21.05.2020 Views

FINAL NYIRAMUBANDE _ 14.05.2020

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

NYIRAMUBANDE 5

2019

GAHUNDA

YO GUFATA

IBIRIBWA

YASIMBUJWE

AMAFARANGA


IBIRIMO

03 IJAMBO RY’IBANZE

04 ITERAMBERE RY’UBUCURUZI NYUMA YO

GUTANGIRA GUHABWA AMAFARANGA

05 IMPINDUKA NYUMA YO GUTANGIRA

GUHABWA AMAFARANGA

06 KUBA IMPUNZI SI IKIBAZO, IKIBAZO NI

MU MUTWE

07 NISHIMIYE KO!

08 TUBA TWIZEYE GUCURUZA BYINSHI

09 NUBWO NDI IMPUNZI INZOZI ZANGE

NARAZIKABIJE

10 KUBA ARI IMPUNZI NTIBYAMUBUJIJE

KWITEZA IMBERE

11

BARAMUKE!

12 ESE GUHABWA AMAFARANGA HARI

IMPINDUKA BYAZANYE?

13 AKANYAMUNEZA NI KOSE NYUMA YO

GUHABWA AMAFARANGA

BAGWATIRIZA IKARITA YABO KUGIRA NGO

EDITORIAL TEAM

ABANDITSI

UHAGARARIYE UBWANDITSI

Nadine UWAMAHORO

ABAFASHIJE UBWANDITSI

Marie Claire ISINGIZWE

Jean Aime MUHAWENAYO

Chrispin MIZERO

Jean Damascene MBONIGABA

Gilbert UFITABE

UWANOGEJE IMYANDIKIRE

Heli HABYARIMANA

ABAFASHE AMAFOTO

Darcy MWUHIRO

Jonathan RUGAMBA

LAYOUT EDITOR

Jean Felix URIHO SEBUREZI

Celia HARO RUIZ

KIGEME:

Alphonse SHUKURU (Stenton)

Fazil IRIBAGIZA

Javan MUGENZI

Faustin NDAYAMBAJE

M. Chantal NIYODUSENGA

Etienne SONGA

Marie Grace NYAMPINGA

Yves MUTABAZI

Innocent TWIZERE

Noah NIYONIZEYE

Isimbi Betty UTAMURIZA

Jimmy NKURUNZIZA

Grace MUZUNGU

Rodriguez SHYAKA

Bienfait UWIZEYE

MAHAMA:

Gaston AKIMANAYARE-

MYE

Eugene NZEYIMANA

Alex KUBWIMANA

Jacque NGENDAKUMANA

Mary MURUNGI

Naome NAYEBARE

Fabrice NITUNGA

Henriette NDAYIKENGU-

RUTSE

Audrey BATAMULIZA

Anna MUHAWENIMANA

Micheline SINDIHEBURA

Emmanuel HAKIZIMANA

MUGOMBWA & HUYE:

Jackson NKURUNZIZA

Damascene BYIRINGIRO

Gentille FURAHA

Seraphine NIKUZE

Chantal IRANKUNDA

Janviere UWIMANA

Safi NGAMIJE

Yves MUDAHERANWA

Naome MBABAZI

Nyirabukara UWASE

Deborah MUKAMURERA

Sandrine UWASE

Pascaline INGABIRE

Shammah NISHIMWE

Prosper NIJIMBERE

Eloi IRAMBONA

Serge IRAMBONA

Pascaline UWERA

Chantal UWASE

Claude RAFIKI

Esther NIYOMUFASHA

M. Sandrine SHIRIRUNGU I.

Don Delicia KERANDA

Clebert Sabin GANZA


18 NZAGUHA 30% Y’INYUNGU

19 URUHARE RW’IMPUNZI MU KWIKURA MU BUKENE

IDUGA RY'IBICIRO

20

21 AMAFARANGA AFASHA IMPUNZI KUMVA KO

ZIFITE INSHINGANO

22 IBANGA RY’ITERAMBERE

23 KWEREKANA FILIMI MFASHANYIGISHO CINÉDUC

24 IBIKORWA NDANGAMUCO

26

IGABANYUKA RY`IKIBAZO C'UBUJURA MU

MIRIMA Y'ABATUYE MU INKENGERO Z'I

NKAMBI

27 KURYA KABIRI KU MUNSI NTIBIGISHOBOKA!

28 URUBUGA RW’ABASOMYI

IJAMBO RY’IBANZE

Ikaze muri nimero ya 5 y’Ikinyamakuru

NYIRAMUBANDE.

Kuri ubu, abantu batari bake basigaye bavuga

ko ifaranga rifite agaciro kanini cyane.

Iyo wicaye nta n’amafaranga 100 ufite mu

mufuka, na we ubwawe utangira kubura

amahoro ndetse bikaba byanagera n’aho

uyabuza n’abandi.

Akenshi iyo umuntu yumvise ubuzima bwo

mu nkambi, muri we ahita abona abantu

bari muri shitingi, bahabwa ibiribwa, ndetse

n’ibindi bikoresho by’ibanze. Ariko, ubu si

ko bimeze mu nkambi za hano mu Rwanda.

Hashize igihe PAM (Programme Alimentaire

Mondiale) ishami rya Loni rishinzwe ibiribwa

ku isi,rikuyeho gahunda yo gutanga ibiryo,

noneho impunzi zigahabwa amafaranga. Buri

muryango ubona amafaranga agendanye

n’umubare w’abawugize. Abatarashaka

babona na bo kuri ayo mafaranga.

Birasanzwe ko abantu batabona cyangwa

ngo bumve ibintu kimwe. Muri iyi nimero,

murasangamo ibitekerezo by’urubyiruko,

ababyeyi, inararibonye n’abaturiye

inkambi kuri iyo ngingo yo gusimbuza

ibiribwa amafaranga.

Bamwe bavuga ko ari bwo buryo bwiza

kuko bibafasha kurya ibyo bashaka. Abandi

bavuga ko byongereye amakimbirane

hagati y’abagabo n’abagore ku buryo bwo

gucunga amafaranga bafata. Abacuruzi bo

bavuga ko ku munsi wo gufata amafaranga,

abakiriya biyongera kandi bagahaha ibintu

byinshi bitandukanye.

Ese nka we musomyi w’Ikinyamakuru

NYIRAMUBANDE, ni iki wavuga kuri iyi

gahunda yo gufata amafaranga yasimbuye

itangwa ry’ibiryo?

Turakurarikira gusoma inkuru zose

zikubiye muri iyi nimero, kugira ngo

wumve ibitekerezo bicukumbuye

byatanzwe kuri iyo ngingo.

Nk’uko bisanzwe muri iki kinyamakuru,

hari umwanya twahariye abasomyi

kugira ngo batange ibitekerezo,

inyunganizi n’ibindi. Wakwifashisha

urupapuro rwa 12 cyangwa ukohereza

ubutumwa kuri nimero 0787581411

cyangwa 0728028232.

Turabashimiye mwe mwese

mukomeje gusoma Ikinyamakuru

NYIRAMUBANDE.

Ubwanditsi

3

NYIRAMUBANDE 5


MUGOMBWA

ITERAMBERE RY’UBUCURUZI NYUMA YO GUTANGIRA

GUHABWA AMAFARANGA

Inkuru ya: Ndayambaje Faustin & Niyodusenga Chantal (KIGEME)

Uwashushanyije: IRAGUHA Clement

Bamwe mu bakorera ubucuruzi bw’ibiribwa

mu nkambi ya Kigeme, baravuga ko gahunda

nshya yo gutanga amafaranga imaze kubafasha

kwagura ubucuruzi bwabo.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Nyiramubande,

Mugabo Claude, w’ imyaka 26 ukorera ibikorwa

by’ubucuruzi mu nkambi ya Kigeme,yavuze ko amaze

kwagura ubucuruzi bwe nyuma yaho hashyireweho

gahunda yo guha impunzi amafaranga.

Ati:’’ Mbere tugifata ibyo kurya ntago buri muntu yahahaga

uko abyifuza ndetse byanatumaga tutabona uko twagura

ubucuruzi bwacu kuko nta baguzi twabonaga ariko ubu

turababona nta kibazo".

Mugabo, akomeza avuga ko aho basimburije amafaranga

gahunda yahozeho yo gutanga ibiribwa, abacuruzi basigaye

babona amafaranga ari kubafasha kwagura ubucuruzi bwabo

kuko bafite abaguzi bahagije.

Ati: “Ubu noneho dufite abaguzi kuko ufata amafaranga

ukayahahisha uko ubyifuza n’ibyo ushaka kandi

bikanakurinda gutonda umurongo nk'uko byagendaga mbere

bagitanga ibyo kurya”.

Twaganiriye kandi na Mutesi Aline, na we ucururiza mu

nkambi ya Kigeme, maze adutangariza ko ubu ibikorwa

byabo biri gutera imbere kubera ko abatuye inkambi basigaye

bajya kubahahira bityo bikihutisha iterambere ryabo.

Ati:” Ubu rwose turishimye kuko dusigaye tubona abaguzi

cyane, ubu hari n’abagwatiriza amakarita yabo bafatiraho

amafaranga tukabaha ibyo kurya, twizeye neza ko naza

bazatwishyura, ariko mbere ntiwabonaga naho ufata ideni

ukaba wanabwirirwa cyangwa ukaburara.

Ikindi kandi byanaduhaye akazi, kuko mbere nta bajenti

babaga mu nkambi ariko ubu turahari kandi turakora neza.

Ibi byose rero biri kudufasha kwagura ubucuruzi bwacu,

twongera ingano y’ibyo ducuruza kuko ubu noneho twizeye

kubona abaguzi”.

4

NYIRAMUBANDE 5


MUGOMBWA

IMPINDUKA NYUMA YO GUTANGIRA GUHABWA

AMAFARANGA

Inkuru yanditswe na: Nikuze Seraphine, Uwimana Janviere, Mbabazi Naome, Irankunda Chantal(MUGOMBWA)

Abana baba mu nkambi ya Mugombwa bari hagati

y’imyaka 15 na 17 bavuga ko amafaranga bahabwa

azwi nka M-Visa yasimbuye ibiribwa mu nkambi yaje

gukemura byinshi cyane cyane ibyigajemo imirire kuko

ubu babayeyi ba bo babahahira ibyo bashaka.

