06.08.2015 Views

Bizimungu nawe yari ahunze habura gato

Soma umuseso N°345 du 23 au 26 werurwe 2009.

Soma umuseso N°345 du 23 au 26 werurwe 2009.

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

DiplomacyUMUSESONo 345, 23 - 26 Werurwe 2009Urup. 3Habuze gato ngo u Bwongerezabuhagarikire u Rwanda inkungaPerezida Paul Kagame, mugusaba abanyarwanda gukoracyane, bagashaka uburyobabaho badateze amasoinkunga z’amahanga, ndetseanasaba abanyarwanda babahanze kugira icyo bigomwabagaha u Rwanda, yari afiteimpamvu ikomeye.Iyo mpamvu si uko ibihugunka Suwede n’u Buholandibyari bimaze guhagarikainkunga byageneraga uRwanda, ahubwo ni uko harin’ibindi bihugu bikomeye,kandi by’inshuti magaraz’u Rwanda, byiteguragagukora nk’ibyo Suwede n’uBuholandi bakoze.Amakuru mashyashya ageraku kinyamakuru Umusesoaremeza ko igihugu cy’uBwongereza nacyo cyarihafi guhagarikira u Rwandainkunga, hakabura gato.Aya makuru Umusesouyakesha ikinyamakuru JeuneAfrique l’Intelligent, cyokuwa 15-21 Werurwe 2009.Twibutse ko nyuma yaraporo yashyize mu majwiu Rwanda ko rufashaGen. Nkunda, Suwede n’uBuholandi byahise bitangazako bihagaritse inkungabyateraga u Rwanda. Nyumayuko u Rwanda rufashe Gen.Nkunda, rukanafatanya naLeta ya Congo kurwanyaFDLR mu mashyamba yomuri Kivu y’amajyaruguru,hari abibwiraga ko ibyobihugu bigiye gusubukura izonkunga. Ariko siko byagenze.Ahubwo, mu minsi ishize,Leta ya Canada nayo yatangajeko ihagaritse inkunga yateragau Rwanda.Leta ya Canada, iyobowena Stephen Harper, ikabayarafashe uwo mwanzuro kuwa 23 Gashyantare 2009.Mu kiganiro ikinyamakuruJeune Afrique l’Intelligentcyagiranye na Perezida PaulKagame, ahakana ko kubaibyo bihugu byarahagaritseinkunga byateraga u Rwandaari igitutu, ndetse ko nta gitutuyashyizweho n’amahangakugira ngo afate Gen. LaurentNkunda, nyirabayazanaw’ibyo byose.Abajijwe niba abibonamoNgo ntabwo yinginga abaterankunga: Perezida Kagameigitutu nyuma yaho ibyobihugu bihagarikiyeinkunga u Rwanda, ndetsen’u Bwongereza bukababwariteguraga kubigenzabutyo, Kagame yagize ati:“Ibyo ntaho bihuriye rwose.Ibi ni ibibazo bihoraho.Igihe icyo ari cyo cyose,umuterankunga ashoborakuyihagarika ku mpamvurunaka. Ni uburenganzira bwekandi ibyo dusanzwe tubizi.Inyungu z’u Rwanda nizozerekana ibyemezo bigombagufatwa; ariko ntabwoari bene ibyo bikangisho,tudashobora no kugira icyodukoraho. Inkunga yo hanzeni ingenzi, ariko na nonentirangiza ibibazo. Kandi nina ngombwa ko twiga ukuntutwajya twivana muri beneibyo bibazo’.Igihugu cy’u Bwongerezakikaba kiri mu bihugu byambere ku isi mu guterainkunga u Rwanda, kimwena Leta zunze ubumwez’Amerika. Ibi bihugu byombibikaba ari inshuti zikomeyez’u Rwanda. U Rwandakandi rukaba ari igihugu cyambere ku isi gihabwa inkunganyinshi ku muntu umwe (Percapita).Twibutse ko ibihuguby’u Buholandi na Suwedebyafashe ibyemezo byoguhagarikira u Rwandainkunga nyuma yahoakanama k’impugukez’umuryango w’abibumbyegasohoreye raporo ivugako hari ibimenyetsosimusiga byerekana ko Letaya Kagame ishyigikiyebyimazeyo inyeshyamba zaLaurent Nkunda zirwaniramu burasirazuba bwa Kongo.Suwede yateganyagagushyira akayabo k’amadolarimiliyoni icumi, zihwanyen’amafaranga miliyari imwena miliyoni magana ane, mungengo y’imari ya Leta y’uyumwaka naho u Buholandibukaba bwarateganyagagushyira muri bije y’uRwanda inkunga ingana namiliyoni enye z’amadolari,ni ukuvuga miliyari ebyirina miliyoni ijana na mirongoitandatu y’amafaranga y’uRwanda. Nyuma yaho gato,abadepite bo mu Buholandibakaba barasabye Leta y’icyogihugu, gufata ako kayabok’amafaranga yari ageneweu Rwanda, agahabwaRepubulika iharanirademukarasi ya Kongo.Ibi byemezo byombibyafashwe mu giheumuryango w’abibumbye,by’umwihariko akanamaYari kubyifatamo ate?: Min. James Musonigashinzwe amahoro ku isi (UNSecurity Council), kiteguragusesengura ibikubiye muriraporo y’impuguke z’uwomuryango ku bijyanyen’uko u Rwanda na Kongobifasha imitwe ya Nkunda naFDLR, uwo muryango ukabaugomba gufata imyanzuro kubabifitemo uruhare bose.Kuva icyo gihe kugeza ubu,yaba Perezida Paul Kagame,yaba Minisitiri w’ububanyin’amahanga RosemaryMuseminali, ndetse naMinisitiri w’itangazamakuruakaba n’umuvugizi wa Leta,Igihugu cy’uBwongerezakikaba kirimu bihugubya mbere kuisi mu guterainkunga uRwandaLouise Mushikiwabo, bosebatangaje ko iriya raporoyuzuyemo amakosa kandiigamije ikintu kitari cyiza.Iyo raporo yabayenyirabayazana, ivuga koifite gihamya ko abayoboziba gisirikare b’u Rwanda,ndetse n’ibiro bya PerezidaKagame, bahamagarana kuritelefoni n’abayobozi bakuruba CNDP, ariko PerezidaKagame yahise abihakana.Kagame yatangaje kousibye kubona Gen. Nkundakuri televiziyo no mubinyamakuru, atarabonanaamaso ku maso na we,kandi ko bataravuganahokuri telefoni na rimwe. Ibiyabisubiyemo mu kiganiro naJeune Afrique l’Intelligent,twavuze haruguru.Uko ibihugu bihagarakirainkunga u Rwandabyiyongera ariko, ni nakoabategetsi b’u Rwandabarushaho gushakishauburyo u Rwanda rwabahorudateze amaso amahanga.Zimwe mu ngamba zo kuzibaicyuho Leta yafashe harimogushishikariza abanyarwandababa mu mahanga kugira icyobagenera u Rwanda, n’ikigegacy’igihugu buri munyarwandaazajya atangamo amafaranga.Didas M. Gasana

Urup. 4UMUSESONo 345, 23 - 26 Werurwe 2009IgitekerezoUko mbyumvaNa Didas M. GASANAIKINYAMAKURU KIMURIKIRA ABATURARWANDADore Uko TubibonaKunenga nokunengwa ni ihamemuri demokarasiGeorge Washington, Perezida wa mberewa Leta zunze ubumwe z’Amerika,yagize ati: “One of the hallmarks of ademocrat is his ability to listen, tolerate, accommodate,and where necessary, compromise withdivergent views.” Tugenekereje mu kinyarwanda,ibi bishatse kuvuga ngo: “Kimwe mu birangaumudemokarate, ni ubushobozi bwo kumva,kwihanganira, no kwemeranya n’ibitekerezoby’undi muntu binyuranye n’ibye, iyo asanze aribyo byiza.” Uko bimeze ku mudemokarate ninako binameze no muri system ya demokarasi.Ayo mahame yose niyo atuma igihugu giteraimbere muri demokarasi, kuko abantu bahanganamu bitekerezo, hakarebwa ibitekerezobifite akamaro kuruta ibindi. Kunenga nokwemera kunengwa, ni gihamya yuko ku isi,nta muntu n’umwe ufite ‘monopoly’ ku bwengen’ibitekerezo byiza.Mu Rwanda, ubutegetsi bwa FPR buvuga komu Rwanda hari demokarasi, ariko mu ngiro,ntayo. Imwe mu mpamvu ituma itabaho, ni ukoabategetsi bo mu Rwanda batemera kunengwa,bumva ko ari bo bafite monopoly ku bwenge, noku bitekerezo byiza.Kubera iyo nenge, abanyarwanda bagerageje cyangwase bagerageza kunenga ubutegtsi, bahuyekandi baracyahura n’ingorane zitandukanye,zirimo gufungwa, guhohoterwa n’ibindi, kuberagusa ko bagaragaje ibitekerezo byabo.Turasanga ari ngombwa ko umuco wokunenga no kwemera kunengwa uhabwaagaciro mu Rwanda, cyane cyane kon’amategeko mpuzamahanga y’uburenganzirabw’ikiremwamuntu, ingingo ya 12, ibibaherauburenganzira.Turasaba abategetsi kurekeraho gufata abo badahujeibitekerezo nk’abanzi babo, ahubwobakababonamo isoko y’ibitekerezo binyuranyebyubaka, ari naryo shingiro rya demokarasi,ubutegetsi buriho buvuga ko bwarwaniye.UbwanditsiFPR ishigaje kurekiritamuri maternité►Buhoro buhoro, FPR iragenda isatiraCommunist Party of Soviet UnionMu kiganiro yagiranyen’abanyamakuru kuwa 31 Nyakanga2007, Perezida PaulKagame yavuze ko afite ikibazocy’ubwinshi bw’abayoboke baFPR, benshi bava no mu yandimashyaka bakinjira muri FPR kukobituma abantu bavuga ko FPRisenya andi mashyaka. Yakomejeavuga ariko ko abantu bagombakubyumva kuko abinjira muri FPRbaba bayikunze, bakunze ibyiza yabagejejehokandi baba bahisemo.Ariko ukuri ni uko abinjiramuri FPR bose atari ko baba bayikunze,ahubwo baba babihatiwen’abayobozi ba FPR, cyangwa sebabihatiwe n’ibihe (circumstances).Ingero kandi zirahari. Urwambere ni urwa Ndayambaje, utarashatsekutubwira irindi zina rye,ufite imyaka 36, utuye mu karereka Bugesera. Ndayambaje ni umwemu banyarwanda bemeza kandibatishimiye uburyo FPR, ari ryoshyaka riri ku butegetsi, rihatiraabantu kuryinjiramo.Urundi rugero ni urw’umusazawitwa Kiromba, nagarutseho mukinyamakuru Umuseso, gishize, No344, mu nkuru ifite umutwe ugirauti: “FPR ntitandukanya ibikorwabya guverinoma n’iby’ishyaka”.Uyu musza atuye mu karere ka Gatsibo,ahitwa i Kiramuruzi, akabaari umuyoboke w’ishyaka ryaPL, kimwe na Ndayambaje, nawentiyishimiye ukuntu FPR yamuhatiyekuyinjiramo. Uyu musazawe ibye ni agahomamunwa kukoagahato FPR yamushyizeho si akokuyiyoboka gusa. Nganira n’uyumusaza aho yansanze ku biro byanjye,yantekerereje ko yagizeikibazo cy’isambu ye yambuwe kungufu, akajyana akarengane ke mubuyobozi bw’ibanze ariko ntibugireicyo bumumarira. Nyuma yokwandikira umuvunyi mukuru, TitoRutaremara, asaba kurenganurwa,yaje kugirwa inama n’abayobozib’ibanze ba Kiramuruzi ko yakwegerauhagarariye FPR mukarere ka Gatsibo akamukemuriraikibazo. Nkuko uwo musaza abyivugira,uhagarariye FPR mu karereyahise amubwira ko agomba kwinjiramuri FPR mbere yuko yagiraicyo amumarira.Mu kinyamakuru The Newslinenacyo cyandikwa na Rwanda IndependentMedia Group kimwen’Umuseso, No 052, cyo kuwa05-12 Kanama 2007, hasotsemoibaruwa y’umusomyi ariko utarashatseko amazina ye atangazwa.Muri iyo baruwa, uwo musomyiyinubiraga uburyo FPR yahatiyeabantu kuyitora (mu matora yaFPR). Uwo musomyi yakomejeavuga ko we ubwe yiboneye umwemu bakada ba FPR ahatira abantugutora, ababwira ko nibadatora,bazabuzwa uburenganzira bwo gutoramu matora y’abadepite yabayekuwa 15 Nzeli 2008 ndetse ko bazafatwank’abanzi b’igihugu.Nkuko natangiye mbivuga, harikandi abanyarwanda benshi binjiramuri FPR kubera ibihe, n’inyungurunaka. Umwe muri abo ni umucuruziukomeye ukorera mu mujyiwa Kigali. Uyu mucuruzi, wansabyekutagaragaza amazina ye kuberaimpamvu z’umutekano wen’akazi ke, yagize ati:“Ubu se sha utinjiye muri FPRko utabona isoko, ko utakwemererwagusana ibati ryawe, ko bagutezaimisoro ukava ku muhanda,wakora iki?” Izi mpamvu ni nazoabantu benshi bahera FPR imisanzuitubutse.Izo ngero enye (hari n’izindinyinshi zigera ku kinyamakuruUmuseso), zifite byinshi zitubwiraku mikorere ya FPR.Muri Political Science, ishyakarya politiki ni ihuriro ry’abantubabona kimwe ibibazo by’igihugundetse bakanemeranya ku buryobabikemura mu nyungu rusangez’abenegihugu. Amashyaka yapolitiki ni kimwe mu birangademokarasi nyayo kuko atangaibitekerezo binyuranye ku bibazoby’igihugu, bityo abaturage bagashoboraguhitamo ibibabereyebyiza. Ni ukuvuga ko ubwinshicyangwa se ubuke bw’abayobokeb’ishyaka runaka, muri demokarasiisesuye (atari consensuelle nk’iyiy’u Rwanda), bigaragaza ingufun’ubwiza bwa politiki y’ishyakarunaka.Nkuko Perezida Kagame yabivuze,ubwinshi bw’abayobokeba FPR (babaye bayinjiramo kuberakuyikunda) byaba bigaragazauburyo ki abanyarwanda bishimiyepolitiki yayo. Bikanagaragaza kandiingufu zayo. Izo ngero ariko twatanzeharuguru zigaragaza ikinyuranyo,ari cyo kutishimira politikiya FPR ndetse n’ingufu nkeya zay.Kubera kunanirwa gushyira mubikorwa ibyo FPR yashyiriweho,n’andi makosa FPR ikora, nibyobituma hari abanyarwanda batayikunze,batanayijyamo, ariko kuberakubihatirwa, cyangwa se ‘circumstances’,bakayinjiramo.Muri iki gihe, cyane cyane koamatora ya Perezida wa Repubulikayegereje, FPR ubu yashyizemoumurego udasanzwe mu kurekirita.Abakada ba FPR bamaze iminsibasura abantu mu mago yabo,bababaza niba bari muri FPR, igiyebinjiriyemo, banasaba n’abatarimokuyinjiramo. Uko bigaragara, ntibizagutangazeabo bakada nibageramu bitaro, kurekirita impinja ngozinjire muri FPR!Buhoro buhoro kandi, imikorerey’ishyaka rya FPR iragenda isatiraiy’amashyaka ya gikomunisiti,cyane cyane Communist Partyy’icyahohoze ari Repubulika zunzeubumwe z’abasoviyeti, ryashinzwena Lenin, haba mu kurekirita,haba no mu bucuruzi. Ishyaka ryaCommunist Party of Soviet Unionryarekiritaga impinja, ari naho FPRigana.Muri The Communist Manifesto,Chairman Mao Zedong yagize ati:“We communists are like seedsand the people are the soil. Whereverwe go, we must unite withthe people, take root and blossomamong them.” Ibi bishatse kuvugango: “Twebe abakomunisiti turink’imbuto naho abantu ni ubutaka.Aho tugiye hose, tugomba kwiyungan’abantu, tukabamereramo,tukabakuriramo.” Ibi nibyo na FPRikora.No mu bucuruzi bwa FPR, iragendaisatira communism. KarlMax ati: “The theory of the Communistsmay be summed up inthe single sentence: Abolition ofprivate property”. No kuri FPR,kuri ubu, property umuntu yayisimbuzaubucuruzi. Ubucuruzi hafiya bwose mu Rwanda, bwaba ubukomeye,bwaba ubworoheje, kuvakuri manufacturing, ubwubatsi,kugeza ku bakubura mu muhanda,ni ubwa FPR. N’uwikorera ku giticye, agomba kujya muri FPR, gutangaumusanzu utubutse, cyangwase akavanwa ku muhanda! Kuriuyu murego, hari aho bizagera naprivate property iveho.Cellphone: 0788691253E-mail: diga_mbi@yahoo.fr

