26.02.2013 Views

umuvunyi magazine special ukuboza 2011 - Office of the Ombudsman

umuvunyi magazine special ukuboza 2011 - Office of the Ombudsman

umuvunyi magazine special ukuboza 2011 - Office of the Ombudsman

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

4

Basomyi ba >

Twishimiye kubagezaho nimero idasanzwe y'ikinyamakuru cyanyu.

isi yose aho iva ikagera yahagurukiye

kurwanya no kurandura icyorezo

cya ruswa kugira ngo yimakaze

imiyoborere myiza. ibi bigaragazwa

n’ishyirwaho ry’umunsi wihariye isi

yose ikora ibikorwa byo kurwanya

ruswa wemejwe n’icyemezo n°58/4

cy’inteko rusange y’Umuryango

w’abibumbye (onU) yateranye ku

itariki ya 31 Ukwakira 2003 i merida

mu Gihugu cya mexique, ukaba wizihizwa

ku itariki ya 09 Ukuboza buri

mwaka.

IJAMBO RY’IBANZE

Munyarwandakazi, Munyarwanda,

ba inyangamugayo wange ruswa

by’umwihariko, Urwego rw’Umuvunyi

rwateganyije icyumweru cyihariye cyo

kurwanya ruswa mu gihugu hose, kikarangwa

n’ibikorwa binyuranye bigamije

gukumira no kwamagana ruswa,

birimo amarushanwa y’Uturere ku

miyoborere myiza, amarushanwa

y’abahanzi mu ndirimbo n’imivugo,

gutera ibyapa no gutanga ibiganiro birimo

ubutumwa bushishikariza abanyarwanda

kwanga no gutunga agatoki

ruswa, n’ibindi. icyo cyumweru gitangirizwa

mu karere kabaye akambere

mu gihugu mu bikorwa bigaragaza imiyoborere

myiza, kigasozwa ku munsi

mpuzamahanga wo kurwanya ruswa

ku isi ku itariki ya 09 Ukuboza. Uyu

mwaka icyo cyumweru cyatangijwe

ku mugaragaro mu karere ka nyabihu

mu ntara y’amajyaruguru ku itariki ya

05/12/2011.

banyarwandakazi, banyarwanda,

Ruswa imunga imiyoborere myiza.

ijambo imiyoborere myiza dukunze

kurikoresha buri munsi ariko hari abatumva

uburemere bwaryo. Uwambaye

ikirezi ntamenya ko cyera. amateka

y’u Rwanda, ariko cyane cyane

ibyabaye muri jenoside yakorewe

abatutsi mu mwaka wa 1994 byagombye

gutuma buri munyarwanda

atekereza, akanumva uburemere

bw’imiyoborere myiza kandi akayigiramo

uruhare. ibi byo si amateka, ni

ibya vuba aha. ni nde wakwifuza gusubira

muri ibyo bihe ?

kurwanya ruswa ni urugamba rutoroshye

rusaba ubunyangamugayo

ndetse n’ubutwari. mu nomero ya

18 twababwiraga ko gutinyuka kugaragaza

umukozi cyangwa umuy-

obozi urenganya abaturage cyangwa

ubaka ruswa ari ubutwari kuko uba

uniteguye guhangana n’ingaruka

byakugiraho. Abakora amakosa ntibifuza

ko ibyo bakora bijya ahagaragara,

bityo ubigaragaje agahinduka umwanzi.

Kenshi na kenshi umunyamafuti iyo

ari umuyobozi ufite imbaraga azikoresha

mu kwihimura ku muntu uvuze

ikibi akora, bigatuma abandi bamutinya.

Kuba inyangamugayo na byo

ntibyoroshye kuko bisaba kwigomwa

byinshi, ukiyemeza kwanga ikibi icyo

ari cyo cyose no kuba indahemuka

muri byose.

Umuntu waka, utanga ruswa cyangwa

uyibona itangwa akinumira ngo bitamuturukaho,

nta bwangamugayo aba

afite. Umuco gakondo udutoza kuba

inyangamugayo, nyamara bamwe mu

Banyarwanda ntibatinyuka kugaragariza

abayobozi ibitagenda neza, ngo

badahura n’ibibazo. abo si inyangamugayo.nta

butwari bagira bwo kugaragaza

ikibi.

ni yo mpamvu kwiyemeza kurwanya

ruswa aho iri hose ari ukuba inyangamugayo

kuko uba urengeye benshi.

Urwego rw’Umuvunyi ruragushishikariza

kuba inyangamugayo wanga

ruswa kandi uyitunga agatoki, ni

bwo uzaba ugize uruhare nyakuri mu

kwimakaza imiyoborere myiza duhora

duhamagarira buri wese guhora atekereza

ku byiza byayo.

tubifurije umwaka mushya muhire

wa 2012, uzatume dutera intambwe

yisumbuye mu gukumira no kurwanya

ruswa, twimakaza ubuyobozi bwiza.

Umuvunyi Magazine Ukuboza 2011

Seasons' Greetings

The office of The Ombudsman wishes

the readers of Umuvunyi Magazine

a Merry Christmas and a Prosperous

New Year 2012

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!