umuvunyi magazine special 2010 - Office of the Ombudsman
umuvunyi magazine special 2010 - Office of the Ombudsman
umuvunyi magazine special 2010 - Office of the Ombudsman
You also want an ePaper? Increase the reach of your titles
YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.
Urwego rw’Umuvunyi

TURWANYE RUSWA

24

Tumenye ishami ridasanzwe

rishinzwe kurwanya ruswa

Mu nama y’Umushyikirano yateranye mu

Kuboza 2008 ndetse no mu mwiherero

w’Abayobozi bakuru b’Igihugu wabaye kuva

ku wa 16 kugeza ku wa 20 Gashyantare 2009

hemejwe ko hashyirwaho ingamba zikaze zo kurwanya

ruswa. Izo ngamba zikaze zashimangiwe kandi na

Gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi kuva 2010-

2017, mu bukangurambaga, aho yiyemeje “Gukangurira

Abanyarwanda n’Inzego za Leta kurwanya ruswa,

akarengane, kumenya no guharanira uburenganzira bwa

buri wese, u RWANDA rukaza mu bihugu 10 bya mbere

mu kurwanya ruswa no kugira ubuyobozi butarangwa na

ruswa ku Isi” (Gahunda ya Guverinoma 2010-2017, p. 9).

Urwego rw’Umuvunyi rukaba rwarahawe inshingano

yo gukumira no kurwanya akarengane, ruswa n’ibyaha

bifitanye isano nayo. Mu kuzuza iyo nshingano, Urwego

rusura inzego z’ubuyobozi, izishinzwe kugenzura

izindi nzego ndetse n’izijyanye n’ubuzima bw’Igihugu

n’ubw’abaturage kugira ngo harebwe ibyuho bya ruswa.

Urwego rukurikirana kandi ibirego byarushyikirijwe

byerekeye ruswa n’ibyaha bifitanye isano na yo,

rukanakangurira Abanyarwanda kwanga no guhashya

ruswa.

Mu gukurikirana ibyo birego bijyanye na ruswa n’ibyaha

bifitanye isano na yo, abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi

bahawe ububasha bw’ubugenzacyaha n’Iteka rya

Minisitiri N° 67 ryo kuwa 05/5/2009 riha ububasha

bw’Ubugenzacyaha abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi

(Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda n o 39 yo ku wa 28

Nzeri 2009) hatangijwe ibikorwa by’ Inama Ngishwanama

yo kurwanya ruswa ndetse habaye Ivugurura ry’imirimo

y’Urwego nk’uko bigaragara mu Iteka rya Minisitiri

w’Intebe Nº 18/03 ryo kuwa 08/4/2010 rishyiraho imiterere

n’incamake y’imyanya y’imirimo y’Urwego rw’Umuvunyi

(Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda n o 15 yo ku wa

12 Mata 2010). Iryo vugurura rigaragaza ko hashyizweho

Ishami rishya ridasanzwe Rishinzwe Kurwanya Ruswa

(Fighting Corruption Special Unit). Ni yo mpamvu

umuntu yakwibaza icyo iryo shami ryashyiriweho ndetse

n’inshingano rifite.

Impamvu y’ishyirwaho ry’Ishami ridasanzwe

Rishinzwe Kurwanya Ruswa

Nyuma y’uko Ubuyobozi bukuru bw’Igihugu bwifuje ko

hashyirwaho ingamba zihamye kandi zikaze zo kurwanya

ruswa, Urwego rw’Umuvunyi rwasabye ko hashyirwaho

itsinda ryihariye rishinzwe kurwanya ruswa (Fighting

Corruption Special Unit). Iryo shami ubu rikaba rigizwe

n’abakozi b’impuguke batandatu.

Iryo shami ridasanzwe rikaba ryarashyizweho mu kunganira

andi mashami asanzwe, rikora iperereza ricukumbuye ku

bibazo by’ingutu Urwego rw’Umuvunyi rwashyikirijwe

cyangwa rwamenye.

Spécial -Ukuboza 2010

BIRASA J.Fiscal

Inshingano z’iryo shami ridasanzwe

Ishami ridasanzwe Rishinzwe Kurwanya Ruswa rishinzwe

cyane cyane ibi bikurikira:

- Gukora iperereza ku bibazo cyangwa ibirego

byashyikirijwe Urwego rw’Umuvunyi n’inzego Nkuru

z’Igihugu cyangwa bisabwe n’Umuvunyi Mukuru ubwe;

- Kurwanya ibyaha bimunga ubukungu nk’iyoherezwa

ry’amafaranga rinyuranyije n’amategeko (illegal money

transfer), ubucuruzi n’amahanga butemewe (smuggling),

konti z’impimbano, inyereza ry’umutungo wa Leta,

kunyuranya n’amasoko ya Leta na ruswa, iyezandonke

(money laundering/ blanchiment d’argent) n’ibindi byaha

bimunga ubukungu cyane cyane bikozwe n’udutsiko;

- Kwakira no gusuzuma amakuru ajyanye n’ibyaha bya

ruswa yagejejwe ku Rwego rw’Umuvunyi n’abantu ku giti

cyabo cyangwa inzego.

Twakwibutsa kandi ko hari Itegeko n°47/2008 ryo kuwa

09/09/2008 rikumira kandi rihana iyezandonke no gutera

inkunga iterabwoba (Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u

Rwanda n o 12 bis yo ku wa 23 Werurwe 2009) ndetse

n’Itegeko n o 23/2003 ryo ku wa 07/08/2003 rikumira,

rihana kandi rirwanya ruswa n’ibyaha bifitanye isana na yo.

Bityo ibirego bigejejwe ku Rwego bijyanye n’iyezandonke

bikurikiranwa n’Ishami ridasanzwe rishinzwe kurwanya

ruswa.

Ese inshingano z’iryo shami ridasanzwe ntizihuye

n’iz’andi mashami?

Mu Rwego rw’Umuvunyi hari hasanzwemo amashami ane

(4): Ishami rishinzwe gukumira no kurwanya akarengane,

Ishami rishinzwe gukumira no kurwanya ruswa n’ibyaha

bifitanye isano na yo, Ishami rishinzwe kwakira no

kugenzura inyandiko zigaragaza inyandiko z’imitungo

y’abayobozi n’abandi bagenwa n’Itegeko ndetse n’Ishami

rishinzwe Ubutegetsi n’Imicungire y’abakozi. Muri

iyi minsi, hashyizweho Ishami rishinzwe Imyitwarire

y’abayobozi ndetse n’Ishami ridasanzwe rishinzwe

kurwanya ruswa.

Itandukaniro ry’iri shami ridasanzwe n’andi mashami

yavuzwe haruguru ni uko rifite inshingano nyamukuru yo

gukora iperereza. Iryo perereza rikaba ku bibazo by’ingutu

byashyikirijwe Urwego rw’Umuvunyi n’abayobozi bakuru

b’Igihugu cyangwa bisabwe n’Umuvunyi Mukuru.

Ishami ridasanzwe ryo kurwanya ruswa ni ishami rishya

rikaba rigomba kwihatira kuzuza inshingano zahawe

Urwego rw’Umuvunyi, bityo akarengane na ruswa bigacika

burundu maze u Rwanda rukagira ubuyobozi butarangwa

na ruswa.

Telefoni itishyuzwa199