Province d - The Service Mag
Province d - The Service Mag
Province d - The Service Mag
Create successful ePaper yourself
Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.
AHO TWAGENDEREYE

Ibitaro byitiriwe

Umwami Fayisari

Byanditswe na Denise Umunyana

Bavuga ko ibi ari byo bitaro bya

mbere by’icyitegererezo mu

Rwanda; ariko ibi binyuranye

n’uko bakira abarwayi/abakiriya.

Umwaka ushize nari nahawe

randevu yo guca mu cyuma saa moya.

Nari nahisemo randevu ya mu gitondo

kare kugira ngo nshobore kujya ku kazi

saa mbiri. Nahageze 6h 50 noneho

bansaba kujya ku murongo. Naricaye

ndategereza kugeza saa 10h30 nishyize

mu mutuzo kuko numvaga wenda

hari indembe zagombaga kwitabwaho

mbere! Byageze saa saba ntarakirwa!

Nakomeje kwihangana noneho njya aho

bakirira abakiriya kubaka indi randevu

kuko amasaha 6 namaze ntegereje yari

menshi cyane!

Bongeye kumpa indi randevu mu

cyumweru cyakurikiye. Narongeye

ntegereza icyumweru cyose kugira ngo

nce mu cyuma. Narongeye mbasaba

ko bampa randevu ya saa mbiri za mu

gitondo, kandi ubwo nariteganyirije

nsaba uruhusa rwa mbere ya saa

sita. Nageze kwa muganga mbere ho

iminota 30 nizera ko ibintu bitagenda

uko byagenze. Bampaye agatebe

ndicara ntegereje ko bangeraho.

Nari nazanye igitabo cyo gusoma,

amasaha ane yose ashira ntabizi kuko

nari mpugiye kuri icyo gitabo! Bigeze

saa tanu ntangira kugendagenda,

ngize amahirwe mpura n’ushinzwe

kumenya ibibazo by’abakiriya.

Namubwiranye ikinyabupfura ikibazo

mfite guhera ubushize, ngiye kubona,

sinzi uko yabigenje ako kanya numva

barampagaye ngo nce mu cyuma ubwo

hari saa sita. Sinzi igihe abandi nasize ku

murongo batigeze bavugana n’ushinzwe

60 | The SERVICEMAG October - December 2011

ibibazo by’abakiriya bategereje.

N’ubwo nkora uko nshoboye

kose sinjye kwivuriza mu bitaro

by’icyitegererezo kubera ko usanga

batita kuri buri muntu ku giti cye,

ibitaro byitiriwe umwami Fayisari ni byo

nikundira cyane cyane iyo ngiye guca mu

cyuma kuko ibikoresho byabo bigezweho.

Mu kwezi kwa gatanu 2011, umuhungu

wanjye ufite imyaka ibiri yagombaga

guca mu cyuma saa moya za mugitondo.

Bari batwijeje ko abana bato bavurwa

mbere y’abantu bakuru kuko bisaba ko

baba nta kintu bariye amasaha 10 mbere

y’uko basuzumwa. Umuhungu wanjye

nari namubyukije kare cyane kandi

nta kintu yagombaga gufata muri icyo

gitondo. Twageze kwa muganga iminota

15 mbere y’isaha bari baduhaye, nuko

umuntu ushinzwe kwakira abakiriya

(utazi neza umurimo akora) adusaba ko

tujya ku murongo. Yadusabye kwicara

tugategereza ko basukura ibitaro?!

Ntiyigeze atubwira ibya randevu twasabye.

Maze kubona ko nta cyo yamarira,

negereye mugenzi we bicaranye ambwira

ko ntacyo batumarira mbere ya saa mbiri

kuko ubwishingizi nari mfite ari ubwa AAR

dore ko ngo batangira akazi saa mbiri.

Nubwo randevu yanjye ya saa moya yari

imbere ku meza yabo narakomeje nishyira

mu mutuzo ntegereza indi saha imwe.

Umukobwa ukora muri AAR yaje saa mbiri

noneho aduha ibyo dukeneye mu minota

30. Sinari nazanye igitabo kuko nari

kumwe n’umwana sinari kurambirwa.

Ngiye kubona mbona amasaha atatu

ararangiye bataraduhamagara! Nuko

mbabaza niba nshobora guha umwana

wanjye umutobe kuko nta kintu cyo

kunywa cyangwa kurya yari yafashe mu

ijoro ryahise. Ndongera njya kureba wa

mukozi ushinzwe ibibazo by’abakiriya

wari warigeze kumfasha. Ariko nta cyo

byatanze. Ndakomeza ndamanjirirwa

kuko nta muntu n’umwe watwerekaga

ko ari butwakire. Ubusanzwe ndi umuntu

utuje kandi wihangana; mfata icyemezo

cyo kwitura ku baganga n’abaforomo,

kuko nabonaga hari abantu bakirwaga

batagiye ku murongo. Nuko umwana

wanjye bamusuzuma saa 12h 30. Nizeye

rwose ko Imana izandinda kongera

kwivuriza ku bitaro byitiriwe umwami

Fayisari!

Ntabwo ibyambayeho ari byo

byatumye nandika iyi nkuru. Nabitewe

n’ikibazo cy’uko akenshi abakozi

usanga batita ku gutanga serivisi nziza,

kudakora umurimo wabo neza no

kutagira umuco wa kimuntu. Nubwo

nzi neza ko ku bitaro byitiriwe umwami

Fayisari hari abaganga n’abaforomo

b’abahanga, abashinzwe imiyoborere

y’ibitaro bagomba guhugura abakozi

babo mu gukorana ubuhanga imirimo

bashinzwe, gutanga serivisi nziza, kuba

inyangamugayo no kubahiriza igihe.

Hari abantu bake bitabye Imana kuri

ibyo bitaro, naho abantu bahaherewe

serivisi mbi, tubyitirira ko biterwa no

kudakorana umutima kw’abakozi no

kutita ku bakiriya. TSM

umuden@hotmail.com

PHOTO: Malik Shaffy