29.12.2012 Views

lois et reglements police de roulage avec amendements

lois et reglements police de roulage avec amendements

lois et reglements police de roulage avec amendements

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Ingingo 136:

Cyitwa ikigo gishinzwe igenzura ry'imiterere y'ibinyabiziga, ikigo cyose cyemewe na Minisitiri

ushinzwe Gutwara Abantu n'lbintu kandi gikora imirimo yo gusuzuma imiterere y'ibinyabiziga.

Bene icyo kigo kigomba kuzuza ibyangombwa bigenwa n'iri teka.

Ingingo 137:

Minisitiri ushinzwe Gutwara Abantu n'lbintu atanga inyandiko yemerera ikigo gukora imirimo

y'igenzura ry'imiterere y'ibinyabiziga amaze gusuzuma ko ibigenwa byose muri iri teka

byujujwe.

Icyiciro 2. Ibisabwa mu kwemererwa

I. Ibirebana n'abakozi

Ingingo 138:

Ikigo cyose gishinzwe igenzura ry'imiterere y'ibinyabiziga kigomba kugira mu bakozi bacyo

nibura umugenzuzi umwe wujuje ibi bikurikira:

1. Umugenzuzi agomba kuba yaravanye mu mashuli yabizobereyemo ubumenyi buhagije

bw'imiterere y'ibinyabiziga.

2. Agomba kuba yarakoze nibura imyaka itanu mu byerekeranye no gukora ari umukanishi

wemewe.

3. Agomba kuba ashoboye gusuzuma ikitameze neza no guteganya ingaruka zacyo kandi

agasesengura ibitameze neza muri rusange ku binyabiziga.

4. Agomba kuba ashoboye kugaragaza mu nyandiko ku buryo busobanutse ibyo yasuzumye ku

miterere y'ikinyabiziga.

5. Agomba kuba ashoboye kuyobora no gucunga abakozi akoresha.

6. Agomba kuba yarahuguwe mu gihe cy'amezi 3 mu byerekeye igenzura ly'imiterere

y'ibinyabiziga harimo amezi 2 yakoze mu kigo gisanzwe gikora iyo mirimo.

II. Ibirebana n'ibikoresho

Ingingo 139:

Ikigo cyose gishinzwe igenzura ry'imiterere y'ibinyabiziga kigomba kugira mu bikoresho bwite

ibi bikurikira:

A. Urutonde r'ibikoresho byagenewe gusuzuma ibinyabiziga nyenganda.

Ibikoresho by'ibanze bipima n'ibyigerageza.

A.1: Umunzani wo gupima uburemere kuri buri mutambiko.

A.2: Icyuma cyagenewe gusuzuma feri.

A.3: Imashini isuzuma icyerekezo cy'ibitara bimurika cyane.

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!