06.08.2015 Views

Uburiganya bwo kwemera icyaha hagamijwe gucisha abandi umutwe

Uburiganya bwo kwemera icyaha hagamijwe gucisha abandi umutwe

Uburiganya bwo kwemera icyaha hagamijwe gucisha abandi umutwe

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

1 .Leta yaje gukoresha inyandikomvugo z'abemeye icyaha mu gushinja bidasubirwahoabazivugwamo n'aho bo baba bahakana icyo icyaha, yewe n'iyo haba nta wundi muntuubashinja. Ibi bikaba binyuranije cyane na ririya tegeko rizwi mu rwego mpuzamahangarigenga uburyo bwo kwemera icyaha: Ayo magambo ashinja uwayavuze wenyine. L'aveu faitpleine foi contre celui qui l'a fait.2. Leta n'abandi babifitemo inyungu bagiye bategeka abantu bamwe na bamwe kwemeraicyaha, bakababwira n'amazina bongera mu buhamya bwabo kugira ngo icyaha cya jenosidegihame abo bantu bandi .Abo byabayeho si bake bashobora kumbera abagabo !3. Hari bamwe mubakekwagaho jenoside bemeye icyaha bagamije kwikorera ubucuruzi :nuko bagasanga bene wabo bafunganywe bakabashyira ku nkeke babakangisha konibatabaha umubare uyu n'uyu w'amafaranga bazabashyira mu bo bafatanije icyaha. Nabyobyarabaye nta wabihakana. Yewe n'abadafunze baterwaga ubwoba n'abiyemeje icyahakugira ngo bahore bigura batazafungwa. Kandi n'ubu iryo terabwoba riracyakomeza si inkurumbarirano!4. Kubera ko abemeye icyaha ari bo bari bafite amahirwe yo kuzafungurwa mberey'abafunze barengana, hari n'abiyemeje kwishinja icyaha batakoze kugira ngo barebe ko nabo bagabanyirizwa ibihano aho guhera mu buroko. Birumvikana ko mu buhamya bwabobahimbye byinshi bakabigereka no ku bandi b'inzirakarengane kandi bikemerwa. Ingeroturazifite.5. Hari abemera icyaha bagamije gukingira ikibaba abantu bakomeye baba bakoze ibyobyaha.Ibi bikoreshwa na none mu gukingira Abategetsi ikibaba. Iyo Leta imaze kwiyiciraabantu igira itya ikarangaza abaturage ngo iperereza riracyakomeza, bwacya ngo ababikozebafashwe kandi biyemereye icyaha! Birumvikana ko iyo habonetse uwiyemerera icyaha,uwagombaga gukurikiranwa ntaba agikurikiranywe.Nguko uko kwemera icyaha mu Nkiko Gacaca byaje guhindura isura ndetse bitumaabaturage babyumva nabi cyane n'ubwo baba bicecekeye. Muri iki gihe iyo twumvise Letaivuga ngo umuntu yiyemereye icyaha, turisekera tukarekera aho! None se ubuze uko agirantagwa neza?B. Mu rubanza r'umunyapolitiki Victoire Ingabire.Victoire Ingabire yibwiye ko afite uburenganzira bwo kwiyamamariza kuyobora igihugunk'undi munyarwanda wese wagirirwa icyizere n'abaturage. Ntiyamenye ko igihugucyabonye benecyo. Icyaha cye ni icyo, twese turakizi, ibindi ni amakinamico tumazekumenyera no kurambirwa. Gusa rero buriya kubera ko Victoire Ingabire azwi n'amahanga,Leta ntishobora kumwigizayo, ngo imufunge itagaragaje ibimenyetso simusiga bimushinjaicyaha gikomeye. Iby'ingengabitekerezo no gupfobya jenoside byanze gufata, nuko Letaishakishiriza mu kumushinja icyaha cyo kurema no gukorana n'imitwe y'iterabwoba. Ibibitwibutsa ba bantu « cumi na babiri » bakoranaga na Faustin Twagiramungu bashinjwegushaka gutera igihugu! Hari mu w'2003, ubwo yiyamamarizaga kuba Perezida waRepubulika!Victoire Ingabire Umuhoza, mbere yo gufungwaNyamara ariko ntibyoroshye kugerekaho Victoire Ingabire icyo cyaha kuko atigeze abaumusilikari cyangwa ngo abe yarafatiwe ku rugamba ! Yagiye mu gihugu yijyanye, ashyizeimbere inzira y'amahoro. Biramutse ari impamo ko Victoire yaba yarigeze kuvuganan'Abarwanyi b'umutwe w'inyeshyamba za FDLR, ubwabyo nta cyaha kirimo kuko abagizeFDLR na bo ari Abanyarwanda.Ushaka kuba umuyobozi w'Abanyarwanda bose ntiyagira igice kimwe ashyira ku ruhande.Ikimenyimenyi ni uko na Leta ya Paul Kagame ubwayo itahwemye kuvugana na FDLRkugeza n'ubwo abayobozi bayo bakuru nka General Rwarakabije biyemeza gutahabagahabwa akazi, bagakorera Leta. Gushinja Victoire guteza intambara mu gihugu ni ukwihaamenyo y'abasetsi kuko u Rwanda ubu rutari mu ntambara ngo abe ari we wayiteje. Murimake FPR irifuza kumugirira nabi, imuhanira kuba yaratinyutse gutobora akavuga koakarengane n'iterabwoba biri mu gihugu bikabije kandi ko bigomba guhagarara.