IsesenguraUMUSESONo 345, 23 - 26 Werurwe 2009Urup. 5Kagame: Ko wavugaga ko icyo Nkundaarwanira cyumvikana, ntikicyumvikana?►CNDP ya Desiré Kamanzi mu nzira nk’iya RCD ya ba Azarias RuberwaKuva General LaurentNkunda, umusirikarewa Kongoukurikira PerezidaKabila mu kumenyekana cyaneku isi, yatangaza ko yigometseku butegetsi bw’i Kinshasa,agatangaza intambara kuri PerezidaKabila, byakomeje kuvugwako yaba ari igikoreshocy’u Rwanda.Nubwo Perezida Kagameyakomeje guhakana inshuronyinshi ko ashyigikiye Nkunda,Kagame yatangaje kenshiko icyo Nkunda arwanira cyumvikana.Amagambo nk’ayoagaragaza ko Kagame yariashyigikiye ‘morally’ icyoNkunda arwanira.Gen. Nkunda, kuva yatangazako yigometse kugezaejobundi yishyira mu mabokoy’ingabo z’u Rwanda, yakomejeavuga ko arwanirauburenganzira bwo kubahobwa bene wabo, aribo banyamulenge,bakomeje kwicwa noguterwa umutekano muke naFDLR, militia groups n’ingaboza Congo. Abo banyamulengebakaba bafite isano ya bugufin’abanyarwanda.Nyuma ariko y’aho raporoyakozwe n’impugukez’umuryango w’abibumbyeisohoreye raporo ishinja uRwanda ko rushyigikiyeGen. Laurent Nkunda, byatumyeibihugu bya Suweden’u Buholandi bihagarikirau Rwanda inkunga, imvugoya Perezida Kagame yarahindutse.Nyuma y’aho ingabo z’uRwanda na Congo zitangiriyeimirwano yo kwambura intwarono gucyura aba FDLR,Nkunda yishyikirije ingaboz’u Rwanda, ku wa 22 Mutarama2009.Kuva icyo gihe, Gen. Nkundaafungiwe mu Rwanda,ubu akaba afungiwe mu nzuisanzwe, aho abujijwe kugiraumuntu avugana nawe, cyangwase babonana.Perezida Paul Kagame, kuvaGen. Nkunda yafatwa, ntiyigezeyongera kugira icyoavuga ku byo Nkunda yarwaniraga.Uko yabazwagan’itangazamakuru ry’u Rwandandetse n’iry’amahanga,Yakijije aye: Paul KagameKagame yavugaga ko Nkundaafungiwe mu Rwanda, arikonta mpamvu n’imwe u Rwandarwigeze rutanga yo kumufunga.Zimwe mu mpamvu zivugwa,ni uko Gen. Nkundayasuzuguye ba shebuja be iKigali, guhagarikirwa inkungakubera gufasha Nkunda,ndetse n’igitutu cy’amahangaku Rwanda, nubwo PerezidaKagame we ibi abihakana.Uko imisni yagiye isimburana,ni nako Perezida Kagameyagendaga agaragazako yashimishijwe n’ifatwan’ifungwa rya Nkunda. Mukiganiro aherutse kugiranan’ikinyamakuru Jeune Afriquel’Intelligent, umunyamakuruFrancois Soudan yabajije Kagameimpamvu zatumye atamuri yombi Nkunda. Mu kumusubiza,Kagame yagize ati:“Ikibazo cya Kivuy’amajyaruguru, kirimo ibyicirobibiri bitandukanye. Icyambere, ni icya FDLR, twanibanzehocyane dufatanyijen’ingabo za Kongo. Icya kabiri,ni icya Nkunda n’umutwewe wa CNDP, kireba cyaneRepubulika iharanira Demukarasiya Kongo. Nkuko mubizi,nyuma y’imishyikiranoya Nairobi, igice kinini cyaCNDP kiyobowe na BoscoNtaganda, cyafashe icyemezoIgitambo: Gen. Nkundacyo kujya ku ruhande rwa guverinoma,gisiga Nkunda mugihirahiro. Icyo gihirahiro, nicyo cyamugize intambamyi kumahoro n’imbogamizi kuri gahundayose y’ubufatanye mukarere. Kubera kubura epfona ruguru, Nkunda n’agatsikokari kamushyigikiye, bahisemokwambuka umupakabishyikiriza ingabo zacu’.Muri icyo gisubizo, bumwemu butumwa burimo ni ukoKagame yishimiye gutangaimihoho kwa Nkunda, kukoyamubonagamo imbogamiziku bufatanye bwa Kinshasa naKigali.Aha niho mpera nibaza icyabayekuri za mpamvu Nkundayarwaniraga, zari zishyigikwena Perezida Kagame. Kagamewishimira itabwa muriyombi rya Nkunda, kandiyarashyigikiye ko Nkundaarengera uburenganzira bwabene wabo bwo kubaho, ubunoneho buzarengerwa nande?Perezida Kagame wavugagako ashyigikiye impamvuNkunda arwana, ubu niweuvuga ko CNDP na Nkundabari ikibazo mu burasirazubabwa Congo.Impamvu ariko zirumvikana.Muri political science, ntanshuti ihoraho, nta mwanziuhoraho, ahubwo habaho inyunguzihoraho.Nkunda yari inshuti y’uRwanda (ubutegetsi bw’uRwanda) kubera kuruberaurukingo kuri FDLR. KubaKabila yari amaze kwemereraingabo z’u Rwanda gufatanyan’ingabo ze kurwanya FDLR,ariko ari uko ubutegetsi bw’uRwanda bubanje gusenyaCNDP, ni imwe mu mpamvuikomeye yatumye Nkundayisanga ari imfungwa. Izindimpamvu twazivuze haruguru.Kabila yatsinze u Rwandaicy’umutweHagati aho ariko, ‘swap’ hagatiy’ubutegetsi bwa Kigalina Kinshasa, ariyo gusenyaFDLR ku Rwanda no gusenyaCNDP kuri Congo, byahiriyeCongo kuruta u Rwanda.Kugeza ubu, benshi mu barwanyiba CNDP, n’abakomandababo binjiye mu gisirikarecya Congo. Abambukanye naNkunda nabo Perezida Kagameakaba atangaza ko basubiyemuri Congo.Gen. Bosco Ntaganda, wateyeNkunda kudeta, ubu ntambaraga za gisirikare agifite.Amakuru aturuka mu nzegoz’umutekano w’u Rwanda(ntitwashyira ahagaragaraamazina y’abayaduhaye kuberauburemere bw’ayamakuru) avuga ko Ntaganda,nyuma yo gusanga ahazazahe hafite ibibazo, cyane cyanekubera manda, no kuburaibyo yijejwe na RDF, yasabyeRDF ko yakubura imirwano,n’umusada, ariko RDF imuterautwatsi. Icyo ni ikimenyetsokigaragaza ko nta mbaraga zagisirikare asigaranye.Mu gihe ubu Nkunda abarizwamu gihome kugezaubu, ahazaza he hakaba hataramenyekanakugeza ubu(ashobora guhabwa umwanyamu ngabo za Congo, koherezwai Lahe, gufungirwa muriCongo cyanwa se mu Rwanda),n’ubuyobozi bushya bwa CNDPbuyobowe na Desiré Kamanzibukaba butangaza ko CNDPigiye kuba ishyaka rya politiki,umutwe wa gisirikare wa CNDPwo waranogonotse.CNDP ya Desiré Kamanzi,niramuka inemerewe kuba ishyakarya politiki muri Congo, ntibizaterakabiri idahindutse nkaRCD ya ba Azarias Ruberwa.Ntacyo izageraho mu guhinduramuri politiki i Kinshasa, ndetsentizanashobora no kurindaabanyamulenge yashyiriwehokurinda.Icyo ibi bitugezaho ni ukoCNDP yasenywe ku buryoidashobora gusanwa. Ni ukuvugako ikibazo Kabila yari afitecyo yagikemuye.Ni buryo ki rero Kabilayatsinze Kagame igitegocy’umutwe?Ni uko Kabila yakemuyeikibazo cyari kimukomereye,cya Nkunda, mu gihe gito cyane,nyamara u Rwanda rworukaba rutarashoboye gukemuraikibazo cya FDLR.Nkuko twakunze kubigarukahomu kinyamakuru Umuseso,abarwanyi ba FDLR babarirwahagati ya 6.000 na 15.000, mugihe aba FDLR baguye muri iriyamirwano y’ingabo z’u Rwandazifatanyije n’iza Congo, wongeyehoabatahutse, batagera noku 1000. Ni ukuvuga ko ikibazocya FDLR kitakemutse namba.Iyo niyo mpamvu ingabo z’uRwanda zitahutse, aba FDLRbahise bigarurira ubutaka baribirukanywemo.Ibya Nkunda kumenyekanamu minsi 7Hagati aho, mu minsi 7, iherezorya Nkunda rishobora kuba ryamenyekanye.Rosemary Museminali,Minisitiri w’ububanyin’amahanga w’u Rwanda, yatangajemu minsi ishize ko akanamakashyizweho na Leta zombi- iyaCungo n’iy’u Rwanda- kazashyikirizaraporo abaminisitirib’ububanyi n’amahanga b’uRwanda na Congo, mu mperaz’uku kwezi (Werurwe).Iyo raporo izatangirwa munama Rosemary Museminaliazagirana na mugenzi we Congo,Alexis Tambwe Mwamba,mu mpera z’uku kwezi, i Kinshasa.Iyo nama ikaba izanareberahamwe aho ibihugu byombibigeze bigarura umubano mwizahagati yabyo ndetse n’uburyoCEPGL yasubukurwa.Didas Gasana

