Create successful ePaper yourself
Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.
IKINYAMAKURU KIMURIKIRA ABATURARWANDA

Umwaka IX: No 399, 15- 22 Werurwe 2010, B.P 4353 Kigali-Rwanda. Tel: 0788354880. E-mail: umuseso@yahoo.co.uk. Frw 500, Ush 1500, Fbu 1000,

Amabanga hanze

►Ihunga rya Kayumba

n’umuryago wa

Rwigema

►Abandi ba ofisiye

bazize

Umuryango wa

Rwigema

►Intambara yeruye

kuri

‘legacy’ ya Rwigema?

RDF yongejwe imishahara kubera

gutinya Gen. Kayumba

►Buri mujepe yongerewe ho 200.000,

Private ubu arahembwa 50.000

►Isesengura: Ni inzira yo gushimisha

RDF, ntiyoboke Kayumba

►Icyo Gen. Karake, wasimbuye

Kayumba muri DMI, avuga ku

ihunga rye

►Isesengura: Kayumba, Kagame,

bombi mu mayirabiri

Nyuma ya

Perezida Kagame,

hazakurikiraho

akavuyo

FPR siyo yazamuye

Gen. Kayumba,

ahubwo Kayumba

niwe wayigejeje ku

ngoma

Grenade i Kigali:

Ninde ubyihishe

inyuma?

Deo Mushayidi

yaragambaniwe?

Ex- Minisitiri

Bumaya Andre

nawe yarahafashe

This is a Rwanda Independent Media Group (RIMEG) Publication. B.P. 4353 Kigali - Rwanda, Telefone. 0788354880, Email: umuseso@yahoo.co.uk. Printed by The New Vision
Urup. 2 UMUSESO No 398, 15-22 Werurwe 2010

IBIRIMO

UKO MBYUMVA

Didas M. Gasana aribaza

uko ba Gen. Kabarebe,

Ibingira, bazifata

nibashinjwa ibyo bashinja

Kayumba ubu....P.4

IBIMBABAZA

Charles B. Kabonero

ntakozwa ibisobanuro

bya Ngarambe kuri

Kayumba....P.14

Ikiganiro cya Prof.

Bamenya na Dr

Hishamunda...... P.13

Ubukungu bw'u Rwanda

bwikubise hasi....P.7

“Harakabaho Afande Kayumba utwongeje

umushahara.” Aya ni amagambo nabwiwe

n’umusirikare umwe w’inshuti, umwe mu

basirikare barinda Perezida Kagame, ntifuje

gutangaza amazina ye kubera impamvu

z’umutekano we.

Gen. Kayumba akiri umugaba w’ingabo,

bimwe mu byo abasirikare bamwibukiraho,

byatumaga benshi banamukunda, ni uguharanira

ko imibereho y’abasirikare yitabwaho,

n’umushahara wabo ukongezwa, ariko yarinze

ahirikwa atabigezeho. Nubwo ubu yahirimye

ariko, nibura ihirima rye ryongereye abasirikare

umushahara, nkuko tubikesha bamwe mu

basirikare twavuganye kuri aya makuru.

Amakuru agera ku kinyamakuru Umuseso

avuga ko ubu umusirikare wo hasi (Private),

azajya atahana amafaranga 50.000 ku mpera

z’ukwezi, mu gihe abarinda Perezida Kagame

bo bongejweho 200.000.

Nkuko tubikesha impande zizewe, abajepe

nibo babanje kongezwa, abandi basirikare nabo

barararamika, babibona nabi, bituma nabo

bongezwa.

Iyi ni imwe mu nzira yo kugura ‘loyality’

ya RDF, kugirango Gen. Kayumba atabona

abamukurikira, mu gihe yaba ashatse gusubira

iy’ishyamba, ndetse no kurinda umutekano

w’umukuru w’igihugu, hashakishwa inzira zo

kuburizamo aba ‘mescontents’ mu ba Jepe.

Nubwo gusaba kongerera umushahara

abasirikare biri mu byo Gen. Kayumba yaba

yarashwaniyeho na Kagame, na nyuma ye,

bamwe mu bayobozi bakuru ba gisirikare,

barimo Major Micombero, Col Nzabamwita

Joseph, ndetse na Minisitiri w’ingabo, Gen.

Gatsinzi Marcel, nabo bakomeje kugaragaza

ingaruka mbi z’imibereho mibi y’abasirikare,

nkuko bigaragazwa n’ibaruwa Min. Gatsinzi

Marcel yandikiye Perezida wa Repubulika,

kuwa 15 Ugushyingo 2006, Ref No: 1845/

DEF/343/F/031/06 (Umuseso ufitiye kopi).

Iyo baruwa ivuga ko zimwe muri izo ngaruka

ari ugutoroka igisirikare, kwikorera shuguri,

ndetse no kubura abinjira igisirikare, nkuko

twigeze kubibagezaho muri iki kinyamakuru.

Mu minsi ishize, twabagejejeho amakuru yuko

RDF isigaye ijya mu nkambi y’impunzi, ku

rekirita abinjira mu gisirikare, kubera kubura

abashaka kwinjira muri RDF

Twibutse ko igihe imishahara y’abasirikare

iheruka kuzamurwa ari mu ivugururwa

ry’imishahara y’abakozi ba Leta, igihe minisiteri

y’ingabo yongererwagaho 3.500.000.000, ariko

abongejwe icyo gihe ni abasirikare bato gusa,

ariko, nkuko ibaruwa ya Gatsinzi ibyerekana,

nubwo yasaranganyijwe abo basirikare,

imishahara yabo yakomeje kuba mito cyane.

Icyo gihe,umushahara wa Private wavuye ku

bihumbi 6.877, ugera kuri 12.877.

Nyuma yo kuraramika cyane kw’abasirikare,

Afande Tom Byabagamba wa

Camp GP (Photo/ Archive)

ITOHOZA

Igihunga: RDF yongejwe imishahara

kubera gutinya Gen. Kayumba

►Buri mujepe yongerewe ho 200.000, Private ubu arahembwa 50.000

►Isesengura: Ni inzira yo gushimisha RDF, ntiyoboke Kayumba

►Icyo Gen. Karake, wasimbuye Kayumba muri DMI, avuga ku ihunga rye

►Isesengura: Kayumba, Kagame, bose mu mayirabiri

Perezida Kagame, asoza amahugurwa ya 411

Infantry Brigade, kuwa 13 Ukwakira 2006,

yasabye MINADEF gukora umushinga wo

kongeza ingabo umushahara, ukaba warakozwe

mu mpera z’uwo mwaka, ariko imyaka ikaba

ibaye ine ntacyari cyagakozwe.

Ikibazo:

Mu gihe ubu imishahara y’abasirikare

yongejwe igitaraganya, ikibazo cyibazwa ni

aho ayo mafaranga azava, cyane ko ntayari mu

ngengo y’imari y’uyu mwaka ya MINADEF?

Iki kibazo twashatse kukibaza umuvugizi

w’ingabo, Major Jill Rutaremara, mbere y’uko

tujya mu icapiro, ariko telephone ye igendanwa

ntiyanyuramo.

Icyo bivuze ni uko hari amafaranga muri bije

azaba ‘diverted’, akajyanwa muri MINADEF,

bivuze ko hari za bije z’izindi minisiteri

zizagira ayo zigomwa, mu nyungu z’umutekano

w’umukuru w’iguhugu n’uw’abanyarwanda

bose, ariko izi nyungu zizagira ingaruka ku

nzego nk’iz’ubuzima, uburezi, ubuhinzi,

n’ibindi.

Kayumba, Kagame, mu mahurizo

Hagati aho ariko, nubwo Leta y’u Rwanda

yemeza ko nta kibazo cy’umutekano Gen.

Kayumba ateye, aya makuru aremeza ko Gen.

Kagame afitiye Kayumba ubwoba.

Kongeza abasirikare ba RDF ni imwe mu

nzira zo guhangana na Kayumba, ariko Leta

ya Kagame iri mu mahurizo y’uburyo yasenya

Kayumba burundu.

Imwe muri izo nzira ni ukwigizayo

abanyepolitiki n’abasirikare bashobora

gukekwaho kuba bari inshuti za Kayumba, ku

buryo hari n’abazabigwamo.

Kuwa 10 Werurwe 2010, hakwirakwijwe

amakuru y’ifungwa rya Gen. Karenzi Karake,

wasimbuye Gen. Kayumba ku buyobozi bwa

DMI, ubu akaba ari umuyobozi w’ishuri rikuru

rya gisirikare rya Nyakinama. Uwo munsi,

ikinyamakuru Umuseso cyaramuhamagaye

kuri telephone ye igendanwa, atubwira ko

atari byo namba, ariko ntawe bizatangaza ba

Jenerali bamwe bafunzwe bazira gukekwaho

kuba bari inyuma ya Kayumba.

Indi nzira ni manda isaba Leta ya Afurika

y’epfo gufata Kayumba, ikamushyikiriza

u Rwanda, ariko nta masezerano yo

guhanahana abakekwaho ibyaha ari hagati

y’Afurika y’epfo n’u Rwanda, bivuze ko iyi

nzira itoroshye namba.

Ubwoba Kayumba ateye Perezida Kagame

si uko yamukura ku butegetsi gusa,

cyangwa se yateza umutekano mucye mu

Rwanda, ahubwo hari n’impungenge ko

Gen. Kayumba, mu rwego rwo kwihimura

kuri system yamugize imbwa, yisanze mu

maboko y’ubutabera mpuzamahanga kubera

manda za Fernando, yavuga ibingana iki?

Nubwo nawe ari mu mahurizo, ashobora no

guhitamo kwirenza benshi.

Kimwe na Kagame, na Kayumba ari mu

mahurizo. Dipolomasi n’ubutekinisiye bwa

Leta ya Kigali arabuzi, bityo birashoboka

ko, Leta ya Kigali izikinnye, igateza ubwega

n’igipindi cyinshi, Kayumba yakwisanga mu

maboko ya Polisi y’u Rwanda. Byagenda bite

icyo gihe? Ni ihurizo.

Gen. Kayumba azitwara ate imbere ya manda

za Fernando Andreu, cyane cyane nyuma

yaho Fernando asabiye Interpol kongera

guha agaciro manda zimufata kubera ibyaha

uwo mucamanza amurega?

“Nta Jenerali uhunga” Gen. Karake

Umuseso wagerageje kuvugana n’aba

Jenerali batandukanye bagenzi ba Kayumba,

kumva icyo bavuga ku ihunga rye, ariko,

usibye Gen. Karake, abandi banze kugira

icyo badutangariza.

Mu kiganiro kigufi kuri telephone kuwa 10

Werurwe 2010, Gen. Karake Karenzi, yagize

ati: “icyo nakubwira gusa ni uko nta Jenerali

uhunga igihugu.” Tumubajije icyo we yakora

aramutse yisanze mu bihe nk’ibyo Kayumba

yarimo, Karake yasubije ko yahanganira mu

butabera.

Gen. Fred Ibingira, umwe mu bashatse

kubamba Kayumba muri sekeretariya, we

yanze kugira icyo atangaza, atubwira ko

RDF ifite umuvugizi, naho Gen. Ceasar

Kayizari we atubwira ko ntacyo ashobora

kuvugana natwe, nkuko ntacyo yavugana

na Mudacumura (komanda wa FDLR).

Tumubajije niba adushyira mu rwego rumwe

na FDLR, yagize ati: “Ahubwo mufitanye

contrat.” Debat twagiranye na Gen. Ceasar

Kayizari, tuzayigarukaho mu numero itaha.

Didas M. Gasana
Ihunga rya Lt. Gen.

Nyamwasa Kayumba

nkuko byari byiteguwe na

benshi, ni intandaro yo kujya

hanze kw’amwe mu mabanga

atandukanye niba atari yose

y’ubutegetsi bwa Kagame.

Mu nomero ebyiri ziherutse

z’Umuseso, twabagejejeho

birambuye ibijyanye n’ihunga

rye, imbarutso, ingaruka

ndetse n’isesengura ku

bintu bitandukanye birigize

nk’ibijyanye n’inzego

z’umuekano mu Rwanda

n’ibindi byinshi. Ariko, hari

byinshi bitaragarukwaho

nkuko n’amabanga agikomeje

gusohoka.

Ihunga rya Kayumba

n’umuryango wa Rwigema

Mu kiganiro yagiranye na

Radiyo Ijwi ry’Amerika

nyuma y’iminsi mike ahunze

u Rwanda, Liyetona Jenerali

Nyamwasa Kayumba yatangaje

ko kimwe mu byo yahasweho

ibibazo n’abasirikare

n’abayobozi ba FPR mbere

yuko ahunga harimo imibanire

ye (kubana neza) n’imiryango

y’abasirikare baguye ku

rugamba by’umwihariko

umuryango wa Rwigema.

Nyuma mu kindi kiganiro,

abajijwe ku bibazo bye na

Kagame, Kayumba yagize ati:

“ariko mwabanje mukareba

uko bagira umuryango wa

Rwigema (umufasha we, Janet

Rwigema). Ikinyamakuru

Umuseso kenshi cyagiye

kigaragaza ko Janet Rwigema

yagiye ajujubywa n’inzego

z’umutekano, kimwe n’abandi

akaba yaramaze gushyirwa mu

banzi banzi b’igihugu ku buryo

kugenderana nawe ari icyaha

gikomeye.

Ibyo byose byari byakomeje

kugirwa ibanga, ariko nyuma

y’ihunga rya Kayumba, Kagame

ntagishoboye guhisha urwango

ingoma ye yagiriye umufasha

wa Rwigema n’umuryango

w’iyo ntwari y’igihugu

(yemejwe n’igihugu), cyane

cyane abasirikare akomeje

kugirana nabo ibibazo benshi

bafite aho bahuriye n’icyo cyaha

gikomeye-kubana cyangwa

ugenderana n’umuryango wa

Rwigema. Mbere y’uko twibaza

ku mpamvu y’urwo rwango,

amabanga abaturage bahishwe

UMUSESO

No 399, 15- 22 Werurwe 2010

ITOHOZA

Urup. 3

Amabanga y’ingoma ya Kagame hanze

►Ihunga rya Kayumba n’umuryago wa Rwigema

►Abandi ba ofisiye bazize Umuryango wa Rwigema

►Intambara yeruye kuri ‘legacy’ ya Late Rwigema?

bakwiye kubanza kumenya

ni menshi.

Abandi basirikare bazize

Umuryango Rwigema

Icyo umuntu yakwita

intambara kuri ‘legacy’ ya

Rwigema, imaze kugira

‘victim’ benshi. Uretse

Kayumba na Karegeya

bo bagize n’ibindi

batumvikanaho na Kagame,

hari abandi basirikare

bakuru bazize iyo ntambara,

ubutegetsi bwa Kagame

bwakinguye kuri ‘legacy’ ya

Fred Rwigema.

Mu ntangiriro z’umwaka wa

2009, ubuyobozi bukuru bwa

RDF bwasohoye itangazo

ryirukana burundu aba

ofosiye babiri bakuru mu

gisirikare. Abo ni Col. Mulisa

na Col. Kamili. Ibyabo ba

ofisiye byakomeje kugirwa

ibanga kugeza ubu, nubwo

hagiye havugwa amakuru

atandukanye. Kugeza uyu

munsi ariko, amakuru yizewe

agera ku kinyamakuru

Umuseso yemeza ko abo

nabo birukanywe nyuma

yaho bahuriye n’umuhungu

mukuru wa Rwigema,

mu Bugesera yagiyeyo

gusura, icyaha kinini

babikozemo akaba ari

ukumuhuza n’abaturage

bakamugaragariza urukundo.

Nkuko uwo dukesha aya

makuru wasabye kudatangazwa

ariko wizewe ijana ku ijana

abitangaza, abo ba ofisiye

bakiriye uwo mwana, mu buryo

n’impamvu zidateguwe bisanga

bamwegereje abaturage, maze

maneko umwe ukorera muri ako

gace, Rugumya Gacinya aza

kubatanga. Bamaze kumenya

ko yabatanze, nkuko Umuseso

wabitohoje baje no gufata

icyemezo cyo gufata uwo

maneko baramukubita. Gusa,

icyaha cyabo cyari cyuzuye,

bahise birukanwa.

Ibyo byose hamwe n’ibindi

Umuryango wa Rwigema uri mu byo yazize: Gen. Kayumba (Photo/

Archive)

byinshi bizagenda bimenyekana

mu minsi iri imbere byabaye mu

gihe, umufasha wa Rwigema,

Janet Rwigema nawe yari

akomeje kwirizwa kuri Polisi

ahatwa ibibazo n’iterabwoba

ryinshi, kandi atanafite umuntu

n’umwe umwegera.

Uko niko ubutegetsi bwa

Kagame bwahisemo ko

umuryango w’umugabo

waje ayoboye urugamba

rwo kubohora igihugu, Fred

Rwigema, uyu munsi nyuma

yaho Kayumba yivugiye ubwe

ko yahaswe ibibazo ku mibanire

ye n’uwo muryango kimwe

n’indi miryango y’abasirikare

bapfuye, ubutegetsi bwa

Kagame bufite uko bufata,

bikaba bituma umuntu yibaza

impamvu Perezida Kagame

yaba ahanganye na ‘legacy’ ya

Rwigema. Kubana n’umuryango

wa Rwigema mu buryo

butashimishije Kagame, ni

bimwe mu byatumye Kayumba

amenyeshwa na bagenzi be

ko yananije ubutegetsi bwa

Kagame igihe kirekire, asabwa

kwandika abisabira imbabazi.

Hagati aho, kuri bamwe,

uburyo umunsi w’intwari

usigaye wizihizwamo (wataye

irangi), ni ikindi kimenyetso

cyuko iyo ntambara kuri

‘legacy’ ya Rwigema iharini

icyaha gikomeye kubana

neza, kugenderana cyangwa

kugaragaza ‘solidarity’ ku

muryango wa Rwigema mu

bibazo umufasha we arimobimwe

Nyamwasa Kayumba

yashakaga kuvuga.

Mu gihe, abanyarwanda bari bazi

ko ikibazo gikomeye kiri Smu

Rwanda, gishingiye ku gitugu

cy’ubutegetsi n’amaturufu

y’ingengabitekerezo ya

jenoside, abanyarwanda ubu

batewe ubwoba cyane no

kumenya ko mu bushorishori

bw’ubutegetsi harimo

intambara zindi ziremereye

nk’izo zirimo umufasha wa

Rwigema n’umuryango we

zimaze guhitana benshi kuva

mu mirimo abandi bahunga.

Intambara kuri legacy ya

Rwigema? Impamvu?

Iyo ntambara yatewe ni iki?

Igamije iki ? Ni nyungu

ubutegetsi bwa Kagame bufite

mu kujujubya umuryango

w’umuntu ukunzwe n’abaturage

bikomeye nka Rwigema mu

gihe atakinariho? Biragoye

cyane gusubiza iki kibazo

cyane cyane ko ubutegetsi bwa

Kagame butigeze bugaragaza

icyaha umufasha we (kuko

ari we ukiriho), yigeze akora

cyamugize umwanzi w’igihugu.

Niyo mpamvu, ababisesengura,

bemeza nkuko nabigarutseho

haruguru ko ari intambara

kuri legacy ya Rwigema gusa.

Uko biri kose, ni irindi banga

ry’ingoma ya Kagame rikomeye

rigihe hanze, abanyarwanda

bashoboye kumenya, n’indi

mpamvu kandi yo kugira

ubwoba bw’ejo hazaza h’u

Rwanda.

Charles B Kabonero
Urup. 4 UMUSESO No 399, 15- 22 Werurwe 2010

IKINYAMAKURU KIMURIKIRA ABATURARWANDA

Managing Director

Charles B. Kabonero

Cell: 0788354880

Managing Editor

Didas M. Gasana

Cell: 0788691253

Design and layout

Richard M. Kayigamba

Cell: 0788671930

Dore Uko Tubibona

Demukarasi

nshyashya: gupfukama

no kwigaragura hasi

Mu Rwanda muri iyi minsi, abantu b’ingeri zitandukanye bashishikazwa

na politiki, bakomeje kuba indondogozi. Bamwe barabyinira ku rukoma

bavuga ko ubwo no muri FPR ishyamba atari ryeru, wenda byaba

intandaro yo koroshya igitugu. Koko rero wimana ubwisanzure, ukisanga

nawe wabwiyimye. Kuri FPR, umuseke wa demukarasi uracyari kure

nk’ukwezi. Kuyima abanyarwanda muri rusange, byo bijya bigira ibisobanuro

nko kuvuga ko politiki abanyarwanda bigishijwe imyaka myinshi

ari iy’amoko. Ariko se, no mu nzego nkuru za FPR, ko higanjemo abantu

batigishijwe iyo demukarasi, kuki igitugu n’iterabwoba ari byo bishyirwa

imbere?

