29.12.2012 Views

lois et reglements police de roulage avec amendements

lois et reglements police de roulage avec amendements

lois et reglements police de roulage avec amendements

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Ingingo 43:

1. Amatara magufi n'amatara maremare agomba gucanirwa rimwe n'amatara ndanga iyo hagati

yo kurenga no kurasa kw'izuba cyangwa bitewe n'uko ibihe byifashe, nk'igihe cy'igihu cyangwa

cy'imvura nyinshi, bidashobotse kubona neza muri metero zigeze ku 100.

2. Nyamara, amatara magufi n'amatara maremare agomba kuzima iyo ikinyabiziga gihagaze

umwanya muto cyangwa munini.

3. Amatara maremare y'ikinyabiziga agomba kuzimwa:

a) iyo umuhanda umurikiwe hose kandi bikaba bihagije kugira ngo umuyobozi ashobore kureba

neza muri metero zigeze ku 100;

b) iyo ikinyabiziga kigiye kubisikana n'ikindi, hakiri intambwe zihagije kugirango icyo

kinyabiziga gishobore gukomeza kugenda ku buryo bucyoroheye kandi butagitera ibyago,

akabigira buri gihe cyose umuyobozi acana azimya vuba vuba amatara maremare yerekana ko

ahumwe;

c) iyo ikinyabiziga gikurikiye ikindi mu ntambwe zitagera kuri metero 50, keretse iyo

umuyobozi wacyo ashaka kunyura kucyo akurikiye acana azimya vuba vuba amatara maremare.

4. Amatara magufi y'amapikipiki na velomoteri bigenda mu nzira nyabagendwa agomba

gukoreshwa igihe cyose no mu buryo bwose.

5. Amatara kamenabihu y'imbere y'ikinyabiziga akoreshwa gusa iyo imiterere y'ikirere nk'igihe

cy'igihu cyangwa cy'imvura nyinshi bituma ntawe ubona neza nko muri metero 100, iyo

ikinyabiziga kigenda mu nzira nyabagendwa ifunganye irimo amakoni menshi.

Ayo matara kamenabihu ashobora gusimbura amatara yo kubisikana cyangwa amatara

y'urugendo.

6. Amatara-ndanga agomba gucanirwa rimwe n'amatara yo kubisikana, n'amatara y'urugendo

cyangwa n'amatara kamenabihu.

7. Amatara yo gusubira inyuma acanwa gusa igihe cyo gusubira inyuma, nta na rimwe agomba

kubangamira abandi bagenzi.

8. Amatara ashakisha acanwa gusa igihe ari ngombwa kandi atabangamiye abandi bayobozi.

III. Kwerekana guhindura icyerekezo n'umuvuduko.

Ingingo 44:

Umuyobozi ushaka guhindukiza ikinyabiziga cyangwa kukiganisha ku ruhande, nko kugikata

mu masangano kuva mu muhanda, cyangwa kugihagarika ibumoso bw'umuhanda, agomba

kubanza kubigaragaza neza kandi ku buryo buhagije, akiri muri m50 nibura, akoresheje itara

cyangwa amatara ndanga-cyerekezo y'ikinyabiziga cye cyangwa yaba atayafite, akabikoresha

ukuboko kwe.

Uko kubyerekana kugomba kurangirana n'icyo yashakaga gukora.

Ingingo 45:

Umuyobozi ushaka kugabanya umuvuduko w'ikinyabiziga cye agomba kubyerekana.

Uko kubyerekana kugomba kugaragazwa n'amatara yo guhagarara, yaba ntayo bikerekanishwa

ukuboko.

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!