You also want an ePaper? Increase the reach of your titles
YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.
Ubukungu bw’u Rwanda bwaratikiye

muri 2009 bugera kuri 5.5% buvuye

kuri 11.2% mu mwaka wa 2008.

Ibyo byatewe no kuba mu mwaka

wa 2008 urangira hari ikibazo

cy’ihungabana ry’ubukungu bw’isi

ariko na none u Rwanda rwaje guhura

n’ikibazo cy’ibura ry’amafaranga

mu ma mabanki mu mwaka wa 2009

utangira.

Iryo bura ry’amafaranga muri

za banki zo mu Rwanda ariko,

niryo ryateye ikibazo gikomeye

cy’imanuka ry’ubukungu kuko

inguzanyo zabaye ikibazo kugeza

aho imishinga minini nk’ubwubatsi

busa naho buhagaze. Iryo bura

ry’ifaranga kandi ryatumye habaho

izamuka ry’inyungu abanatu babitse

muri za banki kuko amabanki

yatangaga inyungu iri hejuru ya 15%

ku mafaranga abitswa igihe kirekire.

Aho rero hari intambara y’amabanki

ashaskisha amafaranga kugira ngo

abashe gukomeza gukora. Amwe

yari agiye kugwa mu gihombo iyo

Leta itabibona vuba ngo ishyireho

ingamba zo kuyaha amafaranga

maze akajya yishyura inyungu

ntoya.

Nubwo Guverineri wa Banki nkuru

y’u Rwanda Bwana Kanimba

Françios hamwe na Minisitiri

w’Imari n’igenamigambi John

Rwangombwa bavuga ko iyi mibare

y’ubukungu bw’umwaka ushize

izahinduka, ngo ntabwo biteze

impinduka nini.

Ibyo barabiterwa nuko igihembwe

cya nyuma cy’umwaka wa 2009,

kikiri kwigaho kandi imibare

izavamo ikazajya ahagaragara vuba.

Ni ubwa mbere mu myaka itanu

ishize, ubukungu bw’u Rwanda

buguye kugera kuri kimwe cya

kabiri gisaga kuko mu mwaka wa

2007 bwari bwazamutseho 8% buza

kugera kuri 11.2% mu wa 2008 none

buramanutse!

Uretse ko umwaka wa 2010 ngo

UMUSESO No 399, 15 -22 Werurwe 2010

Urup. 7

UBUKUNGU

Ubukungu bwakubise amavi hasi

buzakura kugera ku gipimo kiri hagati

ya 7 n’umunani ku ijana(7-8%, ), u

Rwanda ruzakomeza kubeshwaho

n’abaterankunga batanga hafi kimwe

cya kabiri cy’ingengo y’imari

yarwo.

Nubwo Kagame ahora avuga ko

u Rwanda rwigenga, kandi ngo

rudasabiriza, arebye iyo mibare

byamutera isoni bikaba ngombwa

ngo yigarura maze akavuga ko

u Rwanda ari igihugu gitunzwe

n’imisoro y’abazungu hamwe

n’abandi bantu ariko bo mu bihugu

byateye imbere.

Kuba rero ubukungu bw’u Rwanda

bwaraguye cyane muri 2009, ntabwo

bikanganye kuko naho u Rwanda

rwarihanganye kubera ibiza bibiri

rwahuye nabyo.

Icya mbere ni icyiza cyo kuba

ibyo rwohereza hanze nk’ikawa,

amabuye y’agaciro hamwe n’utundi

ducuruzwa duke, byarataye agaciro

bityo amadevise abikomokaho

akagabanuka. Guta agaciro bivuga

ko byabonye abaguzi bake kandi

nabo bakagura ku giciro gito ku cyo

u Rwanda rwateganyaga.

Ibyo byatewe nuko mu bihugu bigura

utwo tuntu tw’u Rwanda byari bifite

ikibazo cy’ubukungu bwabyo bwari

bumaze kugwa, maze abakozi ari

nabo baguzi bakabura imirimo maze

bagahagarika kugura.