Aho ibihe bigeze, demukarasi, ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo,

byari bikwiye guhabwa intebe, kandi bigatangirira muri FPR. None se ko

ari yo moteri ya Leta, umuntu azaba yimwe ubwisanzure mu muryango,

nihagira umusaba kumureka akisanzura niba hari urwego akuriye, azasubiza

ngo iki?

Igisubizo Kayumba yaragitanze. Ubwo yitabaga ibikomerezwa bya

FPR, yasabwe kwemera gusaba imbabazi. Ndetse benshi muri abo ba

Nyakubahwa, bamubwiye ko bo bazisabye kenshi bapfukamye, byanarimba

bakigaragura hasi. None se umugabo kwigaragura hasi imbere y’undi

mugabo niyo demukarasi? Nibwo bwisanzure se? Ahari wasanga ari yo

miyoborere myiza, abahanzi bashyize mu ndirimbo zidasiba guca ku maradiyo

na televiziyo bya Leta!

Ubwanditsi

Mu mwaka wa 2007 urangira,

abanyamakuru babiri, Shyaka

Kanuma na Arthur Asiimwe, bigeze

kumarana umwanya munini na

Charles Kabonero, umuyobozi

mukuru w’Umuseso, i Nyarutarama

Tennis Club. Mu byo baganiriye

harimo n’igitekerezo nari maze

iminsi nanditse muri The Newsline,

gifite umutwe ugira uti: “Rwanda:

The two faces of a nation”. Mu

kinyarwanda, bivuze: “Rwanda:

Amasura abiri y’igihugu.”

Ntibaganiraga kuri ‘content’ irimo,

ahubwo bo bamwemezaga ko tutari

‘professional’, ko nakabije, aho

kujya muri debat y’ukuri kw’ibyo

nanditse.

Kuwa 11 Werurwe 2010, nagombaga

gukora interview kuri Hotel

Serena, yo kujya mu mahugurwa

y’iminsi 10 mu Bwongereza, mu

kwezi gutaha. Abandi bari bakoze

interview ku wa 09 Werurwe, ariko

njye ntibyanshobokera.

Mu ijoro ryo ku wa 09, umwe muri

abo banyamakuru navuze haruguru

yashoboye kumvisha abongereza

bakoreshaga interview, ko mfite

urubanza, bityo ntazemererwa kuva

mu Rwanda, nabo barabyemera.

Ibyo nabimenye mu gitondo, kuwa

10 Werurwe 2010. Uwampamagaye

kubimbwira yampamagaye mu gihe

nanjye nari kuri Serena, aho nari

mfite gahunda n’umwe mu bakozi

ba East and Horn of Africa Human

Rights Defenders. Twarabisetse

cyane. Nari mfite ubushobozi bwo

kureba abo bongereza, cyane cyane

ko nari kuri Serena, nkabasobanurira

ikinyoma babeshywe, ariko

amahugurwa y’iminsi 10 si ikintu

cyanshishikaza cyane, ngo kintere

umwanya.

Major Jill Rutaremara ni umuvugiz

wa RDF. Mu nyandiko ndende

aherutse gusohora mu kinyamakuru

The New Times, Jill aragaragaza

ko Kayumba yazize ingeso mbi

nyinshi, zirimo ikimenyane, gushoza

amatiku, ivangura, ubusambo, no

kwigwizaho umutungo mu buryo

buri ‘primitive’.Akomeza avuga

ko Perezida Kagame ari umntu

wihangana kandi wihanganira

ibitekerezo n’imico y’abandi, ariko

kandi unasaba byinshi iyo bije

ku gukunda igihugu, kwitanga,

disipline, ubutabera n’ibindi nka

‘accountability, transparency, na

integrity’. Akomeza agira ati:

“Kayumba who cherishes nepotism,

greed, divisionism, intrigues and

na

Didas M.

GASANA

UKO MBYUMVA

Gen. Kabarebe, Ibingira, Jill:

Ibyo mushinja Kayumba, aho

namwe ntimuzabishinjwa?

self glorification as evidence shows

could not meet these demands;

the fact that he has mastered the

art of pretence and concealing his

true character notwithstanding.”

Ibi bishatse kuvuga ko Kayumba,

n’ingeso ze yagaragaje hejuru,

atashoboraga kuzuza ibyo Kagame

amusaba.Jill akomeza yemeza ko

inzego z’ubushinjacyaha aribyo

zendaga kumubaza, agahita atoroka

igihugu.

Inzego z’ubushinjacyaha Major Jill

avuga, ni itsinda twabagejejeho mu

kinyamakuru Umuseso giherutse,

ryarimo n’abasirikare bakuru bagenzi

be, nka Gen. James Kabarebe, Gen.

Jack Nziza, Gen. Fred Ibingira,

n’abandi.

Singereranya abanyamakuru

n’abasirikare- ni abantu batandukanye

cyane, ariko icyo izi ngero zihuriyeho

n’uburyo Leta ya FPR ikoresha

abantu mu kurwanya ukuri, mu

nyungu zayo, mu gusenya, cyangwa

se kunenga abandi buhumyi, haba

mu nyungu zikomeye za Kagame na

FPR, ndetse no mu bintu biri ‘trivial’,

nko gukoresha abanyamakuru bamwe

mu kurwanya ukuri umuntu abona-

keretse udashatse kukubona.Ibi byo

birazwi. Biramenyerewe kuri Leta

ya FPR. Kugambanirana, gushinja

abantu ikinyoma, n’ibindi. Ni na

tekinike ya kinyeshyamba, ifitiye

bamwe inyungu, ariko icyo umuntu

akwiye kwibaza, ni niba abakoreshwa

mu bugambanyi, bajya bamenya ko

nabo amaherezo bazashinjwa ibyo

bategekwa gushinja abandi.Ndahera

ku ngero ntoya. Nk’umunyamakuru

Arthur Asimwe, wanshinjaga

kutaba ‘professional’, nta kibazo pe,

afite uko abona ‘professionalism’,

ndanabyubaha mu kuba

dutandukanye mu mitekerereze, ariko

umuntu yakwibaza impamvu 'kuba

professional’ kwe byamwirukanishije

muri The New Times mu minsi

ishize. Arthur yabaye ‘Victim’ wa

system yavugiye neza, yatatse uko

abishoboye kose. Abantu nka

Kayumba, Karegeya, bakoreye

iyi system pe, baricaga bagakiza,

ariko baza kugirana ibibazo na

Kagame. Ubu barabarizwa mu

buhungiro. Dukomeze imbere ariko

dushishoza: Umuntu nka Ibingira,

Kabarebe, Nziza, Jill, bajya bibaza

niba nabo bagiranye ibibazo na

Kagame, cyangwa se system, ko

bazashinjwa ibyo ubu bashinja Gen.

Nyamwasa. Umuntu nka Major

Jill ndamwumva pe- ibyo avuga kuri

Kayumba nibyo ahemberwa, ariko,

no mu gipindi, ngirango n’abatera

igipindi bajye bakoresha ‘logic’

ituma umunyarwanda ‘usanzwe’,

atabona igipindi vuba. Jill ageze

aho abeshya abanyarwanda ko Gen.

Kayumba yigwijeho umutungo mu

nzira zitari zo- abaye Umuvunyi

mukuru muri macye. Kuvuga

ko Kayumba atashoboraga kuzuza

ibyo Kagame asaba iyo bijemo

gukunda igihugu- ku muntu wataye

akazi ke muri Uganda (District

Administrator), akamara imyaka

4 ku rugamba, akarurokoka nkuko

Kagame yarurokotse, akiyahura mu

mashyamba ya Congo akurikiye

'umwanzi', si ukwibagirwa vuba gusa,

ahubwo harimo no kutamenya icyo

umuntu avuga. Ninde musirikare

wakwihandagaza akavuga ko

yakoreye igihugu kurusha Kayumba,

ari mu kugeza FPR ku butegetsi,

kwivugana abanzi bayo, ariko ubu

azize system yagize uruhare rukomeye

mu kubaka. Ni inyiturano, ariko se

ubu, Kabarebe, Ibingira, bajya

bibaza ko nabo byazabagendekera

gutya?Ndemera ko abo bose baba

bakorera ku mabwiriza y’abakuru

babo, kugirango bakomeze babe icyo

bari cyo, ariko ni byiza kubibutsa

ko bashobora kuzisanga babaye nka

Safari Stanley. Mu 1994 APR ifata

igihugu, Kayumba ntiyatekerezaga

ko yazisanga mu buhungiro na

none. Iyi saha, abo ba Afande nabo,

ntibazi aho bazaba bari mu myaka

10 iri imbere.

Cellphone: 0788691253

E-Mail: diga_mbi@yahoo.fr
Deogratius (abantu benshi

bakunda kumwita Deo)

Mushayidi, yabuze abe muri

jenoside yabaye mu Rwanda mu

1994, ariko ubu uburyo afunzwemo

ni nk’ubwo abamwiciye bafunzwemo,

niba yaragize Imana bagafatwa,

bagakatirwa.Deo Mushayidi, kugeza

ubwo twajyaga mu icapiro, yari

afungiye kuri sitasiyo ya Polisi

ya Kicukiro, ariko ari mu kato-

ntiyemerewe kugira uwo bavugana,

kugeza ku munyamategeko

umwunganira imbere y’ubutabera.

Kugeza uyu munsi, niba ntacyahindutse

ubwo twari mu icapiro, Mushayidi

amaze iminsi 10 mu maboko y’inzego

z’umutekano mu Rwanda, zimushinja

kuba afite uruhare mu bikorwa byo

guhungabanya umutekano mu Rwanda.

Yazanywe mu Rwanda kuwa 05

Werurwe 2010.Mu gihe mbere inzego

z’umutekano z’u Rwanda, zirinze

gutangaza aho afungiye, nyuma, Supt.

Erick Kayiranga yaje gutangariza

umwe mu miryango mpuzamahanga

iharanira uburenganzira bwa muntu,

ko afungiwe kuri brigade ya Kicukiro.

Nubwo, nkuko Umuseso ubikesha

itangazo rya Amnesty International,

Polisi y’u Rwanda yatangarije uwo

muryango kuwa 09 Werurwe 2010, ko

Mushayidi afite uburenganzira bwo

kubonana na Avoka we, akanasurwa,

UMUSESO

No 399, 15 -22 Werurwe 2010

Urup. 5

AMAKURU

Deo Mushayidi yaragambaniwe?

Urukiko rwisumbuye rwa

Nyarugenge mu Mujyi

wa Kigali, rwavuze ko

ubujurire bw’Abanyamakuru

b’Umuseso Didas Gasana na

Kabonero Charles nta shingiro

bufite- kimwe n’Ubujurire

bw’Umunyemari Rujugiro. Urwo

rukiko rwemeje ko batsinzwe, ko

urubanza rwaciwe mu rwego rwa

mbere rugumana agaciro. Bari

bakatiwe igihano cy’umwaka

gisubitswe mu gihe cy’imyaka

ibiri na miliyoni imwe y’indishyi

z’akababaro.Urwo rukiko, rwanze

impamvu zose abo banyamakuru

bashingiyeho barujuririra. Nko

kuba batarahawe uburenganzira

bwo kunganirwa. Kuri iyi

mpamvu, urukiko rwavuze ko

inshuro nyinshi abo banyamakuru

bagiye basubikisha urubanza

mu rw’ibanze, bitwaje kubura

ubunganira. Nyuma urukiko

rusanga rutahora muri ibyo.Ku

mpamvu y’uko ubushinjacyaha

bwaruvuyemo, urukiko rwa

►Mushayidi mu kato nka ba ruharwa bakoze jenoside

ikinyamakuru Umuseso cyagiye

kuri iyo sitasiyo inshuro ebyiri zose,

ariko umugenzacyaha mukuru w’iyo

sitasiyo (District Judicial Police

Officer), uzwi ku izina rya Richard

(ntitwashoboye kumenya irindi),

atubwira ko nta muntu n’umwe

yemerewe kubonana nawe.Ku nshuro

ya mbere kandi, twasanze Avoka

we, Maitre Mutembe, yabujijwe

uburenganzira bwo kubonana nawe.

Sii byo gusa, Mutembe yabwiwe

ko nta Mushayidi ufungiye kuri iyo

sitasiyo.Umushinjacyaha mukuru,

Martin Ngoga, akaba yaratangaje

nyuma y’ifatwa rye ko Mushayidi

ari umwe mu gatsiko gashishikajwe

no guhungabanya umutekano mu

Rwanda, kari inyuma y’ama grenade

yaturikiye mu mujyi wa Kigali,

mu minsi ishize, kimwe na Gen.

Kayumba Nyamwasa na Col. Patrick

Karegeya. Mushayidi Deo, akaba

ari Perezida w’ishyaka ritavuga

rumwe n’ubutegetsi bwa Kigali,

ryitwa Pact for People’s Defence

(PDP), yashingiye mu gihugu cy’u

Bubiligi. Mushayidi, wabaye Perezida

w’ishyirahamwe ry’abanyamakuru

mu Rwanda kuva mu mwaka wa 1996

kugeza 2000, yaje guhunga igihugu,

aho atahwemye kunenga Leta ya

FPR. Twibutse ko ubwo twajyaga mu

icapiro, Mushayidi yari amaze iminsi

6 mu buroko, mu gihe amategeko u

Rwanda rugenderaho ateganya ko

umuntu ukekwaho icyaha amara muri

polisi iminsi itatu gusa, agashyikirizwa

Parike. Kuri Mushayidi ariko, siko

byagenze. Igihugu kitagendera ku

mategeko Mushayidi yavugaga atari

yafatwa, arakibonye.

Icyo Polisi y’u Burundi ivuga.

Kugeza ubwo twajyaga mu icapiro,

ifatwa rye ntiryavugwagaho

rumwe. Ngoga yatangaje ko

inzego z’umutekano z’i Burundi

ari zo zamufatiye mu Burundi,

zikamwohereza mu Rwanda, ariko

amakuru aturuka mu Burundi,

yemeza ko yabanje gufatirwa muri

Tanzania, we na mugenzi umwe, ariko

mugenzi we akoherezwa mu Rwanda

(deportation). Umukuru wa Polisi

y’u Burundi, yatangarije uhagarariye

Human Rights Watch mu Burundi, ko

Mushayidi yafatiwe muri Tanzania,

we na mugenzi we, ariko kubera

ko Mushayidi yari afite impapuro

z’urugendo z’u Burundi, Polisi ya

Tanzania yiyemeje kumusubiza i

Burundi. Umukuru wa Polisi y’u

Burundi yakomeje avuga ko bombi

bafatiwe kugira inyandiko z’ingendo

mpimbano, ariko ntiyamenye izina

ry’uwo bafatanywe.‘Sources’ zacu

muri Tanzania nabo ntibashoboye

kutumenyera izina ry’uwo bari

kumwe, bafatwa. Twanahamagaye

na Komiseri mukuru wa Polisi ya

Tanzania kumubaza ukuri kuri aya

makuru, telephone ye iratunanira.

Nyuma yo kumara iminsi ibiri

muri kasho mu Burundi, kuwa 05

Werurwe 2010, Komiseri wa Polisi

mu Burundi, ari kumwe n’umwe

mu bashizwe iperereza mu Burundi

ndetse n’umujyanama wa mbere muri

Ambassade y’u Rwanda mu Burundi,

bamupakiye imodoka, kugera ku

mupaka, bamuha inzego z’iperereza

z’u Rwanda.

Yaragambaniwe?

Ha ri ariko

abatemeranya n’iyi

version ya polisi y’u

Burundi. Andi makuru ariko agera

ku kinyamakuru Umuseso yemeza ko

Mushyayidi yashutswe na bamwe muri

bagenzi be, kujya i Burundi, gusura no

kuganira n’abanyamuryango ba PDP

bari i Burundi, ariko mu by’ukuri ari

umutego yatezwe na bagenzi be mu

ishyaka, ariko baratumwe na serivise

z’iperereza mu Rwanda. Ageze ku

mupaka w’u Burundi, nkuko aya

makuru akomeza abivuga, yaguye

muri ambush yatezwe n’inzego

z’iperereza ryo hanze z’u Rwanda,

ziri kumwe na polisi y’u Burundi.

Ubwo hari kuwa 03 Werurwe 2010,

zahise zimuzana mu Rwanda, nyuma

y’amasaha 48.

Didas M. Gasana

Sikandali: Urukiko rwanze ubujurire bw’Umuseso

Ntabyumva: Charles Kabonero

(Photo/ Archive)

mbere rukabakatira rushingiye

ku kirego bwari bwatanze,

Urukiko rwavuze ko kuva mu

rubanza kw’ubushinjacyaha

bitarubuza kurukomeza, kubera

ko bwavuyemo nyamara

bwarashyikirije ikirego urukiko.

Izindi mpamvu abo banyamakuru

bari batanze nko kuba barahanwe

kubera ko batashyikirije

urukiko ibimenyetso mu gihe

mu bujurire bari babifite,

Afunzwe nkuko abamwiciye

abe bafunzwe: Mushayidi (Photo/

Archive)

Akabi gasekwa........: Didas

Gasana (Photo/ Archive)

ntacyo urukiko rwayivuzeho.

Ku bujurire bw’umunyemari

R u j u g i r o w a s a b a g a k o

ibirego by’ubushinjacyaha

byatandukanywa n’icy’indishyi,

yitwaje ko nta bimenyetso no

kuba atarishimiye imikirize

y’urubanza rwa mbere, urukiko

rwavuze ko nta shingiro nabyo

bifite. Mu bujurire, urukiko

rwemeje ko igihano cy’umwaka

gisubitswe mu gihe cy’imyaka

Nawe nta shingiro: Rujugiro

Ayabatwa(Photo/ Archive)

ibiri n’indishyi ya miliyoni,

abo banyamakuru bakatiwe mu

kwezi kwa Gashyantare mu

mwaka wa 2008, kigumana

agaciro.Hakurikijwe amategeko

y’u Rwanda, mu gihe abo

banyamakuru bakatiwe igihano

kiri munsi y’imyaka 10, nta rundi

rukiko bashobora kujuririra.

Ikinyamakuru Umuseso numero

283, nicyo cyari cyatumye

umunyemari Rujugiro arega

abo banyamakuru b’Umuseso.

Mu nkuru bari bamwanditseho

“Umunyemari Rujugiro yatorotse

ubutabera nyuma yo gufungwa,

akurikiranyweho ibyaha 57”.

Nyamara, nyuma y’iyi nkuru, mu

mwaka wa 2008, umunyemari

Rujugiro yatawe muri yombi i

Londre mu Bwongereza bisabwe

n’ubutabera bw’Afurika y’epfo.

Aba banyamakuru Gasana

na Kabonero, mu kwezi kwa

Gashyantare mu mwaka wa

2010, kimwe na mugenzi

wabo Richard Kayigamba,

mu rwego rwa mbere, bari

bakatiwe igifungo cy’umwaka

kuri Kabonero n’amezi 6 kuri

Gasana na Kayigamba. Ni mu

rubanza rushya rubahanganishije

na Minisitiri Musoni Protais. Uru

rubanza cyakora, batubwiye ko

bitegura kurujuririra.

Ijwi ry’Amerika
Urup. 6

ISESENGURA

Ku nshuro ya mbere,

ubwo haterwaga

ibisasu bya ‘grenade’

i Kigali, umuvugizi wa Polisi,

Eric Kayiranga yatangarije

itangazamakuru n’uwashakaga

kumwumva wese ko ibyo bisasu

byatewe n’interahamwe, aza

no gutangaza ko umwe mu

babyihishe inyuma yafashwe

akaba abyemera. Ubwo,

abanyarwanda bamenye

ko ibisasu byahitanye

abanyarwanda batatu

bigakomeretsa n’abandi

benshi, ubyihishe inyuma ari

interahamwe.

Hashize iminsi mike, Nyamwasa

Kayumba yarahunze, Minisitiri

atangaza ko yahunze yarimo

gukurikiranwaho ruswa-mu

itangazo yishyiriye ahagaragara,

ariko nyuma y’umunsi umwe,

iyo mvugo irahinduka, Kayumba

ahuzwa n’ibisasu ndetse

ubutegetsi bwongeraho n’undi

musirikare wahunze, Patrick

Karegeya. Icyo gihe bahinduye

n’ubitangaza, bitangazwa na

Ngoga Martin. Ibyo ni nabyo

byaje gushimangirwa na

Perezida Kagame.

