06.08.2015 Views

Soma umuseso n°321 yo kuwa 06 - 13 ukuboza 2008. - Free

Soma umuseso n°321 yo kuwa 06 - 13 ukuboza 2008. - Free

Soma umuseso n°321 yo kuwa 06 - 13 ukuboza 2008. - Free

SHOW MORE
SHOW LESS
• No tags were found...

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

UbutaberaNo 321 , 06-13 Ukuboza 2008Urup. Ayabatwa Rujugiroimbere y’umucamanzaUmunyemari TribertAyabatwa Rujugiro,kugeza ubuufungishijwe ijisho mugihugu cy’u Bwongerezakuva ku wa 13 Ukwakira2008, ntabwo azarangizaneza umwaka wa 2008,ndetse n’uwa 2009azawutangira nabi.Uwo muherwe aracyari muy’abagabo kugeza ku wa 09Mutarama 2009.Icyo cyemezocyafashwe n’umucamanzauburanisha urubanza rwe, kuwa 27 Ugushyingo 2008, ubwoRujugiro yitabaga urukikobwa kabiri. Akigezwa imberey’umucamanza Quinton Pudley,Rujugiro yasabwe guhagurukaakavuga umwirondoro we.Nyuma, umwunganira imberey’amategeko (avocat), asabako yakongerwa amasaha yokuganira n’umwunganizi we(avocat mugenzi we) wavuyemuri Afurika aje kumushyigikira.Umushinjacyaha ntiyashoboyegusoma ikirego ariko yakigejejekuri Rujugiro no ku bamuburanira.Urubanza rukaba rwarimuriweku wa 09 Mutarama 2009.Twakwibutsa ko nyuma yogufatwa, Rujugiro yacumbikiwemuri kasho ya polisi amasaha72, akaza gufungurwa ari ukoatanze ingwate yerekana koatazacika (released on bail),ariko ntiyemererwa kurengaimbibi z’u Bwongereza, kugezaigihe urukiko rwo muri icyogihugu (UK Magistrate’sCourt) ruzafata icyemezo kubyo Leta y’igihugu cy’Afurikay’epfo yasabye ko yakoherezwamuri icyo gihugu, kuberaibyaha ubutabera bw’Afurikay’epfo bumukurikiranyeho.Leta y’Afurika y’epfo ikaba yariyarasabye iminsi 45 yo guteguraibimenyetso bishyigikiraicyifuzo cyayo cyuko Rujugiroyakoherezwa muri icyo gihugu.Yambitswe icyuma cyimucungaAyabatwa Rujugiro yambitswe►Umwaka awushoje nabi, aracyari mu y’abagabo kugezaMutarama 2009►Yambitswe icyuma gicunga aho agiye, igihe agendeye n’igiheagarukiyehoakuma bita mu cyongereza‘tag’, gacunga igihe aviriyemu rugo n’igihe ahagarukiye,kakanamenya ko atarenzeumuzenguruko (prescribedperimeter)yageneweigihe agize aho yinyabya.Ubusanzwe, ntabwo uwomuherwe yashoboraga kuva murugo hagati ya saa tatu z’ijoro nasa kumi n’ebyiri za mu gitondo,ariko ubu yadohoreweho amasahaabiri. Agomba kuba ari iwekuva saa tanu kugeza saa kumin’ebyiri za mu gitondo. Ku wa 09Mutarama 2009 nibwo ubucamazabuzasuzuma niba Rujugiroyarekurwa cyangwa se nibaazoherezwa muri Afufrika y’epfo,akaburanishwa.Rujugiro akabayarihanangirijwe n’umucamanzako narenga ku muzengurukoyemererwa na kariya kumaagendana, azabihanirwa kuburyo bw’intangarugero.IntandaroTwibutse ko Rujugiroyacakiriwe ku kibuga cy’indegempuzamahanga cya Hearthrowagikandagira ku butakabw’u Bwongereza kuberaimpapuro mpuzamahangazimufata zatanzwe n’igihugucy’Afurikay’epfo.Uwo munyemari ashakishwan’ubutabera bw’igihugucy’Afurika y’epfo kubera ibyaha57, birimo kunyereza amafarangaya Leta y’Afurika y’epfo agera hafiku marand miliyoni 57, ahwanyena miliyari eshatu hamwe namiliyoni 420 z’amafaranga y’uRwanda (3,420,000,000Frw).Ubushinjacyaha bw’Afurikay’epfo bukaba buvuga ko Rujugiroyanyereje ako kayabo akwepaimisoro n’amahoro byagombagagutwangwa n’uruganda rwerw’itabi ruri Afurika y.epforwitwa Mastermind, ruyoborwan’abahungu be babiri, ariboPatrick Rujugiro na Jean PaulNkwaya. Usibye gukwepaimisoro kandi, Rujugiroararegwa gucuruza magendo.We n’abahungu be babiri,n’abandi bakozi babiri b’urugandarwe, ubutabera bw’Afurikay’epfo bubakurikiranyeho ibyahabigera kuri 25 byerekeranyeno kutishyura imisoro igerakuri miliyoni 47 n’ibihumbi725 by’amafaranga y’Afurikay’epfo yitwa Rand, ibyaha 25byerekeranye n’ubucuruzi bwamagendo, ibyaha 6 byerekeranyeno kutishyura umusoro wa VATugera kuri miliyoni 8 n’ibihumbi462 by’amarand hamwen’icyaha cyo gucuruza muburyo budakurikije amategeko.Uruganda rw’itabi rwaRujugiro rukaba rwarakoragaubwoko butatu bw’itabi aribwoYes, Forum na Legends.Ayabatwa Rujugiro ariko siwewenyine uri mu mazi abira.Amakuru Umuseso ufitiyegihamya aremeza ko igipolisimpuzamahanga (Interpol)gishakisha umuhungu we witwaJean Paul Nkwaya hasi no hejuru.Interpol ikaba yarasohoyeitangazo rifatisha (Red Notice)Jean Paul Nkwaya. Nkukotwabigaragaje haruguru, JeanPaul Nkwaya, umuvandimwewe Patrick Rujugiro na TribertAyabatwa Rujugiro bakaba baribafatanyije kuyobora urugandarw’itabi rwa Mastermind, kugezaubu hadatambwa n’inyoni.Didas M. GasanaUbutwari bwa Rose Kabuyeabukura kuri sekuruRutukuRujugiro yambitswe icyuma gicungako atarenga umuzengurukoyemerewe n'umucamanza Grand Ndengeye, nyumay'ibibazo bitari bicye, agiye kubakaHotel iruta Serena ku Gisenyi70% by'abanyeshuri b'iMudende bafata urumogikurura uko bafata inyigishoUbwongereza buri tayari koherezaingabo kugarura amahoromuri CongoInzego z'umutekano zikomejekugirwa baringa n'abantubazitoroka