Ikindi, ni uko abatarahagaritswe

ku kazi bagize impungenge bityo

bakifata kugira ngo barebe aho

bigana maze bazagure ibintu

byagenze neza. Aho harimo amayeri

kuko ntibari bazi uko ubukungu

buzahagarara bityo bati reka

twizigamire wenda bizaba bibi

inzara ntizatwice.

Ikindi kintu cyatumye ubukungu

bw’u Rwanda buzamukaho gato,

ni igwa ry’ubukerarugendo kuko

abasura u Rwanda bagabanutseho 9%

bagera ku 689,952 muri 2009 bavuye

ku 765,000 muri 2008.

Bwavuye kuri 11.2% bugera kuri 5.5%

Inganda, Ubwubatsi, Ikawa hamwe n’amabuye

y’agaciro ibyo byaratikiye

Ntabyumva: Guverineri Francois Kanimba (Photo/ Archive)

Ibyo byatumye n’amafaranga aturuka

ku bukerarugendo nayo agabanukaho

6% ava kuri miliyoni 186 z’amadorali

y’Amerika muri 2008 agera kuri

miliyoni 174 muri 2009.

Ibi bivuga ko u Rwanda rwananiwe

kugera ku ntego y’abakerarugendo

760,000 hamwe n’amadolari

y’Amerika miliyoni 190 rwashakaga

muri 2009.

Iyi ikaba ari inshuro ya mbere aho

ubukerarugendo bw’u Rwanda

bushegeshwe aka kageni mu myaka

icumi ishize. Bityo kandi, ni ingaruka

mbi ku bukungu bw’igihugu kuko

ubukerarugendo ni ubwa mbere mu

kwinjiriza igihugu amadevize.

Muri rusange ibyoherezwa mu

mahanga bikomoka mu Rwanda

byaguye inshuro zirenga 140 ku

ijana biva kuri 29.3% yabonetse

muri 2008, bigera kuri 11.9% muri

2009. Iyo urebye ibyinjiye mu

gihugu, ukabigereranya n’ibyo u

Rwanda rwagurishije hanze, usanga

icyuho kigera hafi 20% bivuga

ko u Rwanda ruhaha kurusha uko

rucuruza hanze.

Ibi rero bikwiye gutera

Rwangombwa ubwoba kuko kuba

u Rwanda rukoresha ifaranga

ryarwo kugura ifaranga ryo hanze

kandi rihenze, bitera ikibazo mu

bukungu bw’imbere aho ifaranga

rishobora guta agaciro. Ikindi ni

uko bituma abacuruzi barangura

bahenzwe bityo nabo bagacuruza

bahenze kugirango babone inyungu.

Aho urabyumva ko abaguzi

aribo bahura n’ingorane z’ibiciro

bihanitse. U Rwanda na none kuba

ruri mu miryango y’ubuhahirane

nka COMESA, uw’ubruasirazuba

bw’Afurika(EAC) hamwe n’indi,

ntabwo rukwiye kuba rutunzwe

n’ibindi bihugu biri muri iyo

miryango.

Imibare itangwa na Banki nkuru y’u

Rwanda, igaragaza ko u Rwanda

rwagize icyuho mu bucuruzi

n’ibihugu ruturanye narwo nka

Uganda, Kenya hamwe n’ibindi kuko

ibyo rwaguraga muri ibyo bihugu

byaruruse ibyo rwoherezagayo.

Ibyo rero bikwiye ibisobanuro kuko

wasangaga u Rwanda rwaraguraga

ibiribwa kandi wareba ugasanga

ubuhinzi bworozi bwarakoze neza

mu mwaka wa 2009 bitewe n’imyaka

yeze neza. Iyo myaka yatumye

ubuhinzi n’ubworozi buzamuka

buva ku 8.7% muri 2008 bugera ku

10.4% muri 2009. Ibijyanye n’ibyo

kurya byarazamutse bigera kuri

12.6% bivuye ku 9% kubera ikirere

cyabaye cyiza.

