30.01.2013 Views

n° 399 du 15

n° 399 du 15

n° 399 du 15

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Deogratius (abantu benshi

bakunda kumwita Deo)

Mushayidi, yabuze abe muri

jenoside yabaye mu Rwanda mu

1994, ariko ubu uburyo afunzwemo

ni nk’ubwo abamwiciye bafunzwemo,

niba yaragize Imana bagafatwa,

bagakatirwa.Deo Mushayidi, kugeza

ubwo twajyaga mu icapiro, yari

afungiye kuri sitasiyo ya Polisi

ya Kicukiro, ariko ari mu kato-

ntiyemerewe kugira uwo bavugana,

kugeza ku munyamategeko

umwunganira imbere y’ubutabera.

Kugeza uyu munsi, niba ntacyahindutse

ubwo twari mu icapiro, Mushayidi

amaze iminsi 10 mu maboko y’inzego

z’umutekano mu Rwanda, zimushinja

kuba afite uruhare mu bikorwa byo

guhungabanya umutekano mu Rwanda.

Yazanywe mu Rwanda kuwa 05

Werurwe 2010.Mu gihe mbere inzego

z’umutekano z’u Rwanda, zirinze

gutangaza aho afungiye, nyuma, Supt.

Erick Kayiranga yaje gutangariza

umwe mu miryango mpuzamahanga

iharanira uburenganzira bwa muntu,

ko afungiwe kuri brigade ya Kicukiro.

Nubwo, nkuko Umuseso ubikesha

itangazo rya Amnesty International,

Polisi y’u Rwanda yatangarije uwo

muryango kuwa 09 Werurwe 2010, ko

Mushayidi afite uburenganzira bwo

kubonana na Avoka we, akanasurwa,

UMUSESO

No 399, 15 -22 Werurwe 2010

Urup. 5

AMAKURU

Deo Mushayidi yaragambaniwe?

Urukiko rwisumbuye rwa

Nyarugenge mu Mujyi

wa Kigali, rwavuze ko

ubujurire bw’Abanyamakuru

b’Umuseso Didas Gasana na

Kabonero Charles nta shingiro

bufite- kimwe n’Ubujurire

bw’Umunyemari Rujugiro. Urwo

rukiko rwemeje ko batsinzwe, ko

urubanza rwaciwe mu rwego rwa

mbere rugumana agaciro. Bari

bakatiwe igihano cy’umwaka

gisubitswe mu gihe cy’imyaka

ibiri na miliyoni imwe y’indishyi

z’akababaro.Urwo rukiko, rwanze

impamvu zose abo banyamakuru

bashingiyeho barujuririra. Nko

kuba batarahawe uburenganzira

bwo kunganirwa. Kuri iyi

mpamvu, urukiko rwavuze ko

inshuro nyinshi abo banyamakuru

bagiye basubikisha urubanza

mu rw’ibanze, bitwaje kubura

ubunganira. Nyuma urukiko

rusanga rutahora muri ibyo.Ku

mpamvu y’uko ubushinjacyaha

bwaruvuyemo, urukiko rwa

►Mushayidi mu kato nka ba ruharwa bakoze jenoside

ikinyamakuru Umuseso cyagiye

kuri iyo sitasiyo inshuro ebyiri zose,

ariko umugenzacyaha mukuru w’iyo

sitasiyo (District Judicial Police

Officer), uzwi ku izina rya Richard

(ntitwashoboye kumenya irindi),

atubwira ko nta muntu n’umwe

yemerewe kubonana nawe.Ku nshuro

ya mbere kandi, twasanze Avoka

we, Maitre Mutembe, yabujijwe

uburenganzira bwo kubonana nawe.

Sii byo gusa, Mutembe yabwiwe

ko nta Mushayidi ufungiye kuri iyo

sitasiyo.Umushinjacyaha mukuru,

Martin Ngoga, akaba yaratangaje

nyuma y’ifatwa rye ko Mushayidi

ari umwe mu gatsiko gashishikajwe

no guhungabanya umutekano mu

Rwanda, kari inyuma y’ama grenade

yaturikiye mu mujyi wa Kigali,

mu minsi ishize, kimwe na Gen.

Kayumba Nyamwasa na Col. Patrick

Karegeya. Mushayidi Deo, akaba

ari Perezida w’ishyaka ritavuga

rumwe n’ubutegetsi bwa Kigali,

ryitwa Pact for People’s Defence

(PDP), yashingiye mu gihugu cy’u

Bubiligi. Mushayidi, wabaye Perezida

w’ishyirahamwe ry’abanyamakuru

mu Rwanda kuva mu mwaka wa 1996

kugeza 2000, yaje guhunga igihugu,

aho atahwemye kunenga Leta ya

FPR. Twibutse ko ubwo twajyaga mu

icapiro, Mushayidi yari amaze iminsi

6 mu buroko, mu gihe amategeko u

Rwanda rugenderaho ateganya ko

umuntu ukekwaho icyaha amara muri

polisi iminsi itatu gusa, agashyikirizwa

Parike. Kuri Mushayidi ariko, siko

byagenze. Igihugu kitagendera ku

mategeko Mushayidi yavugaga atari

yafatwa, arakibonye.

Icyo Polisi y’u Burundi ivuga.