Rumwe mu rubyiruko rwo mu nkambi ya Mugombwa ruri gusangira.

Photo: Darcy MWUHIRO

Zimwe mu mpunzi zo mu nkambi byari bigoye kuko rimwe na kandi mbere twararyaga umutsima

ya Mugombwa zaganiriye rimwe wasangaga hari abatazirya w’ibigori gusa.”

n’Ikinyamakuru Nyiramubande bigatuma babaho nabi bitewe no NDAGIJIMANA Patrick na we

ziganjemo abana bari munsi y’imyaka kubura ibindi bizisimbura, ariko w’imyka 15 avuga ko aya mafaranga

17 zivuga ko aya mafaranga yaje ubu umuntu agura icyo ashaka.” yababereye igisubizo mu kurwanya

akenewe kuko abafasha mu mirire MASENGESHO Honaratha imirire mibi, ngo kuko ubu iwabo

bagura ibyo bashaka ,cyangwa se w’imyaka 18,avuga ko mbere barya icyo bashaka kandi abona

mu ngendo batembera, mu gihe baryaga umuceri bigoye ariko ubu kuva ayo mafaranga yaza na we

bagihahwa ibiribwa byari bigoranye barawuhaha uko bashatse, kandi yaratangiye kubyibuha no kugira

kwigurira icyo ushaka kurya ayo mafaranga akabafasha no ubuzima bwiza. Ati “Mbese ubu

cyangwa kuba wava mu rugo ngo mu ngendo zitandukanye bakora hehe n’ikibazo cy'imirire mibi

uratembereye.

bakabona ayo bishyura imodoka. mu Nkambi ya Mugombwa.”

UWAMAHORO Confiance MUGISHA Dieuve, umwana

w’imyaka 17 utuye mu nkambi

ya Mugombwa ati “Amafaranga

w’imyaka 15 na we avuga ko ayo

mafaranga ari meza cyane aho

dahabwa mu nkambi yaje akenewe agira ati “Iwacu twahinduye ibyo

kuko kera bakiduha impungure twaryaga, ubu dufite imirire myiza

5

NYIRAMUBANDE 5


MU MUJYI WA HUYE

KUBA IMPUNZI SI IKIBAZO, IKIBAZO NI MU MUTWE

Inkuru ya INGABIRE Pascaline & NIJIMBERE Prosper (HUYE)

Akarere ka Huye ni kamwe mu turere tugize imigi yunganira Kigali ,umurwa mukuru w’igihugu cy’ u

Rwanda. Aka karere gahana imbibi n’Akarere ka Nyamagabe na Gisagara na two two mu ntara y’Amajyepfo

ducumbikiye impunzi mu nkambi za Mugombwa na Kigeme. Muri aka karere hakorerwamo imirimo

myinshi itandukanye harimo n’ubucuruzi bukorwa n’abantu batandukanye barimo n’impunzi z’Abarundi

n’Abanyekongo mu rwego rwo kwikura mu bukene no kudakomeza gutegereza inkunga bahabwa baharanira

kwigira.

Huye Complex Market Rwabayanga

Photo: Darcy MWUHIRO

BIZIMANA Charles ni umwe mu mpunzi z’Abarundi

zituye mu karere ka Huye , akaba akora umwuga

w’ubucuruzi bw’ibinyobwa n’ibiryo(Cafetariat) mu

mujyi wa Huye, muri Huye complex market mu

Rwabayanga. BIZIMANA avuga ko uyu mwuga

awukora awukunze kuko umutunze kandi ugatuma

abaho neza we n’umuryango we, akabasha no kubona

uburyo bwo kwishyura inzu no kwikemurira utubazo

tumwe na tumwe ahura natwo mu buzima bwe bwa

buri munsi.

“Nkigera mu Rwanda nagize

igitekerezo cyo gukora akantu

niyo kaba gato ariko kanyinjiriza

amafaranga ,ngendeye ku gishoro

narinarakuye mu Burundi mu

bwarimu ,mbona gukora ubucuruzi

bw’ibiryo n’ibyo kunywa

ari byo byanyorohera kuko

mbonye n’amafaranga kwagura

ntibigoranye.”

BIZIMANA avuga ko muri uyu mwuga ahura

n’imbogamizi nyinshi nko kubura abakiriya, igishoro

gike, no kugurisha ku biciro biri hasi ugereranyije nuko

aba yaranguye bitewe n’ibihe biba byahindutse .

Abajijwe uburyo ahangana nizo mbogamizi,

BIZIMANA yagize ati: “Kubera ko maze kumenyerana

n’abantu ba hano dufite itsinda, nguzamo amafaranga

mu kugira ngo mbashe kwagura no gukora neza

ubucuruzi bwanjye, nkabasha no gusigasira abakiriya

banjye.”

Ubwo Ikinyamakuru NYIRAMUBANDE cyaganiraga

na BIZIMANA cyahasanze umwe mu bakiriya be

b’imena witwa DATIVA wari waje guhaha maze

avuga ko yishimira serivisi zihatangirwa kandi abona

BIZIMANA agenda atera imbere agereranyije nuko

yari agitangira ,ahanini abitewe n’umwete n’imikorere

ye byiza.

BIZIMANA

asoza agira inama impunzi, agira

ati: “Buriya nta muntu wabuze gutera imbere ngo ni

uko ari impunzi, kuko kuba impunzi si kibazo ahubwo

ikibazo ni mu mutwe, no kutiyakira ku byakubayeho

ngo utekereze icyaguteza imbere ahubwo ugahora

uteze amaboko cyangwa utegereje akava

imuhana kandi kazaza imvura ihise. Nibakure

amaboko mu mifuka baharanire kwigira nk’uko

perezida w’u Rwanda yabivuze, kandi bamenye ko

umugabo yigira yakwibura agapfa. Bamenye ko

igishoro cya mbere ari uko bariho, duke bafiite

baduhereho biyubakira ubuzima bw’ejo hazaza kuko

ari bo ba mbere bo kuhategura. Nange natangiye

bingora ariko ubu mfite abakozi barenga batandatu

kandi mpemba buri kwezi.”

6

NYIRAMUBANDE 5


IBITEKEREZO

NISHIMIYE KO!

Inkuru: Nkurunziza Waren Jimmy & Iribagiza Fazil (KIGEME)

Mu gihe tariki icumi za buri kwezi hatangwa amafaranga yasimbujwe guhabwa ibiribwa ku

batuye mu nkambi, abatuye inkambi ya Kigeme baravuga ko bishimiye cyane iyi gahunda kuko

ibafasha kwikenura no kurya ibyo bihitiyemo mu gihe mbere bagihabwa ibiribwa basangaga

nk’abatunzwe n’indyo imwe .

Karibori Dusabe

“Mbere tugifata ibyo kurya,

wasangaga bigoye cyane kuko

twasaga nk’abatunzwe n’indyo

imwe, ariko ubu umuntu ahaha icyo

ashatse bityo abana bacu bakagira

imirire myiza kandi ukaba wanasagura

udufaranga two kugurira umwana

twa bodaboda cyangwa se ibindi

nkenerwa nko kubogoshesha

n’ibindi”.

Ruhumuriza Jean Claude

“Guhabwa amafaranga ni byiza

cyane narabyishimiye kuko adufasha

gufunguka mu mutwe tukamenya

guhaha ibijyanye n’uko twifite, ariko

biracyagoye kuko atajyanye n’ibiciro

biri ku isoko uyu munsi, byaba byiza

kurushaho bayongereye cyangwa

se bakanadushakira isoko ryo

guhahiramo rijyanye

n amafaranga duhabwa”.

Mukankusi Olive:

“Icyo nishimira cyane ni

uko tutagifata impungure

n’ibishyimbo kuko bitoroheraga

abantu barwaye igifu ariko

ubu bikaba bibafasha nabo

kugira ubuzima bwiza”.

Giramata Rebecca

”Ku bwanjye ni gahunda

nishimiye kuko ubu ibiryo iyo

bidushiranye twegera abacuruzi

bakagukopa nawe akaba yizeye

ko azabona inyishyu, mu

gihe mbere tutashoboraga

kubona uwakuguriza”.

Tuyikunde James

“Guhabwa amafaranga byoroheje

kubona ibicanwa kuko usanga

wakwikopesha bakagukopa kuko

bizeye ko uzabona amafaranga

ukabishyura. Gusa usanga

amafaranga duhabwa ari make

cyane ugeraranyije n’ibiciro

biri ku isoko”.

Zayire Aderal

“Nge iyi gahunda

narayishimiye cyane kubera

ko tutagitakaza umwanya munini

dutonze umurongo wo gufata ibyo

kurya,ahubwo byaba byiza kurushaho

bayongereye kuko ari make

atabasha guhaza ibyo dukenera

by’ibanze, birimo n’imyenda

yo kwambara”.

Karasira Habiyambere

“Nubwo adahagije, nge nishimira

ko byibura byagabanyije ubushomeri

mu batuye inkambi kuko abakora

akazi ko kubikuriza impunzi aya

mafaranga byabahaye akazi. Rero

ndashima leta y’u Rwanda n’abandi

bafatanyabikorwa nk’imiryango

mpuzamahanga, ko

batwitaho”.

7

NYIRAMUBANDE 5


KIGEME

TUBA TWIZEYE GUCURUZA BYINSHI

Inkuru ya Mugenzi Javan (KIGEME)

Tariki ya cumi buri kwezi, ni umunsi w’ibyishimo ku bakorera ubucuruzi mu Nkambi ya Kigeme, iherereye mu

majyepfo y’u Rwanda, mu karere ka Nyamagabe kuko kuri uyu munsi bahabwa amafaranga yo kubatunga mu

gihe cy’ukwezi.

Umucuruzi ari mu kazi ke ka buri minsi mu nkambi ya Kigeme.

