06.08.2015 Views

2017 Bazarase dutege icyico ngo batagira ngo ?

Muli 2017 bazarase dutege icyico ngo batagira ngo

Muli 2017 bazarase dutege icyico ngo batagira ngo

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

2017 : Bazarase dutege icyico ngo batagira ngo ?Yanditswe kuya 15-02-2013 na Bernardin Ndashimyehttp://www.igihe.comMaze iminsi nsoma ibyagiye bivugwa ku nyandiko( comments) yasohotse ku rubuga IGIHE.com kubyerekeye niba bikwiye ko u Rwanda rukomezanya na Kagame nyuma ya manda ze ebyiri binterakwibaza niba abanyarwanda bazi igihugu cyabo. Naje ariko gusesengura amasaha comments nyinshizasohokeyeho nsanga inyinshi zarandikiwe hanze y’u Rwanda ndetse zimwe muri zo byasaga n’ahozakanditswe n’umuntu umwe ugenda ahindagura amazina. Byumvikana rero ko zanditswe n’abantubashobora kuba bashaka kujijisha abo basangiye igihugu cyangwa bashaka kubatsindira ibitekerezobyabo.Hagati aho ariko iriya nyandiko yanatumye abantu aho bari hatandukanye batobora bagatangaibitekerezo binyuranye kuri uriya mukoro wari warahawe abanyamuryango ba FPR, gusa ariko ubun‘abanyarwanda bandi bakaba bawugereje. Uko kunyurana kw’ibitekerezo ndetse rimwe rwoseugasanga bihabanye kwanteye kwibaza niba abanyarwanda bose bazi neza u Rwanda rwabocyangwa se niba barubona kimwe. Nibajije byinshi nahinira mu mvugo ebyiri zishushanya. Hari abowabwira uti “Umugayo si ukuraswa ahubwo umugayo ni ukuraswa ugatega ikico”. Kuraswa ntaweubyanga kuko urasa ni we ubigena. Gusa iyo ubona uguhiga yafoye icyo uba usigaranye niukuzibukira ngo ataguhamya mu kico. Birumvikana rero ko igitangaza ari ukubona uwo baforaberekezaho agatega ikico. Hari n’abandi wakwibutswa ko “kizira gucira umugisha”.Muri iyi nyandiko nifuje kugira icyo mvuga ku ihame ry’izungura ry’ubutegetsi muri rusange (1),nsobanure iby’abavuga ko Kagame adakwiye kurenza 2017 akiyobora u Rwanda (2), nsobanureiby’ababona Kagame akwiye kuzirenza(3) hanyuma mbone kwanzura(4).1. Kuzungura ubutegetsi mu mateka muri makeMu bihe bitandukanye henshi ku isi gusimburana ku butegetsi byabaye ngombwa kandi bihabwaumwanya mu mitunganyirize y’ubutegetsi kubera impamvu zinyuranye. Muri izo mpamvu iy’ingenzi niukuba ari uburyo bwo gukumira kurwanira ubutegetsi kugira ngo abatagishaka runaka uyu bategerezeigihe cye ko kirangira aho kumuvanaho ku ngufu, n’izindi zinyuranye. Ibi byatumye habaho mu bihugubyose mu bihe binyuranye by’amateka yabyo uko izungura ry’ubutegetsi rikorwa.Ni gutyo mu Rwanda rwo hambere habagaho abiru batashoboraga gutatira ibanga babikijwe ry’uzimaingoma umwami amaze gutanga. Ababashije gusoma ibitabo byanditswe na Padiri Akexis Kagamendetse babashije kurushaho gucengera ibyajyanaga n’izungura ry’ubutegetsi, cyane cyane uburyoubwoko bubyara abazima ( kwima) ingoma bwagenwaga n’ibindi byakorwaga nyuma y’itangary’abami. Iyo usomye Alexis Kagame mu nyandiko “ Le code ésothérique” cyangwa ugasoma JanVansina mu gitabo “Le Rwanda ancien : Le Royaume Nyinginya” iby’ingenzi ubasha kuvanamo