Victoire Ingabire Umuhoza, imfungwa ya politiki, (Ugushyingo 2010)Ni yo mpamvu, nk'uko isanzwe ibigenza, Leta yifashije ingaruzwamuheto Major VitalUwumuremyi ngo abe ariwe ushinja Victoire Ingabire ko bakoranye mu gutegura ibikorwaby'iterabwoba maze umucamanza abone aho ahera amukatira imyaka agahiryi y'igifungo.Yamushinje ate? Na none imbere y'Urukiko Major Vital Uwumuremyi yagombaga kwemeraicyaha, agasaba imbabazi akanavuga abo bafatanije, nko mu Nkiko Gacaca!Twaramwiyumviye yivugira ibyo bamutekereye, ko yakoranye na Victoire Ingabire! Ntawebyatunguye , tumaze kumenyera uko bikorwa ! Nta gushidikanya , akazi ke nka Yuda, MajorVital Uwumuremyi yarakarangije, nategereze igihembo . Nacyo kizaza kandi azakibona,mbese nk'uko n'abandi bakoreshejwe muri bene ayo manyanga bagiye bahembwa.Aha niho hagaragara neza ko Leta y'U Rwanda igoreka nkana rya tegeko « l'aveu fait pleinefoi contre celui qui l'a fait ». Ibyo Major Vital Uwumuremyi yiyemerera ni we wenyinebyakagombye kugiraho ingaruka. Nta mucamanza wakagombye kubohwa na kuriyakwemera icyaha mu gihe bishaka kugirwa ikimenyetso gishinja Victoire Ingabire. Binyuranijen'itegeko. Niba badashaka kurikurikiza bazabanze barihindure cyangwa barisibe mu gitabocy'amategeko y'u Rwanda. Reka dutegereze urubanza n'ubwo ikizavamo tukizi ! Ngaho seVictoire Ingabire nagirwe umwere bigaragare ko ndi kwibeshya mu bitekerezo!Twese turabibona ko uriya mutegarugori atari umwanzi w'igihugu. Ararengana, ntaweutabibona kereka ahari impumyi yabuvukanye! Ariko se buriya Leta ya FPR izi ko habahoumurongo utukura abantu batekereza batakagombye kurenga koko? Ntabwo abantubashobora gukora ibyo bishakiye byose, harimo no kurenganya abandi kariya kageni, ngobirambe ubuziraherezo. Ntibishoboka.III. Fraus omnia corrumpit: Nta cyiza cyava mu buriganya.Ni koko« Uburiganya buzambya byose »: Iri ni ihame-shingiro abazi amategekobatakagombye kwirengagiza. Rigenderwaho mu nkiko zo ku isi hose uretse mu Rwanda!Hari ikintu cyantangaje mu mikirize y'imanza zo mu Rwanda: Bishoboka bite ko umuntuwahamwe n'icyaha nk'icya jenoside, yakurwaho icyizere, akamburwa uburenganzirabwose( reba ibihano bigenerwa abo mu rwego rwa mbere n'urwa kabiri !) nyamaraagasigarana ubwo gushinja abandi kandi bikemerwa ?! Byabura bite gutera kwibaza iyousanze byarabaye umuco ko buri gihe, iyo Leta ya FPR ikeneye ubuhamya no gutangaabagabo, yifashisha imfungwa , haba mu nkiko cyangwa mu maraporo anyuranye yagiyeakorwa, by'umwihariko Raporo Mutsinzi na Raporo Mucyo zivuga ku by'ihanurwa ry'Indegeya Perezida Habyarimana no ku ruhare rw'Ubufaransa muri jenoside. Imfungwa yakuwehoicyizere ikanavutswa uburenganzira bwose, yabura ite kwivugira ibyo bayitekereye? Uwosi"umutangabuhamya" ni ingaruzwamuheto, abamufunze bakoresha ibyo bashatse byose ,akabyemera ngo arebe ko bwacya kabiri, iminsi ikaba yicuma. Ababimukoresha nibo bafiteicyaha kirenze icye.Tugarutse kuri bariya Bahutu bivugwa ko bafatiwe ku rugamba cyangwa barehejwe ngobayoboke ubutegetsi, cyangwa abategetswe ku ngufu gukora akazi kabi ko kubaabashinjabinyoma, reka tujye tuborohera kuko nyine ari ingaruzwamuheto, bishatse kuvugako nta bwigenge na mba baba bakiranganwa. Dufatiye urugero ku mugabo witwa GeneraliRwarakabije twarushaho kubyumva neza : tuzi akaga yagiriye muri ariya mashyamba yaCongo, n'uko abo mu muryango we batari bake bahatikiriye bikomeye, bazize Ingabo zaFPR. Iyo twumvise yihandagaza akavugira ku maradiyo na televiziyo ngo nta bantu biciwemuri Congo twabura dute kumugirira impuhwe ! Icyakora iyo mba nkiri mu Rwanda narikuzamugenderera nkamusobanurira ko no"hakurya y'imva hari ubugingo". Umuntuw'umugabo, w'umujenerari agakoreshwa n'ubwoba bw'urupfu uboshye umwana w'imyakaicumi! Ikibabaje kurushaho ni uko hari n'abandi batari bake bakoreshwa nka we. Turava hetukajya he Banyarwanda!Gusa nyine Leta ikoresha uburiganya n'iterabwoba( le dol, la violence,...) kugira ngo iboneabemera icyaha ngo bakunde bayifashe gushinja inzirakarengane, nimenye ko nta cyizayageraho inyuze mu nzira nk'izo zififitse: Fraus omnia corrumpit. Ubusanzwe, intego
y'ubucamanza ni ukugeza Abenegihugu ku mahoro ashingiye ku butabera. Iyo Letaitagishoboye gukiranura Abenegihugu, aho kubarenganura ikabarenganya, iba yacyuyeigihe. Reka tubitege amaso tuzarebe amaherezo.Umwanzuro: Inama ngira Perezida Paul KagameNdi nkawe narekura uwo mutegarugori akisangira umugabo n'abana bahagaritse umutima.Nawe uri umubyeyi, uri umunyapolitiki, wakagombye kumenya uko bigoye kuba aho ushyizeVictoire Ingabire. Mwitegereze neza kuri iriya foto, urebe neza uko wamuhindanije. Muby'ukuri uzi neza ko arengana. Uburenganzira bwo kwiyamamariza kuyobora igihugu mumatora ya 2010 warabumuvukije, gira ubutwari umureke yigendere amahoro. Ntacyobigabanya ku buhangange bwawe, wabona ahubwo ari wowe byakungukira ingabirezikugaragaza neza muri aya mahanga atakigushira amakenga. Imana ikurinde.Bikorewe i Paris, taliki ya 20 Ugushyingo 2010.Padiri Thomas Nahimana