturire mu

Mujyi wa Kigali

NGIRINSHUTI Védaste

Mu nimero ya 16 twagerageje gusesengura

imiterere y’ibibazo by’imiturire mu Mujyi

wa Kigali. Twagaragaje ko n’ubwo Umujyi

wa Kigali ugenda utera imbere, ariko hari n’ibibazo

bigenda bigaragara mu buryo bw’imiturire. Ibyo

bibazo birebana n’itangwa ry’ibibanza ridasobanutse,

itangwa ry’ibyangombwa ridakorwa buri gihe mu

mucyo, imyubakire idakurikije amategeko n’isenywa

ry’amazu atujuje ibyangombwa. Twabonye ko zimwe

mu mpamvu zibitera harimo imitunganyirize y’Umujyi

igomba kugerwaho, kudatanga ibyangombwa mu

buryo bworoshye, ruswa n’ikimenyane, ubushobozi

buke bw’abatuye umujyi n’igishushanyo mbonera

kidatunganyije.

Muri iyi nimero turagerageza gutanga ibitekerezo

ku buryo tubona ibi bibazo bishobora gukemuka.

Ibitekerezo dutanga birahera ku bibazo byagaragaye.

Gutunganya igishushanyo mbonera cy’Umujyi

Kugira ngo imyubakire y’Umujyi ibashe gutungana,

ni ngombwa ko habaho igishushanyo mbonera

kigaragaza inyubako zikwiranye n’ahantu hashingiwe

ku bikorwa bihateganyijwe. Dushingiye ku makuru

twahawe n’abakozi bakora muri serivisi y’imiturire,

icyo gishushanyo mbonera kugeza ubu ngo kirahari,

ariko kugira ngo kibashe gukurikizwa kigomba kuba

kigaragaza neza imiterere y’inyubako zikenewe mu

gace runaka kugira ngo uhashyira inyubako amenye

ibyo agomba kubahiriza. Kuba ibyo bitarakorwa bituma

abantu bakomeje kubaka mu kajagari cyangwa guhabwa

ibyangombwa byo kubaka ahadateganyirijwe ubwo

bwoko bw’inyubako. Ni yo mpamvu ibidatunganye

muri icyo gishushanyo mbonera byatunganywa kugira

ngo inyubako zibe iz’igihe kirambye.

buri gihe uko abifite bashatse kuhubaka. Byanakumira

kandi ibibazo by’isenyerwa rya hato na hato rituruka

ku myubakire yo mu kajagari.

Itangwa ry’ibyangombwa byo kubaka

Itangwa ry’ibyangombwa byo kubaka mu Mujyi wa

Kigali rikomeje gutera ibibazo. Abashaka kubaka

hari ibyo basabwa kuzuza kugira ngo bahabwe ibyo

byangombwa. Nyamara usanga kenshi ababyujuje

badahabwa ibyangombwa kandi hari abandi babihabwa,

ugasanga dosiye isaba ibyangombwa imaze imyaka

irenga ibiri cyangwa itatu iryamye. Kugira ngo itangwa

ry’ibyangombwa rikorwe mu mucyo, hakwiye gukorwa

ibi bikurikira :

Gushyira ahagaragara, ku batabikora, ibisabwa

byose kugira ngo uhabwe ibyangombwa ;

Kugena igihe ntarengwa uwujuje ibisabwa

agomba kuba yaboneye ibyangombwa,

atabihabwa agasobanurirwa impamvu kugira

ngo nibiba ngombwa abashe kwirenganuza mu

nzego zibifitiye ububasha;

Gukora ubugenzuzi : Ubuyobozi bukwiye kujya

bukurikiranira hafi itangwa ry’ibyangombwa

kuko nk’uko twabivuze hashobora kubamo

ruswa n’ikimenyane.

Turasanga abashinzwe imiturire mu Mujyi wa Kigali

bakwiye koroshya itangwa ry’ibyangombwa kuko

byanafasha kwinjiza imisoro. Kuba abatuye umujyi

benshi batuye mu bibanza bidasorerwa kubera ko

bitujuje ibyangombwa, gutanga ibyangombwa byagira

uruhare mu gutuma ba nyirabyo babisorera.

Gusenyera abubatse mu kajagari

8

Mu gutunganya kandi icyo gishushanyo mbonera

hakwiye kwitabwa ku byiciro binyuranye

by’abanyarwanda, ni ukuvuga ko hagomba kugenwa

aho abafite ubushobozi buhagije batura, ah’abafite

ubushobozi buringaniye n’ah’abaciriritse. Ibyo

byarinda abantu guhora babunza akarago kubera ko

bagenda bubaka ahadateganyijwe bakagenda bimurwa

Amategeko abereyeho kugira ngo ayobore abantu mu

byo bakora byose, bamenye uburenganzira bwabo kandi

bubahe ubw’abandi. Ni yo mpamvu amategeko agomba

kubahirizwa na buri wese. Ni muri urwo rwego kubaka

ahantu runaka bigira amategeko cyangwa amabwiriza

abigenga, uwubaka akaba agomba kuyubahiriza. Iyo

atabikoze bimukururira ibihano birimo no gusenyerwa.

Umuvunyi Magazine N° 17 Ukwakira -Ukuboza 2010

Telefoni itishyuzwa199
IBIKORWA TURWANYE BY’URWEGO AKARENGANE RW’UMUVUNYI

Urwego rw’Umuvunyi

Imitangire y’ibyangombwa byo kubaka mu mujyi ikwiye kurushaho kunozwa

Twavuze ku kibazo cy’uko gusenyera abubatse

bidakurikije amategeko bikorwa mu kajagari ndetse

kenshi no mu nyungu z’ababikora, nko mu gihe basiga

amwe mu mazu yagombaga gusenywa kugira ngo ba

nyirayo babanze “babashake”.

Kugira ngo ako kajagari mu gusenya kaveho hagombye

kwitabwa kuri ibi bikurikira:

Bitewe n’uko Igihugu cyacu gifite ubuyobozi

kugera hasi ku muturage, bityo akaba nta

n’umuntu wubaka abayobozi bo hasi ku

mudugudu batabizi, abantu bakwiye kujya

bahagarikwa kubaka nta byangombwa kandi

bigakorwa mu nyandiko kugira ngo ubirenzeho

atazitwaza ko atabimenye. Gusenya inzu

imaze imyaka ituwemo si umuti mwiza

cyane iyo yayigiyemo ubuyobozi bumureba.

Ubuyobozi bw’uturere bukwiye kandi kujya

bufatira ibihano abayobozi b’ibanze bagira

uruhare mu kureka abantu bubaka kandi bazi

ko bazabasenyera hashize igihe kirekire.

Aho kugira ngo uwubatse bitemewe asenyerwe

kandi afite ubushobozi bwo kubaka inyubako

ijyanye n’aho hantu, yacibwa ihazabu ikajya

mu isanduku ya Leta, akerekwa inyubako

ihakwiriye kandi agahabwa ibyangombwa.

Koroshya itangwa ry’ibyangombwa na byo

byagabanya imyubakire y’akajagari kuko

twavuze ko abantu basaba ibyangombwa

batinda kubihabwa bagahitamo kwiyubakira

uko babonye.

Muri rusange, ikigaragara ni uko hakiri ibibazo

by’imiturire mu Mujyi wa Kigali ku buryo bidakemuwe

bishobora kudindiza iterambere n’imitunganyirize

y’Umujyi, ndetse bikanatera Leta igihombo nko

mu gihe cyo kwimura abantu. Ibitekerezo bitanzwe

ni imwe mu nzira zo gukemura iki kibazo, tukaba

dusaba buri wese ko yatanga umusanzu mu gukemura

ikibazo cy’imiturire. Turashishikariza by’umwihariko

ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali gufasha abawutuye

kugera ku miturire iboneye kandi yubahirije amategeko

n’amabwiriza.

9

Umuvunyi Magazine N° 17 Ukwakira -Ukuboza 2010

Telefoni itishyuzwa199
Urwego rw’Umuvunyi

IBIKORWA BY’URWEGO TURWANYE RW’UMUVUNYI

AKARENGANE

10

Complaints management in the Office of

the Ombudsman

BEZA Kevin

An effective complaints management system complaint should meet the Office of the Ombudsman

helps to measure customer satisfaction and is in order to provide further information about his or

a useful source of information and feedback her complaint. The Office investigates Telefoni itishyuzwa for gathering 199

TURWANYE AKARENGANE

for improving services. Often customers are the first evidence.

to identify when things are not working properly.