ni uko: Uko ingoma ihereza indi byabaga byarateguwe n’ubwo nta nyandiko byabaga byanditsemo arikobyabaga biri mu mabanga y’abiru batashoboraga gutatira igihango bamena ibanga babikijwe cyangwabarihindura. Ikindi uvanamo ni uko izungura ry’ubutegetsi ryitaga iteka ku masomo yavaga mu matekay’u Rwanda uko yabaga abitswe mu mitwe y’abacurabwenge ( ni gutyo amazina nka Ndahiro yaciwemu mazima y’abami). Ikindi uvanamo ni uko uzayobora yategurwaga mu buryo yarerwaga.Si mu Rwanda rwa kera gusa kandi na n’ubu ibihugu bigifite Abami itegeko nshinga ryabyo riba rigenauburyo ibikomangoma bikurikirana mu kwima ingoma. Si no mu buyobozi bw’ibihugu ndetsen’ubw’amadini nka Kiliziya gatolika usanga amategeko ( droit canon) asobanura uko Papa usimburaundi atoranywa ndetse byananirana bakabisengera bakagera n’aho bacunga icyerekezo cy’umwotsibisa nko gutombora uzamusimbura. Ibi byose icyo bishimangira ni uko isimburana ku buyobozi bukuruari ikintu cyitonderwa, kidahubukirwa kandi kikagira ibyo kigenderaho byanditse. Impamvu si n’iyindikandi ni uko iteka intambara yo kurwanira ubutegetsi yisasira imbaga aka wamugani ngo aho inzovuzirwaniye hapfa ibyatsi.

Ni gutyo rero n’igihe u Rwanda rwahabwaga ubwigenge Repubulika igasimbura ingoma ya cyaminyuma y’amatora yo ku wa 25 nzeri 1961, kimwe no mu bindi bihugu, u Rwanda rwaruhuye abirumaze mu kwezi kwakurikiye iby’uko izungura ry’ubutegetsi rigenda byandikwa mu itegeko nshinga.Iryo tegeko nshinga Perezida Kayibanda yashatse ko rivugururwa ku itariki ya 18 gicurasi 1973 ubworyahindurwaga kugirango azabone uko yiyamamariza kongera kuyobora u Rwanda mu matora yariateganijwe muri Nzeri 1973, maze Habyarimana amutungura amukuraho igihe kitageze.Habyarimana akimara gufata ubutegetsi yahagaritse itegeko nshinga, asesa inteko y’abadepite ndetsebenshi arabafata arabafunga bagwa muri gereza. Ibyemezo mu mizo ya mbere yabifatanye n’itsindary’abasirikari bafatanije ryiswe Komite y’Amahoro n’Ubumwe bw’Igihugu. Kuva 1973 kugeza 1981igihugu cyabayeho nta tegeko nshinga kigenderaho mbese kiyoborwa uko abyumva. Hagati aho muri1975 yari yarashyizeho MRND ari ryo shyaka buri munyarwanda wese yagombaga kubamo kuvaavutse kugera apfuye nta mahitamo afite.Muri 1981 , Itegeko nshinga ryasubijweho ariko riza ritagena umubare wa manda PerezidaHabyarimana watoranywe na ryo ashobora kwiyamamariza.Muri 1991, itegeko nshinga ryasimbuye iryari ririho ryanditswe ku gitutu cy’Intambara y’Inkotanyin’amashyaka yarwanyaga Habyarimana, ihame rya manda ebyiri ryagiyemo ndetse rigumaho no mumasezerano ya Arusha.Muri 2003 hatowe Itegeko Nshinga tugenderaho ubu rishimangira mu ngingo yaryo ya 101 koPerezida wa Repubulika atorerwa manda y’imyaka 7 ishobora kongerwa rimwe gusa kandi ko ukobyagenda kose nta muntu n’umwe wemerewe kwiyamamariza manda zirenze 2.Ngayo mbese amateka ahinnye y’izungura ry’ubutegetsi mu Rwanda kuva ku ngoma ya Gihanga waMbere Ngomijana kugeza ubu unyuze ku ngoma za Kayibanda na Habyarimana. Magingo