Gusa, ku mugoroba w’umunsi

Kagame yabivugiyeho,

Kayumba ubwe yitangarije

ibyo yabajijwe atarava mu

Rwanda-ibijyanye n’umubano

we n’imiryango y’abasirikare

bapfuye, kudatanga raporo muri

FPR, kunaniza ubutegesti bwa

Kagame n’ibindi byinshi. Nta

‘grenade’ zarimo, zaje amaze

guhunga.

Ni akazi k’abashinzwe

umutekano, iperereza

n’ubugenzacyaha kugaragaza

uwihishe inyuma ya biriya

bisasu, ariko hari aho abantu

bahera bishakira ukuri, buri

umwe yafata cyane cyane

birimo na politiki, rimwe na

rimwe ituma ukuri kutajya

ahagaragara.

Nta guca ku ruhande, umuntu

yahera ku byo nagaragaje

haruguru; mbere ubutegetsi

bwemeje ko ibisasu biterwa

n’interahamwe kandi bavuga

ko hari n’abafashwe. Ntabwo

umuvugizi wa polisi cyangwa

undi mutegetsi yigeze ahuza

ibyo bintu n’undi muntu uwo ari

we wese waba waratanzwe n’abo

bafashwe cyangwa se ngo bavuge

ko hari abandi babivugwamo.

Byasabye ko Kayumba abanza

guhunga kugira ngo ahuzwe

nabyo-bivuze iki? Kayumba

ibyo bamubajije yarabyivugiye,

kandi umunyamabanga wa

FPR yaje kwiyemerera ko ari

byo, yemeza ko yahamagawe

UMUSESO

No 399, 15-22 Werurwe 2010

Ibisasu i Kigali: Ninde wihishe inyuma yabyo?

Interahamwe-Kayumba/Karegeya-Mushayidi/Ingabire…….ubutegetsi?

na FPR, atahamagawe na

Ngoga wari umaze kuvuga ko

bamukurikirana.

FPR iperereza ibisasu? Oya,

FPR yabazaga Kayumba ibyo

Kayumba yatangaje batigeze

bavuguruza kugeza ubu. Hano

rero, biroroshye kubona ko

Kayumba yahujwe n’ibisasu

kubera guhunga-mu myumvire

ishingiye kuri ibi bigaragara,

bitabujije ubushinjacyaha

gukora akazi kabwo niba

bufite ibimenyetso-gusa, iyo

‘chronology’ y’ibintu byabaye

ifite kinini ivuze.

Ese koko ku bazi imikorere

y’ubutegetsi bwa Kagame,

umuntu ushinjwa gutera ibisasu

yajya kubazwa na FPR hanyuma

agataha? Ndakeka ko n’umuswa

wa nyuma yabona ko iyo Kayumba

aba koko yarakekwagaho na

gato iby’ibisasu atari kubazwa

atarafungwa-ariko yabishinjwe

amaze kuva mu gihugu, ahunze

ibyo yiyumviye mu nama

yahamagajwemo muri FPR,

agahatwa ibibazo n’abasirikare

bakuru uwo munsi bari babaye

abanyamuryango ba FPR

n’abandi batumiwe kumuhata

urugero rutari kure

igihe inkotanyi zateraga

zikinjirira kagitumba

zitari zanarenga

n'ibirometero 50 uva

kumupaka ikinamico

ryarakozwe maze

inzirabwoba si ukumisha

amasasu mukirere

muri buri gace ka

kigali,Habyarimana

n'abambari be mu

gitondo bati |inkotanyi

zari ziwufashe

ariko twazimariye

ku icumu habe

n'umurambo cyangwa

uwafatiwe kurugamba

bagaragaje ,ahubwo

biraye mubaturage

binzirakarengane

barafunga barafunga

abandi barica ngo

n'ibyitso.ukuri kwaje

kumenyekana nyuma

wenda n'ibindi

tuzashyira tumenye

ukuri kwabyo

"Kanyombya naba

atararimira buri buri"

Yashyizwe mu majwi: Gen.

Kayumba (Photo/ Archive)

ibibazo.

Hanyuma, hazamo Karegeya,

umaze hafi imyaka ibiri ahunze.

Yego, birashoboka, ariko se

imvugo ya Perezida Kagame

yuko bari basanzwe babizi ko hari

ibikorwa arimo, ko yanagendaga

mu karere abirimo yakwemerwa

ko u Rwanda rwabimenye

rugaceceka, ntirugire n’igihugu

rubimenyesha, kugeza Kayumba

abanje guhunga, bakabahuza

n’ibirimo kubera i Kigali?

Ubutegetsi bwari butegereje iki?

Byafatwa nk’ukuri? Byaterwa

n’isesengura umuntu akora,

ariko biteyemo akabazo kuko

bigaruka kuri kwa gushinja

umuntu kuko atakiri mu gihugu

cyangwa batagikorana naweno

ku mutekano w’igihugu?

Kubyumva biragoye.

Noneho rero, bamaze kubona

Cadeau ya Deo Mushayidi, bati:

“Uwa mbere turamufashe.”

Kuva ku interahamwe, Kayumba

na Karegeya n’abanyamakuru,

noneho Mushayidi-ngo

azavuga n’abandi-ese abo bose

barakorana? Abo bose Leta

yari izi ko bakorana ibintu bibi,

bisaba ko habanza guterwa

ibisasu, Kayumba agahunga,

hanyuma bikabona kuvugirwa

hamwe n’ubutegetsi ko ari aba

‘terrorist’? Byumvikana bite?

Ababivuga bumva nta rujijo

bateza? Ese abanyawranda

basesengura bavanamo iki?

Interahamawe, Kayumba wari

ambasaderi, Karegeya wahuzne

kera, Mushayidi wiberaga muri

politiki zo guhangana n’ubutegstsi

bwa Kigali bose bahuriye kuri

‘grenade’? Byasesengurwa gute?

Ku bakomeje kunyandikira

bambaza ukuri kw’ibisasu, ni

aho gushakirwa.

Ku rundi ruhande, Jenerali

Kayumba we yabihuje

n’igitugu cya Kagame, avuga

ko abamushinja ibisasu ari

bo babitera, anasobanura ko

ingoma z’ibitugu zikunze gukora

Cyangwa ni ubutekinisye bwe?

Col. Ndahiro (Photo/ Archive)

bene ibyo bintu, zishaka abo

zarenganya. Ingoma ya Kagame

yabikora?

Mbere na mbere, Kagame

yivugiye ko umutekano mu

Rwanda uhora uri hejuru cyane,

nta n’impamvu yo kuwuzamura

muri iki gihe-uhora uzamutse

(Always stepped up), bishaka

kuvuga ko byagora uwo ari

we wese gukora ibikorwa nka

biriya-ayo magambo ahuriye he

n’uko ibisasu byaba biri ‘stage

managed’ n’inzego z’umutekano

bashaka koko kugira abo

babishyiraho muri ‘opposition’?

Twibuke ko ku nshuro ya

mbere, ibihe byegereye amatora

mu Rwanda byaranzwe na

politiki ishyushye, hakaboneka

abanyapolitiki bavugira mu

gihugu hagati, ubutegetsi

bugomba gukora ku buryo

buvana mu nzira. Ibisasu ni imwe

mu nzira zakoreshwa kubavana

mu rubuga?

Madamu Ingabire yakomeje

guhuzwa na FDLR muri

propaganda ya FPR n’abayivugira

bose, kandi interahamwe zihuzwa

na ‘grenade’ mbere y’uko

byimuriwra kuri Kayumba na

Karegeya. Birashoboka ko mbere

byari ibya Ingabire, Kayumba

yahunga, bagasanga umwiza

wo kubishyiraho ari Kayumbandavuga

kubibashyiraho kuko mu

by’ukuri, nta gihamya ubutegetsi

bwigeze bugaragza kandi

bukabahuza nabyo-gihamya

zazatangwa n’ubutegetsi zatuma

mpinduka-niziboneka.

Ubu rero haje Deo Mushayidi

nawe arabyikorera dore ko

yajyaga avuga ko akorera

Kinihira (ikintu na FPR izi neza

ko kitari ukuri-yari politiki),

ubwo ni iby’abantu bose

batavuga rumwe n’ubutegetsimuri

make, abatavuga rumwe

na Kagame bose ni ‘terrorists’.

Ubwo se koko, ibyo byakumvwa

n’umuntu utekereza? Ko abantu

bose batavuga rumwe na Kagame

cyangwa bagiranye ibibazo

Nawe yashyizwe mu majwi:

Ingabire Victoire (Photo/ Archive)

n’ingoma ye ari abazira kuvuga,

gutekereza bitandukanye nawe

n’ibindi ari ‘terrorists’? wenda

birashoboka, ariko sinzi umubare

w’ababyuma bakabyemera

cyangwa abajyanama ba Kagame

babwira Kagame babyemera

yewe nawe ubwe niba abivuga

yumva byumvikana? Ni ibibazo

ntasubiza hano. Ariko, bifasha

umuntu kumva ukuri kuba

kwihishe inyuma y’ibyo twumva

buri munsi, by’umwihariko mu

bintu byumvikana ko bikomeye

nk’ibisasu byahitanye abantu.

Ubutegetsi bwa Kagame nubwo

ntabushinja ko ari bwo butera

ziriya ‘grenade’ kuko nta

bimenyetso mfite byabyo, buri

butegetsi bwakoresha ayo mayeri

ukurikije uburyo bategeka,

urugero rutari kure igihe

inkotanyi zateraga zikinjirira

kagitumba zitari zanarenga

n'ibirometero 100 uva kumupaka

ikinamico ryarakozwe maze

inzirabwoba si ukumisha amasasu

mukirere muri buri gace ka

kigali,Habyarimana n'abambari

be mugitondo bati inkotanyizari

ziwufashe ariko twazimariye

ku icumu habe numurambo

cyangwauwafatiwe kurugamba

bagaragaje ,ahobwo biraye

mubaturage binzirakarengane

barafunga barafunga abandi

barica ngo n'ibyitso hanyuma

iyo ubihuje n’uko nabo ubwabo

biyemerera ko umutekano uhora

uri hejuru, hari impamvu ikomeye

yo gukeka ko nta ‘mwanzi’

w’iriya ngoma ubiri inyuma

nkuko bivugwa. Amahirwe

make y’abanyarwanda ni uko

badafite ubutabera bwigenga

bwatuma ukuri kumenyekanaari

ahandi, byakamenyekaniye

mu nkiko, hari ubucamanza

bwigenga, ariko ku Rwanda,

ayo mahirwe ntayahari kubera

imiyoborere ihari-niyo mpamvu

ari ngombwa kwisesengurirankuko

nabigenzaga hano.

Charles B Kabonero
Ubukungu bw’u Rwanda bwaratikiye

muri 2009 bugera kuri 5.5% buvuye

kuri 11.2% mu mwaka wa 2008.

Ibyo byatewe no kuba mu mwaka

wa 2008 urangira hari ikibazo

cy’ihungabana ry’ubukungu bw’isi

ariko na none u Rwanda rwaje guhura

n’ikibazo cy’ibura ry’amafaranga

mu ma mabanki mu mwaka wa 2009

utangira.

Iryo bura ry’amafaranga muri

za banki zo mu Rwanda ariko,

niryo ryateye ikibazo gikomeye

cy’imanuka ry’ubukungu kuko

inguzanyo zabaye ikibazo kugeza

aho imishinga minini nk’ubwubatsi

busa naho buhagaze. Iryo bura

ry’ifaranga kandi ryatumye habaho

izamuka ry’inyungu abanatu babitse

muri za banki kuko amabanki

yatangaga inyungu iri hejuru ya 15%

ku mafaranga abitswa igihe kirekire.

Aho rero hari intambara y’amabanki

ashaskisha amafaranga kugira ngo

abashe gukomeza gukora. Amwe

yari agiye kugwa mu gihombo iyo

Leta itabibona vuba ngo ishyireho

ingamba zo kuyaha amafaranga

maze akajya yishyura inyungu

ntoya.

Nubwo Guverineri wa Banki nkuru

y’u Rwanda Bwana Kanimba

Françios hamwe na Minisitiri

w’Imari n’igenamigambi John

Rwangombwa bavuga ko iyi mibare

y’ubukungu bw’umwaka ushize

izahinduka, ngo ntabwo biteze

impinduka nini.

Ibyo barabiterwa nuko igihembwe

cya nyuma cy’umwaka wa 2009,

kikiri kwigaho kandi imibare

izavamo ikazajya ahagaragara vuba.

Ni ubwa mbere mu myaka itanu

ishize, ubukungu bw’u Rwanda

buguye kugera kuri kimwe cya

kabiri gisaga kuko mu mwaka wa

2007 bwari bwazamutseho 8% buza

kugera kuri 11.2% mu wa 2008 none

buramanutse!

Uretse ko umwaka wa 2010 ngo

UMUSESO No 399, 15 -22 Werurwe 2010

Urup. 7

UBUKUNGU

Ubukungu bwakubise amavi hasi

buzakura kugera ku gipimo kiri hagati

ya 7 n’umunani ku ijana(7-8%, ), u

Rwanda ruzakomeza kubeshwaho

n’abaterankunga batanga hafi kimwe

cya kabiri cy’ingengo y’imari

yarwo.

Nubwo Kagame ahora avuga ko

u Rwanda rwigenga, kandi ngo

rudasabiriza, arebye iyo mibare

byamutera isoni bikaba ngombwa

ngo yigarura maze akavuga ko

u Rwanda ari igihugu gitunzwe

n’imisoro y’abazungu hamwe

n’abandi bantu ariko bo mu bihugu

byateye imbere.

Kuba rero ubukungu bw’u Rwanda

bwaraguye cyane muri 2009, ntabwo

bikanganye kuko naho u Rwanda

rwarihanganye kubera ibiza bibiri

rwahuye nabyo.

Icya mbere ni icyiza cyo kuba

ibyo rwohereza hanze nk’ikawa,

amabuye y’agaciro hamwe n’utundi

ducuruzwa duke, byarataye agaciro

bityo amadevise abikomokaho

akagabanuka. Guta agaciro bivuga

ko byabonye abaguzi bake kandi

nabo bakagura ku giciro gito ku cyo

u Rwanda rwateganyaga.

Ibyo byatewe nuko mu bihugu bigura

utwo tuntu tw’u Rwanda byari bifite

ikibazo cy’ubukungu bwabyo bwari

bumaze kugwa, maze abakozi ari

nabo baguzi bakabura imirimo maze

bagahagarika kugura.

Ikindi, ni uko abatarahagaritswe

ku kazi bagize impungenge bityo

bakifata kugira ngo barebe aho

bigana maze bazagure ibintu

byagenze neza. Aho harimo amayeri

kuko ntibari bazi uko ubukungu

buzahagarara bityo bati reka

twizigamire wenda bizaba bibi

inzara ntizatwice.

Ikindi kintu cyatumye ubukungu

bw’u Rwanda buzamukaho gato,

ni igwa ry’ubukerarugendo kuko

abasura u Rwanda bagabanutseho 9%

bagera ku 689,952 muri 2009 bavuye

ku 765,000 muri 2008.

Bwavuye kuri 11.2% bugera kuri 5.5%

Inganda, Ubwubatsi, Ikawa hamwe n’amabuye

y’agaciro ibyo byaratikiye

Ntabyumva: Guverineri Francois Kanimba (Photo/ Archive)

Ibyo byatumye n’amafaranga aturuka

ku bukerarugendo nayo agabanukaho

6% ava kuri miliyoni 186 z’amadorali

y’Amerika muri 2008 agera kuri

miliyoni 174 muri 2009.

Ibi bivuga ko u Rwanda rwananiwe

kugera ku ntego y’abakerarugendo

760,000 hamwe n’amadolari

y’Amerika miliyoni 190 rwashakaga

muri 2009.

Iyi ikaba ari inshuro ya mbere aho

ubukerarugendo bw’u Rwanda

bushegeshwe aka kageni mu myaka

icumi ishize. Bityo kandi, ni ingaruka

mbi ku bukungu bw’igihugu kuko

ubukerarugendo ni ubwa mbere mu

kwinjiriza igihugu amadevize.

Muri rusange ibyoherezwa mu

mahanga bikomoka mu Rwanda

byaguye inshuro zirenga 140 ku

ijana biva kuri 29.3% yabonetse

muri 2008, bigera kuri 11.9% muri

2009. Iyo urebye ibyinjiye mu

gihugu, ukabigereranya n’ibyo u

Rwanda rwagurishije hanze, usanga

icyuho kigera hafi 20% bivuga

ko u Rwanda ruhaha kurusha uko

rucuruza hanze.

Ibi rero bikwiye gutera

Rwangombwa ubwoba kuko kuba

u Rwanda rukoresha ifaranga

ryarwo kugura ifaranga ryo hanze

kandi rihenze, bitera ikibazo mu

bukungu bw’imbere aho ifaranga

rishobora guta agaciro. Ikindi ni

uko bituma abacuruzi barangura

bahenzwe bityo nabo bagacuruza

bahenze kugirango babone inyungu.

Aho urabyumva ko abaguzi

aribo bahura n’ingorane z’ibiciro

bihanitse. U Rwanda na none kuba

ruri mu miryango y’ubuhahirane

nka COMESA, uw’ubruasirazuba

bw’Afurika(EAC) hamwe n’indi,

ntabwo rukwiye kuba rutunzwe

n’ibindi bihugu biri muri iyo

miryango.

Imibare itangwa na Banki nkuru y’u

Rwanda, igaragaza ko u Rwanda

rwagize icyuho mu bucuruzi

n’ibihugu ruturanye narwo nka

Uganda, Kenya hamwe n’ibindi kuko

ibyo rwaguraga muri ibyo bihugu

byaruruse ibyo rwoherezagayo.

Ibyo rero bikwiye ibisobanuro kuko

wasangaga u Rwanda rwaraguraga

ibiribwa kandi wareba ugasanga

ubuhinzi bworozi bwarakoze neza

mu mwaka wa 2009 bitewe n’imyaka

yeze neza. Iyo myaka yatumye

ubuhinzi n’ubworozi buzamuka

buva ku 8.7% muri 2008 bugera ku

10.4% muri 2009. Ibijyanye n’ibyo

kurya byarazamutse bigera kuri

12.6% bivuye ku 9% kubera ikirere

cyabaye cyiza.

Mu bindi byatumye ubukungu

buhungabana, harimo igabanuka rya

segiteri ya serivise kuko yavuye ku

11.5% muri 2008 igera kuri 4.3%

muri 2009 bivuga ko yahanantutse

cyane.

Iyo segiteri niyo ibamo amabanki,

akazi kandi kose ko mu biro,

itumanaho hamwe n’ubwishingizi.

Ibijyanye n’ubucuruzi rusange

harebwa kuranguza no kudandaza

byaragabanutse cyane bigera kuri

2.1% bivuye kuri 12% muri 2008.

Iki ni ikimenyetso gikomeye ko u

Rwanda rutigeze rugira amafaranga

menshi mu banyarwanda baguraga

ibijyanye n’imyambaro, inkweto

hamwe n’ibindi bicuruzwa byose

bidandazwa. Aho rero wahita

wumva ko rya bura ry’amafaranga

mu mabanki hamwe no mu mifuka

y’abantu ari yo ntandaro ya byose.

Ibijyanye na transport, hamwe

n’itumanaho muri rusange nabyo

byaraguye kuko byavuye kuri 21.1%

bigera ku 10% muri 2009. Ibijyanye

n’amacumbi nabyo byaraguye cyane

biva kuri 16% bigera kuri 3.9% muri

2009.

Mu nganda n’ubundi zisanzwe

ari ntazo, igwa ryarahageze maze

rishinga umugani kuko ibikorwa

byazo byamanutse kuri 16.3% muri

2008 bigera kuri 1.1% muri 2009.

Ubwubatsi bwavuye kuri 28.2%

bwariho muri 2008 bugera kuri 1.2%

muri 2009. Ibi rero by’inganda

hamwe n’ubwubatsi bifite ingaruka

nini ku bantu babikoramo kuko

usanga bifite ba nyakabyizi benshi.

Iyo rero biguye bivuga ngo nta kazi

kaba karimo bityo ibyo bihumbi

by’abanyarwanda bigahita bigwa

mu bukene.

Nubwo Rwangombwa yabwiye

abanyamakuru ngo nta mibare

ihari igaragaza ko abo bantu baba

baragizweho ingaruka n’iryo gwa

ry’inganda, ubwubatsi n’ubucukuzi

bw’amabuye y’agaciro, ariko ku

isi hose niko bimera iyo ikibazo

kibaye muri izo segiteri, byanze

bikunze abakozi ba nyakabyizi

baraharenganira.