Photo: Darcy MWUHIRO

Ukigera aho babikuriza aya mafaranga, uhasanga abantu abadufitiye amadeni bari butwishyure. Tuba dufite

benshi biganjemo abagore baje kubikuza amafaranga akazi kenshi ariko keza kuko biduha amafaranga”.

kugira ngo bahahire imiryango yabo, cyane cyane Ibi kandi Denis abihurizaho na Gasabato Amani nawe

ko usanga abenshi mu bakora akazi ko kubabikuriza ucururiza mu nkambi ya Kigeme, uvuga ko kuri uwo

aya mafaranga banacuruza ibyo kurya bitandukanye munsi acuruza byinshi kandi akanishyurwa imyenda

nk’umuceri, ifu y’umutsima, ibishyimbo, amavuta yo yatanze kandi ko abona abantu bakeye mu maso kuko

kurya n’ibindi.

baba bari burye ifunguro rihagije kubera ko amafaranga

Usanga kandi bahuze cyane kuri uwo munsi kubera yaje.

abantu benshi baba bashaka ubufasha butandukanye. Gahunda yo guha impunzi amafaranga buri kwezi, yaje

Akumuntu Denis, ni umwe mu bacuruza ibyo kurya isimbuye gahunda yo gutanga ibiribwa, aho buri muntu

akanabikuza amafaranga mu nkambi ya Kigeme, agenerwa amafaranga 7600 buri kwezi. Ku munsi wo

aganira n’ikinyamakuru Nyiramubande kuri uwo munsi, gutanga aya mafaranga uba tariki icumi za buri kwezi,

yavuze ko aba yishimye cyane ku munsi wo gufatiraho ubona abatuye inkambi bishimye, urujya n’uruza

amafaranga kuko akazi kiyongera bityo akabona rw’abantu rwiyongereye kandi abacuruzi nabo bishimye

amafaranga menshi kuko n’abari bamufitiye amadeni kuko baba bizeye gucuruza byinshi kuri uwo munsi.

bamwishyura kandi akanabona abaguzi benshi.

Ati: “Uyu ni umunsi w’ibyishimo kuri buri mucuruzi

kuko tubona abaguzi benshi kandi tuba tunizeye ko

8

NYIRAMUBANDE 5


UMUJYI WA HUYE

NUBWO NDI IMPUNZI INZOZI ZANGE NARAZIKABIJE

Yanditswe na NDUWIMANA Anick & UWASE Chantal (MUGOMBWA - HUYE)

Iyi ni saloon ya Kabota

Patient uzwi ku izina

rya ZED ihererreye mu

karere ka Huye ibumoso

ugana ku isoko.

Uhageze uhasanga

urujya n’uruza

rw’abantu benshi.

Abakozi bakora muri

iyo saloon, abakiriya

baje gukoresha

imisatsi n’inzara

ndetese n’ibikoresho

byifashishwa mu

kunoza akazi bakora.

Kabota Patient ari kuganira n’abanyamakuru ba Nyiramubande.

Photo: Darcy MWUHIRO

Ikinyamakuru NYIRAMUBANDE cyaganiriye na n’ubuzima bagiye babamo kuko nge ubusanzwe

Kabota akaba ari umunyekongo wahungiye mu nkunda ikiremwa muntu ,sinshobora kubona umuntu

Rwanda ukorera mu mujyi wa Huye akaba afite salon abayeho nabi mfite icyo nabikoraho ngo mbure

de coiffure(inzu yo kogosheramo) izwi nka REPONSE kumufasha ntitaye kuho akomoka cyangwa uwo ari we

asobanura inzira yanyuzemo kugira ngo agere aho ageze kuko no mu banyeshuri nigisha harimo Abanyekongo

ubu. Ati “Mbere y’uko nza mu Rwanda nakoraga akazi ndetse n’abanyarwanda kandi bose iyo barangije

k’ubucuruzi buzwi nka Boutique kuva mu mwaka wa mbaha akazi abandi nkabashakira aho bakora kugira

2002 kugeza 2009 nje mu Rwanda . Ngeze mu Rwanda ngo na bo babashe kugira icyo bimarira mu buzima

ntangira kwiga ibijyanye no gutunganya imisatsi kuko bwa bo bwa buri munsi .”

byari inzozi zange kubikora nubwo bitari byoroshye Nubwo Kabota amaze kugera ku rwego rwiza avuga

kugera ku ntego kuko hari abancaga intego bitewe ko hari imbogamizi agihura na zo : nko kuba nta

nuko ntari umwenegihugu.” Akomeza avuga ko we

atabyitayeho ahubwo yakomeje gukora uko ashoboye

kugeza arangije kwiga kandi ngo ntibyatinze kubona

akazi ko gukora muri saloon aho yakoze imyaka 2

.Ariko kuko yari afite intego yo gushinga iye salon muri

iyo myaka 2 uko yahembwaga yaguraga ibikoresho

bike bike byazamufasha igihe yatangiye kwikorera.

Kabota akomeza avuga ko ubu ageze ku rwego

rushimishije aho ndetse amaze gukabya inzozi ze

zose ubu akaba afite saloon ye bwite irimo ibikoresho

bihagije n’abakozi barenga cumi na batanu (15) ahemba

buri kwezi.

Kabota kandi ngo afite n’abanyeshuri yigisha, aho

bwishingizi afite yaba we ndetse n’abakozi ku buryo

urwaye yivuza 100% ,akaba afite impungenge ko

habayeho nk’ inkongi y’umuriro byagorana kongera

gukora no kwivuza.

Bamwe mu bakiriya NYIRAMUBANDE yasanze

baje kwiyogosheha no gutunganya inzara kwa Kobata

bahamya ko atanga serivisi nziza atarobanuye kandi ko

ari umugabo ugwa neza ,ugira urukundo kandi ukwiye

kubera ikitegererezo izindi mpunzi mu bijyanye no

kwiteza imbere ,kuko yagaragaje ko gushaka ari

ugushobora.

Kabota asoza avuga ko inzozi ze ari ukugiza inzu

nyinshi kandi zikomeye zogesherwamo mu mugi wa

abisobanura agira ati “Mfite abanyeshuri nigisha bitewe Huye ndetse no hanze yawo.

9

NYIRAMUBANDE 5


UMUJYI WA HUYE

KUBA ARI IMPUNZI NTIBYAMUBUJIJE KWITEZA IMBERE

Inkuru ya IRAMBONA Salmon Serge na NIYOMUFASHA Esther( HUYE)

NDUWIMANA Didier wo mu ntara y’amajyepfo, akarere ka Huye, umurenge wa Ngoma akagari

ka Matyazo ni umwe mu mpunzi z’Abarundi zitaba mu nkambi wabashije kwiteza imbere abinyujije

mu bucuruzi bw'amayinite ya telephone buzwi nka mituyu(me to you) kuko yabonaga inkunga

ahabwa itamubeshaho yonyine.

Karegeya Denis, umwe mu ba ajenti .

Photo: Darcy MWUHIRO

“Uyu mwuga urantunze

n’umuryango wange

kandi nigurira icyo

nkeneye cyose

ntategereje ibivuye mu

maboko y’abandi kandi

abansekaga ngisabiriza

ubu barambona

bakanyubaha nk’umuntu

w’umugabo ufite icyo

yigejejeho”

Nk'uko bikunze kugaragara hirya no hino, hari abumva NDUWIMANA avuga ko yahisemo kujya muri uyu

ko impunzi ari umuntu udashobora kugira icyo yigezaho mwuga ngo arebe ko yabona ibimutunga ,’imyambaro

wo kubeshwaho n’inkunga gusa, bashingiye ku kuba n’ibindi akenera mu buzima bwe bwa buri munsi, akaba

atari mu gihugu cye nta mutungo ahafite n’ibindi. Ese yafasha n’umuryango we.

mu byukuri ibi byakabaye intandaro ya zimwe mu Abavuga ko gucuruza ME2U ari umwuga usuzuguritse,

mpunzi yo kwiyicarira ntizishake icyaziteza imbere? NDUWIMANA ntiyemeranywa na bo aho avuga

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ko ari umwuga wakugeza kuri byinshi nk’indi

NYIRAMUBANDE, NDUWIMANA ufite imyaka myuga yose, cyane ko ari wo wonyine akora kandi

20 avuga ko akigera mu Rwanda yirirwaga asabiriza ukaba umutunze. N'ubwo agenda atera imbere avuga

ibimutunga ndetse n’imyambaro ntatekereze gushaka ko hari imbogamizi ahura na zo aho abisobanura

icyo yakora ngo yiteze imbere. Byatumaga ahura

n’ibibazo bitandukanye akanicwa n’inzara cyane ko

yumvaga ko kuba ari impunzi ntacyo yakwigezaho.

Nyuma y’igihe kinini yicwa n’inzara yifashishije

telephone ngendanwa n’amafaranga make yari afite

,kandi agendeye ku bandi barundi bagenzi bakuye

amaboko mu mufuka bagakora yafashe umwanzuro wo

gucuruza ME2U mu isantere ya Matyazo aho amaze

umwaka muri uyu mwuga.

agira ati “Hari igihe nibwa amafaranga, ariko

ntibimbuze gukomeza kuko ngerageza uko nshoboye

ngahangana nizo mbogamizi kuko ibuye ryagaragaye

ntiriba rikishe isuka.”

NDUWIMANA asoza agira inama abacyumva ko

impunzi ari umuntu udashobora kugira icyo yigezaho

ko bakwiye guhindura iyo myumvire bakamenya ko

impunzi na yo yashobora gukora kandi ikiteza imbere.

10

NYIRAMUBANDE 5


KIGEME

BAGWATIRIZA AMAKARITA YABO KUGIRA NGO

BARAMUKE!

Inkuru ya SHUKURU Alphonse (KIGEME)

Abakora ibikorwa

byo kubikuriza

abatuye inkambi y’

impunzi ya Kigeme

bazwi nk’abagenti,

baravuga ko bamwe

mu batuye iyi nkambi,

bagwatiriza amakarita

yabo yoherezwaho

amafaranga yo

kubafasha, kugirango

babone amaramuko.

Aba baravuga ibi, nyuma yaho kukwishyura ahubwo akajya

abatuye iyi nkambi ya Kigeme, kuyabikuriza ku bandi bagenti

batangiriye guhabwa amafaranga kugira ngo utamwishyuza. Ibi rero

7600 buri kwezi, asimbuye biduteza igihombo gikomeye, kuko

guhabwa ibiribwa.

AKUMUNTU KAREGEYA

burya nta bigwira bigenda”.