Implementing effective complaints management It is not necessary to investigate some complaints

systems needs improvement of complaints handling because the allegations are baseless. At the end of the

ibigomba gukorwa biba rimwe na rimwe iyo •Guhuza abafitanye ibibazo

and reduces recurring complaints.

investigation, the Office of the Ombudsman makes

ari ugushyira mu bikorwa ibyemezo by’inkiko.

recommendations indicating how the case should be

The way the Office Umuyobozi of the Ombudsman bireba ahabwa or igihe any cyo other gushyira resolved by Guhuza the concerned abafitanye institution. ibibazo bikorwa ku

institution handles mu complaints bikorwa icyo can affect cyemezo its reputation. cy’urukiko ; iyo bushake bwabo, Urwego rufasha abafitanye

There is much to iki lose gihe by cyatanzwe ignoring complaints kitubahirijwe and Urwego The Office ikibazo of the kwicara Ombudsman hamwe, bakaganira has a program ku kibazo to

much to be gained rufatanyije by having n’abashinzwe an effective complaints gushyira follow-up mu bafitanye, the implementation buri wese agaragaza of recommendations

ibimenyetso

management system.

bikorwa icyemezo cy’urukiko babishyira made. mu The bishimangira purposes of the ibyo follow-up avuga. are Urwego to verify rwereka if the

A good complaints bikorwa.

recommendation

management system can be an

buri ruhande has been icyiza implemented cyo kumvikana and ku to kibazo detect

deficiencies

economical and efficient way of improving public

bafitanye, in recommendation rukabafasha kugera implementation. ku mwanzuro The

Ombudsman Office should determine if anything has

image and increasing Aha client ariko satisfaction, Urwego rw’Umuvunyi and can also rureba bose bumva ubanyuze.

gone wrong and take further action if necessary.

enable the Office niba of the habayeho Ombudsman kwanga to review gushyira its mu own bikorwa

performance and icyemezo identify and cy’urukiko address systemic (refus and

service-related problems. d’exécuter ) cyangwa niba ari

Management of ikibazo complaints cyo kuba nta provides bushobozi a

practical approach buhari to handle bwo gushyira complaints mu in

the following bikorwa steps: Complaints icyemezo cy’urukiko Receipt,

Complaints Investigation ( incapacité and objective). implementation Tukaba

of recommendations. tubamenyesha These steps ko concern Urwego the

cases related to injustice.

rufatanya n’ubuyobozi

Normally the Office of the Ombudsman

bushinzwe gushyira mu

receives complaints via telephone, mail, or

personal contact

bikorwa

from a

ibyemezo

variety of

by’inkiko

sources.

These complaints iyo can be habayeho related to kwanga labour,

administration, land, kubikora judgments, kugira social ngo security, ibyo

etc

byemezo byubahirizwe.

Complaints received by the Office of the

Ombudsman are •Gusabira forwarded to the ibihano appropriate byo

unit according to their mu nature. rwego For rw’akazi example,

injustice cases are submitted umukozi to warenganyije the Unit in

charge of preventing and fighting Injustice.

umuturage

Gutega amatwi To listen abatugana complaint bifasha helps kumva to resolve neza ibibazo it byabo

Corruption cases are oriented to the Unit in

(Foto: Omb)

charge of Preventing and Fighting Corruption. The Office of Ombudsman receives and responds to

Mu gukurikirana ibibazo hari

the complaints related to injustice and corruption. It

Investigation is at ibyo the heart usanga of any akarengane complaint resolution karimo gaterwa

promotes the

Mu

good

gukemura

service delivery

ibibazo

in all institutions.

bivugwamo

The

process. The investigation n’uburangare determines bw’ubuyobozi whether cyangwa the kwanga institutions akarengane, that respond Urwego to their rw’Umuvunyi customers’ complaints ruharanira

complaint is valid gukemura and gathers ikibazo information ku mpamvu necessary zinyuranye effectively ku gushaka are more umuti likely wabyo to have mu buryo a good bwubahirije reputation

to resolve it. buyobozi bwarezwe, icyo gihe ubuyobozi and enjoy amategeko, a high level mu of trust nzira in y’ubwumvikane the community. kandi

After a complaint bubishinzwe has been received, bwerekwa it will icyakorwa need to be kugira inogeye impande zibifitanye. Ruharanira

clarified in order to ngo determine umuturage how yo to kuguma pursue complaint kurengana, iyo gutuma habaho imikoranire myiza hagati

resolution effectively. bidakozwe The kandi person byarasabwe who made bikanibutswa, the

y’abaturage n’inzego ndetse n’imibanire

Urwego rw’Umuvunyi rusabira ibihano myiza hagati y’abari bafitanye ibibazo.

byo mu rwego rw’akazi ku bitanga ku

Umuvunyi Magazine N° 17 Ukwakira -Ukuboza 2010

Telefoni itishyuzwa199

wanze gushyira mu bikorwa ibikwiye kandi VUMILIYA Ruth

byasabwe n’Urwego, rukanasaba ko bikorwa
TURWANYE IBIKORWA BY’URWEGO AKARENGANE RW’UMUVUNYI

Urwego rw’Umuvunyi

«Politiki nziza ni ishimangira ubutabera.»

Nyakubahwa Perezida Paul KAGAME

Ku wa mbere tariki ya 06/09/2010, Nyakubahwa

Perezida wa Repubulika Paul KAGAME

yarahiriye imbere y’imbaga y’abanyarwanda

kuyobora u Rwanda neza muri manda ya kabiri

y’imyaka irindwi.

ifite, ahubwo ubukene no kudatera imbere

aribyo biyibangamiye.

Yanenze abanyamahanga biha kugenzura ibyo

abandi bakora, bakiha kwanga ibyiza dukora,

bakadutwerera ibibi bakora, ati ntawe ugomba

gusubiza inyuma abanyarwanda kuko bazi aho

bavuye kandi bazi icyo guta agaciro bivuze

n’aho byabagejeje. Ati twahanganye n’abafite

intwaro ntitwananirwa guhangana n’abagenda

imbokoboko. Yavuze ko muri iyi manda

y’imyaka irindwi azarushaho guteza imbere

uburezi, ubukungu bw’u Rwanda, gukomeza

kubumbatira umutekano w’u Rwanda, guteza

imbere ubuzima n’imibereho y’abanyarwanda

hashingiye kukuzamura ubukungu, guteza

imbere ikoranabuhanga n’ibikorwa remezo,

guteza imbere ishoramari n’ubucuruzi n’ibindi

bikorwa by’iterambere.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika arahirira kuyobora

u Rwanda indi myaka irindwi

Mu ndahiro yarahiriye imbere ya Perezida

w’Urukiko rw’Ikirenga Madamu, Aloyiziya

CYANZAYIRE n’Imitwe yombi y’Inteko

ishinga Amategeko, Perezida KAGAME

yagize ati :

«Njyewe Kagame Paul ndahiriye u Rwanda

n’abanyarwanda ku mugaragaro ko

ntazahemukira Repubulika y’u Rwanda, ko

nzakurikiza nkanarinda Itegeko Nshinga

n’andi mategeko, ko nzakorana umurava

imirimo nshinzwe, ko nzaharanira amahoro

n’ubusugire bw’Igihugu, ko nzashimangira

ubumwe bw’Abanyarwanda, ko ntazigera

nkoresha ububasha mpawe mu nyungu zanjye

bwite, ko nzaharanira ibyagirira Abanyarwanda

akamaro. Nintatira iyi ndahiro nzabihanirwe

n’amategeko.Imana ibimfashemo».

Mu ijambo yagejeje ku banyarwanda, abakuru

b’Ibihugu bya Afurika 13 n’abandi bari

bahagarariye ibihugu byabo n’imiryango

mpuzamahanga, Perezida KAGAME yavuze

ko demokarasi atari cyo kibazo kinini Afurika

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yakira ibirango

by’igihugu

Yashoje ashimira abanyarwanda ku byiza

bamaze kugeraho no ku cyizere bongeye

kumugirira ngo akomeze abayobore.

Imihango ikaba yaratangiye n’amasengesho

y’abanyamadini batandukanye yo gusabira

imigisha abanyarwanda na Nyakubahwa

Perezida Paul KAGAME.

MUGISHA Jules D.

11

Umuvunyi Magazine N° 17 Ukwakira -Ukuboza 2010

Telefoni itishyuzwa199
Urwego rw’Umuvunyi

IBIKORWA BY’URWEGO TURWANYE RW’UMUVUNYI RUSWA

The Office of the Ombudsman in

schools and banks

Good governance is a broad concept and has

various meanings in different contexts.

Overall, it pursues a set of economic, social and

political objectives; the common denominator remains

the promotion of social well-being of the population.

This requires, among other things, an efficient, honest,

equitable, transparent and accountable exercise of

power at various levels of government.

In achieving its responsibility of advising the public and

private institutions towards improvement of the quality

of services delivered to the population, the Office of the

Ombudsman carried out the audit of institutions in order

to assess the quality of services

delivered to the population and to

detect the loopholes of corruption

and injustice. In this regards, the

Office of the Ombudsman has

conducted the survey in schools

and different commercial banks

in order to examine the forms

and causes of corruption and the

quality of service delivery.

UMUGWANEZA Clémentine

refuse to believe that school can be connected with

illegal and immoral acts.

The education sector plays a great role in the

development of the country; however opportunities for

corrupt practices are numerous. Where corruption is

rampant there is a great risk that social trust may wither

away and that the development potential of the whole

country may be undermined. Adolescents often become

familiar with corruption at schools; when this happens, a

central role of the education sector namely the imparting

of moral values and behaviour is becoming the norm

resulting in corruption at all levels of the society.

