umuvunyi magazine special ukuboza 2011 - Office of the Ombudsman
umuvunyi magazine special ukuboza 2011 - Office of the Ombudsman
umuvunyi magazine special ukuboza 2011 - Office of the Ombudsman
Create successful ePaper yourself
Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.
TURWANYE RUSWA

inzobere z’Ubunyamabanga bw’Umuryango mpuzamahanga, ibiro bishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge n’ibyaha (Unodc) aho

zakurikiranaga Raporo y'Ibikorwa by'Urwego rw'Umuvunyi zagezwagaho n'Umuvunyi Wungirije Nzindukiyimana Augustin

gukumira ruswa harimo kandi inzego

z’ubuyobozi bwa leta. amasezerano asaba

igihugu cyayasinye gufata ingamba zatuma

inzego z’ubuyobozi bwacyo zirushaho

gukorera mu mucyo, cyane cyane mu

bijyanye n’imiterere, imikorere n’ifatwa

ry’ibyemezo. izo ngamba zishobora kuba

ishyirwaho ry’inzira cyangwa amabwiriza

yemerera abasaba serivise kubona amakuru

ajyanye n’imiterere, imikorere n’ifatwa

ry’ibyemezo kandi, hashingiwe ku kurengera

ubuzima bwite bwa muntu n’amakuru amwerekeyeho,

akabona amakuru yerekeranye

n’ibyemezo cyangwa inyandiko zimureba.

muri izo ngamba, hagomba guteganywa

uburyo bworoshye bwafasha abasaba serivise

kuzigeraho biboroheye. hagomba kandi

gutangazwa amakuru harimo gutangaza

amaraporo y’umwaka n’iz’igihembwe zigaragaza

impungenge za ruswa mu nzego

z’ubuyobozi bwa leta (ingingo ya 10).

ku byerekeye abacamanza n’inzego zikurikirana

abanyabyaha, amasezerano

avuga ko, hashingiwe ku bwigenge

bw’abacamanza n’uruhare rwabo runini

mu kurwanya ruswa, buri gihugu cyayasinye

kigomba gushyiraho ingamba zituma

abacamanza barushaho kuba inyangamugayo

kandi badashobora guhabwa ruswa,

ibyo bitabangamiye ubwigenge bwabo. izo

ngamba zishobora kubamo izerekeye imyitwarire

yabo (ingingo ya 11).

Urwego rw’abikorera ntirwibagiranye mu

masezerano kuko hateganyijwe ko igihugu

cyayasinye gishyiraho ingamba zo kurwanya

ruswa, abikorera bakabigiramo uruhare

(ingingo ya 12). izo ngamba zirimo gutunganya

ibaruramari n’igenzura mu bikorera no

gushyiraho ibihano byo mu rwego rw’akazi

cyangwa nshinjabyaha binoze bihuye

n’amakosa yakozwe kandi bitinyisha abandi

igihe izo ngamba zitakurikijwe. byongeye

kandi, mu rwego rwo gukumira ruswa, buri

gihugu cyasinye amasezerano gisabwa gushyiraho

ingamba zikwiye zituma abikorera

babika ibitabo by’icungamari n’ishusho

y’imari; gutangaza amakuru ku ishusho

y’imari n’amahame y’icungamutungo

n’igenzura mu rwego rwo kubuza ko inyandiko

zakwifashishwa mu gukora ibyaha

(twavuga gutanga konti zitagaragara mu

bitabo, kwandika imyenda itabaho, gukoresha

inyandiko mpimbano, gusenya ubigambiriye

inyandiko ncungamutungo n’ibindi).

Urwo ruhare rw’abikorera mu gukumira no

kurwanya ruswa rugomba kugaragara kandi

ku bantu n’amatsinda adakorera leta harimo

“civil society”, imiryango itari iya Leta

n’amatsinda y’abantu (ingingo ya 13) kuko

ari bo bagira uruhare runini mu guhugura

abaturage (harimo abanyeshuri) ku bubi,

impamvu n’ingaruka za ruswa nk’icyorezo.

mu rwego rwo gukumira icyaha

cy’iyezandonke, amasezerano asaba ibihugu

byasinye amasezerano gushyiraho uburyo

bunoze bwo kugenzura amabanki n’ibigo

by’imari bitari amabanki, bishinzwe ubusanzwe

kohereza no guhererekanya amafaranga

cyangwa indi mari, ugasanga ibyo bigo

bishobora kugwa mu cyaha cy’iyezandonke.