AKUMUNTU, akomeza asaba PAM

Denny, ufite imyaka 23 y’amavuko n’abandi batera inkunga impunzi

ni umwe mu babikuriza zituye mu nkambi ya Kigeme, ko

amafaranga abatuye iyi nkambi. bakongera ibyo kurya bagenera

Avuga ko abona igitera impunzi

kugwatiriza amakarita yabo (ATM

cards) asohokeraho amafaranga

umuntu kuko asanga amafaranga

bahabwa ku kwezi ari make cyane

ugereranyije nuko ibiciro bihagaze.

hagati y’ itariki 8 ni 10 za buri Mwumvaneza Ombeni we ati:”

kwezi ari inzara.

Ati “Ni byo koko barayagwatiriza

kuko nange hari abo njya mfasha

nkabaha ibyo kurya bagasiga

Abajenti tugira uruhare mu kubafasha

kuko mu by’ ukuri amafaranga

bagenera impunzi y’ibyo kurya ni

make cyane, biragoye kuyacunga ku

amakarita yabo kuko amafaranga

agenewe umuntu ari makeya ku

buryo atamara ukwezi. Gusa twe

muntu udafite ikindi akora. Hari

nk’abagenti biratubangamira

kuko hari ubwo usanga wizera

umuntu ukamuguriza mafaranga

utamwatse ikarita ye, ariko

amafaranga yaza ntiyibuke

Uwashushanyije: IRAGUHA Clement

n’ubwo umukiriya aza agutakira

akubwira ko abana bagiye kuburara

cyangwa se baburaye banabwiriwe,

maze ugahitamo kumukopa kuko

utabona umuntu yicwa n’inzara

yarasanzwe ari umukiriya wawe ngo

uterere iyo”.

Nyirarukundo Zawadi, nawe

ni umwe mu babyeyi babikura

amafaranga mu nkambi ya

Kigeme, avuga ko kugwatiriza

amakarita bikorwa cyane, ngo kuko

baba bakeneye ibyo kurya ngo

baramuke, nubwo ngo bamwe muri

bo babahemukira ntibabishyure iyo

amafaranga yabo yaje.

Ati “Tubaha ibyo kurya, nyamara

bamwe muri bo baraduhemukira

ugasanga igihe cyo kukwishyura

mutongana kandi bidakwiye kuko

uba warabimuhaye umwizeye

ariko bikarangira mushwanye,

mugatandukana nabi.”

Nyirarukundo akomeza asaba

abagwatiriza amakarita yabo,

ko bajya bakoresha neza bike

bahabwa nubwo bigoye kuko

ari bike, bakabicunga uko biri

kuko nabo bibateza igihombo

bikaba byanabaviramo kubura ayo

bashoye.

11

NYIRAMUBANDE 5


ESE GUHABWA AMAFARANGA HARI IMPINDUKA

BYAZANYE?

Inkuru ya FURAHA Gentille, Ngamije Safi, & Uwase Nyirabukara (MUGOMBWA)

Bamwe mu bagore n’abagabo batuye mu nkambi ya Mugombwa bavuga ko itagwa ry’amafaranga mu nkambi

ibizwi nka M-Visa hari byinshi byahinduye mu buzima bwa bo byaba byiza cyangwa bibi ,kuko hari ababasha

Nyirabukara

kwikenura bagura ibyo bakeneye ,abandi na bo bakayatsinda mu kabari.

Claudine

ni umubyeyi w’imyaka

29 atuye mu nkambi ya

Mugombwa ,muri Quartier

ya mbere ,muri village

ya mbere avuga ko aya

mafaranga ari makeya

ugereranyije n’ibyo bakenera

kuko

we by’umwihariko

afite umwana ufite ubumuga

agomba kugura imbuto

zitandukaye n’igikoma buri

munsi.

Kamotsa Ezechiel ni

umusaza w’imyaka 73

asobanura impinduka

amafaranga yazanye agira ati

“Nta kintu na kimwe cyiza

aya amafaranga yazanye mu

buzima bwange, ahubwo

yanteje ibibazo kuko kuyacunga birangora kurusha uko

nacungaga ibiryo .Ikindi kandi igiciro k’ibiryo cyarazamutse

ku buryo aya amafaranga atamara ukwezi.”

Nubwo bamwe mu babyeyi bo mu nkambi ya Mugombwa

bavuga ko aya mafaranga atari meza hari abandi bavuga ko

hari byinshi byiza yahinduye mu buzima bwa bo.

Ugirinshuti Jean De Dieu ufite imyaka 33 avuga ko

amafaranga bamuha atuma abasha kurya ku nyama

mirima yaguze hanze y’inkambi.

MUGOMBWA

kandi yaraziherukaga kera,bikamufasha kongera icyashara

mu kazi ke k’ubudozi akora, ku buryo ubu afite n’imwe mu

Kimonyo Wilson w’imyaka 53 aba mu nkambi ya

Mugombwa muri quartier ya 2, village ya kane ahamya

ko aya mafaranga ari ingirakamamaro kuko amufasha

guhahira umuryango we umuceri ,igitoki n’inyama ndetse

Guhaha ibyo batahahaga mbere nk’imwe mu mpinduka ku mpunzi zo mu nkambi ya Mugombwa nyuma yo gutangira

guhabwa amafaranga.

Photo: Darcy MWUHIRO

akanasaguraho ayo anywa agacupa akumva arizihiwe.

Naho Nikuze Nyiramugisha w'imyaka 25 utuye Quartier ya

5, muri Village ya kane asobanura ibyiza by’aya

mafaranga agira ati “Aya amafaranga nkange yambereye

igisubizo dore ko mfite n’umwana umwe turya icyo

dushatse ,ngasaguzaho ayo kumugurira inkweto ndetse

n’amavuta. Nyamara mbere byamfataga umwanya njya

gutonda umurongo ngo ndafata ibiryo rimwe na riwme

n’umwana wange impungure ntazishobore.

12

NYIRAMUBANDE 5


KIGEME

AKANYAMUNEZA NI KOSE NYUMA YO GUHABWA

AMAFARANGA

Inkuru ya MUGENZI Javan (KIGEME)

Tariki ya cumi buri kwezi, ni umunsi w’ibyishimo ku batuye inkambi ya Kigeme, iherereye mu majyepfo y’u

Rwanda, mu karere ka Nyamagabe kuko kuri uyu munsi bahabwa amafaranga yo kubatunga mu gihe cy’ukwezi.

Tariki ya 10 buri kwezi ni umunsi wo guhabwa amafaranga ku mpunzi zo mu nkambi ya Kigeme.

Photo: Darcy MWUHIRO

Kuri iyi tariki, iyo uraranganyije amaso mu batuye

aka gace ubona bakeye ku maso, bishimye kandi hari

urujya n’uruza rw’abantu bajya cyangwa bava guhaha

dore ko n’ iyo ubegereye, bakubwira ko ibyo kurya

byari byarabashiranye, bityo ko banejejwe cyane nuko

uwo munsi bari bubone icyo barya.

Mukategeri Beatrice w’imyaka 32 na Nyirakanyana

Francoise w’imyaka 40 ni bamwe mu baganiriye

n’umunyamakuru wa Nyiramubande abasanze mu

iduka rya Nsengiyumva Karemera Claude, baje guhaha

nyuma yo gufata amafaranga y’ukwezi k’Ukuboza,

2019, aba babyeyi baganira bishimye,bahuriza ku

kuvuga ko ku munsi wo gufata amafaranga baba

bishimye bidasanzwe ngo kuko baba bafite icyizere

cyo kugura ibyo kurya, kwishyura imyenda ndetse no

gukemura utubazo dutandukanye tw’ imiryango yabo.

Nyirakanyana ati: “ Uyu ni umunsi w’ibyishimo kuko

ubu mfite ikizere ko umuryango wange urabona ibyo

kurya, kandi nkanashobora kwishyura amadeni nari

narafashe nshaka ibyo kurya”.

Mukategeri na we yunga mu rye ati : “ Ndanezerewe

cyane rwose, uretse kuba mfite icyizere cyo kubona

ibyo kurya, aya mafaranga aranamfasha gukemura

utundi tubazo nari mfite.”

Nsengiyumva Karemera Claude we, avuga ko kuri

uwo munsi aba afite akazi kenshi cyane, ugereranyije

n’indi minsi isanzwe kandi ko bimushimisha kuko

abo yakopye bamwishyura nawe akarushaho kwiteza

imbere.

Gahunda yo guha impunzi amafaranga buri kwezi,

yaje isimbuye gahunda yo gutanga ibiribwa, aho buri

muntu agenerwa amafaranga 7600 buri kwezi. Ku

munsi wo gutanga aya mafaranga uba tariki icumi za

buri kwezi, ubona abatuye inkambi bishimye, urujya

n’uruza rw’abantu rwiyongeye kandi abacuruzi nabo

bishimye kuko baba bizeye gucuruza byinshi kuri uwo

munsi.

13

NYIRAMUBANDE 5


IKUSANYIRIZO RY'AMAFOTO

Photo: Darcy MWUHIRO

14

NYIRAMUBANDE 5


Photo: Darcy MWUHIRO

15

NYIRAMUBANDE 5


Nshuti basomyi bacu, muraho!

Turabashimira cyane kuba mwafashe umwanya mugasoma ikinyamakuru cyacu ari na cyo cyanyu.

Iki kinyamakuru cyandikwa n’urubyiruko rw’abanyamakuru bo mu nkambi za Kigeme, Mugombwa

na Mahama bafatanyije na bagenzi babo batuye mu nkengero z’izo nkambi.

Intego y’iki kinyamakuru ni ukwandika ku nsanganyamatsiko zerekeranye no kubaka amahoro

n’imibanire myiza aho dutuye. Turabararikira kudusangiza ubuhamya ubwo ari bwo bwose cyangwa

inkuru mwaba mufite zifite aho zihuriye n’izi nsanganyamatsiko twandikaho, cyane cyane ibyo

mubona mu buzima mubamo.

Ese waba uzi gushushanya? Tanga igitekerezo cyawe ubinyujiye mu nkuru ishushanyije.Ushobora

kandi kuba uziguhimba imivugo cyangwa indirimbo; uhawe ikaze kubikoresha. Waba se ufite inkuru

yawe wifuza kutwandikira? Akanya ni akawe gakoreshe.

Kuri iyi nshuro, hateganyijwe impapuro ebyiri zikurikira, ntacyanditseho kugira ngo muzandikeho.

