umuvunyi magazine special 2010 - Office of the Ombudsman
umuvunyi magazine special 2010 - Office of the Ombudsman
umuvunyi magazine special 2010 - Office of the Ombudsman
Create successful ePaper yourself
Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.
Urwego rw’Umuvunyi

TURWANYE AKARENGANE

Inzego zitandukanye zikomeje

gukangurirwa kugira uruhare mu rugamba

rwo kurwanya akarengane na ruswa

Nk’uko biteganywa n’ingingo ya 3,8° y’Itegeko

n° 17/2005 ryo ku wa 18/08/2005 rihindura

kandi ryuzuza itegeko Nº 25/2003 ryo ku

wa 15/08/2003 rigena imiterere n’imikorere

y’Urwego rw’Umuvunyi, imwe mu nshingano y’Urwego

rw’Umuvunyi ni ugukangurira abaturage kwirinda ruswa

n’ibyaha bifitanye isano na yo no guhugura abakozi

b’inzego z’imirimo, ari mu bigo bya Leta no mu bigo

n’imiryango bitagengwa na Leta. Ni muri urwo rwego

mu kwezi kwa Nzeli Urwego rw’Umuvunyi rwahuguye

abanyamakuru kuva ku itariki ya 20 kugeza ku itariki

ya 22 ndetse n’ Inama Nkuru y’igihugu y’abagore kuva

ku itariki ya 29 kugeza tariki ya 30 ku ruhare rwabo

mu gukumira, no kurwanya akarengane, ruswa n’ibyaha

bifitanye isano na yo.

Mu gufungura amahugurwa y’abanyamakuru , Umuvunyi

Mukuru Tito Rutaremara yasabye abanyamakuru

ubufatanye n’Urwego akuriye dore ko bafite inshingano

zijya gusa, ni ukuvuga gukangurira abanyarwanda

NZEYIMANA Nadège

uburenganzira bwabo ndetse abanyamakuru bakaba

bafite inshingano yo gutungira agatoki Urwego

rw’Umuvunyi aho ruswa n’akarengane biri. Yasabye

abanyamakuru gushyira ahagaragara akarengane mu

bitangazamakuru bakorera, yakomeje abwira abitabiriye

amahugurwa ko ibyo byose bizagerwaho ari uko

abanyamakuru nabo bagaragaje ubunyangamugayo

ndetse bakamenya ko umuturage ari we shingiro rya

byose, ibikorwa byose bikaba bigomba kuba mu nyungu

ze no kumuha agaciro.

Abanyamakuru bitabiriye ayo mahugurwa bahuguwe

kuri byinshi harimo inshingano z’Urwego rw’Umuvunyi

,uruhare rw’itangazamakuru mu gukumira, kurwanya

akarengane, ruswa n’ibyaha bifitanye isano na yo,

ubufatanye Urwego rw’Umuvunyi rukwiye kugirana

n’Itangazamakuru, uruhare rw’imenyekanishamutungo

mu majyambere y’igihugu,n’ibindi. Mu kiganiro Bwana

Yussuf Nsengiyumva ,umuyobozi w’ishami ryo gukumira

no kurwanya akarengane yagejeje ku banyamakuru

bitabiriye amahugurwa yababwiye

ko bakwiye gukorana n’Urwego

rw’Umuvunyi mu buryo bwo

guhererekanya amakuru ; Urwego

rw’Umuvunyi rukabagezaho

amakuru yavuye mu iperereza riba

ryakozwe ndetse no muri raporo,

abanyamakuru nabo bakereka

Urwego rw’Umuvunyi ahakekwa

ruswa kugira ngo hakorerwe

iperereza ryimbitse. Yakomeje

ababwira ko abanyamakuru

bakwiye kwirinda kwandika inkuru

zishingiye ku bihuha.

8

Umuvunyi Mukuru asubiza ibibazo by’abanyamukuru nyuma

y’amahugurwa

Spécial -Ukuboza 2010

Abitabiriye aya mahugurwa

biyemeje kuba ijisho ry’Urwego

rw’Umuvunyi baharanira

kurwanya no gukumira

akarengane kose hakoreshejwe

ibitangazamakuru bakorera, kuba

intangarugero mu myitwarire

bamaganira kure akarengane na

ruswa ngo kuko ntawe utanga icyo

adafite. Biyemeje guhanahana

amakuru n’Urwego rw’Umuvunyi.

Abanyamakuru basabye Urwego

Telefoni itishyuzwa199