amabanki n’ibigo by’imari bisabwa kumenya

umwirondoro w’umukiriya, gutanga

amakuru iyo hari gukemanga “operation

douteuse”, kubika inyandiko zijyanye

n’ihererekanya ry’amafaranga ndetse no

kugenzura ku buryo bwimbitse ihererekanya

ry’amafaranga rikemangwa cyane cyane aho

uwatanze uburenganzira adafite umwirondoro

wuzuye cyangwa uzwi (ingingo ya 14).

n’ubwo itegeko no 23/2003 ryo ku wa

07/08/2003 ryerekeye gukumira, kurwanya

no guhana ruswa n’ibyaha bifitanye isano na

yo ryatowe mbere y’uko u Rwanda rushyira

umukono kuri ayo masezerano mpuzamahanga,

turasanga igihugu cyacu cyaragerageje

gukumira icyaha cya ruswa. ibyo bikaba

bigaragazwa n’ibisabwa mu ngingo ya 3

y’iri tegeko aho ryibutsa abayobozi b’inzego

z’imirimo n’iz’ibigo bya leta, ab’ibigo byigenga,

ab’amasosiyete n’ab’imiryango itagengwa

na Leta, ko bafite inshingano yo gushyiraho

inzira zo gukumira ruswa n’ibyaha

bifitanye isano na yo. Ingingo ya 5 y’Itegeko

ikavuga ko ibigo n’imiryango itagengwa na

leta bidashinzwe imirimo rusange igenewe

abaturage bigomba, mu mikorere yabyo,

kwirinda isumbanya n’ivangura iryo ari ryo

ryose, mu gihe abasaba gukorerwa imirimo

bareshya mu burenganzira bwabo; naho ingingo

ya 8 igategeka buri muyobozi gukorera

mu mucyo umurimo ashinzwe wo kugenzura

abo akuriye mu mirimo, akareba niba nta

bikorwa bya ruswa n’ibyaha bifitanye isano

na yo biharangwa. agomba kandi guhora

akangurira abo ayobora ububi bwa ruswa.

Gukumira icyaha cya ruswa mu Rwanda bihabwa

agaciro kanini kugeza n’aho iryo tegeko

rigaragaraza uruhare rw’itangazamakuru

mu gukumira no kurwanya ruswa (ingingo

ya 9 y’itegeko no 23/2003).

Ubutaha tuzabagezaho umutwe werekeye

ingingo z’ibyaha, zitahura ibyaha kandi zihana

(incrimination, détection et répression/

Criminalization and law enforcement).

biracyaza...

Urwego rw’Umuvunyi URWENYA

1. Umwarimu yabajije umunyeshyuli

ati wifuza kuzaba iki?

Umunyeshuri ati nifuza kuzaba imbwa.

Mwarimu ararakara, amubaza impamvu.

Undi ati ni uko imana izirebera idahumbya.

2. Umusaza yagiye kugura radiyo akigera

mu rugo haba hatangiye amakuru

ya saa sita na mirongo ine n’itanu.

Yumva ngo muri Angola hari amakimbirane

hagati ya Do santos na Savimbi.

Umusaza n’umujinya mwinshi arihanukira

arayikubita ati wa mubeshyi we

muri Angola wagezeyo ryari? Ko arijye

wakwikuriye mu iduka rya hano haruguru

uyu munsi?

3. Umukobwa mwiza yarihanukiriye

nyuma y’uko bamubwiye ko afite

telefoni nziza maze nawe mu kubishimangira

agira ati : « Telefone yanjye

ni danger ! Ifite carte minoir ya 8GB,

kandi ifotora neza kurusha appareil

jigital ».

4. Abakoboyi batatu bari bafite akagati

gato maze babura uko bakagabana bajya

inama bati nijoro urota neza niwe

ukarya.Ubarusha ubukoboyi yarakariye

nijoro .Mu gitondo bucya bavuga

uko barose .Uwa mbere ati narose

nagiye mu ijuru undi ati narose nagiye

i kuzimu bankurura.Undi ati nabonye

umwe agiye mu ijuru undi ikuzimu

akagati ndakirira.

5. Akana kavuye ku ishuri kicara

muri bus inyuma ya shoferi gatangira

kuririmba kati: iyo papa aba isake,

mama akaba inkokokazi mba narabaye

umushwi. Iyo papa aba ikimasa mama

akaba inka mba narabaye akanyana.

