umuvunyi magazine special ukuboza 2011 - Office of the Ombudsman
umuvunyi magazine special ukuboza 2011 - Office of the Ombudsman
umuvunyi magazine special ukuboza 2011 - Office of the Ombudsman
You also want an ePaper? Increase the reach of your titles
YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.
IBIKORWA BY'URWEGO RW'UMUVUNYI

TUGIREYEZU Venantie wari n’Umushyitsi

mukuru, Umushinjacyaha mukuru wa Repubulika

Bwana NGOGA Martin, n’izindi

nshuti n’imiryango by’abakozi b’Urwego

rw’Umuvunyi barimo senateri perina

mukankusi , Uwahoze ari Umuvunyi

wungirije akaba ubu ari Umunyamabanga

mukuru mu nteko ishinga amategeko

madamu mUkaRURanGwa immaculée,

Umucamanza mu Rukiko rw’ikirenga

madamu mUkamUlisa marie thérèse

ndetse n’Umunyamabanga nshingwabikorwa

wa transparency Rwanda bwana

mUpiGanyi appolinaire.

ibirori byasusurukijwe n’itorero Garuka

Urebe ryo mu karere ka Rwamagana na

orchestre ry’indirimbo nyarwanda zikunzwe

cyane kwitwa karahanyuze.

Mu ijambo rya Minisitiri Madamu TU-

GIREYEZU Venantie wari Umushyitsi

mukuru yavuze ko honorable tito RUtaRemaRa

ari mu banyarwanda bazwiho

ubunyangamugayo, gukunda igihugu,

kugira viziyo n’ibitekerezo byubaka, ati

ibi byagaragariye mu mirimo yose yagiye

akora. Ati rero ntibitangaje kuba yarabashije

kubakira fondation itajegajega

Urwego rw’Umuvunyi.

Umuvunyi wungirije akaba ari

n’Umuvunyi mukuru w'Umusigire bwana

NZINDUKIYIMANA Augustin yavuze ko

honorable tito RUtaRemaRa yagejeje

Urwego rw’Umuvunyi kuri byinshi yaba

mu rwego rwo kuruhesha ububasha mu

mategeko no kurushakira ubushobozi

buhagije kugirango rubashe guhangana

n’ibibazo by’akarengane na ruswa.

yavuze ko umurage wa honorable tito

RUtaRemaRa wo kugira icyerekezo,

kurangwa n’ukuri, gukunda umurimo no

kwihutisha akazi, kwihugura igihe cyose,

kwicisha bugufi n’ibindi byinshi bitazibagirana

kandi ko bizakomeza kubera Urwego

rw’Umuvunyi urumuri rutazima. Ati

”tukwijeje ko tutazagutenguha”

mu izina ryabahoze ari abakozi b’Urwego

rw’Umuvunyi madamu mUkaRURanGwa

immaculée wahoze ari Umuvunyi

wungirije yavuze ko muzehe tito RUtaRemaRa

bamwigiyeho byinshi bishim-

Urwego rw’Umuvunyi

Umuvunyi Mukuru w'Umusigire Bwana Nzindukiyimana Augustin ashyikiriza impano Senateri Tito

Rutaremara imushimira ku buryo yayoboye neza Urwego rw'Umuvunyi

ije birimo gukorera ku ntego, gukunda

abantu, kureba kure, kutagira stress ...mu

kugaragaza uko ibi byakozwe yagize ati ”

ndibuka mu gihe twe twabaga duhugiye

mu kwakira no gukemura ibibazo, we

yagiraga atya akatubwira ati mureke

turebe uko dukorana n’urubyiruko mu

mashuri yisumbuye na kaminuza mu kuruhugura

no kurutoza gukurana umuco

w’ubunyangamugayo no kurwanya akarengane

na ruswa, nibwo hagiyeho za

anti-corruption clubs ndetse hashyirwaho

na za cyber café; ati hagiyeho uburyo bwo

korohereza abaturage ingendo, nibwo

hagiyeho gahunda yo kwakirira ibibazo

mu mirenge iwabo bigakemurwa ku bufatanye

n’inzego z’ubuyobozi bw’ibanze

n’ibindi.

mu ijambo rye honorable tito RUtaRemaRa

yashimiye amagambo meza yamuvuzweho,

ati ariko ibyiza byose ni mwe

mwese mbikesha, nta kintu na kimwe nari

kugeraho mutabigizemo uruhare.

yasabye abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi

gukomeza kurangwa no gukunda umurimo,

guharanira kuwunoza, kuba

iteka inyangamugayo no kurangwa

n’indangagaciro nyarwanda. Ati mbijeje

ko naho nagiye (muri sena) nzakomeza

kubaba hafi no kubakorera ubuvugizi igihe

cyose bizaba ari ngombwa.

ibirori byaranzwe kandi n’impano nyinshi

Urwego rw’Umuvunyi rwageneye

Uyu mwana yavugiraga umuvugo Uwahoze ari

Umuvunyi Mukuru mu muhango wo kumusezeraho

honorable tito RUtaRemaRa zikaba zigaragaza

ibihe bitandukanye byaranze

imyaka umunani yabaye Umuvunyi mukuru

wa mbere w’u Rwanda.

Byanditswe na Mugisha Jules.