aya ari nabwo abanyarwanda bamaze iminsi bungurana ibitekerezo ku kibazo cyo kumenya niba u Rwandarukwiye gukomezanya na Kagame nyuma ya 2017 cyangwa niba rukwiye kuyoborwa n’undi. Hariababona kuvugurura iriya ngingo bifite icyo byamara (2) hakaba n’abasanga byanagira icyobyakwangiza (3). ibi byose tugiye kubinyuramo mbere yo kugera ku musozo(4).2. Abasanga Kagame akwiye kugendaAbasanga Perezida Kagame akwiye kugenda nyuma ya 2017 iyo ubateze amatwi barimo ingerinyinshi.Hari abasanga u Rwanda atari akarwa muri iyi si ahubwo ari igihugu kiri mu ruhando rw’amahangabityo ngo bikaba byaba byiza u Rwanda rugiye rukora ibyo abandi bakora kuko usanga n’ubwo ntamasezerano mpuzamahanga abigenga ariko ibihugu bitari bike bisa nk’ibyumvikanye ko ubiyoboraatarenza manda 2 kuzirenza bigafatwa nko kwikanyiza . Si byose ariko kuko hari ibihugu birimon’ibikomeye nk’u Bwongereza usanga nka Margaret Tatcher yaratorewe manda 3 hagati ya 1979 na1990 ubwo yeguraga, cyangwa se Franklin D. Roosevelt wategetse Leta Zunze Ubumwe z’Amerikamanda zigera kuri enye hagati ya 1933 na 1945. Ndetse no muri iki gihe mu gihugu gisanzwemodemokarasi nka Argentine impaka zirakomeza kureba niba umugore ukiyoboye nezaatakwiyamamariza manda ya 3 habanje kuvugururwa itegeko nshinga.Abasanga Kagame atakomeza ngo yiyamamarize manda ya 3 barimo abasanga ngo mu giheatarahigamira undi wamusimbura abanyarwanda batazigera bamenya niba koko ntawundi wabashakuyobora u Rwanda nkawe cyangwa kumurenza. Ndetse muri aba hari n’abongeraho ko PerezidaKagame ari umuntu ushobora kunanirwa , kumugara cyangwa kubura ubuzima kandi yabaatakiyobora u Rwanda ntiruhereko ruzima bityo akaba nta mpamvu yo kuvuga ko u Rwanda rutamufiterutabaho kuko n’ubundi rutazamuhorana. Abasanga u Rwanda rutakomezanya na Kagame nyuma ya2017 impamvu bavuga n’ubwo batazihuza ntibanazihurireho barazigwije. Hari n’abavuga mu mvugoisanzwe inarimo ikintu cyo kuregeza no koroshya ibintu ngo” hajyeho n’undi nawe turebe”, “ Igiheyaririye nareke n’abandi barye”, “ na nyina w’undi abyara umuhungu”. Muri abo boroshya ibintu harin’abadatinya kuvuga ngo “nareke hajyeho undi hanyuma nibimunanira abone kugaruka !”. Hari ndetsen’abandi basanga yagenda ariko bakanga kwirengera ibyo bavuga maze impamvu zabyo

akazimwitirira bavuga ngo “niwe wabyivugiye avuga ko imyaka 7 ya kabiri iramutse irangiye adafiteumusimbura yaba yaratsinzwe none nahame kuryo yavuze”.Abandi nabo mu buryo bw’ubuhendabana bakongeraho impuhwe nyinshi ngo “none se koko kwelimuzehe wacu tumureke abe nka Kaddafi, abe nka Mugabe, abe nka Gbagbo, tumureke kokoataradukosereza maze ejo azandurire muri manda ya gatatu maze ikosa rimwe rizimye izina rye ? Ababarusha nyina w’umwana imbabazi twizere ko batabivugishwa n’impuhwe za bihehe !Muri iki gika tuvuze abasanga Kagame atakomeza uko babivuga ariko ntituvuze ikibibatera turazakukigarukaho mu musozo ariko mbere yaho reka tunarebe abasanga yakomeza uko babisobanura(3).Buri wese akwiye gufata icyemezo