Urup. 6 UMUSESO No 345, 23 - 26 Werurwe 2009Ikiganiro cyihariyeKagame kuri Nkunda, amabanga nogucikamo ibice kw'ubuyobozi bwa RDFIgihe nk’iki, u Rwanda rubarwitegura kwibuka imyakarunaka ishize rugwiriwen’amahano ya jenoside; uyumwaka bikaba bihuriranye no kugaraukakw’ingabo z’u Rwandazikubutse muri Kongo mu gikorwacyiswe “Umoja wetu” cyangwa“Ubumwe bwacu”, itangazamakurumpuzamahanga, usangaryerekeje amaso ku Rwanda murirusange, no kuri Perezida Kagameby’umwihariko. Nkuko bigaragaramu kinyamakuru Jeune AfriqueNo. 2514 cyo kuva ku wa 15 kugeraku wa 21 Werurwe 2009, PerezidaKagame, ubonwa nk’umuyoboziw’igitugu ariko ushishikajwen’iterambere ry’igihugu cye, yaganiriyen’umunyamakuru wa JeuneAfrique Francois Soudan, kubibazo bya Kongo n’ibindi bitandukanye.Jeune Afrique: Igikorwa cyoguhashya FDLR cyiswe “Umojawetu” mwakoze muri Kivuy’amajyaruguru mufatanyijen’ingabo za Kongo cyarangiye kuwa 26 Gashyantare 2006, nyumay’ibyumweru bitanu; ese iby’icyogikorwa cyagezeho mubonabishimishije?Paul Kagame: Yego. Icya mbere niuko icyo gikorwa cyerekanye koiki gihe ari icy’ubufatanye, kwizeranano gushakira hamwe ibisubizoku bibazo duhuriyeho. Icyonicyo cy’ingenzi. Ku bijyanyen’ibikorwa bya gisirikare, twaciyeumugongo FDLR, byibuze muntara ya Kivu y’amajyaruguru,byatumye abaturage bo muri akogace bahumeka, nubwo hakiribyinshi byo gukora…Jeune Afrique: Ariko imibareitangwa igaragara nk’aho ari igitonyangamu nyanja: Aba FDLR150 bishwe, abagera ku 1300bambuwe intwaro, ku barwanyibabarirwa kuva ku 7,000 kugeraku 8,000…Paul Kagame: Icyo si cyocy’ingenzi. Ugereranyije n’ibyomaze kugusobanurira, ako ni akantugato cyane, kajyanye n’imibaregusa.Jeune Afrique: Umubare muniniw’aba FDLR batataniye mumashyamba, kandi benshi mubacyuwe mu Rwanda, ni abagoren’abana, ibyo ntabwo bibateye ubwoba?Paul Kagame: Iyo uhungiye mumashyamba, ni ikimeneyetso cyukonta ngufu. Simpamya rero…ko nibashaka kwisubiza ibirindirobyabo bizaborohera, kuko bazasangaingabo za Kongo n’abaturagebabiteguye.Jeune Afrique: Ni ukuvuga korero akazi gasigaye ari ak’ingaboza Kongo n’ingabo z’umuryangow’abibumbye (MONUC), kugirango zirinde ahahoze indiri yaFDLR. Ese mwaba mubyizeye?Paul Kagame: Ntabwo namenyaibyo MONUC ishoboye cyangwaidashoboye kuri iki kibazo. Arikoicyo nzi cyo, ni uko abayobozi baKongo bamaze kumva uburemereIngabo ziracyafite ubumwe: Gen. Kabarebe Jamesbw’iki kibazo, kandi bakaba barahagurukiyekugikemura, kwabaari ugukoresha imbaraga zabocyangwa dufatanyije. Ibi ni bishyashyakandi ni ingirakamaro cyane.Jeune Afrique: Murumvamwiteguye kongera kohereza ingabozanyu mu ntara ya Kivu?Paul Kagame: Abayobozi baKongo babonye ari ngombwa kobakeneye inkunga yacu, kugirango bakemure burundu iki kibazo,u Rwanda rwiteguye kubibafashamouko rushoboye.Jeune Afrique:Ariko ngo abanyamerikanibo babashyizeho igitutu,ngo mwe na Perezida Kabila,muhurize hamwe ibikorwa byanyu?Paul Kagame: Sinasubiriza PerezidaKabila. Ariko ku bindeba,igisubizo kirasobanutse: ntabwoari byo. Ni ngombwa ko mumenyarwose ko ku Rwanda, igitutu ntamusaruro gitanga.Jeune Afrique: Murashaka kuvugarero ko raporo ya Loni yo mukwezi kw’Ukuboza, yemezagako muha amafaranga n’intwaroinyeshyamba za CNDP, nta ruharena ruto ifite mu kuba mwarakuyehoamaboko Gen. LaurentNkunda…Paul Kagame: Ariko se ubwokuki mwumva twari gukenera igitutucyo hanze kugira ngo dukoreigikorwa (operation umoja wetu)twari tumaze imyaka dusaba.Ntabwo byakumvikana. Guverinomaya Kongo yadusabye gufatanyanayo muri icyo gikorwa,twihutiye kubyemera twishimyekuko twabonaga biri mu nyunguz’ibihugu byombi. Ukuri ni uko.Gukuraho amaboko Nkunda?Ariko ubundi ugira ngo byari nangombwa ko dufasha Nkunda.Ntibyanabayeho, ariko ibyavuzwemuri iriya raporo, biranyuranye.Jeune Afrique: Kubera iriyaraporo, Suwedi, n’u Buholandibyahagarikiye inkunga u Rwanda.Ndetse n’u Bwongereza bwiteguragakubigenza butyo. Ibyo ntabwomubibonamo igitutu?Paul Kagame: Ibyo ntaho bihuriyerwose. Ibi ni ibibazo bihoraho.Igihe icyo ari cyo cyose, umuterankungaashobora kuyihagarikaku mpamvu runaka. Ni uburenganzirabwe kandi ibyo dusanzwetubizi. Inyungu z’u Rwanda nizozerekana ibyemezo bigomba gufatwa;ariko ntabwo ari bene ibyobikangisho, tudashobora no kugiraicyo dukoraho. Inkunga yo hanzeni ingenzi, ariko na none ntirangizaibibazo. Kandi ni na ngombwako twiga ukuntu twajya twivanamuri bene ibyo bibazo.Jeune Afrique: Ubundi se mubanyemute na Joseph Kabila?Paul Kagame: Tubanye neza.Jeune Afrique: Ariko ntabwobyamworoheye kumvisha abanyekongo,igikorwa cy’ingabozanyu kwinjira mu ntara ya Kivuy’amajyaruguru. Ese mwemera koyaherekaniye gushira amanga?Paul Kagame: Erega umuyoboziuwo ari we wese ubikwiye agombagushira amanga. Umuyobozinyawe, yigaragariza mu kuzuzainshingano ze, cyane cyane iyo inziraanyuramo yuzuye amahwa.Jeune Afrique: Mutekerezaiki ku kunenga kiriya gikorwaby’abanyakinshasa batari bishimiyeko ingabo zanyu zinjira muriKongo, by’umwihariko ibyanenzwena Perezida w’inteko ishingaamategeko Vital Kamerhe ?Paul Kagame: Ibyo birarebapolitiki y’abanyekongo, cyanecyane ko kenshi iba idasobanutse.Nasomye ibyo Vital Kamerheyababwiye muri Jeune Afrique.Byarangoye kubisobanukirwa.Ubundi yari ashyigikiye gukoreshaingufu za gisirikare kuriFDLR, noneho Perezida Kabilaafashe icyemezo cyo kuzikoresha,ajya ku ruhande rw’ababirwanya.Ni nawe kandi na none muri JeuneAfrique wadushinje kwigabizaku buryo butemewe n’amategekoumutungo kamere n’amasambubyo muri Kivu. Ariko se ubundiyashakaga kuvuga iki? Umubajijegihamya yayikura hehe? BeneGuhabwa raporo: Minisitiri Museminariibi binyoma, iyi ubyongeyehoko u Rwanda ari igihugu gifiteubuso buto kandi gituwe cyane,biba biganisha ku kindi kinyomacyambaye ubusa, cyuko ibikorwabyose muri aka karere bibabigamije gushaka ubukungu nogusahura muri Kongo. Ariko, naVital Kamerhe ubwe arabizi nezako ikibazo u Rwanda ruhanganyenacyo muri Kivu y’amajyaruguru,nta sano gifitanye n’ibyo. Niikibazo cy’umutekano, giturukaku mateka buri wese azi.Jeune Afrique: Ni izihe mpamvuzatumye muta muri yombi LaurentNkunda?Paul Kagame: Ikibazo cya Kivuy’amajyaruguru, kirimo ibyicirobibiri bitandukanye. Icya mbere,ni icya FDLR, twanibanzeho cyanedufatanyije n’ingabo za Kongo.Icya kabiri, ni icya Nkundan’umutwe we wa CNDP, kirebacyane Repubulika iharanira Demukarasiya Kongo. Nkuko mubizi,nyuma y’imishyikirano yaNairobi, igice kinini cya CNDPkiyobowe na Bosco Ntaganda,cyafashe icyemezo cyo kujya kuruhande rwa guverinoma, gisigaNkunda mu gihirahiro. Icyo gihirahiro,ni cyo cyamugize intambamyiku mahoro n’imbogamizikuri gahunda yose y’ubufatanyemu karere. Kubera kubura epfona ruguru, Nkunda n’agatsikokari kamushyigikiye, bahisemokwambuka umupaka bishyikirizaingabo zacu.Jeune Afrique: Bamwe mubamwegereye ariko bemeza ko arimwe mwamuhamagaye mukamugushamu mutego…Paul Kagame: Ntabwo ari byo nagato. Kandi si nako dukora: tweturarwana, tugatsinda cyangwatugatsindwa, ariko ntawe tubemberezaJeune Afrique: Abandi bavuga komwakoresheje Ntaganda kugirango munogonore shebuja.Paul Kagame: Nabyo ni ikinyoma.Ukuri ni uko Nkunda yishyizemu maboko yacu. Ubu afungiyemu nzu irinzwe, aho adashoborakugira undi muntu wo hanzebavugana. Turimo turavuganan’abayobozi b’igihugu cye cyaKongo ku maherezo ye, arikoabari kumwe nawe ubwo yafatwaga,ubu bose bamaze gusubiramu gihugu cyabo.Jeune Afrique: Ese byaba ariukuri koko ko ifatwa rya Nkundaryaciyemo ibice ubuyobozibw’ingabo z’u Rwanda?Paul Kagame: Ntabwo ari ukurina gato. Simbona n’impamvu yabyo…Jeune Afrique: Kubera ko Nkundaari umututsi. Kandi abatutsi bomuri Kongo n’abo mu Rwandabakaba bashyize hamwe.Paul Kagame: Turavuga ibintubifite uburemere, birebaumutekano w’ibihugu bibiribituranye. Ibisigaye ni ibintuby’ibifiritirano n’ibigereranyo byatayeigihe.Jeune Afrique: Biranavugwaariko ko Laurent Nkunda yabaafite amabanga yababangamira aramutseayashyize ahagaragaraPaul Kagame: Kagire inkuru?Ayahe se?Jeune Afrique: Ntiyabaye se mungabo zanyu za APR, kuva mu1991 kugera mu 1996?Paul Kagame: Reka da! Harin’aho nasomye ko ngo yaba yaranadufashijekubohora Kigali muriNyakanga 1994. Ayo ni amangamburegusa.Jeune Afrique: Kandi ari naweubihamya!Paul Kagame: Mbigusubiriremo:KomeKomeza ku urup. 7

Ikiganiro cyihariyeUMUSESONo 345, 23 - 26 Werurwe 2009Urup. 7Kagame ku bushuti bwe na Kouchner,inkunga z'abazunguiIbikurikira urup. 6ibyo ni amagambo y’amanjwerwose.Jeune Afrique: Si inshuti yanyurero?Paul Kagame: Sinzi Nkundarwose, sindahura nawe na rimwe,nta n’ahandi hantu nigeze mubonausibye kuri za televiziyo, kandisinigeze nanagirana ibiganironawe kuri telefone. Ngira ngobirumvikana!Jeune Afrique: Indi ngingo ikomeye:imibanire yanyu n’u Bufaransa.Mwahuye na Nicolas Sarkozyinshuro ebyiri zose, i Lisbonemuri Portugal n’i New York muriAmerika. Murasanga ubwiyungeburi mu nzira?Paul Kagame: Kuba twarahuyebyo ubwabyo bisobanura kotwavuganye. Si ukuvugana byokuganira gusa, ahubwo twaninjiyemu mibanire y’ibihugu byacu.Ndatekereza ko twerekeza munzira iboneye.Jeune Afrique: Mu ruzinduko rwei Kinshasa mu mpera z’ukwezikwa Werurwe, Perezida Sarkozyarateganya gushyira ahagaragaraumugambi we wo gukemuraamakimbirane n’ubufatanye mukarere k’ibiyaga bigari. Ese hariicyo mubiziho?Paul Kagame: Nemera ko ntarasobanukirwaneza ibyo ari byo,ariko ntegerezanyije amatsikoibisobanuro Perezida Sarkozyazabitangaho i Kinshasa. Si jyewasabye uwo mugambi w’akarerekandi sinumva impamvu u Rwandarwawushyirwamo. Muri make,nkeneye ko bansobanurira ibyo aribyo.Jeune Afrique: Dukurikije ibyotuzi, uyu mugambi ushyira imbereisoko rusange ry’ubukungu,ku bufatanye hagati y’u Rwandana Kongo no ku bufatanyebw’akarere…Paul Kagame: Erega ni nabyodukora tubicishije mu muryangow’Afurika y’uburasirazuba (EAC)no mu muryango w’ubukunguKagame ngo ntiyigeze aba umusirikarewe: Gen. Laurent NkundaPerezida Paul Kagamew’Afurika y’ibiyaga bigari (CE-PGL). Ariko se nabyo kuki tutabikora?Twe twakira neza bitekerezobyose byiza tukabiganiraho.Bipfa gusa kuba bitirengagiza koibibazo byose byavutse hagati y’uRwanda na Kongo mu myaka 15ishize, byose bifite isura ya politikin’umutekano.Jeune Afrique: Ku bwa PerezidaSarkozy, u Rwanda ni igihugu gitokandi abaturage bacyo biyongerabwangu, naho Kongo ni igihugukinini cyane kandi gikungahayeku mutungo kamere ujagaraye mumbibi zacyo zose. Ese mubibonakimwe?Paul Kagame: Perezida Sarkozyafite ukuri iyo avuga ubwuzuzanyehagati y’ibihugu byacu byombi,ariko na none, ntakwiye kwitwazaubucucike bw’abaturage b’uRwanda nk’ikibazo. Abanyarwandabashyize amaboko hasi bagakora,bagashyira hamwe, bakayoborwaneza, baba ari ubukungubuhanitse kandi budakama ku gihugucyabo. Hagati yacu kandirero na none, kwaba ari ugukabyagufata imibanire y’abaturanyiukayizanamo imibare nk’iriya.Jeune Afrique: Kuvugurura imibanireyanyu n’u Bufaransa, bizaterwan’umwanzuro uzaturuka kurubanza rw’umuyobozi wa protocoleyanyu, Rose Kabuye, uburanishirizwai Paris mu rubanza rwerekeranyen’impanuka y’indegeyo ku wa 06 Mata 1994…Paul Kagame: Nta gushidikanyako ari ipfundo. Ariko hejeuruy’ikibazo cya Kabuye, bizabana ngombwa ko haboneka umutiku kibazo rusange: ese igihugucyaba gikize cyangwa gikennye,cyaba gifite ingufu cyangwa integenkeya, gishobora gite kuvugako ubutabera n’amategeko byacyobiri hejuru y’iby’ibindi bihugu?Twe, nk’abanyafurika twanze twivuyeinyuma gufatwa dutyo.Jeune Afrique: Minisitiriw’ububanyi n’amahanga w’u BufaransaBernard Kouchner amazekunengwa bikomeye, mu gitabocya Pierre Péan, mbere ya byoseko ashobora kuba ari inshuti yanyu.Ese nibyo?Paul Kagame: Nzi BernardKouchner imyaka irenze 15. Twahuyeinshuro nyinshi turakorana,kandi ndakeka ko azi iby’akakarere kurusha abafaransa benshi.Ku bisigaye, ndatekereza koahubwo yari akwiriye kwishimiraguhora atotezwa n’abantu bamwe,buri gihe bacuruza urwango, ubujijibugenderewe no kugoreka amateka.Isi ntigira inyiturano koko.Jeune Afrique: Komisiyo ya Mucyoyapererezaga ku ruhare rw’uBufaransa muri jenoside, yashyizeahagaragara raporo yayo mukwezi kwa Kanama 2008. Murateganyagutanga manda mpuzamahangazifata abafaransa basaga 20batunzwe agatoki n’iyo raporo?Paul Kagame: Nta kitwihutisha,nta n’udushyiraho igitutu muriibyo. Dufite igihe cyacu cyose.Igihe nikigera, tuzafata ibyemezobikwiriye.Jeune Afrique: Hafi kimwe cyakabiri cy’ingengo y’imari y’uRwanda, ni inkunga iva hanze.Ariko, ntimuhwema gukanguriraabanyarwanda kudakomeza gutegaamaboko izo nkunga. Ni iyihempamvu?Paul Kagame: Ni ukuberako ak’imuhana kaza imvuraihise. Ntidushobora gukomezakubeshwaho ubuziraherezon’ubugiraneza bw’abandi, imisoroirihwa n’abandi, noneho twetukabeshwaho n’uko baramutseneza cyangwa nabi mu kutugeneraimfashanyo. Biteye ipfunwe,ni ngombwa ko dutangirakureba ukuntu twakwigenga muby’imari n’ubukungu mu gihe gitogishoboka. Tugomba kurushahogukora, tukarushaho kugira gahundazihamye, tukabeshwahon’amaboko yacu. Ni ibintu bisabagusa kwigirira icyizere.Jeune Afrique: N’abaterankungabarabyemera, ngo nta mikinokuri ruswa, abakozi ba Leta 180,abaminisitiri, abanyamabangabakuru muri za minisiteri, bagejejweimbere y’ubutabera kuvamu 2005. Ni byo koko nta muntun’umwe mwakwihanganira?Paul Kagame: Nta n’umwe rwose.Icyiza cyabyo kandi hano iwacu, niuko iyo ntambara atari iy’umuntuumwe- ubwo ndashaka kuvugajyewe ubwanjye. Ni système yoseitihanganira ruswa. Twongereyeamahugurwa abikangurira abantu,by’umwihariko dushyiraho urwegorw’umuvunyi rushinzwekuyikumira no kuyirwanya, turemerezaibihano ku bo yahamye,tunashyira ku ka rubanda amazinay’abahamwe n’icyaha cya ruswakugira ngo tubakoze isoni ku mugaragaro.Ariko inzira iracyarindende, kuko haracyari ahantuhamwe na hamwe hakiri indiriya ruswa nko mu bashinzweumutekano no mu nkiko gacaca.Ariko mu gihugu, muri urwo rwegorwo kurwanya ruswa cyahereyeku busa, ibimaze kugerwaho ngirango birashimishije.Jeune Afrique: U Rwandarwesheje imihigo ibiri y’isi: uwambere mu kugira umubare muniniw’abari n’abategarugori munteko ishinga amategeko no munzego z’ubutabera, ndetse rukabarunafite n’ibigereranyo biri hejurucyane mu kugira umubaremunini w’abari n’abategarugorib’abaminisitiri. Mwaba mubyishimiye?Paul Kagame: Nta gushidikanyako tubyishimiye. Aho naho kugirango ubyumve unabihe uburemerebikwiye, ugomba kubanza kurebaaho twahereye. Umunyarwandakazi,yari ikiremwa kiziguye,yimwa uburenganzira bwe, arink’umucakara w’abagabo. Byaraturebagank’abayobozi kubimburiraabandi muri iyo mpinduramatwaramu nzego zose: munzego z’ubuyobozi, iz’ubukungu,imibereho myiza y’abaturagen’izindi…Icyo nakubwira, ni ukonta mbogamizi na nkeya twahuyenazo wenda zikuruwe n’abagabo.Abenshi bahise bumva inyunguSena irakoraubushakashatsi kuri politikiy'amashyaka menshi nademokarasi mu Rwanda'Audituer General' yabuzeku munsi wo gutangazaraporo y'urwego ayobora ATRACO yemerewe kubaka garey'agateganyo mu Mujyi wa KigaliUmutungo w'UmunyemariRwigara baragera amajanja bitwajeimpamvu zidasobanutseNgo amaherezo ya Nkunda azamenyekanamu minsi irindwi (7)Gacaca iragonganisha abacitseku icumu n'abahamwe n'ibyahamu kurangiza imanza