Ariko rero nubwo u Rwanda rwahuye

n’imanuka ry’ubukungu, rwagize

amahirwe kuko ibijyanye n’ibiciro

ku masoko hamwe n’imikorere

y’ifaranga ry’u Rwanda byagenze

neza. Ibiciro muri rurange hamwe

n’itakara ry’agaciro ku ifaranga

byaragabanutse biva kuri 22.3%

muri 2008 bigera kuri 5.7% muri

2009. Ibi ni byiza ku bukungu bw’u

Rwanda kuko ifaranga riramutse

ritaye agaciro hamwe n’ibiciro

bikiyongera cyane ku masoko,

ubwo wasanga byabaye nk’ibyo

muri Zimbabwe aho wajya kugura

ikibiriti ukitwaza ingorofani yuzuye

amafaranga.

Muri rusange, ubukungu bw’u

Rwanda bwaradindiye muri 2009

kuko n’inguzanyo z’amabanki aha

abacuruzi zaragabanutse cyane. Ubu

ariko ngo hari icyizere ko zakongera

kuzamuka nk’uko Kanimba abivuga.

Kanimba we asanga umwaka wa

2010 uzaba umwaka mwiza ku

bukunngu bw’u Rwanda kuko ngo

no mu mahanga ubukungu bw’isi

buzazamukaho akantu gato.

Ingabire Lydia.

Ingabire.lydia@gmail.com
Urup. 8 UMUSESO No 399, 15 - 22 Werurwe 2010

AMAKURU

Uwahoze ari ari Minisitiri w’ububanyi

n’amahanga Bumaya Habib nawe yarahafashe

Mu nimero yacu y’ubushize,

twabagejejeho inkuru y’iyegura rya

Bumaya Andereya Habib ku kuba

umuyoboke w’ishyaka

ry’intangarugero PDI, riyobowe na

Mussa Fazil Harelimana. Nyuma

y’isohoka ry’iyo nkuru, umwe mu

basomyi b’ikinyamakuru Umuseso,

yatwoherereje inyandiko itubwira ko

Bumaya ateguye gusa, ahubwo

yafashe n’utwangushye, ubwo

abayobozi bakuru b’igihugu bari

bahugiye mu mwiherero wabo wa

buri mwaka, hariya ku Gisenyi. Uyu

musomyi arakomeza agira ati: Ndi

umusomyi w’ikinyamakuru Umuseso

nkaba ndi n’inshuti ya Ambasaderi

Bumaya A. Habib. Nifuzaga

kubagezaho inkuru, ifitiwe gihamya,

yerekeranye no kuva muri

goverinoma kwa Bumaya A. Habib

n’ingaruka byamugizeho. Amaze

kubona ko hari abambari ba FPR

bayobowe na Dr. Murigande Charles,

wari SG wa RPF, icyo gihe wari

waragaragaje kenshi ko yifuza uwo

mwanya wa Minafet ariko ukaba

wari warakomeje kumuca mu

myanya y’intoki kugeza icyo gihe,

bari barahagurukiye kumurwanya

bivuye inyuma banashakaga

kumucisha umutwe. Ahagana muri

Nyakanga 2002 Ambasaderi Bumaya

yasabye Paul Kagame kumukura

muri iyo Ministeri. Impamvu yahaye

Kagame ni uko ngo yashakaga

kubona umwanya uhagije wo kwita

no gutunganya Ishyaka PDI, yari

abereye umuyobozi, mbere y’amatora

yari ateganyijwe mu mwaka ukurikira

wa 2003 cyane cyane ko nyuma ya

1994 kugeza ubwo, yari yarakoze

gusa muri diplomasi. Abandi

bigaragaje cyane muri uwo mugambi

mubisha n’abanyamabanga bakuru

Seth Kamanzi na Mutaboba Joseph

basimburanye kuri uwo mwanya

muri Minafet hagati ya 2000 na 2002,

ndetse na Dr. Rudasingwa Theogene

wari Umuyobozi w’ibiro bya

Perezida wa Repubulika icyo gihe.

Umugambi bari bafite, ni uwo

guhirika Ambasaderi Bumaya ku

buyobozi bwa Minafet byashoboka

bakamurigisa. Bakoresheje bamwe

mu bakozi ba Minafet harimo

uwahoze ari Chef wa Protocole ya

Leta (Ambasaderi Sebudandi

Venentia), yemwe banashatse

gukoresha umunyamabanga we

wihariye Bwana Mashimango

Aboubakar Abelard ndetse

n’umunyamabanga we usanzwe

Bwana Bucyana Issa bibaviramo

guhunga igihugu kuko banze

kwemera ibyo basabwaga gukora

bizezwa ibitangaza. Bakoresheje

bimwe mu bitangazamakuru

bagamije kumusebya no kumutesha

agaciro. Iterabwoba kuri we no ku

bagize umuryango we naryo

ntiryasizwe inyuma. Ibyo bagerageje

byose kugeza ubwo byabaye

imfabusa kuko byahitaga bitahurwa

bitewe nuko abenshi mu bayobozi

bakuru b’ingabo batari bashyigikiye

uwo mugambi, nubwo hari ubwo

byagarukiraga ku kagozi. Urugero ni

igihe Ambasaderi Sebudandi

Venentia yakurwaga ku buyobozi

bwa protocole ya Leta, ubundi ni

Ambasaderi Bumaya wari wapangiwe

guhirikwa nabi, Imana ikinga

akaboko. Ngo urucira muka so

rugahitana nyoko abo navuze hejuru

bose bazi neza uko byagenze. Hari

n’izindi ngero nyinshi zizwi ntiriwe

ndondora muri iyi nyandiko.Ikindi

cyatumye asaba Kagame kuvanwa

muri Minafet ni uko yari amaze

gusanga hari ibindi biyihishe inyuma

y’intambara ya DRC bitari mu

nyungu z’igihugu cyane cyane

nyuma y’ubushyamirane bwabaye

hagati y’ingabo z’u Rwanda n’iza

Uganda I Kisangani muri DRC.

Amaze kwimurirwa muri Mifotra mu

mpera za 2002, agasimburwa na Dr.

Murigande muri Minafet,

ntibyagarukiye aho. Nyuma

y’amatora ya Perezida wa Repubulika

yo muri 2003, yahise ahabwa dosiye

y’injyanamuntu y’ivugurura

ry’imicungire y’abakozi ba Leta.

Hari hifujwe ko abari basanzwe mu

kazi ka Leta bose bahagarikwa maze

hagashakwa abakozi bashya

babishoboye. Ambasaderi Bumaya

n’abakozi ba Mifotra bagaragaje ko

byahungabanya ubutegetsi bwite

bwa Leta ku buryo bukomeye bituma

kiriya cyifuzo gisubirwaho hemezwa

ko abakozi bari basanzwe bujuje

ibisabwa ku myanya yasigaye

bayihamishwamo. Byababaje cyane

ka gatsiko maze gatangira gukwiza

hose ko Ambasaderi Bumaya

yabangamiye kiriya cyifuzo agamije

gukingira ikibaba bene wabo

b’abahutu. Mu gihe icyo cyiciro cya

reform cyarimo kurangira muri 2005,

ibitangazamakuru bimwe byo mu

Rwanda (The New Times)

byakoreshejwe n’ubukana bwinshi

cyane bisa naho bigaragaza ko

ibyakozwe byose muri ririya

vugurura byari bibi. Ibyo

bitangazamakuru byabaga kenshi

byunganira ibikorwa by’imitwe

yombi y’inteko yasaga naho

ikoreshwa na ka gatsiko kari kamaze

noneho gushyigikirwa na NSS.

Gusebanya n’iterabwoba nabyo

byarakomeje. Hashatswe n’uburyo

yafungurirwa ikirego mu rukiko

Gacaca rwa Ngoma ya Butare, ako

gatsiko gasanga bizagorana kuko

Ambasaderi Bumaya yari mu

bahizwe igihe cya Jenoside kandi

bikaba bizwi ko muri icyo gihe

yahungiye i Bujumbura mu Burundi.

Erega mu ikusanyamakuru ryabereye

muri Gacaca ya Ngoma i Butare hari

ba gatumwa bisararanze

barihandagaza batinyuka kuvuga ko

bari bafite amakuru yuko Ambasaderi

Bumaya yagize uruhare mu itegurwa

rya Jenoside aho i Butare. Bahise

Nawe asanze abandi: Bumaya

(Photo/ Archive)

bamaganwa n’abandi baturage bose

bari bitabiriye iyo nteko barangajwe

imbere na Bwana Rutayisire, wacitse

ku icumu akaba yaranahoze ari

umushoferi we muri Electrogaz

mbere ya Jenoside. Ka gatsiko

kanashumurije umukecuru wa

Ambasaderi Bumaya utuye mu mujyi

wa Kamembe abantu bararaga batera

amabuye hejuru y’inzu ye mu gihe

gisaga amezi abiri bukarinda bucya.

Nta n’umwe wigeze afatwa muri abo

bagizi ba nabi kandi uwo mukecuru

aturanye n’umurenge w’uwo mujyi.

Na none hari igihe umusore wari

ufite intwaro ihishe yari yinjiranye

Ambasaderi Bumaya aho yari arimo

gukorera ku cyicaro gikuru cya PDI

mu Biryogo i Kigali akumirwa

n’uwari ushinzwe umutekano we

nyuma yuko amuketse amababa.

Uwo musore ukomoka i Rwamagana

yagejejwe kuri brigade ya

Nyamirambo aho yahise arekurwa

atagize icyo abazwa. Ibyo byose

nibyo byatumye mu 2005 Ambasaderi

Bumaya afata icyemezo cyo

kwohereza hanze y’igihugu abagize

umuryango we kugira ngo asigare

mu Rwanda ahanganye wenyine

hatagize undi muri bo ukomeza

guhubanganywa n’ibyo yakorerwaga.

Abonye bikabije, kandi bimaze

kumugaragarira ko umugambi wo

kumucisha umutwe umaze

kurangwamo abantu benshi,

Ambasadeeri Bumaya yambwiye ko

yafashe icyemezo cyo kwegura ku

mirimo ye. Twabiganiriyeho igihe

kirekire ariko yanga kuva ku izima.

Yanditse ibaruwa yegura ku mirimo

ye, atigeze ashyikiriza Perezida

Kagame, kandi yari yabiteganyije,

mu mubonano bagiranye mu mpera

za 2005. Cyokora yambwiye ko

yasabye Kagame mu magambo

kumuvana muri Leta ye kubera ko

hari agatsiko k’abambari ba RPF

bimaze kugaragara ko bashaka

kumugira urwitwazo kugira ngo

babone uko bamurwanya. Icyo gihe

ngo Kagame yabaye nk’ubyakira

neza ariko siko ibyakurikiyeho

byabigaragaje. Hashize igihe gito

gusa nyuma y’uwo mubonano,

umunyabubasha Musoni James

yabonanye na Ambasaderi Bumaya

wari unamaze igihe kitari kinini

atangarije umuyobozi

w’ikinyamakuru Umuseso ko atigeze

aba muri FPR kandi ko adafite

igitekerezo cyo kuzayijyamo, wasaga

naho ngo yari atumwe na Shebuja

Kagame, amubwira ko bafite

amakuru agaragaza ko agenda asebya

FPR na Leta yayo. Yanamubwiye ko

bigaragara ko ashyigikiye ibyo

Honorable Brigitte, wari umaze igihe

gito ahunze, yari yavuze ku

bacikacumu. Ambasaderi Bumaya

n’undi muyobozi bari kumwe (

Honorable Mukama Abbas, tutavuze

izina kubera umutekano we), kuko

nawe yashyirwaga mu majwi ariko

nk’inkundarubyino gusa, bagaragaje

ko ari ibihimbano bigamije gusa

gucisha abantu imitwe. Abaregwaga

batekereje ko birangiriye aho.

Ambasaderi Bumaya yaje

gutungurwa anatangazwa no kumva

Kagame ubwe abisubiyemo mu

ijambo ryo gutangiza umwiherero

w’abayobozi bakuru b’igihugu

wabereye mu Kagera mu ntangiriro

za 2006. Kagame ngo yaje

kubisubiramo mu mubonano

yagiranye na Ambasaderi Bumaya

warimo na Musoni James mu

ntangiriro za Werurwe 2006

wamubwiye ko icyatumye yemera

ibyo avugwaho ari uko ngo abifitiye

gihamya y’amajwi. Kagame

yanavuze ko ibyo bintu bidashobora

kwihanganirwa nubwo bwose

Ambasaderi Bumaya yagerageje

kumugaragariza ko bitigeze bibaho

no kumwumvisha ko amajwi nayo

ashobora kwiganwa. Icyo gihe ngo ni

nabwo Kagame yahishuriye

Ambasaderi Bumaya ko bisigaye

bimugora kwizera gukorana n’abantu

by’umwihariko abari basanzwe mu

Rwanda. Ko kubana no gukorana

nabo ari ukwihangana gusa. Ngo

yaba yaratanze urugero rwa General

Gatsinzi bakorana kandi azi neza ko

yagize uruhare mu iyicwa rya

nyirasenge umugabekazi Gicanda.

Ngo icyo gihe Ambasaderi Bumaya

yagize ubwoba ariko agira

akanyabugabo ko kumubwira ko

niba ariko bimeze yagiye yiyambaza

abo afitiye icyizere gihagije mbere

yo kubaha ishingano zikomeye zo

kuyobora Ministeri. Ambasaderi

Bumaya ngo yanabwiye Kagame ko

ibyo bisaba umuntu kuba afite

impano idasanzwe kuko abantu

benshi nawe arimo badashobora

kwihangana ako kageni. Iminsi mike

nyuma y’uwo mubonano, Kagame

yavuguruye guverinoma avanamo

Ambasaderi Bumaya. Nyuma ya

pressure nyinshi n’iterabwoba

rihambaye, amaze no kubona ko

ishyaka rya PDI ryacengewe cyane

n’abambari ba FPR bityo rikaba

ritagishobora kugera ku nshingano

zaryo, Ambasaderi Bumaya yafashe

icyemezo cyo kwegura ku buyobozi

bw’Ishyaka PDI mu mpera za Mata

2006. Icyo gihe yanatangarije

Abanyarwanda ko agiye gukomeza

amashuri ye ku rwego rwa Doctorat/

PhD. Kagame yabanje gusa naho

yemereye Ambasaderi Bumaya ko

azishyurirwa amashuri aho azayabona

hose ku isi, yaje kubwirwa ko

bitagishobotse amaze kwiyandikisha

muri imwe muri za Kaminuza

zikomeye zo muri Leta zunze

ubumwe z’Amerika. Byaje

kumenyekana ko Kagame n’abambari

be bitwaje ko ngo umugore wa

Ambasaderi Bumaya ari mu bantu

bapinga Leta ye ngo bikaba

binagaragara ko yaba ari mu bantu

bakorana n’umwami Kigeli. Ikindi ni

uko ngo Ambasaderi Bumaya yaba

yaragiranye ubucuti budasanzwe na

Janet Rwigema bikaba

bitarashimishije Bwana Kagame ku

mpamvu zinyuranye ndetse bikaba

byarateye bamwe mu bambari be

impungenge zidasanzwe, ku isonga

ryabo hakaba hari Brigadier Jack

Nziza wari ushinzwe iyo dosiye

by’umwihariko. Hanyuma nuko ngo

Ambasaderi Bumaya yanuganugwaga

gukorana n’itsinda rya Karegeya

Patrick kandi bikaba byaraketswe ko

yatse ubuhungiro muri Leta zunze

Ubumwe z’Amerika. Aho

Ambasaderi Bumaya agarukiye mu

Rwanda avuye muri Amerika mu

2009, za Maneko zamugendagaho

buri munsi ari nako ahozwaho

iterabwoba. Bamwe mu bayobozi ba

PDI tutavuze amazina kubera

impamvu zumvikana bacicikanaga

bamutangaho raporo za buri gihe ku

banyabubasha ba Kagame zigamije

kumucisha umutwe. Nyuma yuko

yanze icyifuzo cyuko yasubizwa mu

butegetsi ari uko yemeye gushinja

muri Gacaca umwe mu bayobozi

bakuru, twirinze gutanga izina rye

hano, haje gucurwa umugambi wo

gufunga ambasaderi Bumaya ku

maherere hifashishijwe indi mpamvu

yaboneka yose yaba iyo

guhungabanya umutekano w’igihugu,

gufata ku ngufu, gusebya igihugu

n’ibindi nk’ibyo byarimo

gutekerezwaho. Ambasaderi Bumaya

nyuma yo kuburirwa n’inshuti ye

uwo muganbi mubisha uri hafi

gushyirwa mu bikorwa, byatumye

ayabangira ingata igitaraganya mu

gihe abayobozi bakuru bari bagiye

gutangira umwiherero w’uyu mwaka

ku Gisenyi. Ubu akaba abarizwa

muri Leta zunze ubumwe

z’Amerika.

Umusomyi w’Umuseso
ISESENGURA

UMUSESO No 399, 15-22 Werurwe 2010

Urup. 9

Kagame Paul ati : “Kayumba na Karegeya si bagenzi

banjye (I’m not one of them), nta kibazo nagirana nabo”

Mbanje kubashimira

cyane, mwebwe

m w e s e

abanyamakuru b’Umuseso,

umurava n’ubwitange

mukorana, mu kugerageza

kugeza ku banyarwanda

amakuru nyayo, yuzuye

kandi nta ruhande na rumwe

mubogamiyeho.

Mperutse gusoma aho

mwavugaga, ko Bernard

Ntanganda, umuyobozi

w’imberakuri ari uwo

gushimirwa kubera ko ari we

wabaye uwa mbere mu gutangiza

opposition mu Rwanda. Ariko

njye ku bwanjye mbona ko

n’ikinyamakuru Umuseso, gifite

uruhare runini mu guharanira

Demokarasi mu Rwanda.

Yego, ntabwo ari ishyaka,

umutwe cg se umuryango wa

Politiki, ariko nyine mu rwego

rwanyu nk’abanyamakuru,

hari byinshi mwihanganiye

kunyuramo, muravunika,

kugeza n’ubu mukivunika,

ariko ntimwatezuka ku

murongo wanyu. Benshi muri

bagenzi banyu mwatangiranye

umwuga w’ubunyamakuru,

cyane cyane mu kinyamakuru

Umuseso, ubu bahunze igihugu,

nyuma yo gukubitwa, ndetse no

gufungirwa muri 1930. None

Charles Kabonero, nabura gute

kugushimira mu baharanira

Demokarasi mu Rwanda,

n’ibibazo byose wanyuzemo,

unakinyuramo, uyu munsi

ariko ukabasha kubyihanganira,

ukemera ukaguma muri cya

gari ya moshi, njye mbona

kimaze no gucika feri, ariko

ukanga kugisimbuka kigenda,

ukagumya guharanira ko

abanyarwanda twagezwaho

amakuru nyayo, atari ayo

twumva mu bitangazamakuru

bya Leta.

Didas Gasana, gute utari

umugabo w’intwari mu

guharanira demokarasi,

ukoresheje ikaramu yawe,

nyamara ubona iterabwoba ko

ushobora kwicwa ukaguma

nawe muri icyo gihugu cya

Kagame.

Rwose niyo mwananirwa

mukaba mwahunga, muzaba

muri abagabo, kuko na Genéral

Kayumba, agiye yaragize

imyanya ikomeye mu gihugu,

kubarusha, ariko tuzajya twibuka

ko mwagiye (ntibikabeho)

nyuma ye. Gute mutari intwari

muri Demokarasi, mu gihugu

kimaze imyaka irenze 15,

hategeka igitugu cya gisirikare,

ariko mwe mukagumya

mugahangana n’ìcyo gitugu.

Erega twe abanyarwanda

tuzajya duhora twibuka ko

Umuseso nk`ikinyamakuru, ari

cyo cyafashe iya mbere, mu

kugaragariza abanyarwanda

ndetse n’abanyamahanga ko

Kagame na FPR bategekesha

igitugu, ngo nawe ngo uti iki?

Wa mugani wa Gashikazi.

Kabonero, Gasana na bagenzi

banyu, mujye mwibuka ko

muharanira kumenyesha

abanyarwanda, amakuru y`u

Rwanda, mu gihe hari benshi

bananiwe mu myaka 15

ishize. Uwahoze ari umukuru

sinshobora

kugirana ikibazo

n’aba bagabo

(Kayumba na

Karegeya) kuko

sindi umwe muri

bo, ntituri no ku

rwego rumwe.