Mu bindi byatumye ubukungu

buhungabana, harimo igabanuka rya

segiteri ya serivise kuko yavuye ku

11.5% muri 2008 igera kuri 4.3%

muri 2009 bivuga ko yahanantutse

cyane.

Iyo segiteri niyo ibamo amabanki,

akazi kandi kose ko mu biro,

itumanaho hamwe n’ubwishingizi.

Ibijyanye n’ubucuruzi rusange

harebwa kuranguza no kudandaza

byaragabanutse cyane bigera kuri

2.1% bivuye kuri 12% muri 2008.

Iki ni ikimenyetso gikomeye ko u

Rwanda rutigeze rugira amafaranga

menshi mu banyarwanda baguraga

ibijyanye n’imyambaro, inkweto

hamwe n’ibindi bicuruzwa byose

bidandazwa. Aho rero wahita

wumva ko rya bura ry’amafaranga

mu mabanki hamwe no mu mifuka

y’abantu ari yo ntandaro ya byose.

Ibijyanye na transport, hamwe

n’itumanaho muri rusange nabyo

byaraguye kuko byavuye kuri 21.1%

bigera ku 10% muri 2009. Ibijyanye

n’amacumbi nabyo byaraguye cyane

biva kuri 16% bigera kuri 3.9% muri

2009.

Mu nganda n’ubundi zisanzwe

ari ntazo, igwa ryarahageze maze

rishinga umugani kuko ibikorwa

byazo byamanutse kuri 16.3% muri

2008 bigera kuri 1.1% muri 2009.

Ubwubatsi bwavuye kuri 28.2%

bwariho muri 2008 bugera kuri 1.2%

muri 2009. Ibi rero by’inganda

hamwe n’ubwubatsi bifite ingaruka

nini ku bantu babikoramo kuko

usanga bifite ba nyakabyizi benshi.

Iyo rero biguye bivuga ngo nta kazi

kaba karimo bityo ibyo bihumbi

by’abanyarwanda bigahita bigwa

mu bukene.

Nubwo Rwangombwa yabwiye

abanyamakuru ngo nta mibare

ihari igaragaza ko abo bantu baba

baragizweho ingaruka n’iryo gwa

ry’inganda, ubwubatsi n’ubucukuzi

bw’amabuye y’agaciro, ariko ku

isi hose niko bimera iyo ikibazo

kibaye muri izo segiteri, byanze

bikunze abakozi ba nyakabyizi

baraharenganira.

Ariko rero nubwo u Rwanda rwahuye

n’imanuka ry’ubukungu, rwagize

amahirwe kuko ibijyanye n’ibiciro

ku masoko hamwe n’imikorere

y’ifaranga ry’u Rwanda byagenze

neza. Ibiciro muri rurange hamwe

n’itakara ry’agaciro ku ifaranga

byaragabanutse biva kuri 22.3%

muri 2008 bigera kuri 5.7% muri

2009. Ibi ni byiza ku bukungu bw’u

Rwanda kuko ifaranga riramutse

ritaye agaciro hamwe n’ibiciro

bikiyongera cyane ku masoko,

ubwo wasanga byabaye nk’ibyo

muri Zimbabwe aho wajya kugura

ikibiriti ukitwaza ingorofani yuzuye

amafaranga.

Muri rusange, ubukungu bw’u

Rwanda bwaradindiye muri 2009

kuko n’inguzanyo z’amabanki aha

abacuruzi zaragabanutse cyane. Ubu

ariko ngo hari icyizere ko zakongera

kuzamuka nk’uko Kanimba abivuga.

Kanimba we asanga umwaka wa

2010 uzaba umwaka mwiza ku

bukunngu bw’u Rwanda kuko ngo

no mu mahanga ubukungu bw’isi

buzazamukaho akantu gato.

Ingabire Lydia.

Ingabire.lydia@gmail.com