Urup. 8 UMUSESO No 345, 23 - 26 Werurwe 2009IsesenguraMzee Karangwa: AbanenzeFPR byabagendekeye bite?►Chrisologue Karangwa usaba abanyamuryango ba FPR kwinenga no kuyinenga,abanze asabe FPR kwihanganira abayinenga, nawe ubwe abanze yinengeAraroha bagenzi be: Prof KarangwaKimwe mu bintuby’ingenzi yamuryango ba FPR kwinenga,pline mu ishyaka, arasaba aban-byashoboje ishyaka no kunenga ibitagenda neza murya FPR, n’umutwe ishyaka. Uwo nta wundi ni Professeurwayo wa gisirikare, gutsindaurugamba n’amatora, ni amahamemeza (values). Ayo mahameni ukuri, gukorera mumucyo no kwinenga.Nyuma ariko yo gustinda urugamba,na cyane cyane nyumaChrisologue Karangwa.Uwo munyabubasha wa FPR,akaba yaranahoze ari umuyoboziwa KIST, akaba na Perezidawa Komisiyo y’igihuguy’amatora, akaba kandi ari naPerezida w’inama y’ubutegetsiyo gustinda amatora, ayo mahameya Electrogaz, yabitangajeyose yagiye yibagirana.Nkuko Ikinyamakuru Umusesocyabitangarijwe n’umusenateriumwe twaganiriye, ukomokamu ishyaka rya FPR, arikoagasaba ko amazina ye agirwaibanga, ubu ayo mahame yaFPR yasimbujwe ikinyoma,ubusambo n’igitugu. Yagize ati:“amahame ya FPR yibagiranyerugikubita. Ukuri kwahindutsekuwa 15 Werurwe 2009, munama y’inteko rusange ya FRPy’Akarere ka Kicukiro, yabereyeku ishuri rya ETO Kicukiro.Kuba umunyabubasha wo murwego rwa Chrisologue Karangwaasaba abanyamuryangoba FPR kwinenga no kuyinenga,ni ikimenyetso cyuko bamwemuri FPR batangiye kubonaikinyoma, demokarasi ihindukako kubuza abantu kuvugaigitugu naho gukorera mumucyo bihinduka gukorera mubwiru kandi byose byatangiriyeku mutwe”.Ku bakunzi b’ishyaka ryaFPR ariko, hari impamvu yokwishima. Ubu, umwe mu bantubakomeye cyane muri FPR,akaba ari na komiseri wa disci-ibitagenda n’amakosa akorwan’ishyaka rya FPR, ari inzira yogusenyukwa kwayo.Mbere ariko yuko Mzee Karangwaasaba abanyamuryangoba FPR kunenga ibitagenda muishyaka rya FPR, abanze yibukeuko byagendekeye abageragejekubikora. Namara kwibuka ukobyabagendekeye, asabe ishyakaFPR n’abanyabubasha bagenzibe kwihanganira kunengwa.Abantu nka Pasteur Bizimungu,wahoze ari Perezida wa Repubulikay’u Rwanda, mbereyo kwegura, yanenze imikorereya FPR ku mugaragaro, cyanecyane internal democracy. Nyumayo kwegura, yahise ashingaishyaka rya PDR Ubuyanja,agamije guha abanyarwanda‘alternative platform’, ariko,nkuko mugenzi wanjye CharlesKabonero yabyise mu kinyamakuruUmuseso, No 344,uyu mugabo yarasewe, kimwen’ishyaka rye. Ubu ChrisologueKarangwa arashaka ko hagiraumuntu wahura n’ibibazonk’ibyo Bizimungu yahuye nabyo.Si Bizimungu gusa, hariabanyepolitiki benshi muriFPR, ndetse no mu gisirikarecya RDF, bagiye bagaragazako hari ibikorwa na FPR bitaribyiza, ariko, kimwe na PasteurBizimungu, byarabagarutse.Abasirikare nka Patrick Karegeya,abanyepolitiki nka SethSendashonga, Joseph SebarenziKabuye, bose bahurira ku kubabaragerageje kugaragaza ibitagendamuri FPR, ariko bosebyabakozeho.Mbere yo gusaba abantukunenga ibitagenda muri FPR,Mzee Karangwa nabanzeyibaze impamvu abanyamakurubigenga mu Rwanda, bisweabanzi b’igihugu. Yibaze impamvuabanyabubasha bagenzibe babahohotera mu nzirazitandukanye, kugeza no kukwamburwa uburenganzira kubwenegihugu. Impamvu ntayindi ni uko bagaragaza kandibakanenga amakosa y’ishyakarye.Chrisologue Karangwa nabanzeyibuke ibibera murikongere za FPR, aho ugeragejekugaragaza ibitagenda, ahuran’igitsure kidasanzwe cyaChairman wayo, Paul Kagame,ku buryo hari n’abo byaviriyemoibibazo.Namara kubyibuka, kugirango koko umuco wo kwinengano kunenga amakosa ubeho(kandi biri mu nyungu rusangeza FPR), Mzee Karangwa azasabeabanyabubasha bagenzi bemuri FPR, cyane cyane PerezidaPaul Kagame, bige umucowo kwihanganira abatavugarumwe nabo ku kintu runaka,no kwihanganira kubwirwaamakosa runaka. Ariko ubundi,ari ukora amakosa, ari uyagaragaza,umubi ninde? Kuri PerezidaKagame byo ni akarusho.Ese wowe umuntu wivugira kokutemeranya (disagreeing) naPerezida ari ikibazo, wahera heugira icyo umubwira. Keretseuwemeye kuba igitambo.Mzee Karangwa kandi, mbereyuko asaba abantu kwinenga,no kunenga ibitagenda neza,abanze nawe ubwe yinenge.Urwego rukomeye rw’igihuguMzee Chrisologue ayoboye,ari rwo Komisiyo y’igihuguy’amatora, ni urwego rufiteinshingano ikomeye mu iterambererya demokarasi muRwanda. Yego iyo komisiyoya Karangwa imaze guteguraamatora y’abadepite inshuro2, n’aya Perezida wa Repubulika,ariko uburyo ayo matoraakorwamo, bituma ibiyavamobitizerwa, kubera amakosamenshi akorwa na komisiyoye. Bityo mbere yuko asabaabandi kwinenga, nawe abanzeKuba umunyabubashawo mu rwego rwaChrisologue Karangwaasaba abanyamuryangoba FPR kwinenga nokuyinenga, ni ikimenyetsocyuko bamwe muri FPRbatangiye kubona kokubuza abantu kuvugaibitagenda n’amakosaakorwa n’ishyaka ryaFPRyinenge.Ngarutse gusa ku matoraaherutse y’abadepite, kimwemu bintu by’ingenzi byanenzwecyane n’abantu batandukanye,ndetse n’indorerezi z’amahanga,ni ikusanya n’ibarwa ry’amajwiyavuye muri ayo matora. Habamu kubarura amajwi mu mucyo,guhuriza hamwe ibyavuyemu matora kuva mu cyumbacy’itora kuzamuka, cyangwa sekureba niba umubare w’abatoyeuhwanye n’abari kuri lisitiy’itora, byose ntibyakoze ukobikwiye.Umuhanga Tom Stoppardyagize ati: “It's not the votingthat's democracy; it's thecounting”. Ibi bishatse kuvugango: “demokarasi si igikorwacyo gutora, ni igikorwa cyokubarura amajwi.” Bivuze kokuba mu ibarura ry’amajwiharagaragayemo amakosa, yariintambwe ya mbere yo kunigademokarasi. None se Mzee Karangwakuki we atinenga. SiTom Stoppard wenyine wagarutseku gikorwa cy’amatora,n’imbaraga z’amajwi muridemokarasi. Abraham Lincolin,muri disikuru ye yavuze kuwa19 Gicurasi 1856, yagize ati:“The ballot is stronger than thebullet.” Bishatse kuvuga ngo:“Ijwi rifite imbaraga kurutaisasu.”Chrisologue Karangwa, mbereyo gusaba abantu kunenga nokwinenga, nubwo hari abasanzeari ibya nyirarureshwa, nabanzenawe yinenge, anigaye, ku byokomisiyo y’amatora ayoboyeikora. Usibye n’izo nenge mukubara amajwi, komisiyo yaKarangwa yanenzwe kuba yarishecyangwa se yarirengagijeamategeko agenga amatora,cyane amabwiriza ya komisiyoyuko hacamo isaha imwe hagatiyo kurangiza igikorwa cy’itorano gutangira kubarura amajwi.Usibye kuba biciye ukubirin’amategeko agenga amatora,biha icyuho uburiganya noguhindura ibyavuye mu matora.None se Mzee Karangwa, wakwihereyeho?Didas M. Gasana