Ububasha

n’inshingano

zanjye birazwi,

ntabwo rero

duhuje akazi

(they are not

my colleagues).

Kunshyira ku

rwego rwabo

byaba ari

igitutsi kuri

jye…”. Arongera

ati :`` Rwose

sinsangira

nabo, kandi nta

n’ubwo twigeze

dusangira``.

w’igihugu, Pasteur Bizimungu

yarananijwe, nawe arinaniza,

none ubu yahisemo kwicecekera,

cg se gucecekeshwa. Abahoze

ari ba Ministiri b’intebe, Faustin

Twagiramungu, Pierre Celestin

Rwigema, nabo barananiwe,

bavanamo akabo karenge,

bajya kwibera ibweramubiri,

nabo baraceceka. Sebarenzi

wigeze kuba umuyobozi

w’inteko ishinga amategeko,

nawe nyuma yo kurusimbuka,

aba arahafashe. N’abandi

benshi bagiye nyamara bari mu

nzego zifata ibyemezo muri uru

Rwanda, kugeza kw`uheruka,

wigeze no kuba Chef d’état

major, nakwita le veritable

numero deux du regime nyuma

ya Paul Kagame. None kuba

mwe mugikanyakanya mu

gukora akazi kanyu, ntacyo

mutinya rwose, turabibashimira

cyane. Niyo mwananirwa nyuma

y’aba bose navuze haruguru

bananiwe cg se bananijwe

bakagenda, tuzajya tubabara

mu ntwari za demokarasi, igihe

iyo demokarasi izabonekera

cyose mu Rwanda.

Ngaruke ku mutwe w’inyandiko.

Mu kiganiro n’abanyamakuru,

Kagame yemeza ko benshi

muribo bakennye mu mutwe ati

: “ sinshobora kugirana ikibazo

n’aba bagabo (Kayumba na

Karegeya) kuko sindi umwe

muri bo, ntituri no ku rwego

rumwe. Ububasha n’inshingano

zanjye birazwi, ntabwo rero

duhuje akazi (they are not

my colleagues). Kunshyira

ku rwego rwabo byaba ari

igitutsi kuri jye…”. Arongera

ati :`` Rwose sinsangira nabo,

kandi nta n’ubwo twigeze

dusangira``.

Njye maze kumva ariya

magambo ya Paul Kagame

nibajije ibibazo byinshi

ariko sinabibonera

ibisubizo. Byatumye nemeza

ntashidikanya ko indwara 5,

umwanditsi mukuru, Bwana

Didas Gasana, yavuzeho mu

kinyamakuru Umuseso no. 397,

cyasohotse iminsi mike cyane

mbere y’ikiganiro cya President

n'abanyamakuru, ko ari ukuri.

Rwose Nyakubahwa Afande

mukuru w'u Rwanda afite

uburwayi bwa Superiority

complex ijyanye no kwiyemera,

kumva afite umwihariko ku

bwenge no ku bitekerezo byiza,

binaherekejwe n'ubwirasi,

n'agasuzuguro. Iyi ndwara

rwose yamubayemo nka Cancer,

ndetse sinzi nimba izapfa gukira.

Nawe se umuntu uvuga ko Lt.

Gén. Kayumba Nyamwasa

na Col. Patrick Karegeya

atari bagenzi be, n’imyanya

ikomeye bari bafite muri iki

gihugu, ubwo twe abaturage

bo mu rwego rwo hasi cyane,

turi mu ruhe rwego? Hanyuma

se nimba abo bararanye mu

rugano (Kayumba), barara rwa

ntambi, bakubitwa n’imbeho

ndetse bajya inama, banarebera

hamwe uburyo batsimbura

ubutegetsi bw’igitugu bwa

Habyarimana, atari bagenzi

be, abategetsi b’abasivili, bari

biryamiye i Kigali, mu buriri

bwiza, cg se bari mu yindi

mijyi myiza itandukanye ku isi,

nta sasu cg se umubu ubabuza

gusinzira, ubwo bo bari mu

kihe cyiciro? Ndashaka kuvuga

ba Makuza, Biruta, Bazivamo,

Mussa Fazil n’abandi.

Ese Nyakubahwa President,

aziko iyo avuze ko Kayumba na

Karegeya atari bagenzi be, aba

ashatse kuvuga no kumvisha

abanyarwanda (rubanda

rugufi), ndetse no kumvisha

n’abategetsi bamwegereye ko

nabo atari bagenzi be, kuko

igihugu kigira umu President

umwe rukumbi. Paul ubwo niwe

wenyine mugenzi wa Kagame,

mu Rwanda hose, ndetse na

Jeannette rwose si mugenzi wa

Kagame, kuku ni first lady ariko

si President w’igihugu.

Kabarebe, Kayonga, Muhire,

Nziza, Ndahiro n’abandi...

namwe ntabwo muri colleagues

ba Kagame, kuko iyo myanya

murimo, n’abandi bayishinzwe

(bayigiyemo mbere yanyu),

Kagame yabakuriye inzira ku

murima ko atari bagenzi be,

ko ndetse batigeze basangira,

ubwo namwe mwazatubwira

nimba koko mutajya musangira,

aca wewe. (Aha njye nkeka ari

bwa burwayi kuko, gusangira

byo bagombye kuba byarabaye

kenshi).

Mu kurangiza nongere

mbashimire, mwe mufite akazi

katoroshye, mwe mukora

ijoro n’amanywa muharanira

kugumya kumurikira

abanyarwanda, mubinyujije mu

kinyamakuru Umuseso, kandi

ndabifuriza kuzatsinda imanza

zose murimo, haba urwa

Musoni ndetse na Rujugiro.

Murebwayire Marie Jeanne

Canada

Ibiciro byo kwamamaza

Ku rupapuro rw’umweru n’umukara

Urupapuro rwose: 400.000 FRW

½ cy’urupapuro: 250.000 FRW

¼ cy’urupapuro: 150.000 FRW

1/8 cy’urupapuro: 80.000 FRW

Eye-Piece: 50.000 FRW

Ku rupapuro rw’amabara

Urupapuro rwose: 700.000 FRW

½ cy’urupapuro: 500.000 FRW

¼ cy’urupapuro: 300.000 FRW

1/8 cy’urupapuro: 150.000 FRW

Eye-Piece: 100.000 FRW

Uko ugenda wamamaza inshuro nyinshi, ugabanyirizwa ku buryo bukurikira:

Inshuro enye (4) 5%

Inshuro umunani (8) 10%

Inshuro cumi n’ebyiri (12) 15%

Inshuro makumyabiri n’enye (24) 20%

Inshuro mirongo ine n’umunani (48) 25%

Amafaranga yose yo kwamamaza atangwa mbere.

Ukeneye ibindi bisobanuro, wahamagara 0788686919 cyangwa 0788570640

Uri umucuruzi none urifuza ko abakiriya bakugana ku bwinshi, batumeho

Umuseso maze wirebere; ababikoze nibo bazi ibanga! Wizuyaza, kandi imiryango

ihora ikinguye!
Urup. 10 UMUSESO No 399, 15 - 22 Werurwe 2010

ISESENGURA

Rwanda: Nyuma ya Kagame, akavuyo

Nta mahoro n’iterambere

bikurikira ihirikwa

ry’ubutegetsi, icyaba

kiriteye cyose, n’ikigamijwe cyose.

Byinshi bisubira inyuma (niba atari

byose), abantu bagata igihe kinini

bagana aho bari bari.

Burya koko “inzozi zigira

ayazo”; nyamara kandi ngo “ibijya

gucika bica amarenga”; kandi

ngo “ugaya ibye, abyibiramo”.

Naraye ndose inzozi, ndashoberwa.

Munyumve neza, si ibitekerezo

byanjye nzanye hano, n’ubwo

bitari bubure kuzamo; ni

inzozi narose; kumwe umuntu

asinzira akarota, akabona ibintu

bitambuka uruhererekane,

agakanguka; agasanga yarotaga.

Iyo izo yarotaga zari mbi kuri

we, ariruhutsa kuko asanze ari

inzozi gusa; ariko agasigara

igitima kidiha, agasenga

agira ati “birabe iby’inzozi”.

Iyo izo yarotaga zari izo

kwifuzwa kuri we, akurura

cyane igituma muri we ako

kanyamuneza kamugumanira

icyizere cy’ejo hazaza; ndetse

ntashake no kuzibagirwa.

Jye izo narose, zambereye urujijo;

nako ni ihurizo rihishe amayobera!

Narose mbona Kagame ateranyije

abo bafatanije gutegeka aka kadomo

kacu twita u Rwanda rwa Gasabo,

ngo abagezeho uko bigomba kumera

mu nyuma ze; kuko nabonaga

asa nk’usezera acyuye igihe.

Nabonaga hari abakuru b’ingabo

batandukanye, abayobozi b’ibigo

na za Minisiteri bitandukanye,

yewe na rubanda giseseka

ntiyahabuze iserukiwe najye Nable.

Nabonaga ikirere gisa nabi,

hari urwijiji rutera urujijo,

akayaga kivanze n’ubutonyanga

bw’imvura gahungabanya

amahoro macye y’abari aho hantu.

Maze mbona Kagame ateruye

ijambo, nta gakoma, bose -nako

twese- duteze yombi. Akijya

kuvuga ariko kandi, mbona

ishusho ye irahindutse, abaye

Museveni. Maze atangira agira ati:

“Muribuka yuko umuhungu

wanjye ari kwiga ibya

gisilikare muri USA”. Maze

mbona bose imitima irabasimbutse,

batangira kurebanaho

nk’abiteze ikibaremerera

batiteguye kigiye gukurikiraho.

Icyatunguranye ariko, Kagame

ntiyakomeza iby’uwo mwana

we, ahubwo akomeza agira ati:

“Nabahamagaye kandi ngo

mbabwire uko ubutegetsi

bw’igihugu bugomba

kuzakomeza gukorwa”. Nk’uko

byagenze mbere, nabwo mbona

bose umusatsi ntukibateyeho;

kuko bakomezaga gutungurwa

no kuyoberwa n’ibyo Kagame

ari kuvuga. Nyamara arongera

arayoberana mu ijambo rye, kuko

ibyo atagize ikindi abivugaho,

ahubwo akomeza atangaza amazina

y’abazayobora za Minisiteri n’indi

myanya ikomakomeye mu gihugu.

Aha kandi, icyateye impungenge,

ni igihirahiro kivanze n’ubwoba

ku bari aho, nuko yabatunguje

amazina y’abantu bashya batari

aho, nabonaga ari inkoramutima

za Kagame basangiye urugendo

rurerure rwa politiki yanyuzemo

ariko kugeza kuri uwo munota batari

bazwi muri abo bari bahagaze aho.

Maze, agisoma urwo rutonde

rwe rutagira izina na rimwe

ry’abanyabubasha tuzi bo kuri

iyi ngoma, mbona wa Museveni

-nako Kagame- ahindutse Mobutu.

Nibwo mu bitekerezo byanjye

(nkiri mu nzozi ariko!) nasubijwe

inyuma kwibutswa ibyavuzwe kuri

Mobutu mu marembera y’ingoma

ye, nuko byose byasohoye uko

byari byaravuzwe.

Icya mbere nibukijwe, ni uko

ngo Mobutu yari yaravuze ko na

nyuma yo gupfa kwe azategeka

Zaire imyaka .... (sinibutse

neza. 10? 20? ..... munyibutse).

Kandi koko; hari undi wari

wategeka Le Grand Zaire ku buso

bwayo bwose nyuma ya Mobutu?

Ni Mobutu rero ugitegeka, kuko

hataraboneka umusimbura.

Icya kabiri nibukijwe, ni uko mu

gihe amahanga n’abanyapolitiki

b’abazayirwa bamutotaga

“démocratie plurariste”

byigaragazaga ko ari inzira

yo kumuhigika, ngo Mobutu

yarababwiye ngo “Le Zaire?!?!

Après moi, c’est le chaos”.

Ninde ubihakana ko Zaire atari

icyitegererezo cy’akaduruvayo?

Kazarangira ryari? Kazarangizwa

na nde kandi gute? Imana niyo

ibizi.

Icya gatatu nibukijwe, ni uko Mobutu

yari yarahinduye igihugu cya Zaire

n’ubukungu bwacyo nk’akarima

ke, byose abyikwizaho we n’abo

imandwa za ba nyina zabaga

zereye. Nuko abwira abazayirwa

bari basigaye amara masa ngo

«débrouillez-vous»; ndetse kubera

ko «uwanga amazimwe abandwa

habona», arerura abishyira no mu

Itegeko Nshinga ry’Igihugu, mu

ngingo yaryo ya 15 nk’uko Papa

Wemba yabiririmbye ngo n’ukiri

ku ibere abimenye mu bya mbere

yiga agitozwa kuvuga. Nuko

abazayirwa barideburuya; n’ubu

kandi bakideburuya, ndetse noneho

bigoye kurushaho, kuko ari mu

maraso no mu miborogo, icyizere

cy’ejo hazaza cyaragiye nka

nyomberi nk’amahembe ya nkungu.

Ndi muri urwo rusobe rwo

kwibutswa kuri Mobutu na nyuma

ye, ndakanguka; nsanga narotaga.

Maze rero, mureke tuganire;

ariko tunatekereze. Abantu bajya

barota cyangwa bagatekereza

iherezo rya Kagame n’ingoma ye

uko babyifuza kuri we, nyamara

ntibanatekereze iryo herezo

rye ingaruka rizagira kuri bo.

Ndibuka muri za 1992-1993 mu

nkubiri y’amashyaka ubwo yari

ashyuhiye kunaniza Kinani no

kumukura ku ngoma atemeraga

kurekura, MDR yakoze akazi

kanini mu gusenya icyitwaga

ubutegetsi bw’akazu k’abakiga no

kubuzinukishwa abanyarwanda.

Hari akaririmbo urubyiruko rwa

MDR (rwitwaga JDR) rwari

rwarigishijwe, abana bakagakunda

bityo bakakageza mu ngo z’ababyeyi

wakubura amaso ugasanga ari

umugabo, umugore, inkumi,

umusore, umukecuru n’umusaza

mu Rwanda hose barakamenye,

bakisanga karabinjiye mu

bwonko batabizi. Kagiraga kati:

“Turashaka rukokoma;

turashaka rukokoma niyo

izabisobanura-a; Ayiwewe,

ayiwe rukokoma”!

Kagakomeza kati:

“Jenerali arabashuka;

Jenerali arabashuka

nirukomera azambuka-a;

Ayiwe-we, ayiwe rukokoma”.

N’ibindi. Nuko intero iba

imwe n’inyikirizo: rukokoma.

Bananije ubutegetsi nkana,

n’imishyikirano barayikoroga

bashaka igisubizo biyemeje mbere

y’imishyikirano yari inteshagihe

gusa: rukokoma. Kuko babonaga

aricyo kizabaha ubutegetsi,

nyamara Kinani nawe yararahiye

kutazorohereza inzira “abagome

n’abagambanyi” (mu mvugo ye).

Ndibuka umukuru wa MDR,

Bwana Twagiramungu Faustin

alias Rukokoma! Bivugwa ko

muri ibyo bihe bigoye bamubajije

ibyo akora mu mikino yakinaga

kandi bigaragara ko iraye iri

butere ikiniga n’intimba kuri

benshi, agasubiza ngo: “inzira

zose ziremewe, kabone n’iyo

zaba zica mu mabyi; zipfa

kukugeza kucyo ushaka”.

Nuko inzira zose zirakoreshwa,

zirimo no kugambanira igihugu kuri

FPR hagamijwe gusa gushegesha

ubutegetsi nk’aho nta zindi

ngaruka bo bizabagiraho. Jenerali

bamukuye ku butegetsi, ndetse

abura n’amahirwe twamushungaga

ko azambuka rwakomeye. Hapfuye

benshi, hasenywe byinshi; ariko

bagera ku cyo bashakaga. Nibyo.

Ariko MDR yo iri he? Abarwanyije

Kinani bivuye inyuma birengagije

ibyate yabakebeye bo bari he?

Harya ya Rukokoma yagombaga

kubisobanura yarabaye?

Kwishyira ukizana n’amahoro

twavugaga dushaka nyuma yo

kugaya ibyo twari dufite, biri he?

Niko mbona n’iby’ubu,

n’ibigiye gukurikiraho.

Inzira zose ziracyemewe, kandi

ziri gukoreshwa: Kagame

bazamukuraho. Ariko gute? Ese

ubu igihugu niho ari cyiza kurusha

igihe cya Habyara mbere y’inkubiri

ya demokarasi n’urugamba rwa

FPR? Mutekereze ko nyuma ya

Kagame ariho igihugu kizaba cyiza

kurusha ubu? Ese mutekereza

ko abazasimbura Kagame

bazinjira muri Village Urugwiro

nk’abitambukira mu isoko? Kuko

icyo izi nzozi zambwiye ari iki:

Nyuma ya Kagame, akavuyo

Imana y’i Rwanda izahabe, wenda

ako kavuyo ntikazatinde, kandi

ntikazahitane benshi na byinshi ku

kigero cy’ibyabaye mu ibisikana

ry’ingoma ya MRND n’iya FPR.

Harabaye, ntihakabe; harapfuye,

ntihagapfe. Naho ubundi ....!!?!!

Ntihabura abari buvuge ngo

ndavuga aya Ndongo! Ariko

imyaka y’uruzerero rwanjye

irabinyemerera! Kandi benshi

muri mwe, ejo ntimuzaba

mukinseka. Kuko mwe muzacika

ururondogoro rw’ibyo mwabonye,

mukibona, kandi mugiye kuzabona

nimudahindura ingendo. Kuko

“akari imbere aha karahimbye”!

Kandi “uzi ubwenge yoge magazi,

kuko amazi atakiri ya yandi”.

E-mail: n.able71@yahoo.co.uk

FARG Na ibuka bacukije abo

bashinzwe kureberera ?

Bwana Simburudari

umuyobozi

wa IBUKA

Tuzabaho dute tuzatungwa n'iki ko biteye ikibazo! ayo magambo

kera yakoreshagwa mu kwamamaza bashaka kwerekana ikibazo kireba

imiryango ibyara abana benshi kandi ntabutaka ifite bwo kuzakuraho

umusaruro wo kuzatunga abari muri iyo mmiryango ,mbese muri rusange

bashaka kwigisha abanyarwanda ko bagomba kubyara bakeya

bazashobora no kurera bagakura kuburyo ntaweuzagira ikibazo mumuryango.

Ikibabaje muri iki gihe n'uko ayo magambo ubu yahinduriwe banyirayo

none ubu akaba arimo avugwa n'imfubyi N'abapfakazi bacitse ku icumu

rya Genocide yakorewe abatutsi ubu bamaze amezi arenga atandatu

ntacyo Ibuka n'ikigega kibashinzwe kibamarira ari abatishoboye ari

abanyeshuri bo muri za kaminuza n'abandi gishinzwe ntacyo bamarirwa

kandi bamwe mubakekwaho kuba bara rigishije inkunga zabo bidegembya

ntanigikorwa ngo abo bantu bagobokwe

MKR
Igihe RPF yiyemezaga gufata

intwaro ngo irwane n’ubutegetsi

bwa HABYARIMANA, yavugaga

ko irwanira gucyura impunzi,

ikarwanya akarengane n’ivangura.

Nyamara iyo witegereje ibibera mu

Rwanda ubu usanga akarengane,

ubuhunzi, akazu bimaze kurenga

kure ikigero byariho igihe cya

Habyarimana. Ngira ngo ubu uwazura

KAYIBANDA, HABYARIMANA

bakabashyira mu kibuga kimwe na

KAGAME, basanga bose umukino

ari umwe ndetse KAGAME abarusha

kure gukina uwo kuvangura, igitugu,

akazu, ubuhotozi kandi yaravugaga

ko RPF ari cyo irwanya dore ko we

ataranageza imyaka KINANI yari

agize, azayuzuza bigeze hehe?

