29.12.2012 Views

lois et reglements police de roulage avec amendements

lois et reglements police de roulage avec amendements

lois et reglements police de roulage avec amendements

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

mu dutsiko muri two imisumari igashyirwa mu ntera ngufi kandi ikagenda ingana hagati yayo,

utwo dutsiko twose natwo ubwatwo tukaba dutandukanijwe n'intera igiye isumbaho.

12. Ibimenyetso by'agateganyo bigizwe n'imitemeri y'ibara risa n'icunga rihishije bishobora

gusimbura imirongo yera irombereje, idacagaguye n'icagaguye hakurikijwe amabwiriza

yashyizweho mu gika cya 11 cy'iyi ngingo.

Ibimenyetso by'agateganyo bivanaho agaciro k'ibimenyetso birombereje byera biri ahantu

hamwe.

Icyiciro 2. Ibimenyetso byambukiranya

Ingingo 111:

1. Umurongo mugari wera udacagaguye uciye ku buryo bugororotse ku nkengero y'umuhanda

werekana aho abayobozi bagomba no guhagarara akanya gato gategetswe babyeretswe n'icyapa

n° B, 2 a, cyangwa na n° B,2b (STOP) cyangwa ikimenyetso kimurika cyerekana uburyo bwo

kugendera mu muhanda.

2. Umurongo ugizwe na mpande-eshatu nyampanga zifite amasonga yerekeye aho abayobozi

zireba baturuka kandi uciye ku buryo bugororotse ku nkengero y'umuhanda werekana aho

abayobozi bagomba guhagarara akanya gato iyo bishoboka, kugira ngo batange inzira

hakulikijwe icyapa n° B,1 (mpandeshatu ifite rimwe mu masonga rireba hasi).

3. Ahanyurwa n'abanyamaguru haciye imirongo yera iteganye n'umurongo ugabanya umuhanda

mo kabiri mu burebure bwawo.

4. Ahanyura abayobozi b'amagare n'aba velomoteri zifite imitende ibiri bambukiranya

umuhanda haciye imirongo ibiri icagaguye igizwe na kare cyangwa ingirwamyashi by'ibara

ryera.

5. Imirongo yera yambukiranya umuhanda, igomba kuba ifite ubugari buri hagati ya santimetero

20 na santimetero 60.

Impande za kare zera zigomba kugira umubyimba uri hagati ya santimetero 40 na santimetero

60.

Ubutambike bwa mpande eshatu n'ubw'ingirwamyashi bugomba kugira ubugari buli hagati ya

santimetero 40 na santimetero 60 kandi ubuhagarike bugomba kuba hagati ya santimetero 50 na

santimetero 70.

Icyiciro 3. Ibindi bimenyetso.

Ingingo 112:

1. Uturangacyerekezo dutoranya tw'ibara ryera dushobora gushyirwa hafi y'amasangano.

Utwo turangacyerekezo twerekana igisate cy'umuhanda abayobozi bagomba gukurikira kugira

ngo bagane mu cyerekezo cyerekanwa n'utwo turangacyerekezo.

Kandi mu masangano abayobozi bagomba gukulikira icyerekezo, cyangwa kimwe mu

byerekezo byerekanwa ku gisate cy'umuhanda barimo.

2. Umurongo uciyemo uduce umenyesha ahegereye umurongo ukomeje ushobora kuzuzwa

n'uturanga gukata tw'ibara ryera.

Utwo turangacyerekezo tumenyesha igabanurwa ry'umubare w'ibisate by'umuhanda bishobora

gukoreshwa mu cyerekezo bajyamo.

3. Ibyandikishijwe ibara ryera mu muhanda bishobora kuzuza ibyerekanwa n'ibyapa.

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!