PolitikiNo 321 , 06-13 Ukuboza 2008Urup. Baratoroka cyangwabaracikishwa?Kugeza ubu, abapolisibatari bake bari murikasho, bashisnjwakuba baragize uruhare mugutoroka kw’uwahoze ariumunyamabanga mukurumuri minisiteri y’uburezi,Justin Nsengiyumva, wariufunzwe akurikiranwahoicyaha cya ruswa.Nsengiyumva yacitse ubwoparike yarimo gutegurakumushyikiriza urukikoakamanurwa muri gereza,akaburana afunzwe.Yaratorotse: Sebarenzi wahozeari Perezida w'intekoYaratorotse: Habyarimanawahoze ari Minisitiri w'ingaboNiwe uherutse: Nsengiyumvawahoze ari SEGERAL- MINEDUCNawe yarabacitse: Rwigemawari Minisitiri w'intebeKugeza ubu ibitangazamakurubya Leta bikomeje guhitishaamatangazo agaragaza koashakishwa n’inzego z’ubutabera.Mbere ya Nsengiyumva, uwitwaJohn Bosco Sanyu nawe yacitseamaze gukatirwa imyaka itanun’urukiko. Mu myaka mike ishize,haribukwa izindi ‘case’ nk’izo.Imwe ikaba ari iy’uwahoze ariumuyobozi w’ishami ry’imarimuri Polisi, wibukwa ku izina ryaKaguta, nawe waburiwe irengero,bagenzi be bamaze gufatwabakurikiranwaho ibyaha byokunyereza umutungo wa polisi.By’umwihariko ariko,Nsengiyumva wigeze no kubaumunyamabanga mukuru muriminisiteri y’ubucuruzi na Sanyu,wahoze ayobora ikinyamakuruThe NewTimes bacikiyeubutabera mu minsi yegeranye kuburyo, Nsengiyumva ‘yatorotse’,amatangazo yo gushakisha Sanyuakinyura mu binyamakuru.Gufungwa kw’abapolisibakekwaho kugira uruhare mukubura kwa Nsengiyumva, bikabaari kimwe mu bintu byemezako uko gutoroka kw’abantubafunzwe bitagifatwank’ikibazo cy’abacitsegusa, ahubwo bishoboka koharimo uruhare rwa benshi.Uretse uko gufungwakw’abapolisi ariko, amakuruyizewe agera ku kinyamakuruUmuseso yemeza komu nzego z’umutekanourwikekwe rwuko haba hariagatsiko k’abantu baba bihisheinyuma y’uko kubura cyangwagutoroka kw’abantu ari rwose.Kuri bamwe (abagize inzegoz’umutekano), ako gatsikokaba ari kamwe kabiri inyumabyose, cyangwa se hakabahari udutsiko dutandukanyetwabigizemo uruhare. Igikomeyegitekererezwaho cyane, ni uko habahari umugambi ufitwe n’agatsikokamwe k’abantu batishimiyeubu butegetsi babishyira mubikorwa, bakaba baba bafiteabantu mu nzego zitandukanyenka polisi, imipaka n’ahandi.Nawe yabaciye murihumye:Col Patrick KaregeyaUmusirikare udafite ipeti rikomeyeariko akaba afite akazi gakomeyemu ishami rishinzwe iperereza,yatangarije uyu munyamakuruko ku itoroka rya Nsengiyumva,bishoboka ko haba hari abantubari mu nzego z’umutekanon'izindi nzengo z'ubuyobozi babiriinyuma ku mpamvu zabo bwite.Abo nkuko uwo musirikareyakomeje abitangaza, niabantu bagomba kuba baribafite andi mabanga basangiyena Nsengiyumva batinyagako yazamena aramutseafunzwe, ariyo mpamvubahisemo kumufasha gucika.John Bosco Sanyu, amazegutoroka, yaracecetse kugezaejo bundi ubwo yajyaga muriLeta zunze ubumwe z’Amerikaakitanga mu nzego zaho, agaragazako ibirego yaregwaga ari politiki.Uko gutoroka nkuko uwo musikareutarashatse gutangazwa yakomejeabivuga, kwaba kwihishweinyuma n’abayobozi bakomeyebari mu nzego zitandukanyendetse harimo n’abakomeye kuko‘abashakishwa’ ari abantu ubonako bari mu rwego rwo hejurubamwe banagaragaza ko bafitanyeibibazo n’abanyabubasha bahano. Urugero rwa mbere niurwo rwa Sanyu Bosco wemezako ikibazo cye ari urwangoafitiwe n’umuyobozi w’ishamiry’urwego rushinzwe umutekanomu gihugu, Lt. Col. EmmaneulNdahiro wahoze ari umuyoboziwe akiri muri The Newtimes.Kuri Nsengiyumva, harin’amakuru avuga ko na mbereyuko afungwa hari abayoboziIbisobanuro byawe ntibinyurabose: Mary GahonzireAbo, nkuko uwo musirikare yakomeje abitangaza,ni abantu bagomba kuba bari bafiteandi mabanga basangiye na Nsengiyumvabatinyaga ko yazamena aramutse afunzwe,ariyo mpamvu bahisemo kumufasha gucika.bamwe batifuzaga ko yafungwakubera amabanga basangiyenawe bashobora kuba baragizeuruhare muri uko gucika kwe.Uwo mugabo ariko yirinzegutangaza amazina y’abobayobozi batari bashyigikiye koNsengiyumva afungwa.Ibyo birushaho gutumaicyo kibazo gikomera,kuko byumvikanishagutoroka kwenk’ikibazo cya politiki;ni ukuvuga kuba ariagatsiko k’abantubashobora kuba bafiteikibazo cyihisheku butegetsi bwaKagame. Ikindi byababigaragaza, ni aho kwicamoibice hagati mu butegetsi bigeze.Gutekereza gutyo ntibyabaari ukwibeshya ukurikijeikindi kibazo cyigeze kuvukaubwo abanyururu bo murigereza ya gisirikare yo kuMurindi bafataga icyemezocyo gukoresha ingufu gutorokagereza, bikagarukira bugufi,hakoreshejwe ingufu zikomeyeharimo kubarasa. Icyo gikorwanubwo kitavuzweho cyane, munzego z’umutekano, ntibabifashenk’akabazo koroshye.Nawe yarabacitse: ValensKajeguhakwaUmusirikare mukuru umweukuze mu ipeti n’umwanyayari afite icyo gihe avuganan’uyu munyamakuru icyo gihe,yamwereye ko bariya basirikarebatabikoze babyibwiye.Yemezaga ko byaturutse kukuba batarumvaga impamvubatarekurwa by’agateganyonkuko byakorerwaga abandibanyururu bo mu yandi magereza,igitekerezo bari basangiyen’abandi bayobozi bari mu nzegoz’umutekano, bashobora kubabarabagiriye inama yo gukorakiriya gikorwa cy’ubwiyahuzi,cyatuma ikibazo cyabocyumvikana cyangwa se bakababatoroka bakagenda nkuko abotwavuze haruguru babigenjeje.Mbere y'abo twavuze babiri,urutonde rw'abantu bamazegutoroka u Rwanda ni rurerure.Bamwe muri bo ni abantu nkaPatrick Karegeya, Uwahoze ariMinisitiri w'Intebe, SelestineRwigema, Valens Kajeguhakwa,BEM Habyarimana, wahozeari minisitiri w 'ingabo ,Sebarenzi Kabuye wahozeayobora inteko n'abandi benshiCharles B Kabonero

Urup. No 321, 06- 13 Ukuboza 20082008 mu ndorerwamoRwanda: Iby’ingenzi bya►Manda, amatora, raporo ku Bufaransa, ifungwa rya ba Rujugiro naUmwaka wa 2008urayingayinga umusozo.Uyu mwaka wabayemoibintu byinshi, haba muRwanda, haba no ku isi murirusange. Muri iyi nimero,turibukiranya iby’ingenzibyaranze uyu mwaka muRwanda, naho mu numero itaha,tuzarebera hamwe ibyaranze isiyose muri rusange.Manda: Mu Rwanda, icyavuzwecyane kuruta ibindi, ni manda zatanzwen’umucamanza w’umufaransa,Jean Louis Bruguière, zisaba ifatwary’abayobozi icyenda b’u Rwandabarimo na Perezida Paul Kagame,ndetse n’izatanzwe n’umucamanzaw’Umwesipanye, Fernando Andreu,zifata abasirikare 40 b’u Rwanda.Bruguière akaba yarasohoye izomanda mu mpera z’umwaka wa 2006,naho Fernando akaba we yarasohoyemanda ku wa 06 Gasyantare 2008.Izo manda, nubwo ubu zivugishabenshi menshi, zatangiye zifatwank’imikino, ariko ingarukazazo zatangiye kugaragara.Uwabanjirije abandi guhura n’ingarukaza manda ni Lt. Col. (RTD) RoseKabuye, watawe muri yombi ku wa09 Ugushyingo 2008, agikandagira kukibuga cy’indege mpuzamahanga cyaFrankfurt, mu gihugu cy’u Budage, arimu butumwa bw’akazi. Rose Kabuyeakaba yari ashinzwe protocol ya Leta.Lt. Col. Rose Kabuye, kimwe nabagenzi be icyenda, baregwa na JeanLouis Bruguière, kugeza ubu weguyeku mirimo y’ubucamanza, ibyahabirimo guhanura indege y’uwahozeari umukuru w’igihugu, JuvenalHabyarimana no gukora ibyahabyibasiye inyokomuntu birimo kwicamu ntambara.Bruguière kandi akabayarasabye umuryango w’abibumbyegukora ibishoboka byose kugira ngoPerezida Paul Kagame ashyikirizweurukiko rw’umuryango w’abibumbyeruhana ibyaha bya jenoside.UsibyeRose Kabuye kandi, abandi bayobozibaregwa n’uwo mucamanza niPerezida Paul Kagame, Ambasaderiw’u Rwanda mu Buhinde, Lt. Gen.Kayumba Nyamwasa, umugabaw’ingabo z’u Rwanda, Gen. JamesKabarebe, umugaba w’ingabozirwanira ku butaka, Lt. Gen. CharlesKayonga, ushinzwe inyingisho zapolitiki mu ngabo z’u Rwanda akaban’umuyobozi w’ikigo gishinzweamasoko ya gisirikare, Brig. Gen.Jacques Nziza.Akimara gufatwa naPolisi y’u Budage, Rose Kabuye akabayarasabwe guhitamo niba yaburaniramu Bufaransa, cyangwa se agahitamokuburanira mu Budage, ahitamokuburanira mu Bufaransa. Rose Kabuyeyagejejwe imbere y’ubucamanza bw’uBufaransa (Palais de Justice) ku waYasize arikoze: Umucamanza JeanLouis Bruguiere19 Ugushyingo 2008, aho yamazeamasaha arenga atandatu abazwa.Rose Kabuye akaba yarafunguweby’agateganyo, ariko akaba yarasabwekutava mu gihugu cy’u Bufaransa,kugeza urubanza rurangiye.Itabwamuri yombi rya Kabuye rikabaryaramaganywe n’abayobozi bakurub’u Rwanda, barimo Perezida Kagame,Abaminisitiri, abadepite, Umuryangow’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba(EAC), Umuryango w’Afurika yunzeubumwe (AU). Twibutse kandi komu duce dutandukanye tw’isi nko muRwanda, Denmark, Belgium, Amerika,hakozwe imyigaragambyo yamaganaifatwa rya Kabuye.Twibutse kandiko Leta y’u Rwanda yahise yirukanaChristian Clages, wari uhagarariyeigihugu cy’u Budage mu Rwanda,igahita kandi ihamagaza vuba nabwangu uwari uhagarariye u Rwandamu Budage.Fernando we aregaabasirikare 40 ibyaha bya jenoside,ibyaha byibasiye inyokomuntun’iterabwoba. Ibyo byaha uwomucamanza avuga ko byakozwe hagatiya 1990 na 2000. Abo basirikare kandibararegwa kuba barishe abihayimanab’Abanyesipanye 9.Hagati aho ariko,mu gihe Rose Kabuye yiteguraguhangana n’ubutabera bwo muBufaransa agaragaza ko ziriya mandanta gaciro zikwiye guhabwa, urubanzaBrig. General Jack Nziza na Lt. Gen.Charles Kayonga batanze mu Bubiligibasaba ko izo manda zahagarikwa,ruzaburanishwa muri Mutarama 2009.Twakwibutsa kandi ko na PerezidaPaul Kagame yagejeje ikirego kurukiko mpuzamahanga (InternationalCourt of Justice), asaba nawe ko izomanda zitahabwa agaciro, ariko naweikirego cye kikaba kitaraburanishwa.Amakuru yizewe agera kukinyamakuru Umuseso aremezako urwo rukiko ntacyo rushoboragukora kuri icyo kirego cyeretseigihugu cy’u Bufaransa cyemereyeurwo rukiko gusuzuma icyo kibazo.U Rwanda rukaba rwarashyikirijeicyo kirego urukiko mpuzamahangarw’i Lahe mu Buholandi ku wa 18Mata 2007. Muri icyo kirego, uCause celebre: Lt Col (RTD) RoseKanyange KabuyeRwanda ruravuga ko u Bufaransabwanyuze ukubiri n’inshingano yaburi gihugu yo kutivanga mu bibazobireba ikindi gihugu cyigenga.Amatora: Nkuko biteganywa n’itegekonshinga, manda y’abari bagizeinteko ishingamategeko, umutwew’abadepite, yashoje manda yayo mukwezi kw’Ukwakira 2008. Kuva kuwa15-18 Nzeli nibwo habaye amatoray’intumwa za rubanda zagombagagusimbura izari zicyuye igihe. Nkukobyari byakomeje kuvugwa haba muitangazamakuru ryo mu Rwanda,cyangwa se abanyepolitiki, ishyaka ririkubutegetsi rikaba ariryo ryatsinze ayomatora, kugeza aho rigabanyirijehoamashyaka asigaye ya PL na PSD.Ayo matora yaranzwe n’ibintu byinshibitandukanye, bimwe byiza, ibindiari bibi, ndetse n’agahomamunwa.Bimwe mu byo twakwibutsa ninko kubahiriza igihe kw’abatoragan’abatoreshaga, abantu bitabiriyeamatora ari benshi, abantu babujijwegutora, amakarita y’itora menshiatarakoreshejwe, ubujiji, abantubatoreye abandi, gutora ku ngufu,gutora inshuro nyinshi n’ibindi.Twakwibutsa ko ishyirahamwe ryaFPR n’amashyaka yifatanyije nayoariyo PDC, PPC, PDI, PSR, PSP naUDPR, ryabonye amajwi angana na78.76 ku ijana, bihwanye n’abadepite42. Ishyaka rya PSD rikaba ryarabonyeamajwi angana na 13.2 ku ijana,bingana n’abadepite 7. Ishyaka ryaPL rikaba ryarabonye amajwi anganana 7.5 ku ijana, bingana n’abadepite4, naho umukandida wigenga witwaHarelimana Jean Marie Vianneyakaba yarabonye 0.6 ku ijana.Aya matora ariko ntabwo yavuzwehorumwe n’indorerezi zitandukanyezayakurikiranye. Indorereziz’umuryango w’ibihugu by’u Burayizatangaje ko mu matora y’abadepitehagarayemo amakosa atandukanye,zanagize n’ibyo zishima ko byagenzeneza. Bimwe mu byo zanenze, ni ukoikusanya n’ibarura ry’amajwi yavuyemuri ayo matora ritagenze neza. Izonenge zashyizwe ahagaragara muriMu maboko y'abagabo: AyabatwaTribert Rujugiroraporo y’ibanze y’izo ndorerezi,yatangajwe kuwa 17 Nzeli 2008.Icyo gihe, izo ndorerezi zatangaje koraporo yuzuye izashyirwa ahagaragaramu gihe cy’ukwezi kumwe, arikokugeza n’ubu ikaba itarasohoka.Iyo raporo kandi yanenze icyuhomu mategeko agenga amatora,nko kuba itegeko ridategeka kohabaho igaragazwa ry’ibyavuye mumatora, haba mu byumba by’itora,ku biro by’amatora, no kuzamura(public display of election resultsat polling station level and atthe later stages of consolidationlevel). Ibi bikaba binyuranijen’amahame mpuzamahanga.Ikindi cyuho gikomeye iyo raporoigaragaza, ni ibyaha byo gusebanyan’amacakubiri biteganywa muitegeko rigenga amatora n’andimategeko. Ibi bikaba biteyeikibazo izo ndorerezi kubera kobidasobanurwa neza n’amategeko.Iyo raporo kandi yanenze kubauburyo bwo gupanga abakandida kuma liste butazwi, inenga ihohoterwaryagiye rikorwa n’abayobozi b’inzegoz’ibanze, inenga ibitangazamakuru byaLeta kuba byarabogamiye kuri FPR,inanenga kandi kuba hari udusandukutw’amajwi twari dufunguye mbere.Iyo raporo kandi ikomeza igaragazako amabwiriza ya Komisiyo y’igihuguishinzwe amatora yuko hacamo isahaimwe hagati yo kurangiza igikorwacy’itora no gutangira kubarura amajwibibangamira umucyo w’igikorwacy’amatora. Aya mabwiriza kandi akabaanyuranyije n’itegeko rigenga amatora.Byinshi mu byo indorerezi za EUzanenze, zibihuriyeho n’indorereziza LDGL, ariko izindi ndorerezink’izaturutse mu muryango w’Afurikayunze ubumwe, COMESA, EAC,na sosiyete sivile zatangaje koamatora yagenze neza muri rusange.Ifungwa ry’ibihangange: Umwakawa 2008 wibasiye ibihangange muRwanda bitari bike cyane cyane murwego rw’ubucuruzi n’urwa gisirikare.Usibye Rose Kabuye uzira mandad’arret mpuzamahanga, ab’ingenzi