Igihe muzaba murangije kuzandikaho, muzidusigire mu kinyamakuru, tuzazishyira hamwe mu

zindi nomero za NYIRAMUBANDE zizakurukira. Tuzatoranya bimwe mu bitekerezo byanyu

tubyongeremo.

Muri iki kinyamakuru kandi twabageneye urupapuro mwakwifashisha muduha ibitekerezo byanyu.

Turanifuza kumenya icyo mutekereza ku byo tubandikira n’izindi nsanganyamatsiko mwifuza ko

twandikaho.

Niba kandi ufite n’igitekerezo cy’icyo twakora kugira ngo turusheho guteza imbere

NYIRAMUBANDE yacu, uhawe ikaze kugitanga.

MURYOHERWE NA NYIRAMUBANDE, IKINYAMAKURU CYANYU!

UBWANDITSI

16

NYIRAMUBANDE 5

14 Nyiramubande


17

NYIRAMUBANDE 5

15 17 Nyiramubande


MAHAMA

NZAGUHA 30% Y’INYUNGU

Inkuru ya Eric INGABIRE & Gaston AKIMANAYAREMYE (MAHAMA)

Mu mafaranga make impunzi zigenerwa buri kwezi, iyo atabashije gukemura ibibazo

byose by’urugo bayoboka umugwazo. Ubu ni uburyo bwo kugurizanya amafaranga

hagwatirijwe ikarita impunzi zishyirirwaho amafaranga cg muri butike bakagukopa

ibiribwa ariko ukazishyura urengejeho 30% y’ibiciro bisanzwe. Ibi bikorwa ku

bwumvikane ariko bigashegesha imibereho y’impunzi mu nkambi ya Mahama kuko

n’ubusanzwe amafaranga bahabwa adahagije.

Iherekanywa ry’umugwazo mu nkambi ya Mahama.

Photo: Akimanayaremye Gaston

umuntu asaba kugira ngo akemure ikibazo c’urugo

rwiwe hama mu kwishura akungukira uwawumuhaye

inyungu ingana na 30% by’amafaranga yamuhaye’’.

Akomeza kandi avuga ko iyo ngurane itangwa ku

ngwati y’agakarita k’amafaranga kabika uwuyitanze

akanahabwa n’umubare w’ibanga ku buryo amafaranga

asohotse ariwe ayatora agakurako inyungu bumvikanye

hama agatanga ayasigaye.Arasobanura ati:"Nk’akarorero

natse amafaranga 10.000rwf nishura 13000Rwf urumva

ko kuwinjiramwo byoroshe ariko kugira uwuvemwo

keshi bisaba ko ujya mu gituragi gupagasa ukazogaruka

wishura.”

Umugwazo ugira ingaruka nyishi ku miryango

y’impunzi. NDAYIKEJE Felix imwe mu mpunzi avuga

Nyuma y’amezi make ashize imfashanyo z’ibiribwa ko keshi muri iyo miryango hama indyane z’urutavananyeho

kuwishura kiba ari ikibazo.

ko kabone nubwo boba bawufashe bavyumvikahagaragaye

ikibazo kijanye n’umugwazo kuri bamwe ati:“Na mbere yuko ibiribwa bisimbuzwa amafaranga

vyahabwa impunzi z’ abarundi zituye mu nkambi

ya Mahama bisimbujwe amafaranga, mu mwaka wa

2019 muri iyo nkambi ndetse no mu nkengero zayo Felix yibuka ko umugwazo wahozeho kuva kera agira

mu batuye iyo nkambi catewe nuko amafaranga umurwazo waratangwa kuko umuntu asabye isahani

bahabwa adahagije kugira ngo bakemure ikibazo 5 z’ibigori yishura 7 ariko ubu hari na bamwe

c’imirire cari mu miryango y’izo mpunzi.

baka umugwazo ku bw’inyota aho ivyo bikurura

Benshi muri bo bemera gutanga ikarita y’amafaranga amakimbirane n’imanza z’urutavanako kuko uba unize

bakungukira abadandaza inyungu igera ku bice 30% umuryango.”

vyayo bahawe mu kwezi kumwe gusa ngo barengere

Mu gihe abo twaganiriye bavuga ko umugwazo ufatwa

imiryango yabo.

n’ibice 70% vy’abatuye iyo nkambi ya Mahama

Abaka, abatanga umugwazo ndetse n’abandi kandi bikagira n’ingaruka ku bawufata n’abawutanga;

atanahamwe begamiye bose bahurizako

mu rwego rwo gukangurira izo mpunzi kwirinda no

umurwazo utangwa mu buryo butemewe kandi ari kurwanya amakimbirane aturutse kuri icyo kibazo

nk’ikiyobyabwenge kubamaze kuwufata kuko usanga NYIRAMUBANDE yashatse kumenya icyo itegeko

bitoroshe kubisohokamwo.

rivuga ku mugwazo n’urugero rw’abitura urwego

Willy NDAYIKEZA ni umwe mu barya umugwazo

akaba ari umukuru w’umuryango w’abantu batatu

asobanura umugwazo agira ati:“Umugwazo ni ingurane

rushinzwe guca imanza kuri icyo kibazo, ariko

uwuhagarariye urwego Legal Aid Forum (LAF) ari

narwo rubishinzwe mu nkambi ya Mahama ntiyashimye

kugira icyo abivuzeho.

18

NYIRAMUBANDE 5


UMUJYI WA HUYE

URUHARE RW’IMPUNZI MU KWIKURA MU BUKENE

Inkuru yanditswe na : GANZA Clebert Sabin & Kelanda Don Delicia (HUYE)

IRAMBONA Rodrigue ni umwe mu mpunzi z’Abarundi zahungiye mu Rwanda mu mwaka wa 2016 akaba atuye

mu karere ka Huye ari naho yiga mu mwaka wa 6 w’amashuri yisumbuye mu ishami ry’imibare, ubukungu

n’ikoranabuhanga (MCE) mu kigo cyaragijwe Umwamikazi w’amahoro i Tumba (ERPT) akanahakorera umwuga

wo gushushanya ibyo benshi bita ubugeni mu rwego gushaka ikimutunga nk’impunzi.

Bimwe mu bishushanyo bya Rodrigue bimwinjiriza amafaranga.

Photo: Darcy MWUHIRO

Uyu musore ngo kuva na kera yakundaga gushushanya

ariko akabura umwigisha kuko yabonaga ababikora

akabona ari umwuga mwiza cyane .Akigera mu Rwanda

yabanje kubura aho kuba ni ko kugerageza gushakisha

icyo yakora kuko atashakaga kujya mu nkambi

nk’izindi mpunzi, nuko yigira inama yo gushaka uko

yabyiga ,ku bw’amahirwe ahura n’umugabo witwa

IRENE amwigisha gushushanya,amaze kubimenya na

we ahita abitangira nk’akazi kamwinjiriza amafaranga

amufasha kugura ibyo akeneye mu buzima bwe bwa buri

munsi ndetse no kwiga atarinze gutegereza ubufasha

bugenerwa impunzi.

Ati “Uyu mwuga ufite uruhare rukomeye ku buzima

bwange kuko ari nawo nkuramo bimwe mu bikoresho

by’ishuri nk’imyenda, inkweto n’ibindi nkenera

nk’ibyo kurya, kunywa ndetse n’ubukode bw’inzu.

Mbere ntaratangira uyu mwuga nahora nimuka nshaka

uwo twabana , ariko nyuma maze kubona icyo gukora

ubu nditunze nge ngenyine.”

Abajijwe uko abifatanya n’amasomo yagize ati:” Uyu

mwuga akenshi nywukora muri weekend (mu mpera

z’icyumweru, kuwa Gatandatu no ku Cyumweru) kuva

saa yine kugeza saa kumi nkabivamo nkora ibindi

byo mu rugo kandi nkagira n’umwanya wo gusubiramo

amasomo. Urumva ko rero ntakibangamira ikindi muri

byombi kandi mbikora neza byose.”

IRAMBONA avuga ko kuba hari abantu bumva ko

impunzi ari umuntu udafite icyo yakwigezaho ahubwo

ngo agomba gutega amaboko agahabwa buri kimwe

ari ukwibeshya kuko hari zimwe mu ngero zigaragara

z’impunzi ziteje imbere zikora no ku rugero rurenze

abanyagihugu ati:

“Ikindi kandi abantu bagomba

kumenya ko n’umwana

arerwa ariko igihe kikagera

agakura, none se tuticaye ngo

twige kwigira nk'uko Perezida

w’u Rwanda abivuga urumva

twaba turi mu biki ? Erega

biriya byose bishobobora

guhinduka tugataha, tudafite

aho twahereye twabigira dute

ubwo? Abo bareke ntibazi

ibyo bavuga.”

Asoza agira inama izindi mpunzi n’urubyiruko muri

rusange ko bagomba gufata iya mbere bakayoboka

umurimo kuko ariwo wa mbere, bakumva ko ari nta

kamara mu buzima bwa bo ngo adahari bapfa, ahubwo

buri wese yagira icyo yigezaho abikesheje umutwe we

n’amaboko ye kuko ngo burya igishoro cya mbere ari

mu mutwe.

19

NYIRAMUBANDE 5


Mahama

IDUGA RY`IBICIRO

Inkuru ya KUBWIMANA Alexis na HAKIZIMANA Emmanuel (MAHAMA)

Mu gihe ubusanzwe ibiciro ku masoko bizamuka cg bikagabanuka bitewe nibihe by’ihinga canke isarura, mu

masoko n’amaduka bituriye inkambi ya Mahama icumbikiye impunzi zikabaka ibihumbi 70 ho ihindagurika

ry'ibiciro rihoraho buri kwezi iyo impunzi zegereje gufata amafaraga yo kuzitunga zigenerwa buri kwezi

n’umuryango w’abibumbye bityo iyo ugiye guhahira mu masoko yandi ari mu karere ka Kirehe usanga ibiciro

bitari hejuru nk’uko biri muri ako gace.

Mu burasirazuba bw’u Rwanda,mu murenge wa bakabafatira ibyemezo. Ico dusaba abaturage ni

Mahama ahari inkambi y’impunzi z’abarundi ndetse ukutubera ijisho no kuduha amakuru ubundi ubuyobozi

n’uduce tuhaturiye haravugwa ikibazo c’iduga

ry’ibiciro by’ibiribwa nka vyose n’ibindi bikoresho

abantu bakenera mu buzima bwa buri munsi. Ubu

abantu bahitamwo guhaha ibiryo bidahenze batitaye ku

by’indyo yuzuye kubw’ubushobozi buke, ibyo nabyo

bikaba bishobora guteza ibibazo ku magara y'abantu

tutibagiye n’indwara ziterwa n’imirire mibi.