agendeye ku cyatuma ibyagezweho bidasenyuka3. Hari abandi basanga kureka Kagame ngo agende byaba ari ugucira umugishaIbi byatangiye kugaragara ubwo Perezida Kagame yasabaga abanyamuryango kubitekerezahoyumvikanisha ko n’ubwo atatererana u Rwanda ariko byamugora gufata icyemezo bamusaba aribenshi cyo gukomezanya nawe. N’ubwo ibivugwa mu itegeko nshinga bari babizi ariko benshi babayenk’abakibyumva maze si ukugaragaza impungenge bivayo.Bamwe bamwibutse bayobowe nawe inzira yo gutaha nka Musa muri bibiliya. Bamwibutse haba muburyo yayoboye urugamba rwarwanywe n’abana b’imigiriri barwanisha imbunda nto, batagiraibibatunga n’imiti ibavura bagatsinda ingabo zibihemberwa zirwanisha imizinga kandi zishyigikiwen’abarwanyi kabuhariwe b’abafaransa.Bamwibutse bagera mu gihugu cyasahuwe amasanduku yacyo y’ifaranga kugeza ku gihugugitangwaho urugero mu muvuduko w’ubukungu. Bamwibutse mu ntsinzi nyinshi u Rwanda rwagwijerukagira ijambo akarubera umugabo amahanga ahururira kugisha inama. Muri uko kwibuka ibyo bigwibose bakitsa ijwi bibaza niba haboneka vuba aha undi nkawe.Abandi bamwibutse bagaruka mu gihugu bari barahunze gihora bakagiheba bakireba bazi kokitazongera guhumeka ituze. Abandi bamwibutse afata ibyemezo biremereye nko kuvana mu mazuy’amabohozanyo abo bahungukanye ngo asubizwe beneyo. Ibyemezo bikomeye nko kuvanahoibyahombyaga Leta nk’amazu ya leta, amamodoka ya Leta, telefoni za leta n’ibindi byakomaga kunyungu z’abakomeye ukibaza uwabivanaho aho yava. Abenshi bongeye kwibuka kandi ahaguruka

akajya gusaranganya ibikingi byari byarikebewe n’ibikomerezwa ndetse bimwe ntibitinye kumenesharubanda. Aba bose bakibaza niba Umuyobozi nk’uyu udasanzwe u Rwanda rwamwohereza muripansiyo akiri umusore.Abandi ariko batekereje bijimije mu buryo busa nka philosophie bakavuga bati ariko ubundi niba kokotwigenga nk’abanyarwanda ko tumukeneye, aramutse abitwemereye undi wabitubuza ninde ? Abandina bo bati ntawuhindura ikipi itsinda, ko atuyoboye neza akaba ntawinuba kuki atakomeza ? Abandibo bakagera rwose n’ubwo bibatera kwibaza iryo hame rya manda ngo zitagomba kurenga 2 bati kukitubishatse ko itegeko nshinga ari iryacu rikaba ritanditse mu mabuye tutarihindura ? Aba bakanatangan’ingero z’ibihugu isi yose itangaho urugero nka Singapore yakoze ibitangaza mu iterambere ikabashagukuba inshuro17 ubukire bwa buri muturage iyobowe na Lee Kwan Yu imyaka 35 yose ndetse n’ubuikaba iyobowe n’umuhungu we Lee Hsien Loong. Uretse na Singapore ya kure kandi no hafiahangaha ufashe urugero rw’igihugu kiri mu biri ku isonga muri Afurika gitangwaho urugero muribyinshi ari cyo Botswana wasanga kibikesha kudahindagurika kw’imiyoborere yacyo kuko cyayobowena Seretse Kama kuva 1966 kugeza 1984 hanyuma Masire atorerwa gatatu kukiyobora kuva 1984kugeza 1998 none ubu kiyobowe na Ian Kama kuva 2008 ari we wahoze ari Visi perezida wacyoakaba n’umuhungu wa Perezida wacyo wa mbere. Izi ngero bakaziheraho bagaragaza ko ahubwo iyoumuntu akora neza akenera