Instruments used were questionnaires which were given

In June and July 2010, the Office

of the Ombudsman conducted a

survey on corruption in different

primary and secondary schools

in the whole country which was

aimed at evaluating the extent of

corruption to the level of students,

teachers, leaders and parents.

Results of this survey will be

published after the analysis.

The education sector plays a great role in the development of the country

12

In August 2010, the Office of the Ombudsman conducted

a survey in the banks in different districts, with the aim

to assess the types of corruption in the banks and their

causes and to indicate strategies for preventing and

fighting it.

Corruption in schools affects the education quality

The words school and corruption are seldom, if ever,

seen together. Why? Because most people simply

to pupils, teachers, parents and directors of schools. The

sample was 3 primary schools and 4 secondary schools

(private and publics) in each district.

To assess transparency, some questions were asked to

see if some children are not favoured for admission,

while others are subjected to extra payments. It was

also a way to verify if illegal charges are levied on

children’s school admission while they were supposed

to be free. In public schools, the National Council of

Umuvunyi Magazine N° 17 Ukwakira -Ukuboza 2010

Telefoni itishyuzwa199
IBIKORWA TURWANYE BY’URWEGO RUSWA RW’UMUVUNYI

Urwego rw’Umuvunyi

Examinations gives admissions, but school directors

still have the privilege to give places on their own.

How is this done? About examinations, students were

asked whether exam questions are sold or given to some

students in advance. If such behaviour exists, it might

be a bad habit because it corrupts student’s moral and

discourages student’s efforts. Such practices should be

really punished.

Concerning schools management, teachers and parents

have shown some cases of embezzlement of funds

intended for teaching materials, school buildings,

indeed school property was used for private commercial

purposes.

The survey has focused also on teachers and students

behaviour. It was to verify information whether

members of staff are exploiting and abusing pupils in

many different ways (physically, sexually) or pupils

carrying out unpaid labour for the benefit of the staff

or teachers. According to some of respondent’s views,

sexual abuses exist and are punished. Some of them

also take for granted friendship even sexual relations

between teachers.

In urban areas, private tutoring outside school hours are

given to paying pupils, reducing teachers’ motivation

in ordinary classes, and reserving compulsory topics

for the private sessions to the detriment of pupils who

do not or cannot pay.

Departments of education at district levels were

requested to respond on recruitment and transfers. The

information will enable the Office of the Ombudsman

to assess whether recruitment and transfers in district

level are influenced by bribes or sexual favours or

if they are done in a transparent manner. Regarding

salaries, they were also asked about ‘ghost teachers’

where salaries drawn for staff who are no longer (or

never were) employed for various reasons, as well as

delays and arrears in teachers’ salaries. This remains

an issue which should be solved by the Ministry

of Education, because social, economic and moral

situation of teachers affect very much the education

quality.

Service delivery in banks

In August 2010, the Office of the Ombudsman conducted

a survey in the banks in different districts. The aim

of that survey is to assess the types of corruption in

the banks and their causes and indicate strategies

for preventing and fighting corruption. Through this

survey, the Office of the Ombudsman will examine the

quality of services delivered to the clients of banks.

The survey concerns the clients of the banks who are

beneficiaries of different services delivery like deposit,

withdrawal, loan, etc. The quality of service delivery

has a big influence on the yield of the banks.

The relation between clients and employees of the banks

has dual forms, there is one which is based on laws,

policies and another one which is linked to corruption

acts like nepotism and bribes. In the mentioned

survey, the employees of the banks had to fulfil the

questionnaire of the above mentioned survey. This

will enable the Office of the Ombudsman to evaluate

the management of human resource and finance in the

banks. Heads of the banks were interviewed about the

control systems of the banks and relations between

the clients and banks. Services rendered to the clients

by banks are money transfer, deposit, withdrawal and

loans. Those services can be based on corruption if for

example a client can buy a service which is his right.

The client can be also a cause of corruption while he

promises a bribe to the employee of a bank in order to

get a loan without fulfilling required conditions.

An employee of a bank can take advantage of needs

of clients to demand bribes and certain persons can

also use their powers to oblige the employees of the

banks to act contrary to the laws. Causes and types of

corruption in banks should be pointed out through this

survey in order to indicate corrective actions for better

service delivery.

Corruption in education deepens inequality between

rich and poor, preventing entire generations from

pursuing a meaningful future. The analysis will

highlight factors and forms of corruption in schools

and recommendations will be provided to improve the

education quality in Rwanda.

The results of this survey will enable to distinguish

bad practices in the functioning of the banks as regards

their clients and to advise them as to improvement of

the quality of services delivered to the population.

UMUGWANEZA Clémentine

13

Umuvunyi Magazine N° 17 Ukwakira -Ukuboza 2010

Telefoni itishyuzwa199
Urwego rw’Umuvunyi

IBIKORWA BY’URWEGO TURWANYE RW’UMUVUNYI RUSWA

Uruhare rw’Urwego rw’Umuvunyi mu

kurwanya ruswa mu nzego n’ibigo byigenga

14

Ese Urwego rw’Umuvunyi rushobora kurwanya

ruswa mu nzego n’ibigo byigenga ? Igisubizo

cy’iki kibazo turakivana mu ngingo ya 7 y’Itegeko

n° 25/2003 ryo ku wa 15/08/2003 rigena imiterere

n’imikorere y’Urwego rw’Umuvunyi nk’uko ryavuguruwe

kugeza ubu aho iri tegeko rigena inshingano z’Urwego

rw’Umuvunyi, zimwe muri zo akaba ari izi zikurikira :

- guhuza umuturage n’inzego z’ubutegetsi za Leta

n’izigenga ;

- gukumira no kurwanya akarengane , ruswa n’ibyaha

bifitanye isano na yo mu nzego z’ubutegetsi bwa

Leta n’izigenga ;

kwakira no gusuzuma, mu rwego rwavuzwe

haruguru, ibirego by’abantu ku giti cyabo

n’iby’amashyirahamwe yigenga , byerekeye

ibikorwa by’abakozi ba Leta, iby’inzego zayo

n’iby’abikorera ku giti cyabo, no

gukangurira abo bakozi n’izo

nzego gushakira umuti ibyo

bibazo iyo rusanze bifite

ishingiro ;

kugira inama inzego

za Leta cyangwa

iz’abikorera ku giti

cyabo kugira ngo

imikorere y’ubuyobozi

irusheho

abaturage .

kunogera

Ruswa

ni umwanzi

w’Amajyambere.

Tuyimenye, tuyivuge,

tuyange,

tuyamagane.

Mu kuzuza inshingano yo gukumira

akarengane, ruswa n’ibyaha bifitanye isano

na yo, mu nzego zigenga Urwego rw’Umuvunyi

rukora ibikorwa bitandukanye. Urwego rw’Umuvunyi

rufite ububasha bwo gukora iperereza mu kigo icyo ari cyo

cyose gikekwamo ibikorwa bya ruswa n’ibyaha bifitanye

isano na yo. Ubwo bubasha bushimangirwa mu Iteka

rya Minisitiri N°67 ryo ku wa 05/05/2009 riha ububasha

bw’ubugenzacyaha abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi.

Iryo perereza rikaba riba rigamije gusuzuma amakuru

atandukanye aba yatanzwe ku mikorere itanoze y’inzego

zigenga, hagasuzumwa niba amakuru yatanzwe afite

ishingiro ; abagaragaweho imikorere itari myiza

bagakurikiranwa .

Hahugurwa kandi abayobozi n’abakozi b’inzego zigenga,

amashyirahamwe n’imiryango itegamiye kuri Leta,

amashyirahamwe y’ubukorikori, abanyamakuru ; ibyo

byose bigakorwa hagamijwe gukangurira izo nzego

gukumira akarengane na ruswa, abazirimo bakanasabwa

kandi gutunga agatoki aho akarengane na ruswa bivugwa

kugira ngo bikumirwe amazi atararenga inkombe.

Kalisa Swaibu

Urwego rw’Umuvunyi rukora iperereza mu bigo n’inzego

byigenga iyo rwatungiwe agatoki ko imikorere y’ibyo bigo

itanoze nyuma y’uko haba hari amakuru aba yatanzwe ko

hari amakosa akorwa na bamwe mu bayobozi b’ibyo bigo.

Amwe muri ayo makosa ni ajyanye n’ibi bikurikira :

- kwaka no kwakira ruswa ;

- kudashyira abakozi mu bwiteganyirize ;

- gucunga nabi umutungo w’ikigo ;

- itonesha ;

- kwigwizaho umutungo mu buryo butemewe ;

- gutanga akazi nta piganwa ribayeho.

Abagaragaweho ayo makosa bashyikirizwa inzego

z’ubutabera kugira ngo bakurikiranweho amakosa bakoze.

Inkiko nizo zifite ububasha bwo kwemeza ko amakosa

abahama cyangwa atabahama.

Kugira ngo imiyoborere myiza igerweho bisaba

ubufatanye bw’inzego nyinshi, muri zo

harimo inzego n’ibigo byigenga .

