29.12.2012 Views

lois et reglements police de roulage avec amendements

lois et reglements police de roulage avec amendements

lois et reglements police de roulage avec amendements

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Icyiciro 5. Imiyoborere.

Ingingo 17:

Umuyobozi wese ushaka kugira aho agana ntashobora kubigira atabanje kwiringira ko nabigira

ataza gutera ibyago cyangwa ngo abere inkomyi abandi bagenzi bamukulikiye, bamuri imbere

cyangwa bagiye kubisikana, akabigira akurikije uko abandi bagenzi bari mu muhanda, aho

bagana n'umuvuduko bafite.

Ni nako bigenda nko ku muyobozi wese uvuye ku murongo w'ibinyabiziga cyangwa

awugiyemo, ugana ibumoso cyangwa iburyo, mu muhanda, wambukiranyije umuhanda ukase

ibumoso cyangwa iburyo agira ngo anyure mu yindi nzira nyabagendwa cyangwa kugira ngo

yinjire ahantu hahana imbibi n'iyo nzira nyabagendwa, avuye aho yaramaze umwanya munini

ahagaze, uhaguruka aho yari ahagaze akanya gato, uhindukira cyangwa usubira inyuma.

2. Mbere yo gukata cyangwa kujya ku ruhande rw'umuhanda, umuyobozi wese agomba mbere

y'igihe kubigaragaza ku buryo budashidikanywa akoresheje indanga-cyerekezo cyangwa

ibiranga-cyerekerezo by'ikinyabiziga cye cyangwa byaba bidakora, byamushobokera

akabyerekanisha ukuboko.

Icyo kimenyetso gitanzwe kigomba gukomeza kwerekanwa mu gihe cyose ikinyabiziga

kikiyoborwa, ntigikomeza kwerekanwa, iyo imiyoborere irangiye.

Ingingo 18:

Mu nsisiro, kugirango ibinyabiziga bisanzwe bitwarira hamwe abantu bigende neza, abayobozi

b'ibindi binyabiziga bagomba, bitanyuranyije n'ibivugwa mu ngingo ya 17,1 , kugenda buhoro,

ndetse byaba ngombwa, bagahagarara akanya gato kugirango ibyo binyabiziga bitwarira hamwe

abantu bishobore kongera kugenda bihaguruka aho bigomba guhagarara.

Itegeko ritanzwe mu gika kibanza ntacyo rihindura ku itegeko rireba abayobozi b'ibinyabiziga

bitwarira hamwe abantu kubyerekeye ubwitonzi buhagije bwo kwirinda impanuka iyo ariyo

yose, iyo bamaze kugaragaza ko bashaka kongera kugenda bakoresheje ibiranga cyerekezo.

Icyiciro 6. Kubisikana no kunyuranaho

Ingingo 19:

1. Kubyerekeye imyubahirize y'iri teka, kubisikana no kunyuranaho bireba gusa ibinyabiziga

bigenda.

2. Aho ibinyabiziga bigenda ku mirongo ibangikanye, gutambukira iburyo abayobozi bagenda

ku murongo w'ibumoso ntibifatwa nk'aho ari ukunyuranaho bisobanurwa n'iri teka

Ingingo 20:

1. Kubisikana bikorerwa ku ruhande rw'iburyo

2. Umuyobozi wese ubisikana n'undi, agomba gusiga ibumoso bwe umwanya uhagije kugira

ngo itambuka ry'undi ryorohe, ndetse byaba ngombwa, akegera inkombe y'iburyo

bw'umuhanda, iyo mu gihe cyo kubisikana abangamiwe n'inkomyi cyangwa n'abandi bagenzi,

agomba kugenda buhoro kandi byaba ngombwa agahagarara akanya gato kugirango umugenzi

cyangwa abagenzi bava mu cyerekezo aganamo bahite.

3. Iyo ubugari bw'umuhanda budahagije kugira ngo ibisikana ryorohe, abayobozi bashobora

kunyura mu nzira z'impande z'abanyamaguru, ariko bigakorwa ku buryo butateza impanuka

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!