Bwana MAZIMPAKA Marc umuyobozi wungirije

w’inkambi ya Mahama aragira ico abitubwiye ko.

NYIRAMUBANDE: Haravugwa ikibazo c’ibiciro

biri kuduga cane ku masoko gushika naho abaturage

bavyinubira,haba hakurikizwa iki canke hakorwa iki

iyo hashigwaho ibiciro?

MARC: Ubundi ibiciro bizamuka kubera abashaka

guhaha baba babaye benshi mu gihe ibihahwa nabyo

biba byabaye bike hakiyongerako n’umusaruro

wabaye muke kuko nk’ibishimbo ntabwo vyeze uko

vyakagombye, ibigori byareze bimwe biramungwa. Iki

gihe abantu baba barindiriye gusarura kandi no muri

kahise,abantu baba baramaze gutera.Uku kwezi bakwise

ukwa"GASHOGORO".

NYIRAMUBANDE: Ese iyo ibiciro bizamutse

bugaheza bugakora ico bugomba abaturage.

NYIRAMUBANDE: Mbega ko ibiciro birushaho

kuzamuka ku masoko amahera yo guhaha ahabwa

impunzi(7600Frw ku kwezi) akaba adahinduka mu

gihe yari yashizweho hagendewe ku biciro byari biri

hasi cane igihe yashigwaho,ni iki mutegekanya gukora?

MARC: Ikibazo kirazwi, turiko tubandanya gukora

ubuvugizi hagati ya UNHCR na Leta kuko nabo

barabizi ko ibiryo byazamutse amafranga ari ya yandi

nyene ariko intego ni ugukora ubuvugizi kugira ngo

hongere haboneke andi mafaranga.

NYIRAMUBANDE: Ni ubuhe butumwa mutanga

muri rusangi haba ku bahaha, abacuruzi ndetse no ku

mpunzi muzimara impungenge ku bibazo bafise ?

MARC: Duhora tubivuga mu ma nama atandukanye ko

turiko dushakisha ubufasha bw’amafaranga dukomanga

hirya no hino,ariko na none abantu bakwihangana kuko

dufise icizere kuko imvura iri kugwa neza,n’imyaka

imeze neza.Twizeye ko mu kwa mbere ibiryo

bizaboneka gutyo ibiciro bikagabanuka.

NYIRAMUBANDE:Bwana muyobozi,mwaba hari

ico mufite mwifuza kongeraho?

MARC:Yego,ico nakongerako ni uko ikinyamakuru

binyuranije n’amategeko hakorwa iki?

canyu turagikunda cane kuko gituma habaho umubano

MARC:Ubundi ubusanzwe,nta mategeko y’ibiciro mwiza hagati y’impunzi n’abasangwa,bakagirana

abaho, ni uburyo buba buri aho, bavyita liberalisme

ibiganiro bakarabira hamwe ibibazo vyavutse ndetse

mu zindi ndimi . Twe nk’ubuyobozi bw’inkambi,dukora bagashakira hamwe n’ibisubizo. Murakoze!

ubuvugizi kugira ngo turebe ko ibiciro ku masoko

NYIRAMUBANDE: Murakoze cane namwe kuduha

bitakomeza kuzamuka hama abaturage nabo tukabasaba umwaya wanyu n’ikiganiro.

ko bakomeza kwihangana.

Mu gihe impunzi ndetse n'abaturiye inkambi bakomeje

NYIRAMUBANDE: Haravugwa n’ikibazo c’iminzane kwinubira ihindagurika rya hato na hato iyo utembereye

itujuje ubuziranenge (iziritse) eka abatuye inkambi ya mu masoko n’amaduka usanga ibiciro bizamuka aho

Mahama bo bavugako kuri kawunga n’umuceri usanga ibase y’amateke yagurwa 3500FRW ubu ni 5500Frw,

handitse ibiro 25 inyuma ku gafuka upimye ugakuramo igitoke cari 90Frw ku kiro ubu ni 150Frw,ifu y’imyuku

gafuka ka kg 25. Bityo abaturage bafite impungenge

23; ibi byo murabivugaho iki?

mbati yahora ari 150Frw ku kiro ubu ni 250Frw,

MARC: Ku mpunzi iyo dusanze hari ufise kawunga yahora kuri 8600Frw ubu ni 14500Frw eka

umunzani utujuje ubuziranenge turamutumizaho n’umuceri wahora kuri 14000Frw uri kuri 18500Frw

tukawumwambura ndetse akaba yanabihanirwa.

Kubaba hanze y’inkambi naho tubimenyesha ubuyobozi ko aho kugabanuka ibi biciro bishobora gukomeza

tuti umunzani uyu n’uyu ntiwujuje ubuziranenge kuzamuka.

20

NYIRAMUBANDE 5


MUGOMBWA

AMAFARANGA AFASHA IMPUNZI KUMVA KO ZIFITE

INSHINGANO

Inkuru ya Jean Aime Muhawenayo (MUGOMBWA)

BUGENIMANA Rachel ni umukozi wa Eglise Evangelique des Amis au Rwanda (EEAR) ,akorera mu nkambi

ya Kigeme na Mugombwa , ashinzwe guhugura abahagariye abandi mu nkambi no hanze ya yo uburyo bwo

gukemura amakimbirane. Avuga ko igikorwa cyo guha impunzi amafaranga ari cyiza kuko na zo zabyisabiye

ngo zijye zibasha kugura ibyo zishaka kandi zigire n’uhare mu micungire ya yo.

Bugenimana ati “Kuri nge igikorwa ni cyiza kuko

cyazamuye ubushobozi bw’impunzi zumva ko ari zo

zifite inshingano mu micungire y’ingo za bo . Mbere

bagihabwa ibiribwa bahabwaga akenshi impungure

n’ibishyimbo bagenewe na PAM (Programme

Alimentaire Mondiale )umuryango ushinzwe ibiribwa

ku Isi,bakumva ko nta kindi uretse kurya .Ariko ubu iyo

bayahawe bumva ko bafite inshingano zo kuyacunga

kandi akabatunga ukwezi kose.

Bugenimana akomeza avuga ko hari zimwe mu mpunzi

zikoresha neza aya mafaranga ku buryo make basaguye

bayashora mu mishinga itandukanye ibyara inyungu.

“Bagitanga ibiribwa

wasangaga ahanini akazi

k’umugore ari uguteka . Naho

kuba batanga amafaranga

bivuze ikintu gikomeye ku

bagore ,kuko usanga hari

imiryango bahagarariye kandi

bakabasha kuyacunga neza

bityo n’abagabo bakabona ko

n’umugore ashoboye.”

Naho ku bagabo iyo umugabo ayafite aba yumva

akomeye kandi afite ijambo mu bandi bagabo.

Bugenimana kandi avuga ko aya mafaranga yazamuye

imibanire myiza n’abaturiye inkambi kuko mu nkengero

z’inkambi hari abahakorera ubucuruzi , iyo impunzi

imuguriye akunguka bigenda byubaka umubano wa

bo kandi ni yo amafaranga yatinze babaha amadeni

bakazishyura bayabonye”

Nubwo Bugenimana avuga ko aya mafaranga yahinduye

byinshi byiza mu buzima bw’impunzi haracyari zimwe

mu mbogamizi nko kuba akurura amakimbirane ahanini

ashingiye ku micungire ya yo , nk’umugabo akumva ko

Illustration: IRAGUHA Clement

niba amafaranga aje agomba gukuraho ay’icupa kandi

nyamara mu rugo batarahaha bayamwima cyangwa

yayafata ku ngufu bigatera amakimbirane.

Bugenimana ati”Haracyari n’indi mbogamizi kandi

yuko zimwe mu mpunzi zivuga ko aya mafaranga ari

make kandi ibiciro bizamuka buri munsi ku isoko .”

Avuga ko inama yagira impunzi mu rwego rwo

gucunga neza aya mafaranga ,ari uko bajya bicara

hamwe nk’umuryango bakareba mbere na mbere icyo

bakeneye kurusha ikindi,bakarebera hamwe asigaye

uko yakoreshwa kuko rimwe na riwme usanga abana

batazi irengero rya yo.

Iyi gahunda yo gutanga amafaranga mu nkambi

zicumbikiye impunzi mu Rwanda yatangiye muri

Nzeri 2016 ,aho buri mpunzi igenerwa 7600F buri

kwezi biciye muri PAM ari na yo yatangaga n’ibiribwa.

21

NYIRAMUBANDE 5


MAHAMA

IBANGA RY’ITERAMBERE

Inkuru ya: NZEYIMANA Eugene & NAYEBARE Naome (MAHAMA)

Udafite ico

ukora ngo

wihangire

umurimo ntabwo

watera imbere

nkuko ubyipfuza.

NAHIMANA Jeanne ari kumwe n’umukiriya aho acururiza ibitoki mw’isoko rya Mahama ya 1 mu nkambi.

Photo: Nzeyimana Eugene

Hari igihe c'isaha zibiri n'igice (8h30)zo mugitondo aho Jeanne akomeza ahanyene ku muntu yarose

Nyiramubande yagendera uwitwa NAHIMANA utwo dufaranga agashakisha ikindi kintu akora

Jeanne akaba atuye muri village ya gatatu kominote ya bituma yoshobora kugurira agakambambiri abana

mirongitanu na rimwe umuryango wa mbere urudome B kugira abambike neza.

Nyiramubande yamusanze aho akorera akazi ke ka Mu gutanga akarorero aragira ati’ “Urabona

minsi yose.

Jeanne amaze kubona ko bahabwa amafaranga

nk'ubu amakaye bahaye abana ku ishuri ntabwo

ahagije rero iyo washoboye kurondeza hirya no

adahagije yo kugura ibiryo nkuko abivuga hino urashobora kunganira umwana mu kumuha

yahise afata umwanzuro wo kwishakamo ibisubizo.

Jeanne w’imyaka mirongo itatu n’itandatu (36)

ikaramu,ikaye n’ibindi akeneye.”

