07.08.2015 Views

Y’IKINYAMAKURU IGIHE.COM GIKORERA FPR INKOTANYI

ishyaka prm/mrp-abasangizi riranyomoza inyandiko y'ikinyamakuru ...

ishyaka prm/mrp-abasangizi riranyomoza inyandiko y'ikinyamakuru ...

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

PRM/MRP-ABASANGIZIPARTI RWANDAIS DES MODERES/ MODERATE RWANDA PARTYISHYAKA PRM/MRP-ABASANGIZI RIRANYOMOZA INYANDIKOY’IKINYAMAKURU IGIHE.COM GIKORERA FPR INKOTANYIFPR Inkotanyi, muri gahunda yayo izwi yo gusenya amashyaka yigenga ayirwanya, iherutsegutuma ikinyamakuru kiyikorera kitwa IGIHE.COM gutangaza inkuru y’impimbano ko abitwa: “JosephSebarenzi, Anastase Gasana, Col Balthazar Ndengeyinka, General Emmanuel Habyarimana, na PaulRusesabagina bagiye gutaha mu Rwanda” nkuko Bwana Valens Kajeguhakwa aherutse gutaha.Icyambere, Bwana Valens Kajeguhakwa si umunyapolitiki umeze nka bariya bandi bavugwan’ikinyamakuru IGIHE.COM. Kajeguhakwa abanza kuba umunyemali mbere ya byose (a businessman)mbere yo kuba umunyapolitiki. Aha harimo itandukanirizo wenda ryaba ari ryo ryatumye ataha ntitubizi,bizwi n’umutimanama we. Twibutse abanyarwanda ariko ko umunyarwanda Valens Kajeguhakwa igiheyari umudepite mu nteko ishinga amategeko muri Leta ya FPR Inkotanyi, muri 1998 yashyirishije kumurongo w’ibyigwa w’iyo nteko ikibazo gikurikira nk’uko yakivuze ubwe agira ati “IGIHUGU KIYOBOWENABI”. Perezida Kagame wari Visi-Perezida icyo gihe akaba na Minisitiri w’Ingabo na Perezida wa FPRInkotanyi yahise amwirukana mu nteko ishinga amategeko, n’uko bimuviramo guhunga ubwa kabiriigihugu cye mu mwaka ukurikiyeho wa 1999. Nyuma y’imyaka 14 ahunze, ikibazo yashyize ahagaragarakandi gifite ishingiro cy’uko U RWANDA RUYOBOWE NABI, kugeza na n’ ubu ruracyayobowe nabi nk’ukoyabivuze icyo gihe. Guhunguka ni uburenganzira bwe busesuye, mu gihe ategereje kuzongera agahungabwa gatatu, kuko impamvu zatumye ahunga muri 1999 zishingiye ku butegetsi bubi, zishingiye k’uko uRwanda ruyobowe nabi, na n’ubu ziracyariho. Kuko kuva yahunga mu 1999, hari n’abandi banyarwandankawe bahunze kandi na n’ubu bagihunga ubuyobozi bubi bwa FPR Inkotanyi n’ibikorwa byabwo bibiyari yarahunze. Ububi bw’ubutegetsi bwa Leta ya FPR Inkotanyi ntabwo buzarekeraho kuba bubi ngon’uko Valens Kajeguhakwa yatashye! Gusa ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI turashimira Bwana ValensKajeguhakwa kuba yarabaye umudepite wa mbere w’u Rwanda ruyobowe na FPR Inkotanyiwashyirishije ku murongo w’ibyigwa by’inteko ishinga amategeko ko U RWANDA RUYOBOWE NABI. Ahayahabaye umunyakuri akaba ari uwo kubishimirwa na buri wese.Joseph Sebarenzi ni umunyapolitiki wahoze ari Perezida w’Inteko Ishinga amategeko muri Letaya FPR Inkotanyi. Ahunga nk’uko abisobanura mu gitabo cye, yakizaga amagara ye kuko Perezida PaulKagame yamubonagamo umukeba ukomeye. Mu guhunga kwe yagombye kwihisha mu kabatibamutwara mu bintu byimukanwa biva mu nzu byimurirwa mu yindi. Impamvu zatumye ahunga muriburiya buryo yagombye gukoresha ngo ahunge igihugu cye, ntaho zagiye, ziracyariho.General BEM Habyarimana Emmanuel na Col BEM Ndengeyinka Balthazar bahunze mu mwakawa 2003 mbere y’amatora ya Perezida. Bakijije amagara yabo bahunga Perezida Kagame wabatwereragango bashyigikiye ishyaka rya MDR, ko banze kuyoboka FPR Inkotanyi, ngo bari inyuma ya Twagiramungu,n’ibindi. Bariya basilikare bakuru bazwiho ubuhanga bukomeye mu bya gisilikare kubera amashuri bizemw’Ishuri Rikuru ry’intambara rya gisilikare ry’ i Bruxelles mu Bubiligi (Ecole de Guerre/Warfare School),bakagombye kuba ubu bari muri High Command y’ingabo z’u Rwanda iyaba zari ingabo z’igihugu nyakurizitari ingabo z’ubwoko bumwe zikorera umuntu umwe Perezida Kagame n’ishyaka rye rimwe rukumbiFPR Inkotanyi. Ibyo byose byatumye bahunga muri 2003 biracyariho, ndetse byanarushijeho kuba bibi.Paul Rusesabagina ni umunyarwanda wamye akorera ibigo by’igenga, aza kuba icyamamareigihe yakizaga abatutsi bahungiye muri Hotel Mille Collines yari abereye Umuyobozi icyo gihe.Yashoboraga kugambanira uwo ashatse wese wari muri iyo Hoteli, kwinjiza uwo ashatse wese n’igihe