Victoire Ingabire Umuhoza, imfungwa ya politiki, (Ugushyingo 2010)Ni yo mpamvu, nk'uko isanzwe ibigenza, Leta yifashije ingaruzwamuheto Major VitalUwumuremyi ngo abe ariwe ushinja Victoire Ingabire ko bakoranye mu gutegura ibikorwaby'iterabwoba maze umucamanza abone aho ahera amukatira imyaka agahiryi y'igifungo.Yamushinje ate? Na none imbere y'Urukiko Major Vital Uwumuremyi yagombaga kwemeraicyaha, agasaba imbabazi akanavuga abo bafatanije, nko mu Nkiko Gacaca!Twaramwiyumviye yivugira ibyo bamutekereye, ko yakoranye na Victoire Ingabire! Ntawebyatunguye , tumaze kumenyera uko bikorwa ! Nta gushidikanya , akazi ke nka Yuda, MajorVital Uwumuremyi yarakarangije, nategereze igihembo . Nacyo kizaza kandi azakibona,mbese nk'uko n'abandi bakoreshejwe muri bene ayo manyanga bagiye bahembwa.Aha niho hagaragara neza ko Leta y'U Rwanda igoreka nkana rya tegeko « l'aveu fait pleinefoi contre celui qui l'a fait ». Ibyo Major Vital Uwumuremyi yiyemerera ni we wenyinebyakagombye kugiraho ingaruka. Nta mucamanza wakagombye kubohwa na kuriyakwemera icyaha mu gihe bishaka kugirwa ikimenyetso gishinja Victoire Ingabire. Binyuranijen'itegeko. Niba badashaka kurikurikiza bazabanze barihindure cyangwa barisibe mu gitabocy'amategeko y'u Rwanda. Reka dutegereze urubanza n'ubwo ikizavamo tukizi ! Ngaho seVictoire Ingabire nagirwe umwere bigaragare ko ndi kwibeshya mu bitekerezo!Twese turabibona ko uriya mutegarugori atari umwanzi w'igihugu. Ararengana, ntaweutabibona kereka ahari impumyi yabuvukanye! Ariko se buriya Leta ya FPR izi ko habahoumurongo utukura abantu batekereza batakagombye kurenga koko? Ntabwo abantubashobora gukora ibyo bishakiye byose, harimo no kurenganya abandi kariya kageni, ngobirambe ubuziraherezo. Ntibishoboka.III. Fraus omnia corrumpit: Nta cyiza cyava mu buriganya.Ni koko« Uburiganya buzambya byose »: Iri ni ihame-shingiro abazi amategekobatakagombye kwirengagiza. Rigenderwaho mu nkiko zo ku isi hose uretse mu Rwanda!Hari ikintu cyantangaje mu mikirize y'imanza zo mu Rwanda: Bishoboka bite ko umuntuwahamwe n'icyaha nk'icya jenoside, yakurwaho icyizere, akamburwa uburenganzirabwose( reba ibihano bigenerwa abo mu rwego rwa mbere n'urwa kabiri !) nyamaraagasigarana ubwo gushinja abandi kandi bikemerwa ?! Byabura bite gutera kwibaza iyousanze byarabaye umuco ko buri gihe, iyo Leta ya FPR ikeneye ubuhamya no gutangaabagabo, yifashisha imfungwa , haba mu nkiko cyangwa mu maraporo anyuranye yagiyeakorwa, by'umwihariko Raporo Mutsinzi na Raporo Mucyo zivuga