Nk’uko Itegeko n°17/2005 ryo ku

wa 18/08/2005 rihindura kandi

ryuzuza Itegeko n°25/2003

ryo ku wa 15/08/2003 rigena

imiterere n’imikorere y’Urwego

rw’Umuvunyi ribiteganya ,

uruhare rw’Urwego rw’Umuvunyi

ni ukwerekana aho imikorere

n’imikoranire y’inzego idatunganye,

bitewe n’uko inyuranyije n’amategeko,

n’inshingano za buri rwego cyangwa

n’imigambi rusange ya Leta cyangwa se ko

ifite ingaruka mbi ku baturage.

Nubwo inzego n’ibigo byigenga biba bigamije inyungu

z’abantu ku giti cyabo izo nzego ntizigomba kubangamira

abaturage cyangwa se ngo zice amategeko, zihe icyuho

ruswa , akarengane ndetse n’ibyaha bifitanye isano nabyo.

Ni yo mpamvu Urwego rw’Umuvunyi rushishikariza

abaturarwanda kujya bagaragaza izo nzego kugira ngo

zigirwe inama, zibashe gukosora imikorere yazo. Rimwe

na rimwe imikorere mibi iterwa n’uko abayobozi baba

badasobanukiwe n’ibyo amategeko ateganya.

Guteza imbere imiyoborere myiza ni inzira ndende isaba

ubufatanye bw’inzego zitandukanye ariko muri rusange,

imiyoborere myiza ireba abayobora n’abayoborwa. Ni

byiza ko buri wese amenya uburenganzira n’inshingano ze

kandi akagira ubutwari bwo kuzisohoza neza , akamagana

ruswa kuko ari icyorezo nk’ibindi, bityo Igihugu cyacu

kizatere imbere.

Kalisa Swaibu

Umuvunyi Magazine N° 17 Ukwakira -Ukuboza 2010

Telefoni itishyuzwa199
IBIKORWA TURWANYE BY’URWEGO RUSWA” RW’UMUVUNYI

Urwego rw’Umuvunyi

UBUTUMWA

BW’ISHIMWE

09/08/2010

Umuvunyi Mukuru, Abavunyi

Bungirije n’Abakozi bose

b’Urwego rw’Umuvunyi

banejejwe no gushimira

Nyakubahwa Perezida wa

Repubulika Paul KAGAME,

Umukandida wa FPR

Inkotanyi ku mwanya wa

Perezida wa Repubulika, ku

cyizere yongeye kugirirwa

n’imbaga y’Abanyarwanda

atsinda amatora yabaye tariki

ya 09/08/2010 ku majwi

93,08%. Urwego rw’Umuvunyi

rumwifurije Ishya n’Ihirwe mu

mirimo yo gukomeza kuyobora

Abanyarwanda.

15

Umuvunyi Magazine N° 17 Ukwakira -Ukuboza 2010

Telefoni itishyuzwa199
Urwego rw’Umuvunyi

IBIKORWA BY’URWEGO IMIYOBORERE RW’UMUVUNYI MYIZA

16

Icyo amategeko ateganya ku gikorwa

cyo kumenyekanisha umutungo.

Kwakira buri mwaka inyandiko

zigaragaza imitungo nyakuri

y’abayobozi bakuru n’abandi bakozi

bafite aho bahurira n’umutungo n’imari

bya Leta ni imwe mu nshingano Urwego

rw’Umuvunyi ruhabwa n’Itegeko n°17/2005

ryo ku wa 18/08/2005 rihindura kandi ryuzuza

Itegeko n°25/2003 ryo ku wa 15/08/2003 rigena

imiterere n’imikorere yarwo.

Imenyekanishamutungo rikaba rigamije gutoza

abayobozi n’abakozi ba Leta barebwa n’icyo

gikorwa gutunga ibyo bashatse mu buryo bwemewe

n’amategeko kandi babasha gusobanura inkomoko

yabyo y’ukuri.

Ibi bikaba bibarinda kuba bakwitirinya umutungo

wa Leta bashinzwe gucunga umunsi ku wundi

n’uwabo bwite. Iki gikorwa ngarukamwaka gihera

tariki ya mbere Mutarama kikarangira tariki ya

30 Kamena za buri mwaka. Muri uyu mwaka wa

2010, Urwego rw’Umuvunyi rwakiriye inyandiko

z’imenyekanishamutungo 6598 ku nyandiko 6653.

zatanzwe.

Itegeko rigenga imiterere n’imikorere y’Urwego

rw’Umuvunyi riteganya ko abayobozi n’abakozi

bavuye ku mirimo yabo bagomba gukora icyo

gikorwa mu gihe kitarenze iminsi 15.

Iyo uhawe umurimo mushya ugushyira mu barebwa

n’Itegeko ryavuzwe haruguru, usabwa gukora

imenyekanishamutungo mu gihe kitarenze iminsi

30 ugiye muri uwo mwanya.

Iyo umuntu ahinduriwe umurimo agahabwa

undi murimo wo mu bantu barebwa

n’imenyekanishamutungo ntabwo yongera gukora

iri menyekanishamutungo.

Mu imenyekanishamutungo abantu basabwa

kugaragaza mu gitabo cyabugenewe imitungo

bafite mu Rwanda n’iyo baba bafite hanze yarwo,

agaciro kayo,uko bayibonye (inkomoko), aho

iherereye n’ingano yayo bagasabwa kwemeza

ko ibyo bagaraje ari ukuri bashyiraho amazina

umukono wabo n’itariki babyemerejeho.

Muri rusange imitungo igaragarizwa Urwego

MUGISHA Jules D.

rw’Umuvunyi igizwe n’amazu (atuwemo,

ay’ubucuruzi n’inganda,…), ubutaka (inzuri,

imirima, amasambu, ibibanza, ahacukurwa amabuye

y’agaciro, asanzwe, imicanga, ahabumbirwa

amatafari, ibyuzi byororerwamo amafi…),

amatungo, amafaranga, imigabane mu ma sosiyete

imyenda, imitungo bwite y’abana batarageza ku

myaka 18, imitungo bwite y’uwashakanye n’ukora

imenyekanishamutungo igihe batasezeranye

ivanguramutungo risesuye.

Igikorwa cy’Imenyekanishamutungo ni

ngarukamwaka

Mu itegeko Ngenga n°61/2008 ryo kuwa

10/09/2008 rigenga imyitwarire y’abayobozi mu

nzego za Leta, mu mutwe wa 5 werekeye imenyekanishamutungo

mu ngingo ya 29 irebana n’ibihano

byerekeye imenyekanishamutungo ivuga ko

« umuyobozi wese ukoze imenyekanishamutungo

ku nshuro ya kabiri ntiryemerwe cyangwa uwanze

kurikora ahanishwa igifungo kuva ku mezi abiri

(2) kugeza ku mezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafranga

y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana abiri

(Frw 200.000) kugeza kuri miliyoni imwe (Frw

1.000.000) cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

Itegeko n°22/2002 ryo ku wa 09/07/2002

rishyiraho sitati rusange igenga abakozi ba Leta

n’inzego z’imirimo ya Leta (Igazeti ya Leta

n°17 yo ku wa 01/09/2002, umutwe wa mbere

ujyanye n’ibihano, mu ngingo za 87 kugeza ku

ngingo rya 94,hagaragara ibihano byo mu bwoko

Umuvunyi Magazine N° 17 Ukwakira -Ukuboza 2010

Telefoni itishyuzwa199
IBIKORWA IMIYOBORERE BY’URWEGO MYIZA RW’UMUVUNYI

Urwego rw’Umuvunyi

bubiri bishobora - kugira inama guhabwa inzego umukozi za Leta cyangwa Leta igihe

adakoze iz’abikorera ibyo ashinzwe. ku giti Ibihano cyabo kugira byo mu rwego

rwa mbere ngo imikorere birimo ukwihanangirizwa, y’ubuyobozi irusheho kugawa,

cyangwa gukatwa icya kane cy’umushahara

kunogera abaturage;

w’ukwezi kumwe gusa. Ibihano byo mu rwego rwa

kabiri birimo guhagarikwa by’agateganyo mu gihe

Mu kitarenze gushyira amezi mu atatu, bikorwa gukerererwa inshingano kuzamurwa zarwo, mu

haseguriwe ntera cyangwa ibiteganywa kwirukanwa mu burundu. zindi ngingo z’iri

tegeko, Bumwe abagize mu bubasha Urwego bagendera Urwego ku rw’Umuvunyi mahame

akurikira ruhabwa : n’Itegeko twavuze haruguru tugitangira

iyi nyandiko ni ukubimenyesha inzego zikoramo

abantu bose batitabiriye imenyekanishamutungo

1° gushaka buri gihe umuti w’ibibazo mu

cyangwa batarikoreye ku gihe rukazisaba ko

nzira

bafatirwa

y’ibiganiro

ibihano

n’ubwumvikane;

byo mu rwego rw’akazi.