PRM/MRP-ABASANGIZIPARTI RWANDAIS DES MODERES/ MODERATE RWANDA PARTYashakiye amunyujijije aho ashatse kuko yari afite imfunguzo za hose, abari bihishemo bagatwarwaurusorongo kwicwa cyangwa bakicirwa aho; ariko Paul Rusesabagiza ntiyigeze atatira umutimanama wewa kimuntu asanganywe. Leta ya FPR Inkotanyi na Perezida Kagame ubwe ibi byose bari babizi ukobyagenze kandi barabyemeraga. Byose byaje guhinduka ari uko Paul Rusesabagina na Madamu weTatiana batumiwe na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Georges W. Bush na Madamu weLaura Bush bagatembereza abashyitsi babo b’imena muri White House barangiza bakagirana ibiganirobyihariye by’iminota 30 abagabo ukwabo n’abadamu ukwabo. Perezida Kagame na FPR ye ahokwishimira ko hari umunyarwanda na Madamu we bagize icyubahiro cyo gutumirwa ku mugaragaro naPerezida w’ Amerika na Madamu we muri White House, ahubwo bahise bamubonamo umuhutu wagiyekuganira na Perezida w’igihugu cya mbere cy’igihangange kw’isi; noneho kubera ko nta bubashabamufiteho bikanga ko muri ibyo biganiro bye byihariye na Perezida w’ Amerika, ashobora kubayamuhishurira bimwe cyangwa se byinshi mu binyoma Leta ya FPR Inkotanyi itegekesha kiriya gihuguibeshya Amerika n’andi mahanga. Ng’icyo icyo Paul Rusesabagina yazize. Ng’uko uko FPR Inkotanyi naPerezida Kagame bamuhinduye umwanzi w’igihugu cye atarigeze aba we. Ibi byose ntaho byagiye;biracyariho.Anastase Gasana wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane na Ambasaderimuri l’ONU yaje gusezera muri Leta iyobowe na FPR Inkotanyi muri 2003. Iyo Leta si yo yamwirukanye,ni we wafashe icyemezo cyo kuyivamo, ayandikira ibaruwa taliki ya 17/01/2003 asezera ayibwira ko iyoLeta yubakiye kw’ivangurabwoko rikabije yumva we atagishoboye kwihanganira, ayibwira ko azagarukagukorera u Rwanda igihugu cye ari uko hari Leta itakigendera kw’ivangurabwoko. Iyo baruwa AnastaseGasana yanditse yatangajwe mu binyamakuru, buri wese ashobora kuyibona anyuze muri google.com.Impamvu zatumye Anastase Gasana asezera muri Leta iyobowe na FPR Inkotanyi zishingiyekw’ivangurabwoko, ntizavuyeho. Ahubwo zariyongereye kugeza na n’ubu aho abana b’u Rwandabavangurwa na Leta ya FPR Inkotanyi bagahabwa amafaranga yo kujya kwiga Kaminuza cyangwa sentibayahabwe hakurikijwe ubwoko bwabo.Bityo rero, Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI risanga ibyatumye abanyapolitiki bahungabitaravuyeho. Ibiri gukorwa byo gukwiza impuha bya FPR Inkotanyi n’ibinyamakuru biyikorerank’IGIHE.COM ngo abanyapolitiki kanaka na kanaka barenda gutaha mu Rwanda, ni impuha n’ibinyomabya propaganda bya FPR bigamije kuyobya abanyarwanda, abakunzi n’abayoboke b’ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI n’andi mashyaka ashaka ko ibintu bihinduka mu Rwanda. Tubasabye rero kubyima amatwino kubirenza amaso. Iriya FPR Inkotanyi igeze ahantu habi cyane ku buryo yumva ko kugirango ikumireabanyarwanda ibangishe amashyaka ya opposition, igeregeza kubumvisha nk’uku ko abayobozi b’ayomashyaka bakorana nayo(FPR), ko benda gutaha, mbese bigaragaza ko nayo ubwayo yiyiziho ko ariruvumwa. Kugirango FPR ikwangishe abantu, ica inyuma ikababenshya ko ukorana nayo. Kubera iki?Kubera ko nayo ubwayo izi ko abantu bayirimo bitari kubushake bwabo ahubwo ari ku gitugun’iterabwoba ryayo, ikanga rero ko bayivamo ngo bajye mu yandi mashyaka bihitiyemo ubwabo. FPR izineza ko abanyarwanda baramutse bahawe uburenganzira busesuye bwo kujya mu mashyaka bishakiyeburi wese ku giti ke nta gahato n’iterabwoba bijemo, bayivamo nk’uva mu nzu ihiye birukira mu yandimashyaka atavuga rumwe n’iyo FPR.Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI rirasaba abarwanashyaka baryo by’umwihariko n’abanyarwandabose muri rusange kujya barangwa no gushishoza no kugira amakenga mu gihe basoma cyangwa sebumva inkuru z’impimbano zitangwa n’ibinyamakuru bikorera Leta ya FPR Inkotanyi muri gahunda yayombi yo gusenya amashyaka ya politiki arwanya ubutegetsi bubi buri mu Rwanda.Bikorewe I Savannah, Georgia muri Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika taliki ya 24/09/2013;

PRM/MRP-ABASANGIZIPARTI RWANDAIS DES MODERES/ MODERATE RWANDA PARTYDr. Gasana Anastase, Perezida w’ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZIMr. Mukeshimana Isaac, Visi Perezida ushinwe ibya politikiMr. Batungwanayo Janvier, Visi Perezida ushinzwe ihuzabikorwa.

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!