ubumenyi, ubushake ariko agakenera n’igihe cyo kunoza no gusoza ibyoyatangiye. Kudahindagura bijyana no kudahuzagurika bituma iterambere ryihuta.Abashyigikira ko Kagame yakomeza babanza kuraranganya amaso barangiza bagatega ibiganzababaza bagenzi babo bati ariko koko uwo wundi muvuga arihe? Kandi koko wabareba aho bicaye ahon’amakoti n’ama CV( imyirondoro) yavamo ibitabo ugaheba. Abashyigikiye ko yakomeza bavugabyinshi birimo iby’ingenzi nk’ubutwari bwe, ubunyangamugayo bwe, ubushishozi bwe, kureba kurekwe, gushirika ubute kwe, kugira umutsi kwe, kutavangura n’ibindi ndetse bakanongerahon’ibishingiye ku marangamutima nk’abakunda igihagararo cye, abakunda uko asubiza amahanga iyoavogereye u Rwanda, abakunda iyo mu nama mpuzamahanga ahururiwe n’abanyamakuru bose mugihe abandi bakuru b’ibihugu bigunze, abakunda uburyo u Rwanda rwaretse kuba agahugu rukabaigihugu n’ibindi byinshi.Aba bose iyo ubateze amatwi ugeraho ukibaza wa mugani uko bizagenda muri 2017. Ukibaza nibaKagame azatinya za ‘batagira ngo’ akima amatwi abamushishikariza gukomeza . Ugeraho ukanibazaniba azafata icyemezo mbere cyangwa ku munota wanyuma. Ugeraho ukibaza muri aba bose ufiteukuri. Ibi ni nabyo tuvugaho mu kwanzura (4) kuko bikeneye kandi bikwiye isesengura rinoze.4. Mu gusozaAbatabona kimwe uko u Rwanda rukwiye kuyoborwa nyuma ya 2017 hari byinshi bahurizaho. Muribyo hari ukuba ubuyobozi bwa Paul Kagame bwarabaye indashyikirwa. Ikindi ni ukuba byinshi mubitangaza igihugu cyagezeho n’ubwo byakozwe n’abanyarwanda, Paul Kagame yabigizemo uruharerunini cyane ndetse bimwe akabyikorera. Kuva rero abantu babona kimwe ibi bintu 2 by’ingenzin’ibindi babiganiriyeho babibona kimwe baramutse babonye umwanya wo kubiganiraho. Birasabagusa isesengura ryuzuye ridacagase.Iryo sesengura riradusaba kubanza kumenya ikintu kimwe cy’ingenzi. Kumenya igihugu cyacu. Hariuwavuze ngo iyo impumyi ikabakabye ikagera aho igafata urukuta igira ngo ifashe impera z’isi ! Iyoabantu bavuga ngo Paul Kagame aho atugejeje ni heza yakoze byiza ahasigaye n’undi yakomezababa bagaragaje ko batazi u Rwanda rwabo neza. Aba ni abitiranya conjuncture (present juncture) nastructure. Ni abitiranya koroherwa no gukira. Hari byinshi byashoboraga gutuma u Rwanda nk’igihugurusibama ku ikarita y’isi. Muri byo twavuga nko kuba ubwicanyi ndengakamere bwarubayemobwaratumaga abanyarwanda bazahora mu guhora bidahera. Twavuga kandi kuba u Rwanda ariigihugu gituwe n’abantu nibura 30% by’igitsina gabo bigeze gufata intwaro kandi bakennye.Twanavuga ndetse no kuba u Rwanda rufite umubare w’abademob usumba uw’abasilikari no kubaabantu barwaniye igihugu bakanakimugarira batarabohoye igihugu cy’igikire ngo kibagororere boseicyarimwe ariko bakaba batuye batuje batararikira kwihereza.Ibi bibazo byose n’ibindi bisa nka byo biracyahari kandi kuba bidasenya u Rwanda habaye ah’igitsurecya Kagame umugabo w’ijabo n’ijambo afite mu nzego z’umutekano. None ngo n’undi wese RPFyabishinga yakomeza. Undi wese koko ?

