05.05.2014 Views

umuvunyi magazine special 2010 - Office of the Ombudsman

umuvunyi magazine special 2010 - Office of the Ombudsman

umuvunyi magazine special 2010 - Office of the Ombudsman

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Urwego rw’Umuvunyi

IBIKORWA BY’URWEGO RW’UMUVUNYI

Itangwa n’iyakira ry’impano

cyangwa amaturo

Kajangana Aimé

Tumaze igihe tubagezaho ibikubiye mu

itegeko ngenga numero 61/2008 ryo ku wa

10/09/2008 rigena imyitwarire y’abayobozi.

Ibi twabikoze kuva muri nomero ya 16 y’Umuvunyi

Magazine. Uretse ibyo tugiye kubagezaho muri iyi

numero uwaba ashishikajwe no kurisobanukirwa

neza yashaka izo nomero zabanjirije iyi kugirango

amenye neza ibikubiye muri iri tegeko.

Nkuko biteganyijwe mu ngingo ya 10 y’ Itegeko

ngenga nimero 61/2008 ryo ku wa 10/09/2008 rigena

imyitwarire y’abayobozi, Umuyobozi abujijwe

kwakira cyangwa gutanga impano cyangwa

amaturo by’ubwoko bwose ahawe nk’umuyobozi.

Icyakora, Umuyobozi ashobora kwakira cyangwa

gutanga impano mu buryo buteganywa n’Iteka

rya Perezida. Ku buryo burambuye reka turebe

ibikubiye muri iri teka.

Ikigamijwe n’iri teka:

Iri teka rigamije gushyiraho

uburyo n’igihe

umuyobozi ashobora

k w a k i r a

c y a n g w a

g u t a n g a

impano n’amaturo n’imikoreshereze yabyo.

Abarebwa n’iri teka

Iri teka rireba abayobozi bavugwa mu Itegeko

Ngenga N° 61/2008 ryo ku wa 10/09/2008 rigena

imyitwarire y’abayobozi mu nzego za Leta

zikurikira:

Abayobozi b’ikirenga ari bo Perezida wa

Repubulika, Perezida wa Sena, Perezida w’Umutwe

w’Abadepite, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga na

Minisitiri w’Intebe;

Abayobozi bakuru ari bo abagize Guverinoma,

abagize Inteko Ishinga Amategeko, Abacamanza mu

Rukiko rw’Ikirenga n’abandi bashyirwaho n’Iteka

rya Perezida hamwe n’abashyirwaho n’Iteka rya

Minisitiri w’Intebe kugeza ku Muyobozi Mukuru

n’abandi bari ku rwego rumwe na we;

Abayobozi b’inzego za Leta, aba serivisi za Leta

n’ab’ibigo bya Leta, bagengwa mu mirimo yabo na

sitati cyangwa bakora imirimo yo mu rwego rwa

politiki;

Abahagarariye abayobozi mu minsi

mikuru, mu nama cyangwa mu biganiro

batumiwemo.

Ibisobanuro by’ impano cyangwa

amaturo

Muri iri teka, impano cyangwa amaturo

bisobanuwe ku buryo bukurikira :

a) umutungo wimukanwa cyangwa

utimukanwa cyangwa undi mutungo wose

ushobora guhabwa agaciro mu mafaranga

uhawe umuyobozi cyangwa umuyobozi

aha undi muntu burundu ku buntu.

b) serivisi iyo ari yo yose ubusanzwe

yishyurwa, umuyobozi ashobora gukorerwa

cyangwa akayikorera undi ku buntu

cyangwa ku giciro gito ku giteganyijwe;

c) kwakira cyangwa kuzimana bikozwe

cyangwa bikorewe umuyobozi.

4

Spécial -Ukuboza 2010

Telefoni itishyuzwa199

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!