2008 mu ndorerwamoNo 321 , 06-13 Ukuboza 2008Urup. ranze umwaka wa 2008Ndengeye, n’intambara ya Congo……. byigaruriye uyu mwakaKasho ntimenya inoti: Le patron ducapital Ndengeyebacumbikiweho mu buroko nk’Umunyemari Ayabatwa TribertRujugiro, ufungishijwe ijisho mugihugu cy’u Bwongereza nyumayo kurya uburoko bw’amasaha72, azira ikibazo cy’imisoro,ndetse na Ndengeye bakunzekwaita ‘Le patron de la capitale’.Hari kandi ifungwa ry’aba ofisiyebane ba RDF, barimo Brig. Gen.Wilson Gumisiriza na Major WilsonUkwishaka, bazira kuba barisheabihayimana ba Kiliziya gatolika mu1994, ariko abo bofisiye bombi bajegufungurwa, nyuma yo kugirwa abere.Raporo ku Bufaransa: Ishyirwaahagaragara rya raporo yiswe ‘raporoMucyo’ nabyo biri mu by’ingenzibikomeye byabaye muri uyu mwaka.Nyuma y’igihe kirekire, komisiyoyashyizweho na Leta gucukumburauruhare rw’abafaransa muri jenoside yomu 1994 yashyize ahagaragara raporoyayo, igaragaza ko hari abafaransabagera kuri 33 bagize uruharerudashidikanywaho muri jenosideyabaye mu Rwanda. Kugeza ubu, Letay’u Rwanda ikaba ikirimo kureba nibayasohora manda zifata abo bafaransa.Hagati aho ariko, mu gihe u Rwandaruteganya gusohora manda zifataabo bafaransa, bamwe muri abobafaransa bamaze kurega u Rwanda.Amakuru aturuka mu rukiko rwa Parisaremeza ko abofisiye 10 b’abafaransabamaze kugeza ikirego cyabo muriurwo rukiko, aho barega Leta y’uRwanda icyaha cyo kubasebya.Uko ari 10, bavuga ko iyo raporo twavuzeharuguru yashyizwe ahagaragara nakomisiyo Mucyo yabasebeje, aho ivugako bagize uruhare mu itsembabwokoryabaye mu Rwanda mu 1994.Abo bofisiye barimo na General JeanClaude Lafourcarde, wari umuyoboziwa ‘Operation Tourquoise’.Iyo raporo ikaba yarashyize mumajwi abafaransa 33, barimoabanyepolitiki 13 n’abasirikare 20,kuba baragize uruhare rutaziguyemuri jenoside yo mu Rwanda.Leta y’u Rwanda ariko iratangaza ko ntabwoba itewe n’ibyo birego, ndetse koBite n'ifaranga rirushanwa niryaZimbabwe guta agaciro? Kanimbabitazabuza urwego rw’ubushinjacyahakubarega mu nkiko nibasanga aringombwa. Leta y’u Rwanda kandiiremeza ko ibyatangajwe na raporoya Mucyo ari ukuri 100 ku rindi.Guta agaciro kw’ifaranga,n’izamuka ry’ibiciroMu rwego rw’ubukungun’imibereho myiza y’abaturage,icyavugishije menshi benshini uguta agaciro kw’ifarangary’u Rwanda, ndetse n’izamukaridasanzwe ry’ibiciro ku masoko.Leta y’u Rwanda yari yarihaye integoko guta agaciro kw’ifaranga ry’uRwanda katazarenga 5%, ariko ubuguta agaciro kw’ifaranga ry’u Rwandakageze kuri 21%, ari nako ibimenyetsoby’ubukungu biragaragaza kokazarushaho gukomeza kumanuka.Ku bwa Musoni James (Minisitiriw’imari), Francois Kanimba(Guverineri wa BNR) na JohnRwangombwa (umunyamabangamukuru muri minisiteri y’imari)uku guta agaciro kw’ifaranga ry’uRwanda bikaba biterwa n’izamukary’ibiciro by’ibikomoka kuri peterolindetse n’ibiribwa; ku isi yose.Guta agaciro kw’ifaranga ry’uRwanda kukaba kwaravuye kuri13.1% muri Kanama 2008 kukagerakuri 21% muri uku kwezi. Ni ukuvugaikinyuranyo cya 8%. Twakwibutsako mu gice cya mbere cy’umwakawa 2007, guta agaciro kw’ifarangary’u Rwanda kari kuri 4.5% gusa.Yaba Francois Kanimba muri Kanama2008, yaba John Rwangombwaubungubu, bose baratangaza koari ubwa mbere agaciro k’ifarangary’u Rwanda gatakaye bigeze aha.Izindi mpamvu zivugwa, ni ukohabaye kwiyongera kw’abashakaibiribwa mu karere kose, bityo nabike byeze mu Rwanda, bikagurishwahanze yarwo, ikibazo cy’ibidukikijeaho usanga nk’umusarurow’ibikomoka ku matungowaragabanutse kubera igabanukary’amatungo aterwa n’ubutaka bwoIntambara ikomeje umurego: GenLaurent Nkundakwororerwamo budahagije ndetsen’izamuka ry’ubukode bw’amazuriterwa n’izamuka ry’ibiciroby’ibikoresho bikoreshwa mu kubaka.Imapmvu ubukungu buzarushahokuzamba.Intambara ya Congo: Intambarayo mu burasirazuba bwa Congoishyamiranyije inyeshyamba zaGen. Laurent Nkunda n’ingaboza Leta ya Congo nayo iri mubikomeye byaranze uyu mwaka.Iyi ntambara, imaze igihe kitari gito,yaje gukaza umurego mu mezi atatuashize, ari nako ihuruza imiryangon’ibihugu mpuzamahanga, birimol’ONU, EU, Amerika, u Bwongerezan’ibindi bihugu by’ibigangange.Leta ya Kabila ikaba itarahwemyegushyira mu majwi u Rwanda kubarufasha Nkunda, ari nako Leta y’uRwanda ibihakana yivuye inyuma,ahubwo igashyira mu majwi Kabilakuba afasha interahamwe na FDLR.Zahinduye imirishyo ariko ubwoinyeshyamba za Nkunda zigaruriragauduce twinshi two mu burasirazuba bwaCongo, harimo n’ikigo cya gisirikaregikomeye cya Rumangabo, Rutchuru,ndetse zinashyiraho Leta. Ubwo nibwoamahanga yahagurukiye ikibazo cyaCongo. Nyuma y’iminsi mike, Letazunze ubumwe z’Amerika zatangaje konta gihamya zifite ko u Rwanda rurimokurwana mu buryo butaziguye muburasirazuba bwa Congo, ariko zemerako ubutaka bw’u Rwanda bukoreshwamu gushyigikira inyeshyamba zaGen. Laurent Nkunda mu bikorwabye by’urugamba muri Congo.Bwari ubwa mbere Leta zunze ubumwez’Amerika zivuze aya magambo kuvainzogera z’intambara mu burasirazubabwa Congo zongeye kuvuga mumpera z’umwaka ushize. Ibi bikababyaratangajwe na Jendayi Frazer,umutegetsi ukomeye wa Leta zunzeubumwe z’Amerika ushinzwe ibibazoby’Afurika, wari mu ruzinduko muriaka karere.Nyuma y’ayo magamboya Frazer, umuryango w’abibumbyenawo watangaje ko u Rwanda rwarasheSolina Nyirahabimana yara abizi koutazatsinda: Ndorimana J.M. Vianneyamabombe ya rutura muri Congo,mu mirwano ikaze yarimo iberamuri Kivu.Mu gihe Leta ya Kagameyasabaga Leta ya Kabila kwamburaintwaro FDLR, Minisitiri w’ububanyin’amahanga w’u Bufaransa, BernardKouchner, we yasabaga umuryangow’ubumwe bw’ibihugu by’u Burayiku wa 02 Ugushyingo 2008 kobakwemerera u Bufaransa bukoherezamisiyo yo gutabara abari mu kaga(humanitarian mission) nk’iyo uBufaransa bwohereje mu Rwandamu 1994 (operation tourquoise),ndetse no kongera umubare w’ingaboza MONUC muri Congo, ari nakoamakuru aturuka muri CNDP avuga koingabo za Zimbabwe na Angola zinjiyemu mirwano ku ruhande rwa Kabila.Gusa, nyuma y’imirwano ikarishyeyari imaze igihe cy’amezi abiri,Leta ya Congo, mu byumweru bibiribishize, yarashyize yemerera Leta y’uRwanda ko igiye kurwanya FDLR,ikazambura intwaro, ndetse yemereran’ingabo z’u Rwanda kuza muriCongo zigakurikirana ibyo bikorwa,ndetse zigatanga n’umusada ahobibaye ngombwa.Ibyo bikubiye mumugambi mushya wa Leta ya Congowo kurwanya FDLR n’interahamwe,wagejejwe kuri Leta y’u Rwandaku wa 16 Ugushyingo 2008. Uwomugambi ukaba waragejejwe kuri Letaya Kigali na Minisitiri w’ububanyin’amahanga wa Congo, AlexisTambwe Mwamba. Ikibazo cya FDLRn’interahamwe kimaze imyaka hafi14 gishyamiranyije Leta za Kigalina Kinshasa; Leta ya Kigali ikemezako FDLR n’interahamwe biyiteyeumutekano muke, ari nacyo cyatumyeu Rwanda rutera Congo inshuro ebyirizose; mu 1996 no mu 1998. Ibyobyakurikiwe no kwemera gukagarikaimirwano kwa Gen. Nkunda, ubwoyahuraga n’intumwa ya Ban Ki Moonmu karere k’ibiyaga bigari ariweOlisegun Obasanjo, ariko kugezaubu, imirwano ikaba igikomeza.Didas M. Gasana