AmakuruUMUSESONo 345, 23 - 26 Werurwe 2009Urup. 9Rwigara: Uko arushahogushyigikira FPR, niko abayobarushaho kumujujubya► Bashatse kumwambura inyubako ye, yaraye atanze umusanzu wa5.000.000 Frw yo gushyigikira FPR► Baravuga ngo ni inzu yubakira Umwami Kigeli V Ndahindurwa,bagamije kwigabiza umutungo we► Rwigara ati: “Nabonye Umwami rimwe gusa, mweretswe naPasitoro Mpyisi i Nairobi mbere y’intambara”_ Bahagaritse abubakaga birenze inshuro cumi n’ebyiribagambiriye kuzayimwamburaUmucuruzi ukomeye witwaRwigara Assinapol akomejekwibasirwa.Leta irashaka kumwamburainyubako ye iri haruguru yaPeyaje (Peage), mu Kiyovubita icy’abakire, mu Karere kaNyarugenge, Umujyi wa Kigali.Iyo nzu barashaka kuyimwambura,nyuma y’inshuronyinshi zigera kuri cumin’ebyiri bagiye bamuhagarikakuyubaka.Akarere ka Nyarugengekandikiye Rwigara Assinapolibaruwa No. 2107/01.01, yo kuwa 17/07/2008, kamuha igihecy’amezi atatu ngo abe arangijeinyubako ye, ngo bitaba ibyoakazajya yishyura amande yaburi kwezi azamenyeshwa.Byabaye agahomamunwaubwo Rwigara yiteguraga kwubahirizaicyo cyemezo; Akarereka Nyarugenge kamwandikiyeibaruwa No. 2281/ 01. 01, yo kuwa 13/08/2008, kamumenyeshako kamwambuye inzu yeyaguze mu mwaka wa 1987.Iyo nzu Rwigara Assinapolyayambuwe yaraye atanze amafarangay’amanyarwanda miriyonieshanu (5.000.000Frw) yogushyigikira Umuryango FPRmu matora y’abadepite yabaye.Iyo Rwigara batamukomamu nkokora, iyo nzu ye ibayaruzuye; dore ko yari yarahaweicyemezo n’Ubuyobozibw’Umujyi wa Kigali cyo kuyivugururaakayigira hoteli.Ubu iyo nzu imaze ameziumunani ihagaritswe kubakwa.Ikinyamakuru Umuseso kimazekumenya iyo nkuru irebanan’ihagarikwa ry’iyubakwary’iyo nzu, no kuyamburwa; cyakozeitohoza n’ubushakashatsi,maze gikurikirana amatekay’iyo nzu bavuga ko yubakirwaUmwami Kigeli V Ndahindurwa.Ibyo Umuseso wagezehobikaba bigaragaza ko iyonzu bavuga ko ari iy’UmwamiKigeli V Ndahindurwa ataribyo, ahubwo iyo nzu ari iyaRwigara Assinapol, ababivugaakaba ari amashyari bafite bagirango bigabize umutungo we.Nkuko Umuseso wabitohoje;byatangiye kera, inzu ya RwigaraAssinapol ishaka gutwarwakuko uwari Perefe w’Umujyiwa Kigali, Col. Renzaho Tharcisseyari yarashyizeho abakozingo bayimurindire; icyo gihebakaba barakwizaga ibihuha bavugako ari iy’Umwami KigeliV Ndahindurwa.Rwigara Assinapol agarutsemu Rwanda, intambara na jenosidebirangiye mu 1994, yatuyemuri iyo nzu, dore ko yariyarahunze ubutegetsi bwa PerezidaYuvenali Habyalimanabwashakaga kumwivugana.Gusa aho byaje gukomerera,ni aho Rwigara Assinapolyandikiwe n’Umuyoboziw’Akarere ka Nyarugenge,ibaruwa no 2107/01.01 yo kuwa17/07/2008, amuha amezi atatuyo kuba yarangije kubaka iyonzu, ngo bitaba ibyo, akazajyayishyura amande ya buri kweziazamenyeshwa.Mu gihe Rwigara yiteguragakwubahiriza icyo cyemezo,yabonye indi baruwaifite No 2281/01.01 yo kuwa13/08/2008 ikuraho iya mberekandi imwambura icyo kibanza;ibyo kandi bikaba byarakozweyarahoraga asaba kubonanan’Umuyobozi w’Umujyi waKigali n’uw’Akarere ntaboneigisubizo.Rwigara Assinapol yagaragarijeUrukiko ko icyokibanza kirimo inyubako ifiteinyandiko-mpamo (certificatd’enregistrement no R. XIXFolio 99 yo kuwa 28/05/1999),none ubuyobozi bw’Akarereka Nyarugenge, bukaba bwaritwajeko ngo atubahirije igihekigenwa n’amasezeranoy’ubukode bw’ikibanza (contratde location), bwirengagiza koiyo inyubako isa n’iyarangiye,ubu ikaba yari isigaje gukorerwaimirimo ya nyuma (finissage)kandi iyo umutungo ufitiweinyandiko-mpamo utavogerwa,mu gihe n’amategeko y’igihuguyemerera umuntu kugira umutungoudahungabanywa atarigusa mu nyungu rusange, mubihe no mu buryo buteganywan’amategeko nkuko ingingo ya29 y’Itegeko Nshinga duherutseibivuga aho igira iti: “buri muntuafite uburenganzira ku mutungowe bwite, waba uwe kugiti cye cyangwa uwo afatanyijen’abandi.”Iyo ngingo ikomeza igira iti:“umutungo bwite, uw’umuntuku giti cye , uwo asangiyen’abandi , ntuvogerwa”. Ni ingingoya 44 ya CCLII ivuga koumutungo bwite w’umuntu kugiti cye cyangwa uwo asangiyen’abandi udahungabanywa.Rwigara ahungutse muri 1994,yasanze inzu ye yarangiritse cyane,biba ngombwa ko yongerakuyisana ayituramo kugeza mu2005, ari bwo Umujyi wa Kigaliwamuhaye uruhushya rwokuyihinduramo Hoteli.Kuva aho Assinapol Rwigaraaboneye urwo ruhushya yatangiyeimirimo yo kuyihinduramoHoteli, ariko ikagendaihagarikwa kenshi n’Ubuyobozibw’Akarere, ibyo bituma imirimoidindira.Icyo kibazo cyo kubuzaRwigara kubaka inzu ye cyatangiyekera, ku buryo bamuhagaritseinshuro zigera kuricumi n’ebyiri iyo nzu bayihagarikabavuga ko ari iy’UmwamiKigeli; na mbere ya 1994, bakababaravugaga ko ari iy’Umwamiibyo ariko bakaba barabivugagabagirango bamuhombye kandibamwambure umutungo we.Bikaba byumvikana ko kubaiyo nzu ituzura biterwa nabamwe mu bayobozi babuzaabakozi kubaka kugeza ubwobakoresha na Polisi; hakabahari abashaka ko ituzura bafiteimpamvu runaka.Aha umuntu akaba ataburakwibaza uburyo umuntu womuri FPR Inkotanyi nka RwigaraAssinapol ukotiza bamutererahejuru.Twagerageje gushaka RwigaraAssinapol dukoresheje telephoneabanza kwanga kutwitaba;aho bigeze aratwitaba,tugira bimwe mu bibazo tumubaza.Twamubajije ibijyanye nokumubuza gukomeza kubakainzu ye bavuga ko ayubakiraUmwami, niba koko akoranan’Umwami?Rwigara Assinapol yadusubijeko Umwami yamubonyeUmunyemari Rwigara Asinapolrimwe muri Kenya intambaraitaratangira amweretswe na PasitoroMpyisi.Naho ibyo gukorana nawe,sibyo kuko akomoka kuKibuye, Umwami akaba yarabagai Nyanza.Ku kibazo cy’icyo abonagituma hari abavuga ibyon’ikibibatera, Rwigara Assinapolyasubije ko abona ariamashyari y’abanyarwanda.Tumubajije ibivugwa ko yakoreyeFPR n’icyo yayikoreye,Rwigara Assinapol yadusubijeko azabidusobanurira ubutaha.“Ikinyamakuru Umusesogikurikije amatohoza cyikoreye,cyahawe n’umukoziwo mu Mujyi wa Kigali tutavuzeamazina ye ku mpamvuz’umutekano we n’akazi akora; dore ibyo yatubwiye: “iriyanzu ya Rwigara Assinapol iriahantu heza; bakaba barashatsekuyiteza cyamunara bakoreshejeNotaire w’Akarere ka Nyarugenge.Notaire yababwiye koadashobora kuyiteza cyamunaraari nta dosiye n’imwe y’urukikoafite agenderaho”.Abahanga mu by’amategekobazarebe ko hari itegeko narimwe abantu bagenderaho ryokwambura umuntu umutungowe ku giti cye kuko ari nta nahamwe warisanga.Emile Bayisenge

Urup. 10Ikiganiro cyihariyeUMUSESONo 345, 23 - 26 Werurwe 2009Kagame: Nta miziro mfite imbuzaz’urwo rugamba.Jeune Afrique: Jenoside yo mu1994, mu mategeko yahinduriweinyito ihabwa izina rya Jenosidey’abatutsi bo mu Rwanda, esemubona byari ngombwa cyane?Paul Kagame: Ntabwo twayihinduriyeinyito, icyo twakoze niukuzuza no gusobanura kurushahojenoside. Jenoside ni ugutsemba kuburyo bwateguwe kandi bwihariye,ubwoko, abantu bahuriye kuisano runaka, abantu bahuriye kuidini runaka, ugambiriye kubamaraho.Jenoside si ugusubiranamokw’abaturage. Mu Rwanda, itsindaryari rigambiriwe gutsembwa, niabatutsi aho bava bakagera. Abahutubishwe mu 1994, ntibabikorerwemu bushake bwo kubamaraho,ahubwo ni ku zindi mpamvu. Ibyokandi buri wese ashobora kubyumva.Jeune Afrique: Muzongera mwiyamamarizekuyobora u Rwandamu matora ya 2010?Paul Kagame: Urebye nta miziromfite yabimbuza. Ariko ntawamenya:Ishyaka ryanjye FPR,rishobora kureba rigasangawenda igihe maze muri uwomwanya gihagije, ko hakwiyeundi muntu mu mwanya wanjye.Jeune Afrique: Ibyo nabihaamahirwe make cyane …Ariko, ku bibareba ku giti cyanyubwite, hari igihe runakamwihaye?Paul Kagame: Igihe kigenwaUrebye ntamiziro mfiteyabimbuza. Arikontawamenya:n’itegeko nshinga, ni ukuvugamanda ebyiri zikurikirana z’imyakairindwi.Jeune Afrique: Ariko mubonamuzabikomeraho koko? Wendamu myaka umunani iri imberebishobotse nkaba nazongera nkababazaiki kibazo…Paul Kagame: Uzabona igisubizombere yaho rwose.Jeune Afrique: Muracyari umufanaw’urugero rw’iteramberery’ibihugu byo muri Aziya?Paul Kagame: Ibyo nta no kubishidikanyaho.Hashize hafi imyaka50, ibihugu nka Singapour,Malaysia, Koreya y’epfo, u Bushinwacyangwa u Buhinde biri kurwego rw’iterambere rudafite ahorutaniye n’aho bimwe mu bihuguby’Afurika biri ubu. Ariko rebaaho bigeze, n’aho turi. Dufite byinshitwabigiraho.Jeune Afrique: Babavugaho arikono kwemera cyane Israel…kwiyamamaza muri 2010Paul Kagame: Ntabwo ari ikibazocyo kuyemera. Mbona ko Israelyashoboye kwesa imihigo mu nzegonyinshi, ihangana n’ibibazo byinshi,cyane cyane ibyo mu rwegorw’umutekano ku buryo bushimishije,tubona ko natwe byatwubaka.Jeune Afrique: Kandi muri na zaLeta ebyiri zagiye ku butegetsi kubundi buryo, nyuma ya jenoside.Paul Kagame: Ahari wenda. Arikoimpamvu, imvo n’imvano ziratandukanye.Ariko ku bintu bimwe nabimwe ibyatubayeho birihariye.Jeune Afrique: Urukiko mpuzamahangampanabyaha rumaze gusohoramanda mpuzamahanga zo gufataPerezida wa Sudani El Béchir. Tuziko murwanya uru rukiko. Mwabamushyigikiye umuco wo kudahana?Paul Kagame: Ndashaka ko abantubanyumva neza. Sinzashyira mubikorwa manda zo gufata El Béchirkandi sinzanashyira umukono kumategeko agenga ruriya rukikompuzamahanga. Akaba atari ukuvugako ndwanya ubutabera mpuzamahanga,akaba atari no kuvugako abakuru b’ibihugu bari hejuruy’amategeko, akaba atari no kuvugako Béchir ari umwere ku byahabamurega; akaba ari uko nta cyizeremfitiye urukiko mpuzamahangampanabyaha. Ntabwo ari rwo ruzaciraisi, imanza zitabera kuri bosekandi ku buryo bungana. Ikibazosi uko kugeza ubu Abanyafurikabonyine ari bo bamaze kugezwa imberey’urwo rukiko. Ni ibintu ibintubiteye ukwabyo. Ikibazo kikaba ariuko mu ntangiriro zarwo, twasanzerukoreshwa, imikorere yarwo ihisheirobanura rinavanzemo politikiy’ikandamiza, ibihugu bikize bikoreraibihugu bikennye. Nshyigikiyeinkiko mpuzamahanga mpanabyahazihariye, ziyobowe n’umuryangow’abibumbye, nk’uru rwa Arusharwashyiriweho u Rwanda, urwaSierra Leone, urw’icyahoze ariYougslavia; kuki se ejo hatajyahourwa Darfour. Izo nkiko zo usangazifite manda isobanutse, kandi beneizo nkiko ziba zizi n’icyo zigamije.Ariko, sinemera rwose abacamanzabigize ba nyirandabizi na ba nyirandihosebo mu rukiko mpuzamahangampanabyaha rw’i Lahe.Byahinduwe mu kinyarwandan’ubwanditsi bw’UmusesoBRIQUETERIE RWANDAISE RULIBA S. AItangazoPEREZIDA W’INAMA Y’UBUTEGETSI YA SOSIYETE “BRIQUETERIE RWANDAISE RULIBA s.a” ANEJE-JWE NO GUTUMIRA ABASHOYE IMARI MURI IYO SOSIYETE MU NAMA RUSANGE IDASANZWE IZAT-ERANIRA MURI HOTEL “ LE PRINTEMPS” I KIGALI, KUWA 28 WERURWE 2009 SAA YINE ZA MU GI-TONDO.KU MURONGO W’IBYIGWA, HARI INGINGO IKURIKIRA:GUHINDURA STATUTS (AMATEGEKO AGENGA SOSIYETE )Bikorewe i Kigali, kuwa 14 Werurwe 2009MURENZI JEANPEREZIDA W’INAMA Y’UBUTEGETSIPONT NYABARONGO. B.P 1275 KIGALI. RWANDA TEL: +250 591101 & 591103& 591107

