26.02.2013 Views

umuvunyi magazine special ukuboza 2011 - Office of the Ombudsman

umuvunyi magazine special ukuboza 2011 - Office of the Ombudsman

umuvunyi magazine special ukuboza 2011 - Office of the Ombudsman

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

TURWANYE RUSWA

Icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa gifasha abaturarwanda

kumenya inshingano z’urwego rw’umuvunyi

Umugwaneza Clémentine

nk’uko bisanzwe buri mwaka, Urwego

rw’Umuvunyi rutegura icyumweru cyihariye

cyo kurwanya ruswa mu gihugu

hose. Uyu mwaka, icyo cyumweru cyatangiriye

ku mugaragaro mu karere ka

nyabihu mu ntara y’iburengerazuba

tariki ya 05/12/2011 kuko akarere ka

nyabihu ari ko kabaye aka mbere mu

marushanwa y’Uturere ku miyoborere

myiza mu mwaka wa 2010. icyo cyumweru

kikaba kizasozwa ku munsi mpuzamahanga

wo kurwanya ruswa ku isi

wizihizwa ku itariki ya 09 Ukuboza.

Umunsi mpuzamahanga wo kurwanya

ruswa wemejwe n’icyemezo n°58/4

cy’inteko Rusange y’Umuryango

w’abibumbye (onU) yateranye ku

itariki ya 31 Ukwakira 2003 i merida

mu Gihugu cya mexique. Umuryango

w’abibumbye washyizeho uyu munsi

ugamije gukangurira isi yose kumenya

ububi bwa ruswa. kwizihiza uyu munsi

rero ni bumwe mu buryo bwo kumenyekanisha

uruhare rw’ayo masezerano

mpuzamahanga mu bijyanye no

kurwanya ruswa ndetse n’u Rwanda

rwamaze gushyiraho umukono.

Uyu mwaka, insanganyamatsiko

y’icyumweru cyo kurwanya ruswa iragira

iti: “Ba inyangamugayo, wange

ruswa”. kwanga ruswa no kuyamagana

ni uruhare rwa buri wese, yaba ari

inzego za leta, inzego zigenga, abikorera,

imiryango itari iya leta ndetse

n’abaturage bose muri rusange.

ku itariki ya 24 Ukwakira 2011, Urwego

rw’Umuvunyi rwatangiye ibikorwa

binyuranye byo gutegura icyumweru

cyo kurwanya ruswa. muri ibyo bikorwa

hari amarushanwa y’indirimbo

n’imivugo bigamije gukangurira

abanyarwanda b’ingeri zose kwanga,

kwirinda no kwamagana ruswa aho

iboneka hose n’amarushanwa hagati

y’Uturere ku miyoborere myiza.

I. AMARUSHANWA Y’INDIRIMBO

N’IMIVUGO

bumwe mu buryo bukoreshwa mu gu-

tanga ubutumwa ni ukubunyuza mu

bihangano. igihangano cy’ikinamico,

indirimbo, imivugo, inkuru ishushanyije…

ubu buryo bukaba bufasha abantu

gufata vuba ubutumwa bukubiye muri

ibyo bihangango. ku nshuro ya kabiri,

Urwego rw’Umuvunyi rwateguye amarushanwa

ku ndirimbo n’imivugo.

ayo marushanwa agenewe abahanzi

bose yatangiriye ku rwego rw’akarere,

akaba azakomeza ku rwego rw’intara

Urwego rw’Umuvunyi

n’Umujyi wa kigali no ku rwego

rw’igihugu.

ku bijyanye n’insanganyamatsiko, igihangano

kigomba kuba kigaragaza ingingo

zikurikira:

- Guteza imbere imiyoborere myiza;

Uruhare rwa buri munyarwanda mu

gukumira no kurwanya akarengane;

- Uruhare rwa buri munyarwanda mu

gukumira no kurwanya ruswa;

- Uruhare rw’Urwego rw’Umuvunyi

mu kwimakaza imiyoborere myiza;

- Uruhare rwa buri munyarwanda mu

guharanira uburenganzira bwe;

- kubera ijisho umuturanyi cyangwa

mugenzi wawe igihe hagaragaye aka-

Itsinda ryishyize hamwe riza mu marushanwa y'indirimbo yateguwe n'Urwego rw'Umuvunyi

rengane cyangwa ruswa.

kuri buri rwego, hahembwa 3 ba mbere

barushije abandi kandi muri buri

cyiciro, ni ukuvuga mu ndirimbo 3 no

mu mivugo 3. mu ndirimbo, hashobora

kurushanwa umuntu ku giti cye

cyangwa itsinda ry’abantu.