IsesenguraNo 321 , 06-13 Ukuboza 2008Urup. Minisiteri y’itangazamakuru ikwiye kuvahoAmezi abaye hafiumunani Minisitirimuri Primatureushinzwe itangazamakuruatangije gahunda yo guhezabamwe mu banyamakurubigenga mu bikorwa byoseLeta ifitemo uruhare. Iyigahunda mbi, MinisitiriLouise Mushikiwabo,yayadukanye ubwoyari amaze gusimburaProf. Laurent Nkusimuri iyo minisiteri. Ikicyemezo, cyerekanyebidasubirwaho ko Leta y’uRwanda iza mu za mbereku isi mu kubangamiraubwisanzure n’ubwigengebw’itangazamakuru.Nubwo ariko byatangaje abantubenshi, ntabwo ku banyamakuruari ikintu gitunguranye, kukokuva iyi minisiteri yabaho,nta na rimwe yigeze igaragazaubushake bwo gukoranan’itangazamakuru ryigenga. Ibibikagaragazwa n’ivugururwa ryahato na hato ry’itegeko rigengaitangazamakuru mu Rwanda.Mu cyumweru gishize, uRwanda rwakiriye inamampuzamahanga yahuje inzegozishinzwe itangazamakuru mubihugu byo mu kari aka karere.Imwe mu ngingo z’ibanze iyonama yizeho, ni ubwisanzurebw’itangazamakuru muri akakarere. Umwe mu banyamakurubari bitabiriye iyo nama waturutsemu gihugu cya Tanzania, afataijambo, yatunze agatoki zaminisiteri z’itangazamakuru koari zo ziri inyuma y’ibikorwa byoguhutaza ubwisanzure bwaryomu bihugu byo muri aka karere.Atanga isobanurampamvu y’ikigitekerezo, uyu munyamakuruyerekanye ko mu bihugubirangwa n’ubwisanzurebusesuye bw’itangazamakuru, iyominisiteri utayihasanga. Yatanzeurugero ku bihugu by’i Burayindetse n’Amerika. Yerekanyeukuntu iyo minisiteri usanga ariyo itegura imishinga y’amategekoapyinagaza ubwisanzurebw’itangazamakuru kandi igakoraibishoboka byose ngo ahitishwemu nteko uko yakabaye, cyangwaikongereshamo andi mahwaiba yaribagiwe. Yanzuye avugako abanyamakuru bo muri akakarere bakwiye guharanira koizi minisiteri zavaho, imirimozakoraga bigaharirwa za MediaCouncil n’amashyirahamwey ’ a b a n y a m a k u r u .Mu Rwanda byifashe bite?Nkuko twatangiye tubivuga,mu Rwanda minisiteri yahoy’itangazamakuru igiye kumaraumwaka ihanganye na bimwe mubinyamakuru byigenga ku buryobutaziguye, ibiziza kudakomeraamashyi Leta n’ishyaka riri kubutegetsi. Iki cyonyine kirahagijekugira ngo umuntu asobanukirwen’akamaro k’iyo minisiteri muRwanda. Ariko n’iyo usubije amasoinyuma, usanga iyo minisiteriitarahwemye kuba igikoreshocya guverinoma mu guhutazaitangazamakuru ryigenga ku buryoubwisanzure bw’abanyamakurubigenga bwakomeje kuba aka yankuru mbarirano. Ku butegetsibwa MRND ya Habyalimana,itangazamakuru ryari rimezenka politiki. Leta niyo yakoragaitangazamakuru, ibicishije mu kigocyayo cya ORINFOR cyacungagaRadio Rwanda ari nayo yonyineyabaga mu Rwanda, kikagira ibirontaramakuru bitaga ARP (AgenceRwandaise de Presse), kikandikan’ibinyamakuru Imvaho na LaRelève. Icyakora Kiliziya gatolikakubera ubwumvikane yariifitanye n’iyo Leta, yari yarahaweuburenganzira bwo gukomezaikinyamakuru cyayo Kinyamateka,ikanasohora akandi kanyamakurukitwa Hobe kagenewe abana.Hari n’utundi tunyamakuru arikotutari utw’umwuga twasohorwagan’amashyirahamwe cyangwaamasosiyete. Muri two umuntuyavuga nk’UmunyamuryangoTRAFIPRO, Ijwi ry’abasaverin’utundi. Mbese muri makeicyo gihe kubera igitugucy’ubutegetsi bwa Habyalimana,nta tangazamakuru ryigengaryabaga mu Rwanda, bityonta n’itegeko rigengaitangazamakuru ryabagaho,kuko byose byagombagagukorerwa muri Muvoma.Aho umwuka w’ubwisanzure nokurambirwa igitugu utangairiyemuri za 1990, ibinyamakurubyigenga byarashinzwe. HabanzaKanguka ya Rwabukwisi. Hadateyekabiri, ubutegetsi bwariho bubabwishingiye Kangura yabwoyo kuyirwanya. Urugamba rwokubohoza abanyarwanda napolitiki y’amashyaka menshinabyo biba byuguruye imiryango,maze itangazamakuru ryigengarivuka uruvunganzoka. Muri icyogihe ORINFOR nayo yariyuburuyeihinduka ikigo cy’igihugugishinzwe itangazamakuru ryaLeta, inatangiza Televiziyo.Igihe itegeko nshinga ryemerapolitiki ishingiye ku mashyakamenshi ryemezwaga, ni nabwoitegeko rya mbere rigengaitangazamakuru ryagiyeho.Minisiteri y’itangazamakuruishyirwaho bwa mbere muriguverinoma yo ku wa 18 Ukuboza1991, ishingwa bwa mbereuwitwa Prof. NkundabagenziFidel. Mu ivugururwa ryaguverinoma ryakurikyeho kuwa 16 Mata 1992, iyo minisiteriyahawe Pro. Ndengejeho Pascalnawe waje gusimburwa naFaustin Rucogoza mu ihindurwarya guverinoma ryo ku wa 18Nyakanga 1993. Rucogozaakaba yaraje kuzira jenoside kuwa 07 Mata 1994, yivuganywena Leta ya Sindikubwabo.Aba ba minisitiri bose, nta n’umwewari witaye ku itangazamakururyigenga, kuko bose barwaniragako itangazamakuru rya Letaryabogamira ku mashyaka yapolitiki barimo, ni ukuvuga MRNDMinisitiri Mushikiwabo Louise na Patrice Mulama wa HighCouncil of the Mediaku bwa Nkundabagenzi na MDR kubwa ba Ndengejeho na Rucogoza.Ndetse n’itegeko basanzeho ntabwobigeze barihindura ngo bavanehoinzitizi nyinshi zaribonekagamo,kuko ryari ryarakozweHabyalimana akandamiza cyaneitangazamakuru ryigenga.Nyuma ya jenoside yo mu 1994n’ihirima ry’ingoma y’amaraso,minisiteri y’itangazamakuruyakomeje kubaho. Nkuko mberebyari bimeze, iyi minisiteriyakomeje kutita ku iteramberery’itangazamakuru ryigenga,ahubwo noneho itangira ingambazo kurizitira, iriziza ahaniniuruhare rukomeye Radio RTLMn’Ikinyamakuru Kangurabyagize muri jenoside. Nyamaraiyo witegereje neza RTLMna Kangura, ntibyigengaga,ahubwo byari umutungo bwitew’abayobozi ba MRND na CDR.Muri Guverinoma y’ubumwe,minisiteri y’itangazamakuruyashyize ingufu mu guteguraimishinga y’amategeko agamijekuvugurura itegeko rigengaitangazamakuru. Muri iyimishinga y’amategeko uko yagiyeisimburana, iyi minisiteri yagiyeitega imitego abanyamakurubigenga, igafata amwe mumakosa yoroheje agahindukaibyaha bikomeye bifungishaabanyamakuru cyane cyaneabigenga. Urugero ni nk’icyahacyo gusebanya, ubundi ku baturagebasanzwe gifatwa nk’ikosa, arikoku banyamakuru akaba ari icyahapenal. Indi mitego umuntu yavugani nk’amananiza yashyizwe mugutangiza ikinyamakuru, Radiocyangwa Televiziyo, aho ugiyekubitangiza ubu asabwa kuzajyaaba atunze ibya Mirenge ku Ntenyon’ibindi. Ndetse mu itegeko ririmogutegurwa ubu, hongewemo andimahwa y’amashuri, aho umuntuukora umwuga w’itangazamakuruagomba kuba afiteimpamyabushobozi ya Kaminuzamu itangazamakuru n’ibindi bintubyinshi bigaragaza ko iyo minisiterintacyo imariye abanyamakuruusibye kubateza ibibazo.Mu Rwanda rero naho iyi minisiteriikwiye kuvaho rwose. Imwe mumpamvu zinakomeye zatuma ivahoni uko mu nshingano zayo usangaigongana na zimwe mu nzegonk’inama nkuru y’itangazamakuru(HCM). Nubwo urwo rwegorukirangwa n’ubwigengebucagase n’amarangamutimayo gushaka gukorera mu kwahakwa zimwe mu nzego za Leta,ariko wenda igihe kizagerarubone ko rugomba kwigenga,rwumve ko itangazamakururyisanzuye rizimiye, nta mpamvuyo kubaho rwaba rugifite.Gasore ZachéeUburyo n’impamvu FPR izasenywa n’amafarangaBikurikira P8Kubera imikorere FPRyigaragarije ubwayo ko muRwanda kubona amasokocyangwa se ibiraka mu bucuruziyaba ari muri Leta cyangwa semuri ayo masosiyete yayo nayoadatandukanywa n’aya Leta,ari ikimenyane, bituma benshibashaka gupimiraho imbaragabafite mu ishyaka cyangwa sekuba bakunzwe bakanumvwan’ishyaka ryabo ndetsen’ubutegetsi bwa Kagame.Ibyo nabyo ni indi mpamvuifitanye isano n’amafarangaishobora kugira uruharemu gusenya iryo shyaka noguca intege ubutegetsi bwaKagame. Duhereye ku rugerorwa Janet Rwigema n’ibibazobye byaviriyemo abapolisibakuru kuvanwa ku mirimoyabo, intambara nka ziriya, niikimenyetso cyuko amasokoashobora gusenya FPR.Tekereza kuba uyu munsiumufasha wa Rwigemayakwisanga atavuga rumwen’ubutegetsi bwa Kagamecyangwa FPR! Inyuma ye hariabantu bangana iki ? Nahose kuba umusirikare mukurunka Rwigamba yarahitanywen’isoko? Kubifata nk’ikibazocya Rwigamba, JanetRwigema cyangwa abandi, niukubirebera hafi, kuko bifitanyeisano ikomeye n’imikorere yaFPR cyane cyane mu rwegorw’ikimenyane kinjiye mumaraso y’iryo shyaka. Kugezaubu byabaye umuco kumvaabanyamuryango ba FPRbagira bati; amasoko yose seko ari aya runaka (amazinantitwifuza kuyavuga),cyangwa ngo kanaka niweugezweho ubu..n’ibindinkibyo. Uwo ni umucowimakajwe na FPR-Kagameazashobora kubisubiza muburyo? Gute? Birakomeye!Ikibazo kibishamikiyeho, niuko aho abanyamuryangobahuriye, bose bizeye guhabwaisoko (kuko bazi neza kobatagendera ku bushobozi),umwe aakaribura, azajyaahinduka umurakare, yumve koyanzwe n’ishyaka. Kadi nikobimaze kugaragara. Hanyumaikindi kibishamikiyehoni uko benshi ubu bibazaniba bazakomeza gutangaimisanzu y’ishyaka, ritoneshabamwe, ribaha amasoko,abandi amasosiyete yabo ariaho gusa, nabyo bishoborakuviramo ishyaka kuzatakazaabakunzi n’abaterakunga.Charles B Kabonero