Ingingo ya mbere yi Itegeko

NSHINGA, igika cya mbere kiragira

giti“ Leta y’u Rwanda ni Repubulika

yigenga kandi ubutegetsi bwose ni yo

buturukaho, ishingiye kuri demokarasi,

igamije guteza imbere abaturage, kandi

ntishingiye ku idini. Igika cya kabiri

kiragira giti: Ishingiro rya Repubulika

ni: ubutegetsi bwa rubanda, butangwa

na rubanda kandi bukorera rubanda”

nyamara siko bimeze, kuko Leta

y’ u Rwanda ni Leta igengwa

n’amahanga, ubutegetsi buturuka mu

banyamahanga, ishingiye ku gitugu,

igamije guteza imbere abategetsi

b’inkoramutima za KAGAME,

UBUTEGETSI Ni ubwa KAGAME,

butangwa nawe kandi bumukorera. Ibi

ndabivuga mbizi kuko umunyarwanda

wese ntawe uyobewe ko amatora y’u

Rwanda aba ari ukurangiza umuhango

abantu bararangije kwemezwa

n’abambari ba KAGAME. Yewe

njye ndi umusirikare kandi mukuru,

iyo urebye uko igisirikare kiyoborwa

ubu usanga ahantu hose hakomeye

hari umuntu wa KAGAME, ataba we

akaba icyegera cy’umukuriye kabone

niyo yaba atabishoboye. ibi byerekana

ko umukino n’abo yasimbuye arumwe

bose.

Kagame kandi ahora yihanukira

akavuga ko igihe cya KAYIBANDA ko

u Rwanda rwayoborwaga n’Ababirigi,

igihe cya HABYARIMANA

kikayoborwa n’Abafaransa. KO

KANDI ICYO GIHE CYARANGIYE

KO UBU u Rwanda rwigenga ko nta

muzungu urufitemo ijambo nyamara

akirengagiza ko nawe ayoborwa

n’abongereza na Amerika. So umukino

ni umwe kuri bose.

KAYUMBA NYAMWASA akimara

kunterefona ko ageze muri Uganda

ahunga, natunguwe no kubona amaso

yanjye avuyemo amarira kuko kurira

ni ibintu bimbaho gake cyane. Ibi

byatumye nsubiza amaso inyuma

nibuka ibihe bigoye uyu mugabo

nanjye n’abandi benshi twabayemo

mu ishyamba igihe kirekire haba mu

ntambara yo gushyigikira Président

MUSEVENI igihe twarwaniraga

kubohora Uganda, haba no kurugamba

rwo kubohoza u Rwanda biranshobera.

UMUSESO

No 399, 15-22 Werurwe 2010

Urup. 11

ISESENGURA

FPR siyo yazamuye Gen. Kayumba, ahubwo

Kayumba niwe wayigeje ku butegetsi

Ariko naramubwiye ngo igendere

ubutwari bwawe ntituzabwibagirwa

ko kandi Imana izagufasha ukagaruka

mu gihugu wagize imyaka n’imyaniko

urwanira kandi naramubwiye ngo

nubwo bibabaje ariko kongera

gusubira kuba impunzi birutira

Abanyarwanda kumva ko yapfuye

nk’urwo NGOGA yapfuye azize

igitugu no kugaragaza ibitekerezo bye.

Nyamara Nongeye kandi nibuka igihe

twatangiye urugamba rwo kurwanya

MOBUTU, u Rwanda rwagizemo

uruhare rukomeye mu kugeza

KABILA ku ntebe y’ubutegetsi nibuka

igihe twatumaga Afande DAN ku

bayobozi b’abanyamurenge barimo

Muller RUHIMBIKA, MUSAFIRI

MUSHAMBARO, DUGU wa

MULENGE na KAZINDU

NGENDA(aha hari Bukavu) aho

DAN yababwiye ko niba bashaka ko

ababyeyi babo batamarwa n’ingabo za

MOBUTU babanza bakabakangurira

kwimukira mu Rwanda kuko ariho hari

umutekano kugirango intambara ibanze

irangire. Ibi binaniranye twongeye

guhurira na none muri HUYE ku bireba

icyo kibazo. Inama yabereye HUYE

yahuje icyo gihe Abasirikare bakuru bo

mu ngabo z’u Rwanda hamwe n’aba

Leaders baba Nyamurenge barimo

Azarias RUBERWA na bagenzi be

ndetse na KAYUMBA NYAMWASA.

IYI NAMA YARANGIYE

ABANYAMURENGE badutsembeye

ko badashobora kwimukira mu

Rwanda ko niba dushaka kubafasha

mu kugarura umutekano mu karere

gatuwemo n’ababyeyi babo, twabikora

tutabanje kubimura ko kandi niba

twanze twarorera bazirwanaho. Hari

umwe wavuze ati: “ni gute wabwira

umuntu ngo nabanze asenye hanyuma

uzabone kumufasha kubaka ate

iby’iwe amatungo ye, amasambu

y’iwe, amazu, hanyuma ngo ubone

kumufasha kurwana? Ese icyo gihe

azaba akirwanira iki ko n’ubundi

azaba yakuwe mu bye?” Aba bagabo

ni abahanga cyane ubanza bari bazi

igitugu cya KAGAME cyangwa bari

baratahuye amayeri ya FPR kandi koko

niko byari bimeze. Ibi byanyibukije

umutekano twabwiraga aba bagabo

uri mu Rwanda ndawubura. Ndibaza

ngo ese bawutubajije twabasubiza

iki? Dore ko abawubizezaga aribo

bahumga igihugu kubera kukiburamo

uwo mutekano? Naho KAGAME

we arihanukira ngo Abanyarwanda

BARYAME basinzire umutekano

urahari ko kandi ntawe ushobora

gukora Coup d’Etat ko kandi ibihe

bya ba HABYARIMANA byarangiye

nkaho ari Imana we. None se igihugu

kirimo umutekano abantu barahunga?

NYAMWASA KAYUMBA tuvugana

kuri terefone amaze guhunga

yantekerereje ukuntu yahamagawe

kuri SECRETARIAT ya RPF

n’ibibazo bamuhase, n’ababikoze abo

ari bo birantangaza, gusa mubwirako

yari yaratinze GUHUNGA nkurikije

Kagame, Habyalimana na Kayibanda bakinira mu kibuga kimwe; ese umukino wabo ni umwe?

Uburyo Kayumba yavuganiye Kagame imbere y’ingabo za APR

Gregoire Kayibanda (Photo/

Archive)

ukuntu KAGAME N’ABAMBARI

BE bamuhozaga ku nkenke

bamugambanira KUMPAMVU

Z’URWANGO RUDAFITE AHO

RUSHINGIYE. Mbega abagabo dufite

muri iki gihugu? Wari wabona aho

umuntu abazwa impamvu zatumye

apfusha uwe(UMUBYEYI WE)

ntatabarwe n’abantu benshi? None

se umuntu niwe witabara cyangwa

agakangurira abantu kumutabara

cyangwa iyo mwumvise uwagize

ibyago murahurura mukamutabara

dore ko ari n’umuco w’abanyarwanda?

Wari wabona aho abantu bagira ubwoba

bwo gutabara undi ngo ni uko atavuga

rumwe na KAGAME n’utabaye

akagenda agiye kuneka? Wari wabona

aho uwatabaye inshuti n’umuyobozi

nka Ambassador w’igihugu abizira

nkaho ari icyaha? Turavahe turajyahe?

Mugitabo cy’Imigani igice cya

gatandatu umurongo wa cumi na

gatandatu kugeza ku wa cumi

n’icyenda (proverbe 6:16-19) haragira

hati: hari ibintu bitandatu Uwiteka

yanga ndetse ni birindwi:

Les yeux hautains;

La langue menteuse;

Les mains qui répendent le sang

innocent;

Le coeur qui médité des projets

uniques;

Les pieds qui se hâtent de courir au

mal;

Le faux témoin qui dit des mensonges

et

Celui qui exité des querelles entre

frères

Iyo usesenguye aya magambo y’iki

gitabo usanga nta na kimwe ubu

butegetsi bwa KAGAME butarakora.

Igitangaje ni ukubona Abagabo

nka ba TITO RUTAREMARA na

NGARAMBE, abantu bagaragara ko

bakagombye kuba abantu babwiza

KAGAME ukuri ari bo baba

abafatanyacyaha bagahagurukira

gushinja umuntu ibinyoma. Kera mu

muco nyarwanda iyo abavandimwe

BAGIRAGA ICYO BAPFA

hiyambazwaga abagabo basheshe

Ingoma ni imwe: Habyarimana

(Photo/ Archive)

akanguhe twagereranya na Tito

RUTAREMARA na NGARAMBE

ariko aba bo bararutwa n’impinja

z’iki gihe KUKO AHO KUGIRA

NGO BAKEMURE IBIBAZO

bahisemo kuba abafatanyacyaha

n’inkomamanshyi kugira ngo

bakomeze kwigwizaho amazu meza

no kugenda mu mamodoka meza

nkaho atari uburenganzira bwabo

ari favour ya KAGAME cyangwa

nkaho imyamya barimo batayikwiriye

bayikesha KAGAME Doyen wabo.

Icyiyongereyeho, natanganjwe no

kubona iteka ba AFANDE IBINGIRA

na SIZA KAYIZARI (NZIZA we

na KABAREBE TUBIHORERE

KUKO NIYO KAGAME yabategeka

kwishinja amakosa batakoze babikora

kubera kumutinya kuko batigenga mu

bitekerezo) bashimishwa no guhora

birukankira muri SECRETARIAT ya

FPR gushinja abantu ibinyoma ngo

bakunde babe inkundwakazi kwa

KAGAME. Ese bazaba inkundwakazi

kurusha NYAMWASA? Aba bagabo

KAREGEYA yakagombye kubabera

urugero rwiza rwo kwanga gushinja

umuntu ibinyoma kugeza aho abizira

kuko nibakomeza ejo inyungu

babibonamo zizababera igihombo

kandi cyambaye ikimwaro nk’icyo ba

BAGOSORA barimo ubu. Ikindi kandi

kumva NGARAMBE yihanukira

akavuga ko KAYUMBA ARI CYO

ARI CYO KUBERA RPF KO KANDI

ARI YO YABIMUGIZE biratangaje!

Gusa abantu bose batekereza

babibonamo ubuswa no kutareba kure,

mbere yo gutegekwa kuvuga ariya

magambo yakagombye kumenya ko

NYAMWASA ari mu bantu batumye

FPR ibaho, nimba iriho babikesha we

n’abandi ariko ntabwo we icyo aricyo

agikesha FPR, kuvuga ayo magambo

njye nagereranya nk’umwana

wabwira se ko ariwe watumye ise

abaho igihe ahubwo umubyeyi ari

we utuma umwana abaho kuko niwe

uba waramubyaye akanamurera

kugeza akuze, so KAYUMBA nawe

niwe watumye RPF ibaho kuko

Nawe se? Perezida Kagame

(Photo/ Archive)

yarayitangiye imyaka myinshi aba mu

ishamba kugira ngo ibeho.

Igihe abagome barashe Martin LUTTER

KING Umusore w’Umwirabura wari

ubabajwe n’urupfu rwe yagize at

i“En tuant le Pasteur KING hier soir,

l’Amerique blanche nous a déclaré la

guerre parce que, il était le seul homme

de notre race à vouloir nous enseigner

l’amour, la compassion et la pitié pour

les blancs” mu kinyarwanda umuntu

agerageje kugenekereza yavuga ko

kubera urupfu rwa Martin Lutter KING

ejo nimugoroba, Amerika idushyize

mu ntambara kuko niwe wenyine

mwirabura watwigishaga kugirira

Abazungu urukundo, impuhwe

n’imbabazi. Ihunga rya KAYUMBA

naryo rizakururira ubutegetsi bwa

KAGAME abanzi benshi cyane cyane

bari mu gisirikare cya RDF kuko

KAYUMBA na KAREGEYA ari bo

bagabo bonyine babwizaga KAGAME

ukuri. Ikindi kandi ni uko umuntu wese

agiye kubonamo KAGAME umugome

kandi ni nako bimeze kuko aba bagabo

bose barazira ubusa. Icyiyongeyeho

ni uko umuntu utekereza wese

atabura kwegera uwo ari we wese

washaka guhirika ubutegetsi bwa

KAGAME bitewe n’imyitwarire ye

yo kwigizayo abatavuga rumwe nawe

kandi biba biturutse ku mafutiye.

Aha twavuga nka Président Pasteur

Bizimungu WAHIMBIWE IBYAHA

BIMUVIRAMO KUBA MU

BUROKO IGIHE KIREKIRE azira

ubusa, NTAKIRUTINKA Charles

uboreye muri gereza azira amaherere,

KAREGEYA Patrick ba Afande

SAM KAKA KANYEMERA na

RUSAGARA, MAZIMPAKA Patrick,

BIHOZAGARA, RWAMASIRABO

Emile, urutonde ni rurerure kandi aba

bose bigijweyo kubera kugaragariza

KAGAME amakosa akora ariko

no kugerageza kwigenga mu

bitekerezo ariko barabizira. Icyaduha

abanyarwanda bameze nk’aba u

Rwanda rwakira kandi igitugu

Komeza 12
Urup. 12

ISESENGURA

kikarangira.

Nyuma y’urufpu rwa Martin Luther

KING umudamu we yaravuze ngo

umugabo wanjye yahoraga ambwira

ko niba umugabo nyamugabo adafite

impamvu nyayo yatuma ageza aho

yakwitangira abandi ngo abizire, ni

ukuvuga ko kubaho ntacyo biba bimaze

ati kandi kubaho si ukubaho igihe

kirekire ahubwo ni ukubaho ukagira

umumaro “ Mon mari disait souvent

aux enfants que si un homme n’avait

pas une cause pour laquelle il serait

prêt à mourrir, alors c’est qu’il n’était

pas fait pour vivre. Il leur disait aussi

que l’important n’est pas de vivre

longtemps, mais de vivre bien” Aya

magambo n’uru rugero byakagombye

kuba intwaro ikomeye yo kudahora

turebera bagenzi bacu barengana ngo

tube inkoma mashyi gusa ngo abandi

bategekwe kujya ku maradio no

guhamagaza ibiganiro n’abanyamakuru

byo kuvuga ubusa gusa. Biratangaje

kubona umugabo nka NGOGA ajya

kuri Radio akihanukira agashinja

KAYUMBA ibisasu na MUSHAHIDI.

Ibi usibye kubambura icyubahiro

abanyarwanda baba babafitiye

ntibikwiriye kuvuga umugabo

utekereza kure, ese n’uwategekwa

kuvuga ibinyoma ntiyareba byibura

ibitatahurwa n’impinja? Umunsi

umwe NGOGA amenye ko azaja kuri

radio agatangariza abanyarwanda ko

ibyo yavugaga yabitegekwaga gusa

ntiyakarinze kurindira ibyo bihe kuko

yakabaye intwari akanga kubeshyera

umuntu ngo niho aramuka kuko nta

mugabo, wabikora ahubwo yahitamo

kubyanga nka KAREGEYA aho

KAGAME yamutegekaga guhimbira

NYAMWASA ibyaha akabyanga.

Erega amamodoka n’imitamenwa izi

nkomamashyi zigurana ubuzima bwa

bagenzi babo bakirirwa babahimbira

ibinyoma bamenye ko ba BAGOSORA

batari bakungahaye buke, ariko se bari

hehe?

Umugabo witwa FALKLAND yagize

ati “Quant il n’est pas necéssaire de

changer, il est necéssaire de changer

undi witwa ESCHYLE NAWE ATI

Dans la guerre, c’est la vérité qui est

la principale victime” mu kinyarwanda

umuntu yavuga ko bivuga ko mu

ntambara ukuri niko kuba kuhababarira

ko kandi igihe bitari ngobwa

guhindura ibintu ari cyo gihe nyacyo

cyo guhindura. Abanyarwanda twari

dukwiriye guhaguruka tukamagana

ikibi kugira ngo icyiza kiganze kuko

nibitaba ibyo iki gihugu kizasubira kure

y’aho cyavuye. Ese kutavuga rumwe

n’umuntu umwe mu gihugu kabone

niyo yaba ari PEREZIDA bisobanura

gusubiza abantu mu buhunzi no

guhezwa mu rwababyaye? Kagame

utareba kure wibagirwa vuba yibagiwe

umumaro NYAMWASA yamugiriye

muri sensibilisation y’ingabo za APR

kwemera ko bareka KAGAME

akayobora urugamba igihe Later

UMUSESO

RWIGEMA Fred yari amaze kwitaba

Imana abandi basirikare bamurushaga

amapeti babyanze ariko kubera

igipindi n’ubuhanga bwa KAYUMBA

bakava ku izima. Abanyarwanda

baravuze ngo uwanze kumva ntiyanze

no kubona. Ese intwari twibuka buri

gihe twagerageje kugera ikirenge mu

cyabo tukareka kuba ibigwari? Niba

umuntu yemera kuba inkomamashyi

akanashinja mugenzi we ibyo azi neza

ko ari ibinyoma, ubugwari butari ubwo

ni ubuhe?

Uwahoze ari Pésident wa CONGO

MOBUTU yigeze kutavuga rumwe

n’uwari umugaba mukuru w’ingabo

ze Général MAHELE ARIKO

NTIBYATUMYE baba abanzi kuko

MOBUTU yaje gutahura ko ibyo

abambari be bamubwiraga ko ashaka

kumuhirika ari ibinyoma byambaye

ubusa, ( abo bambari ba MOBUTU

ubu mu Rwanda twabagereranya na

ba IBINGIRA, KABAREBE, NZIZA,

SIZA KAYIZARI, RUTAREMARA,

NGARAMBE, MUSONI James).

Kubera ubutwari bwa MAHELE

abakongomani bari bamuziho

n’ingabo muri rusange, igihe KABILA

yatangiye intambara yo guhirika

MOBUTU, abanyagihugu n’ingabo

basabye Mobutu KO YAGARURA

Mahele AKABA UMUGABA mukuru

w’ingabo. Dore uko MOBUTU

yabwiye MAHELE igihe yari agarutse

mu gihugu avuye kwivuza muri Suisse

« Mahele, je n’ai pas beaucoup à te

dire,Tu es militaire et tu connais mieux

que quiconque la situation que traverse

le Pays. Tu vois aussi la situation

de ma santé, je ne suis plus capable

de monter au front comme avant.

NGBANDA m’ a FAIT LE RAPPORT

à NICE que les troupes et le peuple te

réclament pour les haut faits passés,

j’ai eu la confirmation de ce rapport

dès mon arrivée au pays. Et la première

décision que j’ai prise te concerne. Je

ne m’inquiète plus de savoir si tu me

trahiras ou pas. J’ai tout fait pour vous

autres, si vous estimer que je suis fini

et que vous devez vous debarrasser de

moi sur ordre des occidentaux, vous

pouvez le faire quand vous voulez car

je n’ai plus de force maintenant» mu

kinyarwanda bivuga iki, Mahele nta

byinshi mfite byo kukubwira kuko uzi

ingorane Igihugu kirimo, urabona kandi

amagara aho angeze ko nta mbaraga

ngifite zo kujya ku rugamba nka kera,

igihe nari NICE (mu Busuwisi) ni

NGBANDA(Uyu NGBANDA yari

umujyanama wa MOBUTU muri byose,

inshuti ye magara ya hafi) yampaye

raporo ko abaturage n’Abasirikare

bashaka ko ari wowe uyobora ingabo

kubera umumaro wagiriye igihugu

n’ubutwari bakuziho kandi icyemezo

nafashe cya mbere ni ukubyemera

ntitaye ko wangambanira, nakoze

byinshi kuri mwese, niba muhisemo

ko mwanyigizayo ku kagambane

k’abanyaburaya mukore uko mubyumva

No 399, 15 -22 Werurwe 2010

FPR siyo yazamuye Gen. Kayumba, ahubwo

Kayumba niwe wayigeje ku butegetsi

Bikurikira p11

nta mbaraga ngifite. Ibi bikwereka neza

ko kwigizayo umuntu umuziza ubusa

nta mumaro bigira ko kandi bikugiraho

ingaruka mbi nyuma. Kagame nawe

yakagobye kumenya ko akarengane

ariho akorera ABANYARWANDA

MURI RUSANGE n’Abasirikare

by’umwihariko bitazamugwa amahoro

kuko aba bagabo asuzugura kugeza

aho avuga ko nta mumaro bafite ko

ari umwanda kandi ari bo bamushyize

muri iriya ntebe yicayemo umunsi

umwe bizamubera nk’igipfunsi

gipfunyitse amazi. Ese KAGAME

aragira ngo abantu bose bamwemere

MUGIHE ni IMANA YAREMYE ISI

N’IJURU ABANTU BATAYEMERA

BOSE KANDI IFITE UBUSHOBOZI

BWO GUKORA ICyO ISHATSE, ESE

KUTAVUGA RUMWE N’UMUNTU

NI ICYAHA? Yakagobye kumenya ko

ibitekerezo bitandukanye ari imbaraga

atari ukugambanira igihugu. Ese

u Rwanda n’urwe wenyine? Niwe

urufiteho uburenganzira kurusha

abandi, niwe warurwaniye kurusha

abandi se, yarashe angahe? Agapfa

kaburiwe ni impongo kandi ikibazo si

ugupfa kuko ntawe utazapfa ahubwo

ikibazo ni ugupfa nabi kandi ukazahora

wibukirwa ku mateka mabi.