Ku bwiwe Jeanne yifuzaga kuva ku rugero ariho rwo

y’amavuko yagize ati “Ndabinyujije mu kwihangira

umurimo nkoresheje amwe mu yo baduha kugira ngo

mbashe kwisuganya mu kuraba uko nabona utundi

gutega amaboko abamufasha ahubwo akikorera bityo

akabasha gutera imbere akavamwo umuntu ukomeye

nk’abandi akanateza imbere aho abaye, ndetse

dutandukanye nk’agasabuni; amavuta n ibindi”.

Jeanne yagiye mu isoko ashakisha icyo yakora kugira

ngo yirinde umugwazo kuko yabonye yuko aya

mafaranga bahabwa adahagije bituma ajya mu isoko

arabe ko yozahindurira abana biwe imirire itandukanye.

Uyu mubyeyi ico abona bimumariye kuba ubu ari mu

isoko akora iby’ubudandaji yishura ati “Hari ibintu

byinshi maze kunguka kuko umuntu adafite ico akora

ajya gufata umurwazo bityo bigatuma ikarata yiwe

yama mungwati kandi ntiyigere abaho neza nk’uko

abyifuza kuko atigeze akoresha neza amahera yahawe.”

n’igihugu ciwe, agatanga umusoro,akarihira abana

biwe kaminuza, ubwisugane mu kwivuza n’ibindi.

Agira ati “Iyo ushoboye kujya mu isoko ukagira ico

ukoze bituma wigurira igitenge kuko muba muri

mu matsinda yo kwizigamira no kugurizanya”.

Jeanne arasoza atubwira uko akoresha amahera

aronka, arakomeza ati:“Ibyo byose ukabikora wibuka ko

umuntu atari mu matsinda ntabwo bimworohera

gutera imbere nk’uko abyipfuza”.

22

NYIRAMUBANDE 5


IMYIDAGADURO

Bienfait Uwizeye

Mugombwa & Kigeme

mfashanyigisho Cinéduc bukubiyemo gufasha

ibitekerezo.Hakenerwa abantu babiri mu kwerekana abashyushyarugamba kuyobora neza ibiganiro buri

wese agizemo uruhare ku bibazo biriho aho abantu

VJN n’umushyushyarugamba wo mu rubyiruko

rushaka gukabya inzozi. Iki gikorwa gihoraho

batuye, no gushaka ibisubizo hamwe no gufata

ingamba.

kuko abashyushyarugamba banategurira ibyo Iyo igikorwa mfashanyigisho kirangiye,

bikorwa andi matsinda. Bikorwa byibura inshuro

6 mu kwezi mu nkambi za Kigeme na Mugombwa.

Buri gikorwa kiba kigenewe itsinda ryihariye

ry’urubyiruko rwo mu nkambi no hanze yayo,

ku nsanganyamatsiko zirebana n’uburenganzira

urubyiruko rushaka gukabya inzozi rutegura

ibikorwa bigaragara bigamije gushyira mu bikorwa

imigenzereze myiza iba imaze kwigwa.

Urwo rubyiruko ruherutse gusura Urwibutso rwa

Mugombwa n’umwe mu Barinzi b’igihango mu

bw’umwana, ivangura, uburinganire murenge Gasaka/Nyamagabe.

n’ubwuzuzanye n’ihohoterwa, gukemura

amakimbirane, uburenganzira bw’umugore n’ibindi.

Uburyo bukoreshwa mu mitegurire y’ibikorwa

23

NYIRAMUBANDE 5


IMYIDAGADURO

24

NYIRAMUBANDE 5


IMYIDAGADURO

A. Ibikorwa ndangamuco

Vision Jeunesse Nouvelle (VJN) ihugura urubyiruko

kandi igatanga ibikoresho by’ibanze ku rubyiruko

rushaka gukabya inzozi kugira ngo rutegure ibikorwa

ndangamuco. Amatsinda y’urubyiruko rushaka

gukabya inzozi ruhurira mu myitozo inshuro nyinshi,

cyane cyane mu mpera z’icyumweru.

Imyidagaduro ndangamuco igizwe n’ikinamico,

imbyino gakondo, imbyino za kizungu n’ubusizi.

Urubyiruko rukoresha impano zarwo z’ubuhanzi

n’uburyo bw’ikinamico buri wese agiramo

uruhare, harimo uburyo bw’ikinamico zikora ku

marangamutima n’ikinamico zivuga ku buzima

rusange bw’abaturage (z’uruhererekane mu gihe).

Insanganyamatsiko ngenderwaho muri ubwo buhanzi

zibanda ku bibazo bijyanye n’amahoro mu nkambi

n’aho ziherereye. Uhereye aho, urubyiruko ruhimba

indirimbo n’ikinamico zitanga ubutumwa bukomeye

kandi bukenewe mu baturage.

VJN yahisemo gukoresha uburyo bw’ikinamico

buri wese agiramo uruhare kuko bufasha abaturage

gutekereza ku bibazo bafite kandi bukabereka inzira

yo gushaka ibisubizo bafatanyije. Ikinamico itanga

amakuru, ikigisha kandi igashimisha abantu.

Mu ikinamico ikozwe mu buryo buri wese agiramo

uruhare, abakinnyi bakina igice cya mbere noneho

bagakorana n’abaje kureba ikinamico hagamijwe

guhindura ibitari bimeze neza. Urubyiruko rutegura

ibitaramo inshuro imwe mu kwezi mu nkambi za

Kigeme na Mugombwa cyangwa ahakikije inkambi.

Photo: Bienfait Uwizeye (LAP VJN/GIZ Mugombwa & Kigeme)

Ikindi kandi, ibikorwa ndangamuco n’iby’ubuhanzi ni

uburyo bukundwa kandi bukurura uburyiruko, ndetse

ni inzira yo kunyuzamo ubutumwa bugamije amahoro

bugenewe impunzi n’abaturage bazakiriye. Muri iyi

minsi, bimaze kugaragara ko ibikorwa ndangamuco

byinjiriza amafaranga abahanzi bakiri bato. Amatorero

ndangamuco yacu atumirwa n’ubuyobozi bw’inkambi

n’abafatanyabikorwa mu bikorwa bigamije kwigisha

kandi arakunzwe. Yanatangiye kandi gususurutsa

ubukwe kugira ngo abone udufaranga.

25

NYIRAMUBANDE 5


HANZE Y’INKAMBI YA MAHAMA

IGABANYUKA RY'IKIBAZO C'UBUJURA MU MIRIMA

Y'ABATUYE MU NKENGERO Z'INKAMBI

Inkuru ya Jean-Luc NZAMBIMANA na Henriette NDAYIKENGURUTSE (MAHAMA)

Kuva impunzi z'Abarundi zigishika mu nkambi hakomeje kwumvikana amajwi y'abatuye mu nkengero zayo

avuga ko izo mpunzi zononaga imirima y'abaturage mu gukora ubujura bwaba ubw'ijoro canke ubwo ku

manywa. Ariko ubu byarahindutse .

Umurima w’imyumbati

Photo: Darcy MWUHIRO

Mu mpera za 2018 mu nkambi ya Mahama hatangijwe

gahunda yo guha impunzi amafaranga mu gusimbura

guhinga na bamwe mu mpunzi barababarira ko intete

zabagwaza igifu kandi bataronka uko bagira ngo babone

ibiribwa zahabwaga kugira ngo bifashe imibereho nk'agatoke canke akandi bashaka.

yabo ya buri munsi. Buri mpunzi igenerwa amafaranga

angana na 7600Frw yaba uruhinja, abana, abakuru

ndetse n’ababyeyi.

“Ubu rwose turahinga tugasarura.” Mukakarisa aribuka

uko byabaga bimeze mbere impunzi zitarahabwa

amahera, “ Uzi ko mbere wajyaga mu murima ugasanga

Aya mafaranga ashyirwa kuri konti y’umuryango baranduye imyumbati yose iri hasi? Ugishika mu

kandi hagashyirwaho amafaranga angana n’umubare murima washira isuka hasi ukicara ukarira warangiza

w’abagize umuryango niyo mpamvu itangwa ugashira isuka ku rutugu ugataha.”

ry'amafaranga mu mpunzi ryakemuye ikibazo c'ubujura Uyu muhinzikazi ashimira polisi y’u Rwanda kuko

mu mirima y'abatuye mu nkengero z' inkambi kuko yabafashije gukaza umutekano kandi kuri we abona

kuri bamwe vyarumvikana mu gihe ibiryo zahabwa

vyaboneka ko bitobamaza ukwezi bityo ubujura

abo bahora batwara kuri police bikoreye ibyo bibye

baragabanutse bityo abona ko itangwa ry`amafaranga

bukaba igisubizo ariko kitari ciza kuko bwaronona

cane umubano mwiza uri hagati y'impunzi n'abahinzi

ryaje gukemura amakimbirane no gukomeza umubano

mwiza.

bo hanze y’inkambi.

Nyuma yaho impunzi zitangiye guhabwa amahera

“Iyo bayafashe ku isoko nta jambo dusubira kugira

kuko bahita bishura ubona ko ata ngorane bafise ku

yasimbura ibiribwa zahabwaga mbere,MUKAKARISA biciro.” MUKAKARISA utarifuje ko twamufata ifoto

Francine umwe mu bahinzi baturiye inkambi asoza avuga ko ari gutyo baba bameze iyo impunzi

avuga ko hari ico byabamariye kuko iyo bari zahawe amafaranga.

26

NYIRAMUBANDE 5


KIGEME

KURYA KABIRI KU MUNSI NTIBIGISHOBOKA!

Inkuru ya MUTABAZI Yves (KIGEME)

Nyuma y’aho abatuye inkambi ya Kigeme, iherereye mu majyepfo y’u Rwanda mu karere ka Nyamagabe,

batangiriye guhabwa amafaranga yasimbuye guhabwa ibiribwa, rumwe mu rubyiruko rwibana muri iyi nkambi,

ruvuga ko kurya kabiri ku munsi byabaye nk’inzozi.

Gatuzo Justin umwe mu rubyiruko rwavuganye na Nyiramubande.

Photo: Darcy MWUHIRO

Ndahiriwe Emmanuel, ni umwe muri uru rubyiruko,

uvuga ko amafaranga ibihumbi birindwi magana

atandatu(7600Rwf) bahabwa buri kwezi, ari make

we kuyacunga bimugora cyane.