2° Byagaragaye guharanira ko kunga, impamvu kumvikanisha, abantu badakunze kugira

akenshi inama kuvugisha no kugarura ukuri mu imenyekanishatungo

mu nzira nziza

ari uko ibibogamye baba badashobora mbere yo gukoresha gusobanura ubundi uburyo

bagiye bubasha bigwizaho ruhabwa imitungo. n’amategeko. Itegeko n°23/2003 ryo

ku wa 07/08/2003 ryerekeye gukumira, kurwanya

no guhana ruswa n’ibyaha bifitanye isano na yo,

Izi nshingano zimaze kuvugwa haruguru zituma

mu cyiciro cya 4 kirebana n’ihanwa ry’ugushakira

Urwego

inyungu

rw’Umuvunyi

kw’abakozi mu

rukurikirana

mirimo batemerewe

imikorere

y’inzego gukora, za mu Leta ngingo rureba yaryo niba ya imikorere 23 rivuga yazo ko

yubahiriza « azahanishwa amategeko igihano cyangwa cy’igifungo se niba kuva abakozi ku myaka

b’izo 2 kugeza nzego ku bubahiriza myaka 5 amahame n’ihazabu y’imiyoborere y’amafaranga

myiza. yikubye inshuro 2 kugeza ku 10 z’agaciro k’indonke

yahawe : a) umukozi wese wa Leta n’undi muntu

wese, yabikora yeruye cyangwa ku buryo bufifitse,

Inshingano z’Urwego rw’Umuvunyi zituma

cyangwa abishyizemo umuhagararira, uzaba

habaho

yihesheje

gukurikirana

cyangwa yemeye

umunsi

guhabwa,

ku munsi

binyuranyije

imikorere

n’amategeko amugenga, inyungu iyo ari yo yose,

mu bikorwa, mu ipiganirwa ry’amasoko y’ibigurwa

y’ cyangwa inzego za y’imirimo Leta kugira ikorwa, ngo zigirwe mu nzego inama z’imirimo aho

bibaye ya Leta ngombwa, no mu zindi bikaba nzego, bigira abifitemo ingaruka cyangwa nziza

mu yarabifitemo, gufasha izo mu nzego gihe cy’icyo kuvugurura gikorwa, imikorere ubutegetsi

cyangwa ubugenzuzi kuri byose cyangwa kuri

yazo.

bimwe ;

b) umukozi wese wa Leta n’undi muntu wese

Ubu uzaba, buryo binyuranyije butuma Urwego n’amategeko rw’Umuvunyi amugenga, rufasha

inzego yarihaye za inyungu Leta kwivugurura iyo ari yo yose, no kwisuzuma ku kintu yari

hagamijwe ashinzwe gufasha gutunganyiriza abaturage ubwishyu kwiteza imbere, cyangwa

bikaba irangizamutungo. binyuranye n’imikorere y’izindi nzego

zifite Icyiciro inshingano cya nkarwo; 5 kirebana urugero n’igwizamutungo

ni Ubufaransa

ritemewe, ingingo ya 24 ivuga ko azaba yakoze

aho mu ngingo ya 9 y’Itegeko ryo kuwa 3/01/1973

icyaha cy’igwizamutungo ritemewe, umukozi wa

rishyiraho

Leta n’undi

Urwego

muntu

rurwanya

wese uzigwizaho

akarengane

umutungo

ivuga

ko adashobora igihe rusanze kugaragaza ikibazo aho ari yawukomoye rusange mu nzego binyuze

nyinshi, mu kuri kandi urwo byemewe rwego n’amategeko. rushobora gusaba Azahanishwa ko

itegeko igihano cyangwa cy’igifungo iteka kuva rihinduka, ku myaka 2 rushobora kugeza ku

kandi myaka kubikora 5 n’ihazabu rubisabwe y’amafaranga n’abaturage yikubye babona inshuro

ko 2 kugeza hari akarengane ku 10 z’agaciro gaterwa k’umutungo n’itegeko cyangwa adashobora

kugaragaza aho yawukomoye mu buryo bwemewe

imikorere y’inzego za Leta.

n’amategeko. Urukiko ruteganya nta mpaka

ubunyagwe bw’ibintu cyangwa inyungu icyaha

Iyo cyakoreweho. urebye ishingiro ry’imikorere y’Urwego

rw’Umuvunyi Bayobozi namwe ni ukureba bakozi niba inzego musabwa zubahiriza gukora

cyangwa imenyekanishamutungo, zishyira mu bikorwa ni inshingano muyigaragarize zahawe, igihe

igihe kandi zikubita mu kuri. Ibi agashyi bizabafasha ngo kwiremamo zikosore ibyaba ituze no

bitameze kuyigirirwa neza n’ababakuriye niho hakomoka kuko impinduka muzaba mwujuje nziza

imwe mu nshingano z’ingenzi musabwa. Muzaba

izifasha gufata icyerekezo gishya cy’imikorere.

mugaragaje kandi ko mukorera mu mucyo.

TURWANYE AKARENGANE

IFATABUGUZI RYO KWAMAMAZA MU MABARA GUSA

1. Urupapuro rwose 300.000 Frw

2. 1/2 cy’urupapuro 200.000 Frw

3. 1/4 cy’ urupapuro 150.000 Frw

Ibindi bisobanuro mwabariza ku biro by’ Urwego rw’ Umuvunyi

ku Kimihurura (Ku kabindi) cyangwa kuri telefoni zikurikira:

252 587308 / 252 587309 / (250) 0788305881 / (250) 0788479380

17

Umuvunyi Magazine N° 17 Ukwakira -Ukuboza 2010

Telefoni itishyuzwa199
Urwego rw’Umuvunyi

IBIKORWA BY’URWEGO IMIYOBORERE RW’UMUVUNYI MYIZA

The impact of declaration of

assets in Rwanda

MUGISHA Jules D.

18

The Office of the Ombudsman is a public independent

institution that was created in 2003 by the Constitution

of the Republic of Rwanda of 04 June 2003 in its article

182. The law n° 17/2005 of 18/08/2005 amending and

complementing the law n° 25/2003 of 15/08/2003

determines the organization and the functioning of

that Office.

As to contribute to strengthening good governance

across the country institutions, the Office of the

Ombudsman has been assigned the following

attributions:

- act as link between the citizen and the public and

private institutions and services;

- prevent and fight injustice, corruption and other

related offences in public and private administration;

- receive and examine the complaints from individuals

and independent associations relating to acts of civil

servants, state organs and private institutions and to

mobilise such civil servants and institutions in order

to find solutions to such complaints if it finds they are

well founded;

- receive annually and the faithful declaration of the

from the senior officials of the country and other

personalities responsible for the public assets and

finances, determined by law;

- make a follow- up on the respect of laws relating to

conduct of politicians and other leaders.

For the purpose of this article, we will focus on

the declaration of assets and property by the senior

officials and other personalities responsible for the

public assets and finances as they are determined

by the law. The activity of declaration of assets is

undertaken as to prevent and fight against corruption

and promote transparency in the public institutions.

The Office of the Ombudsman has carried out a study

on the impact of declaration of assets and property.

This study had the following objectives:

- understand the incidence of declaration of

assets on the management of the public and

private assets;

- bring out the view of the persons who make

declaration of assets on the exercise of

declaring assets and property.

The declaring persons of assets and property to the

Office of the Ombudsman were categorized according

to their administrative position as follow:

• Administrative leaders

• Managers

• Security Officers

• Judicial Officers

• Procurement Officers

• Secondary education staff

• Supervisors

• Officers in charge of Settlement and Land

The social demographic characteristics of the

declaring persons have been focused on the following

criteria; age, sex, administrative position, marital

status, education level and the monthly salary level.

Also the survey distinguished personal assets from

public assets, improving the management of public

assets, transparency in the management of public

assets, improving the management of private assets,

refusing bribe, reducing embezzlements of public

assets.

The study was an evaluation of the incidence of

declaration of assets on the management of public

and private assets. A series of questions were asked to

know if the exercise of declaring assets and property

has led to the following:

• Distinguishing personal assets from public

assets,

• Improving the management of public assets,

• Transparency in the management of public

assets,

• Improving the management of private assets,

• Refusing the management of private assets,

• Refusing bribe, and

• Reducing embezzlements of public assets.

The study made an analysis of the opinion on the

activity of declaring assets and property:

• number of years for which assets and property

have been declared;

Umuvunyi Magazine N° 17 Ukwakira -Ukuboza 2010

Telefoni itishyuzwa199
IBIKORWA IMIYOBORERE BY’URWEGO MYIZA RW’UMUVUNYI

Urwego rw’Umuvunyi

• agreement level with the

statement “the activity of

declaring assets and property

does interfere with the daily

lives of those who declare

their assets”;

• agreement level with the

statement “the answers

provided in the forms of

declaration of assets are

true”;

• agreement level with the

statement answers provided

in the forms of declaration of

assets are exhaustive”;

• necessity for annual

declaration of assets and

property;

• ideal scheduled period for

declaring assets and property.

Declaring assets and property for the

targeted leaders is carried out on annual basis. As to

know the period that would better suit the declaring

persons, the survey raised the question to know

whether the declaring exercise needs to be carried

out every year.

