umuvunyi magazine special ukuboza 2011 - Office of the Ombudsman
umuvunyi magazine special ukuboza 2011 - Office of the Ombudsman
umuvunyi magazine special ukuboza 2011 - Office of the Ombudsman
You also want an ePaper? Increase the reach of your titles
YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.
TURWANYE AKARENGANE

uuukjhjkcxhk Umuvunyi

Wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane yakira ibibazo by'abaturage mu Karere ka Rwamagana

nuriwe ko nta kiguzi bakwiye gutanga kuri

serivisi yo kurangirizwa urubanza iyo bikozwe

n’abahesha b’inkiko ba leta. Gusaba abo

baturage kwishyura amafaranga yo gukodesha

moto mbere cyangwa nyuma yo kubarangiriza

urubanza ni bumwe mu buryo bwo

kubajijisha abo bayobozi baba bakoresheje

kugira ngo abaturage batumva ko batanze

ruswa. ingingo ya 10 y’itegeko n° 23/2003

ryo ku wa 07/08/2003 ryerekeye gukumira,

kurwanya no guhana ruswa n’ibyaha bifitanye

isano na yo, iteganya ko azahanishwa

igihano cy’igifungo kuva ku myaka 2 kugeza

ku myaka 5 n’ihazabu y’amafaranga yikubye

inshuro 2 kugeza ku 10 z’agaciro k’indonke

yatse , umuntu wese uzaba yasabye, ku

buryo bweruye cyangwa buteruye, yakiriye,

ku buryo buziguye cyangwa butaziguye, impano

cyangwa indonke iyo ari yo yose, kuri

we cyangwa ku wundi muntu cyangwa uzaba

yemeye amasezerano yabyo kugira ngo abone

kugira icyo akora kiri mu mirimo ashinzwe

cyangwa yifashishije imirimo ye. abaturage

basabwa n’abayobozi gutanga bene ayo mafaranga

adatangiwe inyandiko (quittance)

bagiriwe inama yo kutayatanga batabanje

kubigeza ku buyobozi bukuriye abayobozi

bayasaba kubera ko ari ukubagusha mu

mutego wa ruswa. bagaragarijwe kandi ko,

nk’uko itegeko ribiteganya, uwatanze ruswa

n’uwayakiriye bahanwa kimwe.

imyanzURo yose iRiho kashe mpURUza

siko bURi Gihe ikoReRwa iRanGizaRUbanza

icyiciro cy’abandi baturage cyagaragarije

Urwego rw’Umuvunyi imyanzuro y’imanza,

abafite iyo myanzuro bavuga ko imanza zabo

bazishyikirije ubuyobozi ngo zirangizwe ntibikorwe

kandi baraziburanye bagatsinda

ndetse zigashyirwaho kashe mpuruza. iyo

umuntu asesenguye neza imyanzuro bagaragaje

asanga iki cyiciro gikubiyemo imanza

zaburanishijwe ariko urukiko ntirufate umwanzuro

ku kiburanwa kubera impamvu

zinyuranye zijyanye no kutubahiriza ibiteganyijwe

mu mategeko. mu myanzuro y’izo

manza hakunze kugaragaramo umwanzuro

uvuga ko ikirego kitakiriwe ngo gisuzumwe

kubera impamvu urukiko ruba rwagaragaje.

abaturage bakunze gufata mu mutwe umwanzuro

umwe gusa ugaragaza uwatsinze

n’uwatsinzwe mu rubanza, indi myanzuro

Urwego rw’Umuvunyi

ntibayiteho. Abaturage bo muri iki cyiciro

basobanuriwe ko bene izo manza zitarangizwa

kubera ko urukiko ruba rutafashe

umwanzuro ku mutungo uburanwa, ngo

rugaragaze uwawutsindiye, bagirwa inama

yo kongera gutanga ikirego bundi bushya

bubahiriza ibyo urukiko ruba rwagaragaje

mu mpamvu zatumye ikirego kitakirwa ngo

gisuzumwe mu mizi yacyo.

icyiciro twasorezaho kuri iki kibazo cyo kutarangiza

imanza kigizwe n’abaturage bagejeje

ku Rwego rw’Umuvunyi imyanzuro y’inkiko

iriho kashe mpuruza ariko umuntu yasesengura

neza incarubanza abo baturage bafite

agasanga imyanzuro yashyizweho kashe

mpuruza atari imyanzuro y’umwimerere

igomba kurangirizwaho urubanza. bene

iyo myanzuro igaragaraho ibimenyetso byerekana

ko abayifite bayibonye mu buryo

bw’uburiganya ivanywe mu madosiye

y’imanza zajuririwe mu nkiko. abaturage

basobanuriwe ko bene izo manza zitarangizwa

ahubwo abagize uruhare muri ubwo

buriganya baba bagomba gukurikiranwa

n’inzego zibishinzwe bagahanirwa iyo myitwarire.

