29.12.2012 Views

lois et reglements police de roulage avec amendements

lois et reglements police de roulage avec amendements

lois et reglements police de roulage avec amendements

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

) ibyapa bibuza n'ibitegeka: santimetero 70 z'umurambararo.

Ibyo byapa bigomba kugaragazwa kuva bwije kugera bukeye n'urumuri rwihariye cyangwa

n'amatara yo ku muhanda, cyangwa n'ibintu ngarura-rumuri; igihe ijuru rikeye, intera

y'ahagaragara igomba kuba byibura metero 100.

Umutwe 6. AMATEGEKO ANYURANYE

Ingingo 115:

Ibyapa byavuzwe kuva ku ngingo ya 92 kugeza kuya 103, kubyerekeye uko bikoze, amabara,

ibigereranyo, n'ibyanditsweho bigomba guhura n'ingero zishushanyije mu migereka ya 1 kugeza

kuwa 4 y'iri teka.

Ingingo 116:

1. mihanda yagenwe na Minisitiri ushinzwe Imirimo ya Leta, ibyapa biburira n'ibyapa

byerekana bigomba kugaragazwa kuva bwije kugera bukeye n'urumuri rwihariye cyangwa

n'amatara ku mihanda cyangwa n'ibintu ngarurarumuri, igihe ijuru rikeye, intera y'ahagaragara

igomba kuba byibura metero 100.

2. Kuri iyo mihanda nyine ibyapa bibuza n'ibitegeka bigomba kugaragazwa ku buryo bumwe

iyo abagenzi bagomba kubikurikiza nijoro no ku manywa.

3. lbyapa B,7a na B,7b bigomba iteka kumurikwa cyangwa kugarura urumuri ku buryo

bigaragarira nibura mu ntera ya metero 100 igihe ijuru rikeye.

Ingingo 117:

Birabujijwe kwandika ku cyapa kigenga uburyo bwo kugendera mu muhanda ikintu cyose

kidafitamye isano n'icyo kihabereye.

Nyamara ibyapa biburira uretse icyapa n° B,1 (amasangano umuyobozi agomba guhamo inzira

abagenda mu nzira agiye kwinjiramo) n'ibyapa byerekana, bishobora gushyirwaho urwibutso

rw'uwabitanze cyangwa rw'umuryango wemerewe gushyiraho ibyo byapa, urwo rwibutso rupfa

gusa kudafata umwanya urenze 1/6 cy'ubuso bw'icyapa.

Ingingo 118:

Birabujijwe gushyira ku nzira nyabagendwa ibyapa byamamaza, ibimenyetso biranga cyangwa

ibindi bikoresho bituma abayobozi bahuma, bibayobya, byerekana cyangwa byigana, n'iyo

byaba igice, ibyapa byakwitiranywa n'uri kure n'ibyapa cyangwa bikagirira nabi ku buryo ubwo

aribwo bwose akamaro nyako k'ibimenyetso bihuje n'amategeko.

Birabujijwe kumurikisha itara rijya gutukura cyangwa rijya gusa n'icyatsi kibisi, ku cyapa cyose

cyamamaza ikimenyetso kiranga cyangwa igikoresho cyose kiri ahantu ha metero 75 uvuye ku

kimenyetso kimurika, ku buhagarike buri munsi ya metero 7 uhereye ku butaka.

Ingingo 119:

Inkombe z'inzira nyabagendwa cyangwa z'umuhanda zishobora kugaragazwa n'ibikoresho

ngarurarumuri.

Ibyo bikoresho bigomba gushyirwaho ku buryo abagenzi babona gusa iburyo bwabo iby'ibara

ritukura cyangwa ibisa n'icunga rihishije naho ibumoso bwabo bakabona iby'ibara ryera.

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!