UbutaberaUMUSESOIyo ICC iza gufata Habyarimana igihe abatutsiUrup. 11bicwaga, Kagame yari kuvuga ko ICC itigenga?►Perezida Kagame, nk’umunyepolitiki amwe mu amahanga yita‘statesman’, ashobora gutakaza amanota menshi mu ruhando rw’amahangakubera gushyigikira BashirKuri benshi, niba atari kuribose, kuba Perezida w’igihugu,ni isoko y’ibyishimo, nubwoabanyepolitiki benshi babeshyako ari umugogoro wo gukoreraabaturage. Ariko siko abaperezidabose bishima (kuberako ari ba Perezida). Hari abahuran’ibyago kubera kuba baPerezida.Usibye abantu nka John F.Keneddy, abaerezida benshibahura n’ibyago kubera ibikorwabibi bakora ari ba Perezida.Izo ni ingaruka z’ubutegetsi.Uwahoze ari Perezida w’uBurusiya, Vladmir Putin,yigeze kugira ati: ‘Power isa two-edged sword. Wield itclumsily, you will get hurt, ifnot die of it.” Ibi bishatse kuvugango: “ubutegetsi ni inkotaifite ubugi ku mpande ebyirizombi. Ubukoresheje nabi,urabizira, ukaba wanapfa.’Ubu, Perezida w’igihugucya Sudan, Omar El Bashir,ni umwe mu baperezida batishimyena gato, nubwoafite ibyiza byose ahabwan’imbaraga z’ubutegetsi. Bashirkandi ni umwe mu baperezidabazira uburyo bakoreshejeingufu zabo bahabwan’ubutegetsi (inkota Lenin yavuze).Uwo mugabo ubu ntasinzirakubera manda zo kumufatazatanzwe na Internationalcriminal Court, kubera ibyahaby’itsembabwoko, ibyaha byibasirainyokomuntu, n’ibyahaby’intambara urwo rukiko rumushinja.Urwo rukiko rukaba ruvugako Bashir yakoze ibyo byahamu ntara ya Darfur, imazeimyaka irenga 5 iberamo imirwanon’ubwicanyi bukorwan’umutwe w’aba Janjaweed.Ababikurikiranira hafi bakababemeza ko aba Janjaweed baterwainkunga na Leta ya Sudan,iyobowe na Omar- El Bashir.Izi manda zimaze kuvugishabenshi menshi. Abanye Sudanbatari bake, cyane cyaneabo mu mujyi wa Khartoumwiganjemo abarabu, bagiyeku mihanda bigaragambirizaizo manda, nk’ibyabaye hanoigihe cy’ifatwa n’ifungwa ryaRose Kabuye.Izo manda kandi zavugishijeabaperezida batandukanyeb’isi. Ariko hano ndifuza kugarukaku magambo ya PerezidaPaul Kagame kuri icyokibazo. Amwe muri ayo magamboni ayo yatangarije ikinyamakuruJeune Afrique Intelligent.Abajijwe niba shyigikiyeumuco wo kudahana kubera koadashyigikiye ruriya rukiko,Perezida Kagame yagize ati:‘Mu itangazamakuruNdashaka ko abantu banyumvaneza. Sinzashyira mu bikorwamanda zo gufata El Bachirkandi sinzanashyira umukonoku mategeko agenga ruriyarukiko mpuzamahanga. Akabaatari ukuvuga ko ndwanyaubutabera mpuzamahanga,akaba atari no kuvuga koabakuru b’ibihugu bari hejuruy’amategeko, akaba atari nokuvuga ko Bachir ari umwereku byaha bamurega, akaba ariuko nta cyizere mfitiye urukikompuzamahanga mpanabyaha’.Perezida Kagame yakomejeagira ati : ‘Ntabwo ari rworuzacira isi imanza zitaberakuri bose kandi ku buryo bungana.Ikibazo si uko kugezaubu Abanyafurika bonyine aribo bamaze kugezwa imberey’urwo rukiko. Ni ibintu ibintubiteye ukwabyo. Ikibazokikaba ari uko mu ntangirirozarwo, twasanze rukoreshwa,imikorere yarwo ihishe irobanurainavanzemo politikiy’ikandamiza ibihugu bikizebikorera ibihugu bikennye.Nshyigikiye inkiko mpuzamahangampanabyaha zihariye,ziyobowe n’umuryangow’abibumbye, nk’uru rwaArusha rwashyiriweho uRwanda, urwa Sierra Leone,urw’icyahoze ari Yougslavia,kuki se ejo hatajyaho urwa Darfour.Izo nkiko zo usanga zifitemanda isobanutse, kandi beneizo nkiko ziba zizi n’icyo zigamije.Ariko, sinemera rwoseabacamanza ba nyirandabizina ba nyirandihose b’urukikoMu y'abagabo: Omar Bachirmpuzamahanga mpanabyaharw’i Lahe’.Gusa, birashoboka ko Kagameyaba afite ukuri mu byoavuga ko urwo rukiko rukoreshwa,ko rukorera ibihugubikize, ariko kuba Kagameavuga ko atazashyira mandazifata Bashir mu bikorwa, bifiteingaruka mbi ikomeyecyane ku isura na personalitybye. Kudashyira manda mubikorwa sibyo bizatuma urworukiko rwigengaBiratangaje kubona umuperezidaw’igihugu cyabayemojenoside nk’u Rwanda, avugako atazashyira manda zifataumuntu uregwa jenoside mubikorwa.None se ko Perezida Kagameahora avuga ko umuryangow’abibumbye utigenga,ubogama, ko atarawusezeramo?Kagame ntabwo yigezeasobanura birenze uburyo kiurwo rukiko rutigenga, cyangwase uburyo ki rukoreshwan’ibihugu by’ibihangange. Ntarugero na rumwe yatanze. Niukuvuga ko yiyumvikanishijenk’umuntu udafite ‘foundedreasons’, ahubwo ufite icyoapfa n’ubutabera mpuzamahangacyane cyane nyuma yamanda zatangiwe abayobozibakuru b’u Rwanda.Ntabwo amaraso y’abanyaDarfur bapfa, ari yo azatumaurwo rukiko rwigenga, kukokwanga gushyira manda zifataBashir mu bikorwa, niugusinyira ko abanye Darfurbakomeza gushirira ku icumu.Iyi mvugo, kuri Kagame wahagaritsejenoside mu Rwanda,ntikwiye namba.Perezida wa Uganda, YoweriMuseveni, we yatangajemu minsi ishize ko yiteguyegushyira mu bikorwa mandazifata Bashir, kubera ubwicanyibubera mu ntara yaDarfur. Ubu se tuvuge ko iyoICC iza gutanga manda zifataHabyarimana kubera jenosideyakorewe abatutsi igihekirekire, Kagame, wari umuyoboziwungirije w’ishamiry’iperereza rya gisirikaremui Uganda, yari kugira inamaMuseveni yo kudata muriyombi Habyarimana kukoICC itigenga? Ubu Kagameyari kuvuga amagambo avugaubungubu?Perezida Kagame, wariumaze kugira ijambo mu ruhandompuzamahanga kubera‘statesmanship’, ashoborakwisanga mu kato kubera imvugoye kuri Bashir.Mu magambo make, kwangaguta muri yombi Bashir,ngo abazwe n’ubutabera ibyahaaregwa, aburane, atsindecyangwa se atsindwe, ni uguhaumugisha ibyo akora.Abasirikare b’u Rwandabarakora iki Darfur, abaguyeyobazize iki ?Kagame kuvuga ko atazashyiramu bikorwa manda zifata PerezidaBashir, byatumye nibazaicyo abasirikare b’u Rwandabakora muri Darfur, binatumanibaza icyo abaguyeyo bazize.Uyu mwaka wa 2009, niuwa gatanu kuva u Rwanda rutangiyekohereza ingabo zarwokurinda umutekano muri Darfur.Intangiriro y’ibibazo byaDarfur ni intambara yo mugihugu cya Chad yo muri za90 yatumye habaho kwinjiramuri Sudan kw’abarabu benshimu ntara ya Darfur. Bamazekugera muri Darfur, batangiyekurwanira ubutaka n’abiraburabari basanzwe batuye muri iyontara, biza kubyara itsembabwokokugeza n’ubu rigikomeza.Itsembabwoko ryo muriDarfur ryahangayikishije amahanga,cyane cyane Afurikayunze ubumwe, byatumyeuwo muryango usaba Letaya Sudan guhagarika ubwobwicanyi ariko Sudan ntigaragazeubushake buhagijebwo gukemura icyo kibazo.Kubera igitutu cy’umuryangompuzamahanga waje no gufatiraibihano Leta ya Sudan,haje kuba imishyikirano hagatiy’imitwe ihanganye n’aba Janjaweedbashyigikiwe na Letaya Sudan arebana n’ihagarikwary’imirwano. Afurika yunzeubumwe nibwo yasabye ibihugubiwugize, birimo n’u Rwanda,kohereza ingabo zo kurindaindorerezi z’iyubahirizwary’amasezerano y’amahoro.Uko niko Perezida Kagame,akurikije ububasha ahawen’itegeko nshinga, yoherejeingabo z’u Rwanda muri Darfur,kurinda amahoro.Ku ikubitiro ariko, PerezidaKagame akaba yarasabyeingabo za RDF zari zigiye iDarfur ko zitazicara ngo zirebereinzirakarengane za Darfurzikomeje kwicwa urubozo.Kugeza ubu, abasirikare b’uRwanda bagera ku 9, bakababamaze kuhasiga ubuzima.Ni ukuvuga ngo ingabo zaRDF zagiye kurinda amahoro,yabuze kubera ubwicanyibukorwa n’aba Janjaweed,bashyigikiwe na Bashir, arikoKagame akavuga ko atafataBashir ngo ajye kubibazwa. Iyi‘cycle’ irivuguruza.None se niba Kagame avugako ICC itigenga, akabaaherutse no gutangaza ko azasohoramanda zo gufata abafaransa,yasohoye izifata naBashir, niba inkiko ze zigengakurusha ICC?Didas M. Gasana

Urup. 12 UMUSESO No 345, 23 - 26 Werurwe 2009Tubamare amatsikoKaremberi aravuga uko azi UmwamiKigeli na Perezida KagameK.J :Nzinduwe n’iki kiganirokirekire kiri bwibande ku bintubikurikira:- Inyandiko kuri Rwubaka- Umwami mu Rwanda- Uziranye ute n’umwami Kigeli waV Ndahindurwa na Perezida Kagamenk’abantu ku giti cyabo? Ni ibintubitatu gusa tuganira mubwisanzure.K.C: Nguce mu ijambo, uzanywe nabyinshi bitarangira mu kwezi kumwetuganira mu ijoro n’amanywa!!!Ariko ibibazo byose nshatse nabisubizamu minota itarenze 15:ntangirire kuri Rwubaka; nzi nezayuko abantu benshi, cyane cyaneurubyiruko, mushonje muhishiweariko muzi yuko hari abayobozibamwe (Mary Gahonzire, Komiseriwa Police na Minisitiri Nyandwi wariMinisitiri w’ubutegetsi bw’igihugun’amajyambere ya za Komini)bayihagaritse batanga amabwizayo kwandika mu dutabo twihariye(book-lets) nubahirije ayo mabwiriza.N.B: Igitekerezo nari mfite nandika“Rwubaka” kwari ukuboneraibisubizo by’ibibazo byari bimazeigihe kirekire bisenya amago menshibitewe n’ubujiji : nzabisobanura nezaubwo nzabagezaho ibyo nzabahuguramobyose. Indi ngingo y’ingenziyari ukurinda urubyiruko amabanga(tabours) n’amarenga atera urujijoakaba ari n’abo Nyakubahwa JeannetteKagame, Musenyeri Birindabagabona Dr. Binagwaho bashingiyehobagira inama abo bireba (Towhom it may Concern) kwirinda bivuyeinyuma ayo mabanga n’ibizira(tabours) bitagendanye n’iki gihetwugarijwe na SIDA.N.B: Natangarije mu binyamakuruyuko Rwubaka agarutse mu rugagarw’abanditsi, abari bahagaritse izonyandiko nibatareactinga, nzandikaibisubizo mbere y’ukwezi kwa Gicurasi,nzandika nta mususu .K.J: Ibya Rwubaka birasobanutse,ndetse wambwiye yuko utazandikaahubwo uzakingura za ofisi ahantuhanyuranye mu gihugu.Ndabona usubiza ibibazo byanjyeutaruka reka nanjye ngende nkubazaibyo mfitiye amatsiko menshi: hariuwo twaganiriye ati: buriya MzeeKaremberi umurasaze amaraso yewayasangamo Ubwami n’umwamiKigali V, Ndahindurwa!!! Wabimbwirahoiki?K.C: Si wowe wa mbere mbyumvanye,mbamare amatsiko.Sindi umunyiginya, si ndi n’umwega(Ibyegera by’Abanyiginya), si ndiumutsobe nka Benzige bimikaAbami, nta nubwo ubwoko bwanjyebw’abashambo bwigeze umwamikaziibunyiginya ahubwo ubwoko bwannjye(Abashambo ba bene Tanzi) babayehoibikomangoma muri Mpororoya Nkore (Uganda).N.B: Imvugo umbwiye igiye kunterakuvuga ibyo ntendaga kuvuga!!Ubwami bw’u Rwanda bwanteyeibibazo byinshi ntendaga kuvuga :Ndi muri internat (umwaka 6w’amashuri abanza) i Rwamagana,umupadiri w’umuzungu yajei Rwamagana gukoresha ikizaminicy’abazajya muri Collège Christ Roi(ishuri ryisumbiye ryateguraga abazajyamuri Univerisité i “ Shyogwe”bugufi y’i Bwami. Nkora ikizaminimbigiriwe inama na Frère CamilleRutahintare wanyigishaga akamberan’umujyanama kuko yambonagamoumuhanga, mfite imbere heza.Ikizamini ngitsindira hejuru, arikonje kuzira yuko ubwoko nabwiyeuwo mupadiri butari buzwi ibwaminamubwiye yuko ndi “Mweshezi”igisokuruza cya Mweshezi (Umushotsi).Ambaza niba haba hari uwabayarabaye shefu muri ubwo bwokondamuhakanira, abwira Frère CamilleRutahintare yuko hari umwanawatsinze ariko akwiye gusimburwan’umwana w’umwega watsinzwekuko yari amabwiriza y’umwamikazi(Nyiramavugo) wari warasabye Padirikutazongera kwakira intarurutsiz’abana batazwi ubwoko bufatika!Bimenyesha uko ubwoko bufatikabari : abanyiginya, abega, abakonon’andi moko yaba yarigeze gushyingiraibwami cyangwa yaba yaravutseabatware nk’abashefu b’umwami.Ibyo byose nabisobanuriwe naFrère Camille Rutahintare, ambuzagutera amahane ko nibambwira konatsinzwe kandi nari nzi neza ko ikizamininagitsinze 100%! Ubwo mbampuye n’impamvu ya mbere inyangishaubwami n’ibwami! Indi mpamvuya kabiri: twagiye muri Groupe Scolairesd’Astride (indatwa) tugerayodusanga hari umwana wa shefuntavuze wasibiye, kandi kizira gusibira,abafurere b’urukundo ( Frère dela charité) bayoboraga iryo shuri ryisumbuye,badukuramo umwana witwagaRwirahira Augustin, bamwoherezamu ishuri ry’Abarimu i Zaza,ngo asimbuzwe mwene shefu wariwatsinzwe ako kaba kabaye akarenganeka kabiri mbonye kica demokarasi.Indi mpamvu ya gatatu muriiryo shuri Astrida, umufurere (Frère)watwigishaga witwaga Kajagali ankubiseamaso, avuza impundu imberey’Abanyeshuri ati : “Nguyu Musingawazutse”, yungamo, ati: “akazurugasongeye, agasatsi k’irende, utwisodutumburutse”, ati: “c’est vraimentl espece de Musinga”. Kuva ubwoakazina gasimburwa na « Espace deMusinga » ? Indi mpamvu ya kane,amateka y’u Rwanda batwigishagamuri iryo shuri, ni uko ubwami bw’uRwanda bwashiriye kuri “Rutarindwa”wicishijwe na Kanjogera namusaza we Kabare bagira ngo bimikeMusinga wari ukiri muto (imyaka12)! Igihugu cyayobowe na Kabarena Kanjogera kugeza Musinga akuze.Batwemeza yuko Mutara Rudahigwaatari Umwami kuko atimitswe na Rutarindwawari wasizwe na Rwabugiri.N.B: Ibi mbitewe no gutangaubuhamya bwerekana ukuntuabakoloni ( Ababiligi) barangajweimbere n’Abihaye Imana (abapadiribera) baje bitwaje bibiliya nshyay’amacakubiri, bitwaje amacakubiriya Tutsi, Hutu na Twa, basanzebatanyuzwe bitwaza Nyiginya ,Bega, tsobe na Kono! Bongerahourwitwazo rwa Rutarindwa na Musingabene Rwabugiri. Nibwo bwambere bari babonye ibikomangomabibiri birwanira ingoma, urushijeundi amabako akima Ingoma yase!! Bibiliya ntisobanura neza ukoibikomangoma byarwaniraga ingomaurushije undi amaboko, akimaingoma rubanda rukamuyoboka ntamananiza! Nk’ibyabaye hagati yaDawudi n’umuhungu we Absalomo?N’abandi benshi!? Bashoje amacakubiribashyigikira abitwaje amacakubiriashingiye ku turere, Nduga yaKayibanda na Bushiru ya Habyarimana.Aya ni amateka yaranze uRwanda atakwibagirana ariko akwiyegucika burundu!K.J: Nubwo unsobanuriye kowahuye n’amacakubiri watawemon’abihaye Imana (Abapadiri n’abaFrère) bakwigishaga, werekanyeyuko ntaho uhuriye n’ubwamin’umwami Kigeli? Sibyo?K.C: Urambeshyeye! Sinihakanyeubwami n’Umwami Kigeli V Ndahindurwa.Ahubwo nanze abakabyayuko uwandasaga nava amarasoyanditsemo ubwami n’umwamiKigeli V. Nasobanuye byumvikanako ababivuga bafite ikindi bashakakugeraho!N.B: Uko namenye umwami KigeliV: Grégoire Kayibanda wari Minisitiriw’Intebe ya Mbonyumutwayatumiye les Infirmiers Diplomésbari barangirije i Kigali na Ruhengeriatubwira amagambo akurikira :Mwibeshya yuko Loni yahagaritseGovernment nyoboye! Mfite ububashabwo gusinya kuri Diplomeszanyu, utabyemera akazashyiraKigeli na Rukeba bakazazisinyahoiyo bangara mu mahanga. Ni uko nafasheicyemezo cyo gusaba Diplomeyanjye nigira muri Uganda ( Ankole)aho ¾ by’umuryango wanjye baribamaze imyaka n’imyaniko.Uko nabonye Kigeli bwa mbere:namusanze Toro ya Uganda ahoyari yagiye gushyingira mwishywawe (umukobwa wa Semugeshi)washyingirwaga igikomangomacy’Umwami wa Toro Rukirabashayija.Nahagiriye ibyago:ndafatwa ndafungwa nk’isaha yose,abadahemuka (Self-impose royalistguards) bankeka kuba umugambanyiuvuye i Rwanda woherejwe naKayibanda (1962) guhitana Kigeli.Umwami KigeliNarenganuwe na mwene wabo(Nshozamihigo ) mwene Binagwahow’umunyiginya twari twariganye iNyagahanga. Nongeye gufungirwa iKampala bitewe na Kayihura Michelnyakwigendera abwiye abadahemukaaho yahanaguzaga inkweto muriNakivubo (Kampala City ) ko nigezegufungirwa Toro nzira kugambaniraKigeli! Abadahemuka bantwarira mukirere! Ntabarwa na Gasana Didasiwari secretary wa Kigeli icyo gihe(1963): Asaba Kiyihura kumenyeshaabadahemuka yuko ndi umwere kona Toro bari banyibeshyeho bishiriraaho. Ahandi namenye Kigeli, nimunkambi z’impunzi muri Nshungerezina Nyakivara yaje gusura impunzi,ndi umuvugizi wari uyoboye ibigonderabuzima w’izo nkambi zombie.Nshungerezi nasemuriga umuyoboziw’impunzi wakoreshaga icyongereza,na Nyakivara na nsemurigaCol.Jackson Rwahama wari meyaw’akarere ka Gikagati (Uganda)wakoreshaga icyongereza gusa gusa!!Ni uko namenye umwami Kigeli V.Ikibazo cyuko nzi Paul Kagame sinziaho ugikuye n’icyo ushaka kugeraho!Muzi nka Perezida wa Republika y’uRwanda, ntacyo narenzaho.K.J: Wambwiye Kigeli wa V wivuyeinyuma, ugeze kuri Paul Kagameubizinga uruti! Ni iki kihishe inyumay’ibi?K.C: Hari ubwo ikibazo gisubizaikibazo: nawe mbwira uko umuzibitari uko umuzi nka Perezida waRepubulika y’u Rwanda.K.J: Nkwibutse ibyo washatse guhisha,mwahuriye bwambere i Muyengawa Kampala. Ubwa kabiri mwahuriyemu nama y’umuryango wa FPR muishuri rya International Academy ya(Kicukiro) ya Kigali. Aho hari amagambomwahaganiriye by’umwiharikohagati yanyu mwembi, uribuka ibibazowamubajije n’ibyo yagushubije?K.C: Ntavuze ibyo namubajijen’ibyo yanshubije naba nteye urujijoabakurikira iki kiganiro! I Muyengatwahuriye kwa kanaka ntashatsegutangaza ku mpamvu zidateye amatsiko:nabajije nyiri urugo (kanaka)ngira nti: sinkunze kuganira nabontaziranye nabo, mbwira aba bashyitsiduhuriye iwawe. Ati: “uyu ni PaulKagame, undi ni Bunyenyezi”. Nti:“ese ni Kagame w’umusirikare?”Ataransubuza, Kagame, ati: “ndiKagame w’umusiviliyani.” Nti :“eseuyu wundi ni Bunyenyezi wari mungabo za Amini” wari umuhanga kumanukamu mitaka inazwe n’indege?”cyangwa ni Bunyenyezi wari uzwimupira ku rwego rw’igihugu (Cranes)Bunyenyezi. Ati: “sindi umwe muriabo ariko tuva inda imwe, ndi hagatiyabo bombi”. Noneho nyiri urugoabaza Paul Kagame niba yababwiraiwo ndi we. Paul Kagame ati:“wivunika ndamuzi: Bunyenyeziati: “ubwo umuzi uri bumumbwire.”Twikomereze ibiganiro byacu munama Kicukiro: nabajije ikibazokigira kiti : “twagize ironda-bwoko,ironda-karere n’ibindi ariko twimitseironda - myaka n’ironda-burambe kukazi. Abasaba akazi basaba imyakahagati ya 25-35 n’uburambe ku kazibw’imyaka 5. Abarangije kaminuzabadahabwa akazi bazagira uburambebate. Abafite uburambe barengejeimyaka 35 barahejwe aya ni amayobera!!Chairman w’umuryango ati: “Karemberindakumenyesha ko ibyo bizakosorwamu gihe kigufi kiri imbere kokoniko byagenze Insoresore zirangijei Butare n’izindi Kaminuza ziba zigizwiba Governeurs, Meya zigabirwaImirenge karahava!!! Ababasabiragakurenganurwa ndimo tuti : “iyi Letay’imvuga - bane iratuvana he ikatujyanahe” ?!!!!N.B: Cyokora kandi mbingenzuye,mbona amatwara iyi Leta izanye,arimo umuvuduko mbona, wavudukanan’urubyiruko wavudukana nawo!Igiteye agahinda, nakekaga yuko urubyirukorwagendana n’igihe turimorukavudukana umutima muke wogukira nka bakuru babo basimbuyeukagabanuka, ariko siko bimeze, arotaimodoka nziza, inkumi nziza, ubukwemuri Serena Hotel, agahumeka ari ukobukozwe atarahumbya ijisho! Ngukouko amabati y’abatishoboye, imfashanyoz’impyubyi, imisanzu y’uburezibyanyerejwe! Kaminuza “1930” ntabuhumekero!N.B: Nizere yuko umwiherero waoku Gisenyi uzamanukana ingambazihariye, bitari ibyo, ni ukugosoreramu rucaca, nta mukuru, nta muto,turava he? Turajya he? Abakatugiriyeinama, ni amadini ari hanyuma yacu!Uwiba ahetse aba abwiriza uwo mumugongo, ni uko amadini yamye.Twizere yuko abo babyeyi bombiAmadini na Leta bazivugurura uRwanda rukarota amata n’ubuki.Mana Roho mutagatifu watumanukiyetukivugurura Amena