Kugeza ubwo twajyaga mu icapiro,

ifatwa rye ntiryavugwagaho

rumwe. Ngoga yatangaje ko

inzego z’umutekano z’i Burundi

ari zo zamufatiye mu Burundi,

zikamwohereza mu Rwanda, ariko

amakuru aturuka mu Burundi,

yemeza ko yabanje gufatirwa muri

Tanzania, we na mugenzi umwe, ariko

mugenzi we akoherezwa mu Rwanda

(deportation). Umukuru wa Polisi

y’u Burundi, yatangarije uhagarariye

Human Rights Watch mu Burundi, ko

Mushayidi yafatiwe muri Tanzania,

we na mugenzi we, ariko kubera

ko Mushayidi yari afite impapuro

z’urugendo z’u Burundi, Polisi ya

Tanzania yiyemeje kumusubiza i

Burundi. Umukuru wa Polisi y’u

Burundi yakomeje avuga ko bombi

bafatiwe kugira inyandiko z’ingendo

mpimbano, ariko ntiyamenye izina

ry’uwo bafatanywe.‘Sources’ zacu

muri Tanzania nabo ntibashoboye

kutumenyera izina ry’uwo bari

kumwe, bafatwa. Twanahamagaye

na Komiseri mukuru wa Polisi ya

Tanzania kumubaza ukuri kuri aya

makuru, telephone ye iratunanira.

Nyuma yo kumara iminsi ibiri

muri kasho mu Burundi, kuwa 05

Werurwe 2010, Komiseri wa Polisi

mu Burundi, ari kumwe n’umwe

mu bashizwe iperereza mu Burundi

ndetse n’umujyanama wa mbere muri

Ambassade y’u Rwanda mu Burundi,

bamupakiye imodoka, kugera ku

mupaka, bamuha inzego z’iperereza

z’u Rwanda.

Yaragambaniwe?

Ha ri ariko

abatemeranya n’iyi

version ya polisi y’u

Burundi. Andi makuru ariko agera

ku kinyamakuru Umuseso yemeza ko

Mushyayidi yashutswe na bamwe muri

bagenzi be, kujya i Burundi, gusura no

kuganira n’abanyamuryango ba PDP

bari i Burundi, ariko mu by’ukuri ari

umutego yatezwe na bagenzi be mu

ishyaka, ariko baratumwe na serivise

z’iperereza mu Rwanda. Ageze ku

mupaka w’u Burundi, nkuko aya

makuru akomeza abivuga, yaguye

muri ambush yatezwe n’inzego

z’iperereza ryo hanze z’u Rwanda,

ziri kumwe na polisi y’u Burundi.

Ubwo hari kuwa 03 Werurwe 2010,

zahise zimuzana mu Rwanda, nyuma

y’amasaha 48.

Didas M. Gasana

Sikandali: Urukiko rwanze ubujurire bw’Umuseso

Ntabyumva: Charles Kabonero

(Photo/ Archive)

mbere rukabakatira rushingiye

ku kirego bwari bwatanze,

Urukiko rwavuze ko kuva mu

rubanza kw’ubushinjacyaha

bitarubuza kurukomeza, kubera

ko bwavuyemo nyamara

bwarashyikirije ikirego urukiko.

Izindi mpamvu abo banyamakuru

bari batanze nko kuba barahanwe

kubera ko batashyikirije

urukiko ibimenyetso mu gihe

mu bujurire bari babifite,

Afunzwe nkuko abamwiciye

abe bafunzwe: Mushayidi (Photo/

Archive)

Akabi gasekwa........: Didas

Gasana (Photo/ Archive)

ntacyo urukiko rwayivuzeho.

Ku bujurire bw’umunyemari

R u j u g i r o w a s a b a g a k o

ibirego by’ubushinjacyaha

byatandukanywa n’icy’indishyi,

yitwaje ko nta bimenyetso no

kuba atarishimiye imikirize

y’urubanza rwa mbere, urukiko

rwavuze ko nta shingiro nabyo

bifite. Mu bujurire, urukiko

rwemeje ko igihano cy’umwaka

gisubitswe mu gihe cy’imyaka

Nawe nta shingiro: Rujugiro

Ayabatwa(Photo/ Archive)

ibiri n’indishyi ya miliyoni,

abo banyamakuru bakatiwe mu

kwezi kwa Gashyantare mu

mwaka wa 2008, kigumana

agaciro.Hakurikijwe amategeko

y’u Rwanda, mu gihe abo

banyamakuru bakatiwe igihano

kiri munsi y’imyaka 10, nta rundi

rukiko bashobora kujuririra.

Ikinyamakuru Umuseso numero

283, nicyo cyari cyatumye

umunyemari Rujugiro arega

abo banyamakuru b’Umuseso.

Mu nkuru bari bamwanditseho

“Umunyemari Rujugiro yatorotse

ubutabera nyuma yo gufungwa,

akurikiranyweho ibyaha 57”.

Nyamara, nyuma y’iyi nkuru, mu

mwaka wa 2008, umunyemari

Rujugiro yatawe muri yombi i

Londre mu Bwongereza bisabwe

n’ubutabera bw’Afurika y’epfo.

Aba banyamakuru Gasana

na Kabonero, mu kwezi kwa

Gashyantare mu mwaka wa

2010, kimwe na mugenzi

wabo Richard Kayigamba,

mu rwego rwa mbere, bari

bakatiwe igifungo cy’umwaka

kuri Kabonero n’amezi 6 kuri

Gasana na Kayigamba. Ni mu

rubanza rushya rubahanganishije

na Minisitiri Musoni Protais. Uru

rubanza cyakora, batubwiye ko

bitegura kurujuririra.

Ijwi ry’Amerika

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!