Urup. 12K. J : Mzee Claude nzinduwenuko twagira icyo tuganiraku bya Lt. Col. Rose Kabuye.K. C : Sinifuza ko twabitindaho,isi n’ijuru byaranyeganyeze !Rose Kabuye ndamuvugahobike bizwi na bake.Ndamugereranya na sekuruzaRutuku rwa Sayinzoga wabayeimanzi (gucana uruti) muNgangurarugo. Rutuku yariumuzigaba nka Rose Kabuye,ni sekuruza giti wa RoseKabuye. Rutuku yagiye ibwamiaherekeje shebuja, amutwajeicumu n’inkono y’itabi nkukobyari umuco. Bageze ibwamiRutuku n’abandi bagaragubabaga baherekeje ba shebuja,bakabaheza inyuma y’ahobakoreraga imyitozo yokumasha (kurasa), gusimbuka,guhamiriza n’indi mikino.Rutuku akajya mu ntanziz’urugo, akarunguruka ibyobakora, akabyigana yihereye,kugeza aho yerekeye shebujaibyo yabakopeyeho! Shebujaasanga ari umuhanga abibwiraumwami. Umwami ati:“muhamagara abitwereke”Umwami arabishima ati:“uyu ntakiri umugaraguwawe, abaye uwanjye,muhaye umugeni n’imisozi!”.Rutuku arakira, akiza n’ababo(abazigaba bamenyekanabatyo) Bitwaga abahutu, bababatyo abatutsi! Mbese bibank’ibyo kwa “Butwatwa”bari abatwa (nka MusenyeriRubumbira, Maj. Gen.Frank Mugambage n’abandib’ibyamamare muzi) biteweno gukira no kuba ibyamamareibwami, bakagirwa abatutsi!Ibi mbivugiye gushimangiraamagambo (tutsi, hutu, twa)byiswe ubwoko atari byo;ahubwo ari ubusumbanemu mibereho. Warakiragaukitwa umututsi, wakenaukaba umuhutu, watindaharaukaba umutwa utunzwe nogusabiriza! Ku ngoma yacyami, hari ubwoko bw’imenank’abanyiginya n’abega,ibyegera byabo bakabaabakono n’abatsobe, abasigayebakaba rubanda rugufi!Aha niho nsanga ubumwebw’abanyarwanda butazatinda.Nikomereze ibya Rose Kabuye:mberetse yuko ubutwari bwebufite inkomoko. Nongerehon’ikindi abafaransa biyibagijecyangwa birengagije: uBufaransa bwigeze guhuran’ikibazo nk’icy’u Rwanda,abanzi barabutera, barabusenyakarahava! Baje gutabarwan’umugore witwaga Jeanned’Arc wahagurutse nkaRose Kabuye, abohoza uBufaransa. Iyi ntambara RoseKabuye arwana azayitsindabyanze bikunze! Kandi n’ubuamaze kugeza intsinzi kurubitatu bya kane! Kimwe cyakane gisigaye, kizasiga uNo 321, 06- 13 Ukuboza 2008Urubuga rw'AbasomyiTumarane amatsikoNa Kazubwenge Joseph na Karemberi ClaudianiBufaransa bwishimisha urujyo.K. J: Yanatsinda, ko nsangaurubanza rwatwara umwaka!Abafaransa bati: dutegerejeabandu umunani bafatanyijeicyaha, urubanza rukazacirwarimwe! Nta kundi, uretsekurashaya imigeri!!!K. C: Ukurusha amabokoagukubita yicaye, ubundise waba umurezi, ukaban’umucamanza, ukazatsindwabitagoye! Uwo urega niweuregera!! Ariko ibijya gushyabirabanza bigashyuha,twizereyuko isi nibyirengagiza,ijuru rizashyiraho akaryo!K.J.: Ariko Mzee, ukukwemera kwawe! Ni bangahebarengana ijuru rirebera?!K.C. : Hari ikintu ubuzemu kwemera kwawe, ubuzeukwizera gushyitse !!!,Utizeye ijuru se........... !!! Muntangiriro nifuje kuvuga bikekuri Rose Kabuye ariko hariibivugwa ntakwihanganirakugira icyo mbivugaho, nkokuvuga ko yigemuye yariyaburiwe ! Biramaze !Igiterakiruta imiburo. Ushakaanyumve uko ashaka.K.J : Mzee, uraciraurubanza ki u Budage ? Konsanga bwarubahirije icyobwasabwaga n’u Bufaransaku masezerano bagiranyenabwo yo guhererekanyaabaregwa. Butabigizebwaba butatiye igihango !K.C. : U Budage bwaguyemu matsa : « Yezu yaje muisi aje gupfira ibyaha byacungo bikire. Yuda Iskariyotiabimufashamo amugambanirango yuzuze inshinganozamuzanye. Ntibyabujije Yezukuvuga yuko inda yabyayeYuda Iskariyoti irutwan’iyavuyemo ! Bivuga yukoubugambanyi butakabaye ariwe butangiriraho ! Umubanou Budage bwari bufitanye n’uRwanda si ho byagatangiriye !K.J. : Bite se ko u Rwandarudakora za manda zo gufataabafaransa 33 bahekuye kandibagambaniye abanyarwandabarenga miliyoni yose ?K. C : Uzagaye u Rwandaguhera, ntuzarugaye gutinda !K.J. : Harya ngo abasirikare9 baregwa terrorism(guhungabanya umutekanow’isi), isi ni Habyalimana ?K.C. : Niyo mvugo Bruguièreyashoboye gukoresha ayobyauburari, kandi asanga ari yoyakwitabirwa n’isi! Kandiniko bimeze hari abasirikarebaregeye u Bufaransa, uBubiligi n’Urukiko rwaLa Haye. Bose basubizwayuko ibyo bitabareba, birebaubutabera bw’u Bufaransa!U Bufaransa nabwo buti:ubutabera bwacu burigenga,murebe ubutabera nabwo ibitibwabivuniye mu matwi!! Arikononeho Lt. Col Rose Kabuyeyateye ibuye mu gihugungo arebe ikivumbukamo.Numvise uwitwa Lt. Ruzibizaavuga ko havumbutsemoikinyoma!! Tubitege amaso!K. J : Bite Ruzibizan’ikinyoma? Ikinyomantigihanirwa mu butabera?K.C. : Mme Rose Kabuyeazira amanyanga y’ibinyomabya Bruguière n’umujyanamawe Ruzibiza! Ubutaberanibusese urubanza rudafiteishingirocyangwabukurikirane ba nyirabayazanaRuzibiza na Bruguière.K.J : Ariko ibi bintu birimoubugambanyi buhanitse!Koko ibihugu bigize u Burayibwunze ubumwe baruciye(ururimi) bararumira!!K.C : None se nakora ishyano,umugore wanjye, abana banjyen’abavandimwe bakarevura?Ni ukuruca bakarumiraK.J : Ubu se noneho ukurituzagushakira hehe ?K.C : Tuzagushakira kuriYezu wa Kiliziya gatolikano kwa Yesu w’abaporoson’abarokore cyangwa kwaMuhamad w’abasiramu.Bitari ibyo turuce turumire !!!K.J : Mbyemere ntyo twigiremu bindi. Harya ngo uherutsekwitura Perezida Kibaki waKenya inka 120 yabagabiyemwagiye muri Kenya murugendo shuri rw’ubworozibw’inka za kijyambere?K.C: Niko byagenze.Nazimwituye mu izina ryabagenzi banjye (120) twajyanye,bantoranyije kubahagararira nokubavugira ijambo bantumye.Icyo nakongeraho ni ukoizo nka atazijyanye ahubwoyavuze yuko zagabirwa abandiAzira kunga ubumwe na FDLR:Perezida Kabilabatabashije kumusanga Kenya,abazazihabwa nabo ababwirayuko bazaha bagenzi babobatarazibona, ndetse yongerahoyuko azoherereza Leta y’uRwanda izindi, yitabira gahundaya “ gira inka munyarwanda”K.J: Ko numvise ko harink’abantu 27 bapfushije inka,zapfuye yarabashumbushije?K.C: Ndi umwe mu bapfushije,ariko hari ikirenze kuziturekerano kuzatwongera izindi?Mu by’ukuri abapfushijebakagira umuco wo kwituran’umutima mwiza, inka niziza,bazibukwa. Ikindi natangarizarubanda ni uko inka 120zungutse, ubu zikaba ari 258K.J: Wabonye ute itsinda ryaObama n’ibyishimo wagize?K.C: Sinkurushya nkubazaumutimanama wawe. Nariinyuma ya Hilary Clintonnk’umugore n’inshuti y’uRwanda n’umugabo we. Obamaamaze gutsinda Hilary Clinton,nashigaje icyizere cyuko Obamaazamutora nka Vice-Presidentwe, byanze nashimishijwenuko yamugize Minisitiriw’ububanyi n’amahanga.Ikindi cyanshimishije kuriObama, ni ugushyirahoabayobozi atitaye ku ishyakarye gusa! Ibibazo Obamaazagira, ni ikibazo hagati yaIsrael na Palestina; bombini intagondwa! Ibibazo byaIrani, Pakistani, Afghanistani,Syria n’ibindi bihuguby’intagondwa bigendera kurisharia (amategeko adahinduka)bizananiza Obama! Bitumeagira umutima atavukanye!Bush nta bugome yavukanye,yananiwe kwihanganiraubugome yabonaga. Sinavugayuko Obama yatsinze amatora,hatsinze Imana yahayeabanyamerika b’abera umutimawo kurenga irondabwoko:Siwe watsinze, hatsinzeAmerika: Barack ObamaAmerika yerekanye demukarasiihanitse ku isi n’ijuru.Iyo Obama apfukiranwabishingiye ku bwoko,Amerika iba yarahanaguritsemu mitima y’abatuye isi,ikabaho nka balinga (itinywaariko nta rukundo, icyubahiron’agaciro!) None yubatseurukundo, icyubahiron’agaciro biyiha gutegekaisi nkuko ibisanganywe.K.J: Ibya Kongo Kinshasa,bite n’intambara z’urudaca?K.C: Nabyo ndakubangukira,ntakubajije umutimanamawawe. Usenya urwe umutizaumuhoro! Ntako u Rwandarutagize, Kabila yihambiraku nterahamwe, ex-FARn’indi mitwe isenya Kongo!Kabila afite abajyanama babi,barimo abafaransa! Bibeshyayuko bazakora amakosabakayegeka ku Rwanda,bikabaha inzira yo kurusenya!K.J: Tutabiciye iruhande,uzi yuko umuzimuw’umwami Musingawabyara akantu muri Kivu!!K.C: Dusangiye Perezidantidusangiye ijambo. Risubizeaho urikuye! Nibyo Kabilayirirwa arota! Simbiyobeweko icyo utinya ari cyo kikwica.Uvuga yuko umwami yapfuyeukabizira utamwishe! Noneuti Kivu ihitanye Kabila?Ahaaaa….!! Reakaaaa!K.J: Ndishubije aho ndikuye,nubwo ryambaye ukuri!K.C.: Shahu rero Kazubwenge,uvuga byinshi, ururimirugasitara, duhagararire aha,tuzongere ubutaha, ubwengebwasubiye mu gitereko.