IsesenguramakuruUMUSESONo 345, 23 - 26 Werurwe 2009Urup. 13Gacaca: Uburyo Leta igonganishaabacitse ku icumu n'abahamwe n'ibyahaKuva imanza za gacacazatangira kugeza ubuziri hafi gusozwa, abacitseku icumu rya jenosidey’abatutsi bahereye icyo gihebasaba ko ubutabera bw’ukuri ariubutanga ibihano hakaba n’indishyinkuko mu manza zose bigenda, cyangwase bikitwa impozamarirakuko ntacyo wabona uriha umuntu,ariko Leta y’ubumwe yakomejekwinangira, ubundi ikavuga kobigoye, hakaba n’ubwo ivuga koikibyiga. Mu nama nyinshi zinyuranyeicyo kibazo cyabereye letayasimbuye iyakoze jenoside ingorabahizi.Nubwo batahwemyekwishyura amadeni y’ibikoreshobyatumijwe mu mahanga bitsembaAbanyarwanda mu mwaka wa1994, kwishyura abacitse ku icumubiturutse ku manza za gacaca zaciwebyarananiranye kugeza ubwoleta ivuga ko izashyiraho Ikigega,ariko n’ubu ntibiremezwa neza.Aho itegeko rya gacaca risohokeyerikanavugururwa, ndetsehagashyirwaho n’amabwirizaanyuranye yo kuryunganira, abacitseku icumu bashyize imbaragamu kureba uko nibura baririra mubyo bahabwa biturutse ku mitungoyabo yangijwe muri jenoside.Hirya no hino mu gihugu imanzaz’imitungo zaraburanishijwe,mu kugena agaciro k’imitungoyangijwe n’agaciro kayo uyumunsi, ahenshi abaturage barimuri abo bafite imiryango igombakwishyura, bavuga ko habayehogukabya cyane mu kugena akogaciro kuko nta bahanga bifashishijwemu kubigena, ahubwo ngoabacitse ku icumu babigena ukobishakiye bikemezwa bityo! Henshiizo manza z’imitungo abashinjwantibazihamagarwamo, ahubwoInteko gacaca ngo zihereranan’abarokotse jenoside bagombakwishyurwa bakagena amafarangaazishyurwa. Ahandi usanga abayoboyeizo manza z’imitungo ari bobagomba kwishyurwa kuko bahohotewemuri jenoside, maze bakigeneraamafaranga bashatse! Hariaho babarura abahamwe n’icyahacya jenoside bakabagabanya ibintubyose byashenywe , byangijwe cyangwabyasahuwe muri jenosidebatiriwe bahamagaza urubanzarujyanye n’imitungo ngo ruburanishwe!Muri gahunda yo kurangiza izimanza z’imitungo, ahenshi ubuyobozibw’Imirenge cyangwa Utugarintibubyitaho, biyo abacitse kuicumu bagomba kwishyurwa bakajyakwiyishyuriza ku ngufu. Benshimu bagomba kwishyura bavuganyen’ikinyamakuru Umuseso muNtara zinyuranye z’igihugu, bagiyeku nzego z’ibanze bandikiranan’abo bagomba kwishyura bavugako bazajya bishyura buhoro buhorobikurikije ubushobozi bafite, arikoahenshi ngo abacitse ku icumubamwe baca ku ruhande bakajyanaabalocal defence bagahondaguraabaturage bagomba kwishyura,bagafata amatungo yabo ku ngufubakayashorera bakayateza cyamunarauko bishakiye. Hamwe nahamwe ngo hari aho bajya hejuruy’inzu bakazishakambura bakagurisha!Mu Ntara y’Amajyepfo nihobikaze cyane!Bamwe mu baturage twasanzeiwabo, abo twasanze ku Mirengeabayobozi babarangaranye, ndetsen’abaza ku Rwego rw’Igihugurushinzwe inkiko gacaca twaganiriyetuhabasanze, badusobanuriyemuri aya magambo:“Ujya kubona ukabona LDFazanye n’uwacitse ku icumu mwarimuturanye bagusanze mu rugo barasuhuje,mwasohoka bati bite mwabiterahamwe mwe? Si mwe mwatumariyeabantu? Nimutwishyureimitungo yacu mwangijen’amatungo yacu mwariye? Watangirakuvuga uti ndimo kwishuramake rwose nimumbabarire nikotwumvikanye n’ubuyobozi bagatangiraguhondagura uwo basanzemu rugo wese! Watangira gutakakubera inkoni ngo, ariko ubundiuwabyica ko namwe mwisheabandi, bo ntibari abantu? Ubwougaceceka bagahondagura bamarakukunoza bakinjira mu nzu bagafataicyo bashatse, inka bakazizitura,ingurube, ihene n’intamabagashorera bakajya kugurishauko bishakiye! Umwe mu badamuduherutse guhurira kwa Mukantaganzwaukomoka mu Karere kaMuhanga ariko akaba aba i Kigali,ubwo yari amaze kwakirwan’umunyamategeko mu Mujyi waKigali witwa Thérèse, yavugiye muruhame ko abacitse ku icumu bifashishijeabo bashinzwe umutekanobakava i Kigali bakajya guhohoteraabagomba kwishyura imitungobakayigabiza banabakubita! Uwomudamu w’umunyamategeko ukundakwisekera yarumiwe abwiraabari aho ko, nta muntu wemerewekujya kwiyishyuriza muri ibyoby’imitungo, ariko uwo mudamuwa Muhanga amubwira ko ari ukobisigaye bikorwa abayobozi begereyeabaturage barebera ntibagireicyo babikoraho, ku buryo bibabajekubona yarazanye ibibazo nk’ibyoku Rwego rw’igihugu rwa gacaca!Kuri uwo munsi na none twahahuriyen’undi mudamu waste irangizarubanzary’imitungo yononweagomba kwishyura Inteko Gacacairarimwima, yandikiye urwegorw’igihugu rwa gacaca arubwira kobamwishyuza ibirenze ibyo urworubanza rwategetse, bamwandikirabamusubiza ko urwo rubanzarwakurikije amategeko. Ubwoyaganiraga n’umunyamakuru,yasobanuye ko mu rubanzarw’imitungo memeje ko ariamabati 6 agomba kwishyura,maze bayahaye abaciro bavugako agomba kwishyura miriyoniesheshatu(6.000.000frw), kandi murubanza handitswe amabati 6 gusa.Akaba yarasiragiye ku bayoboziba gacaca ku rwego rw’Akagaribakaba baranze kumuha iryo rangizarubanzakuko yemeza ko handitsemokwishyura amabati 6, arikoabishyuza bakaba bavuga ko agombakwishyura miriyoni 6 byanzebikunze!Ikibabaje kurushaho, ni ukon’ubwo imanza za gacaca zigiyekurangira, usanga abantu barashyizeingufu mu kwishyuzaimitungo yabo yononwe murijenoside, imanza z’abantu babobishwe bakazireka bakikurikiriraiyo mitungo. Amakuru agera kukinyamakuru Umuseso, ni ukohari umuntu uherutse kwitabiraimanza z’imitungo y’abantu bamwiciyeabe muri jenoside batigezebaburanishwa muri gacaca ngobabihanirwe, akagenerwa miriyonizisaga 68, abamwiciye akabayarabaretse ntibajyanwe imbereya gacaca ngo bahanwe. Niba arin’ubumwe n’ubwiyunge bwakozwe,burafifitse kuko abaturagebatabimenyeshejwe! Uretsekuba ibikorwa hamwe na hamwemu byerekeranye n’iyishyurwary’imitungo biteranya abaturagena leta, cyangwa bikaba bishoborakuyangisha abaturage bikomejeuko biri uku, biranapfobya jenosideiyo wumvise uko ababikoran’ababikorerwa barebana.Ikinyamakuru Umuseso kimazekumva ibi bibazo abaturage bafitekandi turi muri leta y’ubumwen’ubwiyunge nk’uko bivugwa, kimazekubona ibyo bikorwa ntahobitaniye n’ubujura n’akarenganemu Banyarwanda bagomba kwiyunga,twanyarukiye ku Rwegorw’Igihugu rushinzwe inkikogacaca kugira ngo baduhe amabwirizaagendanye n’uburyoimitungo yangijwe muri jenosideyishyurwa, kugira ngo abaturagebamenye uko ibintu bikorwa,bityo bajye bagerageza kwegerainzego zishobora kubumva. KuTugari nibabarangarana nk’ukobimeze bajye ku Mirenge, nahonibakomeza kubarangarana baganeinzego za Polisi cyangwaku Turere, kuko byaba bibabajegushogoshera abantu bakaza iKigali kwa Mukantaganzwa kumuturaibibazo by’iyishyurwary’imitungo ridakurikiza amategekon’amabwiriza ariho.Kubera ko ibibujijwe mu mategekon’amabwiriza, haba mu gutezacyamunara cyangwa mu kurangizaurubanza ari byo bikorwa ahesnhimuri gacaca, niyo mpamvu dusabaabaturage kumenya aya mabwiriza.“Uwononewe umutungo cyangwaabazungura be ntibashoborakwirangiriza urubanza”.Ibikurikira ni ayo mabwirizaAmabwiriza nº14/2007 yo ku wa30/03/2007 y’UmunyamabangaNshingwabikorwa w’Urwegorw’Igihugu rushinzwe InkikoGacaca arebana no kuriha umutungowononwe mu gihe cya jenosiden’ibindi byaha byibasiyeinyokomuntu byakozwe hagatiy’itariki ya mbere Ukwakira 1990n’iya 31 Ukuboza 1994.Nshingwa-Umunyamabangabikorwa;Amaze kubona ibibazo bigaragaramu iburanisha n’irangiza ry’imanzazerekeye umutungo wononwe mugihe cya jenoside n’ibindi byahabyibasiye inyokomuntu byakozwehagati y’itariki ya mbere Ukwakira1990 n’iya 31 Ukuboza 1994;Ashingiye ku ngingo ya 49, iya50 n’iya 95 z’Itegeko Ngenga nº16/2004 ryo ku wa 19/06/2004rigenga imiterere, ububashan’imikorere by’Inkiko Gacacazishinzwe gukurikirana no guciraimanza abakoze ibyaha bya jenosiden’ibindi byaha byibasiyeinyokomuntu byakozwe hagatiy’itariki ya mbere Ukwakira 1990n’iya 31 Ukuboza 1994 nk’ukoryahinduwe kandi ryujujwe kugezaubu;Atanze amabwiriza akurikira:Umutwe wa bere: Ibyerekeyeubwumvikane ku irihwary’umutungo wononweIngingo ya mbere: Umutungowononwe urihwa ku bwumvikanebusesuye hagati y’uwawononnyena nyirawo. Hagamijwe gushimangiraubumwe n’ubwiyungebw’abaturage, abayobozi b’inzegoz’ibanze bashishikariza abaturagekumvikana ku irihwa ry’umutungowononwe no gushyikiriza ubwumvikanebwabo Urukiko Gacacarw’Akagari kugira ngo rubwemeze.Ingingo ya 2: Kugira ngo ubwumvikaneku irihwa ry’umutungobugire agaciro mu rwegorw’amategeko, urukiko gacacarw’akagari rwuzuriza abantubumvikanye icyemezo cyabugenewecyitwa: “Inyandikomvugoy’ubwumvikane ku mutungowangijwe cyangwa wasahuwemuri jenoside”.Abantu bumvikanye ku bwabocyangwa bumvikanishijwen’inzego z’ubuyobozi bashyikirizaubwumvikane bwabo Urukikorwa’Akagari kugira ngo rubwemeze.Umutwe wa mbere II: Ibyerekeyeiburanisha ry’urubanzarw’umutungo wononweIngingo ya 3: Iyo uwononnyeumutungo na nyirawo bananiwekumvikana ku irihwa ryawo biyambazaUrukiko Gacaca rw’Akagarirw’aho umutungo wononewe rukababuranisha.Iburanisha ry’imanza rikorwahakurikijwe ibiteganyijwemu ngingo ya 68, iya 69 n’iya 70z’itegeko Ngenga nº 16/2004 ryoku wa 19/06/2004 rigana imiterere,ububasha n’imikorere by’InkikoGacaca zishinzwe gukurikirana nogucira imanza abakoze ibyaha byajenoside n’ibindi byaha byibasiyeinyokomuntu byakozwe hagatiy’itariki ya mbere Ukwakira 1990n’iya 31 Ukuboza 1994 nk’ukoryahinduwe kandi ryujujwe kugezaubu.Ingingo ya 4: Mu guca urubanzarwerekeye umutungo wononwe,Urukiko Gacaca rushingiye kubushobozi bw’uriha, rwemezabumwe mu buryo bukurikirauwononnye umutungo azakoreshayishyura:1. gusubiza ibyasahuwe iyokomeza ku urup 15