Ni nde wundi se wari kubuza abaminisitiri n’ abajenerali kwiba nk’uko byabaye akarande muri Afurikaatari uwo Imana yahaye kutararikira ubukire ngo abe yiba no kudatinya kwiteranya. Ubu se kokotujye aho twirarire tuvuge ko dufite abanyarwanda benshi bashobora gukomeza ? Hari aho bigeraugasanga gukomeza kwa Kagame bifitanye isano no kubaho no gukira kw’igihugu. Ibihugu byaAfurika bingahe bitunze amasumo bikanacukura peteroli ariko bikaba biri mu icuraburindi ? Kuba muRwanda umuriro waka ubutazima ukaba ukomeje gukwizwa mu byaro se ugira ngo ni ubukiredusumbya ibindi bihugu ? Oya icyo tubasumbya ni umuyobozi uzi gufata icyemezo kandiagakurikirana ishyirwa mu bikorwa ryacyo.Nigeze kubivuga haruguru ko mu bifuza ko yagenda harimo n’abandi bifuza ko agenda ngo u Rwandarworohe kurushaho barubashe. Aha ni naho mbwira abatumva uwo mutego nti “ariko se koko baturasedutege ikico ?” Nta no gushidikanya ko iriya kamere ye yihariye hari abo yabereye inzitizi ikomeyey’inzira y’ubusamo bari bizeye yo kurusahura cyangwa kurubonamo izindi ndonke.Perezida Kagame si umusaza uhirita nka Kaguta, Kaddafi na Mugabe bityo abagereranya ibye na bobaribeshya. Manda ye izarangira afite imyaka 59 araye ari bugire 60.Iyo umurebye mu gihagararo ni umusore mu bandi. Icyo asumbya abandi si ubwenge bwo mu bitaboubu buhahwa ni kamere ( special character) ye yihariye yafashije u Rwanda muri byinshi. Muri iyokamere yewe harimo n’iy’ubukana yihariye ariko bwafashije u Rwanda kuko butuma atihanganiraigisambo icyo ari cyose kabone n’iyo cyaba kiri iwe mu mbere. Iyo kamere yihariye irimoiy’ubunyangamugayo butuma atihanganira ruswa, ataba igikoresho cy’uwo ari wese, atashukishwaikuzo, kandi ntarangazwe n’iby’isi.Muri iyo kamere yihariye harimo kumesa kamwe ntavange imirimo akiyegurira kuyobora igihuguatagira ikimuhuza n’ikimurangaza habe no guhuga na rimwe.Muri iyo kamere yihariye harimo kandi iyo kutavirira icyo yiyemeje. Ibi si mu ntambara za gisirikarigusa, ahubwo no mu bikorwa by’iteramabere. Ni gutyo ikibazo cy’ibura ry’amazi akigereje kandiyiyemeje ko amazi y’urubogobogo azaturuka Mutobo mu birunga azakwizwa abanyarwanda bosekabone n’iyo byatwara ibya mirenge.Muri iyo kamere hari iyo gushira amanga (audacity) yagiye agaragaza mu buryo yahangayeubucamanza bwa mpatsibihugu kandi akabubuza ijambo muri Afurika kimwe n’uburyo atigeze atatirana gato imbere y’imyanzuro y’amwe mu mahanga ku Rwanda mu kibazo cya Congo. Aha ni nahahandi koko umuntu agera akibaza ati“ariko se koko muri 2017 tuzacire umugisha ngo batagira ngo ?”Harya ngo ni byiza ko agenda kuko n’ubundi Imana yamuhamagara ? None se igihe itaramuhamgarakuki adukundiye tutamubyaza umusaruro ?Harya ngo gukomeza kwaba ari ukwikanyiza no kudasiga umurage wa demokarasi ?Demokarasi si baringa ! Demokarasi ni ubwoko bw’imitegekere y’igihugu iha ijambo rikuru kandi ryanyuma abaturage mu gufata ibyemezo ku buryo bayoborwa no ku bindi bireba ubuzima bw’igihugucyabo. Demokarasi rero izirana n’imigani , imvugo na za kirazira bikumira impaka ku miyoborerey’igihugu. Simbona impamvu igihe abanyarwanda babyifuje, batabihatiwe bagasaba ko imiyoborerey’igihugu cyabo iba gutya itaba gutya. Ubuse abanyarwanda bifuje ko Repubulika isimburwa na Cyamibikaba ntiyaba ari demokarasi ? Kuki se twabishidikanyaho kandi muri 1961 barashyizeho Repubulikango isimbure Ubwami ? Aha icyo nshaka kuvuga ni uko igihe abanyarwanda babishatse ndetsebakajya ku karubanda bakabisaba nk’uko batangiye kubigaragaza, ikintu cya mbere dukwiye kwemerani impaka kuri icyo kibazo, icya kabiri ni ugukemura impaka muri demokrasi byaba ngombwa bigacamuri referendum. Ushobora kubyanga wenyine ni Perezida Kagame kuko ntawamuhatirakwiyamamaza atabishaka, ariko nabwo ntiyakoma imbere abanyarwanda igihe bahagurukiye kuvugako igihugu cyabo bifuza ko kiyoborwa n’ushobora kwiyamamaza ubuziraherezo cyangwa kugezainshuro runaka.