II. AMARUSHANWA Y’UTURERE KU

MIYOBORERE MYIZA

Urwego rw’Umuvunyi

igihugu cyacu cyafashe intego yo kwimakaza

imiyoborere myiza iha abayoborwa

urubuga rwo kugira uruhare mu

buyobozi. imwe mu nkingi zo gushimangira

imiyoborere myiza ni ukwegereza

abaturage ubuyobozi, hashyirwaho

inzego zegereye abaturage kandi

zibafasha kwihitiramo ibibakorerwa.

akarere ni Urwego rw’Ubuyobozi bwegerejwe

abaturage, rufite ububasha

n’ubushobozi bwo kubakemurira ibibazo.

hashingiwe ku ngingo ya 3, igika cya

4, 10° y’itegeko n° 17/2005 ryo ku

wa 18/08/2005 rivugurura kandi ryuzuza

itegeko n°25/2003 ryo ku wa

15/08/2003 rigena imitere n’imikorere

y’Urwego rw’Umuvunyi, Urwego

rw’Umuvunyi rufite inshingano yo “kugira

uruhare mu guteza imbere ubuyobozi

bwiza mu nzego zose, rwerekana

ko imikorere n’imikoranire y’inzego

idatunganye, bitewe n’uko inyuranyije

n’amategeko, n’inshingano za buri rwego

cyangwa n’imigambi rusange ya

Leta, cyangwa se ifite ingaruka mbi ku

baturage.”

mu kuzuza iyo nshingano, Urwego rugira

inama ubuyobozi uburyo bugomba

kuzuza inshingano zabwo, rukanakangurira

abaturage kumenya no guharanira

uburenganzira bwabo. Rukora

kandi igenzura rigamije kureba niba inzego

z’ubuyobozi zikora zikurikije amategeko,

zifite uburyo bwo kwigenzura

no kugenzurwa, niba kandi imikorere

yazo idaha icyuho ruswa n’akarengane.

mu bikorwa byo gutegura icyumweru

cyahariwe kurwanya ruswa, hatangijwe

amarushanwa mu turere twose

agamije kureba uko utwo turere dushyira

mu bikorwa politiki y’imiyoborere

myiza.

Urwego rw’Umuvunyi rwasabye Uturere

twose kwitabira ayo marushanwa

rwuzuza urutonde rw’ibibazo 30 bireba

imikorere y’akarere muri rusange

bikubiye mu ngingo enye zikurikira:

• imiyoborere;

TURWANYE RUSWA

Abitabiriye amarushanwa y'indirimbo n'imivugo mu Karere ka Nyarugenge ndetse n'abari mu Kanama Nkemurampaka (jury)

• ubugenzuzi;

• imitangire y’amasoko;

• imenyekanishamutungo.

muri aya marushanwa, Uturere dusabwa

kugaragaza udushya mu gushyiraho

ingamba zo gukumira no kurwanya

ruswa mu rwego rwo kwimika imiyoborere

myiza.

mu cyiciro cya kabiri abakozi b’Urwego

rw’Umuvunyi bagiye mu turere twose

kugenzura niba ibyo Uturere twujuje

mu nyandiko twashyikirije Urwego bihuje

n’ukuri.

Uturere dutatu tuzaba utwa mbere tuzahabwa

ibihembo ku munsi wo gusoza

icyumweru cyo kurwanya ruswa ku

wa 09/12/2011.

Urwego rw’Umuvunyi rurashishikariza

inzego zose n’abantu bose, baba

mu nzego z’ubuyobozi cyangwa ku giti

cyabo guhora bashakisha ingamba zo

kurwanya ruswa.

14 Umuvunyi Magazine Ukuboza 2011 Umuvunyi Magazine Ukuboza 2011

15

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!