The declaration of assets is an obligation highly

appreciated for its objectives. It enables the

separation of private assets from public assets (78%),

the improvement of the management (79% for public

assets and 72% for private assets), the transparency

in the management of public assets (80%), and the

reduction of embezzlements of public assets (76%).

Regarding the opinions of the surveyed declaring

persons on the exercise of declaring assets and property,

they are favourable for a high level: the statement on

the interference of the activity of declaring assets in

the daily lives of those who declare their assets is

disproved at 78% of the surveyed declaring persons,

whereas accuracy and exhaustiveness of answers

provided in the forms of declaration are respectively

confirmed by 81% and 78% of surveyed declaring

persons.

Although the survey results pertaining to incidence

and different views of the declaring persons on

declaration of assets and property indicate a positive

impact of the activities carried out by the Office of

Houses, land, cows, money on accounts, cars and farms

are among the verified assets

the Ombudsman, there is a need for strengthening

actions.

As for the view on the need to declare assets and

property every year, 79% of the surveyed declaring

persons have no objection. Concerning the ideal

periodicity to declare assets and property for the 14%

of the surveyed declaring persons who do not agree

on the annual periodicity, among them, 41% propose

a period of 3 years, 35% propose a 2 year period

and 21% a 5 year period. They present the higher

proportions respectively among the judicial officers

(47%), security officers (43%), the supervisors

(39%) and the administrative leaders and secondary

education staff (33%). In addition, the surveyed

declaring persons are, most of the cases, of the

university level (84%) with a salary below 350,000

RwF (55%).

Considering the results of the survey on the period of

declaring assets and property, the period provided for

by the law, which is the annual declaration, yet comes

out as the recommendation of this study and this

will help as the new mandate assigned to the Office

of the Ombudsman in the preventing and fighting

against corruption and seek better transparency in the

governance in Rwanda.

MUGISHA Jules D.

19

Umuvunyi Magazine N° 17 Ukwakira -Ukuboza 2010

Telefoni itishyuzwa199
Urwego rw’Umuvunyi

IBIKORWA BY’URWEGO IMIYOBORERE RW’UMUVUNYI MYIZA

Dusobanukirwe n’ibikubiye mu itegeko ngenga

N o 61/2008 ryo ku wa 10/09/2008 rigena imyitwarire

y’abayobozi (ibikurikira n°16)

KAJANGANA Aimé

Nkuko twabyijeje abasomyi b’Umuvunyi

Magazine mu nomero ya 16 tugiye

gukomeza inyandiko twatangiye igamije

kubasobanurira ku buryo burambuye ibikubiye

mu itegeko ngenga nimero 61/2008 ryo kuwa

10/09/2008.

Dusoza iyo nyandiko twababwiye ko muri iyi

numero tuzabagezaho ku buryo burambuye

ibirebana n’ibyo abayobozi batemerewe

kubangikanya n’umurimo w’ubuyobozi barimo.

Ibi nkuko tugiye kubibona bigenda bitandukana

bitewe n’urwego rw’ubuyobozi umuntu arimo.

Muri iri tegeko ibirebana no kutabangikanya imirimo

turabisanga mu mutwe wa gatanu w’iri tegeko mu

ngingo ya 12n’izindi ngingo zikurikiraho.

ntibemerewe kuba mu nzego z’ubuyobozi

bw’amashyirahamwe n’imiryango idaharanira

inyungu. Icyakora, bashobora kubibera

abanyamuryango. Ntibemerewe kandi

kubangikanya imirimo yabo no guhagararira

Leta mu nama y’ubuyobozi mu kigo cya Leta

cyangwa mu Nama y’Ubutegetsi mu kigo Leta

ifitemo imigabane. Icyakora, iyo bibaye ngombwa,

byemejwe n’Inama y’Abaminisiri, Abayobozi

Bakuru, uretse abagize Guverinoma, abagize

Inteko Ishinga Amategeko, Abacamanza mu

Rukiko rw’Ikirenga, bashobora kujya mu Nama

y’Ubuyobozi bw’Ikigo cya Leta no mu nama

y’Ubutegetsi bw’Ikigo Leta ifitemo imigabane

cyangwa icyigenga hakurikijwe inzira n’uburyo

biteganywa n’amategeko agenga ibyo bigo.

20

KUTABANGIKANYA IMIRIMO

Ibitabangikanywa

Umuyobozi ufite inyungu bwite ku buryo buziguye

cyangwa butaziguye zishobora kubangamira ku

buryo ubwo ari bwo bwose inshingano n’inyungu

z’urwego rwa Leta ahamagawemo kuba umuyobozi,

agomba kwiyemeza kuzireka mbere yo gutangira

uwo murimo n’igihe cyose azaba awukora.

Igihe cyose afite uruhare urwo ari rwo rwose mu

ifatwa ry’icyemezo afitemo inyungu iyo ari yo yose

ku buryo buziguye cyangwa butaziguye, byaba

biturutse ko kiri mu nshingano ze cyangwa biturutse

ku ruhare urwo ari rwo rwose yagira mu ifatwa

ryacyo, haba ku bw’uruhare agira mu kugifatira

hamwe n’abandi cyangwa ku nama atanga mu

kugitegura, asabwa kubitangariza abamukuriye

cyangwa abakuriye urwego rumushyiraho no

kwivana mu mubare w’abafata icyo cyemezo.

Imirimo yindi y’ubuyobozi itabangikanywa

Abayobozi b’ikirenga n’abayobozi bakuru

Amasezerano umuyobozi atemerewe

Umuyobozi ntiyemerewe, haba ku giti cye cyangwa

binyuze ku kigo afitemo imigabane keretse

amasosiyete y’abataziranye, gupiganira amasoko

ya Leta. Umuyobozi uhagarariye Leta mu kigo

ifitemo imigabane cyangwa ushinzwe kukigenzura

ntiyemerewe kugirana na cyo amasezerano ayo ari

yo yose amuha uburyo burenze ubwo gisanzwe

giha abandi bakozi bacyo.

Imirimo ibujijwe ku bayobozi, abo bashakanye

no ku bana babo

Abayobozi b’ikirenga babujijwe gukora imirimo

y’ubucuruzi. Abashakanye na bo n’abana babo

batarageza ku myaka cumi n’umunani (18)

babujijwe gukora umurimo w’ubucuruzi, uwa

politiki uhemberwa cyangwa umurimo utesha

icyubahiro abo bayobozi.

Abashakanye n’abayobozi b’ikirenga bavugwa

mu gika kibanziriza iki, bemerewe gukora undi

murimo utabujijwe mu yo tumaze kuvuga.

Babujijwe gusa kugurisha na Leta umusaruro

Umuvunyi Magazine N° 17 Ukwakira -Ukuboza 2010

Telefoni itishyuzwa199
IBIKORWA IMIYOBORERE BY’URWEGO MYIZA RW’UMUVUNYI

Urwego rw’Umuvunyi

bawukomoramo. Abana batavuzwe mu gika

cya 2 cy’iyi ngingo, bashobora gukora imirimo

y’ubucuruzi, babujijwe gusa kujya mu masoko

ya Leta. Umuyobozi w’Ikirenga ufite kandi

imigabane mu bikorwa by’uwo bashakanye iyo

bari mu ivanguramutungo risesuye ndetse no mu

yandi masosiyete agomba kubimenyesha Urwego

rw’Umuvunyi.

Imirimo ibujijwe Abayobozi Bakuru

Abayobozi bakuru babujijwe gukora imirimo

y’ubucuruzi. Nyamara babiherewe uruhushya

n’umuyobozi w’urwego barimo, bashobora gukora

indi mirimo ku nyungu z’igihugu. Iyo bakoze

iyo mirimo yihariye ntibayihemberwa. Icyakora,

abo bashakanye n’abana babo bashobora gukora

imirimo y’ubucuruzi, babujijwe gusa kujya

mu masoko ya Leta. Abana bavugwa mu gika

kibanziriza iki bagomba kumenyeshwa urwego

rw’Umuvunyi. Umuyobozi mukuru ufite kandi

imigabane mu bikorwa by’uwo bashakanye iyo

bari mu ivanguramutungo risesuye ndetse no mu

yandi masosiyete agomba kubimenyesha Urwego

rw’Umuvunyi.

Imicungire y’ibintu by’umuyobozi wakoraga

umwuga w’ubucuruzi

Iyo umuyobozi w’ikirenga cyangwa umuyobozi

mukuru asanzwe ari umucuruzi cyangwa ari mu

buyobozi bw’ikigo cy’ubucuruzi haba mu gihugu

cyangwa mu mahanga, agena undi muntu ushinzwe

imicungire y’ibintu bye mu gihe akiri muri ubwo

buyobozi, akabimenyesha mu nyandiko Urwego

rw’Umuvunyi mu gihe kitarenze iminsi mirongo

icyenda (90) uhereye ku munsi atangiriyeho

imirimo.

Nkuko twabivuze dutangira iyi nkuru biragaragara

ko ibyo abayobozi babujijwe kubangikanya

n’imirimo y’ubuyobozi bigenda bitandukana

bitewe n’urwego barimo.