No 321 , 06-13 Ukuboza 2008IBIMBABAZAna Charles B. KABONEROIsesenguraUrup. 13‘Shuguri’ ntizituma babona umwanya wogutekerereza igihuguMuri iki kinyamakuruharimo inkuru ivugaku mafaranga naFPR. Iyo nkuru yerekanauburyo hari abayobozibenshi ba FPR bafatanyaimirimo bafite no kujeraumutungo utari mutow’ishyaka riri ku butegetsi,FPR. Iki gitekerezo cyokigamije kwerekana uburyoubutegetsi bwa Kagamebugenda buhanganan’ibibazo bitari bike,bisanga igikomeye cyane cyukoabayobozi bakorana na Kagamebenshi badafite umwanyawo gutekerereza igihugu.Impamvu y’uko kuburaumwanya nta yindi, ni shuguribiberamo, zibafata umwanyamunini, batekerezaho cyanemu ma saha yitwa ay’akazi nanyuma yako, ku buryo, ibibazoigihugu gifite bigomba kubabifitanye isano n’uko kutagiraumwanya wo kugitekerereza.Shuguri z’abayobozi mubutegetsi bwa KagameUbwo Perezida Kagameyasabaga ko hahitishwa itegekoribuza abayobozi kujya mubucuruzi (kubibangikanya),cyari igitekerezo cyiza ahaninicyari kigamije guca ibijyanye nokwikubira n’abayobozi gushakirainyungu muri Leta bakoreshejeububasha bahabwa n’imyanyayabo. Ikitari cyararebwe icyogihe kandi gikomeye, ni uruharerwa bene ubwo bucuruzi(shuguri) mu gutuma abayobozibabuhugiramo bakabura umwanyawo gutekerereza igihugu.Ariko se byarakozwe koko?Abayobozi bavuye mu bucuruzi?Igisubizo gisangiwe na benshini Oya! Icyabaye ni uko bamwe(abadafite intege) bakoreshejeamayeri bagahinduza amazinayanditse ku masosiyete yaboy’ubucuruzi, bakandikahoay’abana babo, abafasha babon’abandi, ariko mu by’ukuriari ibyabo ijana ku ijana-ibyobirazwi cyane! Hari arikon’abanyembaraga bakomejebacuruza kuko bafite n’ububashabwo gutuma batavugwahondetse n’ababwinjiyemonyuma yuko Perezida abivuga.Ikindi nkuko bisanzwe, nyumay’aho abivugiye, nta kundigukomeza kubikukiranakwabaye; reka da! Byarangiranyen’ikibazo cyatumye abivugacy’isoko ryo gusana inteko, ahoumudepite yapiganiraga iryosoko n’umucuruzi ukomeye muriFPR, Kagame akaza kubivuga asank’ubwiriramo uwo mudepite.Nyuma yaho byasubiye uko byaribimeze-hari abantu bake nibaatari umwe, bahisemo kuva muripolitiki agahitamo ubucuruzi(umwe niwe uzwi wari umudepiteagahita abivamo icyo gihe).Nkuko natangiye mbivuga, ikigitekerezo kigamije kwerekanako bene ubwo bucuruzi abayobozibabangikanya n’imirimo yaLeta, bufite uruhare runini mugutuma igihugu kigira ikibazocy’abagitekerereza uko bikwiye.Kuri zo shuguri, mbere na mberehari za shuguri za FPR, benshi mubayobozi bayo bafite n’imyanyaikomeye bagomba gucunga burimunsi, kubera inyungu zirimo.Ababirimo babiha umwanyamunini cyane kubera ko ari imaribaragijwe n’abakomeye ariko nokuba bahahahira bikomeye. Icyoni icyiciro cya mbere cy’abantubatabona umwanya uhagije wogutekerereza igihugu. Nawe ibazeminisitiri w’imari ufatanya akokazi gakomeye no gukurikiranaubucuruzi bw’ishyaka!Ikindi cyiciro ni icy’abayobozibifitiye shuguri zabo (kugeza ubuni hafi ya bose), bahora batekerezauko zahombye cyangwa zungutse,uburyo bajya gutereta ngozive MAGERWA bidatinze,uburyo bakurirwaho imisoro(ikimenyane),n’imirimobabibangikanyabasanganywe!Minisitiri utekereza aho sosiyeteye ijya gupiganira isoko, yabonaumwanya wo kumenya uburyolisansi yaboneka mu gihugu?Naho se utekereza ikamyo yeyaguye, azibuka ate uko ikibazocy’u Bufaransa cyakemuka?Izamuka ry’ibiciro, imiberehomibi mu mashuri no mu mavuriron’ibindi byose bifitanye isano nukoabayobozi bahugiye muri shuguri!Kugeza ubu nta gushidikanya kobene izo shuguri zirimo izitumaabayobozi bamara amasahaatari make bakira abantu mubiro bataje kubagira inama kubibazo by’igihugu bashinzwegutekerereza, ahubwo bakiraabaje gutanga ‘briefing’ ku buryoubucuruzi babahagarariyemobugenda, amasoko bagombagushyiraho akabo kugira ngoaboneke n’ibindi bigira ingarukanini ku kuba batabona igihegikenewe cyo gutekereza.Ibyo bituma ibibazo byinshibiza bisa nk’ibitunguranyebikagorana kubikemura, kandimu by’ukuri byaragombyekuba byaratekerejweho kare,ntibigorane cyangwa bikabonerwaibisubizo bisobanutse kurushaho.Ni impamvu itagaragarira amaso,kugeza ubu Kagame atabona arikoikomeye kurusha kuba kuba mubucuruzi bituma biba. Kagameafite impamvu ikomeye yo gukuraPerezida Paul Kagame, akabana Chairman wa FPRabayobozi mu bucuruzi iruta iyariyatumye abivuga mbere ariyo:kuba byamufasha kurushahokugira abayobozi batekereza.Cyakora, nkuko nabivuze harimouruhare rwa FPR ubwayo rujyanyen’icyiciro cy’abo yihereyeizo nshingano zo gucuruza,bitababuza nabo kwigiriraudushuguri twabo ndetse no hanzey’igihugu, ku buryo byagoraKagame kuba ariwe ubiboneraigisubizo kuko yakibonamo.ibimbabazaa@yahoo.comTel: 08354880Abanyamategeko bari muRwanda bamariye iki igihugu?Bikurikira P 10inyandiko ziri hano zishoborakugufata. Ubushize yari ahari izonyandiko zihari ntibamufata. Ubunta cyahindutse mu byamufataga.Ni ukuvuga ngo byabaye ngombwako Rosa Kabuye afata icyemezongo ikibyimbye kimeneke. Rekaibi bintu bijye ahagaragara ikikibazo kimenyekane gisuzumweukuri kujye ahagaragara, ibyobamubeshyera bigaragare,n’ababiri inyuma bagaragare.Yakomeje agira ati; «Reka ibibintu bijye ahagaragara, turwaneiyo ntambara aho kugira ngoabantu bagume bayihunga ».Abadepite b’u Rwanda Imitweyose iteranye, bari kumwe naMINIJUST na MINAFET bemejeko izo mandats zatanzwe ntagaciro zifite, uretse ko MinisitiriKarugarama yavuze ko bitewen’imikorere y’ibihugu by’iBurayi, iyo igihugu kimwegifashe icyemezo, gihabwaagaciro mu kindi, bityo ziriyamandats zikaba zifite agaciromu bihugu by’i Burayi. Ibyongo biterwa n’imikoresherezemibi abacamanza baho bihaye!Hanze y’u Burayi ngo nta gacirozifite. Ibya Ferando nabyobabivuzeho, maze Minisitiriasobanura ko u Rwandarwabyitambitsemo runyuze mugipolisi mpuzamahanga, urubanzarwabyo rukaba rwarashyize mukwezi kwa gatatu 2009, aho uRwanda ruzitaba urwo rwego rwapolisi hakarebwa agaciro kazo.Muri iyi myigaragambyo ikomejegukorwa mu gihugu hosehamaganwa u Bufaransa n’uBudage ku bintu byiswe ibipapuron’ababyanditse bakitwa abasazi,hari bamwe mu baturage bajyanywemu myigaragambyo biboneraumwanya wo gutuka ibihugu kandiku giti cyabo ntacyo bapfaga. Iyobamwe ubabajije bakubwira kobashyigikiye Paul Kagame wabobitoreye, wababaza niba hariamatora agiye kuba bakakubwira kobashyigikiye na Rose Kabuye wabobitoreye, wababaza igihe bamutoreyebakavuga ko bamagana abamufashe,uretse ko batazi n’amazina y’abantubamufashe, bityo bakabyitiriraigihugu cyose nk’aho abaturagebose b’u Budage cyangwa ab’uBufaransa aribo babikoze!U Rwanda narwo rurateguragusohora ‘mandats’ zo gufatishabamwe mu bayobozi b’abafaransabashinjwe na raporo yitiriwe Mucyokuri jenoside baba barakoze mu 1994.Mbese mu Rwanda hari abacamanzabafite ububasha mpuzamahanga?Mbese hari itegeko mu Rwandaribigena? Abanyamategeko bakwiyekubisobanurira abaturage ku buryobwumvikana butari ubwa politikigusa. Minisitiri w’ubutaberaKarugarama yavuze ko u Rwandarurimo kwitonda mu itegurwary’ibyo bintu kuko hari igihe ibihuguby’i burayi bitazishyira mu bikorwa,kuko igihugu cyacu kitabarirwa mumuryango w’ibyo bihugu. Zitanzwebagasanga hari ikintu bibeshyehobyahita byangwa kandi n’igihugukikaba kihatereye agaciro. Iyouhushije ngo biba bikurangiranye.Umwe mu bunganira abandiwabajijwe na Radio Ijwi ryaAmerika Me Hategekimana JeanDamascène wo mu Bubiligi, asubizamuri aya magambo: u »Uashakakumenya agaciro ka ziriya mpapuroyahera ku zagiye zitangwa n’ibindibihugu kandi zikagira agaciro’.Habuhazi Innocent