Ati:"Mu by’ukuri, amafaranga mfata y’ibyo kurya

ni make cyane, kuko nubwo ndi umwe ntabwo

ibihumbi 7600 by’amanyarwanda mfata bihagije,

ku buryo nabirya ukwezi kose.

Ubu ndya rimwe ku munsi kandi nkirinda kurya

ibihenze, cyangwa se ibyo nifuza nk’umusore kuko

amafaranga mfata atabinyemerera, nkibabaza nyine

nkanashakisha utwo nkora twanyunganira kugira ngo

ndebe ko nasatira ukundi kwezi nkifite utwo ndya.”

Mugabo Danny, we avuga ko kugirango amafaranga

ahabwa amumaze ukwezi ari uko abifatanya n’ishuri.

Ati “Amafaranga baduha ni make cyane ntabwo

yarangiriza umuntu ukwezi pe, yakabije yarangiza

ibyumweru bibiri gusa.”

Nge rero kuko ndi umunyeshuri, iyo nariye ku ishuri ku

manywa nongera kurya nijoro bikamfasha kuyacunga”.

Twaganiriye kandi na Nshimiyimana Innocent, maze

atubwira ko amafaranga bahabwa atarangiza ukwezi,

ahubwo ko we hari igihe ukwezi kurangira yarafashe

n’amadeni.

Ati:’’ Ariya mafaranga baduha ni make ntabwo

yarangiza igihe cy’ukwezi ariko nkanjye ndi umusore

ntabwo nshobora kuburara kabiri kikurikiranyije,ubwo

rero amafaranga yose mfata nyashyira mu byo kurya,

nkirengagiza ibijyanye n’ imyambaro n’ibindi ahubwo

nkashaka ibyo nakora kugira ngo ayo mvanamo abe

ariyo nikenuza mu bindi nkeneye nabyo bitambuza

gufata amadeni mba ngomba kwishyura igihe nafashe

andi kuko aba adahagije”.

Gatuzo Justin, we avuga ko yahisemo kwihuza n’

umuryango ufite abantu benshi, mu gihe amafaranga

yaje bagahahira hamwe kugirango arebe ko iminsi

yakwicuma.

Ati:’’ Mbere tugifata ibyo kurya byarangoraga

guteka inkono ya njyenyine maze mpitamo

kwiyegereza umuryango wo kwa mama wacu ibyo

mfashe nkabimushyira bagatekera hamwe. Rero aho

bahinduriye bagatangira kuduha amafaranga, nanze

kwitandukanya nabo kuko nabonye ko amafaranga

baduha ari make cyane ntayaryamo ukwezi kose.”

Twaganiriye kandi na Semucyo Martin, maze atubwira

ko we yihaye intego yo kurya rimwe ku munsi kugirango

arebe ko iminsi yakwicuma nubwo bitoroshye.

Ati:” Kurya kabiri ku munsi byabaye nk’inzozi pe, ubu

nge nihaye intego yo kurya rimwe ku munsi, kandi

nabwo ntabwo amafaranga baduha arangiza ukwezi.

Ngira ideni rihoraho nishyura buri kwezi uko duhawe

amafaranga, kuko ubu ibintu byarahenze no guhaha

biragoye cyane rwose.’’

27

NYIRAMUBANDE 5


URUBUGA RW’ABASOMYI

Muri buri numero tuzajya tubagezaho ubutumwa bw’abagize icyo bavuga kuri nomero yatambutse.

Aha haraganirwagaho ku mibanire myiza hagati y’impunzi n’Abanyarwanda

MUTANGA Patrick w’imyaka 20 aherereye mu Nkambi ya Kigeme

avuga ko isomo yungutse nyuma yo gusoma Nyiramubande ari ukugira

imibanire myiza n’abandi, kugira isuku, ahandi n’aho atuye no guharanira

kumva ibitekerezo bya bagenzi be.

NGENDAKUMANA Jacques w’imyaka 31 aherereye mu Nkambi ya Mahama.

Yagize ati: “Muri NYIRAMUBANDE nakuyemo isomo ryo gufatira urugero

ku babashije kwiteza imbere bakorera hamwe. Byaba byiza hasohotse ibinyamakuru

byinshi bishoboka, bikagera kuri benshi kandi bigasohoka hakiri kare”.

KANYINDI Leina w’imyaka 14 uherereye mu Nkambi ya Mahama

avuga ko ibinyamakuru byinshi bikorera muri uyu murongo byafasha

benshi kuko nawe cyamufashije cyane.

HABIMANA RUGAMBA w’imyaka 23 aherereye mu Nkambi ya Kigeme

avuga ko isomo yakuyemo ari ukumva ko agomba kubana na buri wese

atagendeye kuri runaka, ngo yumve ko atabana n’umunyamahanga utari

mwene wabo cyangwa umuvandimwe we gusa.

MUGABEKAZI Chemsa w’imyaka 27, avuga ko isomo yungutse ari

kutemera ibishuko ibyo ari byo byose by’abasore,kutagira kwironda

mu bantu bose baturuka ahatandukanye no kwiteza imbere.

Yunzemo ati: “Muzatubwirire bariya banyeshuri bo mu nkambi gukomereza aho”.

MUHIRE Danny w’imyaka 16 aherereye mu Nkambi ya Mugombwa

avuga ko nyuma yo gusoma NYIRAMUBANDE yasobanukiwe ko nawe afite uruhare

nk’urubyiruko mu mibanire myiza ndetse no kurushaho gukangurira urubyiruko

kugira umwete, ndetse agakangurira n’urubyiruko rwo mu nkambi gufatanya

n’urwo hanze y’inkambi.

HIRWA Elie w’imyaka 15 uherereye mu Nkambi ya Mugombwa

avuga ko isomo yakuyemo ari ugukorera hamwe na bagenzibe bo mu nkambi kugira ngo

biteze imbere. Yashoje agira ati: “Mu kinyamakuru muzongeremo ibijyanye n’imibanire

myiza y’urubyiruko rwo mu nkambi ndetse no hanze y’inkambi”

IGIHOZO Fauzia yagize ati: “Icyo nungutse ni uko nange nagira uruhare mu kubana

n’abandi, kuko hari ibyo nabigiraho byatuma ubuzima bwange buhinduka”.

28

NYIRAMUBANDE 5


URUBUGA RW’ABASOMYI

GAHIMBAZE Kesselle w’imyaka 18,aherereye mu nkambi ya Mahama,

avuga ko yungutse isomo ry’uburyo ashobora kwitwara ategura ahazaza he,

cyane cyane kwihangira umurimo. Yanatanze icyifuzo agira ati: “Muzongere

umubare w’ibinyamakuru bisohoka, bityo buri wese mu bice bitandukanye

abashe kukibona".

MWUBAHAMANA Coslman Espoir w’imyaka 18 ari mu Nkambi ya Kigeme.

Yagize ati: “Nungutse ko tugomba kubana na buri wese tutitaye uko ateye,

kandi nk’urubyiruko ko tugomba gukura amaboko mu mifuka tukihangira

umurimo tukajya no mu mashyirahamwe. Ikindi ni uko bazasohoramo na

traditional dance yo ku Kigeme kuko nta kinyamakuru na kimwe irasohokamo,

byadufasha twakunda n’ibyo dukora n’abandi bakabikunda".

MUTUYIMANA Agathe w’imyaka 18 yagize ati:“Kubana n’abantu bose

neza nta cyabiruta, bituma umenya amakuru muri byose.

Muge mushyiramo n’udukino tumwe na tumwe dutuma urubyiruko

rwishima nk’amateka”.

NDAYISHIMIYE Eric w’imyaka 18 avuga ko yungutse isomo ryo kugira isuku

y’umusarani,kwirinda gutera abakobwa inda zitateguwe.

Ati: “N’ubutaha muzongeremo n’abatari impunzi kugira ngo nabo babone

kuri ubwo butumwa”.

NIYONKURU Idrissa w’imyaka 15 yagize ati: “Isomo nungutse

ni ukoroherana nabagenzi banjye,kugira isuku,kwizigamira, kudaheza

bagenzi bange mu buryo ubwo ari bwo bwose kuko ari isoko

y’iterambere muri rusange” .

GAKANGAKUHWA Eric w’imyaka 48 aherereye mu Nkambi ya Mahama.

Avugako icyo yungutse nyuma yogusoma Ikinyamakuru NYIRAMUBANDE agomba

kuganiriza abana kenshi kubijyanye n’imihindagurikire y’umubiri. Agira ati:

“Ikindi Ikinyamakuru NYIRAMUBANDE cyajya gisohoka buri kwezi”.

NIYONKURU Gerard w’imyaka 27 aherereye mu Nkambi ya Mahama.

Yagize ati: “Tumenyereye ko abafasha ari abafite ubushobozi bwinshi; ariko nabonye

isomo ko ntawe udashoboye kuba yatanga umusanzu we”.

TUYISABE Josiane w’imyaka 13 aherereye mu Nkambi ya Mugombwa.

Yagize ati: “NYIRAMUBANDE idufasha kumenyana n’Abanyarwanda ndetse no

kumenya amakuru yo hanze yinkambi”.

29

NYIRAMUBANDE 5


IKUSANYIRIZO RY'AMAFOTO

30

NYIRAMUBANDE 5


IKUSANYIRIZO RY'AMAFOTO

Photo: Darcy MWUHIRO

31

NYIRAMUBANDE 5


@ejoyouthecho

+250 787 581 411

+250 728 028 232

ikiganiroejo@gmail.com

www.ejoyouthecho.com

EJO YOUTH ECHO (EYE) ni umuryango ukoresha

itangazamakuru mu kwimakaza umuco w’amahoro,

kwamagana ihohoterwa, kurengera uburenganzira

bwa muntu, gushyigikira umuco wo gushyira mu

bikorwa intego z’ikinyagihumbi ry’iterambere ryo

muri Afrika yo hagati. Uyu muryango ubarizwa i Kigali.

Imishinga y’umuryango EJO YOUTH ECHO ikorerwa

mu Rwanda ikagera ku mubare munini w’urubyiruko

mu kurufasha kugera ku ntego y’amahoro ku bumuntu

buboneye urungano rw’iki gihe.

30

NYIRAMUBANDE 5

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!