29.12.2012 Views

lois et reglements police de roulage avec amendements

lois et reglements police de roulage avec amendements

lois et reglements police de roulage avec amendements

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

a) Ibyuma byose bituma feri ifata bifunze kuri buri kinyabiziga, bigomba kuba bikora kimwe.

b) Uko feri y'urugendo ikora kugomba kuba kumwe kandi ku gihe kimwe kuri buri kinyabiziga

kigize ibikomatanye

c) uburemere ntarengwa bwemewe bwa romoruki idatite feri y'urugendo ntibushobora kurenga

1/2 cy'uburemere bw' ikinyabiziga gikurura n'ubw'umuyobozi.

6. lbyerekeye feri ya velomoteri amapikipiki n'ibinyamitende 3 cyangwa 4.

Buri Velomoteri, ipikipiki, ikinyamitende itatu cyang ine, bigomba kugira ibyuma byo

guhagarara kimwe nibura gifunga inziga z'inyuma indi ikaba ifunga byibura inziga z'imbere.

Iyo icyo kinyabiziga gifite akanyabiziga ko kuruhande, uruziga rwako ntirugomba feri.

Uburyo bwo gufunga feri bugomba gutunta ikinyabiziga kigenda buhoro cyangwa guhagarara

ku buryo bwizewe, bwihuse kandi nyabwo uko cyaba cyikoreye kose cyangwa kigeze

ahacuramye cyangwa ahaterera.

7. Ibivugwa kuva ku gika cya mbere kugeza ku cya 6 by'iyi ngingo ntibikurikizwa:

a) ku tumodoka tw'abana n'utw'ibimuga cyangwa tw'abarwayi tugendeshwa n'undi muntu;

b) ku utunyabiziga dusunikwa twikorera uburemere butarenga kilogarama 150;

c) kuri za romoruki zifte umutambiko umwe gusa n'uburemere ntarengwa bwemewe butarenga

kilogarama 500, nabwo butarenga 1/2 cy'uburemere bwite bw'ikinyabiziga gikurura;

d) ku binyabiziga bikururwa n'inyamaswa bifite ibiziga bibiri byikoreye uburemere butarenze

kilogarama 1.000 kandi ikibizirikanije kikaba giteye ku buryo ikinyabiziga gihagararira

icyarimwe n'inyamaswa igikurura.

Umutwe 7. AMATARA Y'IKINYABIZIGA N'IBIMENYETSO BIRANGA

IBINYABIZIGA N'INYAMASWA.

Icyiciro 1. Amategeko rusange

Ingingo 75:

1. Amatara ya buri kinyabiziga agomba kuba ateye ku buryo nta tara na rimwe cyangwa

akagarurarumuri bitukura byaboneka ku ruhande rw'imbere rw'ikinyabiziga kandi nta tara

cyangwa akagarurarumuri byera cyangwa by'umuhondo byagaragara mu ruhande rw'inyuma

rw'ikinyabiziga uretse itara ryo gusubira inyuma n'aranga icyerekezo.

2. Amatara n'utugarura rumuri bigomba gushyirwaho ku buryo nta gice na kimwe

cy'ikinyabiziga cyangwa cy'imizigo cyabangamira ibonesha ryabyo.

3. Ikinyabiziga ntigishobora kugira amatara arenze abiri y'ubwoko bumwe kereka ku byerekeye

itara ndanga mubyimba cyangwa itara ndangaburumbarare n'itara ryerekana icyerekezo.

4. Iyo ikinyabiziga gifite amatara abiri cyangwa menshi y'ubwoko bumwe, ayo matara agomba

kugira ibara rimwe n'ingufu zingana; kandi akagomba gushyirwaho ku buryo buteganye

uhereye ku murongo ugabanya ikinyabiziga mo kabiri mu burebure bwacyo. Ibimaze kuvugwa

ntibikurikizwa ku byerekeye itara ribonesha icyapa kiranga nomero y'ikinyabiziga inyuma.

5. Utugarurarumuri turi ku ruhande rw'imbere rw'ikinyabiziga tugomba gusa n'umweru,

utw'inyuma tugasa n'umutuku, naho utwo mu mbavu tugasa n'umuhondo cyangwa icunga

rihishije.

6. Amatara menshi y'ubwoko budahuje kimwe n'amatara n'utugarurarumuli bishobora

gushyirwa ahantu hamwe cyangwa mu kintu kimwe amurikiramo, buri tara na buri

kagarurarumuri bipfa kuba bikurikije amategeko abyerekeye kandi ku buryo budashobora

kujijisha.

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!