ku by'ihanurwa ry'Indegeya Perezida Habyarimana no ku ruhare rw'Ubufaransa muri jenoside. Imfungwa yakuwehoicyizere ikanavutswa uburenganzira bwose, yabura ite kwivugira ibyo bayitekereye? Uwosi"umutangabuhamya" ni ingaruzwamuheto, abamufunze bakoresha ibyo bashatse byose ,akabyemera ngo arebe ko bwacya kabiri, iminsi ikaba yicuma. Ababimukoresha nibo bafiteicyaha kirenze icye.Tugarutse kuri bariya Bahutu bivugwa ko bafatiwe ku rugamba cyangwa barehejwe ngobayoboke ubutegetsi, cyangwa abategetswe ku ngufu gukora akazi kabi ko kubaabashinjabinyoma, reka tujye tuborohera kuko nyine ari ingaruzwamuheto, bishatse kuvugako nta bwigenge na mba baba bakiranganwa. Dufatiye urugero ku mugabo witwa GeneraliRwarakabije twarushaho kubyumva neza : tuzi akaga yagiriye muri ariya mashyamba yaCongo, n'uko abo mu muryango we batari bake bahatikiriye bikomeye, bazize Ingabo zaFPR. Iyo twumvise yihandagaza akavugira ku maradiyo na televiziyo ngo nta bantu biciwemuri Congo twabura dute kumugirira impuhwe ! Icyakora iyo mba nkiri mu Rwanda narikuzamugenderera nkamusobanurira ko no"hakurya y'imva hari ubugingo". Umuntuw'umugabo, w'umujenerari agakoreshwa n'ubwoba bw'urupfu uboshye umwana w'imyakaicumi! Ikibabaje kurushaho ni uko hari n'abandi batari bake bakoreshwa nka we. Turava hetukajya he Banyarwanda!Gusa nyine Leta ikoresha uburiganya n'iterabwoba( le dol, la violence,...) kugira ngo iboneabemera icyaha ngo bakunde bayifashe gushinja inzirakarengane, nimenye ko nta cyizayageraho inyuze mu nzira nk'izo zififitse: Fraus omnia corrumpit. Ubusanzwe, intego

y'ubucamanza ni ukugeza Abenegihugu ku mahoro ashingiye ku butabera. Iyo Letaitagishoboye gukiranura Abenegihugu, aho kubarenganura ikabarenganya, iba yacyuyeigihe. Reka tubitege amaso tuzarebe amaherezo.Umwanzuro: Inama ngira Perezida Paul KagameNdi nkawe narekura uwo mutegarugori akisangira umugabo n'abana bahagaritse umutima.Nawe uri umubyeyi, uri umunyapolitiki, wakagombye kumenya uko bigoye kuba aho ushyizeVictoire Ingabire. Mwitegereze neza kuri iriya foto, urebe neza uko wamuhindanije. Muby'ukuri uzi neza ko arengana. Uburenganzira bwo kwiyamamariza kuyobora igihugu mumatora ya 2010 warabumuvukije, gira ubutwari umureke yigendere amahoro. Ntacyobigabanya ku buhangange bwawe, wabona ahubwo ari wowe byakungukira ingabirezikugaragaza neza muri aya mahanga atakigushira amakenga. Imana ikurinde.Bikorewe i Paris, taliki ya 20 Ugushyingo 2010.Padiri Thomas Nahimana

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!