Ese Kagame yirengagije amateka

tuvuyemo, yirengagije ko ba

KANYARENGWE na RIZINDE

BARI BARAFASHIJE Habyarimana

KUJYA KU BUTEGETSI ARI BO

BAFATIKANYIJE nawe (KAGAME)

kumuhirika bitewe nuko yari amaze

KUBIGIZAYO akageza aho bamwe

abagira impunzi abandi akabacumbikira

muri gereza? Akari umugabo kaba

akarundi kandi na nyina wundi abyara

umugabo. Umuhanga umwe yaravuze

ngo imbaraga z’ukuri zigomba kujya

hejuru y’iz’ikinyoma, iz’umucyo hejuru

y’iz’umwijima,i byiza hejuru y’ibibi,

ubuzima hejuru y’urufpu(La victoire de

la vérité sur le mensonge, de la lumière

sur les tenèbres, du bien sur le mal et

de la vie sur la mort. Kagame niba

ashaka amahoro nahe Abanyarwanda

umudendezo kandi abubahe kuko aba

bose yirirwa atangariza abanyamakuru

ko ntacyo bari bamaze natareba neza

umunsi umwe bazabimwumvisha.

Nubwo twirata ko ingabo zacu zikomeye

kandi ubu zikaba zihamagarwa

aho rukomeye kurinda umutekano,

namenye ko n’iza MOBUTU yatsinze

zigeze kubungabunga umutekano

muri za Nigeria, Tchad, Burundi, ko

kandi MOBUTU MURI ZA 1970-

1980 yari afite amashuri ya gisirikare

yaba officiers AKOMEYE KANDI

Ingabo zo mu bindi bihugu zazaga

kwihuguriramo. Ese twatsinze ingabo

za BABYARIMANA kuko tuzirusha

kurwana cyangwa nuko twarwaniraga

ukuri? Birababaje ndetse binateye

isoni kumva aho umukuru w’igihugu

yihanukira akavuga ko kumugereranya

na Ambassador w’igihugu wanigeze

kuba Umugaba w’Ingabo ari

ukumusuzugura ndetse akita umuntu

ushinzwe iperereza ko ntacyo amaze.

Niba Ambassador n’Umusirikare

nka NYAMWASA NA KAREGEYA

bataba colleagues ba KAGAME

azaba uwande ko ari bo baruhanye

igihe kirekire bakagendana, bakabana

bakanakorana? Ariya magambo ntiyari

akwiriye gutangaza abantu kuko

kuri KAGAME ni ibimenyerewe iyo

ushaka kumukosora akwita ko ntacyo

umaze ngirango abo twarikumwe

mu ihuriro rya RPF mu mwaka wa

2008 muribuka ukuntu yategetse

MURIGANDE Charles ko kugirango

abashe kuba muri iyo nama yabanza

akajya kuvuguruza ibyo yari yatangaje

kandi biri mu nshingano ze. Ikintu

cyababaje abantu benshi babura uko

bagira, uku gusuzugura abandi bagabo

akabagira ubusa nibyo NYAMWASA

yahoraga amubwira ko yareka inzego

z’ubuyobozi zikigenga. None se ibaze

nawe aho buri muyobozi mbere yo

gufata icyemezo ku bijanye n’urwego

ayobora azajya abanza akabaza

KAGAME icyo abitekerezaho. Kagame

yakagombye kumenya ko Igihugu

kitakubakira ku bitekerezo n’ubushake

ngo kinakorere mu murongo n’ibyo

umuntu umwe yifuza. Ntaho biraba ku

isi, erega niyo waba umukuru w’igihugu

ariko hari aho ugera ukarekera abandi

ubushobozi bwo gukora icyo amategeko

abemerera. Niba ashaka kuyobora buri

rwego navaneho za minisiteri n’intara

n’uturere n’izindi nzego abijyane mu

rugwiro abiyobore byose? Cyangwa

abihe inkomamashyi ze ba KABAREBE

na NZIZA, MUSONI, NGARAMBE,

RUTAREMARA na IBINGIRA. Nihe

wari wabona umukuru w’igihugu

abwira Umuminisitiri akaba n’icyegera

cye muri RPF ngo na bariya ba kanaka

imbere y’abantu, ni agasuzuguro kenshi?

ESE UMUNTU AFITE AMAKOSA

NTIWAMUBWIRIRA KU RUHANDE

NGO UREKE KUMUSUZUGURA

IMBERE YA BAGENZI BE N’ABO

AYOBOYE (IBI YABIVUGIYE mu

nama y’umushikirano iherutse ubwo

higwaga ikibazo cyuko inka zatanzwe)

Abanyarwanda rero cyane cyane

Abasivire n’Abasirikare bari mu

buyobozi bakagombye guhaguruka

bakamagana KAGAME akareka

gusuzugura abandi bakorana, ikibi

n’icyiza kikavugwa mu izina ryacyo.

Ntabwo twifuza ko Umuryango wa

KAGAME (Umugore n’Abana)

nk’umuntu uyobora igihugu ko bazaba

inzererezi cyangwa ngo aho baciye hose

bahanyurane ikimwaro nk’imiryango

ya bagenzi be bamubanjirije. Urugero

KANZIGA HABYARIMANA ngirango

ingorane arimo ntawe uziyobewe

kandi ntawazimwifuriza kuko biteye

isoni ku banyarwanda bose kubona

abayobozi bacu iteka barangiza nabi

nkaho twavumwe kandi bibaturutseho.

Ese kuki abayobozi bacu batarebera

ku Burundi aho abigeze kuyobora icyo

gihugu bose bagitanga umusanzu mu

nzego z’Ubuyobozi kandi icyubahiro

bakigifite (BAGAZA, BUYOYA,

NTIBANTUNGANYA, NDAYIZEYE)

ibi babikorerwa kuko baba bararangije

neza nubwo amakosa atabura ku

muyobozi ariko ibibera n’ibikorwa

n’abaperezida b’iki gihugu bo ni

agahoma munwa.

Ikindi kandi kuki MUSEVENI

atamubera urugero, abatavuga

rumwe nawe kandi bafatikanyije

kurwana baravuga akarimurori ariko

ntacyo bimutwaye kandi ni Président

tutanagereranya nawe. KAGAME aho

kubaka inzego z’ubuyobozi arihutira

kongerera imishahara abashinzwe

umutekano we ba hafiimishahara, ese

nicyo kizamuha ububasha n’imbaraga

cyangwa bikamufasha kuzarangiza

neza? Ntazi ko ibi nabyo bitera abandi

basirikare uburakari bikaba byanatuma

bayoboka ushaka kumurwanya wese?

Yakwitoje kubana na bagenzi be

baruhanye neza? Kagame azi neza ko

afite abanzi benshi haba mu gihugu no

hanze KUBERA IGITUGU NDETSE

N’AMAFUTI YE. Yewe ntazi

ukuntu Abakongomani bamufata nka

HITLLER kubera ibibazo yatejeyo,

Uganda aziko umubano we na mugenzi

we MUSEVENI ushingiye ku buryarya,

u Burundi ntazi neza ko Abatutsi baho

bamufata nk’umugambanyi?

NYAMUNEKA KAGAME NIYIGE

GUHA ABANDI AGACIRO

KABAKWIRIYE kandi amenye

ko aba bagabo akomeje kwibasira

abaziza ubusa n’amabwire ya ba

NZIZA, IBINGIRA, KABAREBE,

NGARAMBE, RUTAREMARA,

MUSONI azamugeza kure,

ANAMENYE KO KANDI Kayumba

na Karegeya ataribo bazamugambanira

kuko barigendeye ariko aba yagize

abatoni be nibo bazamukoraho kuko

nta n’umwe ushobora kwibeshya ko ari

inkora mutima ya KAGAME KURUTA

UKO ba KAYUMBA NA KAREGEYA,

KAKA, NDUGUTE BAZIBAYE,

ARIKO SE BARI HEHE?

Ndangize ngira Abanyamakuru inama

yo kutihutira kuvuga ibyo bumvise

byose no kwigira abacamanza kuko

nibatareba neza amateka azabagira nka

ba HASANI NGEZE na bagenzi be.

Muhe gihe cya apartheid abanyafirika

y’epfo bari barakandamijwe bahoraga

baririmba bati FREEDOM WILL

BE COMING, Abanyarwanda bose

by’umwihariko Ingabo zacu zikomeje

kugambanirwa nizihangane zikomere

zitahirize umugozi umwe kandi

zimenye ko bitinde bitebuke ukuri

kuzatsinda ikibi kandi nta joro ridacya.

Amahoro arakabaho mu Rwanda

kandi Imana irwibuke kugirango

ntiruzongere kumenekamo amaraso

aterwa n’inyungu z’agatsiko kadashaka

amahoro.

Umusonyi w’Umuseso

yesyesmubyamagane@yahoo.fr
IKIGANIRO

Prof. Bamenya: Dr., wabaye

amahoro ko ntaheruka no kumva

telephone, nizeye ko utahuye na za

grenade.

Dr. Hishamunda: Profeseur

ndaho by’iki gihe; wowe se wabaye

amahoro si naguterefonnye bitewe

nuko aho ntuye hegeranye na ha

hantu baherutse gutera grenade.

Naratashye nsanga polisi ihagaze

iwanjye ku muryango banyaka

telephone kubera impamvu

z’umutekano, ni akumiro.

Prof. Bamenya : Dr., sigaho

kunsetsa urashaka kuvuga ko

“Black berry” yawe ifitanye isano

na grenade.

Dr. Hishamunda: Oya ibyo

byakorwa igihe gito kubera

impamvu z’umutekano batekereza

ga ko hari ushobora kuvugana

n’abatera za grenade kandi njyewe

ndabyumva gusa icyo ntari numva

kugeza uyu munsi ni uko nabahaye

“blacy berry” bakansubiza

karasharamye” icyakora bari

bacanganyikiwe nshobora kubaha

imbabazi nubwo batazinsabye. Iyo

karasharamye nayo narayibashubije

ubu nta telephoni mfite.

Prof. Bamenya: uracyari umutesi,

koko nta mbabazi bashobora

kugusaba, wiyibagije ko kubona

cash niyo amaraso yaba ari

kumeneka ari ihame rya mafiya.

Dr. Hishamunda: Icyakora aho

nabereye mbonye ikintu gitera

ubwoba Mafiya ni “grenade nta

kindi ndibaza umunsi bariya basore

bazakoresha za mashinigane uko

bizagenda ni hatari kabisa!

Prof. Bamenya: Uretse n’ibyo

by’ubwoba hari ikindi natangiye

kubona cyantangaje; uzi ko bamwe

muri bo batangiye kugaragaza

ibimenyetso by’uburwayi bw’imitsi

n’umugongo!

Dr. Hishamunda: Prof., se kandi

ko wongeye kuzimiza noneho turi

buhurire he? Ndavuga iby’ubwoba

nawe ukazana iby’uburwayi

bw’imitsi n’mugongo.

Prof. Bamenya: Nyamara

nubwo useka bifite aho bihuriye.

Iby’ubwoba turi bubigarukeho

ariko iby’imitsi n’umugongo

ndakeka ko byaba biterwa no

UMUSESO No 399, 15 - 22 Werurwe 2010

Urup. 13

Kagame ati “mu Rwanda kudeta ntishoboka” Irashoboka!

Ntabwo ndi Habyarimana –u Rwanda si Niger

kubura imyifato mu migendere

yabo.

Dr. Hishamunda: Prof., gerageza

unsobanurire neza ndumva iki

kiganiro gishobora kuza kugera

kure.

Prof. Bamenya: Kubura imyifato

nshaka kuvuga, ni uko bamwe

batangiye kuyoberwa niba

bazakomeza kugenda bemye nkuko

bari babisanganywe cyangwa se

niba bagomba kugenda bunamye

kandi bananyonyomba. Ikigaragara

ni uko abenshi bahisemo ingendo

iri hagati y’izo zombi ikaba

ishobora kuba ariyo nyirabayazana

yo kubabara imitsi n’umugongo

benshi batangiye gutaka. Sinigeze

niga iby’ubuvuzi ariko sinzi niba

hari uwanyomoza.

Dr. Hishamunda:Ariko se Prof

mbabarira tugaruke ku by’ubwoba

buri han; wowe urabibona ute?

Prof. Bamenya : Ubwoba buri

hano ni bwinshi cyane ariko reka

tugerageze tubucukumbure. Nta

gushidikanya umunyarwanda wese

uri hano ndetse n’umunyamahanga

bose bafite ubwoba kandi

birumvikana ntabwo grenade

zahitana abantu cyangwa ngo

ziturikiye mu gihugu umuntu wese

yizera ga ko kirimo umutekano

ngo habure ubwoba kabone niyo

abantu bahumirizwa na Kagame

ubwe nkuko yavuze ko abantu

bagomba kuryama bagasinzira.

Wasinzira ute abantu barimo

gushwanyaguzwa na grenade,

ubwoba buri hano bufite ishingiro.

Dr. Hishamunda : Ariko rero

Kagame ni umugabo wo kwizerwa

uko yahumurije abanyarwanda

none grenade zacecetse ndetse

yavuze ko nta kudeta ishobora

kuba mu Rwanda; Kagame

yavuzeko atari Habyarimana kandi

ko u Rwanda atari Niger.

Prof. Bamenya: Yebaba weee !!!!

eeee Dr., mbega ibintu biryoshye

gusobanura! Ahuuu !!! Urakoze

cyane wabonye ukuntu Kagame

yarebaga n’amagambo yavuga

kandi azi ko binyura kuri televiziyo

y’igihugu? Guhunga kwa General

Kayumba Nyamwasa byahise

bigaragaza neza Kagame uwo ari

we.

Dr. Hishamunda: Mbere yo

(Ikiganiro cya Dr Hishamunda na Prof Bamenya (Igice cya 5)

Icyo numvise ni uko zahinduye

imiroshyo abasirikare bagafata

ubutegetsi amakuru atari ay’u

Rwanda sinjya nyitaho.

kugaruka kuri Kagame ubwe no

guhunga kwa General Kayumba

Nyamwasa banza umbwire

icyo wavanye mu magambo ya

Kagame.

Prof. Bamenya : Ibyo nakuyemo

ni byinshi cyane ariko icy’ingenzi

ni uko Kagame afite ubwoba

buruta ubw’abanyarwanda bose

bafite ubuteranyije. Ku bantu bafite

n’akantu gato bazi ku bijyanye

na “ Psychologie” amagambo

Kagame yavuze ntabwo ateye

ubwoba ahubwo yo ubwayo ni

ubwoba. Reka nisobanure neza;

kuba Kagame yaravuze ko atari

Habyarimana kandi Kinani amaze

imyaka hafi 16 apfuye, ntabwo

byari mu rwego rwo kumwunamira

uretse ko Gen. yunamiye mugenzi

we nabyo ntacyo byaba bitwaye.

Gusa kuvuga Habyarimana

kandi atarigeze akorwa Kudeta

bigaragaza ko Kagame yibutse

ko babagereranyije nk’impanga,

yibutse uburyo yapfuye abihujemo

no guhunga kwa General Kayumba

Nyamwasa nibyo byatumye

Kagame areba kwa kundi uko

yarebaga. Ntibizibagirana ku

bamubonye kuri televiziyo.

Dr. Hishamunda : Iby’ubwoba

bwa Kagame sinabyumvaga ariko

noneho ndabyumvise, koko uri

mwarimu.

Prof. Bamenya: Nari ngikomeza,

kuvuga ko mu Rwanda hadashobora

kuba kudeta, burya byatewe

nuko Kagame yahise abona ko

bishoboka noneho mu bwonko bwe

hahita hishushanyamo “ NIGER”

! Niyo mpamvu yahise avuga ko

u Rwanda atari Niger! Ubundi se

nyine u Rwanda ni Niger? Biriya

Kagame yari abikuye he? Ubwoba

buragatsindwa yashatse kubuhisha

maze bumwibutsa kudeta yo

muri Niger! Ese ubundi waba

waramenye uko kudeta yo muri

Niger yagenze n’intandaro yabyo

ko ari byo byagufasha kubyumva

neza.

Dr. Hishamunda: Icyo numvise

ni uko zahinduye imiroshyo

abasirikare bagafata ubutegetsi

amakuru atari ay’u Rwanda sinjya

nyitaho.

Prof. Bamenya: Nyamara ukwiye

kujya ukurikira iby’ahandi, none

se amabombe yirirwa aripuka i

“Bagdad” ataniye he na grenade za

“ Nyabugogo” na “ Kimironko”

Dr. Hishamunda: Ok Prof.

ndabikwemereye kuva ubu nzajya

nkurikirana n’ibibera ahandi ariko

winyicisha amatsiko mbwira ibya

kudeta yo muri Niger kuko nayo

ishobora kuba iri mu byatumye

Ese ubundi waba waramenye uko kudeta

yo muri Niger yagenze n’intandaro yabyo

ko ari byo byagufasha kubyumva neza.

Kagame areba kwa kundi.

Prof. Bamenya: Hari ku itariki 18

Gashyantare 2010 mu gihe cya saa

ine za mu gitondo ba ofisiye bake

bo mu gihugu cya Niger bakoreye

inama muri kimwe mu bigo bya

gisirikare kibamo bya bibunda

bya rutura bita ibifaru. Icyo kigo

kiri mu murwa mukuru cyitwa “

compagnie d’appui de Niamey”.

Kuri uwo munsi saa tanu Perezida

wa Niger “MAMADOU TANDJA”

yafunguye inama y’abaminisitiri

nta kibazo afite, bigeze saa saba

ibintu biba bibaye ibindi urufayo

rw’ibisasu binini bitangira

kumvikana, ngayo amadirishya

mu kirere, inzugi hasi, ibirahure

bikwira imishwaro abaminisitiri

bose nk’abasirikare bakubitira inda

hasi icyarimwe, ubundi ngo cwe.

Dr. Hishamunda : Nyamuneka

ntugarukire aho biraryoshye ubwo

Perezida byamugendekeye bite?

Prof. Bamenya: Ubwo nyine

byamaze kudogera Perezida yiruka

amasigamana no mubiro bye ngo

ba! Akubisemo urufunguzo ako

kanya yahise atelefona umugaba

w’ingabo General “ MOUMOUNI

Boureima” ati nyamuneka

nyamuneka gira vuba uhamagaze
jye

ya

ye

no

da;

re

ru

ya,

we

in

wa

go

ga,

e,

ye

yo.

Urup. 14 UMUSESO No 399, 15 - 22 Werurwe 2010

IBIMBABAZA

Ninde wakumva Ngarambe ku

kibazo cya Kayumba?

Ku bashoboye gukurikirana

ikiganiro Kayumba yakoze

kuri VOA mu cyongereza,

nyuma yacyo abanyarwanda

bahawe urubuga kuri interineti,

kuvuga icyo batekereza. Niba

abategetsi ba Kigali barabonye

ibyo abaturage bavuze, ikibazo

nibaza aho baracyumva

n’impamvu yacyo. Ubutumwa

bwose bwazaga buvuga kwifatanya

na Kayumba mu bibazo arimo,

kwishimira ko yashoboye gucika

(benshi bongeraho ko bazi neza

icyari kumubaho iyo adashobora

kuhava).

Kuri urwo rubuga, hariho

ubutumwa bwinshi cyane harimo

abasaba Kayumba kwihutira

kujya mu ishyamba, abibutsaga

Kagame imvugo ya Habyarimana

yiyita ikinani cyananiye abagome

n’abagambanyi mbere y’uko

ingoma ye ihirima, babigereranya

na Kagame avuga ko nta ‘Coup

d’Etat’ ishoboka-Imana idufashe

amateka atazisubiramo.

Hariho isesengura ritandukanye

ariko igikuru cyane ari

abanyarwanda kugaragaza ko

bashyigikiye Kayumba kandi

bemeza nta gushidikanya

muri bo ko ibyo ashinjwa ari

ibihimbano. Nabuzemo n’umwe

uvuga ko ashyigikiye cyangwa

yemera ibyavuzwe n’ubutegetsi

n’abategetsi b’i Kigali. Yego,

ntabwo abanyarwanda bose bagiye

kuri urwo rubuga ariko bitanga

ishusho umuntu yagenderaho.