Urup. 14No 321, 06- 13 Ukuboza 2008Mu gihuguMinisitiri Musa Fazil aravugwahoruswa, ivangura mu kwirukana abakoziMinisitiri w’umutekanomu gihugu,Sheikh Musa FazilHarelimana, akunze kujya mumakuru cyane cyane kuberaimpamvu zitari nziza.N’ubu niko bimeze. Ubu,aravugwaho ivanguran’ikimenyane mu kwirukanaabakozi bagera kuri 400.Aya makuru aje mu gihehatarashira igihe kirekireimyitwarire ya Minisitiri MusaFazil Harelimana mu rupfurwa Lt. Francois d’assiseMunyemana (RIP) ikemanzwe.Twibutse ko Lt. Francoisd’Assise Munyemana yarashwen’ushinzwe umutekano (escort)wa Minisitiri Musa FazilHarelimana, Sgt. InnocentGatete, ku wa 23 Nzeli 2008.Twibutse kandi ko MinisitiriMusa Fazil yavuzwehoidosiye ya jenoside.Abo bakozi 400 birukanwe naMusa Fazil bakaba bakorega muriserivise y’amagereza, iyoborwana Steven Balinda, ariko ikoreramuri MININTER. Bamwemuri abo bakozi birukanywe►Yirukanye abakozi 400 nta nteguza, nta mperekeza,►Umukozi w’imyaka 45 yategetswe kwandika asabapansiyo, yanze arirukanwabagera kuri 20, basuye Umusesokuwa 02 Ukuboza 2008.Mu kiganiro yagiranyen’Umuseso kuwa 02 Ukuboza2008, umwe muri abo bakozibirukanywe ariko utarashatse koamazina ye ashyirwa ahagaragara,yatangarije Umuseso kousibye no kuba nta mperekezabahawe, Minisitiri w’umutekanomu gihugu yakoreshejeikimenyane n’ivanguramu kwirukana abakozi.Mugenzi we nawe wirukanwe,amwunganira, yatangarijeUmuseso ati: “Batubwiye kobashaka gusigarana abantubafite nibura amashuri atandatuyisumbuye, kandi bari munsiy’imyaka 40, ariko sibyobakurikije, ahubwo yakurikijeabo ashaka kugumanaashingiye ku marangamutima.”Yakomeje avuga ko hariabujuje ibyo byombi, arikobirukanwe, ndetse ko harin’abasigayemo, kandi batabifite.Ikindi kibazo kivugwa muriiyo gahunda yo kwirukanaabakozi ba MININTER, niukudateguza abirukanwe.Gihamya ni uko imwe mumabaruwa ahagarika abo bakoziyanditswe kuwa 15 Ukwakira2008, kandi igategeka umukoziguhita ahagarara uwo munsi.Imwe muri ayo mabaruwa,yasinywe na Minisitiri MusaFazil Harelimana, yanditswekuwa 15 Ukwakira 2008, igira iti:“Ndakumenyesha ko guhera kuwa15 Ukwakira 2008, uhagaritsweby’agateganyo mu bakoziba gereza kubera igabanywary’imyanya y’umurimo muriserivise ya za gereza mu gihugu.”Ntabwo dushobora kugaragazaNo za reference z’iyo barwakubera ko byatuma uwaduhayeaya makuru amenyekana, kandibose baradusabye kutagaragazaamazina yabo kuberaimpamvu z’umutekano wabo.Hari kandi umwe mu bakozibasezerewe waduhishuriyeko yategetswe kwandikiraminisiteri y’umutekano mugihugu ibaruwa asaba pansiyo,ariko akabyanga. Bucyeyebwaho, yatunguwe no kubonaibaruwa imuhagarika ku kazi.Umuseso washakishijeibisobanuro bya MinisitiriMusa Fazil Harelimana ndetsen’umuyobozi w’amagerezau Rwanda, Steven Balinda,arikontibyaboneka.Steven Rwabalinda we yatangarijeUmuseso kuri telefoni ku wa 03Ukuboza 2008 ko nta bisobanuroafite, ahubwo ko Umusesowabibaza Minisitiri HarelimanaMinisitiri Musa FazilHarelimanakuko ariwe wahagaritse abakozinaho Minisitiri Harelimanawe ntabwo yitabaga telefoniye igendanwa inshuro eshatuzose twamuhamagaye.Didas M. Gasana