Ibi byose byateganyijwe hagamijwe gukumira

abayobozi bashobora gukoresha imyanya yabo

bakaba baha ruswa icyuho cyangwa bakaba

baha agaciro kanini ndetse n’umwanya munini

imirimo imwe n’imwe nk’iy’ubucuruzi bigatuma

batayobora neza abo bashinzwe.

Mu numero yacu itaha tuzabasobanurira ibirebana

n’itangwa n’iyakira ry’impano cyangwa amaturo

ku bayobozi.

Biracyaza ntimuzacikwe.

21

Umuvunyi Magazine N° 17 Ukwakira -Ukuboza 2010

Telefoni itishyuzwa199
Urwego rw’Umuvunyi

IBIKORWA BY’URWEGO IMIYOBORERE RW’UMUVUNYI MYIZA

Imiyoborere myiza mu turere ni

umuyoboro w’ubutabera

GATERA Athanase

22

Politiki y’imiyoborere myiza (good

governance) ni intego u Rwanda rwiyemeje

kugenderaho hagamijwe kugera ku

buyobozi bubereye abaturarwanda bose kandi

buharanira inyungu rusange. Imiyoborere myiza

irangwa no gukorera mu mucyo, guha abaturage

urubuga mu kugena no kugenzura ibikorwa

bibareba, kwimakaza uburenganzira bwa buri

muntu no gutanga serivisi zinogeye abaturage.

Iyo politiki ireba mbere na mbere abayobozi

n’abakozi ba Leta kuko nibo bashinzwe gushyira

mu bikorwa gahunda za Leta zigenewe abo

baturage. Abaturage nabo ntibagomba kurebera

ibikorwa ahubwo bagomba kugaragaza ibyifuzo

byabo kandi bikitabwaho.

Nk’uko biteganijwe mu itegeko rigena imiterere

n’imikorere by’Urwego rw’Umuvunyi, uru Rwego

rufite inshingano yo guteza imbere imiyoborere

myiza mu nzego za Leta n’izigenga. Niyo mpamvu

Urwego rw’Umuvunyi rugenzura imikorere

y’inzego n’ibigo bya Leta kugira ngo rusuzume

niba imikorere yabyo ijyanye na gahunda za Leta,

niba umutungo ucungwa mu nyungu rusange

kandi niba bigera ku nshingano byahawe.

By’umwihariko inzego zegerejwe abaturage

zigomba kurangwa no kubagezaho serivisi ziboneye

abazigana. Gucunga neza umutungo izo nzego

zikoresha bituma zigera ku ntego zazo ku buryo

zateganijwe. Urwego rw’Umuvunyi rwashyizeho

ibipimo (indicators) byarufasha gusuzuma uko

politiki y’imiyoborere myiza ihagaze mu turere

twose tw’u Rwanda. Gusuzuma iyo politiki bijyanye

kandi n’inshingano yo gukumira no kurwanya

akarengane, ruswa n’ibyaha bifitanye isano na

yo. Twakwibutsa ko ruswa n’akarengane ari

imbogamizi zikomeye z’imiyoborere myiza kuko

ari ibyorezo bibangamira inyungu z’umuturage.

Ruswa ibangamira iterambere rusange, uwo

yokamye arangwa no kwigwizaho imitungo abona

mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Ibyo abikora

atitaye ku nyungu z’abandi. Ruswa ni imungu

igomba gucibwa mu nzego z’ibanze.

Uturere twarasuzumwe tugirwa inama yo

kunoza imikorere

Urwego rw’Umuvunyi rwagiye rushyiraho

gahunda yo kugenzura uturere rugamije kureba

ibyaba bibangamira politiki y’imiyoborere myiza

kugira ngo hafatwe ingamba zo kubihashya.

Hagaragajwe ibyuho byose bya ruswa

n’iby’imikorere idahwitse. Ubuvugizi bwakozwe

ku nzego zitandukanye zigomba gufasha uturere

gushyira mu bikorwa iyo politiki.

Nk’uko bigaragara hari amategeko n’amabwiriza

ashyirwaho atanga imirongo ngenderwaho muri

gahunda zitandukanye ariko ntiyubahirizwe uko

ateye. Nk’uko abasesengura ibirebana na ruswa

babisobanura, kudakurikiza amategeko ni icyuho

cya ruswa kuko abakabikoze bikorera ukundi

bagamije inyungu zabo cyangwa iz’abo baziranye.

Byongeye ariko, iyo nta mategeko ariho cyangwa

n’ariho akaba atajyanye n’ibihe nabyo biba icyuho

cya ruswa.

Mu gusura uturere hagiye hasuzumwa uburyo

inzego zikorana ndetse zinagenzurana. Aha twavuga

uko inama njyanama y’akarere yubahiriza

inshingano zayo nk’urwego rushinzwe kuyobora

no kugenzura izindi. Mu mikorere y’akarere hagomba

kurangwamo uburyo bunoze bwo kugenzura

ibikorerwa mu karere na serivisi zihabwa abagana

akarere. Ubugenzuzi ni ngombwa cyane mu mikorere

y’akarere kuko ubuyobozi bumenya ahari

ibyuho bityo bugashyiraho kandi bugakurikirana

ingamba zo kubirwanya. Igenzura rishimangira

inshingano za komite nyobozi y’akarere yo gukurikirana

buri gihe ibikorerwa mu karere no kubigaragariza

abaturage.

Umuvunyi Magazine N° 17 Ukwakira -Ukuboza 2010

Telefoni itishyuzwa199
IBIKORWA IMIYOBORERE BY’URWEGO MYIZA RW’UMUVUNYI

Urwego rw’Umuvunyi

Urwego rw’Umuvunyi

rugira inama inzego

zitandukanye harimo

uturere ku buryo bwo

kunoza imikorere

yazo. Iyo mikorere

igomba gushingira kuri

gahunda ya Leta kandi

ntibangamire inyungu

z’abaturage. Niyo

mpamvu, uturere tugirwa

igihe cyose inama zo

kubahiriza amategeko

duhabwa. Abayobozi

n’abacungamutungo mu

turere bagomba kurangwa

n’imicungire myiza

y’umutungo aho gushaka

kuwunyereza. Mu

mikorere yabo bagomba

kwirinda ruswa cyangwa

ibyaha bifitanye isano na

ruswa nk’ikimenyane,

i c y e n e w a b o

n’ikoreshagitinyiro. Gukoresha ukuri no kubaha

amategeko bituma ibyo akarere gakora biba bifite

ireme kandi bifitiye inyungu abagatuye bose.

Mu turere hagomba kurangwamo gukorera mu

mucyo, serivisi zigatangwa neza, abaturage

bakakirwa nta kubasiragiza cyangwa kubikiza.

Abakozi babishinzwe bagomba kugira ishema ryo

kumva bakoze neza kuko bibahesha icyubahiro

bikanaranga ubuhanga bwabo. By’umwihariko,

abari mu myanya y’ubuyobozi basabwa kuba

intangarugero mu byo bakora n’ inyangamugayo

mu myitwarire. Iyo batigenzura ubwabo, imikorere

yabo ishobora gutuma akarere kavugwa nabi

n’umusaruro w’abakozi ugatuba.

Ni umwanya kuri buri karere kwerekana aho

gahagaze

Urwego rw’Umuvunyi rwateguye amarushanwa

ku miyoborere myiza agenewe uturere twose

tw’Igihugu. Aya marushanwa yateguwe muri

gahunda y’ibikorwa byo kwizihiza icyumweru

cyahariwe kurwanya ruswa kiba mu kwezi

Nyakubahwa Perezida w’ Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite

ashyikiriza igihembo cya mbere umuyobozi w’Akarere ka Gisagara ku munsi

mpuzamahanga wahariwe kurwanya ruswa

k’Ukuboza kwa buri mwaka. Ubusanzwe mu

gusoza icyo cyumweru Urwego rw’Umuvunyi

rugenera ibihembo uturere dutatu twitwaye neza mu

bikorwa byo gukumira no kurwanya akarengane,

ruswa n’ibyaha bifitanye isano nayo.

Amarushanwa yateguwe agamije kugenzura aho

buri karere gahagaze mu birebana no gushyira

mu bikorwa politiki y’imiyoborere myiza. Ayo

marushanwa ari mu byiciro bibiri: kugera mu

mpera z’ukwezi kwa Nzeri, buri karere kazuza

imbonerahamwe kashyikirijwe n’Urwego

rw’Umuvunyi kihe amanota kuri 50. Mu kwezi

kw’Ugushyingo abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi

bazajya muri buri karere kugenzura niba ibyo

uturere twanditse bihari koko. Buri karere

kazahabwa amanota kuri 50.

Amarushanwa yibanda ku ngingo enye arizo

imiyoborere, imitangire y’amasoko, ubugenzuzi

n’imenyekanishamutungo. Bimwe mu bisuzumwa

mu miyoborere ni uburyo bw’imicungire

y’abakozi, inama z’abayobozi n’abakozi, inama

z’inama njyanama n’uburyo ibyemezo bishyirwa

23

Umuvunyi Magazine N° 17 Ukwakira -Ukuboza 2010

Telefoni itishyuzwa199
Urwego rw’Umuvunyi

IBIKORWA BY’URWEGO IMIYOBORERE RW’UMUVUNYI MYIZA

24

mu bikorwa. Akarere kagomba kugaragaza uko

gakorana n’imirenge mu gukemura ibibazo

by’abaturage kagaragaza ibyakemutse, ibyoherejwe

mu zindi nzego n’uburyo bwo kubikemuramo.