Urwego rw’Umuvunyi

Gahunda y’Urwego rw’Umuvunyi ijyanye

n’icyumweru cyo kurwanya akarengane yakomereje

mu Karere ka RUHANGO guhera

ku itariki ya 03 kugeza ku itariki ya 08 Ukwakira

2011 no mu Karere ka RWAMAGA-

NA guhera ku itariki ya 10 kugeza ku itariki

ya 15 Ukwakira 2011. Utu Turere twombi

twasuwe nyuma yo kugenderera Akarere ka

RUBAVU n’Akarere ka MUSANZE.

Hashingiwe ku ngingo ya 3 y’Itegeko nº

17/2005 ryo ku wa 18/08/2005 rihindura

kandi ryuzuza Itegeko nº 25/2003

ryo ku wa 15/08/2003 rigena imiterere

n’imikorere y’Urwego rw’Umuvunyi ivuga

ko Urwego rw’Umuvunyi rushinzwe kwakira

no gusuzuma (...) ibirego by’abantu

ku giti cyabo n’iby’amashyirahamwe yigenga,

byerekeye ibikorwa by’abakozi ba

Leta, iby’inzego zayo n’iby’abikorera ku

giti cyabo, no gukangurira abo bakozi n’izo

nzego gushakira umuti ibyo bibazo iyo rusanze

bifite ishingiro, Urwego rw’Umuvunyi

rwakiriye ibibazo bigera kuri 526 mu Karere

ka RUHANGO n’ibindi bigera kuri 530

mu Karere ka RWAMAGANA. Ibi bibazo

Urwego rw’Umuvunyi rwakiriye mu gihe

cy’ibyumweru bibiri akaba ari 1056, bikaba

bijya kungana na 1/2 cy’ibibazo byose Urwego

rw’Umuvunyi rwakiriye mu mwaka

ushize wa 2010-2011 muri gahunda yo

kwakirira ibibazo by’akarengane ku biro

by’Uturere abaturage batuyemo. Nk’uko

bikubiye muri Raporo y’ibikorwa by’Urwego

rw’Umuvunyi yo mu 2010-2011, ibibazo byose

Urwego rw’Umuvunyi rwakiriye ku biro

by’Uturere muri uwo mwaka ni 2.862.

TURWANYE AKARENGANE

Urwego rw’umuvunyi rukomeje

gusanga abaturage aho batuye

Nzabamwita Anaclet

IBIBAZO BYAGIYE BIGARAGARA MU CYUM-

WERU CYO KURWANYA AKARENGANE

kudashyira mu bikorwa ibyemezo by’inkiko

nkana binyuranyije n’itegeko nshinga rya Repubulika

y’u Rwanda bikanakurura ingeso ya

ruswa no kurenganya abaturarwanda:

hashingiwe ku miterere n’ibyiciro by’ibibazo

Urwego rw’Umuvunyi rwakiriye mu turere

twa RUhanGo na RwamaGana, abaturage

benshi bakunze kugaragariza Urwego

rw’Umuvunyi ko baburanye imanza, bagatsinda

ariko ntibahabwe ibyo batsindiye

mu nkiko. igika cya 10 cy’irangashingiro

ry’itegeko nshinga rya Repubulika y’u

Rwanda ryo ku wa 04 kamena 2003 nk’uko

ryavuguruwe kugeza ubu, kivuga ko aban-

yarwanda biyemeje ko haba uburenganzira

bungana mu banyarwanda (...). iyo umuturage

yaburanye mu rukiko agatsinda, umwanzuro

w’urukiko ugashyirwaho kashe mpuruza,

urwo rubanza ruba rugomba kurangizwa.

ingingo ya 192 y’itegeko n°18/2004 ryo ku

wa 20/06/2004 ryerekeye imiburanishirize

y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi,

iz’umurimo n’ubutegetsi nk’uko ryavuguruwe

kugeza ubu, ivuga ko irangiza ry’imanza

n’iry’inyandiko rigamije guha uwatsinze ibintu

afitiye uburenganzira bwo guhabwa, akabibona

ubwabyo cyangwa akabona ingurane.

iyo umuturage yamaze gutsinda mu rubanza

rutakijuririwe ntirurangizwe, abo yasabye

kururangiza kandi biri mu nshingano zabo

ntibamugaragarize inzitizi zituma rutarangizwa,

uwo muturage aba yarenganye. Abafite

iyo nshingano yo kurangiza imanza bakaba

bakangurirwa kongera imbaraga n’umurego

muri iki kigorwa kubera ko kutarangirizwa

urubanza ari rwo rugero rudashidikanywaho

rugaragaza ko abaturage baba bavukijwe

uburenganzira bwabo.

mu gihe cya gahunda y’icyumweru cyo

kurwanya akarengane mu turere twa RUhanGo

na RwamaGana, abaturage bagaragarije

kandi Urwego rw’Umuvunyi ko mu

Umunyamabanga Uhoraho mu Rwego rw'Umuvunyi Bwana Mbarubukeye Xavier yakira ibibazo

by'abaturage mu Karere ka Ruhango

nzego z’ibanze, abayobozi bamwe bakigurisha

abaturage serivisi ubusanzwe zitangirwa

ubuntu! bamwe mu batanze ibibazo

by’akarengane bagaragaje ko hari aho bishyuzwa

amafaranga y’urugendo, umuyobozi ugiye

kurangiza urubanza agasaba ko uwasabye

ko rurangizwa abanza kumwishyura amafaranga

yo gukodesha moto yo kumugeza aho

imitungo irangirizwaho urubanza iherereye.

abaturage batanze bene ibi bibazo, basoba-

10 Umuvunyi Magazine Ukuboza 2011 Umuvunyi Magazine Ukuboza 2011

11