Urup. 14 IgitekerezoUMUSESO No 345, 23 - 26 Werurwe 2009IBIMBABAZAna Charles B. KABONEROPerezida Kagamearashinyagurira FPRPolitiki ni umukinokoko. Mu Rwandaariko bagendabawuhindura umukinoushingiye ku kinyoma ijanaku ijana. impamvu ahaniniakaba ari uko iyo ubeshyerimwe, kugira ngo wivanemu ngaruka z’icyo kinyoma,bigusaba ikindi kinyoma,bigakomeza gutyo, kugezauhindutse umunyakinyomaw’icyitegererezo. Ubutegetsibwa Kagame bumaze kugerakuri urwo rwego, kandi bufiteamanota menshi kugezaubu kurusha ubundi butegetsiubwo aribwo bwose muriAfurika.Mu kiganiro yagiranyen’ikinyamakuru Jeune Afrique,Perezida Kagameyashinyaguriye FPR cyane.Umunyamakuru yamubajijeku bijyanye n’amatoraya 2010, niba aziyamamaza,Perezida Kagame asubiza konta miziro afite yamubuzakwiyamamaza-aho nibyorwose, ntayo. Ariko, yahiseyongeraho ko, ishyaka ryerya FPR, rishobora gusangaigihe yayoboye gihagije, rigahitamogushyiraho undi-ibyonibyo nsanga ari ukubashinyagurira!Ngarutse gato ku byo mazeiminsi nandika (rimwe narimwe muri iyi nyandikoy’ibimbabaza), kimwe mubintu bigaragarira amasomu Rwanda mu rwego rwapolitiki, ni uburyo PerezidaKagame afite imbaraganyinshi zisumba iz’ishyakaaturukamo kandi ayobora,FPR. Kugeza uyu munsi, harin’abasanga, ku bintu bimwe,bijyanye n’imiyoborerey’igihugu bikomeye, FPRnayo ari kimwe n’abandinta jambo ifite nta n’inamaisabwa. Ni umwihariko waPerezida Kagame n’abandibatoni be bake agifitiye icyizere.Politiki yahereye kukwambura ingufu inzegozitandukanye nk’urwegonshingamategeko, nyubahirizategekoigakurikiraho,urwego rw’ubucamanza narworukamburwa ububasha,mu bikomeye igera no kuriFPR, ugasanga nayo irihoku izina gusa nk’ishyaka ririku butegetsi, ibyemezo mugihugu bifatwa na PerezidaKagame n’abandi bantu bakecyane, agisha inama afitiyeicyizere nka Lt. Col. EmmanuelNdahiro na MusoniJames.Ishyaka nk’urwego, mberena mbere nta bubasha rifitekuri Perezida waryo, Kagame.Ntabwo rigifite ubushobozibwo kumusaba raporocyangwa kumuvuguruza, ntanubwo no mu nama, abarigizebagifite ijambo mu giheahari-ni uguhabwa amabwiriza,ahasigaye bagasigarabivuruguta mu tubazo dutotw’abayoboke, imyanya runakan’ibindi bike.Kagame arabizi, ko nta kintuFPR yamubuza gukora, ntagitekerezo yamugezaho ngoacyemere kuko ishyaka ariko ribishaka, ndetse, bamwemu bakurikinira hafi (Byumvikaneko ari igitekerezoatari ngombwa kubagaragaza),basanga kimwe n’ayandimashyaka, mu rwego rwogufata ibyemezo igihugu kigenderahonaryo ritariho.Itandukanirizo hagati yaryon’ayandi, nkuko bigaragara,ni uko ryo rifitiwe icyizere,abayobozi baryo akaba aribobamwe havamo abagirizwaicyizere ibukuru, nabo ubuahubwo bakaba bagenda bakomerakurirusha.Iryo rero, niryo shyaka,Kagame avuga ko rishoboragusanga adakwiye indi manda,rikaba ryatanga undi wentiyiyamamaze-ni ukubashinyagurira.Wenda iyo avugaati: “Abajenerali banjye muriRDF bashobora…” Nubwonabo batabishobora kukonabo akibarusha imbaragacyane, RDF iyo nibura irushamoingufu RPF. Kuri RPF niagashinyaguro kuko nubwoyashaka ko bahindura itegekonshinga uyu munsi, bakavugako azategeka kugeza yishakiyekuvaho ubwe ku giti cye,babikorana ingufu, atari ukobose baba babishaka gutyo,ahubwo ari uko, bamutinya.Ibyo PerezidaKagame avuga,biba mu mashyakaarimo demokarasi,aho abanyamuryangon’inzegoz’ishyaka ziba zubahirizaamahameya demokarasi,abantu bakajyaimpaka, bakababagera ku mwanzuronk’uwo. FPRiri mu mashyakaya mbere ku isi,atarangwamo kademokarasi nagato. Byagaragayemuri Afurikay’epfo, aho ishyakaryateranye,abarwanashyakaba ANC bagatoraundi Perezidaw’ishyaka, JacobZuma, batitaye kumbaraga za ThaboMbeki nka Perezida.Nyuma yahobaje no kumuvanaho,bamusimbuzaundi, manda yeitararangira. Ishyakaryari rimufitehoububasha, atari ibya FPR, ahoPerezida ashatse yababwirako izina ry’ishyaka arihinduye,bikarara bibaye. Ibyona none biba mu mashyakan’ubusanzwe, baba bumva koishyaka ariryo ryamugejeje kubutegetsi, kandi siko bimezekuri FPR, niyo batabishaka,Kagame yari kuba Perezida.None ngo babishatse, byagendabite? Ni agashinyagurokuko kuri Kagame, kwiyamamazaku itike ya FPR,ni ‘formality’ no kubahiriza‘Procedure’ naho ubundi, arabarushaimbaraga ku buryonta n’icyizere ko hari ahobizagera FPR ikamugirahoububasha nkuko bigenda muyandi mashyaka.Igihe cyo kubeshya kokigihari, n’ibyo kubeshyaakaba ari byinshi. Icyouwagikuramo, Perezida Kagamen’abatoni be bakabwiraabanyarwanda, akemererwagutegeka kugeza yishakiyekuvaho, ibinyoma bikagabanuka?Kandi, ibisabwa arabifite-ni‘revolutionary’ kandiafite imbaraga za gisirikareinyuma ye. Hari ikindi? Hanoariko simvuga ko Kagameatazava ku butegetsi (ndetsewenda na nyuma ya ziriyamanda ebyiri), ariko ibyogushinyagurira FPR ngo niyoyamubuza, birababaje cyane!ibimabazaa@yahoo.com

IsesenguramakuruUMUSESONo 345, 23 - 26 Werurwe 2009Urup. 15Kugongana hagati y'abacitse ku icumun'abahamwe n'ibyaha muri gacacaIbikurikiye urup. 13bishoboka2.kuriha ibyononwe3.gukora imirimo ifite agacirogahwanye n’ibigomba kurihwa.Umutwe wa III: ibyerekeye irangizwary’urubanza rwerekeye umutungowononweIngingo ya 5: Irangizwa ry’imanzaku byerekeye umutungo wononwerikorwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwaw’Akagari, UmunyamabangaNshingwabikorwaw’Umurenge cyangwa Umuheshaw’Inkiko w’umwuga hashingiweku rubanza rwaciwe n’UrukikoGacaca akabikorera inyandikomvugo.Umuhesha w’Inkiko w’umwugawarangije urubanza yishyurwan’uwo bakoranye amasezerano.Uwononewe umutungo cyangwaabazungura be ntibashoborakwirangiriza urubanza.Ingingo ya 6: Hagamijwe gufashakuzariha umutungo wononwe,Inkiko Gacaca zishobora gushinganaumutungo w’umuntu ukurikiranywehokuba yarononnyeumutungo.Igihe nyir’umutungo washinganyweyarishye; byaba bikozwe kubwumvikane bwemejwe n’UrukikoGacaca rw’Akagari cyangwa binyuzemu rubanza rwarangijwe, ishinganarivanwaho.Ingingo ya 7: Mu irangizary’urubanza rw’umutungo rikozweku ngufu za leta, imitungo ikurikirantifatirwa ngo itezwe cyamunara:a, 2/3 by’ibiribwa bitunze uwononnyeumutungo n’umuryango we;b,2/3 by’umushahara w;uwononnyeumutungo;c, 1/3 cya pnsiyo y’uwononnyeumutungo ugeze mu zabukuru;d, ½ cya hegitari cy’ubutaka butunzeuwononnye umutungon’umuryango we;e, inzu uwononnye umutungon’umuryango we batuyemo;f, ibiryamirwa by’uwononnyeumutungo n’umuryango we;g, ibikoresho by’uwononnye umutungobimufasha mu murimo cyangwamu mwuga umubeshejehon’umuryango we.Umutwe wa IV: Ibyerekeye ugombakuriha umutungo wononweIngingo ya 8: Umutungo wononwewishyurwa n’uwawonnonnye.Iyo uwangije umutungo yapfuye,umutungo we ukazungurwa,uwawuzunguye niwe wishyuraibyo nyakwigendera yononnye.Icyakora, ntashobora kwishyuzwaagaciro karenze ak’ibyo yazunguye.Iyo uwononnye umutungoyapfuye nt amutungo assize,kuriha umutungo wononwebiba bidashoboka. Icyo gihe,Urukiko Gacaca rw’Akagari rukorainyandikomvugo ibyemezaigashyirwa muri dosiye y’uregwakandi rukagenera kopi Urwegorw’Igihugu rushinzwe InkikoGacaca n’Umunyamabanga Nshingwabikorwaw’Umurenge.Ingingo ya 9: Igihe umutungowononwe n’umwana ukirerwan’ababyeyi be kandi utaragiraumutungo we bwite, ibyo yangijebyishyurwa n’ababyeyi be.Uwononnye umutungo ariumwana, ubu akaba ashoborakuriha hakoreshejwe bumwe muburyo buteganywa mu ngingo ya 4y’aya mabwiriza, yiyishyurira ibyoyononnye.Umutwe wa V: Ibyerekeye ugombakurihwa umutungo wononweIngingo ya 10: Umutungo wishyurwanyirawo cyangwa abazungurabe.Iyo uwangirijwe umutungoadashoboye kumenyekana cyangwaadafite umuzungura, uwononnyeumutungo yishyura agacirokawo mu mafaranga, akayashyirakuri konti y’Umurenge umutungowononewemo.Icyemezo kigaragaza ko amafarangayarishywe kuri iyo kontigihabwa Umunyamabanga Nshingwabikorwaw’uwo Murenge;kopi yacyo igahabwa Umuhuzabikorwaw’Inkiko Gacaca muKarere, nawe akacyoherereza Urwegorw’Igihugu rushinzwe InkikoGacaca.Umutwe wa VI: Ibyerekeye ingingozisozaIngingo ya 11: Aya mabwirizaagenewe Inkiko Gacaca zose.Ingingo ya 12: Aya mabwirizaatangira gukurikizwa kumunsi yashyiriweho umukonon’Umunyamabanga Nshingwabikorwaw’Urwego rw’Igihugurushinzwe Inkiko Gacaca.Bikorewe i Kigali, ku wa 30Mars. 2007.Umunyamabanga Nshingwabikorwaw’Urwego rw’Igihugu rushinzweInkiko GacacaMukantaganzwa Domitilla niwewasinye aya mabwiriza ateraho nakashi y’Urwego rwa Gacaca.Habuhazi Innocent

Urup. 16KwamamazaUMUSESONo 345, 23 - 26 Werurwe 2009

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!