kutarangiza imanza nkana cyangwa kuz-

Urwego rw’Umuvunyi

irangiza nabi bica icyuho hagati y’abaturage

n’ubuyobozi

Urwego rw’Umuvunyi rwakiriye kandi

abaturage bagaragaje ko hari igihe imanza

zirangizwa ariko ababuranyi bombi ntibashobore

kumvikana ku buryo zarangijwe,

bigakurura impaka hagati y’abo baburanyi

ubwabo no hagati yabo n’inzego z’ubuyobozi

ziba zigomba gukomeza kubumbatira umutekano

wabo. Umuntu yasangaga ibibazo

bishingiye ku kuntu izo manza zabaga zararangijwe

byarakuruye umwuka mubi hagati

y’abaturage babifite n’abayobozi, bikagaragazwa

cyane cyane n’imvugo ibuzemo ubupfura

abo baturage bakoreshaga iyo babaga

bagaragaza ibibazo byabo cyangwa bahawe

umwanya ngo bagire icyo bavuga ku bisobanuro

byabaga byatanzwe n’abayobozi. ingingo

ya 219 y’itegeko n°18/2004 ryo ku wa

20/06/2004 ryavuzwe haruguru nk’uko ryavuguruwe

kugeza ubu, iteganya ko impaka

zivutse mu irangizwa ry’urubanza zikemurwa

n’urukiko rwaruciye bwa nyuma (...), rukagaragaza

umwanzuro warwo mu gihe kitarenze

iminsi cumi n’itanu (15) guhera igihe urukiko

rwakiriye ikirego. Bene izo manza ntizijuririrwa.

Abaturage batishimiye uko imanza zabo zarangijwe

bagiriwe inama yo kujya gutanga

ikirego mu nkiko zaciye izo manza bwa

nyuma, umwanzuro wazo wazagaragaza ko

zarangijwe nabi bigakosorwa ariko izo nkiko

zakwemeza ko imanza zarangijwe uko bikwiye

bakubahiriza ibyemezo byafashwe. ingorane

zavukaga cyane cyane iyo byabaga

bigeze ku irangizwa ry’ibyemezo by’inkiko

Gacaca, aho abaturage bamwe bagaragaje

ko hari ubwo abahesha b’inkiko, cyane cyane

ab’umwuga, bazaga gushyira mu bikorwa

ibyo byemezo bagateza cyamunara imitungo

y’umuryango wose kandi uwangije imitungo

mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi mu

mwaka wa 1994, igihe yakoraga ibyo byaha

yari afite imyaka y’ubukure ariko akiri ingaragu.

abo baturage bagaragaje ko batumva

ukuntu imitungo y’ababyeyi b’uwo mwana

yakoreshwa mu kwishyura ingaruka z’ibyaha

byakozwe n’umwana umwe igihe abo babyeyi

bafite abandi bana badafite icyo bakurikiranyweho.

Urwego rw’Umuvunyi rwasobanuriye

abaturage ko icyaha ari gatozi, basobanurirwa

ko n’igihe cy’uburyozwacyaha, imitungo

ikoreshwa ari iy’uwakoze icyaha, keretse

iyo uwakoze icyaha atari yujuje imyaka

y’ubukure. icyo gihe uburyozwacyaha bureba

ababyeyi be cyangwa abamushinzwe

igihe adafite ababyeyi. Abasanga bafite ibimenyetso

bigaragaza ko imitungo yabo yakoreshejwe

mu kurangiza imanza badafitemo

uruhare, bafite uburenganzira bwo gutanga

ikirego mu nkiko zisanzwe bakagaragaza ko

TURWANYE AKARENGANE

imitungo yabo yakoreshejwe mu kurangiza

imanza badafitemo uruhare, izo nkiko zikagifataho

umwanzuro.

Umwanzuro

iyi gahunda y’icyumweru cyo kurwanya akarengane

muri buri Karere ifite umwihariko

wo kurenganura abaturage benshi bari baravukijwe

uburenganzira bwo kugeza ibibazo

byabo ku Rwego rw’Umuvunyi bitewe no

kugira intege nke. iyi gahunda kandi yavanyeho

inzitizi y’urugendo rurerure rwatumaga

bamwe mu bafite ibibazo by’akarengane bahitamo

kwibanira na byo bakumva ko ahari

bo baremewe kurengana.

Urwego rw’Umuvunyi rurashima abaturage

Umuvunyi Wingirije uwa kabiri i buryo , Mayor w'AKarere ka Rwamagana ( uwa gatatu uturutse i buryo ) na ba vice mayor b'Akarere mu nama yabahuje

ngo baganire ku bibazo abakozi b'Urwego rw'Umuvunyi basanze mu Karere

n’abayobozi b’Uturere twasuwe muri iyi gahunda

y’icyumweru cyo kurwanya akarengane

hamwe n’abandi baturarwanda bose

bagize uruhare muri iyi gahunda kubera ko

ubufatanye bwa bose n’umusanzu buri wese

yagiye atanga byatumye haboneka ibisubizo

ku bibazo by’akarengane abaturage babaga

bagaragaje. Urwego rw’Umuvunyi rurashishikariza

abayobozi gufatanya n’abaturage

gahunda yo guca akarengane ikaba umuco,

ntihagire umuturarwanda uvutswa

ibyo amategeko amuhera uburenganzira

bitewe n’uburangare cyangwa ubunebwe

bw’abantu bamwe.

12 Umuvunyi Magazine Ukuboza 2011 Umuvunyi Magazine Ukuboza 2011

13