UbureziNo 321 , 06-13 Ukuboza 2008Urup. 15Mudende: Abahungu 50% n’abakobwa20% bafata urumogi kurusha amasomoUbusanzwe byarib i k w i y e k oabanyeshuri bigamuri za Kaminuza aribobakabaye intanga rugerokuri bagenzi babo bigamu mashuri mato arikobiratangaje kandi birababajendetse biteye n’agahindakumva urubyiruko rwarirugeze nkaho, igihugu cyarigitegerejeho umusaruroarirwo rwononekara mbere.bikaba binababaje cyanekumvako ubundi ibigoby’abihaye imana byabagaaribyo ntanga rugero nonebikaba bimaze kugaragarako nabyo byanduye virus y’ibiyobya bwenge kandi arihohagombaga nibura gusigaraumuco. Ikinyamakuruumuseso kimaze kumvaiyo nkuru, byabayengombwa ko gitangiraitohoza kugirango kimenyekandi kinagaragarizeabanyarwanda inkuruy’impamo n’impamvuurwo rubyiruko rukomejekwishora muri ibyobiyobya bwenge kandirwaragiye gushaka ubwenge.Ni muri urwo rwego umusesowageze aho iyo kaminuzairi, mu Karere ka Gasabo,Murenge wa Kimironko,ahitwa Masoro, ubashakuganira na bamwe mubatuyeaho ndetse unabasha kugiranana bamwe muri urworubyiruko rukoresha ibyobiyobya bwenge Ikiganiro,hanyuma rudutangariza konibura 50% by’ abahungubiga kuri iyo kaminuzabanywa GANJA (akazinabitiriye urumogi) naho 20%by’ abakobwa baho nabobakaba bagera kuri ako gatabi.Bamwe mubatuye ahobatashatse ko amazina yaboatagaragara mu kinyamakurubadutangarije ko nubwomuri ako gace hari hasanzweabasore b’ibirara, banywaicyo kiyobya bwenge bateweimpungenge nuko umubarewabakoresha icyo kiyobyabwenge wiyongereye cyane, bikaba bibabangamiyekuko hari n’ikibazo cyukoabo banyeshuri biga nijorobakagenda bimwera ntakibazo kuburyo utabashagutandukanya ikiraran’umunyeshuri. Abandiukabasa mu nzira kumamywabitumurira aho baba ngobagangitse (bicaye nkahantu) ukaba ntacyo washoborakubabwira ngo kukoabenshi(abaturage) bazikobaba ari abanyabwenge kandibazi icyo gukora gusa ngobikabatera impungenge kukoabana babo nabo bashoboragufata iyo mico kandi bontaho bari bigeza. Gusa, nabobakaba bemerako bamwemubasore batagira akazi,nabandi bafite akazi gaciriritsenkak’ubumotari ubufundi…batuye aho barumwabati: "abayobozi bacubarabizi.Ubwo dutegerejeicyo bazabikoraho."Bamwe mubanyeshuritwabashije kuganira nabobatwemereye ko icyokiyobyabwenge kokogikoreashwa mukigo cyaboariko rwihishwa, atarikumugaragaro. Umwe ati:"Nge kubasobanurira ukonabitangiye ntakibazo arikomuzambabarire ntimushyireamazina mukinyamakuru ."Yakomeje agira ati: "Ubundinge maze imyaka igera nkoku icumi mwa urumogi,narutangiye ndimuto sinarimfite ababyeyi nuko abonabashije kubana nsangabarumwa nabo ubwo nangentangirira aho gusa ngoicyamutangaje nuko yagezekuri iyo kaminuza azikoariwe urumwa gusa agasangahari benshi ati:ubu rwoseiyo ntagafashe sinshoboragufata neza amasomo yangeUwakabiri twaganiriye weyageze ati ntacyo nigezembura ngo abe ariyo mpamvundumwa gusa nabonye abandibakamwa nange ndakamwanumva kanteye amafurinkomeza gutyo kugeza ubuntakibazo nkabonamo nokukareka sinzi ko ari hafi.Yakomeje agira ati: "Noneseko mbona aho kugirangonatwe “abaganjika” ahokugirango tugabanuke kotwiyongera ubwo murumvabyakoroha ati ahubwoikibazo kizaba aho kugakurakuko tuzaba twabaye benshikandi kukabona bigoyeIki ni ikibazo gikomereyeurubyiruko kandi Leta ikwiyekwitaho kuko bikomejegutya twazasanga ahokugirango urubyiruko rwacururusheho kumenya cyaneicyo ngereza n’igifaransatwazisanga rwivugirai k i g a n j a ( a m a g a m b oagenda akoreshwa nabobanjiste ) kuko urworubyiruko rwatubwiye koataribo barumywa gusa konabo muzindi kaminuzabarumywa ndetse ko no mumashuri yisumbuye aruko.Ntitwabashije kuganiran’abayobozi biyo kaminuzakuko nomero za telefoni zabotwabashije kubona zitabashijekwitabwa ngo tumenye icyobabitekerezaho n’ingambabafitiye icyo kibazo .Kugeza tugiye mu icapiro.M. Kayigamba RichardCellphone: 08803414BRITISH DIPLOMAS,INTERNATIONAL BAs & MBAsTRAIN FOR SUCCESS!Make this year the one that you achieve your ambitions!Achieve your goals and secure a successful career.Invest in your future with professional qualifications.Gain skills and training needed for a great job and good pay.For a FREE Prospectus and information write, fax, or email to:CAMBRIDGE INTERNATIONAL COLLEGEPO Box 138, Southampton, SO1 3WX, BritainEmail: info@cambridgetraining.comWebsite: www.cambridgecollege.co.ukTelephone or Fax to: + 44 1534 48501DIPLOMAS, BBA, BCom, BMA, BFA , BHA, MBA in: Business, Management, Marketing, Sales, English, Strategy Accounting, Finance, Hotels, Travel & Tourism, Insurance Computers & IT, Leadership, Human Resource/Personnel Administration, Economics, Advertising, Cost Accounting International Business, Secretarial, Business Development Project Management, Employee Development, Purchasing Banking, Logistics & Transport, Organisation, Stores & InventoryDiploma Fees £10 or US$30 - so get ahead of others!Everything for success is provided: Expert Study Materials, TrainingGuide, Tests & Answers, Exam, Assessment, Award. Despatch byDHL available. Send Fees quickly and easily by Western Union.Whatever your education, training or work experience,CIC has Training suitable for YOU - so make a start today.CIC - accredited training worldwide for over 50 years.Buri Wese Ahawe Ikazeku itorero- The Door Christian fellowship-ku Gisozini metero 50 uvuye mu Gakinjiro uzamanuka ujya ULKmumateraniro dukoresha indirimbo z'icyongerezan'ikinyarwanda,tukababwiriza mucyongereza n'ikinyarwandaMwadusura kuri WWW. IMANA.INFO

Urup. 16No 321, 06- 13 Ukuboza 2008KwamamazaRoto Plastic TanksIbigega bishya by’amazi Roto bikorwamuri Plastiki n’abahanga b’inzobere muikoranabuhanga ryo guhunika amazi. Iyobavuze Ibigega Roto, jya wumva ikintugikomeye, gihendutse, kandi gisukuye. Rotokandi ni ibigega bidakenera gukanikwa,biterekwa mu buryo bworoshye kandibiberanye n’ahantu hose. Ibigega Roto mubigo by’amashuri, mu bikingi by’ubworozi, munganda no mu bitaro, ku nsogero z’amazu, kumashantiye y’ubwubatsi, mu mago........ mbesentaho Roto itakoreshwa. Niyo mpamvu Ibigegaby’amazi Roto bikoze muri Plastiki bimazekwamamara muri Afrika y’Iburasirazuba.

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!