umuvunyi magazine special 2010 - Office of the Ombudsman
umuvunyi magazine special 2010 - Office of the Ombudsman
umuvunyi magazine special 2010 - Office of the Ombudsman
You also want an ePaper? Increase the reach of your titles
YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.
Urwego rw’Umuvunyi

IMIYOBORERE MYIZA

26

n’igikorwa cy’imenyekanishamutungo bo

mu Gihugu cyangwa bo hanze yacyo kuko

bazagabanyirizwa ingendo bajyaga bakora mu

kugeza inyandiko zabo aho Urwego rw’Umuvunyi

rukorera, bizagabanya kandi umwanya icyo

gikorwa cyabatwaraga.

Urwego rw’Umuvunyi ruzagabanya ibyagendaga

kuri icyo gikorwa cy’imenyekanishamutungo

nk’amafaranga y’ubutumwa yajyaga akoreshwa

mu kugeza inyandiko z’imenyekanishamutungo

ku barebwa naryo, umwanya wajyaga ukoreshwa

mu ngendo zakorwaga n’abakozi barwo hirya no

hino. Ubwo buryo buzagabanya kandi imirimo

yo kwakira abantu benshi ku munota wa nyuma

igihe italiki ya 30 Kamena buri mwaka yabaga

yegereje.

Ishyirwa mu bikorwa ry’ubu buryo bushya (online

declaration of assets) buzatuma abamenyekanisha

umutungo babikorera igihe kandi bitabatwaye

umwanya munini aho bazaba baherereye hose mu

Gihugu no hanze yacyo, bikazashimangira kandi

icyizere mu bamenyekanisha imitungo kuko ari

uburyo bwizewe kandi bwihuse.

Iyi gahunda nshya y’imenyekanishamutungo

rikozwe mu ikoranabuhanga “online declaration

of assets” rizabanzirizwa n’amahugurwa Urwego

rw’Umuvunyi ruzagenera abayobozi n’abandi

bacungamutungo ba Leta aho baherereye hirya no

hino mu Gihugu. Buri muntu wese urebwa niryo

tegeko agasabwa kuzitabira ayo mahugurwa kugira

ngo azabisobanukirwe neza. Ayo mahugurwa

azakorwa kuva mu ntangiriro z’umwaka

wa 2011; intumwa z’Urwego rw’Umuvunyi

zikazasanga abantu bose barebwa n’igikorwa

cy’imenyekanishamutungo aho bakorera.

Uburyo imenyekanishamutungo rizakorwa mu

ikoranabuhanga

Imenyekanishamutungo rikoreshejwe ikoranabuhanga

rizashoboka gusa ahantu hazaba haboneka

umuyoboro wa interineti honyine (internet connection);

ibyo bikaba bisaba ko abarebwa n’icyo

gikorwa bagomba kugikorera aho babona uwo

muyoboro.

Umuntu azajya yinjira ku muyoboro wa

interineti w’Urwego rw’Umuvunyi ari wo

www.ombudsman.gov.rw hanyuma akande

Spécial -Ukuboza 2010

ahanditse “Declaration of Assets” usome

amabwiriza yose ajyanye n’uko bagaragaza

umutungo muri ubwo buryo. Muri ayo mabwiriza

harimo aya akurikira:

• umuyoboro ukwereka aho ufungurira

aderesi yawe;

• gufungura muri aderesi email yawe

usanganywe maze ugasoma amabwiriza ya

konti (Account) wahawe ari nayo uzajya

ukoresha igihe umenyekanisha umutungo;

• umuyoboro uguha aho wuzuza

umwirondoro wawe;

• umuyoboro uguha aho wuzuza imitungo

yawe yo mu Rwanda ndetse niyo hanze;

• umuyoboro ukwemerera gusa kwohereza

inyandiko yawe imenyekanishamutungo

iyo iherekejwe n’umukono wawe ushyirwa

ahabugenewe;

• urangije kuzuza inyandiko ye, asabwa

gukanda ahabugenewe, bityo akaba

ayoherereje Urwego rw’Umuvunyi. Ahita

abona igisubizo kimwemeza ko inyandiko

y’imenyekanishamutungo ye yageze ku

Rwego rw’Umuvunyi;

• iyo umaze kwohereza inyandiko

y’imenyekanishamutungo

ku

Rwego rw’Umuvunyi hakoreshejwe

ikoranabuhanga, nta kintu na kimwe

ushobora kongeraho cyangwa ngo ukureho.

Icyo wemerewe ni ugusohora kopi (copy)

y’ibyo wohereje.

inyandiko y’imenyakanishamutungo iyo

igeze ku Rwego rw’Umuvunyi ibikwa

mu buryo nta muntu n’umwe wagira icyo

ayihinduraho.

Gahunda yo kumenyekanisha umutungo

hakoreshejwe ikoranabuhanga rigezweho ni

imwe mu ngamba Urwego rw’Umuvunyi

rwafashe hagamijwe gutanga serivisi nziza

yihuse no korohereza abarebwa n’icyo gikorwa.

Abayobozi n’abandi bakozi ba Leta barebwa

n’igikorwa cy’imenyekanishamutungo bakaba

bararitswe kuzitabira amahugurwa yo gukoresha

“online declaration of assets” kugira ngo

imenyekanishamutungo rya 2011 rizagende neza.

Telefoni itishyuzwa199