Umushoferi agira umujinya arakabwira

ati wa kagoryi we se iyo so aba umujura

nyoko akaba indaya wari kuba iki?

Akana kati niho nari ngeze, nari kuba

umushoferi wa bus. Bahita bagasohora.

6. Mwarimu: Ni ibihe bihingwa dufite

muri afrika biduteza imbere???

umunyeshuri : ikawa(coffee)!

Umwarimu: muri afrika tuhasanga

ubwoko bungahe bwa coffee!!

umunyeshuri : bubiri

Umwarimu: ubuhe n’ubuhe?

Umunyeshuri : koffi anan na koffi olomide

7. Umugabo yagiye kwa muganga yahiye

amatwi yombi, noneho muganga

ati ariko ese ubundi ubu byakugendekeye

bite ? Undi ati wahora n’iki wa

muganga ko telefone yasonnye ndimo

ntera ipasi, noneho nakwitaba mfata

ipasi aho gufata telefone ! Muganga

ati nonese amatwi yombi yahiye ate ?

Umugabo ati umva da ! Nonese sinagombye

gutelefona hano nsaba rendez-

vous?

8. Umunyeshuri bamuhaye ikizamini

kigira kiti : Garagaza isano iri hagati

y’ibi bintu. Dore ibisubizo yahaye

mwarimu : Urusenda n’ivubi : byose

biraryana ; irindazi n’umukandara : byose

bifata mu nda ; amashanyarazi na

malariya : byose biratitiza ; Imodoka

n’urupfu : byose bitwara abantu ; agatotsi

n’umujura : byose biriba ; icyayi

n’ikoti : byose bimara imbeho.

9. Umupasitoro Nzamuvumba wabaga

ahantu hitwa i Gitwe, yigeze

kwiherera mu nzu asangira n’abandi

ka “coca cola” (kavangiye), asohotse

ageze hanze abona imisozi irimo irazenguruka.

Araterura ati “bene data

bakundwa, nimwegere mbigishe dore

ibyahanuwe birasohotse”. Abo basangiye

bazi yuko atamenyereye ako

gasoda, bati “pastoro ba ugarutse mu

nzu”! Ati “ mwimbuza guhanura kandi

ibyanditswe byasohoye. Byaravuzwe

yuko ku munsi wa nyuma imisozi izimukira

indi, none dore Rwabicuma

yimukiye Mpanga, mu kanya murabona

za Gacu zibahise imbere!” Ni uko

barakurura bahirikira mu nzu.

10. Umusaza yari atwaye imodoka yo

mu bwoko bwa Volvo, abapolisi bamufashe

bamuziza ko amatara ya feri ataka,

arangije arababwira ati bana banjye

murakoze kuko sinari gupfa menye

ko ataka, ati murabizi neza ko ntafata

feri ngo ndangize ngo nsohoke njye

kureba amatara ko yaka cyangwa ataka,

mujye muhora mundebera. Bukeye

anyuze ku bandi bapolisi arahagarara

akandagira kuri feri nuko ahamagara

umwe muribo ati “enda ndebera ko

amatara ya feri yaka yewe mwa”

11. Hari guverinoma iherutse gutangaza

ko igiye guhemba miliyoni 5

buri kwezi ku muryango washoboye

kubyara abana 5. Umugabo umwe

wari waragize ibyago byo kubyara

abana 4 gusa abyumvise arababara cyane

yibaza ukuntu yateka umutwe ngo

nawe azabone ako kayabo k’amafranga.

Nuko ahamagara umugore we amujyana

mu cyumba aramwomgorera ati

“Hari umwana nabyaye hanze, ndabiguhisha,

none reka ngende muzane

tugire batanu natwe tuzifatire ako

kayabo k’amafranga! Umugore ati ibyo

nta kibazo. Ubwo umugabo ayabangira

ingata, umwana mu mwanya muto

aba aramuhagejeje. Ageze iwe ariko

akubitwa n’inkuba, asanze ba bana be

bandi bane badahari.... Abajije umugore

ati abana banjye bari he? Umugore

aramusubiza ati: “ Erega si wowe

wamenye iriya nkuru wenyine.... Ba

se b’abana usanze na bo bamaze kubatwara

kuko burya nagucaga inyuma

mu ibanga, si wowe twabyaranaga.....”

Ubwo umugabo arumirwa..

20 Umuvunyi Magazine Ukuboza 2011 Umuvunyi Magazine Ukuboza 2011

21