Amasoko ya Leta ni uburyo bwashyizweho bwo

gukumira ruswa, gushyigikira abikorera ku giti

cyabo no gushimangira ihame ryo gukorera mu

mucyo. Amasoko ya Leta atangwa hakurikijwe

amategeko, amateka ndetse n’amabwiriza

asobanura ibigomba kwitabwaho. Ariko byagiye

bigaragara ko mu masoko ya Leta harangwamo

ibikorwa byo kudakurikiza nkana ibigomba

kubahirizwa hagamijwe kubishakiramo indonke.

Inzego zose zigomba guhashya ibyo bikorwa,

zikabikumira, ababifatiwemo bagahanwa nk’uko

amategeko abiteganya. Niyo mpamvu uturere

tugomba natwo kwitabira gahunda zose n’ingamba

byo gukumira no kurwanya akarengane na ruswa

mu masoko ya Leta.

Muri gahunda y’amarushanwa twavuze haruguru,

bimwe mu byitabwaho ku birebana n’amasoko

ya Leta ni ibijyanye n’abagize akanama gatanga

amasoko, amasoko yatanzwe hakurikijwe

amategeko, abakozi cyangwa abayobozi bagize

uruhare mu gutuma amasoko atangwa ku buryo

butubahirije amategeko, ba rwiyemezamirimo

batubahirije amasezerano bagiranye n’uturere

n’ibihano bahawe.

Iyo inzego zishinzwe ubugenzuzi zikora neza akazi

kazo bituma urwego rwagenzuwe rurushaho gukora

neza kuko imikorere myiza n’imibi igaragazwa,

bityo ibitagenda neza bigakosorwa. Akarere nako

gafite uburyo bw’igenzura ry’imbere (internal control)

n’iry’inyuma (external control). Icy’ingenzi

mu bugenzuzi ni uko ibyifuzo byatanzwe bishyirwa

mu bikorwa. Mu byo uturere tugomba kugaragariza

Urwego rw’Umuvunyi mu rwego rw’amarushanwa

ku miyoborere myiza harimo uburyo ubugenzuzi

bukorwa na raporo zigaragaza uburyo ibyasabwe

n’ inzego zitandukanye zakoze ubugenzuzi

byashyizwe mu bikorwa.

Nk’uko biri mu nshingano zabo, abayobozi

n’abakozi bafite aho bahurira n’umutungo wa Leta

cyangwa bari mu myanya ifata ibyemezo bagomba

kugaragariza Urwego rw’Umuvunyi imitungo

yabo. Komite nyobozi y’akarere igomba gukangurira

abarebwa n’icyo gikorwa bakorera mu karere

kucyitabira no kubagenera ibihano iyo batagitunganije.

Ese ibyo birakorwa? Ntabatamenyekanisha

umutungo wabo ku Rwego rw’Umuvunyi

kandi ntibibagireho ingaruka?

Akarere ni ishingiro rya politiki yo kwegereza

abaturage ubuyobozi n’ubushobozi. Imikorere

y’akarere ituma hasuzumwa uburyo iyo politiki

ishyirwa mu bikorwa. Ibyakozwe byose nk’uko

bikubiye mu ngingo enye zavuzwe harugu bigomba

kugaragazwa na raporo zikubiyemo amakuru

afatika.

Imiyoborere myiza ishimangira ubutabera

Guteza imbere imiyoborere myiza mu turere ni inzira

iboneye yo gushimangira ubutabera. Iyo amahame

y’imiyoborere myiza yitaweho uburenganzira

bw’umuturage burubahirizwa, akarengane

kagacika kuko umuyobozi ashyira imbere inyungu

z’umuturage. Ibibazo by’akarengane bikemukira

mu mirenge no mu tugari. Abaturage bagira

uruhare mu gukumira akarengane, ruswa n’ibyaha

bifitanye isano na yo. Ntawe uhutazwa. Ntawe

usaba serivisi atemerewe ngo ni uko yitwaje

bitugukwaha. Buri muturage aba ijisho rya mugenzi

we akabasha kumurengera no kumurenganura

kuko aba yaracengewemo n’ihame ryo guharanira

uburenganzira bwa muntu.

Ubutabera bwose bushyira imbere ikibereye

umuntu, bwubakiye ku kuri, ku kutabogama no ku

kutavogerwa. Abayobozi n’abakozi bo mu nzego

z’ibanze bagomba kurangwa no kwita ku iterambere

ry’abaturage no ku kubahiriza uburenganzira

bwabo ku byo babakorera. Umuturage nawe

agomba guhora azirikana inshingano ze, akitabira

no guharanira icyamuteza imbere n’icyazamura

igihugu cye. Inzego zishinzwe guteza imbere

imiyoborere myiza zikwiye gukaza umurego kuko

iyo nzira niyo izatuma abaturarwanda tugera ku

majyambere twifuza mu Cyerekezo 2020.

GATERA Athanase

Umuvunyi Magazine N° 17 Ukwakira -Ukuboza 2010

Telefoni itishyuzwa199
IBIKORWA IMIYOBORERE BY’URWEGO MYIZA RW’UMUVUNYI

Urwego rw’Umuvunyi

Abakozi bashya b’Urwego rw’Umuvunyi

bahuguriwe kuri gahunda za Leta.

Kuva tariki ya 12 kugeza ku ya 16 Nyakanga

2010, Urwego rw’Umuvunyi rwageneye

abakozi barwo bashya amahugurwa kuri

gahunda zitandukanye za Leta (induction course).

Aya mahugurwa yari agamije muri rusange

gufasha abakozi bashya kugira imyumvire imwe

kuri politiki na gahunda bya Leta n’iby’Urwego

rw’Umuvunyi by’umwihariko.

Abakozi bashya 23 bahuguriwe ku miterere

n’imikorere by’Urwego rw’Umuvunyi (overview of

the functionning of the Office of the Ombudsman),

kuri politiki y’uburinganire n’ubwuzuzane hagati

y’abagabo n’abagore (gender), ku bumenyi bwa

politiki (political science), ku mitangire ya serivisi

zinoze kandi zihuse (service delivery), k’uburyo

bwo gukemura amakimbirane (conflict resolution

and management), uburyo bwo gukora igenzura

(operational audit), Itegeko rigenga imicungire

n’imikoreshereze y’imari ya Leta (public finance

Law), uburyo bwo gutegura ingengo y’imari

(preparation of budget), uruhare rw’Urwgo

rw’Umuvunyi mu miyoborere myiza (role of the

Office of the Ombudsman in good governance),

Itegeko ryo kurwanya ruswa (corruption Law),

ubutegetsi bwa Leta n’imivugurire yabwo

(public administration and the reform), vision

2020, imitangire y’amasoko mu nzego za Leta

(procurementt procedures in public institutions),

uburyo bwo kuvuga no gukora za raporo

(techniques d’expression et de rédaction),

uko abantu bakwiye kwitwara (organisational

behaviour), ubumenyi ku micungire muri rusange

(skills of management) no k’ubumenyi ku mikorere

y’iperereza (investigations techniques).

Abakurikiranye amahugurwa bashimiye ubuyobozi

bw’Urwego rw’Umuvunyi bwabateguriye

amahugurwa, bakaba bizera ko azabafasha kongera

urwego rw’imyumvire n’ubumenyi rusange

kuri gahunda n’ibikorwa bya Leta. Umuvunyi

Mukuru Tito RUTAREMARA akaba yarabasabye

kuzifashisha amasomo bahawe mu kazi ndetse

no mu buzima bwabo bwa buri munsi, aboneraho

no kubizeza ko Urwego ruzakomeza kubafasha

kubona andi mahugurwa yabafasha kuzuza neza

inshingano zabo.

MUGISHA Jules D.

Ifoto y’ urwibutso y’Umuvunyi Mukuru n’abandi bayobozi bo mu rwego n’abakozi bashya

25

Umuvunyi Magazine N° 17 Ukwakira -Ukuboza 2010

Telefoni itishyuzwa199
Urwego rw’Umuvunyi

IBIKORWA BY’URWEGO RW’UMUVUNYI

INKURU ISHUSHANYIJE

26

Umuvunyi Magazine N° 17 Ukwakira -Ukuboza 2010

Telefoni itishyuzwa199
IBIKORWA INKURU ISHUSHANYIJE

BY’URWEGO RW’UMUVUNYI

Urwego rw’Umuvunyi

27

Umuvunyi Magazine N° 17 Ukwakira -Ukuboza 2010

Telefoni itishyuzwa199
Urwego rw’Umuvunyi

IBIKORWA BY’URWEGO RW’UMUVUNYI

28

Umuvunyi Magazine N° 17 Ukwakira -Ukuboza 2010

Telefoni itishyuzwa199