Mbere yuko tuvuga, kenshi ni byiza

kubanza kwibaza ku batwumva;

abumva ibyo tuvuga n’icyo

batekereza. Ntabwo numvise ibyo

Ngarambe yavuze kuri Kayumba

byose kandi nta nubwo nifuzaga

kubyumva byose kubera impamvu

maze kuvuga. Icyo nshaka kuvuga

ni uko ndi mu bantu baba bazi

uwo ngomba kumva ku kibazo iki

n’iki.

Ntabwo ndi mu bantu bakeka ko

Ngarambe yasobanura ikibazo

cya Kayumba, oya. Ukuri

ni ngombwa. Sinzi niba hari

n’umunyarwanda unakeka ko

Ngarambe afite icyo azi ku bya

Kayumba, uretse ibyo yatumwa

gukora, kuvuga. Ubwo wenda

ni nako byagenze. Naho, ubundi

wakumvwa nande? Audience afite

ku kibazo cya Kayumba irangana

iki? Nta gukabya, nta kubahuka

Muzehe Ngarambe, nsanga

we kuvuga ku bya Kayumba

bidatandukanye nuko bahamagara

Muhagarike urwenya: Nta gihugu cyakohereza

umunyarwanda wagihungiyeho mu Rwanda

umwana uri mu mwaka

wa gatatu wisumbuye

kubivugaho-ntabwo

bitandukanye pee.

Ni kimwe no kumva,

Nyakubahwa Martin

Ngoga avuga ko bafite

ibimenyetso bashakaga

gukurikirana

Kayumba. Rafiki yangu

Ngoga ni porokireri

umaze imyaka yose

bamubwira abo

gufata, akabafata,

bakamubwira abo

gufunga, akabafunga.

Urutonde rw’abafite

ububasha bwo

kumutuma ni rurerure

kuva muri Leta, Polisi,

RDF n’izindi nzego.

Ndakeka ko rimwe na rimwe

abantu bakwiye kujya bicara

bagatekereza ku bintu nk’ibyo.

Icyo bivuze, ni ingaruka n’ibindi.

Ariko, turi mu isi, ibyo abantu

batabitindaho kubera inyungu.

Naho se Mushiki wanjye,

Louise, ‘nyirabuja’ wa Kayumba,

wamwirukanye ku kazi’

amaze guhunga? Avugishije

ukuri yatwereka amaterefoni

yamuhamagaye ahabwa

amabwiriza y’icyo gukora, amwe

ava mu bantu badakwiye kuba

bamuha amabwiriza-sibyo? Ubu

nawe aravuga ibya Kayumbaarabisobanura-ni

igitangaza.

Na Kayumba ubwe bamwe muri

abo ntibamuzi-simbishidikanyaho.

Ngarutse ku magambo ya Kayumba

yavuze kuri Mushikiwabo agira

ati: ‘ni umuntu ukigera muri Leta

wishakira kurwana ku kazi ke”,

ni iki kindi umuntu yakwibaza ku

byo yavuga kuri Kayumba. Siwe

wenyine kandi. Mu bo mvuze

bose n’abo ntavuze, hari uwarahira

ahanitse ukuboko akavuga ko ibyo

kuri Kayumba abyitekerereza,

atabibwirijwe? Haramutse hari

uburyo byamenyekana ko ubeshye,

ntawahanika ukuboko? Ariko,

igihe kizagera babyivugire, nabo

bamaze guterwa hejuru-ntabwo

ari kera rwose.

Hano, icyo nshaka ko cyumvikana

ni uko ibi bikomeza kwereka

abantu ikibazo Leta ya Kagame

ifite; benshi bavuga ibyo batemera

wongeyeho n’ibyo batazi kubera

inyungu; imirimo, imyanya barimo

na

Charles B.

KABONERO

n’ibindi, kandi ukuri kw’izo

mvugo kumaze kumenyekana

bihagije. Ni nayo mpamvu

nibazaga niba abantu bajya bibaza

iyo bagiye kuvuga. Abanyarwanda

benshi barakumva bate?

Ese abanyarwanda baratekereza

iki kuri Kayumba bityo ukamenya

uko bari bufate ibyo uvuga? Bariya

banyarwanda bandikaga ku rubuga

rwa VOA, bumva bate Ngarambe,

Ngoga na Mushikiwabo? Ni

bangahe mu Rwanda ubu bemera

ko ibyo ubutegetsi bushinja

Kayumba ari byo?

Amahirwe ya Kagame n’abo bakiri

kumwe, ni uko abanyarwanda

babateye ubwoba ntawavuga icyo

atekereza, ariko bibaye, Kagame,

Ngarambe, Mushikiwabo na

Ngoga n’abandi bakumirwandabihamya.

Niyo mpamvu

nkeka ko Kagame agomba kuba

yicara akavuga ati: ‘Harakabaho

igitugu?”

Nta munyarwanda

wakoherezwa mu Rwanda aho

yahungira hose

Ubutegetsi bwa Kagame bufite

byinshi byo kwibazaho; Politiki

yo kuburizamo ubwigenge

bw’Inkiko n’abacamanza

yateguwe n’ubutegetsi bugamije

inyungu z’ubutegetsi, nyamara

kuri ubu, bifite ingaruka kuri

ubwo butegetsi kurusha inyungu

bavanamo. Uretse gutera urwenya

bashaka gushuka abanyarwanda,

ubutegetsi bwa Kagame buzi

neza ko nta gihugu cyatanga

umunyarwanda wagihungiyemo.

Uretse na South Africa, nta

kindi gihugu cyatanga Kayumba

cyangwa undi munyarwanda

wahunze Kagame kuko, ntawe

uyobewe imikorere y’ubutabera

bwo mu Rwanda.

Buri munsi birirwa bavuga ko

barimo gusaba abantu, haje nde?

Perezida we noneho yanongeyeho

ko bazakorana n’ibihugu

bakabuza abantu bamwe kujya

batemberamo? Urwenya ruragwira,

cyeretse ibihugu byose biyobowe

nk’u Rwanda, abaperezida bose

bayobora nka Kagame, nta nzego

zibaho nkuko bimeze mu Rwanda,

kandi Kagame arabizi ko atari ko

ahandi bimeze. Sibyo?

Gusa, ikibazo Kagame akwiye

kwibaza kuri ibyo byose, ni

impamvu ibihugu bitagirira u

Rwanda icyizere? Arayizi kandi.

Uburyo ubutabera bwo mu

Rwanda babugize igikoresho

cy’ubutegetsi, bwambuwe

ubwisanzure. Nta gucisha ku

ruhande, iyo ni ingaruka y’igitugu,

Kagame n’abambari be batigeze

batekerezaho bajya guhitamo ko

ubutabera buzabaho ari igikoresho

cy’ubutegetsi. Hari n’ibindi

byinshi bizagenda bibatenguha

gutyo. Ni ikibazo cy’igihe gusa.

Reka ndekere aho, mbe ntegereje

urundi rwenya kuva kuri ba

nyakubahwa; ninde ukurikiraho

ku ‘stage’? Karugarama? Musa

Fazil?

Charles Kabonero

STUDY FOR CAREER SUCCESS

Invest in your future with professional study & training from

this accredited British College, respected worldwide. Gain

the skills and knowledge needed for a new or better job,

good pay, self-development, security and top qualifications.

For a FREE Prospectus and information visit the website, or

write, fax, or email your name and details to:

The Registrar, Cambridge International College,

PO Box 1378, Southampton, SO17 3WX, Britain

Email: info@cambridgetraining.com

Website: www.cambridgecollege.co.uk

Whatever your educational level, knowledge or experience, CIC

has study for you to achieve your potential and earn success:

Certificate, Diploma, Honours Diploma,

BA and MBA Programmes

� Business, Management, Administration, Project Management

� International Business, Marketing, Sales, Advertising & PR

� Accounting, Finance, Economics, Commerce, Banking

� Hotel, Travel, Tourism, Hospitality, Purchasing, Logistics, Transport

� Leadership, Strategy, Business Development, Organisation

� Human Resource/Personnel, Employee Development, Insurance

� English, Secretarial, Communication, Computers & IT, Stores

Diploma Fees £190 or US$380 - so get ahead of others!

Fees include Study Materials, Training Guide, Tests & Answers, Exam,

Assessment, Award. Study at your pace to ensure your success.
IKIGANIRO

za ntarumikwa zanjye “ Compagnie

d’appui de Niamey”. Igisekeje rero

ni uko Perezida atari azi ko izo

ntore ze ari zo zarimo kumukorera

kudeta. Uzi icyakurikiyeho, ako

kanya bamennye urugi basanga

Perezida Tandja yicaye mu

ntebe areba kwa kundi bati

simama juu! Ubwo ba ofisiye

barongeye baraterana mu mpaka

nyinshi cyane haza kwemezwa

ko “Komanda Saloudjibo” ari

we ubaye Perezida by’agateganyo

bashyiraho icyo bise inama nkuru

yo kugarura Demokarasi.

(CSRD: Conseil Supérieur pou

la Restauration de Démocratie)

Nguko uko film yarangiye, mu

gihe cy’amasaha atatu gusa uwari

Perezida ahinduka imfungwa,

ubuzima bwo muri Niger

burakomeza ngibyo ibya Tandja na

Niger.

Dr. Hishamunda : None se

Prof. ko numva iby’iyo kudeta

bishobora kuba birimo amasomo

menshi, mu by’ukuri ni iki cyateye

abo basirikare gukora kudeta.

Prof. Bamenya : Impamvu ni

nyinshi ariko iz’ingenzi harimo

nko kuba Perezida yarahinduraga

itegeko nshinga uko yishakiye

kugeza n’aho asesa urukiko

rushinzwe kurinda itegeko nshinga

kugira ngo abone uko agundira

ubutegetsi, hari no kuba yarirukanye

ba ofisiye n’abasirikare bagera kuri

37 bari mu mutwe wari ushinzwe

kumurinda abitewe n’ubwoba yari

afite. Na none hari abasirikare

yahaye amafaranga menshi mu

rwego rwo kubashimira abandi

avuga ko ahubwo imishahara

yabo izagabanuka, ibi byose

hiyongeraho gusesengura no

kwigwizaho umutungo ukomoka

kuri « URANIUM » icyo gihugu

gikungahayeho. Kuba abaturage

bari bamaze kumurambirwa no

mu karere atari shyashya, ibi

byatumye abasirikare bakora

kudeta kandi abaturage bayakiriye

neza cyane bajya mu mihanda

babyina intsinzi!

Dr. Hishamunda : Yoooh biteye

ubwoba koko! Icyakora ndumva

bariya basirikare bo muri Niger

bari bafite ukuri. None se Prof.,

mu isesengura ryawe ko numvise

bavuga muri iyi minsi hano ko

hari hagiye kuba kudeta wowe

ubona byashoboka? Ese General

UMUSESO

Kayumba yaba ari yo mpamvu

yahunze? Mbwiza ukuri uko wowe

ubibona.

Prof. Bamenya : Kudeta hano

irashoboka. Ku birebana na General

Kayumba, icyatumye ahunga

sinkizi kandi niyo naba nkizi

sinavuga ibirenze ibyo yatangarije

amaradiyo mpuzamahanga, aho

yavuze ko amaze imyaka igera

kuri 7 afitanye ibibazo na Kagame.

Ibya kudeta yari igiye kuba hano

narabyumvise ariko kuko itabaye

ndumva ntacyo nabivugaho.

Dr. Hishamunda : Ibyo

ndabishimye ariko se ko wemeza

ko hano kudeta ishoboka kandi

Kagame we akaba yemeza ko

kudeta mu Rwanda itashoboka

ko u Rwanda atari Niger wowe

ubyemeza ushingiye kuki ?

Prof. Bamenya : Nibyo koko u

Rwanda ntabwo ari Niger ariko

igikomeye cyane ni uko ibyatumye

Tandja avanwa ku butegetsi

Kagame we amaze igihe kitari gito

abyujuje .

Dr. Hishamunda : Reka

kumpahamura Kagame amaze

kutugeza ku iterambere rikataje,

ngaho nawe reba amagorofa

dufite ariko niba wowe atari ko

ubibona tanga ingero zibinyemeza

niba atari urwango umufitiye.

Ikindi nakwibutsa ni uko Kagame

akunzwe cyane n’abaturage.

Prof. Bamenya : Ingero ni nyinshi

cyane. Reka mpere ku zikwegereye

kandi zibonwa na buri wese, ari

abamukunda, ari n’abamwanga

kuko nabo barahari. Kagame

yirukana abasirikare na ba ofisiye

babohoye u Rwanda akiyegereza

abishe abatutsi ibi bisobanura iki ?

Dr. Hishamunda : Kuri icyo

kibazo wampa byibura urugero

rumwe gusa, ko rumpagije.

Pr Bamenya : None se Dr.,

kwirukana General Kaka nta

cyaha aregwa kizwi cyangwa se

niyo cyaba gihari ko yagihanirwa

binyuze mu mategeko, warangiza

ugaha akazi General Rwarakabije

ubwo se ni ukumugororera ko

yishe abatutsi bo mu Rwanda.

Ibi bisobanuye byinshi ariko

ubwabyo ibi byonyine njyewe ndi

umusirikare w’inkotanyi, byantera

gukora kudeta. Harya wigeze

kumbwira amagorofa? Nagira ngo

No 399, 15- 22 Werurwe 2010

nkubwire ko amagorofa ari hejuru

y’amagufwa ntacyo amaze. Ese

igorofa bita «Telecom House»

uzi nyirayo uzankorere iperereza

kuri iriya nyubako ndende irimo

kubakwa hariya mu mujyi rwagati

aho abagenzi bahoze bategera

imodoka, numenya nyirayo uzaze

tuganire. Nagira ngo nkwibutse

ko mu mujyi wa «Naples» hari

ibikorwa byinshi bigaragara neza

kandi byinjiza amafaranga menshi

ariko ibyo byose ntacyo bimarira

Leta y’u Butariyani n’abaturage

bayo kuko byose ari umutungo

wa Mafiya. Na hano niko bimeze ;

byonyine no kurandura mafiya

iri hano njyewe ndi umusirikare

byantera gukora kudeta. Reka

nanjye nkwibarize akabazo

k’amatsiko : ko Mamadou Tandja

yakorewe kudeta n’abasirikare

yizeraga cyane, buriya byatewe

n’iki? Ahari nibagiwe kugusubiza

wigeze kuvuga ngo Kagame

abaturage baramukunda, yigeze

kuvuga ngo nta n’intore ziri hano?

Byari bigenze bite?

Dr. Hishamunda : Kubyumva

biroroshye. Abaperezida bo muri

Afrika bashaka gufata abasirikare

nk’aho ari abana babo. Umusirikare

ni uw’igihugu ; kuba Mamadou

Tandja yarahiritswe n’abasirikare

yizeraga nta gitangaje kirimo kuko

batabaraga igihugu yari amaze

kwangiza. Ntabwo bari abahungu

be, impamvu niyo kandi hose ni

kimwe cyane cyane mu bihugu

bitabamo Demokarasi.

Prof. Bamenya : Noneho rero

urumva ko ibyo navugaga bifite

ishingiro nubwo isesengura rya

gisirikare njyewe sinari mbizi

ni ukuvuga ko noneho koko

Kagame aho kwemeza abantu

ko kudeta idashoboka akwiye

kubanza gutekereza ko « RDF »

atari abahungu be ahubwo ari

abasirikare b’igihugu bagomba

kugengwa n’amategeko y’igihugu

apana aye yihimbiye.

Dr. Hishamunda : Nibyo koko

Kagame akwiye kwitonda ntabwo

abasirikare benshi kandi bakomeye

RDF ifite ari abahungu be, ni ab’u

Rwanda. Kagame afite umusirikare

umwe gusa ukiri umunyeshuri,

uwo ni uwitwa Yvan Cyomoro

Kagame uri ahitwa «West

Point». Ibyo Kagame yavuze ko

kudeta mu Rwanda idashoboka

nawe ubwe arabizi ko abeshya.

Ahubwo iyo avuga ko kugeza ubu

bitarashoboka, none se ibiri imbere

arabizi.

Prof. Bamenya : Ariko se Dogite,

wowe ukurikije uko ubibona,

amagrenade amaze iminsi

aterwa muri uyu mujyi wa Kigali

uyatekereza ho iki ?

Dr Hishamunda : Ariya

magrenade nyatekerezaho byinshi

kandi arerekana byinshi. Icya

mbere ni uko byerekanye ko Leta

ya FPR ijegajega cyane nubwo

ishaka kubihisha.

Prof. Bamenya : Kujegajega

ubivanye he? Ese ku bwawe

yatewe nande ?

Dr. Hishamunda: Uwayateye uwo

ari we wese igisubizo ni cya kindi,

biragaragaza kujegajega kwa Leta

ya FPR.

Prof. Bamenya: Ubushize

twavugaga ko ashobora guterwa

n’inzego z’umutekano za Leta

cyangwa abasirikare barwanya

iyi Leta bayirimo ndetse

zishobora no guterwa n’abandi

twita abatekinisiye bashobora

guturuka hanze y’u Rwanda byose

birashoboka ariko ntabwo umpaye

igisobanuro cyuzuye.

Dr. Hishamunda: Erega ntabwo

bigoye kubyumva.Mu mwanya

wambwiraga ibyo muri Niger ko

Perezida Tandja hari abasirikare

yahaye amafaranga menshi, abandi

Urup. 15

Kagame ati “mu Rwanda kudeta ntishoboka” Irashoboka!

Ntabwo ndi Habyarimana –u Rwanda si Niger

akabihorera, na hano ubu abitwa

abajepe ubu bamwe bongejwe

ibihumbi ijana abandi bongejwe

magana abiri; ubwo se niba abandi

basirikare batarayabona urumva

batatera za grenade z’uburakari?

Yewe koko Kagame afite ubwoba

biragaragara. Ikigaragara ni uko

niba grenade zaratewe n’inzego

z’iperereza birerekana ko FPR

ifite ubwoba bityo ikaba ishobora

gukora ubwicanyi yitwaje ko

hatewe grenade. Ibyo nibaramuka

babikoze niyo ntangiriro yo

guhirima kw’ingoma niba kandi

grenade zaratewe n’abasirikare

badashaka iyi Leta nabyo

birashimangira ko na ya kudeta

twatinzeho ishoboka cyane. Ibyo

ni ikimenyetso cya Leta irembye.

Ku rundi ruhande niba grenade

zaratewe n’abatekenisiye bavuye

hanze y’u Rwanda, ibyo nabyo

birerekana ingufu n’ubushobozi

by’abarwanya Leta ya Kiagali.

Uburyo ziriya grenade zatewemo ni

igipimo gikomeye cyane cyane iyo

wumvise uko abaturage babivuga

birerekana neza ko Leta ya Kagame

idashigaje igihe kitari kirekire

nkuko benshi twabyibazaga.

Prof. Bamenya: Dogite, mu

kwanzura twavuga ko aya

magrenade amaze iminsi aterwa

no guhunga kwa General Kayumba

birerekana iki muri rusange?

Dr. Hishamunda: Muri rusange

ibi byose birerekana ko Kagame ari

mu mahurizo atatu akomeye cyane;

harimo gutaha kw’Umwami Kigeli

V Ndahindurwa, hari ikibazo cya

demokarasi n’ikibazo cy’igitugu,

aho ni ku ruhande rumwe.

Icyiciro cya kabiri, ibi birerekana

neza ko FPR nk’ikimenyetso

cy’imiyoborere mibi na Kagame,

nk’imenyetso cy’umutegetsi

mubi. Mu kiganiro gitaha nibyo

tuzaheraho kuko birakomeye

ubu byose bimaze kuba urusobe

umuntu adashobora gutandukanya.

Ntushobora gukemura kimwe ibindi

ngo ubireke. Prof ndagushimiye

cyane reka ntahe tuzongera mu

cyumweru gitaha Imana ibane

nawe.

Prof. Bamenya: Ndagushimiye

cyane ibyo bintu tazavugaho nanjye

nari maze iminsi mbitekereza.

Ngaho ujyane amahoro ya

Nyagasani ni ah’ubutaha.
Urup. 16 UMUSESO No 399 ,15 - 22 Werurwe 2010

ROTO FOSSES SEPTIQUES

Plastic Water Tank

LoftWater Tank

Kwamamaza

Roto Toilets

Horizonta Water Tank

ROTO s.a.r.l Kucukiro hateganye na Dalas Petrol Station. B.P. 6472 Kigali - Rwanda. Tel: (+250) 512310, Mob: 0788303966/ 0788530665, email: rotorwandatanks@mtnonline.rw