Abavuga ko manda zitagomba kurenga 2 kuki batibaza impamvu zitagomba kurenga 3, 4 cyangwaimwe ? Igisubizo ni uko byanditse mu itegeko nshinga. Amategeko se ntateganya uko itegeko nshingarihindurwa ndetse ngo anateganye uko ingingo ziremereye nka ziriya zo mu itegeko nshingazishobora guhindurwa muri demokarasi ? Ibyo byose se byubahirijwe ikibazo cyaba ikihe ?Abatinya ko amahanga yaduha akato inkunga zikarushaho gufungwa bemera ko ayo mahanga yariakwiye kuba yubahiriza ihame mpuzamanga rya right of nations to self determination cyangwa droitdes peuples de disposer d’eux memes? Amahanga abyivanzemo se uwaba abaye umunyarugomoyaba nde?Demokarasi se ni ukubaho uko undi ashaka cyangwa ni ukubaho uko abenshi mu banyagihugubabigennye ?Ni amahirwe atagereranywa kuba ikibazo cy’uko u Rwanda ruzayoborwa nyuma ya 2017 gitangiyekuganirwaho ubu. Ibi biragaragaza ko Perezida Kagame yiteguye kumva icyo abanyarwandabamubwira, biragaragaza ko nta mugambi wo kuzingitirana abantu ku munota wanyuma. Ni amahirweatabaho yo kugirango abanyarwanda tubiganireho aho turi hose tuzafate icyemezo cyatuma muri2017 umurongo mwiza igihugu kirimo ukomeza, ibitaragezweho bikomeza gukorwa kandi igihuguntigihungabane na gato.Ntabwo nimye agaciro ibitekerezo by’abasanga Perezida Kagame yari akwiye gutanga inkoniy’ubushumba muri 2017 ndetse njye nongeraho ko byari kuba mahire iyo bishoboka. Ariko ndarebauru Rwanda rukanshisha. Ndarureba nkababwa ! Ndarureba ngatinya ko rwagwa mu mabokoy’umudabagizi cyangwa umuntu usanzwe nka jye nawe dushobora gushaka gutinda mu makoni mubyo dukora maze abazimu bakarusubiza aho rwahoze. Ndarureba ngatinya akajagari katuma izingabo zirebera zicecetse (la grande muette) zarambirwa zikabyivangamo nk’uko byagiye bigenda mubihugu bimwe bya Afurika. Mfite n’ikizere ariko cy’uko abanyarwanda atari abana, ko atari ba batibuka,ko atari ba mutima muke wo mu rutiba kandi ko bafite igihe cyo kuzabona formule ibanogeye yoguhuza izi mpungenge z’ibice byombi. Ni nayo nyandiko ubutaha nemereye abasomyi b’IGIHE.comaho tuzarebera hamwe uburyo demokarasi, icyubahiro cy’igihugu bishobora guhuzwa n’inyunguzacyo.Hejuru ku ifoto : Umuturirwa wa Kigali City Tower wasenyutse, ifoto yakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga.Iyi nkuru ni igitekerezo cya Bernardin Ndashimye, umusomyi wa IGIHE.com,Kimihurura, Rugando.KJ: Akumiro koko ni amavunja.

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!