Province d - The Service Mag
Province d - The Service Mag
Province d - The Service Mag
You also want an ePaper? Increase the reach of your titles
YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.
DUSANGIRE IJAMBO

Ushobora kuba uri

umukozi wa leta

rimwe na rimwe

ukibwira ko nta bakiriya

ugira mu kazi ukora. Ungera

ubitekerezeho ushobora

gusanga wibeshya. Niba ugomba kwita ku barwayi kwa

muganga, kwikira abantu mu biro, mu karere n’ahandi, aba

bantu bose wakira ni abakiriya bawe. O Nubwo abo bakiriya

nta mafaranga bakwishyura ku buryo butaziguye, ikikubesheje

aho ni ukubaha serivisi. Nk’umukozi wa leta uhembwa

n’abasoreshwa, abo baturage usabwa guha serivisi.

Dukurikije ibisobanuro duhabwa na TenSteps, abakiriya

ni “ umuntu cyangwa itsinda ry’abantu bagenerwa ibikorwa

by’umushinga cyangwa serivisi. Abantu bakorerwa umushinga

(abagenerwabikorw ku buryo buziguye ni abafatanyabikorwa)”. Ibi

bisobanuro bigaragaza ko umuntu ugura si we mukiriya wenyine,

umukiriya wa serivisi na we ni ngombwa nko mu bigo bya leta.

Iyo tugiye mu bigo bya leta tuba dushaka kwinjira

mu biro tugahabwa serivisi tudasiragiye. Ni ngombwa

rero ko buri wese ahindura imyumvire n’imyifatire.

Birababaje cyane kubona umukiriya ugannye inzego za

leta afatwa nk’igiteshamwanya. Abenshi muri twe dusigaye

twumva ko serivisi nziza ari inzozi zidashoboka mu nzego

za leta. Birakwiye ko ibi bihinduka. Dore ibintu by’ingenzi

bishobora gufasha abakozi ba leta gutanga serivisi nziza:

1. Ugomba kwakira umuturage neza mu

cyubahiro nk’umukiriya. Ugomba kumufata

neza kuko ari we uguhemba.

2. Ugomba kubahiriza amasaha yo gutangira akazi.

Niba utaribukorere mu biro, ugomba kumenyesha

abaturage bakugana igihe uribugarukire.

3. Fata umwanya wo kumva ibibazo by’abaturage

kandi ubishakire ibisubizo.

4. Jya wihangana kandi wishyire mu mwanya

w’abakugana. Wibuke ko icyakuzanye aho ari

ugutanga serivisi. “ Ntukigere uhagarika guha

serivisi abakiriya bawe, na bo bazabigukundira.”

5. Jya wishyira mu mwanya wabo kugira ngo umenye

icyo abakiriya bawe bakeneye. Rimwe na rimwe

usanga ukabya kugendera ku mabwiriza, ibyo

bishobora gutuma udafasha neza umukiriya.

56 | The SERVICEMAG October - December 2011

Ese Abakozi ba Leta

Bashobora Gutanga

Serivisi Nziza? Byanditswe na Eddie Heh

Muri iki gihe hari ikoranabuhanga rimaze gusakara hose,

ibigo bya leta bishobora kugira amhirwe bitari bifite mbere

yo gutanga serivisi nziza. Bishobora gushyiraho imbuga

za interineti aho ushobora gukura urupapuro rwo kuzuza.

Urugero twatanga ni nka serivisi y’abinjira n’abasohoka aho

ifasha abakiriya gukurikirana viza zabo kuri interineti. Upfa

gukanda gusa kuri urwo rubuga ukamenya niba wabonye

viza cyangwa utarayibona. Bituma ababagana badatakaza

amafaranga, igihe n’imbaraga zabo bajya kuri icyo kigo

kureba niba ibyangombwa byabo byabonetse. Guha umukiriya

serivisi akeneye ni ikintu cy’ibanze, abakozi ba leta mu

Rwanda ntibagomba gutangwa muri iyo migirire myiza. TSM

eddieheh2010@gmail.com

Do you have

a good project

that needs funding?

We offer you professional

advice regarding your

funding needs

We help you access funds

from Interna�onal and local

lenders and investors

We nego�ate for you good

terms and condi�ons

We facilitate the en�re

process un�l when you get

the funds

Contact us today at:

GCG and Associates Rwanda

We have raised

USD 24 Million

for projects in

Rwanda in the

past 1 year

alone.

PHOTO: Getty Images